Pages

Friday 1 May 2015

[amakurunamateka.com] Re: *DHR* matiere a reflexion

 

N-kubahwa Anastase
Nk'uko bikwiye kandi ni ngombwa ngira ngo na njye nkunganire, ngusangiza ibibazo byo kwibazaho muli uru ruhando rwo guhanga urumuli rw'imibereho myiza y'abanyarwanda.
1- u Rwanda ruvugwa mu mateka y'i binyejana ni uruhe ? Ruva he rukagera he ? Ese koko ni byo u Rwanda tuzi rwaliho ali u Rwanda muli biliya binyejana ? 
2- Abashakashatsi badahengamye ? Ngo abazungu ba Vansina, ... ! Tubyibazeho. Aho badahengamiye ni he ? Birashoboka ko baba bahengamye mu buhumyi, m'uguhimba kyangwa guhanga ubumenyi. Ikimenyimenyi aya matindi y'amoko atuvugisha amagambure bali mu bayakulirije, bakayatsindagira mu mitwe y'imhumyi bigishije, imhumyi twize. 
3- birashoboka se ngo abitwa ko twize gushakashaka twakora iyo bwabaga tugavukumbura tugacana urumuli nyarumuli rwo kuvana u Rwanda mu mwijima w'amateka y'amahimbano rukaruganisha i Buntu ?

Ufite umwanya yumve ibiganiro bya vepelex kuli youtube. 


~

Best regards/ Avec respect

François Munyabagisha
Relais Canada International (Diapason Conseil)
1(819)461-0353 Cel 
1(514)317-3063 Bur 
1(855)461-0353 Fax
>> Envoi mobile



Le 2015-04-30 à 15:45, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :

Basomyi banditsi,
Nagirango niba munkundiye mbashishikarize gusoma no gutekereza ku bibazo umwenegihugu nkatwe mugenzi wacu Rwembe Charlie atubajije muri iyi nyandiko ye yuzuye ubushishozi. Ngiye gutanga umuganda wanjye mu gusubiza ibibazo bye kuko bifite ireme n'ishingiro, ubwo namwe buri wese ashyireho ake kugirango twese turusheho gusobanukirwa.
1.Ibyo mugenzi wacu Semakweli yamushubije nasanze bisa na narratives za FPR ku mateka y'u Rwanda. Byatumye nsubira mu bitabo byanditswe n'abashakashatsi bazwiho kutabogama no kutagoreka amateka y'u Rwanda nka University of Wisconsin Professor Jan Vansina mu gitabo cy'ubushakashatsi ku Rwanda yasohoye ku ngoma ya Cyami ntutsi mu 1956, donc adafite influence y'ibya repubulika; ndeba n'gitabo cyavuye mu bushakashatsi bwa Catherine Newbury ari prof. wa History muri University of North Carolina Chapel Hills, n'inyandiko zo mu gihe cyo ku ngoma ya Cyami zakoranyirijwe mu gitabo kitwa Rwanda Politique 1958-1960 (les Dossiers du Centre de Recherche et d'Information Socio-politiques Bruxelles 1961).
2. u Rwanda ruheruka kugira amahoro hagati y'abahutu abatutsi abatwa barutuye ntawica undi babanye neza mbere ya 1600 ku gihe cy'abami b'abahutu. Ikibazo hutu/tutsi cyatangiye mu mayak ya za 1600 ubwo abami b'abatutsi baciye nyuma abami b'abahutu bakoreshe ruse, uburyarya, ubuhendanyi n'ubuhemu babagabaho ibitero nta mpamvu barabica babashahura ibyo bambariyeho babyambika ingoma y'ubwami bwabo Kalinga, abaturage babo babagira ingaruzwamuheto. Dore uko abatutsi 12 b'abajyanama b'umwami Rudahigwa babyanditse mw'ibaruwa yabo yo ku ya 18/5/1958 basubiza Kayibanda na bagenzi be baharaniraga isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahtu: "L'histoire dit que Ruganzu a tue beacoup de Bahinza(roitelets). Lui et les autres de nos rois ont tue des Bahinza et ont ainsi conquis les pays des Bahutu dont ces Bahinza etaient rois. On en trouve le details dans l'Inganji Kalinga. Puisque donc nos rois qui ont conquis les pays des Bahutu en tuant leurs roitelets et ont ainsi asservi les Bahutu, comment maintenant ceux-ci peuvent-ils pretendre etre nos freres?". Tuer tuer tuer. Kwica kwica kwica. Hari abatutsi benshi batekereza ubu kimwe na bariya bajyanama b'umwami Rudahigwa; kuko FPR ni ko itekereza; ngirango muzi ko FPR ikora ibishoboka byose kugirango mu Rwanda rwayo he kubaho mariages mixtes Hutu/Tutsi cyangwa Tutsi/Hutu; inyangamugayo pasteur Antoine Rutayisire(tutsi) yarabisobanuye bihagije.
3.  Muri ubwo bwicanyi, Abami b'abahutu n'abaturage babo ntibabashije kwirwanaho kuko bwari ubwambere babonye ibintu nk'ibyo kandi nta culture guerriere bari barigeze, bakaba bari abantu b'ababanyamahoro bibereye aho ari nayo mpamvu abatutsi baje babasanga mu Rwanda ntibabarwanye ahubwo bakabakira bakabana nabo neza mbere y'imyaka ya 1600 nkuko nabisobanuye haruguru. Abatutsi bo baje bafite une culture guerriere na n'ubu ikiriho muri peuples apparentes ku batutsi zo muri East and corn of Africa, culture yo kujya kunyaga inka hakoreshejwe ibitero by'imirwano(cattle raid culture).Uyu muco banawukoresha mu gusarura aho batahinze. Urugero nk'abaDINKA bo muri South Sudan baravuga ngo "twe duhingisha icumu" kuko bahengera imyaka yeze bakagaba ibitero ku muhinzi bakamutera icumu bagasarura ibyo we yahinze. Ibi byarabaye murabizi mu myaka itatu ine ishize muri Somalia aho " the Bantu of Somalia/somalis bantu" byabaye ngombwa ko bahungira muri Tanzania kubera guhora bicwa kuriya.
4. Hagati aho mu Rwanda hari abahutu bagiye bafata iyambere mu kurwanya oppression y' ingoma ya Cyami ntutsi ariko kubera ko bari bahejwe mu ngabo z'umwami(z'igihugu) zabaga zigizwe n'abatutsi gusa, imyivumbagatanyo yabo yagiye iburizwamo n'ingabo monoethnique z'Umwami wababeshyaga ngo iyo yabaye umwami yasigaraga nta bwoko agira kandi atari byo. Muri abo bahutu bayoboye imyivumbagatanyo y'abahutu yo kwigobotora oppressive regime tutsi abazwi ni MBANZABUGABO na NKIZAMACUMU mu kinyejana cya 1800 bishwe, na NYIRASHYIRAMBERE NYIRAFUGI umuhutukazi w'intwari wayoboye imyivumbagatanyo ya nyuma mu 1897. Yaje guhungira i Burundi nuko umwami Ntare w'u Burundi(tutsi) aramutanga amusubiza mugenzi we w'u Rwanda aramwica. Kuva ubwo uwakurikiyeho ni Gregoire Kayibanda mu 1957, ibye murabizi.
5. Mugenzi wacu Semakweli yavuze ko umwe mu bagaba b'ingabo z'umwami Bisangwa yari umuhutu. Ntabwo ari byo. Yari umutwa. Ingabo z'umwami(z'igihugu) zabaga zigizwe n'abatutsi gusa kandi nabwo batari abatutsi abo ari bo bose: kugirango ujye mu ngabo wagombaga kuba uri umututsi, uri umwana w'umwiru, w'umutware w'i Bwami, w'umutware wo mu ntara, w'umututsi wundi usanzwe mu ngabo, cyangwa ukomoka mu miryango y'abatutsi ikomeye izwi, mbese ufite izina ufite reference bakubaza bati uri mwene nde ukabasha kuvuga uwo ari we. Abahutu bari bahejwe mu ngabo, bakaba barakoreshwaga gusa nka man power yo muri logistics bikorera ibiboho by'imyambi n'amacumu n'ibiribwa n'ibinyobwa by'abatutsi bari mu ngabo. Aha ni ho havuye umugani wa kinyarwanda uvuga ngo: "Utwaye icumu rya shebuja, yitwaza n'ake gakeregeshwa". Mu mwaka wa 1735 ni bwo umwami Mazimpaka yakomoreye abatwa bonyine abashyira mu ngabo z'ingangurarugo(royal guard). Ni uko nyuma mu gihe cy'umwaduko w'abazungu, Ingangurarugo zari ziyobowe n'umutwa witwaga Bisangwa, uwo Semakweli yibeshye akavuga ko yari umuhutu.
6.Guverinoma y'Umwami yari igizwe n'abatutsi gusa guhera kuri we ubwe, umugabekazi ari we nyina, abajyanama be, abiru, abatware b'ingabo, abatware b'imisozi n'ibisonga by'abo bose. Nta muhutu wakandagizagamo ikirenge. Inama ya Guverinoma y'umwami yaberaga mu gutaramana n'umwami nimugoroba iwe banywa inzoga: kujya inama kungurana ibitekerezo kuganira ku bibazo by'igihugu, byajyanaga no kunywa inzoga(mu kinyarwanda nta nzoga itagira ijambo nta n'ijambo ritagira inzoga). Ariko n'ubwo ikinyoma cy'ingoma ya Cyami ntutsi cyari "imbaga y'inyabutatu nyarwanda", ntayigeze ibaho mu by'ukuri kuko abatutsi banenaga abahutu n'abatwa (ntibasangiraga nabo ibinyobwa cyangwa se ibiryo); abahutu nabo banenaga abatwa. Iyo mbaga y'inyabutatu nyarwanda rero, ntayaba i Bwami mu nama ya guverinoma yateraniraga i Bwami nyine,  iruhande rw'ikibindi cy'inturire n'ibicuma by'inkangaza.
7. Mugenzi wacu Rwembe ati: "ndabaza ndasobanuza:niba abatutsi bafite culture guerriere, abahutu bo bafite culture de la soummission et de la resignation ituma bamara imyaka 800 bategekwa n'abandi bakemera guhakwa nabo".Nasobanuye culture guerriere y'abatutsi aho ituruka mu muco w'aborozi wo kunyaga inka hakoreshwejwe ibitero by'imirwano(cattle raid culture). Abahutu(abahinzi) bo uwo muco wo gutera abantu ukabica ukabanyaga ibyabo ukabitwara ukabigira ibyawe ntawo bagira. Bo bagira culture de la paix, de la tolerance, de l'hospitalite, du bon voisinage et du compromis ari nayo mpamvu abatutsi igihe bazaga bakabasanga mu Rwanda abahutu batabarwanije ahubwo babakiriye bakabafasha gutura no guturana nabo.  Ibi n'abatutsi ubwabo barabizi, ku buryo iyo uganiriye nabo mugashyikirana bakubwira bati  "ikosa rikomeye abatutsi twakoze ni ukuba twarigishije abahutu kwica kuko ntabyo bari bazi". Uzarebe kuva mu 1994 bagaruye ibyabo byo ku ngoma ya Cyami byinshi mu migenzereze no mu myambarire n'ibindi, ariko FPR yabo yababujije kugarura iby'ibyivugo n'amahamba n'amazina y'inka kuko birimo kwica kwica kwica gusa gusa bakabona ko byabatamaza bigashyira ku karubanda umuco wabo mubi wo KWICA, kandi n'ubundi abaDMI n'abakada ba FPR baba ari byo barimo hirya no hino mu gihugu bica abahutu, cyane cyane muri iki gihe cy'icyumano bo bita : "igihe cyo kwiyunguza ibipinga" (ibipinga=abahutu).
8. Abahutu bameze nk'andi moko yo mu karere kacu bita BANTU, urugero nk'abahutu bo muri Congo DRC n'andi moko yaho azirana no kwica umuntu no kuvusha umuntu amaraso; muzabaze abantu babaye muri Zaire-Congo DRC bazabibabwira ukuntu umukongomani yaza akakwiba ariko ntakwice. Ibi bituma batabasha kwigobotora ingoma yica nk'iriya iri mu Rwanda.Ikindi kibi ni umuco nyarwanda wubakiye ku buhendanyi buzamo n'ubugwari bwinshi ngo nimugende mutangire/mugerageze nzaba nza maze kureba iyo bigana! Iyo bigana aho se hazaboneka hate wowe utabigizemo uruhare! Imyivumbagatanyo yahiritse perezida wa Tuniziya yaturutse ku musore w'imyaka 25 wari ufite iseta acururizaho utuntu mu mugi abapolisi baraza ibye byose babitera imigeri baramenagura n'uko kubera agahinda n'umubabaro bitewe n'urugomo akorewe afata essence ahagaraga hahandi yacururiza utuntu twe aritwika arakongoka arashira. Abaturage bumvise akarengane ke barahaguruka bakuraho ubutetsi bubi burenganya abantu. Mu Rwanda hakunze kuba nk'iby'uriya musore: nasomye mu binyamakuru byo mu Rwanda umuturage w'i Gitarama wahinze udushyimbo two kumurengera ahantu mu rutoki rwe, umuyobozi w'ibanze aza kumubwira ngo nabirandure aranga nuko ajya kuza abanyururu kuri Komini baraza barabirandura umuturage yegurwa n'agahinda ariyahura arapfa. Mu Rwanda ho ibi babifata nka faits divers, nk'ibintu bisanzwe. Nabyo ni imbogamizi ikomeye mu kwigobotora ingoma mpotozi nk'iriya ya Kagame na FPR ye.
N.B.IBITABO NAVUZE UBISHAKA WESE YASOMA:
-Jan Vansina: Antecedents to Modern Rwanda: The Nyiginya Kindom. Original yacyo ni igifaransa.
-Catharine Newbury: The Cohesion of Oppression: Clientship and ethnicity in Rwanda, 1860-1960;
-C.R.I.S.P: Rwanda Politique 1958-1960, Bruxelles 1961.
(Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
  

2015-04-29 10:23 GMT-04:00 Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

p. 134-135: l'histoire montre que le hamite devenu tutsi a tjrs agresse  ses compatriotes. Il les a tues et asservis depuis des siecles jusqu'au depart du roi en juin 1960...et a dater du 1er octbre 1990...leur descendant P. Kagame a sacrifie les tutsi en 1994.  Egoiste et privilegiant l'agression, le dirigeant tutsi ne veut pas dialoguer et il refuse le partage. le Hutu reste etonne et se soumet avec resignation puisqu'il n'a pas de culture guerriere...Ngangali Christophe, dans Rwanda, ethnies, clans et problemes socio-politiques, ed. Scribe.
Ndabaza,ndasobanuza:
Haba se hariho indi culture twakwita  de soumission et de resignation? Nihagire rwose usobanura ukuntu imyaka isaga 800 ishize abantu bemera gutegekwa nabandi, bakemera guhakwa nabo...ese ra, iyo ubana numuntu ntiwiga umuco we, ndetse ukaba wanazimiza ukamurusha? Niba koko umututsi yaraje akigarurira umuhutu yasanze, akamutegeka, akamuhaka, akamugira umuja, akamugenera kubaho cg gupfa, bishoboka gute ko uwo muhutu yabyemeye neza neza, ibyo nakwita iyo domination morale imaze imyaka isaga 800 ni nde wayidusobanurira? Na parenthese yimyaka 33 abahutu biganzuye Gihake na Cyami ntacyo yabigishije...bityo nkomeje kwibaza gute bishoboka ko abantu bemera gutegekwa buhumyi no kugirwa ingaruzwamuheto imyaka igashira indi igataha...ninde wansobanurira? Abaminuje muri sociologie yenda badusobanurira iyo phenomene social... ese hari ahandi kwisi ibi byabayeho cg biriho? Ingero?...


__._,_.___

Posted by: Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.