Pages

Wednesday 18 March 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana

 


Rwose bwana Dr A. Gasana n'abasangizi banyu ibyo muvuga kumikorere n'imikoreshereje y'ili tegeko-nshinga 2003 birunvikana 100%, ntacyo twongeraho. 
Uwabaye/uba mu Rwanda azi ibigwi by'abanyarwanda.  
1. Amatora ya Rwanda arazwi: abaye abili muli RPF; twayagize kuva 1980 kwa Habyarimana. Tulibuka icyokora inshuro imwe twayagize ku bwa Kayibanda ali amatora adakozwe n'umunwa w'imbunda na nyumba-kumi, kuko baduhaye amabarwa tujya iwacu i muhira gutorerayo, uretse ko abenshi bali batazi gusoma no kwandika ubwo rero abatora bakabwira abana babo biga kubandikira abo batoye!
2. Abanyarwanda nabo murabazi: iyo uteretse urwagwa, bose bagusanga bavuga bati dore umugabo. Bwacya bavuga bati aliko ya nzoga ntiyagombaga kunyobwa, abanyoye nyinshi akaba alibo batera hejuru bati dore uwayiteretse nuliya kandi natwe twabonaga akora nabi, turamubuza aratunanira. 
Uzi uko bakomye amashyi ngo ubwami buragiye: ibuka uko bakundaga ya tembri ya Nyetera ifite icumu lishinze mw'ikamba ly'abami! Aliko ubu byabaye ikosa lya Kayibanda. 
Uzi uko balilimbaga Kayibanda banamutura za Rusengo aliko icyumweru kimwe cyabaye cyinshi ngo abe yahinduwe Masudi. Aliko ubu byabaye ikosa lya Habyarimana wenyine. 
Uzi uko barwanyaga inkotanyi basingiza Habyarimana. Abenshi bahasize agatwe abandi babonye ubukire barata ubu ngo ni bose bamerewe neza: Immana ishimwe. Twizere ko ntawuzashyirwaho ikibi umunsi hazaba hagabura undi .
Urunva rero ko abanyarwanda babeshya, batera urwenya, bisa n'ibyo icyimanye  "Semuhanuka-Nyirarunyionga-Kamegeri-Ngunda".  
3. Urwanda rero ni igihugu benecyo bikulikilira akenshi ibyo kulya gusa, ibindi byo kureba kure bateganyiliza igihugu ntibabishishikaremo cyane. 
Nuko abali ku mbehe batunvaga ko umwami yahava, ko Kayibanda yahava, ko Habyarimana yahava, ni nako babona ko Kagame atahava, uretse gutegereza catastrophe (ibi mwarabibonye! ) 
Mbese ni ya ndaro twababwiye nyirayo yunva ko icya ngombwa ali kuyihinduramo inzu nini aliko akaba adashishoza kandi ntagire  n'abana beza bamugira inama ngo bamubwire ko kamara atali inzu nini, ahubwo ali kubona uko abana bavutse bakura neza, bakazashobora kubona ibyangombwa n'inzira zo kuzubaka, bikazafasha ababyeyi mu zabukuru.  

Hasigaye rero uruhare rw'abanyamahanga uko bazashaka kubona Afrika, dore ko duhoga ngo tuligenga kandi ibyemezo byose bifatirwa hanze, yemwe n'ubwicanyi bw'abacu bwemerezwa iyo!  Nibo bonyine bazatuma tubona ubutegetsi bwubahiliza amategeko naho ibindi ni kwaya.  
Bizaba nkuko bashatse ko coups zicika bakabihatira abanyafruka, uwashakaga gukubita coups agasubiza inkota mu rwubati. 
Ni uko za terrorismes zakoreshejwe muli za 1980-2000 ubu bashaka kuzica,  abanyafrika bazakulikiza uwaronkeye muli terrorisme mbere bazamushahura.
N'ibi byo gutoba itegeko nshinga ngo bagume ku butegetsi abanyamahanga nibabishyiraho umurego bazabireka. Wabonye intumbero yabaye muli za Faso, muli Congo, i Burundi, etc. bituruka ku banyamahanga, bene ibihugu bo ntacyo bakwishoborera baragoswe. Aliko uwo Amerika, UK, France bazavanaho amaboko azahita agenda ntazagira igihe cyo gutoba ilyo tegeko nshinga adingiza, keretse n'agira twa tigres tumulinda nka Assad. Izindi ngero: Murebe Gbagbo nyuma guhindisha "air force one" ye ngo agiye gusaba umuvuno i Kigali ugushamo Ouatara ushyigikiwe na France! Murebe uko Sudani ya Bashir bayikase ikilizo, Zimbabwe ya Mugabe bakayisubiza muli moyen-age, Libya ya Gaddafi bakayisandaza. Muli ibi bihugu byose se nta amategeko ya Afurika n'abayazi  bali bahali? Byamaze se  iki!  

Ngiyo rero imhanvu twababwiye tuti  "Naho ibya liliya tegeko lya RPF na Kagame twe tulivugaho byo kwisekereza, ntabwo bulya tuba dukomeje." 
Muzi  facts na manipulation z'abanyafurika, n'ubushobozi bwabo! Ese ntimubona ko abangavu ba Afrika bashiliye muli Mediterrane abategetsi bayo birahira ngo Afrika ifite Growth rate ya plus de 7% en 10 annnees consecutives, ahenshi kandi n'abo bategetsi batunzwe n'imfashanyo z'abanyamahanga batagira 1% y'iyo growth rate, ngo ubutegetsi bwiza ni munange
   
EEEh oui!!

Date: Tue, 17 Mar 2015 14:03:15 -0400
Subject: Re: FW: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana
From: gasana31@gmail.com
To: kotakori@hotmail.com; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; johndayi@yahoo.com; democratie2020@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; fdusabdu@gmail.com; donatienkwibeshya@yahoo.com; batungwanayoj@gmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; rwanda-l@yahoogroups.com; eugeneu2003@yahoo.fr; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; em.hame@laposte.net; elengakoy@hotmail.com; uwimanapouma@yahoo.fr; udaheric@gmail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; great-lakes@yahoogroups.com; gahima@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; samcyprien@hotmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; jkanya@free.fr; lafianceearmee@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; veritasinfo@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; biramahire98@gmail.com; isamuke5@gmail.com; mngolole@yahoo.com; ndekezi82000@yahoo.fr; montjali@yahoo.com; md@imirasire.com; buakiae5@gmx.net; mbonyifo@yahoo.fr; johnndahiriwe@yahoo.com

Kota Venant,
Ugize uti: "Naho ibya liliya tegeko lya RPF na Kagame twe tulivugaho byo kwisekereza, ntabwo bulya tuba dukomeje." Ngushimiye uku kuri kwawe uvugishije. None se mwaba mukomeje ngo bimare iki bizagere kuki ko ntacyo; uretse gutesha abantu igihe gusa cyakagombye gukoreshwa ibindi ahubwo byo kurwanya serieusement iriya leta mpotozi ya Kagame na FPR ye. Ni byo tuvuga mw'itangazo ryacu Abasangizi ariko Martin Bangamwabo agashaka kurivugisha ibyo twe tutavuze ngo kuvuga ko ibyo guhindura cyangwa kudahindura ririya tegeko-nshinga ntacyo twe bitubwiye ngo bivuze ko dushyigikiye ko Kagame arihindura ubundi ngo ni bigenda bityo ntituzitotombe ngo agumye ku butegetsi! Kuri twe mw'isesengura rya poliki za FPR, yarihindura atarihindura we na FPR ye bazaguma ku butegetsi.
Ashobora no kutarihindura nk'uko Martin Bangamwabo n'abandi nkawe babityayemo nkaho hari icyo bimaze, noneho agakomeza kuba Perezida wa FPR n'ubundi ari yo isanzwe iyobora igihugu, akaba ari we ushyiraho umukandida wa FPR cyangwa w'agashyaka kari mu kwaha kwayo mu rwego rwo kujijisha, we na FPR ye bagategeka abaturage kumutora ku ngufu ubundi bagahora uwo muperezida mushya bamuhamagara kujya kwitaba mu biro bikuru bya FPR guhabwa amabwiriza no kumvishwa bya buri gihe ko ari FPR yamushyizeho ko ishobora no kumukuraho igihe ishakiye. Ubundi bagakora gahunda yo kumunaniza, noneho nyuma y'amezi cyangwa umwaka akavaho ari muzima cyangwa yapfuye Kagame akongera agatabara igihugu akajya gutangira bundi bushya mandats ze z'imyaka irindwi irindwi ubuziraherezo! Twe abantu bashishikariye mu byo guhindura itegeko-nshinga cyangwa kutarihindura bakaba barabigize debate idafite ishingiro, twibaza niba basesengura koko politiki nyarwanda yo mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye uko iteye muri iki gihe. Heureusement ko utubwiye ko bamwe baba badakomeje. Ariko wenda hari ababa bakomeje, bageza n'aho batwerera abumva iyo debate ari a wrong debate ngo bashyigikiye ko itegeko nshinga rihindurwa nk'aho kudahindurwa kwaryo hari icyo bitumariye! N'ubundi nta leta y'u Rwanda ibaho hariya iwacu. FPR ni yo leta. Igihugu gitegekerwa muri headquaters za FPR no muri DMI kuko hariya hombi ariho leta y'ikuzimu(underground system), iyoborwa na Kagame ubwe ari nayo iyobora igihugu mu by'ukuri, ikorera. Ntabwo ari muri Primature, ntabwo ari muri presidence. Ni ahandi. Mu kuzimu. Guhindura ingingo imwe y'itegeko-nshinga rero ntibizakuraho iriya mitegekere y'ikuzimu ya Kagame na FPR ye. Hakenewe regime change, Kagame na FPR ye bakava mu nzira hakajyaho itegeko-nshinga rishya ribereye igihugu cyose n'abanyarwanda bose kandi bakagira uruharwe nyarwo rwo kuryishyiriraho no kuritora nta gitugu n'agahato bashyizweho.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2015-03-17 11:52 GMT-04:00 kota venant <kotakori@hotmail.com>:
Bwana Dr A. Gasana, aba bandika ngo wali ku butegetsi mu Rwanda liliya tegeko-Nshinga liliho barakuvangira, ntabwo koko alibyo.
Naho ibya liliya tegeko lya RPF na Kagame twe tulivugaho byo kwisekereza, ntabwo bulya tuba dukomeje.  
Kuko umugabo atakwiyubakira indaro arongoreramo hanyuma ngo namara kubyara gatatu kane, agashaka kuyisimbuza inzu nini, ngo nawe uvumbuke uti "Have sigaho wisenya iyo ndaro".  Abagore barongorewe kandi muli iyo ndaro ( nkuko byasobanuwe n'uwabaserukiye hano ku rubuga madamu Geraldine Dominique) baravuga ko bashyigikiye ibyo ababarongoye babakorera. None se Abasangizi babyivangamo bate? 
Mwabonye ko n'ingoma z'abahutu aliko zakoze: indaro ya Kayibanda yatangaga mandat eshatu z'imyaka itanu,  itanu, bikaba birarangiye. Habyarimana ayinjiye ayisimbuza inzu nyayo imuha ubwinyagambuliro (itegeko litagira term limit). Ni nibyo Kagame wa 1994-2017 wali ukomotse mu buterorisme yakoze; Kagame wa nyuma ya 2017 ukujijwe na ba Clinton, Blair, Warren , ki-Moon etc.  we ashaka inzu nkiyo kwa Habyarimana.  
Murashaka iki mwa banyarwanda mwe? 
Mutekereze kuli ibi:  Rwanyonga ageze kwa Kimana muka-Rwabugili, uyu mugore yamushyikilije igicuma cy'Umutsama. Iyo Rwanyonga aba atateguwe n'inaralibonye Mugabwambere, aba yalibagiwe ko uwo yadishye inshyi akanamwicira murumuna aliho amukina amuhenda, akicara akanwa ndetse byaba ngombwa agahabwa n'urwuya rwo mu maguru,  n'uko umwami akicwa ahitanwe na Kabego. Sinzi rero ko Rwanyonga yali kubikira, avuga ko umwami yishwe nawe ali mu maguru y'urugo i bwami.  Aliko Rwanyonga yakwepye igicuma,  ati reka mbe ngenda umwami urahekwa mu mwanya muto arabe amfashe mbyina butore haliya imbere!

Mbiswa daa! 




To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; johndayi@yahoo.com; democratie2020@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; fdusabdu@gmail.com; donatienkwibeshya@yahoo.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; em.hame@laposte.net; eugeneu2003@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; uwimanapouma@yahoo.fr; udaheric@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; amakuruyurwanda@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; radioitahuka@gmail.com; ngombwa@gmail.com; infotubeho@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; tuzatsindaa@gmail.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; umusoto@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; isamuke5@gmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; onathanmusonera@yahoo.co.uk; orukundo@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; memajp2000@yahoo.fr; niyopaci@gmail.com; pdg.hakiza57@gmail.com; akagera@yahoogroups.com; abdallah.akishuli@yahoo.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; biramahire98@gmail.com; sisievariste@yahoo.fr; samcyprien@hotmail.com; sinumvayabo@yahoo.fr; batungwanayoj@gmail.com; great-lakes@yahoogroups.com; gahima@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; christineha2002@yahoo.fr; therwandan@ymail.com; jkanya@free.fr; kotakori@hotmail.com; kdonatien@hotmail.com; mureme70@yahoo.com; lafianceearmee@gmail.com; veritasinfo@yahoo.fr; ekarekez@voanews.com; emukanku@voanews.com; b2003n@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; ndekezi82000@yahoo.fr; mngolole@yahoo.com; fmunyabagisha@hotmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 17 Mar 2015 10:39:27 -0400Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana

 

MARTIN BANGAMWABO,
1.Uti mwarikozeho iki?Twashyizeho ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Kagame na FPR ye ari nabo badoze ririya tegeko ribabereye ubwabo ariko ritabereye u Rwanda n'abanyarwnda bose. Umugambi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI NI UKO RIVAHO RIGASIMBURWA N'AMASEZERANO YAVA MU BIGANIRO BITAGIRA UMUPAKA HAGATI Y'ABANYARWNDA BOSE, AYO MASEZERANPO AKAZASIMBURWA  N'IRINDI TEGEKO NSHINGA RITEGUWE NA BOSE(amashyaka yose) KANDI RITOWE N'ABATURAGE NTA GAHATO, NTA GAFUNI KA DMI KABARI KU MUTWE.
2.Uti: "ushobora kutwereka ko kuvuga ko ntacyo bibabwiye hari aho bitandukaniye no kuvuga ngo dushyikiye ko arihindura!" Kurihindura no kutarihindura ntacyo bitubwiye kuko byose ari kimwe, resultats ni zimwe, outcomes ni zimwe. Ararirekera uko risanzwe se ngo Ingabire Perezida wa FDU-Inkingi yiyamamaze! ko yamubitse muri gereza amubariye imyaka 15 nyine kugirango ibyo byose bijye biba adahari. Ararirekera uku riri se ngo Mushayidi Deo perezida w'ishyaka IMANZI yiyamamaze muri 2017 ko yamukatiye gufungwa burundu! Arareka kurihindura se ngo Karoli Ntakirutinka cyangwa Pasteur Bizimingu abayobozi b'ishyaka PDPR Ubuyanja biyamamaze nyuma y'imyaka 10 bamaze muri gereza n'indi itagira iherezo bafungiye mu ngo zabo! Araryihorera uko riri se ngo Dr. Thoneste Niyitegeka candidat independant wo muri 2003 noneho abone uburenganzira bwo kwiyamamaza muri 2017 ko yamujugunye muri gereza kuva icyo gihe kugeza ubu ari icyo amuziza imyaka ikaba imaze kuba 12 yose. Ararirekera uko riri se ngo Martin Bangamwabo agire uburenganzira busesesuye nawe bwo kwiyamamaza mu 2017 habe amatora adafifitse maze nawe agerageze amahirwe ye!
Kagame we azi neza ko uwakwiyamamaza contre lui uwo ari we wese hakaba amatora adafifitse yamutsinda kurusha uko Ndadaye yatsinze perezida Major Buyoya i Burundi mu 1993. Azi kandi ko amashyaka yose aramutse yemerewe gukorera mu Rwanda nta terabwoba ashyizweho, umucandidat wa FPR yaba Kagame yaba n'undi wese yashyiraho utari we, nta n'amajwi 10% y'abaturage yabona. Niyo mpamvu afunga, yica, bariya bose. Ikindi ni uko Kagame atariwe ukora biriya wenyine. Ni we na systeme ye yitwa FPR. Niyo mpamvu twavuze mw'itangazo ryacu ko nta kuvuga ngo umwe aragiye muri 2017(Kagame) undi arasigaye(FPR) kuko bose ari kimwe, kuko bose ari umwe. Kagame kugenda mu 2017 asize uwo azajya ategekeramo nkuko yategekeraga muri perezida Bizimungu ubundi ibintu bikikomeraza uko byari bisanzwe, twe turabona ntacyo byaba bimaze. Twe turashaka regime change, Kagame na FPR n'udushayaka tuyiri mu kwaha bakajya nawe.
Wowe se wabwira abasomyi icyo kurekera ririya tegeko-nshinga uko rimeze ubu byaba bimaze ku buryo bigomba kuduhagurutsaaaa! tukarara tudasinziriye! Ukatwerereka uko bizabuza FPR umuco wayo isanganywe wo gutekinika ibintu byose nkuko twe twabigaragaje mu ngingo 4 ziri mw'itangazo ryacu!
3.Uti: "ikintangaje ni uko iryo tegeko nshinga utaryemera kandi warabaye muri govt yarikorergagaho". Urabeshya abasomyi. Nabaye minisitiri kugeza taliki ya 3/10/1999 kandi iryo tegeko uvuga ryari ritarajyaho; hakoreshwaga iryari risanzweho hamwe n'amasezerano ya Arusha. Navuye mu Rwanda mu 2001 ririya tegeko ritaranatekerezwa, sinigeze mba mu manama cyangwa commissions zariteguye, kandi ryatowe mu 2003 narasezeye muri iyo guverinoma uvuga. Sinigeze rero mba muri govt yarikoreragaho nkuko ubibeshye abasomyi. Kandi n'uwaba yararikoreyemo ku gitugu n' agahoto kuko ari byo bikora mu Rwanda, ntibyamubuza kurirwanya mu gihe abiboneye uburyo, mu gihe atagihagazwe hajuru n'icyo gitugu n'ako gahato n'agafuni ka DMI.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2015-03-17 6:47 GMT-04:00 Martin Bangamwabo mbangamwabo@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:

 

OK, ntabwo muryemera. None se mwarikozeho iki?
GASANA, ushobora kutwereka ko kuvuga ko "ntacyo bibabwiye" hari aho bitandukaniye no kuvuga ngo "Dushyigikiye ko arihindura?"
Ubu se nyuma y'ibi uvuze, ejo uzitotomba ngo agumye ku butegetsi kandi nyine ntacyo bikubwiye?
Ikintangaje ariko, ni uko uvuze ko iryo tegeko nsinga utaryemera kandi warabaye Ministiri muri Gouvernement yarikoreragaho!!


De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
À : f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; Amakuru yu Rwanda <amakuruyurwanda@gmail.com>
Envoyé le : Mardi 17 mars 2015 3h31
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana

 

KAGAME GUHINDURA ITEGEKO-NSHINGA NO KUTARIHINDURA TWE NTACYO BITUBWIYE KUKO N'UBUNDI  TUTARYEMERA


                Nimumureke ariko arihindure. Murarwana  nawe mubimubuza kubera iki ko n'ubundi ririya tegeko-nshinga rye na FPR ye tutigeze turyemera. Uretse natwe abari hanze, n'abanyarwanda bari mu gihugu imbere ntibaryemera kuko bataritoye ku bushake bwabo; bategetswe kuritora agafuni ka DMI kabari ku mutwe! Iriya myaka irindwi Kagame yategetse ko ijyamo birazwi ko abanyarwanda bari mu gihugu imbere batayishakaga, ko batigeze banayitekereza, ko bashakaga itanu gusa. Yitwaje umugande  umeze nka Andrew Mwenda uriya wari i Gabiro,  maze aba ari we wadukana iyo myaka irindwi ari umutwe wacuzwe na Kagame na FPR kugirango bazitire mu gihe cy'imyaka myinshi yose ishoboka undi muntu wese cyangwa irindi shyaka ryose ritari mu kwaha kwa FPR kugera ku butegetsi. Kagame ubwe yivugiye muri 2013 ko atabona impamvu FPR itategeka u Rwanda imyaka mirongo ine mirongo itanu! Iyo niyo gahunda ye. Amategeko yose ari mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye, uhereye kw'itegeko nshinga n'andi mategeko arigaragiye, byakozwe ku bushake nk'ikote ryo kwambika Kagame na FPR ye gusa. Ntabwo ari umwambaro w'igihugu n'abagituye bose. Yarihindura rero atarihindura byose ni kimwe kubera impamvu zikurikira:

1. Nkuko tumaze kubivuga, Itegeko nshinga ririho n'ubundi ntituryemera kandi tuzi ko atazarihindura ngo ribe itegeko nshinga ribereye twese abanyarwanda turyemere. Uko yazarihindura uko ariko kose, uko tutaryemera ubu niko tutazaryemera.

2.Ashobora kutarihindura akarirekera uko riri agashyiraho umuntu w'agakingirizo wa FPR cyangwa wo mw'ishyaka riri mu kwaha kwayo wo kwiyamamaza mu 2017 ubundi remote control y'ubutegetsi akayitwara iwe kuri Muhazi uwo muperezida mushya n'abandi bose akaba ariyo bazajya bamusanga gufata amabwiriza. Ibyo ntituzabyemera.

3.Ashobora kurirekera uko riri ubundi akabigira nka Putin wa Rusiya agashaka umuhutu w'agakingirizo wo kwiyamamaza  ngo abeshye abanyarwanda n'amahanga ko hari icyahindutse,  we akaba Minisitiri w'Intebe,  akikomereza ubutegetsi bwe bw'igitugu ategekera muri iyo ngirwaperezida nk'amezi cyangwa umwaka ubundi abaDMI bagakuraho ishyano rikabisa nyir'ubwite Kagame akongera agatangira mandats ze z'imyaka irindwi irinwdwi bundi bushya ingirwaperezida nshya yari "yaratowe" imaze gupfa (kwicwa). Ibi nabyo ntituzabyemera.

4.Ashobora kurihindura kugirango akomeze kuba perezida w'u Rwanda kuko bimufasha kwihisha ubucamanza mpuzamahanga ngo butazamufata bukamucira imanza za genocide hutu n'ubundi bwicanyi ndengakamere yakoze mu Rwanda no muri Congo DRC, ariko noneho  mu guhuma amaso abanyarwanda n'amahanga akavuga ko mandats zibaye eshatu aho kuba ebyeri, ko imyaka ivuye kuri irindwi ikajya kuri itanu, ko rero agiye gutegeka mandat yanyuma ari yo ya gatatu ubundi mu 2022 sakindi ikazabyara ikindi ! Ibi nabyo ntituzabyemera.

                Mbese ibyo Kagame na FPR ye na leta ye bazatekinika byose kugirango we na FPR bagume ku butegetsi,  ntituzabyemera. Kagame ni we FPR na FPR ikaba Kagame ku buryo nta kuvuga ngo umwe aragiye undi arasigaye. Oya. Nta Kagame nta FPR Inkotanyi, bose ni abicanyi gusa gusa. Bombi gahunda yabo ni ukumara ku butetegetsi imyaka myinshi yose ishoboka(mirongo ine mirongo itanu nk'uko Kagame ubwe yabyivugiye) kugirango babone igihe cyo gusibanganya ibimenyetso by'ubwicanyi bakoze,  ababizi babice abandi  basaze bave mu nzira maze ubwicayi bwabo buzasigare nta babuhamya ko babwiboneye n'amaso yabo bakiriho bityo n'inkiko ze kuzabona uko zibakurikirana. Ng'icyo ikigamijwe. Ni cyo perezida Kagame mw'ijambo rye ry'i Gabiro yise sustainability, ukuramba k'ubutegetsi bwe na FPR ye, n'ibyabo byose.

                Umuti waba uwuhe rero! Kagame ubwe ejobundi i Gabiro yivugiye ko leta ye yasuruye, ko ari agasitwe(a mess), ko icyo leta mbi nk'iriya ikwiriye ari uko hagira abafata intwaro bakayirwanya, ko iyo baba bo nk'uko bari bameze hambere, baba barafashe intwaro bakayirwanya. Natwe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turabibona nka perezida Kagame, ari nayo mpavu twahisemo kwifatanya n'abandi banyarwanda mu mutwe w'ingabo witwa COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA/COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA-CFCR-IMVEJURU, ingabo zitavangura abanyarwanda, zifite umugambi wo kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'agafuni kamenagura umutwe, umugozi uhotora ijosi  nk'uwo bicishije Col Karegeya, n'akandoyi gasatura agatuza bikorwa na Kagame na FPR ye mu gukora jenoside ya bucece(slow silent and systematic hutu genocide) nk'uko umushakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014. Iriya jenoside ya bucece, igomba abayihagarika kandi izahagarikwa n'abahutu n'abatutsi bemeye gushyira imbaraga zabo hamwe kugirango bayihagarike bahe igihugu ihumure n'amahoro arambye mu Rwanda no mu karere kose k'ibiyaga bigari by'Afurika.

Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taili ya 16/03/2015.

Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by'ishyaka.

Niba mushaka kutwandikira ngo mutwungure ibitekerezo cyangwa se mutugire inama, email y'ishyaka ryacu ni  abasangizi@gmail.com

Murakoze.

2015-03-16 11:45 GMT-04:00 dominique muny muny_dominique@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 
Mandats za Prezida zitagira imipaka ntizigomba gutorwa n'abanyagihugu bose. Iyo bibaye ni byo bigira Prezida wa Repbulika aba umunyagihugu (pour ne pas dire umunyagitugu) wica  agakiza (haut justicier). Gutora umuntu uri hejuru y'amategeko ni ukwimakaza ingoma des seigneurs hauts justiciers, un pouvoir d'un chef à la fois administrateur et juge; mwakwigira nyoninyinshi muti: "turashaka igihugu kigendera ku mategeko". Umuntu uri hejuru y'amategeko ntashobora kubahiriza ayo amategeko. Igihe bakora amategeko rero burya baba bayakorera abandi (rubanda)!

Impinduka ku myumvire y'ibintu ni ngombwa


To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 16 Mar 2015 15:27:04 +0000
Subject: RE: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana

 

Bonjour Agnès,
Vous avez tout compris. C'est un simple point de vue que je voulais transmettre à mon frère Evode


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 16 Mar 2015 07:26:48 -0700
Subject: RE: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana

 
Bonjour Ignace Rudahunga,

J'ai plutôt l'impression que le propos concerne la sortie du sieur Uwizeyimana,-magistrat (lui aussi?) -, qui désormais à changé d'avis, et se laisse aller comme quand il animait gahuza!

Ainsi vont les choses de chez nous!












__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
- The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
- I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
- The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.