Pages

Saturday 7 March 2015

[amakurunamateka.com] Re: Urugomero Perezida Kagame yatashye

 

@Kirimungutiya:

Inzira iracyari ndende kugirango abanyarwanda bose bagezwe ho amashanyarazi.
Ese harya urugomero rwa Mukungwa Inkotanyi zashenye zikuri mu rugerero wanenya niba zararusanye?
Zarusana zitarusana, zakora izindi ngonero zitazikora, biteye agahinda kubona 10.8% gusa by'abanyarwanda ari bo bafite amashanyarazi!

Access to electricity (% of population): 
Rwanda at the bottom compared to the rest of the world!!!

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

On Mar 6, 2015, at 9:03 PM, Veronika Kirimumpuzu <veronika_kirimumpuzu@yahoo.com> wrote:

 
Urugomero Perezida Kagame yatashye ratangiye guhindurira abaturage ubuzima
Yanditswe kuya 6-03-2015 saa 08:01' na Deus Ntakirutimana
     


Loading...
Perezida Kagame yatashye Urugomero rwa Nyabarongo ya I rwitezweho kugeza ku Banyarwanda benshi amashanyarazi ugereranyije n'izindi mu Rwanda, abasaba kurubyaza umusaruro bagatera imbere.
Uru rugomero rutanga Megawati 28 rumaze imyaka itanu rwubakwa rukaba rwaratwaye miliyoni zisaga 125 z'amadolari ya Amerika, rwubatse mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Ubwo rwatahwaga ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2015, Ayinkamiye Marie Josee, umwe mu baturage bashoboye kugerwaho n'aya mashanyarazi utuye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro yavuze ko amashanyarazi yamuhinduriye ubuzima.
Yavuze ko yasezereye agatadowa, abana be bakaba bakoresha aya mashanyarazi basubiramo amasomo, batagihura n'indwra zikomoka ku mwotsi n'ibindi. Uretse ibi kandi ngo ku manywa yirirwa yikorera imirimo ye nijoro akiga imashini idoda atashoboraga kwigira ku itadowa.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko aya mashanyarazi yahinduye abayahawe, agashima ko atacishijwe hejuru y'abaturage baturiye uru Rugomero rwa Nyabarongo.
Ingo zifite amashanyarazi muri aka karere zavuye kuri 15.5% none zigeze kuri 20% kandi ngo ziracyazamuka kubera aya mashanyarazi.
Yatumye kandi abaturage batura neza abitabira kuva mu manegeka ngo bagezweho aya mashanyarazi.
Yatumye kandi amasaha yo gukora yiyongera ku buryo ngo bizafasha abaturage gutera imbere, kuri ubu ngo bakaba bashishikariza buri wese kuhashinga inganda ziciriritse ngo zizamure abaturage.
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Musoni James, yavuze ko aya mashanyarazi ari amahirwe ku baturage bo mu turere twa Ngororero, Karongi na Muhanga bayaturiye.
Uru rugomero rutanga amashanyarazi angana na 18% by'asanzwe akoreshwa mu Rwanda rwatumye hagabanuka mazutu yakoreshwaga mu zindi ngomero ku kigero cya 43% ku buryo buri kwezi u Rwanda rubika miliyoni eshatu z'amadolari ya Amerika yajyaga agurwa mazutu.
Perezida Kagame yabwiye abari aha ko u Rwanda ruzakomeza kongera amashanyarazi mu Rwanda ngo igihugu gitere imbere kurushaho.
Yasabye abaturage gukoresha aya mashanyarazi nk'amwe mu mahirwe babonye bari bakwiye guheraho bagatera imbere.
Yagize ati "Igisigaye ni ukubifuriza gukora neza mu mutekano, mu bufatanye kugira ngo ibi bikorwa by'amajyambere, byadufasha kwihutisha gutera imbere tubikoreshe neza kandi bitugeze ku majyambere vuba."
Yanabijeje ko nta we uzongera kunyurwaho n'ibikorwa bimwegereye nkuko wasangaga hari ahubatswe ingomezo z'amashanyarazi ariko agahabwa abandi abasimbutse.
Ati "Byumvikanye ko amashanyarazi aturuka hano atazajya arenga abahatuye ahubwo nabo azabageraho uko bishobotse."
Ibyiza by'igihugu kandi ngo bizajya bigera mu gihugu hose aho kuba muri Kigali gusa nk'uko Abanyarwanda babyibwiraga.
Ati "Uriya mudamu mwamwumvise uko yavugaga ngo kera bari bazi ko amashanyarazi ari ay'i Kigali gusa, none n'aha habaye i Kigali; ibyo ni byiza cyane ni ko tubyifuza, uko twifuza ko nta bintu bikwiye kuba bitangirira cyangwa se irangirira i Kigali gusa bitageze ku Banyarwanda bose."
Yasoje ashimira buri wese wagize uruhare ngo uru rugomero rwuzure ariko cyane cyane u Buhinde uruhare bwagize mu iyubakwa ry'uru rugomero no gutanga amafaranga yakoreshejwe, ndetse no mu bindi bikorwa iki gihugu kizafashamo u Rwanda.
U Rwanda rwihaye icyerekezo ko mu mwaka wa 2017/2018 Abanyarwanda 70% bazaba bagerwaho n'amashanyarazi angana na Megawatt 563 zizaba zarabonetse muri uwo mwaka.
Andi mafoto kuri uru ruzinduko kanda hano

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.