Pages

Wednesday 27 March 2013

RWANDA: FDLR IRANENGA UKWIGIZA NKANA KWA MME MUKANTABANA SERAPHINE ! - L'HISTOIRE EST LE JUGE DE CE MONDE


http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Sera.pngMme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n'ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w'impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye.Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n'umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville.Yigeze ndetse gushaka gufatanya n'abandi guharanira ko impunzi zataha zemye  zigira ijambo mu gihugu cyazo,nyuma aza kunanirwa ahitamo gutahuka agakomera amashyi ingoma y'igitugu yahejeje impunzi ishyanga.Ni byo koko ubuze ay'i buryo akama ay'i bumoso!!


Ibyo yavuze kuri radio ijwi ry'amerika tariki ya 10 /3/2013 byateye kwibaza.
1.Yemeza ko abadatahuka ari uko ababo bari mu gihugu babatera ubwoba ngo nibataha bazafungwa kugira ngo bagumane imitungo yabo nta nkomyi.Aha umuntu yakwibaza niba ushobora gukangisha umuntu mukuru ikidateye ubwoba akabugira.Ahubwo bababwiza ukuri ku biba mu Rwanda nareke kubabeshyera ngo ni imitungo baba batsimbarayeho.Ikibazo ahubwo ni ubuyobozi bubi buryanisha abanyarwanda aho kuba umubyeyi wa bose;amahoro n'umutekano avuga iyo biba biriho mu Rwanda impunzi zatashye.Arashaka kumvikanisha ko washyira umwana imbere y'intare ukamubwira ngo ntizamurya.!


2.Arongera agahamya ko abahunga ubu babigira nkana kugira ngo bajye kwishakira akazi n'imibereho hanze! Arashyinyagura,akabeshya akanabeshyera abahunga.Nta wakwifuza kujya kuba ishyanga nta mpamvu.

Ahubwo yirengagiza nkana impamvu nyazo zituma impunzi zidatahuka:

-Kubura amahoro no kwishyira ukizana mu Rwanda utagombye gupfukamira Paul Kagame nkuko yabikoze .

-Politike ikenesha abaturage.

-Kwikubira umutungo w'igihugu kw'agatsiko kari ku butegetsi.

-Guhimbira abantu ibyaha no gutoteza uwo ari we wese uvuze ibitagenda.

-Kubeshya rubanda ngo nta moko ariho mu gihugu kugira ngo hatoneshwe bamwe abandi batsikamiwe.

-Itotezwa n'irigiswa ry'abanyamakuru barebera bakanavugira rubanda,n'ibindi...


Mme ministre aribuka Kagame ari i Murambi ku Gikongoro mu gihe cy'icyunamo aho yivugiye ubwe ko yababajwe n'uko imbaga y'abahutu yamucikiye muri Kongo adashoboye kubica.


Ni byo koko umwanya yarawubonye,na we ubwe yivugiye ko byamutunguye ariko amenye ko ntacyo azarusha abamubanjirije nka Bizimungu Pasteur,Sendashonga Seth,Kanyarengwe Alexis,Habyarimana Emmanuel,...


Mu gusoza ,inama twagira Mme ministre,ni ukubwira abamuhaye akazi ko icyatuma impunzi zitahuka ari uko bakwemera hakabaho ihuriro ridaheza ry'ibitekerezo byubaka ku kaga kagwiriye abanyarwanda(abahutu,abatutsi n'abatwa),ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera maze amahoro akagaruka mu Rwanda no mu karere .



La Forge Fils Bazeye

 

         

MER 27 MAR 2013AUCUN COMMENTAIRE

Tuesday 26 March 2013

Ihora ihoze

Begin forwarded message:

From: Kami <cecil.kami@yahoo.fr>
Date: March 26, 2013, 1:05:26 AM EDT
To: DHR twagira <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Ihora ihoze
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Ihora ihoze

barakinyibukije na none
ni cya kigome cy'injiji
Sheja cyamwambuye ubuzima
abazimu bazakimburize ituze

bakinyibukije cya gihotozi
i Gakurazo cyakoze hasi
abasenyeri kirasogota
abato kibatesha u Rwanda

ab'ijuru rwose nzabinginga
Ibingira uwo ntazibagirane
akarengane yamuritse hose
kuri wa munsi azagasinde

inyuguti zimaze kumwihisha
iyo nzirabwenge yarabishe
ishumi ryayo riba ubugome
n'i Kibeho bwari bugamijwe

ubuterahamwe si umuhoro
uhura na bene ayo mahe
amaheru ukayasobanukirwa
n'u Rwanda ukarusabira

yarahotoye n'ubu araganje
impotore n'imidende ni ibye
ibyaha kuri we ni ifunguro
no gufungwa ntabirota

nyamara ngo Ihora ihoze
umuziranenge yaricecekeye
nirikocorwa n'Uwamuhamagaye
umugome wa Kagame azahagamwa

iruhukire Sheja tuzagusanga
azashira ya mangambure
za nyangabirama zizaziba
umunezero uzatwuzura ubwo

C Kami






__._,_.___

 

INKINGI Y'AMAHORO KUWA MBERE TARIKI YA 25 WERURWE 2013: IHOHOTERWA RYAKOREWE ABAYOBOKE BA FDU-INKINGI I KIGALI


IHOHOTERWA RYAKOREWE ABAYOBOKE BA FDU-INKINGI I KIGALI

RadioItahuka

RadioItahuka

 
HOST: Sixbert Musangamfura, Umujyanama Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri FDU-Inkingi
Call in to listen live: (347) 945 6449
Facebook: Ijwi Ry'ihuriro Nyarwanda/Itahuka 
Twandikire: radioitahuka@gmail.com  

Monday 25 March 2013

Ubujurire bwa Victoire Ingabire: uko byagenze imbere mu rukiko

Begin forwarded message:

From: Simeon <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>
Date: March 25, 2013, 11:12:05 AM EDT
To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
Subject: Ubujurire bwa Victoire Ingabire: uko byagenze imbere mu rukiko
Reply-To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com

Komera.
Mu kanya nari nakwoherereje inkuru ivuga uko abapolisi bahohoteye abarwanashyaka ba FDU Inkingi bari bagiye mu rubanza rwa Madamu Victoire Ingabire.
Madamu Alice Muhirwa yashoboye kwinjira mu rukiko akurikirana iby'urwo rubanza. Yamenyesheje Radiyo Ijwi Rya Rubanda uko byagenze imbere mu rukiko.
 
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
 
- Ibiganiro Live: http://ijwiryarubanda.com
- Ibiganiro byahise: http://ijwiryarubanda.com/ibiganiro
========================

 

Victoire Ingabire mu rukiko: abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bakubiswe

Begin forwarded message:

From: Simeon <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>
Date: March 25, 2013, 9:24:17 AM EDT
To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
Subject: Victoire Ingabire mu rukiko: abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bakubiswe
Reply-To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com

Komera,
Uyu munsi, abarwanashyaka b'ishyaka FDU-Inkingi bazindukiye ku rukiko bagiye gushyigikira umuyobozi wabo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza no gukurikirana iby'urubanza rwe. 
Abapolisi bahutse mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi aho ku rukiko, bababaza ibya ngombwa, babakubita ndetse bamwe babapakira amamodoka bakabajyana...
Tega amatwi uko Bwana Ntavuka Martin yabidusobanuriye:
 
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
 
- Ibiganiro Live: http://ijwiryarubanda.com
- Ibiganiro byahise: http://ijwiryarubanda.com/ibiganiro
========================

 

VIDEO {FATA IJAMBO} PAUL KAGAME NGO NIWE WATANZE ITEGEKO RYO KWICA ABIHAYIMANA - Mukashema Esperance.

Begin forwarded message:

From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
Date: March 24, 2013, 5:36:09 PM EDT
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>, "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>, "ikonderainfos@yahoogroupes.fr" <ikonderainfos@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* VIDEO {FATA IJAMBO}  PAUL KAGAME NGO  NIWE WATANZE ITEGEKO RYO KWICA ABIHAYIMANA - Mukashema Esperance.
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Friday 22 March 2013

Re: *DHR* RDC : le rebelle Bosco Ntaganda en route pour la CPI

Ariko icyo tugomba gukura muri ibi byose ni uko Kagame yigaritse Ntaganda.
Ntaganda yagize ibibazo muri M23, Kagame aramureka arirwariza, none amwohereje gufungwa.Turizera ko Ntaganda atazahishira Kagame kuko ariwe wamuteye izi ngorane zose. RNC izihuture kumusura.
 
Ikibazo cya Congo ni u Rwanda umuntu yakivuga mu nteruro nke:
Kagame yafashije Museveni kugera kui butegetsi muri Uganda, Museveni n'abatutsi ba Congo bafasha Kagame gutera u Rwanda kugira ngo agere ku Butegetsi, Kagame nawe ati abatutsi ba  bamfashije harimo na'abaye muri Congo ngombe mbafashe bagere ku butegetsi muri Congo cyane cyane bahabwe agace kabo muri Kivu, bityo amaherezo Kivu izegekwe ku Rwanda cyangwa yigenge.
 
Congo niyitege igisigaye mu kizava mu mpunzi za Congo M23 yakomeje kohereza mu Rwanda. Nazo ngo zifite gahunda na Kagame nk'iya Kagame na Museveni batera u Rwanda bavuga ko ari ugushaka gucyura impunzi. Biracyaza rero.......



From: agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 22 March 2013, 13:08
Subject: *DHR* RDC : le rebelle Bosco Ntaganda en route pour la CPI

 


AFP/lemonde.fr, le 22 mars 2013

"Bosco Ntadanga vient de décoller de Kigali et se trouve entre les mains de responsables de la CPI," a annoncé la ministre rwandaise des affaires étrangères, Louise Mushikiwabo, sur Twitter. Bosco Ntadanga s'est rendu, lundi 18 mars, à l'ambassade des Etats-Unis à Kigali, au Rwanda. Il a demandé à comparaître devant la Cour pénale internationale (CPI)..."

http://www.lemonde.fr/afrique/article/2013/03/22/rdc-le-rebelle-bosco-ntaganda-en-route-pour-la-cour-penale-internationale_1852821_3212.html

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


Thursday 21 March 2013

Koherezwa i La Haye kwa Jenerali Bosco Ntaganda gukomeje kuba ingorabahizi

Koherezwa i La Haye kwa Jenerali Bosco Ntaganda gukomeje kuba ingorabahizi


photo
General Ntaganda (Ifoto/interineti)

Ubwo Jenerali Bosco Ntaganda yishyikirizaga ambasade y'Abanyamerika i Kigali ku wa 18 Werurwe 2013; abantu batekerezaga ko agiye guhita yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rumushakisha kuva mu mwaka wa 2006.     

Gusa nk'uko umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe ibibazo bya Afurika; Ambasaderi Johnnie Carson; yabisobanuriye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu; inzitizi nyamukuru ishingiye ku kuba u Rwanda (kimwe na USA) rutari mu bihugu byashyize umukono ku masezerano y'i Roma yashyizeho ruriya rukiko.

Kuba u Rwanda rutari umunyamuryango wa ICC bisobanuye ko rudategetswe kugira uruhare mu kuba Ntaganda (kimwe n'undi wese ushakishwa na ICC) yakoherezwa I La Haye. Gusa Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko USA iri gukorana bya hafi n'u Rwanda; Ubwongereza n'Ubuholandi kugira ngo icyifuzo cya Ntaganda cyo koherezwa i La haye cyubahirizwe vuba bishoboka.

Umuvugizi wa ICC; Fadi El-Abdullah; yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters ko Ntaganda akenewe cyane ngo aburanishwe; ku buryo ICC yiteguye gukora igishoboka cyose ngo ave mu Rwanda.

Ambasaderi Johnnie Carson yabwiye abanyamakuru ko bidatinze abakozi ba ICC bazaba bageze i Kigali mu kureba uko Ntaganda yakurwa mu Rwanda akajyanwa i La haye.

U Rwanda; mu ijwi rya Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga warwo; Louise Mushikiwabo; ruherutse gutangariza Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters; ko ibyo kohereza Ntaganda i La Haye bitarureba. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyo kumujyanayo cyangwa kutamujyanayo; u Rwanda ntacyo birurebaho. Ngo ari ku butaka bwa USA; bityo ibyo birareba USA; Kongo na ICC.

Reuters yatangaje iyi nkuru (yo kuba u Rwanda ruvuga ko bitarureba) ivuga ko Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko n'ubundi u Rwanda rutahwemye gukemanga imikorere ya ICC kuko ngo ari urukiko rwa politiki; ariko ko ibyo bitazarubuza {U Rwanda} gukorana na Amerika mu kubahiriza icyifuzo cya Ntaganda cyo koherezwa mu Buholandi.

Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru; aho Ambasaderi Johnnie Carson yavugaga ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho abanyamakuru bakamubaza bari muri ambasade za Amerika zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni; ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato ariko ko kitezweho byinshi mu gutuma Ntaganda agezwa i La Haye. Kuba ari muri ambasade y'Abanyamerika ntibihagije kuko ni ambasade ibarizwa ku butaka bw'u Rwanda. Johnnie Carson yakomeje agira ati 

"turabizi ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano y'i Roma; si umunyamuryango wa ICC; ariko twese duhuriye ku ndangagaciro yo guca umuco wo kudahana…..aka ni akanya ngo u Rwanda rugaragaze ko rushishikajwe no kugarura amahoro mu karere"

Umuvugizi w'igihugu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) Ntaganda ashinjwa kuba  yarinjije  abana bacyo 149 bafite munsi y'imyaka 15 mu nyeshyamba;  avuga ko icy'ingenzi atari aho azaburanishirizwa; ahubwo ko icya ngombwa ari uko aburanishwa.

Lambert Mende Omalanga yabwiye Reuters ati  "twifuzaga ko aburanishirizwa hano (muri Kongo) ariko aramutse yoherejwe I La haye nabyo ntacyo bitwaye; icy'ingenzi ni uko ubutabera bukora akazi kabwo"

Ku bijyanye n'uburyo Ntaganda yageze muri Rwanda; Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko bamenye ko Ntaganda ari muri Kigali ubwo babonaga ageze kuri ambasade. Gusa ntiyasobanuye uburyo yaje n'aho yanyuze; kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugera ku cyicaro cy'iyi Ambasade kiri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

U Rwanda narwo ku ruhande rwarwo; ruvuga ko rwatunguwe no kumva ko Ntaganda yishyikirije Ambasade y'Abanyamerika. Narwo ngo ntiruzi uko yaje.

Ambasaderi Johnnie Carson yavuze ko gushyikirizwa inkiko kwa Ntaganda bizabera isomo izindi nyeshyamba zisigaye mu Burasirazuba bwa Kongo; ariko ko hakenewe ubufatanye hagati ya Kongo ubwayo; u Rwanda; Uburundi na Uganda kugira ngo intambara zishire mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse haboneka amahoro arambye mu karere kose.

Jenerali Bosco Ntaganda yashyiriweho impapuro zo kumufata na ICC ubugira kabiri (mu 2006 no mu 2008); icyo gihe akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo kwinjiza abana mu gisirikari byonyine; hagati ya 2002-2003 mu Ntara ya Ituri.

Ibindi birimo gufata ku ngufu; ubwicanyi; kurenganya hashingiwe ku moko; kwica nkana abasivili; byaje kwiyongeraho mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize hashingiwe ku bimenyetso bishyashya byagaragaye mu rubanza rwa Thomas Lubanga bakoranaga (mu buyobozi bw'umutwe w'inyeshyamba wa Union des Patriotes Congolais; UPC) 

Ipeti rya "Jenerali" yaryambitswe na Perezida wa Kongo Joseph Kabila mu mwaka wa 2009; nyuma y'uko yemeye ko ingabo z'umutwe w'inyeshyamba wa (CNDP) yari ayoboye; zinjizwa mu gisirikari cya Leta (FARDC). Icyo gihe ziriya mpapuro zo kumufata za ICC zari ziriho; kuko iza nyuma zasohotse muri 2008.


Contact email: Twitter: [at]JanvierPopote


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.