Pages

Tuesday 19 May 2015

[amakurunamateka.com] FW: Ese aho Evode Uwizeyimana ntiyafatiwe mu kamashu nk' imbeba?

 

Bwana Gidius turabashimiye, aliko mutubabalire tugiye kubasubiza ku bulyo ushaka wese abibona kuko ntacyo duhisha!
 
Dutangira tuvuga ko mutwibukije bamwe babonye "Rwanda untold story" ya BBC bagahubukana imyuko bayita amacumu (baserukiye kuvuguruza BBc nta facts bazanye ahubwo bazana amarangamutima). Rwose ni uburenganzira bwanyu bwo gushima no kunenga, kuko ni igikorwa mwakwiyemeza. Icyokora twe tubona ntacyo bimaze mu bahitamo kwiberaho aka Semuhanuka-Nyarunyonga-Kamegeri-Ngunda. Igihe ikinyoma, gutekinika n'andi manyanganya alibyo bifite intebe, ibyo "gukora neza no gukora nabi, urumuli n'umwijima, umucyo n'umuvumbi, umugabo n'umugore" ntibiba mu by'ukuli bigifite akamaro (izo valeurs ziba zatakiliho cyangwa se zarashizwe iruhande, hakulikizwa ibindi).  Reba urugero rwa kiliya kigo-nderabuzima cya Byimana, aho umukuru wacyo yavugaga ibidahuye n'ibyo bwana Udahemuka yiboneye, yashyize hanze muli Shikama! Ahubwo twe twasaba ko baliya baganga bishwe na RPF nabo bazashyingurwa mu cyubahiro. Ibimeze kandi nk'ibi byo ku kigo cya Byimana biboneka mu Rwanda henshi, nuko abantu bicecekera naho ubundi ababifitiye ubuhamya ni benshi. None se uzata igihe ushima cyangwa se unenga mbene ibi cyangwa uzabirekera Immana n'ibiremwa byayo? Umuntu yakeka ko ibyiza byaba gusa kugaragaza ukuli (kandi bisaba ubutwari), ibindi buli wese agakora ikimunogeye.
 
Muti "Yewe isi iratunze pe..". Iki se ni igisubizo cyuko tubatera akamo tuti " Aliko se maitre Evode Uwizeyimana muramushakaho iki? Bitihi se murashaka kuvuga iki?  Bibaye ali igisubizo cy'akamo dutera, mwaba muhohotera maitre Evode Uwizeyimana. Dore imhanvu:
 
Maitre Evode ntabwo ali HE wivugiye ko muli 2017 nadatanga umusimbura ku buprezida bwa Rwanda azaba yarayoboye nabi, yaratsinzwe. 
Ntabwo Maitre ali mu ba senateri halimo na bwana Rutaremara umwe mu banditse liliya tegeko-nshinga lyabo, bakalifungisha "nta nalimwe". 
Maitre ntabwo ali mu badepite halimo uliya mudamu wirwa yakira amabarwa abayobozi bandika, bakayasinyisha abaturage ku ngufu, noneho akazayakubita hasi igihe kigeze agira ngo HE abone insinzi y'imitego ukwiralira kwe kwamushyizemo. 
Ntabwo Maitre ali muli ba ba ministri bavuga ko ntacyo bashoboye, ko byose babikesha HE, alibyo binyuranije na bimwe twarwaniye tukabironkera Arusha bikuraho prezida w'ikinani hakajyaho usangiye uruhare n'abandi mu mizamukire y'igihugu! 
Yemwe ntabwo Maitre akili mu bucamanza iyo muli za Butare na Gitarama yashoboraga kugira uwo aha ubutabera akwiye bumugira umwere, igihe hali afandi wahigimye ati "ibyo alibyo byose nawe agomba kubambwa". 
 
Ahubwo Maitre Evode ni umuhondamonyi inyungu/n'ibindi ntazi byagejeje mu Rwanda (arasa nka wa Muhungu wa Habamenshi wavuye mu bu minagri atunnyagulika). Bagira batya rero bakamushyira mu giterane kigoswe na ba afandi, ingabo, abapolisi, intore, abadepite/senateri n'abaministri. Nuko bakamubwira bati: " Mugabo, uzi ko wanadututse! None HE yavuze ko ugomba gusaba imbabazi usobanulira abize ukuntu ntacyo bizaba bitwaye guhindura itegeko-nshinga, ahubwo ko bizaba binubahiliza ya mategeko muhabwamo za LLM na LLD muli za Canada n'ahandi. Maitre Evode se yakora ikindi uretse gufata micro akarangurura abyigisha? 
Ibisa n'ibi twanabibonye muli 1994, aho ababaga bahishe abatutsi alibo batasibaga kandi bagakara kuli za barrieres. Iyo babonaga abicanyi bagiye hafi yaho bahishe, bageragezaga ku bacucura bababwira bati dore abo mwirukaho ngabaliya banyuze ahandi bageze haliya hakulya. Kubw'amahirwe wenda, bigakunda, bakaba bakijije abo bahishe. Ibyago nuko abarokotse batya alibo baje gufungisha mu nkiko na za Gacaca ababakijije, bavuga ko bunvaga baganira n'abicanyi, bihamya ko bakoranaga bya hafi. Uwagiraga ibyago yaregwaga ko iwe hali abahigwaga, akenshi abicanyi barazaga inzu bakiyimusenyera hejuru, atakizwa n'amaguru akahasiga nawe agatwe! Aba baturage, ali abahigwaga ali n'ababahishaga, ntabwo alibo bali bahanuye ikinani, ntabwo alibo bali abategetsi, ntabwo alibo bategetse ko MINUAR igabanwa, ntabwo alibo bagose ONU bayibwira ngo niyokwirwa itabara jenosayidi yararangiye!
Abagabo baralya abadashinga bakishyura: mujye mwibuka ukuntu umuganga S. Bararengana yahizwe n'abanyabutare yavuraga ngo ahorerwe F. Gatabazi  prezida Habyarimana yali yicishije naho CDR wa Cyangugu M. Bucyana bakamubagira i Mwulire ngo nawe n'incuti ya MRND, ibi byose atalibyo na busa (Guichaoua, 2004).  
 
Maitre Evode ntaho ataniye na baliya baturage bagendaga bemye ku ngoma ya Habyarimana (birata ngo: "Uzi ico ndi co"), ubu bakaba bakambakamba bazi ko ali ba "useless" -ibigarashya- abayobozi bategeka gutaraka bavuga ko uwo bazi ko yabashonnye akabaka ubumuntu n'adakomeza kabayobora baziyahura, bakabikora! Bitaniye he na wa Nkundiye Bwana Ngarambe yatubwiye wali uhakanwe n'ibishahu bya se i Nyanza, akaba yaragombaga kubyinira butore ingoma ibyambaye?
 
None se gushima cyangwa kunenga Maitre Evode na baliya baturage, cyane cyane usize ababacomeka n'amanyanganya abigaragiye, bishingiye kuki bavandimwe?
 


From: gidius21@hotmail.fr
To: kotakori@hotmail.com
Subject: RE: Ese aho Evode Uwizeyimana ntiyafatiwe mu kamashu nk' imbeba?
Date: Mon, 18 May 2015 18:37:08 +0200

Yewe Isi iratunze pe....

Twese tugomba kandi dufite ubwo bwigenge bitavuze ko hatabaho gushima no kunenga Nabyo tubifitiye uburenganzira.

Nk' umuntu uzi ko habaho gukora neza no gukora nabi;hakabaho urumuli  n' umwijima.; umunsi n' ijoro; umucyo n' umuvumbi; umugabo n' umugore...n' ibindi ntarondoye.Kunenga no gushima rero nabyo buri wese abifitiye uburenganzira.

Ku bwanjye ntibyagombye kuba ikibazo cyo gukurura impaka. zurudaca. 

Urakoze kwiyama abanenga nubwo bwose biri muri kamere muntu.Ubwo burenganzira nawe urabwerekanye.

Ijoro ryiza.


From: kotakori@hotmail.com
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; amakurunamateka@yahoogroups.com; infotubeho@yahoo.fr; ismail.mbonigaba@yahoo.fr; radioitahuka@gmail.com; gasana31@gmail.com; gidius21@hotmail.fr; jngarambe2000@yahoo.fr; memajp2000@yahoo.fr; nuwacu@yahoo.fr
Subject: FW: Ese aho Evode Uwizeyimana ntiyafatiwe mu kamashu nk' imbeba?
Date: Mon, 18 May 2015 16:09:40 +0200

Aliko se maitre Evode Uwizeyimana muramushakaho iki? 
Umuntu Immana yamuhaye umubili imujugunyira isi, imuha kwigenga agahitamo icyo ashaka gukora (yakwiyambaza Satani, Lyangombe cyangwa se Immana nyine, niwe ubwe bireba), uretse ko hali abiralira bashaka kumuvangira ngo baramuyobora mu nzira zabo, batazi nabo ubwabo uko zireshya naho ziganisha. Bavandimwe nimwigane Immana maze murekere Muntu uburenganzira bwe bwo gukora icyo ashaka, kuko azajya automatiquement aho yahisemo umunsi yapfuye: ibyo ntawuzabisimbuka naho yaba arusha ubutyoza mu buliganya ba Nyirarunyonga na Semuhanuka.
Maitre Evode mureke rero akore ibyo ashaka: ntawe ashinzwe kandi namwe ntimumushinzwe, ntawe uzamuherekeza imbere y'Immana, azaseruka wenyine. Icyo abakiliho bazakora ni kwikiza icyunu cy'umubili azaba avuyemo ngo kitabanukira cyangwa se kibanduze indwara. Uku kwikiza icyo cyunu bizahabwa inyito ya gipfura yo kumuha icyubahiro bwa nyuma, nkuko na bamwe Kagame yiciye akanatindahaza bavuga ko atabayoboye bakwiyahura!  Ni mureke rwose Maitre yibyinire ibyo ashaka, arongorane n'uwo ashaka, ni uburenganzira bwe. 1ere minista A. Uwilingiyimana yaceje ize, akorera Habyarimana na RPF (kandi ali ibihanga bibili bitakagombye gutekwa mu nkono imwe) (Guichaoua, 2004), ntawigeze amuhekera ibyo yavanyemo, yarabyikore we ubwe ku giti cye, abandi nabo basigara bagesa ubwabo uko babusigaranye. Bwana Yozefu Ngarambe ambere umugabo, ancyamure aho naba mbeshyera!
 
Nta munyarwanda ushinzwe undi, mureke buli wese agese ubwo ashaka. Uwiyeguliye RPF ni uburenganzira bwe, upagasiliza ahandi nawe nahabwe amahoro, n'ushakishiliza muli opposition ya RPF arabikwiye kandi ntakibimubuza. Bose barashaka icyo baha igifu gisaba ukiliho buli munsi.  Muntu  kandi iyo abonye liseruye ntaba azi ko bwilirwa, n'iyo bwije ntaba azi ko ali buramuke. Na bamwe biralira ngo bafite igikubita abandi batamenye aho kivuye nka bamwe twunvaga kera ko ngo batunze ibitega/ bya Gifaru boherereza abandi bulya barabeshya, kuko umuntu wese abaho uko Immana yamwandikiye, agapfa umunsi we wageze, ntashobora kuwurenga cyangwa se ngo agende mbere. 

Uwizeyimana oyee, Nyamwasa oyee, Kagame oyee, Habyarimana oyee, Ndahayo oyee, Rukokoma-Twagiramungu oyee, n'abandi bose oyee!:  Ngicyo igikwiliye abanyarwanda bashyira mu gaciro. 


From: gidius21@hotmail.fr
To: gidius21@hotmail.fr
Subject: FW: Ese aho Evode Uwizeyimana ntiyafatiwe mu kamashu nk' imbeba?
Date: Sun, 17 May 2015 09:59:51 +0200

Nshuti Bavandimwe!

Nimufate akanya mwiyumvire ibyo Evode yavugaga mbere yo gusubira i Kigali gukomba imbehe no kwinjira mu rugaga rw' Inkomamashyi.Rwose rimwe na rimwe,umuntu yibaza niba abantu bamwe biyita impuguke ,abahanga muri ibi n' ibi,batandukanya aya magambo "impuguke n' umunyabwenge.Burya ushobora kuba impuguke cg se umuhanga mu by' amashuli, ariko utari umunyabwenge. Umunyarwanda yarivugiye ati:"Burarahurwa ; arongera ati :"utazi ubwenge ashima ubwe."

Akunda no kwivugira ati: Uyu muntu,uyu mwana,afite "Ubwenge bwa kimeza".Ni ukuvuga bwa bundi ukura kw' ishyiga cg se mu cyumba cy' uruganiriro.Ese sinaho hashobora kuba       haravuye ngo:"Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze?Sinarondora ibijyanye n' ubwenge ngo nzarangize.

Umwe mu Batware bo hambere mu gihe cya gikolonize yigeze kwitegereza umuzungu, amugendaho igihe kirekire amwiga ,maze yivugira aya magambo agira ati:"Abazungu nta bwenge bagira,bazi tekinoloji.Kwari ukumunenga no kumunegura  kubera kutamenya ubucakura,uburyarya n' andi mayeri yose y' abanyarwanda.

Wenda twavuga ko yarengereye cyane,ariko ibyo yavuze bifite ishingiro ukurikije uko uwo mutware yumvaga ibintu akurikije amayeri ,ubucakura n' uburyarya bwa bamwe muri twe abanyarwanda.Ibi simbitindaho, kuko  uko tuvugwa kw' isi twe abanyarwanda kurazwi.

Icyo nashakaga kugeraho,ni imyifatire ya bamwe mu banyarwaanda bize,bahunga igihugu bagera hanze bagasebya abategetsi n' imikorere yabo;noneho hashira kabiri bagirijwe n' ubukene,bagasubira mu Rwanda bashaka amaronko n' ibyubahira.Ni nka byaa bindi byo gusaba uwo wimye n' ubwo bwose bidahije 1ijana kw' ijana.

Burya mu buzima buri wese ahitamo ibyo yumva bimunogeye,bimufitiye inyungu,usibye ko hari abahitamo batabanje gusuzuma ibyo bahisemo n' ibo bavuze mbere yo kujya kwagira uwo banenze cyangwa se bimye.

Ese ni ukwibagirwa,kubara nabi cg se ni rya rari ryo gushaka gukira no kugaragara mu myanya yo hejuru?Aha simbitindaho,buri wese afite uko yumva ibintu kandi akabyubahirwa.

Ntabatindiye nagira ngo mwiyumvire ibyo Evode yavugaga mbere yo gusubira mu Rwanda.Ibyo avuga ubu  kuva yahagera byo mubyumva buri munsi ku maradiyo, mukanabisoma ku mbuga-mpuzabasomyi zishobotse zose..

Iyo rero ubirebeye hafi,wakwibaza neza niba kwiga ukaminuza bihagije ngo wiyite umunyabwenge.Ndumva nareka abumva n'abazi  Evode n' abandi ntavuze, gutekerezaa kuri aya magambo uko ari atatu,ariyo "ubwenge, ubumenyi ndetse n' ubuhanga".

Kuri jye, uwagira Imana yabigira byose,ariko ubwenge bukaza mbere  y'ubumenyi,dore ko ubuhanga bwo wenda bwabarizwa muri buri mugabane wariya  magambo abiri navuze haruguru.

Mbifurije gukurikirana ubuhanga n' ubushishozi ibivugwa na Evode Uwizeyimana, kugira ngo bibere isomo abazashaka gukora nkawe.Jye ndamusabira kuko bamwibikiye.Namara kuvamo isa, ntanuzamenya uko inzoga yanywewe. Nako ngo :"Ubwenge buza ubujiji buhise kandi ngo Utazi ubwenge ashima ubwe."

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.