Pages

Tuesday 9 December 2014

Turashima ikinyamakuru IGIHE ko kigerageza kugeza ku banyarwanda ibibazo bafite, bityo bigashobora kubonerewa umuti. Iyo Igihugu gishisa ibibazo ntigishobora kubibonera umuti. Nyo mpamvu habayo za statisques

Ubukene butera urubyiruko gutanga ruswa y’igitsina


Yanditswe kuya 8-12-2014 - Saa 22:41' na Tombola Felicie
 

Abasore n’inkumi batandukanye bemeza ko ibura ry’imirimo ryugarije urubyiruko ari intandaro yo gutanga ruswa ishingiye ku gitsina kuko nta mafaranga yo gutanga baba bafite.

Tariki ya 09 Ukuboza buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, insanganyamatsiko u Rwanda rwihaye igira iti” kurwanya ruswa ni inkingi yo kwigira”. Bitewe n’uburemere Igihugu cyahaye ikibazo cya ruswa kubera ingaruka mbi zayo, hashyizweho icyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 29 Ugushyingo kikazasozwa kuwa 09 Ukuboza. Urubyiruko rubineraho kuganira ku nsanganyamatsiko igira iti” Ibura ry’imirimo, imwe mu mpamvu zatera ruswa mu rubyiruko”.

Mu kumenya icyo urubyiruko ruvuga kuri iyi nsanganyamatsiko rwahawe kuganiraho, IGIHE yaganiriye n’abasore n’inkumi batandukanye mu Mujyi wa Kigali bamwe bemeza ko ruswa itangwa cyane n’ urubyiruko mu gushaka imirimo ari ishingiye ku gitsina kuko nta mafaranga baba bafite.

Uwo twise Mukanoheli kubera umutekano we atuye Kabeza mu Murenge wa Kanombe, yavuze ko abona ruswa itangwa n’urubyiruko cyane ari ruswa ishingiye ku gitsina ku buryo n’iyo byaba ari ibiraka bizamara igihe gito usanga urubyiruko rudatinya kuyitanga ngo ruhabwe icyo kiraka, kubera ubushomeri burwugarije.

Yagize ati “Kuba urubyiruko rwatanga ruswa kubera ibura ry’imirimo ni ibintu bisanzwe ariko njye mbona ruswa ishingiye ku gitsina ariyo itangwa cyane n’abakobwa kuko nanjye ndiwe nganira nabo, akenshi nta mafaranga baba bafite kandi bakeneye kwikemurira ibibazo.”

Yakomeje agira ati “Hari umuntu wangishije inama ari gusabwa ruswa ngo ahabwe ikiraka cy’amezi atandatu mu mushinga ntavuze, namubwiye ko agomba kubitekerezaho ariko nyuma nabonye yaratangiye kugikora sinzi ubwo uko yagikemuye.”

Akimana we (izinaryahinduwe) akora akazi ko gutunganya imisatsi Kimisagara yagize ati “Narangije Kaminuza mu by’icungamutungo, umuntu iyo amaze gukubitika yumva icyo yashobora cyose yagitanga kugira ngo abone akazi, nanjye ndamutse mbonye ukampa ariko akemera gukoresha agakingirizo nabyemera abavuga ko batabikora cyeretse batamaze imyaka itanu cyangwa ine bicaye nyamara hari abandi bahembwa neza.”

Murenzi ni umusore w’imyaka 32 akora mu iduka ry’ubucuruzi mu mujyi rwagati, avuga nta musore yari yumva watswe ruswa ishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Ku basore ntabwo ndabyumva ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina ariko birashoboka cyane kuko ba sugar mammy tujya twumva babaye bafite ibigo bayobora ntacyababuza kuyibaka.”

Nubwo mu Rwanda ruswa ishingiye ku gitsina yakwa abahungu itavugwa cyane, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, ymeje ko abahungu bakwa iyo ruswa ari bake kuko n’abagore bafite ibigo bayobora ari bake.

Buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa kuwa 09 Ukuboza.

Kwizihiza uwo munsi bishingira ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wawo no 58/4 wo ku wa 31 Ukwakira 2003.

Ikigamijwe mu kwizihiza uwo munsi ni ukwereka abaturage ububi bwa ruswa ndetse no kubakangurira kugira uruhare mu kuyirwanya.

Abanyarwanda ndetse n’abarutuye muri rusange basabwa gutera intambwe ebyiri z’ingenzi: Intambwe ya mbere ni uko bagomba kwanga ruswa mu mutima wabo no mu migenzereze yabo, bakirinda kuyitanga no kuyakira.

Intambwe ya kabiri ni ukuyigaragaza aho bayibonye kandi bagatanga amakuru y’aho igiye gutangwa kugira ngo inzego zibishinzwe ziyikurikirane.


tombola@igihe.com

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.