Pages

Saturday, 8 February 2014

Re: IBIGANIRO BYA POLITIKI HAGATI YA ZA GENERATIONS : Ibiganiro hagati ya za mouvance politique muri opposition nyarwanda no hagati y'abanyapolitiki b'amasugi ba nyuma ya 1994 hamwe n'abayijanditsemo mbere ya 1994

Banyarubuga,
NdashimaTurikumana Jean de Dieu wazanye iyi debat ku mikoranire y'abanyapolitiki babyiruka n'abasheshe akanguhe mu gihe yandikaga akanatangaza iriya contribution ye idufitiye akamaro twese nk'amashyaka ya opposition. Ndanashima Rutayisire perezida w'ishyaka Banyarwanda wahereye kuri contribution positive ya Turikumana agatanga igitekerezo cyiza cy'uko abantu babiganiraho bakabyunguranaho ibitekezo mu buryo bwafasha amashyaka ya opposition gukora neza.
1.KURI TWE NTA MUNTU USUZUGURITSE UBAHO
Mu mahame remezo ya PRM/MRP-ABASANGIZI page 14 tuvuga ko "umuntu ari we bukungu bwa mbere bwa buri gihugu" kandi ko "nta muntu usuzugurutse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya, kuko twese turi magirirane". Ari umuto ari umukuru, ari umusore n'inkumi ari umusaza n'umukecuru, ari umuhutu ari umututsi, ari umukiga ari umunyanduga ari umwega ari umunyigiginya, ari umuanglophone ari umufrancophone, twese turakeneranye; nta wakorera ikintu u Rwanda yirengagije undi nkana ngo icyo kintu kizagire icyo kimarira u Rwanda n'abanyarwanda bose.Abanyapolitiki babyiruka bakeneye gukorana n'abanyapolitiki basheshe akanguhe nkuko aba nabo babakeneye.
2.UKIZE UBUSORE ARABUBAGIRA
Twese abaganira kuri iyi ngingo tuzirikane uyu mugani wa kinyarwanda n'icyo uvuga. Aha ni ho u Rwanda rwaguye kuva mw'ikubitiro. Ku bakuru b'ibihugu 35 u Rwanda rwagize kugeza ubu(abami 32 n'abaperezida bitiriwe regimes zabo batatu) nta n'umwe wabaye umukuru w'igihugu cyacu afite imyaka byibuze 40. Abami bo bajyagaho banafite imyaka iri mu nsi ya 20 cyangwa irenzeho, noneho ubwo bubasha bwose bw'ikirenga afite ku gihugu n'abagituye bose akabukoresha nabi kuko yabaga adakuze mu bitekerezo, agategekera gusa mu bugurumiko bwa gisore hamwe n'ingaruka zabwo zose. Mu gihe agiye kuba igikwerere ngo abe yagorora cyangwa se yakosora ibyapfuye mu butegetsi bwe bwa gisore, abiru bakaba baramwishe nawe ngo atava aho abamerana uruvi rwa mbere akicaye ahongaho.Abaperezida twagize nta n'umwe wabaye we ari igikwerere. Kandi ubundi abantu bemeza ko nta muntu wakagombye kuba Umukuru w'Igihugu adafite au grand minimum imyaka hagati ya 42 na 45. Ibi perezida Nyerere yari abizi. Mwibuke ko Kikwete yari ashinzwe urubyiruko muri Cama ca Mapinduzi akaza gutorerwa n'ishyaka rye kuba perezida wa TZ Mzee mwalimu Nyerere akabagira inama ko Kikwete yabanza akajya kwitoza no gushaka inararibonye(experience) muri minisiteri yabo y'ububanyi n'amahanga bityo uwari waje ari uwakabiri ariwe Benjamin Mkapa akaba ari we uba perezida wa TZ Kikwete akazongera kwiyamamaza nyuma. Niko byagenze kandi byafashije TZ n'abanegihugu bayo. Murebe Korea ya Ruguru amakuba ifite yo kugira umukuru w'igihugu utarakura neza mu bitekerezo. Amaze kwica oncle/uncle we ise yari yaramusigiye ngo amurere mu by'ubutegetsi. Sinshidikanya habe na busa ko buriya namara kuba igikwerere azatangira kwicuza impamvu yishe uncle/oncle we. Ariko yaramwishe nyine byararangiye! Ingero ni nyinshi. Aha munyumve neza simvuga ko abasore bose batekereza nabi abasaza bose bagatekereza neza. Il y a des exceptions a la regle dans les deux cas. Mais ce ne sont que des exceptions! Ukize ubusore arabubagira.
3.UMUCO MUBI WO GUHEZA, KWIGIZAYO ABANDI (Politique de l'exclusion au Rwanda)
Mu banyarwanda dufite umuco mubi wo gucagura abantu buri gihe, kuvangura, guheza, kwigizayo abandi(politics of exclusion/ politique de l'exclusion de l'autre). Iyo uwo l'autre wo kwigizayo atabaye umuhutu, aba umututsi, cyangwa se umunyanduga, cyangwa se umukiga, cyangwa se umufrancophone, cyangwa se umusaza, etc...Iteka umunyarwnda aba ashaka icyakwigizayo undi munyarwanda. Nta culture politique de l'inclusion dufite. Tugomba rero gukora kuburyo ibaho  guhera ubu kuko kutayigira ari byo byadusenyeye igihugu kugeza magingo aya. Hanze aha hari abanyarwanda bafite mu mitwe yabo ko kurwanya ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR ye mu Rwanda ari akarima kabo, bagahorana za criteres zo kwigizayo abandi banyarwanda. Ku gihugu icyo ari cyo cyose n'u Rwanda rurimo, niba ubutegetsi ari bubi nka buriya bwa Kagame na FPR, buri mwenegihugu wese ni uburenganzira bwe busesuye kubunenga, kuburyoza amabi bukora bwitwaje ko bukora mw'izina rye nk'umunyarwanda, no gukora ibyo yashobora gukora byose kugirango ubwo butegetsi bubi nka buriya buveho, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umukiga, yaba umunyanduga, yaba umufrancophone, yaba umuanglophone, yaba umusore, yaba umusaza. Hari n'abibwira banavuga ngo amashyaka yabo arakomeye, bakiha gusuzugura andi mashyaka. Wibaza ukuntu bapima ubukomere bw'ayo mashyaka yabo bikakuyobera. Ariko mu muco mubi wa politiki nyarwanda urangwa na exclusion de l'autre, baba bashatse coute que coute critere yo guheza no kwigizayo abandi kuko nta muco wa politique de l'inclusion turagira kandi ari wo ukenewe.
4.Mpiniye aha kugirango bye kuba byinshi kandi ngume muri cadre ya contribution ya Turikumana wazanye iyi debat. Hari aho yivugiye ubwe ati: "guheza no gusuzugura ni akateye mu banyarwanda". Ni wo uriya muco mubi wo kwigizayo abandi watwokamye. Ntidushobora kubohora u Rwanda natwe ubwacu tuboshye bene aka kageni.Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo page 18 umugambi waryo wa 14 ni uyu: "Kumvisha abanyapolitiki b'abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwnda nkuko twese tubivuga, twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo: ivangura iryo ari ryo ryose  ryaba ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu; igitugu, inzigo, inzika, urwango, guhoora, ubugome, uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi.Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye". (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.