Pages

Sunday 7 December 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* (Damascene) Kuba muri FDLR ni icyaha gihanirwa!!!!!!!??????? de 4 à 2 ans de prison ferme

 


Muvandimwe munyarwanda Damascene Ntaganzwa,
1. Iriya attitude intolerante et hostile ya Butena ni strategie ishaje bakoresha yo gucecekesha abantu bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n'ibyabo. Kandi hagati aho akaba abeshya ngo arashaka demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi donc ku bitekerezo byinshi kandi binyuranye. Ariko kubera ko kuri we amashyaka nk'irye aba ashingiye ku bwoko, ku turere n'ibindi, yumva ko umututsi wese ari muri FPR kandi atari byo, ko umuhutu wese utari uwo mu karere ke ari muri FPR kandi atari byo. Noneho agatangira agakoresha iturufu ya FPR(yitwa ngo ararwanya) mu gucecekesha abantu nkatwe abaziza ko batavuga rumwe nawe kandi ari ko bigenda muri demokarasi.Ni ko kuriya kubeshya kwe ngo turi abakozi ba FPR, ubwo akibwira ko yahamije, ko yabonye argument byahe bikajya! Kandi hagati aho akarega FPR kubeshya, kubeshyera abantu no kubahimbira ibyaha no gutekinika kandi nawe ari mo abeshyera abandi banyarwnda nkatwe abaziza gusa ko bafite ibitekerezo bya politiki binyuranye n'ibye. Ahubwo umuntu yakwibaza niba Butena atari we mukozi wa FPR kuko imikorere n'imigenzereze yabo ari imwe.
2. Urebe uko yirinze gusubiza kiriya kibazo umwe mu basomyi bo kuri DHR yabajije ati: "mumbwire niba FDLR igamije kwihorera jye mbe nikuriyemo akanjye karenge" hakabura n'umwe muri bo umusubiza. Twe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI dufite igisubizo ku kibazo cyo guhoora cy'uriya munyarwanda mu mahame-remezo yatangajwe ku ya 10/03/2013 page 18 point 13: "Guhamagarira abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku nzangano abantu bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhoora, kwivuna uwo twita umubisha, umwanzi, kandi ari umunyarwanda nkatwe, n'ibindi bibi bidahesha politiki nyarwanda isura nziza nk'ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya(diffamation), no gutukana".
Ibi ni ibyo dutegenyiriza buri munyarwanda wese iyo ava akagera, ari uriya wabajije kiriya kibazo ari n'undi wese. Ku birebana n'abayobozi ba FPR Inkotanyi, amahame-remezo yacu page 24 point 10 ateganya ibi: " Gutegura inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu byose byateye kandi n'ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda".
3. Ziriya mpamvu, n'izindi nyinshi zikubiye mu mahame-remezo ya politiki ya PRM/MRP-ABASANGIZI, ni zo zatumye kuva taliki ya 17/01/2014 dufatanya n'abandi banyarwanda banyuranye mu gushyiraho umutwe w'ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda, CFCR-IMVEJURU, umutwe w'ingabo utari uw'ubwoko runaka, akarere runaka, ishyaka runaka, umuntu runaka. Ni umutwe w'ingabo ugibwamo n'ubishatse wese, yaba ishyaka iryo ari ryo ryose, yaba impuzamashyaka, yaba ishyirahamwe, yaba club runaka, yaba n'umuntu ku giti ke cyangwa abantu bishyize hamwe mu buryo bwabo bishakiye, yaba n'umunyamahanga wakumva akababaro kacu akumva kumugeze ku mutima akiyemeza kuza gutera inkunga abanyarwanda abinyujije muri CFCR-IMVEJURU. Aba bose n'abandi benshi, bafite ikaze muri CFCR-IMVEJURU, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwnda ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni kamena umutwe, umunigo ukebanya ijosi n'akandoyi gasatura agatuza bikorwa na Kagame na FPR Inkotanyi.
(Dr. Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-12-06 13:07 GMT-08:00 Damascene Ntaganzwa ntaganzwa2001@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 

Bwana Pierre Butena rwose gerageza ucururuke ntukoreshwe n' umujinya cg akababaro ngo bitume wavuga nabi cg ngo uhimbire abantu ibyo bataribyo cg bagambiriye.

Ngira ngo kugeza ubu ikibazo cy'uwateye génocide ntabwo aricyo kikigwaho ,ikiriho kandi gikorwa n' ikurikiranwa ry' abayikoze.
Naho ingabo mvuga zatsinzwe ni ex-FAR .Zaratsinzwe zinanirwa no kubyakira cg ngo se zisuzume zirebe icyo zazize zibe zakongera gushaka uko zatsimbura abazigamburuje.None se urashaka kuvuga ko FDLR yaba ari ex-FAR nyine yiyuburuye?

Dore ikibazo rero nuko ugereranya ibidashoboka.Inyenzi koko zaratsinzwe ariko zo byibura zagabaga ibitero ngo zinagaragze ko ziriho.Za Bugesera,Nshiri,Bukunzi n'ahandi harya ex-FAR zo nihe zongeye gutera cg zongeye gufata?Ikindi gikomeye abantu mudashaka kwemera kandi nyamara gikomeza gushyira abantu ku itaka nuko hari icyasha k' icyaha kitwa ITSEMBABWOKO ntabwo Inyenzi zigeze zikiregwa cg ngo kiyihame.
Akandi gashya keza nuko niyo twakwmeranyako Inyenzi arizo zavuyemo FPR ariko ntabwo ba RUKEBA cg Ngurumbe aribo baje bayoboye FPR.Aha niho numvikana neza na Bwana Gasana ko hagomba izindi ngabo nshya zitari ziriya zamaze gusigwa inzarwe.
Naho ngo FDLR ngo yaba imaze imyaka 20 ,harya iyo myaka FDLR yayimaze ikora iki hari n' igitsinsi k' insina yigeze ifata ra ngo byibura ngo bagereranywe n'Inyenzi?

Kuvuga ko naba nkorera FPR byo sibyo ariko ntibivanaho ko umuntu waba wumva ibintu kimwe najye ,ishyaka ryose yaba arimo cg ubwoko yaba arimo nakarere yaba aturukamo ,ndavuga ibigamje kurengera abanyarwanda nabo bakabona  inzira ya demokarasi uwo rwose twakorana ntacyo nishisha.None wowe urashaka kuzaba mugihugu kitagira FPR?Ko numva bitazashoboka ra !!!!
Ibyo gutaha byo ntibigutere ikibazo kuko aho ndi ndi mugihugu cyanjye rwose nta mususu.
Butena rero ucururuke ntawanga abari muri FDLR ahubwo jye nanga imikorere yabo kandi bagakomeza kwizirika ku izina nkaho inyito zashize ku isi.Nyabune abantu tujye tugerageza kujyana n' igihe.





De : "pierre butena butena_pierre@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Amakuru yu Rwanda <amakuruyurwanda@gmail.com>; "inkuruzagasabo@yahoo.fr" <inkuruzagasabo@yahoo.fr>; mahoro iwacu <mahoriwacu@gmail.com>; JACQUES KANYAMIBWA <jkanya@free.fr>
Envoyé le : Samedi 6 décembre 2014 16h39
Objet : *DHR* Re: [fondationbanyarwanda] Kuba muri FDLR ni icyaha gihanirwa!!!!!!!??????? de 4 à 2 ans de prison ferme

 
Ariko se inama Uwimana avuga yagiriye ziriya ngabo mbere ya génocide n'inkizihe? Ese kuri Uwimana génocide yatewe nande?  yatangiye gute? Ziriya ngabo muvuga uko zatsinzwe kurazwi. Kandi gutsindwa ntibivuga ko ugomba kurigita ukavaho burundu. Inyenzi zatsinzwe kangahe? Ntizagarutse se? Mwebwe (Gasana na Uwimana) iyo muvuga ziriya ngabo muba mufite ibindi mushaka kuvuga nk'amarangamutima yanyu kubyerekeye ziriya ngabo. Icyakora mubyo muvuga byose ndabona muhuza na FPR, biragaragara ko muyikorera. Niba mwanarahunze, ntacyo mwahunze kuko discours yanyu kubyerekeye ziriya ngabo za FPR imeze nk'iya Kagame.
Mutahe rero, musange Kagame maze mureke FDLR ikomeze ihirahire nkuko yabikoze mu myaka 20 ishize.

Butena


Le Samedi 6 décembre 2014 15h07, "UWIMANA Espÿffffffffffe9rance uwimanapouma@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

Bwana Dr.Gasana rwose nagira ngo najye ngushimire izi nama ugiriye abo muri FDLR.Izina ryabo ryataye agaciro cyane ko batashoboye no kurigahesha.Kuba ubwabyo abenshi nkuko bo babyiyemerera ko bakoma kucyahoze ari ingabo izo ngabo zikaba zaratsinzwe ndetse zigashyirwaho n' ibara rya génocide zimwe zagizemo n' uruhari ;ni ibintu bikomeye ngo abo baba babaturukamo bagirirwe ikizere cyane ko abenshi mubayobozi babo bakaba ari abahoze muri izo ngabo.
Ikindi nongera kumpamvu wavuze nuko bagomba kureka gukomeza kuvuga ngo nibo barinze Impunzi ,barinda impunzi nkabande ubwo bubasha babuvanahe kandi nabo ar impunzi iyo bavugako basi iri ishyirahamwe ryitwaje intwaro rigamije kwirinda.Kuko impunzi z' abanyarwanda ubu ziri henshi ku isi kandi ntabwo zirinzwe na FDLR kandi ziriho.Ngira ngo igikenewe kuba ba bashaka guhangana n' ubutegetsi bwa Kigali bakoresheje intwaro nuko haba ingabo zitagizwe nabo kandi zikabaho zifite umushinga mushya zitaririmba kurinda impunzi kandi abahohoterwa ubu kubwinshi ni abari mu Rwanda.Abo bahohoterwa nibo bakeneye ko barindwa ndetse niryo hohoterwa rikaba ryahagarikwa.Ntabwo rero rizahagarikirwa muri RDC cg ahandi.

Nubwo bamwe babyemera cg ntibabyemere tujye dukomeza tubabwire kuko iyobumva inama n' ubundi bagiriwe mbere ya génocide ntabwo icyasha cyagize abahutu baruharwa kiba kikibakurikirana.Ntabwo abantu bagomba guceceka kandi tuziko abanyamufuti bakora ibyaha n'
amakosa bigakurikirana n'abo bafite icyo bahuriyeho kandi batarigeze basangira gukora ibyo byaha.


Le Lundi 17 février 2014
23h48, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
a écrit : Rob na Jean Christophe, 
Nshima cyane postings zanyu kuko zijya muri
debat de fond. Nkubu ibi muganirajho bya erreur strategique
z'amashyaka arimo yifatanya na FDLR ni nziza cyane.
Nagirango najye niba mubinyemereye ngire icyo nongera mu byo
muri mo muganiraho. 
1. Ni ibintu bizwi
kandi byanditswe kenshi ko FDLR yashinzwe n'abahoze muri
ex-FAR. Amateka yayo ntiyabaye meza muri Eastern Congo aho
imiryango myinshi iharanira uburengazira
bw'ikiremwemuntu yayikozeho amarapo menshi mabi
y'uko bica abantu bafata abagore n'abakobwa ku
ngufu, etc...Natwe kandi abari bafiteyo abo tuzi bahungiye
muri Zaire-Congo ni byo batubwira. FDLR yashyizwe kuri liste
y'urutonde rwa terrorist organizations na UN na US
ahanini kubera ibyo human rights organizations
zabandikagaho. Ni nabyo Murwanashyaka wari porte parole wayo
yazize murabyibuka. Ibi byose rero ntaho byagiye biracyahari
kandi Kagame na FPR babigize iturufu ya politiki mu Rwanda
no hirya no hino kw'isi kuburyo kubaho kwa FDLR ari
"kaze neza mboga zizanye" kuri Kagame na FPR. Aha
inama umuntu yagira aba FDLR ni ugusesa burundu FDLR
bagakora ikindi kintu kidafite aho gihuriye nayo kubera
amateka yayo atarabaye meza. Kuyitsimbararaho ntacyo
bizabamarira, ahubwa bizafasha uwo bita ngo bararwanya
ariwe  Kagame na FPR ye binavangire cyangwa se byangirize
opposition yose muri rusange nkuko birimo byigaragaza muri
iyi minsi. Na FPR mu Rwanda muri 1959 yari UNAR, muri Uganda
ibanza kuba RANU(unar in english)noneho kubera amateka mabi
UNAR yari yarasize mu RWANDA muri 1960, ihindura izina muri
1988 pour des raisons purement strategiques yiyita FPR ibona
gutera. Abanyarwanda dukunze kugira umuco mubi wa
perseverance dans l'erreur n'iyo tubona ko ari
erreur ariko tukabyita a tort ngo ni ubugabo gutsimbarara
kandi umuntu abona neza mu mutima we ko ari ikosa; ngo ni
ukwihagararaho da! no mu bintu ahubwo bitadufasha du
tout. 
2.Indi erreur
strategique ni messages aba-ex FAR bashinze FDLR bahorezaga
mu Rwanda muri 1994 , 1995, 1996 bakiri mu nkambi z'i
Mugunga. Babatumagaho ngo "mwebwe abasigaye mu Rwanda
nituza kandi turi hafi kuza, tuzahera ruhande dukubura mwese
tubice".Ni ibintu byumvikana ko igihugu kirimo abantu
miliyoni 7 bose badashobora guhunga; hari abasigara mu
gihugu bagahangana n'ibije bishyashya. Kubatumaho rero
bene ziriya messages byatumye FPR isigara ariyo murinzi wabo
kandi hagatii aho yari irimo ibica hirya no hino ku misozi.
Messages aba ex-FAR bagombaga kohereza mu Rwanda ni ukubwira
abasigaye ko bagarutse kubabohoza ingoyi n'agafuni bya
FPR aho kubatumaho ko bazicwa bazira ko batahunze, ko
basigaye mu Rwanda. Na n'ubu hari abantu babona umuntu
wese utarahunze muri 1994 nk'aho ari inkotanyi cyangwa
icyitso cyazo kandi atari byo. Hari umuntu wigeze kwandika
kuri uru rubuga DHR abaza ikibazo ngo "mumbwire niba mu
migambi ya FDLR harimo kwihorera jye mbe nikuriyemo akanjye
karenge". Urumva ko ari ikibazo kiremereye gikeneye
igisubizo ariko ntawigeze agira icyo amusubiza kuri uru
rubuga. 
3.FDLR imaze imyaka 20 mu
mashyamba ya Congo DRC aho imaze kugira une culture de la
violemce kubera kwirwanaho muri byose na la loi de la
jungle, na la loi du plus fort(ufite imbunda
n'amasasu).Ikitubwira ko iyo culture de la violence, la
loi de la jungle, la loi du plus fort abayirimo bamazemo
imyaka 20 atariyo batransfera mu butegetsi bw'u Rwanda
baramutse babufashe ni iki? Mbese nka kuriya byagendekeye u
Rwanda muri 1994 aho rwaguye mu maboko y'abashumba
bafite imbunda n'amasasu n'agafuni n'akandoyi
ubu akaba aribyo la nouvelle gouvernance y'u Rwanda rwa
FPR yubakiyeho. Ibi biri mu byo uriya munyarubuga wa DHR
yabajije akabura igisubizo cy'ikibazo cye kandi ari
ikibazo gifite ishingiro. 
4.FDLR usanga
izwi nabi mu banyekongo, mu mahanga ya kure nko muri UN, US,
UK, EU. Ikanamenywa nabi mu banyarwanda, cyane cyane abari
imbere mu gihugu batigeze bahunga.Hari abantu bibeshya ko
abanyarwanda uko bari bari mbere ya 1994 na n'ubu ariko

bakimeze. Ni ukwibeshya cyane. Ubicungiraho
muri politiki ntakore za adaptations na reajustements qui
s'imposent azumirwa! N.B.:Byumvikane ko iyi ari analyse,
ni ugutekereza no kungurana ibitekerezo n'abanyarubuga
bagenzi banjye, si ukurwanya cyangwa se guca intege FDLR
n'abayigize, ahubwo ni ukubungura ibitekerezo
nk'abantu dusangiye kuba muri opposition irwanya
ubutegetsi bubi bwa FPR buri mu Rwanda muri iki gihe.
(Gasana Anastase, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka
rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu
cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).  
2014-02-17 15:51 GMT-05:00 <robmillecollines@ymail.com>:  
Erreur stratégique y'amashyaka yifatanya na FDLR kandi
iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba;
n'ubutegetsi bw'i Kigali bukaba buyifata
nk'umutwe nibura "d'ascendance
génocidaire"... None se abifuza kuganira
n'ubutegetsi batavuga rumwe nabwo, maze bakiyomekaho
"kirazira" ya FDLR, si ukugoreka no gupfubya
gahunda ishoboka y'ibiganiro? Ikindi, nko ku butegetsi
bw'i Kigali, nta kuntu M23 yaseswa maze FDLR ikemererwa
kubaho, ihendahendwa n'amahanga. N'ukwitondera iyo
ngingo, ku mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR
(le seul interlocuteur d'intérêt) kandi atifuza guhora
ahangana nabwo kandi nyine nabwo bwiteguye guhangana
n'umutwe runaka uburwanya. Iyo umuntu aje agukankamira,
akiro wowe ukamwereka n'isura ituje ko ikikugenza atari
uguhangana, uwari wasiritse arashyira nawe agatuza... Erega
politiki ikowa n'ibiremwamuntu bifite imitimwa kandi
bigendera no ku marangamutima ya kimuntu (émotions
humaines)...  __Rob

2014-12-05 10:42 GMT-08:00
Mem memajp2000@yahoo.fr
[fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:




__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.