Pages

Saturday 2 May 2015

[amakurunamateka.com] Icyo FDU-MN-Inkubiri itekereza ku ngingo y'i 101 y'Itegeko-Nshinga [1 Attachment]

 

FDU – Mouvement National
FDU – National Movement
I  N  K  U  B  I  R  I
Uburinganire . Ubwisanzure . Amajyambere
Equal Rights . Freedom . Social Progress
Egalité . Liberté . Progrès Social


ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA
KU NGINGO Y'101 Y'ITEGEKO-NSHINGA
 
KUDAHINDURA INGINGO Y'I 101 SI BYO BIZAZANA IMPINDUKA DUKENEYE
 
Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y'imyaka 7 akesha Itegeko-Nshinga yishyiriyeho muri 2003. Mbere y'uko yemezwa mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka, yari amaze imyaka itatu ari muri uwo mwanya, yihaye amaze gukuraho uwitwaga ko ari we Prezida, Pasteri BIZIMUNGU. Mbere y'aho kandi, nubwo yitwaga ko ari Visi-Prezida, mu gihe cy'imyaka 6, kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994, ni we mu by'ukuri wayoboraga igihugu.
 
Kuvugurura ingingo y'i 101 y'Itegeko-Nshinga Pahulo Kagame akabona uko yongera kwiha indi cyangwa izindi manda binyuze mu kuyivugurura cyangwa kutayivugurura, akaba yabererekera undi muntu we n'agatsiko ke bazaba bihitiyemo si cyo kibazo cya politiki u Rwanda rufite. Abashyira iki kibazo imbere kw'isonga y'ibindi bibazo baribeshya. Ikibazo gikuru ni uko mu Rwanda hariho ubutegetsi bw'igitugu bushingiye ku ngufu za gisirikare no kwishyira hejuru y'amategeko by'umuntu umwe, aho gushingira ku bushake bw'Abanyarwanda. Abanyarwanda bakaba badafite uburyo bwo kwihitiramo ababayobora n'uko bayoborwa, kubera iterabwoba FPR-Inkotanyi yakoresheje ifata ubutegetsi muri 1994 kugeza ubu. Ngiryo ipfundo ry'ikibazo.
 
Ku ruhande rwa Leta ya FPR-Inkotanyi, ni mu rwego rwo kujijisha abanyamahanga no gukinisha Abanyarwanda mu mukino wa politiki ugamije kwereka akarere, Afrika n'isi ko ngo « Abanyarwanda aribo basaba ko itegeko-Nshinga rihinduka », kugirango Prezida Pahulo Kagame akomeze ayobore ubuziraherezo.
 
Ubu buriganya Abanyarwanda bagomba kubutera utwatsi nk'uko bikwiye. Igihugu gitwarwa ku ngufu z'umunwa w'imbunda kuva muri 1994. Ubwoba bwasabitse imitima ya rubanda. Igice kimwe cy'Abanyarwanda cyagizwe abagome bavukana icyaha cy'inkomoko cya jenoside, bakaba bagomba kugisabira imbabazi, bakaba batagomba no kugira uburenganzira bwa politiki bungana n'ubw'undi munyarwanda. Twibutse ko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bufite uruhare rukomeye mw'itsembabwoko n'itsembatsemba byabaye mu Rwanda kuva muri 1990.
 
Mu Rwanda hari « apartheid » n'ubwo ititwa ityo. Uvuze ibihabanye n'ibyo Leta ya FPR yifuza aricwa, arameneshwa, cyangwa arafungwa. Mu gihugu giteye gityo, ntabwo bishoboka ko hari n'uwakwirirwa avuga ko bishoboka ko abaturage bihitiramo icyo bashaka, kuko bidashoboka. Mu gihugu giteye gityo, « referendum » ni emera  cyangwa unyagwe.
 
Tuributsa ko uyu mukino wo guhindura ingingo y'i 101 y'Itegeko-Nshinga mu by'ukuri watangiye muri 2013. Icyo gihe FPR-Inkotanyi yakoresheje amashyaka PDI, PSP n'igice cya PS-Imberakuri ubutegetsi bwigaruriye, ubwo abayobozi bayo mashyaka batangiraga gusaba ko ingingo y'i 101 y'Itegeko-Nshinga yahindurwa vuba.
 
Ari muri 2013 ari n'ubu muri 2015, mu mpamvu zikunze gushyirwa imbere ngo ni (1) umutekano, (2) « iterambere », (3) no kuba ngo Prezida Pahulo KAGAME afite impano yo kuyobora u Rwanda kandi akaba akunzwe bitangaje n'abaturage ku buryo adakomeje imirimo ye u Rwanda rwahahombera ndetse rukaba rwasubira mw'icuraburindi.
 
Prezida Pahulo KAGAME na we ubwe yavuze incuro nyinshi icyo abitekerezaho : rimwe ati « nibiba ngombwa nzasubira mu ndaki », ubundi ati « ntashoboye kubona uwansimbura ni uko naba narananiwe kuyobora abantu neza, ahubwo yaba ari nayo mpamvu naba ngomba kurekeraho», ubundi ati « iki ni ikibazo kireba abaturage ; Abanyarwanda ubwabo ni bo bazihitiramo niba nkomeza cyangwa ngenda ».
 
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa 02 Mata 2015, yagaragaje ko ari rudasumbwa mu gusisibiranya ubwo yavugaga ko we ku giti cye adashyigikiye ko Itegeko-Nshinga rihinduka ko ariko ko rishobora guhinduka igihe cyose Abanyarwanda barishyizeho bashaka kurihindura kuko ngo ari uburenganzira bwabo kandi butavuguruzwa. Anongeraho ko ngo yaba abashyigikiye ko rihindurwa, yaba abadashyigikiye iryo hinduka, bose bagomba gutanga ibisobanuro bitomoye we akazakurikiza ubushake bw'uruhande ruzaba rwashoboye kubimwumvisha rukanabyemeza Abanyarwanda.
 
Ibi ni ikimenyetso cyimbitse cy'ububeshyi buhebuje.
 
Abahanga mu mategeko kandi bemeza ko ingingo y'i 101 idashobora guhindurwa kuko iteganya ko « Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ». Bakemeza ko ingingo y'i 193 agatsiko ka Prezida Pahulo Kagame gashingiraho ivuga gusa ibyerekeye ivugururwa rireba « manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu ».
 
Ubundi umukuru w'igihugu ni we ushinzwe kurinda ubusugire bw'itegeko Nshinga. Kandi arabirahirira mbere y'uko atangira imirimo ye. Kuba atubahiriza iyo ndahiro, Prezida Pahulo Kagame ahonyora abizi kandi abishaka Itegeko Nshinga yishyiriyeho we ubwe kandi yarahiriye gukurikiza no kurinda.
 
Mu gihugu cyubahiriza amategeko kandi gifite ubucamanza bwigenga, Prezida Kagame yagombye ahubwo, hakurikijwe ingingo ya 145, al.9, y'Itegeko-Nshinga, gukurikiranwa imbere y'Urukiko rw'Ikirenga kubera gutesha ubusugire Itegeko-Nshinga ategetswe kurinda nkuko ingingo ya 104, al.3 ibigena.
 
Ibi byose byerekana ko mu by'ukuri, Itegeko Nshinga ntacyo rivuze kuri iriya Leta ya FPR-Inkotanyi. Kandi ni mu gihe. N'ubundi ubutegetsi ifite ntabwo yabuhawe n'abaturage, ntibukorera abaturage, kandi si ubw'abaturage. Ni ubutegetsi bw'igitugu bwamennye amaraso atagira ingano y'Abanyarwanda, bwaturutse kandi burinzwe n'iminwa y'imbunda ; ntabwo bushingiye ku Itegeko Nshinga n'ubushake bwa rubanda.
 
Ikindi kandi ni uko muri kamere yayo, FPR-Inkotanyi ari umutwe wa politiki uturuka ku murage w'abari igicumbi cy'ingoma y'ubuhake yariho mbere ya Revolisiyo yo muri 1959. Ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanti ishingiye ku kurwanya Revolisiyo. Iyi niyo kamere nyamukuru ya FPR-Inkotanyi. Niyo mpamvu itanemera ko ibyabaye muri 1959 ari Revolisiyo, ahubwo  ihora iyisebya iyisiga inzarwe ivuga ko ari bwo itsembabwoko ryatangiye. Byose bigamije gutsindagira politiki yo guheza igice kinini cy'Abanyarwanda no kubambura uburenganzira bwa politiki.
 
Kubera izo mpamvu zose, FDU-MN-INKUBIRI isanga ikibazo cyo guhindura cyangwa kudahindura ingingo y'i 101, kidakwiye gushyirwa hejuru y'ikibazo nyamukuru cy'ubwoko bubi bw'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugomba kuvaho, kuko budashingiye ku bushake bw'abaturage. Kujya mu mfunganwa yo gushyigikira cyangwa kudashyigikira ivugururwa ry'ingingo y'i 101, kudahindura iyo ngingo si byo bizazana impinduka Abanyarwanda bakeneye.
 
FDU-MN-INKUBIRI iributsa ahubwo ko :
 
1-     Muri rusange Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ribangamiye demokarasi, ukwishyira ukizana n'uburenganzira bw'umuntu, kuko ryubakiye ku nkingi zo gushimangira igitugu cya Leta ya FPR-Inkotanyi gishingiye ku muntu umwe uri hejuru y'amategeko na gahunda yayo yo gusubiza inyuma amateka y'u Rwanda, ihonyora ubureshye hagati y'Abanyarwanda n'ukwishyira ukizana kwabo n'ibindi by'ingenzi byazanywe na revolisiyo yakuyeho ingoma ya gihake na cyami.  Kutavugurura ingingo y'i 101 si byo bizazana demokarasi kuko bitazabuza ubutegetsi kubangamira ukwishyira ukizana kw'Abanyarwanda n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu.
 
2-     Prezida Pahulo KAGAME ntiyategereje ububasha ahabwa n'Itegeko Nshinga nka Perezida wa Republika kugirango akore ibyo we n'agatsiko ke bishakiye. Yarabikoraga na mbere hose, akiri Visi Perezida, aranabikora ubu ari Perezida. Kuvugurura ingingo y'i 101 y'Itegeko Nshinga cyangwa kutayivugurura nta cyo rero bihindura ku bwironde, ivangura, kwikubira muri politiki, mu bukungu, mu mibereho myiza n'uburezi, kw'iterabwoba n'ubwicanyi Leta ya FPR ishingiyeho.
 
3-     Itegeko Nshinga n'ubushake bw'abaturage sibyo shingiro ry'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ishingiro ryabwo ni igitugu n'ubwironde byubakiye ku ngufu za gisirikare. Izindi nzego za Leta zose ni udukingirizo gusa, ni imitako, igamije guhisha iyo kamere mbi yabwo. Kurengerera ririya Tegeko Nshinga rero no gushaka kujya mu matora wirengagije ibi byose sibyo byahindura kamere y'ubwo butegetsi. 
 
FDU-MN/INKUBIRI irasaba Abanyarwanda kutagwa mu mutego, bakibuka ko ririya Tegeko Nshinga ari agakingirizo ko guha umugisha ubutegetsi bwa FPR, kuko n'ubundi ribangamiye demokarasi, ubwisanzure n'uburenganzira bwabo. Bakwiye kwanga kujya mu mukino wa FPR-Inkotanyi ibahuma amaso ngo aha bafite « uburenganzira » bwo guhindura Itegeko Nshinga kuko barihindura, batarihindura, rigamije gusa guha ingufu ingoma y'igitugu.
 
Mu gihe nta nzego z'umutekano zirimo kandi zirinda Abanyarwanda bose, zibaha icyubahiro n'umudendezo bakwiye, ku buryo bakwihitiramo nta mususu uko bayoborwa, ubayobora n'igihe amara ku butegetsi, zari zajyaho, amatora ni umukino ugamije kwemeza gahunda za Leta y'igitugu ya FPR-Inkotanyi.
 
Igihe cyose inkuta zose zibangamiye ubwisanzure muri politiki, ukwishyira ukizana n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu zitarasenyuka, kwiringira ko kudahindura ingingo y'i 101 ari byo bizatuma "Système" ya FPR ihinduka akarengane kagacika cyangwa se ari byo bizafungura urubuga rwa politiki amashyaka akemerwa agakorera mu bwisanzure, bigaragaza kudasobanukirwa icyo FPR ari cyo bigatuma bamwe bayibeshyaho bakeka ko ishobora guhindura kamere cyangwa kwivugurura. 
 
Aho kurangazwa na propagande ya Prezida Pahulo Kagame n'agatsiko k'abicanyi n'intagondwa arangaje imbere, FDU-MN-INKUBIRI irashishikariza Abanyarwanda gufata ahubwo ingamba zo gutegura no kubaka inzira zo gusenya izo nkuta zibangamiye ubwisanzure, ukwishyira ukizana n'uburenganzira bwa muntu, hagashyirwaho ubutegetsi bushingiye ku bushake bw'Abanyarwanda, aho gushingira ku ngufu za gisirikare z'agace kamwe k'Abanyarwanda.
 
FDU-MN-INKUBIRI irasaba Abanyarwanda gushyira ingufu mu guhashya Leta y'igitugu ya FPR-Inkotanyi kugeza igihe izasimburwa n'ubutegetsi bushingiye kuri rubanda, bukorera rubanda kandi butangwa na rubanda, butavangura kandi busangiwe, mu Rwanda rushyashya, rwuguruye, rubanye neza n'abaturanyi kandi rwigenga, rufatanyije n'ibindi bihugu by'Afurika mu guharanira amajyambere asaranganyijwe kandi arambye y'Abanyafurika, bubashywe kandi biyubaha, mu nteko z'amahanga.
 
Bikorewe I Lyon, ku wa 02 Gicurasi 2015
 
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru wa FDU-MN-INKUBIRI
 

__._,_.___
View attachments on the web

Posted by: FDU-MN- INKUBIRI <inkubiri1@yahoo.be>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.