Pages

Saturday, 4 January 2014


URUPFU RWA PATRICK KAREGEYA: AFRIKA Y'EPFO IRASABA U RWANDA KO RUYOHOREREZA APOLLO KIRIRISI.
3 janvier 2014
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu bantu begereye inzego z'iperereza z'Afrika y'epfo (NIA), aravuga ko Afrika y'epfo ubu iriguhigira hasi kubura hejuru, abicanyi ba FPR baherutse guhitana Col Patrick Karegeya, wahotorwe muri Hoteli i Johanesbourg mu ijoro ryo ku wa 31 ukuboza 2013.
Apollo Kiririsi
Apollo Kiririsi
Amakuru Ikaze Iwacu igitohoza neza avuga ko leta y'Afrika y'epfo yaba yasabye leta y'u Rwanda gutanga Apollo Kiririsi, ufatwa nk'umuntu watumye Col Karegeya yicwa. Kuba Leta y'Afrika y'epfo itangiye koherereza u Rwanda ubutumwa bumeze gutya ni ukuvuga ko uyuApollo Kiririsi akimara kurangiza akazi ke k'ubukoramaraso, yahise yihutira gusubira mu Rwanda.
Andi makuru nayo avuga ko bamwe mu bishe Karegeya, bahise bajya mu bihugu bikikije Afrika y'epfo, mu rwego rwo kujijisha, nyuma bagahita basubira byihuta mu Rwanda. Bamwe ngo bakaba barahasesekaye mu ijoro ryo ku ya 2 rishyira ku ya 3 Mutarama 2014. Leta y'Afrika y'epfo, imaze kubona ko yibasiwe n'abicanyi ba FPR ntiratangaza icyo iri bukore, u Rwanda niruramuka rutaboherereje, Apollo Kiririsi.
Andi makuru nuko Paul Kagame akimara kubona amakuru bakuye muri telefoni mobile za Karegeya, yahise ategeka ko bafunga aba officiers bose basanze muri contacts za Karegeya. Ibi byateye umwuka mubi muri Kigali, humvikanye urusaku rw'amasasu mu gitondo, tutaramenya neza abarasanaga ari bande. Reka tubitege amaso, kandi turakomeza gukurikirana iby'iyi nkuru.
 
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.