Gasana,
uravuga kwigizayo/exclure gusa, utavuze guhitana/detruire/destroy.
abanyarwanda bicanye kurusha uko bishwe n'abanyamahanga: kuri Cyami barishwe, bamwe bagashahurwa(!), kuri za republika abanyarwanda bishe abandi banyarwanda, ku bwa kagame ho kwica ni bwo buryo yahisemo ngo ategeke abanyarwanda...ngayo, nguko.
Le Samedi 8 février 2014 5h19, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :
Banyarubuga,NdashimaTurikumana Jean de Dieu wazanye iyi debat ku mikoranire y'abanyapolitiki babyiruka n'abasheshe akanguhe mu gihe yandikaga akanatangaza iriya contribution ye idufitiye akamaro twese nk'amashyaka ya opposition. Ndanashima Rutayisire perezida w'ishyaka Banyarwanda wahereye kuri contribution positive ya Turikumana agatanga igitekerezo cyiza cy'uko abantu babiganiraho bakabyunguranaho ibitekezo mu buryo bwafasha amashyaka ya opposition gukora neza.1.KURI TWE NTA MUNTU USUZUGURITSE UBAHOMu mahame remezo ya PRM/MRP-ABASANGIZI page 14 tuvuga ko "umuntu ari we bukungu bwa mbere bwa buri gihugu" kandi ko "nta muntu usuzugurutse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya, kuko twese turi magirirane". Ari umuto ari umukuru, ari umusore n'inkumi ari umusaza n'umukecuru, ari umuhutu ari umututsi, ari umukiga ari umunyanduga ari umwega ari umunyigiginya, ari umuanglophone ari umufrancophone, twese turakeneranye; nta wakorera ikintu u Rwanda yirengagije undi nkana ngo icyo kintu kizagire icyo kimarira u Rwanda n'abanyarwanda bose.Abanyapolitiki babyiruka bakeneye gukorana n'abanyapolitiki basheshe akanguhe nkuko aba nabo babakeneye.2.UKIZE UBUSORE ARABUBAGIRATwese abaganira kuri iyi ngingo tuzirikane uyu mugani wa kinyarwanda n'icyo uvuga. Aha ni ho u Rwanda rwaguye kuva mw'ikubitiro. Ku bakuru b'ibihugu 35 u Rwanda rwagize kugeza ubu(abami 32 n'abaperezida bitiriwe regimes zabo batatu) nta n'umwe wabaye umukuru w'igihugu cyacu afite imyaka byibuze 40. Abami bo bajyagaho banafite imyaka iri mu nsi ya 20 cyangwa irenzeho, noneho ubwo bubasha bwose bw'ikirenga afite ku gihugu n'abagituye bose akabukoresha nabi kuko yabaga adakuze mu bitekerezo, agategekera gusa mu bugurumiko bwa gisore hamwe n'ingaruka zabwo zose. Mu gihe agiye kuba igikwerere ngo abe yagorora cyangwa se yakosora ibyapfuye mu butegetsi bwe bwa gisore, abiru bakaba baramwishe nawe ngo atava aho abamerana uruvi rwa mbere akicaye ahongaho.Abaperezida twagize nta n'umwe wabaye we ari igikwerere. Kandi ubundi abantu bemeza ko nta muntu wakagombye kuba Umukuru w'Igihugu adafite au grand minimum imyaka hagati ya 42 na 45. Ibi perezida Nyerere yari abizi. Mwibuke ko Kikwete yari ashinzwe urubyiruko muri Cama ca Mapinduzi akaza gutorerwa n'ishyaka rye kuba perezida wa TZ Mzee mwalimu Nyerere akabagira inama ko Kikwete yabanza akajya kwitoza no gushaka inararibonye(experience) muri minisiteri yabo y'ububanyi n'amahanga bityo uwari waje ari uwakabiri ariwe Benjamin Mkapa akaba ari we uba perezida wa TZ Kikwete akazongera kwiyamamaza nyuma. Niko byagenze kandi byafashije TZ n'abanegihugu bayo. Murebe Korea ya Ruguru amakuba ifite yo kugira umukuru w'igihugu utarakura neza mu bitekerezo. Amaze kwica oncle/uncle we ise yari yaramusigiye ngo amurere mu by'ubutegetsi. Sinshidikanya habe na busa ko buriya namara kuba igikwerere azatangira kwicuza impamvu yishe uncle/oncle we. Ariko yaramwishe nyine byararangiye! Ingero ni nyinshi. Aha munyumve neza simvuga ko abasore bose batekereza nabi abasaza bose bagatekereza neza. Il y a des exceptions a la regle dans les deux cas. Mais ce ne sont que des exceptions! Ukize ubusore arabubagira.3.UMUCO MUBI WO GUHEZA, KWIGIZAYO ABANDI (Politique de l'exclusion au Rwanda)Mu banyarwanda dufite umuco mubi wo gucagura abantu buri gihe, kuvangura, guheza, kwigizayo abandi(politics of exclusion/ politique de l'exclusion de l'autre). Iyo uwo l'autre wo kwigizayo atabaye umuhutu, aba umututsi, cyangwa se umunyanduga, cyangwa se umukiga, cyangwa se umufrancophone, cyangwa se umusaza, etc...Iteka umunyarwnda aba ashaka icyakwigizayo undi munyarwanda. Nta culture politique de l'inclusion dufite. Tugomba rero gukora kuburyo ibaho guhera ubu kuko kutayigira ari byo byadusenyeye igihugu kugeza magingo aya. Hanze aha hari abanyarwanda bafite mu mitwe yabo ko kurwanya ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR ye mu Rwanda ari akarima kabo, bagahorana za criteres zo kwigizayo abandi banyarwanda. Ku gihugu icyo ari cyo cyose n'u Rwanda rurimo, niba ubutegetsi ari bubi nka buriya bwa Kagame na FPR, buri mwenegihugu wese ni uburenganzira bwe busesuye kubunenga, kuburyoza amabi bukora bwitwaje ko bukora mw'izina rye nk'umunyarwanda, no gukora ibyo yashobora gukora byose kugirango ubwo butegetsi bubi nka buriya buveho, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umukiga, yaba umunyanduga, yaba umufrancophone, yaba umuanglophone, yaba umusore, yaba umusaza. Hari n'abibwira banavuga ngo amashyaka yabo arakomeye, bakiha gusuzugura andi mashyaka. Wibaza ukuntu bapima ubukomere bw'ayo mashyaka yabo bikakuyobera. Ariko mu muco mubi wa politiki nyarwanda urangwa na exclusion de l'autre, baba bashatse coute que coute critere yo guheza no kwigizayo abandi kuko nta muco wa politique de l'inclusion turagira kandi ari wo ukenewe.4.Mpiniye aha kugirango bye kuba byinshi kandi ngume muri cadre ya contribution ya Turikumana wazanye iyi debat. Hari aho yivugiye ubwe ati: "guheza no gusuzugura ni akateye mu banyarwanda". Ni wo uriya muco mubi wo kwigizayo abandi watwokamye. Ntidushobora kubohora u Rwanda natwe ubwacu tuboshye bene aka kageni.Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo page 18 umugambi waryo wa 14 ni uyu: "Kumvisha abanyapolitiki b'abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwnda nkuko twese tubivuga, twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo: ivangura iryo ari ryo ryose ryaba ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu; igitugu, inzigo, inzika, urwango, guhoora, ubugome, uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi.Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye". (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014-02-07 TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>:
IBIGANIRO BYA POLITIKI HAGATI YA ZA GENERATIONS : Ibiganiro hagati ya za mouvances politiques muri opposition nyarwanda no hagati y'abanyapolitiki b’amasugi ba nyuma ya 1994 hamwe n'abayijanditsemo mbere ya 1994
Banyarwanda, Banyarwandakazi,Jye nk'umukuru w'Ishyaka Banyarwanda, maze gusoma ibyo Nyakubahwa Tulikumana Jean de Dieu yatangaje yikoma amwe mumashyaka ya New generation aherutse kunenga imikorere ya generation y'abasaza nka Twagiramungu Faustin irangwa no gusuzugurana no guheza, ndareba nkasanga muri opposition hakwiriye kuba ibiganiro bisesuye hagati ya za generations. Ibi biganiro bikwiriye kuba kunzego zose kandi bikaba hakoreshejwe uburyo bwose bukoreshwa muri communication ya opposition politique nyarwanda. Ibi biganiro hagati ya za generation bishobora no kubaho hagati y'imirongo ya politiki kugirango imbibi zitandukanya bamwe ziveho maze batahirize umugozi umwe.
Nyakubahwa Tulikumana Jean de Dieu n'ubwo yatangaje ibintu biremereye cyane yikoma amashyaka ya New generation ariko na none agize ubutwari bwo gushinga imbago zerekana za generations zikwiriye kuganira. Kuri Tulikumana Jean de Dieu, hari generation y'abarengeje imyaka mirongo itanu hakaba n'indi generation y'abari munsi yayo. Iyo witegereje, usanga ibi bijyana no kubona ko hari generation y'abanyapolitiki bari bari bakomeye muri politiki ya mbere ya 1994. Ukurikije ibyo rubanda isoma muri opposition nyarwanda y'ubu hamwe n'ibyo Jean de Dieu Tulikumana yatangaje, usanga iyo generation ya mbere ya 1994 isa n'ihanganye bucece na generation y'abaje muri politiki nyuma ya 1994 no muri iyi myaka.Turasanga rero kugirango iri hangana ryacika burundu ari uko habaye ibiganiro hagati ya za generations. Turasanga kandi uburyo bwiza bwo gukora ibyo biganiro, buri shyaka (cyangwa itsinda ry'amashyaka) ryasobanura umurongo cyangwa umuyoboro w'ibitekerezo ririmo cyangwa mouvance ririmo noneho buri ishyaka (cyangwa itsinda ry'amashyaka asangiye umurongo) bakagira icyo batangaza kuri iki kibazo cya dialogue hagati ya za generations. Mukugaragaza imirongo ya politiki cyangwa za mouvance abantu barimo babikora baboneraho no kugaragaza aho bahagaze kubibazo bimeze nk'inkingi z'amateka y'u Rwanda. Muri ibyo bibazo harimo nk'ikibazo cya genocide hutu na genocide tutsi, revolution yo muri 1959 n'ibindi.Kugirango kandi ibiganiro bikorwa nta kajagari, nibyiza kwibutsa imirongo ya politiki isanzweho muri opposition nyarwanda kugirango bifashe n'amashyaka mashya amahitamo yo kumenya aho akwiriye kwegamira cyangwa se bakaba bashinga iyabo bakayitangaza igihe bumva ntaho bibona. Dore imirongo ya politiki isanzweho muri opposition: Hari umurongowa politiki ubarizwamo impuzamashyaka ya CNCD, Hari umurongo w'impuzamashyaka ya RNC-Amahoro-FDU ya Nkiko, hari umurongo wa politiki w'Ishyaka Banyarwanda risangiye na MRP Abasangizi, hari umurongo w'impuzamashyaka RDI-FCLR. Haramutse hari undi murongo utari muri iyi benewo batubwira tukawongeraho. Na none abatibona muri iyi mirongo bakaba nta murongo bari basanzwemo bashobora gushinga uwabo bakabitangaza tukawongeraho.
Kugirango birusheho no gufasha, ababishoboye bamwe baterera akajisho mumateka uburyo abanyarwanda bagiye bitwara kuri icyo kibazo muri politiki nyarwanda kubireba za generations.
Bimwe mubyo kwibazaho bishobora kubamo kwitegereza ibigiye biranga za generations, ibyo banyuranya cyangwa ibyo batumvikanaho. Harebwa kandi uburyo uko kunyuranya kwa za generations bitaba inzitizi ahubwo bikaba ubukungu kubanyarwanda.Ababishoboye mwanyuzuza kuri ibi bitekerezo mukavuga n'uko mubibona.NdabashimiyeRutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESETel (32) 488250305
---------------------------------------------------------------------------
On Friday, February 7, 2014 5:14 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
BIMWE MUBYO TULIKUMANA YATANGAJE"Mu magambo akunze kugaruka mu kibonezamvugo cyabo bagira bati “tugomba guhaguruka tugakosora amafuti yakomeje kuranga abarata inkovu z’umuringa”. Mu buryo butaziguye, birasobanutse ko intego yabo ari uguhambiriza bakuru babo bababanjirije mu kibuga.""iyo urebye inkubiri n’ivogonyo rya bamwe muri bo, wibaza ahubwo niba hari intumbero ihamye bafitiye uRwanda, cyangwa niba atari gusa ya politiki ya have mpage""Cyakora jye aba banyapolitiki mfite icyo mbashimira, kandi sinshidikanya ko batazatinda kugira ubushishozi n’ubukoranabuhanga (professionalisme), bapfa gusa kwirinda akateye mu banyarwanda ko guheza no gusuzugura"."Ikinshimisha cyabo kandi kimpa ikizere ni uko bahora bahamagarira abandi kwishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe. Cyakora byari kuba byiza iyo nabo batamera nka bakuru babo ngo bashinge amashyaka mashya kandi barasanze hari amashyaka ariho kandi bahuje intego muri rusange"."Bityo aho gukomeza kuba abanyapolitiki batagira inenge (b’amasugi) cyangwa badafite ubunararibonye (inzaduka), nibakore ku buryo ari ababyiruka, ari n’abasheshe akanguhe, bose babagana. Nibashishikarire kuba abahuza kandi babe n’abunzi. Ng’uko uko bazaba inararibonye n’inganzamarumbu"
-----------------------------------------
On Thursday, February 6, 2014 11:19 AM, Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr> wrote:
Abanyapolitiki b’amasugi. Jean de Dieu Tulikumana
Hashize imyaka itari myinshi cyane mu ruhando rw’abatavuga rumwe na leta ya Kigali hadutse itsinda ry’abanyapolitiki biyita (mu mazina ya ruzungu) ko ari “nouvelle generation” cyangwa “new generation”. Ugenekereje mu rurimi rwa gakondo twabita abanyapolitiki b’amasugi, cyane cyane ko batagira ipfunwe ryo kuvuga ko abababanjirije muri uwo mwuga bijanditse bidasubirwaho bakaba batagifitiwe icyizere cyo kuba hari ikiza bazanira Igihugu cyacu. Bati nimutureke twe tutigeze twiyanduza, twe tudafite icyasha, tubereke uko intama zambarwa.Ayo masugi iyo uyitegereje usanga koko ari abantu bakiri bato batarageza ku myaka 50 y’amavuko. Abenshi muri bo babaye mu Rwanda nyuma y’amarorerwa yarugwiriye, bamwe ndetse baracyarurimo na n’ubu.Mu magambo akunze kugaruka mu kibonezamvugo cyabo bagira bati “tugomba guhaguruka tugakosora amafuti yakomeje kuranga abarata inkovu z’umuringa”. Mu buryo butaziguye, birasobanutse ko intego yabo ari uguhambiriza bakuru babo bababanjirije mu kibuga.Nyamara na none iyo urebye inkubiri n’ivogonyo rya bamwe muri bo, wibaza ahubwo niba hari intumbero ihamye bafitiye uRwanda, cyangwa niba atari gusa ya politiki ya have mpage. Ntabwo mu by’ukuri bigaragara neza niba hari akarusho baba bafite. Bityo ababarebera bakaba ahubwo babagereranya na ya madini yadutse iRwanda bamwe bise ay’inzaduka. N’abo bagabo bamwe ntibatinya kubita Inzaduka, hari n’abadatinya rwose kubita Ibyaduka !Ikindi gikomeye gikunze gutuma abantu babakerensa ni imyitwarire ya bamwe muri bo. Bati ese koko wayoboka umuntu wigize ikigirwamana nko ku gihe cya Kinani cyangwa cya Kim Il Sung. Ubwo baba babivugira ko uretse kuba barigize ba Perezida b’amashyaka bayobora, ahubwo bongeyeho agakeregeshwa biyita ba “Perezida Fondateri” nko mu gihe twari muri Rukumbi. Ibyo nabyo bitera kwibaza kuri abo bagabo, cyane ko benshi muri bo usanga basa nkaho bafite ipfunwe ryo kuba batarabasha kugira uruvugiro rubakwiye, no kugira pawa nk’uko babyifuza. Ikibazo cyabo gikomeye ni ukutagira ukwihangana. Bashaka amaronke y’aka kanya. Ntibazi ko abo barega kurata inkovu z’imiringa bamaze imyaka n’imyaniko bageregeza, bagasiza byakwanga bakimura ikibanza bakongera.Ubanza ari ukujya duhora tubibutsa ko n’ubwo urubuga rwa politiki rufunguye ku barwanya leta ya Kagame bari hanze y’Igihugu, ntawe uzicara ngo ibintu byizane, ni ugutirima no gushinyiriza.Cyakora jye aba banyapolitiki mfite icyo mbashimira, kandi sinshidikanya ko batazatinda kugira ubushishozi n’ubukoranabuhanga (professionalisme), bapfa gusa kwirinda akateye mu banyarwanda ko guheza no gusuzugura.Ikinshimisha cyabo kandi kimpa ikizere ni uko bahora bahamagarira abandi kwishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe. Cyakora byari kuba byiza iyo nabo batamera nka bakuru babo ngo bashinge amashyaka mashya kandi barasanze hari amashyaka ariho kandi bahuje intego muri rusange. Ariko nta rirarenga.Babinyemereye nabagira inama yo kudacika intege, kandi ntibababazwe ni uko bakuru babo baba babasuzugura. Ntabwo mpamya ko ari ko bose babasuzugura, kuko nzi ko hari bamwe bagerageza gukorana nabo kandi n’ubu bagifite ubwo bushake. Gusa nabo ntibazagwe mu mutego wo kugira abo bakerensa, kuko kugira ngo politiki y’abatavugarumwe na leta ya Kagame igere ku musaruro ufatika, ni ngombwa ko nta n’umwe usigara inyuma.Ikibazo ahubwo gikunze kuvuka ni icya “leadership”. Iyo bigeze kuri icyo gika niho bicika, ugasanga bamwe basizoye barwanira imyanya itanariho. Ibyo ariko si umwihariko w’abasaza, kuko n’abakiri bato bakunze kugira iryo rari. Twavuga ko bisa n’aho byabaye kamere ya benshi mu banyapolitiki.Abanyapolitiki bacu rero ba “new generation”, kubera ko nzi ko batari basaya, bakaba bagifite gihana n’igaruriro, nibige uburyo bushya bwo gukora politiki, ntibakurikire gusa, ahubwo babe abahanzi, bige gutegura no guteganya, iby’imyanya babishyire ku ruhande, kuko n’ubundi imyanya irashakwa kandi iza ari uko hari insinzi.Kugira ngo babe imbarutso y’imikorere n’imitekerereze mishyashya, nibabe abahuza ba za “generations”. Bafite amahirwe kuko bari hagati ya “generations” ebyiri : iy’abarengura n’iy’abahinguka. Aha niho mbona bazavana ingufu nibashobora kuba ikiraro gihuza izo ngeri zombi z’abanyapolitiki. Ntibabereho gusa gupinga ibyo abababanjirije, no gushaka guhangana nabo, ahubwo biyumvishe ko bafite misiyo yo guhuza ingeri zose z’Abanyarwanda.Bityo aho gukomeza kuba abanyapolitiki batagira inenge (b’amasugi) cyangwa badafite ubunararibonye (inzaduka), nibakore ku buryo ari ababyiruka, ari n’abasheshe akanguhe, bose babagana. Nibashishikarire kuba abahuza kandi babe n’abunzi. Ng’uko uko bazaba inararibonye n’inganzamarumbu.Ni uko jye mbibona. Wowe urabibona ute ?Jean de Dieu Tulikumana
__._,_.___http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Saturday, 8 February 2014
Re: *DHR* Re: IBIGANIRO BYA POLITIKI HAGATI YA ZA GENERATIONS : Ibiganiro hagati ya za mouvance politique muri opposition nyarwanda no hagati y'abanyapolitiki b'amasugi ba nyuma ya 1994 hamwe n'abayijanditsemo mbere ya 1994
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2014
(2892)
-
▼
February
(340)
- [RwandaLibre] Are tourists subject to be arrested ...
- [RwandaLibre] Bill Clinton Regrets Rwanda Now (But...
- [RwandaLibre] Rwanda: Is Evode Uwizeyimana a prodi...
- [RwandaLibre] U. S. State Department official pled...
- [RwandaLibre] Is Evode Uwizeyimana a prodigal son?
- [RwandaLibre] Kerry voices U.S. dismay at anti-gay...
- [RwandaLibre] Uganda: 18 Ambassadors Condemn Anti-...
- [RwandaLibre] Uganda accuses World Bank of blackma...
- [RwandaLibre] World Bank postpones $90m Uganda loa...
- [RwandaLibre] "Do this in memory of me": Reflectio...
- [RwandaLibre] 'We fled Rwanda for safer life': Mum...
- [RwandaLibre] Clinton documents reveal response to...
- [RwandaLibre] “A man who lives fully is prepared t...
- [RwandaLibre] IBYEMEZO BY’INAMA Y’IHURIRO FCLR-UBU...
- IBYEMEZO BY’INAMA Y’IHURIRO FCLR-UBUMWE [1 pièce j...
- [RwandaLibre] Nadine Claire Kasinge: “Dictatorship...
- [RwandaLibre] Vient de Paraître : Rwanda. Les For...
- Fw: *DHR* V2020-Gakenke : Haracyari abanyeshuri ba...
- [RwandaLibre] Swedish Finance minister Anders Borg...
- [RwandaLibre] Bombardier livre un avion de ligne b...
- [RwandaLibre] Uwo turamushaka [1 Attachment]
- Uwo turamushaka
- [RwandaLibre] Me Evode Uwizeyimana: procédure pour...
- [RwandaLibre] As Rwanda Piles Up Yet More Debt, Pa...
- [RwandaLibre] Rwanda: PDR-Ihumure refutes genocide...
- [RwandaLibre] Four-year-old boy asks NASA for help...
- [RwandaLibre] Woman gives birth on NYC sidewalk, n...
- [RwandaLibre] Rwandan genocide survivor moves audi...
- [RwandaLibre] Kezia is bound for Rwanda
- [RwandaLibre] Peacekeeping in Africa allocated R1....
- [RwandaLibre] AU: CAR Anti-Balaka Leader Not Arrested
- [RwandaLibre] RWANDA: DECLARATION PORTANT CREATION...
- RWANDA: DECLARATION PORTANT CREATION DE L’UNION DE...
- [RwandaLibre] Gay Rights Gained in US Amid Russian...
- [RwandaLibre] Did American Taxpayers Help Push Thr...
- [RwandaLibre] The US Would Have More Credibility o...
- [RwandaLibre] Uganda's Anti-Gay Law Punished in Fo...
- [RwandaLibre] Rwanda slams France for blocking gen...
- [RwandaLibre] Rwanda achieves success in reducing ...
- [RwandaLibre] IBINYOMA BYA MANEKO ZA KAGAME BIKOME...
- [RwandaLibre] Opinion: President Museveni is right
- Ngo FDLR ntishaka imishyikirano, Mr. Martin Kobler...
- Re: Re: [Dr Gasana] La République du Rwanda fût un...
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* procès Simbikangwa: audien...
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* Re: Rusesabagina yaba agi...
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* France: la Cour de cassati...
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* Procès Rwanda : le baiser ...
- [RwandaLibre] Parlement Européen, manifestation de...
- [RwandaLibre] Rwanda: President Kagame Imprisoning...
- [RwandaLibre] Diplomatie | Rwanda - France : ça se...
- Re: Re: (unknown)
- International Dating Website
- [RwandaLibre] International Dating Website
- [RwandaLibre] Response to genocide expert Dr. Gera...
- Re: Gasana Anastase,Safari Stanley, Evode Uwizeyim...
- [RwandaLibre] RPF sustained propaganda on Hutu bei...
- [RwandaLibre] Re: Gasana ni Rusisibiranya !!!!!!!!...
- GASANA ANASTASE ARUTA BENSHI B'URUNGANO RWE Fw: *...
- [RwandaLibre] Francois Munyabagisha ati : Turashim...
- [RwandaLibre] Fw: [AFRICAFORUM] Re: *DHR* Génocide...
- Re: *DHR* (unknown)
- [RwandaLibre] Rwanda: Me Evode Uwizeyimana arasaba...
- Rwanda: Me Evode Uwizeyimana arasaba imbabazi abak...
- [RwandaLibre] Confessions of an Economic Hit Man: ...
- [RwandaLibre] White House says relationship with U...
- Re: *DHR* ITANGAZO: TWAMAGANE ABATINYA KUVUGA GENO...
- Fwd: *DHR* Gusubiza Me Evode Uwizeyimana n'ikinyam...
- Re: *DHR* Ndi Umunyarwanda: Njyewe Evode Uwizeyima...
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* André Guichaoua, spécialis...
- Re: Fwd: *DHR* Rwanda: Aho bigeze, aho kuba umutut...
- Fwd: *DHR* Amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera...
- [RwandaLibre] Vient de paraître: E. Bizimana et V....
- [RwandaLibre] Vient de paraître: F. Ntilikina: Rwa...
- [RwandaLibre] IKIGANIRO MPAKA - Radio Itahuka
- [RwandaLibre] Fw: *DHR* IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE Y...
- [RwandaLibre] Book Review: The Democratic Republic...
- [RwandaLibre] IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE YO GUSHYIGI...
- [RwandaLibre] Bruxelles: Abanyapolitiki benshi bit...
- Bruxelles: Abanyapolitiki benshi bitabiriye imyiga...
- IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE YO GUSHYIGIKIRA VICTOIRE ...
- Re: *DHR* Ikib azo gikomeye kili mu Rwanda
- Re: *DHR* Mana rwose tabara mwarimu mu Rwanda: Yan...
- [RwandaLibre] Africa Confidential: Nkurunziza nobb...
- [RwandaLibre] Al Shabaab could establish ties with...
- [RwandaLibre] Uganda MPs falsified gay report
- [RwandaLibre] Uganda: Museveni Replies to Obama on...
- [RwandaLibre] Burundi joins CoW in regional joint ...
- [RwandaLibre] Jailed Ukraine leader freed, heads t...
- [RwandaLibre] Kenya calls for lower roaming rate i...
- [RwandaLibre] Use of IDs to travel encounters hiccups
- [RwandaLibre] Single tourist visa: Things to note
- [RwandaLibre] How will divided opposition fare aga...
- Re: *DHR* FDU-Inkingi yahaye Rukokoma ruswa y'ibih...
- Re: *DHR* RE: RFI - Le discours de La Beaule(1990)
- [RwandaLibre] Africa Confidential: Why Uganda refu...
- [RwandaLibre] No more packaging gin in plastic bot...
- Re : [RwandaLibre] BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KW...
- [RwandaLibre] A Reflection on the 20th Anniversary...
- [RwandaLibre] FDU-Inkingi yahaye Rukokoma ruswa y’...
- Re: *DHR* BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KWIVUGANA U...
-
▼
February
(340)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.