Pages

Thursday 31 July 2014

Fw: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari



----- Forwarded Message -----
From: "Hakizimana Bonaventure hakizimanabonaventure@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 31 July 2014, 11:41
Subject: Re: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

 
Kubera iki abantu bakunda gushigikirana mu amafuti, wowe Munyensanga hari ahantu wumva ko SG w'ishyaka yirukana President w'ishyaka? muri ibihe byashize twabonye communiques nyinshi za CNR Intwari, ariko niba Président abeshyuje ko CNR-Intwari itinjiye muri CPC, byumvikana bite ko umuyobozi wa CPC akomeza kwandikirana na VP kandi Président ahari? ko utibaza ahubwo se muri ayo matangazo ya Rwaka na Hakizimana, inama z'ishyaka ryabo ryateranye ryemeza iyo demande yo kwinjira muri CPC? Ngewe ntabyo nabonye mu amatangazo yabo, ubifite wabinsunikira kugira ngo ntavaho nibeshya. None  ibyo nabyo warabishigikiye cg ntabyo wabonye. Amafuti aho yaturuka hose akwiye kwamaganwa, kuko nkahariya ugira uti" Naho ubundi igitugu, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko byo birigaragaza muri ziriya nyandiko-mpimbano Emmanuel Habyarimana yasohoye amaze gusezererwa, ngo z'inama "fictif" ya bureau politique ya C.N.R-Intwari!"
Mubyo wanditse, niba Hakizimana Emmanuel adatuye muri wowe, uwasoma ariya matangazo yose, arabona neza ko inyandiko mpimbano, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko aribyo byaranze imikorere ya Rwaka na Hakizimana Emmanuel, iyi myumvire yawe, niba nta kintu uhishe inyuma ntabwo ishobora gufasha aba bantu kwiyunga. None se ko mbonye communique ya bureau politique yateranye ejo, yerekana ubushake buke bwa Hakizimana Emmnanuel muri ziriya messages, niba ushira mu agaciro uramuburanira ute? Numva abantu bashira mu agaciro bakwiye gukoma urusyo, ariko bakagira courage yo gukoma n'ingasire.
Nabonye wikomye Gasana Anastase, ariko ahubwo nabonye yakoze analyse nyayo, ibi rero nabyo nukuba wa wundi werekwa, aho kureba aho batunze agatoki, akareba ugatunzi uwo ariwe, iyi ngeso nayo yari ikwiye gucika mu abanyarwanda, kuko nicyerekana ko dukora ibibi nkana.
Gira amahoro,
Bonaventure


Le Jeudi 31 juillet 2014 3h29, "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Bwana Semahoro,

Wikwirirwa uvunika!!!

Ibi Anastase Gasana arimo ngo arashyigikira Emmanuel Habyarimana wabigereranya na "solidarité entre Frères Dalton"!

Sinzi niba ubazi, ariko "les Frères Dalton" ni abantu b'aba mu bitabo by'amashusho (bandes-dessinées) by'umukoboyi bita Lucky Luke: ce sont de vrais imbéciles, unis dans la défense des causes les plus idiotes qui soient!!!

Naho ubundi igitugu, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko byo birigaragaza muri ziriya nyandiko-mpimbano Emmanuel Habyarimana yasohoye amaze gusezererwa, ngo z'inama "fictif" ya bureau politique ya C.N.R-Intwari!

Cyakora ni byiza ko Umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka atatinze kumunyomoza, adutangariza ko ziriya nyandiko uwahoze ari umuyobozi wa C.N.R-Intwari ariho asohora ari "nuls et de nul effet"!!!

C. M.



Le Mercredi 30 juillet 2014 20h39, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Gasana urimo uracurika ibintu nkana, ushaka kujugunya inkoni ikubise mukeba ariko utabanje gutohoza neza ngo umenye icyo yazize.
Ntabwo ntekerezako gen. Emmanuel Habyarimana azira ko yanze kwinjiza CNR Intwari muli CPC [gusa]. Ahubwo afite imikorere idahuye n'amahame ya kidemocratie ishyaka rivuga ko rigenderaho. 
Nkibona liriya tangazo ry'inama ngo y'iBruxelles rihagarika vice-president akaba na porte-parole w'ishyaka, kubwiganze bw'amajwi 5/8, nukuvuga moitie +1 voix, nasanze abafashe icyo cyemezo batararebye kure, kuko iyo bareba kure bari kubona ko ingaruka yicyo cyemezo yali ugucamo ibice ishyaka ryabo.
Muli CNR Intwari, Emmanuel Habyarimana na Theobald Gakwaya Rwaka bombi ni ba fondateurs b'ishyaka, kandi inteko yashyizeho umwe ninayo yashyizeho undi. Igikuraho umwe ninacyo cyonyine gishobora gukuraho undi. Ntabwo moitie +1 voix munama ya bureau politique bishobora gukuraho cyangwa guhagarika president/vice-president munama idasanzwe, itabifitiye mandat legal.
Ikigaragara kandi giteye inkeke n'uko iyo nama extraordinaire yabereye iBruxelles yari yahamagajwe kugirango igire icyayo icyemezo cyari cyarafashwe na president Emmanuel Habyarimana cyo gufuta vice-president et porte-parole du parti maze ikanagaba umwanya wa porte-parole kandi ataribo bari barawuhaye vice-president. Dr. Gasana rero, ibi byose byuzuyemo dictature y'uwo wita president fondateur.
Niba ibyo iyi nyandiko ya Secretaire General Emmanuel Hakizimana ivuga aribyo, urasanga nabwabwiganze bw'amajwi 5/8 bivugwa, bihishe ko iliya nama yateraniye iBruxelles atali legale, kuko itari igizwe nibura n'umubare uhagije byashoboraga gutuma inama iterana legalement, kandi ikabasha kwiga ibibazo by'ishyaka biremereye nkabiya. Nyamara Emmanuel Habyarimana muvuga ko areba kure, yabategetse kwemeza amakosa yali yakoze yirukana son vice-president batabifitiye ububasha.
Kubera iyimpamvu rero, ndabona amakosa yakozwe agikomeza, ariko nyirabayazana atari ukwinjira cyangwa kutinjira CNR Intwari muli CPC. Abashaka kwunga baliya ba politiciens [cyangwa kubatanya] be gukanda ahabyimbye gusa, imvune ishobora kuba yaraturutse dans les os ou dans les nerfs
Mbibutse: Pour qu'un un chef militaire puisse etre civilise  pour mieux repondre aux attentes des civils, il faut d'abord militariser tous ces derniers pour qu'ils s'acceptent de temps en temps les ordres anti-democratiques du premier qui ne peut jamais changer de nature. 
Ndi Semahoro  


On Wednesday, July 30, 2014 3:47 PM, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 





[RwandaLibre] Rwanda : un étudiant s'immole par le feu

 


Rwanda : un étudiant s'immole par le feu



[un jeune qui s'immole par le feu en Tunisie]

Notre correspondant à Kigali au Rwanda nous apprend que mardi 29 juillet 2014, un étudiant rwandais a tenté de s'immoler par le feu tout près du rond-point de la capitale rwandaise. Les interventions ont été rapides de telle sorte que la victime a pu être sauvée in extremis. La police a été sur les lieux et a confisqué les images prises par les journalistes. Elle a en outre conduit l'étudiant, gravement brûlé, au Centre hospitalier de Kigali. Des visiteurs ont accouru de toutes parts pour rendre visite au malade et s'enquérir de la situation. Les services rwandais de sécurité, qui ne voulaient que rien ne filtre sur les raisons de cette immolation, ont déplacé le malade. Il est actuellement hospitalisé dans l'hôpital de la police à Kacyiru.

Toutes ces précautions prises par les services de sécurité font suite à ce que l'étudiant aurait rédigé une lettre dans laquelle il justifie son geste pour mettre fin au  désespoir qui l'habite comme bon nombre de rwandais, l'injustice dans tous les domaines de la vie nationale, la famine qui ravage les villages sans que les autorités s'en émeuvent outre mesure,...

Cette immolation n'est pas la première au Rwanda. Sadiki Mutabazi, un jeune rwandais de 18 ans, s'est immolé par le feu à Rubavu (Gisenyi) en mai 2012.

Jane Mugeni
31/07/2014


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fwd: Dr Murayi Paulin aranyomoza inkuru ivuga ko yareze Dr. Rudasingwa Theogene

 

Begin forwarded message:

From: "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: July 31, 2014 at 5:48:22 EDT
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Dr Murayi Paulin aranyomoza inkuru ivuga yareze Dr. Rudasingwa Theogene
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 



Ingoma ya KAGAME ikomeje ikinyoma gushaka guca amacakubiri muli oposition
Maze gusoma inyandiko y'impimbano yiswe « Kabuga's son-in-law files case aigainst Theogene Rudasingwa in Brussels » ikaba yaranditswe ntagushidikanya n'abambari ba Kagame.
Ndamenyesha abasomye iyo nyandiko bose yuko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byambaye ubusa muli wa muco w'ingoma ya Kagame na FPR ikunze gukoresha wo guharabika no guhimbira ibyaha abantu bashaka kubica, kubafunga cyanga se gutwara utwabo.
Nagiraga ngo mbonereho umwanya wo kubwira abanyarwanda ko n'ubwo navuye muli RNC ntacyo mpfa na mugenzi wanjye Dr Theogene RUDASINGWA kimwe n'abandi twahoranye muri iryo shyaka. Twatandukanyijwe na stategie tutunvikanyeho ariko icyo duharanira twese kiracyari kimwe kandi nzi neza ko tuzongera gukorana kuko duhuje umugambi.
Dr Theogene RUDASINGWA twakoranye byinshi kandi byiza mugushaka ukuntu twabohoza igihugu cyacu ingoyi y'ubutegetsi bwa KAGAME na FPR yahozemo. Nk'urugero nakwibutsa ko ari njye wamuherekeje agiye gutanga ubuhamya kwa Juge Trévidic mubufaransa nk'uko yabyitangarije mugitabo cye. Twarafatanyije kandi, n'ubwo tutakiri mu ishyaka rimwe, turacyafatanya kurwanya no kwamagana ubwo butegetsi bw'igitugu yahozemo, akaba yaravuyemo kubushake bwe kuko bwica, bwiba, bubeshya, buvangura amoko kandi bubuza amahoro akarere k'ibiyaga bigari n'isi yose.
Iyo nyandiko n'ibisa nayo rero ndasaba bose kubyamaganira kure kuko ntakindi bigamije uretse gucamo ibice abanyarwanda, no kubuza opposition kwishyirahamwe kuko ariyo ntwaro yonyine izatsinda buriya butegetsi bushaka kutumarira ku icumu.
Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubwira inshuti zanjye zose twahoranye muli RNC, ko n'ubwo tutakiri mw'ishyaka rimwe, ngifatanyije nabo umugambi wo gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rushobore guturwa n'abanyarwanda bose ntavangura ry'amoko, uturere, amadini n'ibindi ; kandi sinshidikanya ko tuzongera gukorana vuba na bwangu kandi tukazabigeraho.
Nsabye abanyarwanda bose kwamagana uwo muco mubi w'ubutegetsi bwa KAGAME wo guhimbira ibyaha abantu bose barwanya imikorere mibi yabwo, bukoresha kugira ngo burambe.
Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Tubyamagane twivuye inyuma!!! Uyu munsi ni njye na mugenzi wanjye RUDASINGWA bahimbira kugira ngo bacemo ibice opposition, mu myaka yashize n'abahutu benshi bahimbiwe kuba barishe abantu muli genocide kandi ntaruhare nabusa bayigizemo. Abenshi bari za gereza, ziba iz'u Rwanda, cangwa se mu mahanga.
Banyarwanda banyarwandakazi mukunda ukuri nimuze dufatanye twese, dushime ubutwari bwa Dr RUDASINGWA Théogene, Patrick KARAGEYA, KAYUMBA NYAMWASA, Jean Marie MICOMBERO n'abandi benshi ntarondoye bahoze muri ubwo butegetsi bageraho bagafata imigambi yo kuburwanya bamagana ibyo binyoma, ubwicanyi n'ubusahuzi bukorerwa abana b´abanyarwanda kandi bafitiye gihamya ndetse bamwe muri bo bakaba barabiguyeme nka nyakwigendera Col. KAREGEYA Patrick n'abandi bamubanjirije.
Banyarwanda bose muri muri opposition koko nimuze twese dushire hamwe twubake u Rwanda rw'ukuri, rw'ubworoherane, rudahotora abana barwo cyangwa ngo rubacuze ibyo baruhiye .
Byandikiwe i Buruseli ho mububirigi.
Dr MURAYI Paulin
Umuyobozi w'ishyaka UDR
Akaba n'umuyobozi wungirije wakabiri w'ishyirahamwe ry'amashyaka CPC
Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] « Subprimes » : Bank of America condamnée à payer 1,3 milliard de dollars

 


« Subprimes » : Bank of America condamnée à payer 1,3 milliard de dollars

Le Monde.fr avec AFP |  • Mis à jour le

aA   Google + Linkedin Pinterest
Abonnez-vous au
Monde.fr dès 1 €

Bank of America et sa filiale Countrywide ont été condamnées mercredi par un tribunal new-yorkais à payer près de 1,3 milliard de dollars (970 millions d'euros) dans le cadre d'un litige lié à des prêts immobiliers à risques (« subprime »).

Countrywide était poursuivie par les autorités américaines pour avoir revendu « des milliers de prêts toxiques » aux organismes parapublics de refinancement hypothécaire Freddie Mac et Fannie Mae, en leur mentant sur leur qualité, rappelle un communiqué du procureur général de Manhattan Preet Bharara.

LA POSSIBILITÉ D'UN APPEL

« Nous examinons la décision et allons évaluer nos options pour faire appel », a réagi un porte-parole de la banque dans un mail à l'AFP.
Il a tenu à souligner que les faits reprochés remontent à une période précédant l'acquisition de Countrywide par Bank of America en août 2007.

Dans le même dossier, la justice américaine a aussi condamné individuellement Rebecca Mairone, ancienne directrice des opérations de Countrywide au moment des faits. Elle doit verser 1 million de dollars (747 000 euros) au gouvernement fédéral, selon une décision du juge Jed Rakoff, qui siège dans un tribunal de Manhattan.

UN PROGRAMME D'ACCÉLÉRATION D'EMPRUNTS

Mme Mairone était accusée d'avoir mis en place un programme d'accélération d'emprunts immobiliers baptisé « High speed swim lane » et surnommé par la presse américaine « l'Arnaque » (« hustle »). Ce programme, qui n'a duré que quelques mois, selon le porte-parole de Bank of America, consistait àaccorder des prêts que l'établissement savait toxiques.

Le problème est que ces prêts avaient été garantis par l'organisme Fannie Mac et Freddie Mae, qui avaient par la suite essuyé de lourdes pertes lorsque la crise des subprimes avait éclaté.

Pour Bank of America, la facture liée aux subprimess'alourdit. En mars, BofA a conclu un énième accord de 9,5 milliards de dollars (7 milliards d'euros) avec l'agence fédérale du financement du logement(FHFA), le régulateur du secteur.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Fw: *DHR* Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 29 Nyakanga 2014



Subject: Re: *DHR* Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 29 Nyakanga 2014

 
Umugome Mitali Protais bamwigijeyo ku buyobozi bwa P.L…!!!

Kuko nk'uko mubizi, "amategeko" yo mu Rwanda (amwe agarukira ku gushaka kwa Kagame!) ntiyemerera abayobozi bakuru b'amashyaka gutura hanze y'u Rwanda!

Nkaba rero nibwira ko kubera kugirwa Ambassadeur muri Etiyopiya, Mitali azagomba gusezera ku buyobozi bw'ishyaka P.L!!!

Ikindi, nabonye na "Fonds de Garantie" nayo yabonye umuyobozi mushya! None Bwana Ndashimye Bernardin (a.k.a "Kagame ka Rutagambwa akwiye u Rwanda!") azerekezwa he?! 

Yaba se agiye gushingwa propagande yo guhindura itegeko-nshinga?!

C. M.



Le Mardi 29 juillet 2014 22h48, "nsabifaustin@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe y...
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 29 Nyakanga 2014
Aperçu par Yahoo

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 29 Nyakanga 2014


Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2014.
Inama y'Abaminisitiri yatangiye ishimira Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by'umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.
1. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/06/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y'Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry'inzego z'imirimo ya Leta n'ibigo bizishamikiyeho ryakozwe muri 2014.
3. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'uburyo abayobozi bo mu nzego za Leta begurira bumwe mu bubasha bwabo abo bakuriye.
4. Inama y'Abaminisitiri yemeje raporo y'ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y'i Ouagadagou na gahunda y'ibikorwa yo guteza imbere umurimo no kugabanya ubukene.
5. Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwa mu bikorwa rya Serivisi z'Imari zitangwa muri gahunda ya VUP ku bufatanye n'Umurenge SACCO.
6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki yo kuhira imyaka na gahunda yo kuyishyira mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2017.
7. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki Ivuguruye ya Leta y'u Rwanda ku byerekeye uburyo Leta yorohereza Abayobozi n'abandi bakozi ba Leta mu ngendo bakora bava cyangwa bajya ku kazi.
8. Inama y'Abaminisitiri yemereye Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS) gufungura Sosiyete y'ubucuruzi izafatanya na Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) na Bwana KUBUMWE Celestin gushora imari muri Sosiyete Rwanda Agribusiness Industries (RABI).
9. Inama y'Abaminisitiri yemeje Umushinga w'Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko agenga Ibigo bya Leta ;
10. Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyagenerwa abagize Inama z'Ubuyobozi z'Ibigo bya Leta, baturuka hanze.
11. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :
- Amateka ya Perezida agena inshingano, imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi bo mu Nzego Nkuru za Leta ;
- Iteka rya Perezida rishyiraho imbonerahamwe y'urutonde rw'imirimo mu Butegetsi bwa Leta ;
- Amateka ya Minisitiri w'Intebe agena inshingano, imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi muri za Minisiteri n'Ibigo bya Leta ;
- Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena uburyo inshingano n'imitungo by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n'Isukura (EWSA Ltd ) byimurwa.
12. Inama y'Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri yerekeye uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya nyuma y'ivugurura ry'inzego z'imirimo ya Leta ryakozwe mu mwaka wa 2014.
13. Inama y'Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :
- Madamu Emma Françoise ISUMBINGABO : i Seoul muri Koreya y'Epfo.
- Bwana MITALI K. Protais : Addis- Ababa muri Ethiopia
14. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :
Mu Rukiko rw‟Ikirenga
Madamu MURORA Beth : Umunyamabanga Uhoraho
Muri Minisiteri y‟Ubuzima
Dr. HAKIBA ITULINDE Solange : Umunyamabanga Uhoraho
Muri MINIRENA
Madamu MUKARUBIBI Fatina : Umunyamabanga Uhoraho
Muri MINAGRI
Bwana MUSABYIMANA Innocent : Umunyamabanga Uhoraho
Mu Bitaro bya Kaminuza y‟u Rwanda
Dr. Anita ASIIMWE : Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi
Muri Kaminuza y‟u Rwanda
Dr. KALIBATA Mathilde Agnes : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'Ikigo 4
Muri Rwanda Energy Group
1. Bwana MUGIRANEZA Jean Bosco : Umuyobozi Mukuru /CEO
2. Inama y‟Ubutegetsi
o Dr. MUSAFIRI Papias : Perezida
o Madamu RWEMA Alice : Visi Perezida
o Bwana ILIBONEYE Jean Claude
o Bwana MPORANZI Sam
o Bwana KAREMERA Francis
o Madamu NAMUTEBI Rehema
o Madamu BAGUMA Rose
3. Energy Development Company Ltd :
Bwana NYAMVUMBA Robert : Umuyobozi Mukuru
4. Energy Utility Company Ltd :
Madamu MBABAZI Odette : Umuyobozi Mukuru
Muri Water and Sanitation Corporation
Bwana SANO James : Umuyobozi Mukuru Inama y‟Ubutegetsi :
- Madamu UMUHUMUZA Gisele : Perezida
- Bwana DUSHIMIMANA Lambert : Visi Perezida
- Madamu UMUHIRE Chantal
- Madamu ABABO Peace
- Dr. MUNYANEZA Omar
- Bwana NDATSINZE Felix
- Bwana DUSHIMUMUKIZA Deogratias
Muri MINECOFIN
1. Muri Rwanda National Investment Trust
- Bwana Jonathan GATERA, Perezida
- Madamu Berinda BWIZA, Visi Perezida
- Bwana PEMHIWA N. Hardy
- Bwana Ivan MURENZI
- Madamu Carine UMUTONI
- Madamu Sandy RUSERA
- Madamu Rina MURUNGI
2. Muri Capital Market Authority
- Madamu Staci Warden : Perezida
- Bwana RWIGAMBA Eric : Visi Perezida
- Bwana KASANGWA Chantal
- Bwana SAGNA Ibrahim
- Bwana RUTABANA Eric
- Madamu Katia MANIRAKIZA
- Bwana Robert MATHU
3. Muri Special Guarantee Fund
Bwana Joseph NZABONIKUZA : Umuyobozi Mukuru
4. Mu Kigo cy‟Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize/RSSB
Bwana SEBABI John Bosco : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gucunga umutungo 6
15. Mu bindi :
a) Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko :
- U Rwanda ruzakira amarushanwa y'imikino ya CECAFA Kagame Cup kuva tariki ya 8 kugeza tariki ya 24 Kanama 2014. Uyu mwaka aya marushanwa azitabirwa n'amakipe 14 azava i Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somaliya, Sudani, Sudani y'Amajyepfo, Tanzaniya na Uganda. U Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe 3 ariyo : APR FC, Rayon Sport FC na Police FC. Imikino yose izajya ibera i Remera kuri Sitade Amahoro no kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kandi izajya yerekanywa kuri SuperSport irimo kuba.
- Tariki ya 1 Kanama 2014, kuri Sitade ya Rubavu hazabera umupira w'amaguru uzahuza ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru - Amavubi - y'abatarengeje imyaka 17 n'ikipe y'Igihugu ya Uganda mu mukino wo kwishyura mu rwego rw'ijonjora ry'amakipe azitabira Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu.
- Tariki ya 2 Kanama 2014 kandi i Nyamirambo kuri Sitadi ya Kigali hazabera umupira w'amaguru uzahuza ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru - Amavubi - y'abakuru n'ikipe y'Igihugu ya Congo Brazaville mu mukino wo kwishyura mu rwego rw'ijonjora ry'amakipe azitabira Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu.
- Kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2014, ikipe y'Igihugu ya Volleyball y'abagore batarengeje imyaka 19 yitabiriye amarushanwa yo guhatanira igikombe cy'isi yabereye i Larinaka mu Gihugu cya Shipre/Cyprus.
- Kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2014, ikipe y'Igihugu ya Volleyball y'abagore batarengeje imyaka 21 yitabiriye amarushanwa yo guhatanira igikombe cy'isi ari kubera i Porto muri Porutugali.
- Kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2014, mu mikino ya Commonwealth irimo kubera i Glasgow muri Scotland, u Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi 20 ku buryo bukurikira : 10 mu mikino ngororamubiri, 2 mu iteramakofi, 6 mu gusiganwa ku magare, 1 mu koga n'umwe mu guterura ibiremereye.
- Kuva tariki ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2014, u Rwanda ruzizihiza umunsi w'umuganura ku buryo bukurikira.
Tariki ya 30/7/2014 :
- Umutambagiro/Carnival : Hazaba igikorwa cyo gutambagira hamurikwa ibikorwa ndangamuco mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.
- Gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa rizagaragaza umusaruro wagezweho mu byiciro bitandukanye : mu buhinzi n'ubworozi, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imyidagaduro, ibyiza dukesha umuganda, imihigo, gutura mu midugudu, ibikorwa by'intore, imyubakire, ubukerarugendo n'ibindi. Uwo musaruro uzamurikwa n'inzego zitandukanye za Leta, abafatanyabikorwa n'abandi banyarwanda.
8
Tariki ya 31/7/2014 :
- Hazabaho igikorwa cyo « Kumurika Inyambo », kizabera ku Ngoro y'Abami (King's Palace) mu Rukali i Nyanza mu Ntara y 'Amajyepfo.
Tariki ya 1/8/2014 :
- Umunsi w'Umuganura nyirizina uzizihizwa ku rwego rw'Igihugu kuri Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ku rwego rwa buri Karere hazatoranywa aho uwo munsi uzizihirizwa. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni : "Umuganura, inkingi yo kwigira".
b) Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'abasora uzizihizwa ku nshuro ya 13 mu Rwanda, hateguwe ukwezi kwahariwe abasora kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 30 Kanama 2014. Umunsi nyirizina w'abasora uzizihizwa ku itariki ya 30 Kanama 2014 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni : 'Inyemezabuguzi, ishingiro ry‟umusoro, umusingi w„iterambere'.
c) Minisitiri w'Uburezi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Nyakanga 2014 muri Hoteli Lemigo hatangijwe Umuyoboro ufasha kubonera ibisubizo iterambere rirambye Akarere ka Afurika k'Ibiyaga Bigari. Uwo muyoboro ni ubwa mbere utangijwe muri Afurika, bigaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kugera ku ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi (MDGs).
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y‟Inama y‟Abaminisitiri




“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.