Ibyo nibyo bibazo abanyamashyaka bagomba kwibandaho: kwita ku bibazo bya rubanda nyamwinshi hatibagiwe demokarasi. Kurwanya inegalite na apartheid. Sinzi niba RNC nayo ifite iyo gahunda dore ko itakwibagirwa kurwanira interets zijyana n'icyateza umututsi imbere nkuko Kagame abikora. Ni ukuvuga ko izo gahunda za apartheid Kagame yatangiye ntabwo zaba imbogamizi kuri RNC.
Niyo mpamvu nanditse mvuga ko amashyaka agomba gukora ukwayo kugira ngo tumenye icyo agamije. Ntabwo tuyasaba ngo adusubize muri genocide cyangwa kurwanya ubwoko runaka. Genocide yarabaye, njye ndayemera kandi yakorewe amoko yose. Gukora politike si ukuyifobya uvuga ko itabaye cyangwa ko yibasiye abatutsi gusa. Turasaba mashayaka ko baharanira uburenganzira n'imibereho bya buri wese, bagakomeza kwrekana ko genocide ntawe itagezeho yaba umututsi , umuhutu cyangwa umutwa.
U Rwanda ni igihugu gito. Si ngombwa guteza imbere Kigali yonyine. U Rwanda rugizwe n'imigi n'imidugudu yinshi byateye imbere nibyo bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro.
Ni ukuvuga ko bishoboka ko n'indi migi yo mu cyaro yatezwa imbere. Ntabwo ari byo ko bamwe bajya kuba mu migi abandi bagahinga maze ibiciro bigashirwaho n'abo mu migi bo bakamera neza, ababa mu giturage bo bagakomeza gukena, bagakomeza kuba abaja b'abanyamugi.
Gukopera Kenya sibyo aho ubukungu bugizwe na 20 % by'ababa muri Kenya, maze muri abo 80% akaba ari abanyamahanga.
Muri ibyo byose maze kwandika nta shyaka nzi rifite ibyo bitekerezo muri gahunda zabyo.
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 4 January 2014, 14:12
Subject: Re: *DHR* [Desire] Les assassins de Karegeya ont emporté ses téléphones.
Jean Batsinduka na Samuel Desire,Ibyo Samuel avuga hano ni ukuri. FPR yakoze tutsi lands guhera mu Mutara wose ukaza corridor yose ya Kayonza Rwamagana Kigali. Umugi wa Kigali wo sinakubwira. Nkiri mu Rwanda babyitaga "gukubura umugi" ngu umugi urimo cyangwa wuzuyemo "umwanda mwinshi" (abahutu). Byatangiye muri 1994 birakomeza kugeza na n'ubu. Ibyo gukumira abahutu mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu birazwi, nko mu burezi kugirango batagira knowledge power, mu kazi ka leta, mu bucuruzi aho baca abahutu b'abacuruzi imisoro myinshi yo kubagushamo no kubahombya, abacuruzi b'abatutsi bo babaca macye. Hari umugabo n'umudamu we babiduhayemo temoignage mw'ishyaka ryacu prm/mrp-abasangizi batubwira ko umugabo yajyaga muri MAGERWA gusorera ibintu batumije mu mahanga akariha menshi hajyayo umugore kuko ari umututsikazi ibi bidafite kumwibeshyaho bakamuca make. Noneho kubera ko batari bazi ko ari umugabo n'umugore, babibonye ko ari uko bimeze umugabo ntiyasubira mu bya dedouanement hakajya hajyayo umugore gusa. Hanyuma babonye bari hafi kubatahura ko ari umugabo n'umugore ni bwo batorotse barahunga ubu ni impunzi hanze. Ni birebire ibya apartheid ya Kagame na FPR ye mu Rwanda. Nkubu dufite andi makuru n'izinda za temoignages ko umugi wa Ruhengeli wabaye uw'abatutsi b'abagogwe gusa, n'abandi batutsi bitwa abarutashye!Turashimira abantu batanga za temoignages z'ibyababayeho hakoreshejwe ivanguramoko rya FPR Inkotanyi kandi turabashishikariza kubikomeza baba abatutsi baba abahutu; cyane cyane abatutsi kuko ari bo bazi byinshi. Ni byo bizadufasha gusenya iriya apartheid FPR irimo yubaka mu Rwanda no kubaka u Rwanda rushya rw'abanyarwanda bose nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo.(Anastase Gasana chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014/1/4 Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>Jean Batsinduka,Uravuga uti ' Murwanda a moko yose araturana'. Ibyo byabagaho kera mbere y'ubutegetsi bwa Kagame. Ubu abatutsi batujwe mu mutara n'ahandi. Kigali irubakwa udufaranga towse Leta ifite ikaba ariho idutsinda kubera ko iteganyirijwe abatutsi gusa. Ntabwo muyobewe ya plan ya Kigali yo kubaka kigali mu bieh bizaza.
Urabizi ko gahunda ya Kagame ari uko Kigali nta mukene wahatura, abari bahafite inzu n'amasmabu byarashenywe bihabwa abakire ba FPR bubaka amahoteli, aho batura n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi aho kugira ngo bubake ahadatuwe. Nyamara nta mugi ubaho ku isi utabamo quartiers za gikene cyangwa se z'abakiriritse nk'abakozi. Mu Bwongereza bivugwa ko Londres ariyo irimo abakene kurusha UK yose ndetse no mu Burayi hose.Ibyo uvuga byo guhahirana, guturana, gushingirana birimo kugenda bivaho nyine kubera iyo gahunda ya Kagame. Ni ikibazo cya genocide kigatuma ibyo uvuga byaragabanutse. None se niba abatutsi bavangurwa bagafahwa ukwabo, bakiga ukwabo kubera ko bafite uburyo bwo kuriha amashuri akomeye, gukora business, bagatura ukwabo, urumva ko ibyo uvuga bizakomeza ? Iyo si ukubaka apartheid duhora tuvugaNiba uvuga ko umututsi ari kimwe n'umuhutu mu Rwanda ndumva usa nkaho ubwira abana. Ibyo nibyo twanzwe byo kuyobya abantu nka za 'Ndi Umunyarwanda'.
From: Jean Batsinduka <jbatsinduka@hotmail.com>
To: sam4des@yahoo.com
Sent: Saturday, 4 January 2014, 2:37
Subject: RE: [rwanda-l] Aw: Re: [Desire] Les assassins de Karegeya ont emporté ses téléphones.Sam,
difference y'abanyarwanda n'ayo moko yo mubindi bihugu ni uko usanga muri i byo bihugu umwe afite ahatuye hatandukanye n'ah'ayandi moko. Ndetse n'imico yabo ikaba itandukanye. Murwanda a moko yose araturana, bagahahirana, bagashyingirana, bakagira umuco umwe n'ururimi rumwe. Abantu babatandukanya barebye imiryango bakomokamo gusa naho ibintu byo babyumva kimwe rwose!
Umwaka mwiza.
JB__._,_.___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.