Mu gihe umuryango mpuzamahanga, ibitangazamakuru ndetse n' imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwikoma Leta y' u Rwanda ko itemera gusangira ibitekerezo n' abatavuga rumwe na yo , Perezida w' Ishyaka PS –Imberakuru, Me. Bernard Ntaganda agiye kurekurwa nk' uko biteganywa n' amategeko.

Me. Bernard Ntaganda yatawe muri yombi ku italiki ya 24 Kamena 2010 azira ibyaha bikubiyemo ingengabitekerezo ya jenoside no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, n' ibindi bifitanyo isano n' ibyo.

Ntaganda yakatiwe imyaka 4 y' igifungo nyuma y' aho amaze guhamwa n' ibyaha twabatangarije haruguru.

Mu rwego rwo kumenya icyo Ubutabera bw' u Rwanda buvuga ku irekurwa rya Me. Ntaganda wigaragaje nk' uri muri opozisiyo, twagerageje kuvugana n' Intumwa Nkuru yayo, Minisitiri w' Ubutabera Busingye Johnston ntitwabasha kumubona.


Aho Me. Ntaganda yari agiye kuburana

Ubwo twahise twegera Ubuyobozi Bukuru bw' Urwego rw' Igihugu rushinzwe infungwa n' abagororwa mu Rwanda tuvugana na General Paul Rwarakabije adutangariza ko ko Ntaganda azafungurwa muri Kamena nk' uko biteganywa n' amategeo.

Yagize ati" Ntabwo nzi umunsi nyir' izina uyu mugabo azarekurirwaho ariko ikigaragara ni uko ari mu muri Kamena kuko bihwanye neza n' imyaka 4 yari yakatiwe'.
Dukurikije igihe Me. Ntaganda ufungiye muri Gereza ya Mpanda yakatiwe azarekurwa ku italiki ya 4 Kamena 2014.

Bernard Ntaganda ni umuntu ki ?

Bernard Ntaganda ni umunyamategeko washinze ishyaka rya politiki ritavugwa rumwe n' ubutegetsi bw' u Rwanda , PS-Imberakuri ubwo yaharaniraga kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2010.


Iyo foto igaragaza Bernard Ntaganda arwariye muri Gereza

N' ubwo yari afite icyerekezo cya politiki cy' abasosiyaliste , ntibyamugendekeye neza kuko ku bw' ibyaha yaregwaga yaje gutabwa muri yombi muri Kamena 2010 ashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kubiba amacakubiri mu banyarwanda akatirwa igifungo cy' imyaka 4.


Gaston Rwaka – imirasire.com