Pages

Saturday 31 January 2015

Fwd: *DHR* Gushimira Dr Gasana.



Muvandimwe munyarwnda Lyarahoze,
1. Urakoze cyane gushima UKURI twagaragaje mu nyandiko yacu twise "Umunsi mukuru w'intwari mu Rwanda taliki ya 01/02 ni ikinyoma cya FPR". Ubutegetsi nka buriya bwa FPR bwubakiye ku nkingi z'ikinyoma gusa gusa, kimwe mu bizabuhirika ni ukuvuga no kuvugisha ukuri.
2. Sinshobora nkuko ubinsaba kugaragaza ukuri kw'ihanurwa ry'indege ya nyakwigendera Habyarimana Juvenal kuko ntari mu bakekwaho kuba barahanuye iyo ndege , baba FPR/APR Inkotanyi, baba n'aba ex-FAR. Sinigeze mba umwe mu bagize biriya bipande byombi. Sinigeze mba umunyamuryango wa FPR, sinigeze mba umukada wayo cyangwa umusilikare wayo. Lt General Kayumba na Major Rudasingwa ungereranya nabo kandi atari byo, bo bari abanyamuryango ba FPR, abakada n'abasilikare bayo. Kayumba uvuga yari umuyobozi mukuru wa DMI ya FPR/APR icyo gihe, naho Major Rudasingwa yari muri S5 ishinzwe ibya politiki muri FPR/APR nyuma aza no kuba Secretary General wa FPR. Ibyo uvuga ko hari ukuri bazi batangaje ni byo kandi ni byiza ko batangaje uko kuri kuko imirimo bakoraga muri FPR/APR yabahaga kumenya uko kuri. Kubagereranya nanjye rero utari kumwe nabo muri iyo FPR/APR ni ukwigizankana. Ubu turi kumwe nabo mu mashyaka menshi atavuga rumwe na FPR, ushobora rero kubegera ukabababaza, nabo ubwabo bazakubwira ko batanzi muri FPR/APR bahozemo kera.
3. Kuba narabaye Minisitiri muri leta iyobowe  na FPR, ibyo ntibivuga ko nari muri FPR nyirizina ko nari nzi ibyayo na agenda cache/hidden agenda yayo. Oya. Ibyo ntibivuga ko nari nzi ibikorwa muri DMI no ku kicaro gikuru cya FPR ntigeze nagera mu buzima bwanjye, et a dessein; kuko nabonaga neza ko hari un systeme a deux vitesses cyangwa systeme ya doublure, imwe formel ni indi informel(the underground system) ari nayo yayoboraga igihugu mu by'ukuri. Sinigeze rero mba umwe mubagize RPF underground system ngo mbe narabashije kumenya kuriya kuri ushaka.
4. Iby'ishingwa ry'interahamwe, n'izo nterahamwe uvuga zirahari zizakubwira ko zitanzi muri iyo organization criminelle yazo.Zitangira mu ntangiriro z'umwaka wa 1992, noyau yazo yabaye abasore bari bagize ikipe y'umupira w'amaguru ya tarinyota yakinaga umupira buri ku cyumweru iyobowe n'umwe muri bo Kajuga Robert. Sinigeze nkina umupira w'amaguru, sinigeze mba muri iyo kipe, sinigeze njya no kureba aho bakina ku buryo n'uwo Kajuga Robert perezida w'Interahamwe ntamuzi ntigeze mubona n'amaso yanjye uretse kumwumva.Ahubwo izo nterahamwe zimaze gushingwa, nanditse inyandiko taliki ya 14.05.1992 izamagana nise "Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles de MRND, essai de deracinement du mal", ntanga igitekerezo ko zikwiye gusenywa/guseswa, ko nibitagenda bityo zizakora ibara zikamara abantu kandi ni ko byagenze.
(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi)

2015-01-31 7:35 GMT-05:00 Lyarahoze Samuel lyar66@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Maze gusoma iyi nyandiko "UMUNSI W'INTWARI TALIKI YA 01/02 NI IKINYOMA CYA FPR INKOTANYI" ya A. Gasana kuri DHR;  na,

Nyuma y'inyandiko n'ibitekerezo byiza Dr Anastase Gasana amaze iminsi ageza ku Banyarwanda, ndumva ari ngombwa gusaba abakunda ukuri kumushimira kubera intambwe igaragara amaze gutera mu kuvuga ukuri. Ku cyanjye giti ndabimushimira. Nakomereza aho.

Gusa hari indi ntambwe ataratera, yenda ku bera ubwoba bw'abahutu..., yerekeranye n'urupfu rwa nyakwigendera perezida Yuvenali Habyarina kimwe n'iyinjizwa ry'abacengezi ba FPR mu mugi wa Kigali; ndetse n'ishingwa ry'Interehamwe. Ibi ndabivuga kubera ko A. Gasana ashinjwa kugira uruhare muri ubu bugambanyi na maneko mukuru wa Loni, Amadou Deme, mu gitabo cye yanditse. Noheli Ndanyuzwe,  bavuka mu komini imwe na we akaba abimurega.

Ngo "uwasuze agirwa no kunutsa"!

Ndamusaba rero gutinyuka, agatumiza inama mpuzamahanga, ayisobanurire iby'itagizwa rya jenoside yakorewe abatutsi n'uko umugorewe we wa mbere yaba yaragize uruhare mu kuyitegura. Ni bwo buryo bwiza bwo kurwanya Kagame n'agatsiko ke. None se Rudasingwa na Kayumba na bo ntibateye intambwe igaragara ... bakavuga bashize amaganga ko Kagame ari we watanze itegeko ryo gutangiza jenoside? Kuki abatutsi bakomeje gusumbya ubutwari abahutu?  Rwose nimutinyuke, mubwire abakiri bato ukuri mbere yenda yuko Kagame na Klintoni babahitana.

"After Patrick Karegeya, who is next? RNC members are wondering."

 
 
image
 
 
 
 
 
After Patrick Karegeya, who is next? RNC members are wo...
[1. General Kayumba Nyamwasa survived two assassination plots Among all the opponents of Kigali regime, RNC members have been the main target, not because th...
Aperçu par Yahoo
 


"Qu'il se souvienne qu'en politique, 'il n'est jamais tard...'".

Umunyeshuri n'umukunzi we.  Samweli.

__._,_.___

Envoyé par : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.