Pages

Monday 18 May 2015

[amakurunamateka.com] Fw: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Umunyarwanda mwiza

 


Bwana Rudahunga uti : ''Kubwira abanyarwanda ko ikingenzi ari ndi umunyarwanda ko nta moko akiriho hanyuma ugategeka igihugu kumara amezi mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi ni amahugu mu yandi avanzemo ubugome kuko uba ushatse kuvuga ko ubwoko bwemewe ari ubututsi. (Rudahunga). 

Iyi niyo mhanvu nyamukuru mubona twe iyo twandika tuvuga nta soni abahutu, abatutsi n'abatwa b'i Rwanda, kandi tuzabikomeza, ufite abacamanza badatikura azabaturegere tuli tayali tuzabitaba!


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; udaheric@gmail.com; 
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr

 

Nanjye ndemeranya na Rudahunga,
Umwami Rudahigwa mu 1955 umuzungu w'umubiligi Maus wari muri Conseil de gouvernement y'ighugu (yarimo abatutsi n'abazungu batuye/etablis mu Rwanda, abahutu n'abatwa bayihejwemo), yabwiye umwami ati dushyire abahutu bane(yavuze n'umubare) bo guhagararira bagenzi babo bye kuguma kuba iby'abatutsi n'abazungu gusa. Umwami Rudahigwa yaramurwanyije cyane arabyanga yitwaje ngo ntiyabona uko atandukanya uri umuhutu ni nde uri umututsi ni nde.Umuzungu Maus yabonyemo ikintu kibi cya malhonetete na malice muri Rudahigwa  nuko inama irangiye atashye ageze iwe nkuko yabyanditse mw'ibaruwa isezera muri iriya Conseil, ahamagara abakozi bose bakoraga iwe mu rugo(bose bari abatutsi) ababwira ko Umwami Rudahigwa yamubwiye ko adashobora ni nde uri umuhutu ni nde uri n'umututsi kuko bose ari abanyarwanda; abakozi be ngo ntacyo biriwe basubiza uretse guseka ibi byo kumirwa gusa. FPR igira propagande nk'iriya ya Rudahigwa, ikanikoma ababiligi ngo n'uko bashyizeho irangamuntu yanditsemo ubwoko hutu/tutsi/twa. Nyamara icyo gihe cy'irangamuntu ifite mention hutu na tutsi na twa ni abatutsi babyishimiye cyane kuko batashaka ko abazungu bava aho babitiranya n'abahutu cyangwa n'abatwa. Nibutse ko icyo gihe nanone abatutsi banenaga abahutu n'abatwa, ntibashoboraga gusangira nabo ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa kunywesha ikintu kimwe(uruho,umuheha, igikopo), cyangwa kunywera mu kintu kimwe(igicuma. ikibindi, umuvure, ingunguru). Abatutsi batangiye kwamagana irangamuntu yanditsemo hutu/twa/tutsi ingoma zihinduye imirishyo mu 1959 kuko babonaga ko nta nyungu bakibifitemo mu gihe abahutu ari bo bagiye ku butegetsi. Abatutsi i Burundi bakomeje kuguma ku butegetsi nyuma ya independance(1962), mu 1980 bakuyeho irangamuntu yanditsemo ubwoko ariko ntibyabujije ingabo z'i Burundi kumara abaturage b'abahutu b'i Ntega na Marangara mu 1988/89 no kwica perezida w'umuhutu Ndadaye mu 1993. Mu Rwanda FPR yakuyeho irangamuntu irimo amoko ariko ntibiyibuza kuva 1994 gukora jenoside hutu ya bucece nkuko umushakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014(Slow Silent and Systematic hutu genocide in Rwanda). Ubundi nkuko Rudahunga yabyanditse, hari hakwiye kubaho politiki ya positive ethnicity in Rwanda, amoko uko ari 3 n'imvange zayo bose bakuzuzanya, bigahinduka abukungu bw'igihugu aho kutubera ikibazo.Mbese bikamera nko muri Tanzania, muri Zambia, muri Senegal n'ahandi hari amoko ariko hatigeze haba intambara hagati y'abagize ayo moko y'igihugu cyabo ahubwo ugasanga barangwa  n'ubwubahane, ubworoherane, ubusabane n'ubuvandimwe hagati yabo bose nk'abenegihu b'igihugu kimwe. (Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihigu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2015-05-12 10:50 GMT-04:00 Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Rudahunga we,
Wirinda kwandika byinshi, identite yumunyarwanda arayivukana; aba umuhutu-mututsi cg mutwa kandi akavuga aha cg hariya. Iryo ni ishema ryacu, abirirwa babeshya ngo nta bwoko ngo ta karere byose ni amanyanga...ahubwo iyo wibutsa ko guhisha ubwooko ari tactique abahanze ingoma ya Cyami bazanye mu Rwanda, banageze naho bavuga ko ari ibimanuka!! ko batavuka ku bantu, ibyo babibeshya abo basanze kugeza ubwo babahatse burundu!!! Ese utazi ubwooko bwe ni nde cg utazi aho avuka ni nde???ibyo ubimenya mbere yuko witwa umunyarwanda...gusa jye nemera ko ikibazo atari ubwo bwooko cg uturere twacu, ikibazo nicyo tubimaza...aho nkeka twarigeze kuhaganira.



Le Mardi 12 mai 2015 13h37, "Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Kuba umunyarwanda mwiza si ukwihakana icyo uri cyo.

Igihugu cyacu u Rwanda cyanyuze mu bihe bikomeye muri iyi myaka ishize kuko abanyarwanda bishwe bazira ubwoko bwabo cyangwa inkomoko yabo. Hari abarenganijwe kubera akarere bakomokamo cyangwa igisekuru cyabo yewe ngo hari n'abishwe bazira ko bashatse abo badahuje ubwoko.

Koko rero abatutsi barishwe kubera ko ari abatutsi, abahutu baricwa kubera ko ari abahutu, abiswe abanyenduga bararimburwa naho abakiga bo iwabo ngo byaravuze ko hazaterwa itabi. Ubu noneho ikigezweho ngo ni uguhiga umunyiginya kuko kubangikana n'umwega byananiranye.

Ese umuti uzaba uwuhe? Ese umunyarwanda mwiza aho si utagira ubwoko ntagire akarere? Jye siko mbibona.

Mpamya nkomeje ko ubwoko bwacu ,uturere dukomokamo ndetse n'ibisekuru byacu ari ubukungu ku banyarwanda kidobya ikaba abashaka kubyuriraho ngo batugire ingaruzwamuheto.

Ubwoko bwacu, uturere tuvukamo byagombye kudutera ishema ndetse bikatubera imbarutso yo gufatanya no guhahirana bityo tukarushaho kugira igihugu cyunze ubumwe.

None se niba umubaji, umucuzi , umubumbyi n'umukannyi ,umuhinzi n'umworozi babana bakuzuzanya,bakishimira umwuga wabo,bagahahirana ndetse bagasabana,kuki twumva ko umuhutu umutwa n'umututsi bo batakishimira ubwoko bwabo ngo babane mu mahoro kandi abagize iriya myuga yose bakomoka muri ayo moko n'ubundi?

None se kuki hari abumva ko umunyarwanda agomba kwibagirwa iby'amoko kugirango abe umunyarwanda mwiza?

Muzitegereze neza muzasanga iyo mvugo ikomoka ku banyapolotiki bashaka kugira abanyarwanda imbata yabo bagamije ahanini kubambura ibyiza bari bagenewe ngo babyikubire bakungahaze ababo cyangwa ubwoko bakomokamo.

Ndabarahiye ko abayobozi baramutse bagize ubushishozi maze ibyagenewe rubanda bakayiruha batavanguye,amoko n'uturere nta kibazo byatera.

Gutoza umuhutu kwihakana ubwoko bwe ngo adashyirwa ku munigo nta gaciro bifite mu gihe uca hirya ukumvisha umututsi ko agomba kumenya ko yishwe n'umuhutu. Kubwira abanyarwanda ko ikingenzi ari ndi umunyarwanda ko nta moko akiriho hanyuma ugategeka igihugu kumara amezi mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi ni amahugu mu yandi avanzemo ubugome kuko uba ushatse kuvuga ko ubwoko bwemewe ari ubututsi.

Bavandimwe banyarwanda rero mureke mbisabire. Nimureke duhaguruke twishimire ubuhutu, ubututsi n'ubutwa bwacu,dukunde kandi twamamaze uturere tuvukamo n'ibyo tweza ubundi dusabe abanyapolitiki kuba intwari bakaturinda amatiku yabo yo kudutanya badusumbanya mu kutugezaho ibyiza by'igihugu cyacu.

Ntabwo umunyarwanda mwiza ari uwihakana icyo ari cyo, umunyarwanda mwiza ni uwirinda kubangamira abandi yitwaje icyo baricyo. Nanjye mbe nka wa muririmbyi ati:"Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa n ndi umuntu" . Uwo ndi umuntu si ikindi ni nka Kanaka mwene Naka na Nyiranaka ,umuhutu w'abacyaba uvuka mu Mirenge y'i Gisaka aho insina yaguranwaga inka.

Bahutu, batwa namwe batutsi mbifurije kugira ibihe byiza .







Envoyé par : kota venant <kotakori@hotmail.com>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.