Pages

Saturday, 4 January 2014

Rwanda: Abagizi ba nabi bateye urugo rwa Victoire Ingabire i Kigali


Rwanda: Abagizi ba nabi bateye urugo rwa Victoire Ingabire i Kigali

Kigali, tariki ya 4 Mutarama 2014
Muri iri joro ryakeye, ahagana mu masaa saba z'ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n'urukiko rw'ikirenga, igifungo cy'imyaka 15 nyuma y'urubanza rwa politiki rwagaragayemo inenge nyinshi.
Abari mu nzu bamaze gukangurwa n'urusaku rw'ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw'imfungwa ya politiki kibaye nyuma y'ihotorwa ry'undi munyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya, muri Africa y'Epfo.
Ishyaka FDU-INKINGI ryamaganye byimazeyo uru rugomo rukomeje kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi, mbere y'ibikorwa bikomeye bya politiki biteganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka FDU-INKINGI risanga inzira nyayo yo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ari ibiganiro bya politiki bisesuye, aho gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.
FDU-INKINGI
Twagirimana Boniface
Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.