Pages

Friday, 7 February 2014

Re: *DHR* Dore uko biza ngo ni Malariya!

Freddy,
Aya ni amakuru azanywe n'ikinyamakuru cya leta ya FPR kitwa igihe.com. Urabyumva nawe!!! kogeza leta ya Kigali. Kandi leta ya Kigali na leta ya Kampala ziriho ubu ni zimwe, abaziyobora ni bamwe, bamwe bafite babyara babo muri leta imwe bandi mu yindi(urugero: umufumbira General Jack Nziza uyobora umutekeno mu Rwanda na mukuru we uyobora igipolisi cya Uganda, n'abandi). Ni gahunda ya havila/ tutsi internatinal/ hima-tutsi empire yatangiye kandi na nubu igikomeza. Bariya baturage ntibazi ko kubarirwa kuri Uganda no komekwa ku Rwanda byose ari kimwe, ko ntaho baba bavuye ntan'aho baba bagiye, kuko ubutegetsi bubapyinagaza kuriya bubakenesha ari bumwe. Ni ubutegetsi buziranye bufitanye gahunda y'ibyo burimo bukora muri kariya karere k'ibiyaga bigari bya Afurika.Ni icyo abaturage ba kariya karere bagomba guhumukira bakabona, bakamenya neza icyo bazira icyo ari cyo.
A. Gasana


2014-02-07 <nzeyifreddy@yahoo.com>:
 

http://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/abaturage-ba-kamwe-mu-turere-twa


Abaturage ba kamwe mu turere twa Uganda barasaba ko bomekwa ku Rwanda


Yanditswe kuya 7-02-2014 - Saa 10:03' na Twizeyimana Fabrice Fils

Bamwe mu baturage ba tumwe mu duce tw’akarere ka Ntungamo muri Uganda bingingiye ubuyobozi bwabo kuba bwakomeka agace batuyemo ku Rwanda aho bashobora kubona bimwe mu bikorwa remezo bya ngombwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, bavuga ko leta ya Uganda itabibaha uko bikwiye.

Abaturage bifuza komekwa ku Rwanda batuye mu karere gahana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya ndetse n’u Rwanda.

Mu nama bagize mu cyumweru gishize binubiye cyane ikibazo cy’amazi meza akiri ingorabahizi, imihanda, amashuri ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi byabo ngo biracyari hasi cyane.

Lawrence Kabesiime, umujyanama muri aka karere yagize ati “Twe twibona nk’akarere kibagiranye bitewe n’aho dutuye. Twitwa ko dutuye muri Uganda nyama dukura buri kimwe mu Rwanda.Turifuza ko twakomekwa ku Rwanda natwe tukabarwa nk’agace k’u Rwanda.”

Umwe mu basaza batuye aha witwa Gerosome Turyareba we yavuze ko kuva kera kose akarere kabo kagizwe nyirantabwa, ndetse n’imbogamizi bahura nazo leta ntiziteho kuko batuye mu karere gahana imbibe n’ibindi bihugu.

Ikinyamakuru The Monitor kiravuga ko mu mwaka wa 2012, abaturage bo mu gace ka Kyarwehunde bishatsemo ubushobozi bwo kwizanira amazi meza gusa ubushobozi bwabo ntibwashoboye kuyarenza ibirometero bine gusa, umushinga urahagarara.

Aba baturage bavoma amazi y’uruzi rwa Kagyera na Kafunjo mu birometeroo birenga 10, barahamya ko batazahwema gutakambira leta bayisaba kugirwa abanyarwanda, uburyo bo babonamo ko bwabahesha ibikorwa remezo ndetse na service ziciye mu mucyo nk’uko Deo Karuhaama uyobora akagari ka Kyarwehunde abisobanura.

Agira ati “Ntituzemerera umutegetsi n’umwe wa leta gukandagira aha cyangwa se ngo agira ijambo ahavugira, nta n’umuntu n’umwe tuzemerera gusura yaba ishuri cyangwa urusengero kuko batwirengajije kera badutera ubukene.”

Umwe mu bayobozi wari witabiriye iyi nama yabwiye aba baturage ko nta ngengo y’imari ihagije yo kubagezaho ibikorwa remezo, bityo abasaba kugeza ikibazo cyabo ku nzego zo hejuru zifata ibyemezo ku ngengo y’imari.

Kuri iki kibazo, Denis Singahache uyobora aka karere we agira ati “Tuzi imbogamizi bahura na zo. Kariya ni agace katagira amazi yemwe n’imvura igwamo bigoranye. Nk’akarere tuzakora uko dushoboye dupfe gusana imihanda ndetse binadushobokeye twazabashakira amazi.”

Bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda bamaganiye kure aya makuru y’uko Abagande bashaka gusuhukana n’ubutaka, bavuga ko ahubwo aka gace kari gutera imbere.

fabricefils@igihe.com

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.