Pages

Sunday 28 June 2020

Fw: [uRwanda_rwacu] La presse occidentale et la déstabilisations du Burundi par le dictateur rwandais Kagame: Cas de RFI


La presse occidentale et la déstabilisations du Burundi par le dictateur rwandais Kagame: Cas de RFI

alt

Par Jean Claude Ufitemungu

Pour préparer l'opinion mondiale à l'invasion du Burundi pour y installer un régime " à la rwandaise " tel que l'ont décidé les lobbies pro-tutsi du monde occidental et dont l'exécution est dévolue à l'armée du dictateur tutsi rwandais Paul Kagame, la presse occidentale est déjà à l'oeuvre.

Le cas de RFI ( Radio France Internationale) en est l'illustration caricaturale. Ce média d'état français a pour consigne de relayer sans discernement toute propagande de la dictature tutsi de Kagame pour que la France ne soit plus accusée de "complicité de génocide» par les puissants lobbies pro-tutsi de France qui font trembler tous les socles du pouvoir dans ce pays que ce soit l'Elysée, Matignon ou Le Palais Bourbon. En plus la journaliste de RFI basée à Kigali, pour obtenir l'accréditation a dû prêter serment au FPR et au dictateur qu'elle devra relayer sa propagande et surtout se garder de critiquer et même de signaler les agissements de la dictature qui violeraient les droits de l'homme ou seraient qualifiés de crimes contre l'Humanité. Seule parmi les journalistes français et même du monde occidentale, une certaine Laure Broulard pouvait se rabaisser à ce point et se compromettre de la sorte pour des intérêts futiles.

En remplissant sa part du contrat Laure Broulard vient de relayer la mise en scène macabre de l'armée du dictateur tutsi Paul Kagame qui dans la nuit du 26 au 27 juin2020, quand le Burundi était toujours en deuil suite au décès inopiné du Président Pierre Nkurunziza, pour amener quelques pauvres citoyens sur une position militaire avancée à 1 km de la frontière avec le Burundi pour les fusiller et les présenter le lendemain comme des assaillants qui seraient venus du Burundi dans une attaque que la même armée de Kagame aurait repoussée. Bien sûr personne dans cette région ne pouvait reconnaitre ces victimes car ils font partie des centaines de personnes portées disparues chaque semaine  que les services de Kagame exécutent ou alors utilisent dans sa propagande comme dans ce cas.

La journaliste de RFI détachée auprès des services de propagande du dictateur tutsi Kagame, s'empresse de relayer cette mise en scène ridicule et macabre alors que depuis 2015, le Gouvernement du Burundi n'a cessé de dénoncer les agressions armées et autres provocations dont il est victime de la part de l'armée de Kagame. Les instances régionales sont chaque fois saisies et les observateurs comme ceux de la CIRGL se  rendent sur les lieux et les preuves irréfutables leurs sont présentés. Plusieurs plaintes restent pendantes devant ce CIRGL, l'East African Community, l'Union Africaine et même le Conseil de Sécurité des Nations Unies.

La dernière agression de l'armée de Kagame au Burundi date de la nuit du 16 au 17 novembre 2019 quand des unités régulières de l'armée de Kagame ont attaqué une position militaire des Forces de Défense Nationale du Burundi (FDNB) située dans la province de Cibitoke et à une dizaine de kilomètres de la frontière avec le Rwanda. Leur itinéraires d attaque et de repli ont été constatés par tous les observateurs et une plainte a de nouveau été déposée mais en vain. Curieusement RFI à travers sa représentante à Kigali n'a pas soufflé mot sur cette agression manifeste et flagrante.

Mais voici qu'en rapportant la mise en scène macabre de l'armée de Kagame la journaliste s'avise qu'elle doit rappeler ce que chaque pays accuse l'autre, Mais bien évidemment c'est le dictateur tutsi Kagame qui accuse le Burundi de servir de base arrière aux FDLR ( dites rebelles hutu). Décidément ces FDLR sont omniprésents et dans tous les pays de la région et du monde pourvu que le dictateur tutsi Kagame veuille faire taire tel ou tel pays. C'est à se demander combien ils sont pour occuper tous ces pays ? Tantôt ils sont au Nord et au Sud Kivu ( territoire dix fois plus grand que le Rwanda), tantôt ils sont en Ouganda, tantôt en Tanzanie, et maintenant c'est le Burundi qui les abritent…

Mais le plus révoltant et méprisable chez RFI et à travers Laure Broulard sa représentante dans les services de propagande du dictateur Kagame, c'est qu'elle n'ose même pas signaler que le Burundi à son tour accuse et avec preuves que Kagame accueille et entretien les mouvements terroristes qui ont échoué à renverser les institutions démocratiques en 2015 mais qui sont toujours opérationnels. Ils ont pour noms Red-Tabara, Forebu et autres et leurs chefs vivant à Kigali ont pour noms Gen Godefroid Niyombare, Alex Sinduhije ou encore Pacifique Nininahazwe. Ils ne s'en cachent pas et revendiquent les actes terroristes commis au Burundi. Mais RFI ne peut oser en parler et préfère multiplier les FDLR!

Une interrogation en guise de conclusion.

Mais parbleu, pourquoi Kagame et sa clique doivent recourir à ces mises en scène ridicules pour trouver un prétexte d'aller conquérir le Burundi démocratique et y installer une dictature tutsi à la rwandaise, puisque ils ont  l'aval des puissances impérialistes qui leur ont offert le Rwanda il y a plus d'un quart de siècle et que l'occasion est tout trouvée car le Burundi est en deuil et les nouvelles institutions issues des élections démocratiques du 20 mai sont encore entrain d'être mises en place ?

(Visited 8 times, 8 visits today)



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>


__,_._,___

Friday 26 June 2020

Fw: *DHR* Re: Communiqué de presse - La vie de Victoire INGABIRE menacée au Rwanda


Communiqué de presse - La vie de Victoire INGABIRE menacée au Rwanda

 
 
En raison de harcèlements, diabolisation, diffamation et après de multiples menaces de mort, Victoire Ingabire Umuhoza a décidé d'écrire pour raconter sa version de l'histoire.

Elle a écrit pour exprimer également son indignation face aux attaques contre sa famille et contre plusieurs de ses collègues et jeunes qui sont victimes de harcèlement, de procès non fondés et d'emprisonnement arbitraire.
 
La lettre ouverte de Victoire Ingabire
 
COMMUNIQUÉ DE PRESSE
La vie de Victoire INGABIRE menacée au Rwanda
 

Qui est Victoire INGABIRE ?

Victoire INGABIRE est une opposante politique rwandaise nominée pour le Prix Sakharov du Parlement européen en 2012 et lauréate du Prix des Droits de l'Homme en Espagne en 2019. En 2010, elle retourna au Rwanda depuis les Pays-Bas où elle était exilée, afin de se présenter aux élections présidentielles. Elle fût arrêtée et condamnée à une peine d'emprisonnement de 15 ans. En novembre 2017, la Cour africaine des droits de l'Homme et des Peuples a noté des irrégularités dans son procès et a condamné le gouvernement rwandais à l'indemniser. En septembre 2018, après 8 années de détention, elle fût libérée par grâce présidentielle.

Que se passe-t-il ?

Depuis sa libération, Victoire INGABIRE vit un véritable calvaire.. Elle n'a pas le droit de quitter le territoire national et ses proches collaborateurs sont portés disparus ou tout simplement assassinés. Le 13 juin dernier, des agents du Bureau Rwandais des Investigations, l'unité de la police rwandaise chargée des enquêtes criminelles, se sont présentés à sa résidence sans prévenir. Son domicile a été perquisitionné et tous ses moyens de communication ont été saisis.

Pourquoi tout cet acharnement ?

Victoire INGABIRE est l'une des rares personnalités politiques rentrée au Pays qui a osé proposer une alternative démocratique au Front Patriotique Rwandais (FPR), le parti au pouvoir depuis 26 ans.. Sa popularité grandissante et son combat indéfectible pour un Etat de droit sont perçus comme une menace par le parti au pouvoir.

Pourquoi sommes-nous indignés ?

Nous sommes indignés par l'indifférence des alliés et des donateurs du Rwanda face à la situation de Victoire INGABIRE, ainsi qu'à celle de tous les opposants politiques qui ne semblent avoir aucun droit dans un pays censé avoir apporté la paix et la sécurité à tous ses citoyens.

Victoire INGABIRE, Bernard NTAGANDA, Déo MUSHAYIDI ou encore Diane RWIGARA représentent en effet la diversité des leaders politiques dont le Rwanda a besoin pour définitivement apaiser les cœurs et les esprits.

Nous demandons donc à tous les amis du Rwanda, de se joindre à nous, afin d'apporter leur soutien à ces hommes et femmes politiques d'exception, avant qu'il ne soit trop tard.

Qui sommes-nous ?

Nous sommes un groupe de rwandais et rwandaises vivant en exil aux quatre coins du monde, qui avons en commun le souci de voir notre pays d'origine, le Rwanda, devenir un pays de liberté, de respect des droits humains et surtout de sécurité pour tous.

Nous avons la chance de vivre dans des pays où ces mots ont du sens et nous appelons toute personne qui aime la liberté, la démocratie et le respect de la vie humaine à participer à cette campagne.

Vous voulez en savoir plus ?

Cliquez sur la video de la langue de votre choix
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
PRESS@DALFA.ORG
+250 782 559 520
Facebook
Twitter
Youtube
 
 
DALFA - UMURINZI
 
A PARTY FOR THE RULE OF LAW, SUSTAINABLE DEVELOPMENT AND SOCIAL EQUITY IN RWANDA
 
 
SendinBlue
 
 
© 2020 DALFA
 
__._,_.___

Envoyé par : Vincent Ndacyayisenga <rugura@yahoo.com>

.

__,_._,___

Thursday 25 June 2020

Fw: *DHR* Iyo tuvuze ngo Black Lives Matter na Rwandan Lives Matter iba irimo // Amagambo najyane n’ibikorwa

TWAMAGANIRE KURE ivanguramoko, Ubwibone, Ubwirasi, Kwishyira hejuru, n'ibidni bitesha abandi agaciro.
Nishimiye iki kiganiro Impirimbanyi y'Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu Claude Gatebuke yakoranye na Lydie Ujeneza; kirimo amasomo atanga ikizere cy'ejo hazaza. Bati Kizito Mihigo na Karasira nibabere urugero rwiza urubyiruko!
Urubyiruko n'abakuru hari byinshi twagombye gukura muri iki kiganiro byatuma urugamba rwa Demokarasi abakunda u Rwanda n'Abanyarwanda rwihuta kandi rukagira ireme kurusha.

Nidutege amatwi iki kiganiro twitonze kandi dufate igihe cyo kugitekerezaho!

25.06.2020
__._,_.___

Envoyé par : NIKOZITAMBIRWA <murayi_habimana@yahoo.fr>


__,_._,___

Fw: Re :*DHR* UKURI MU RUGENDO RWANJYE RWA POLITIKI VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA



UKURI MU RUGENDO RWANJYE RWA POLITIKI VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

Kamena 2020
Kuva yafata ubutegetsi mu w' 1994, nyuma ya jenocide yakorewe Abatutsi, FPR Inkotanyi yakoze ibishoboka byose ngo yiharire urubuga rwa politiki mu Rwanda. Abenshi mubatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR barahunze, abandi baricwa, abandi baburirwa irengero, abandi bari mu magereza. Imyaka ibaye 26 ari uko bimeze. Kuva ngarutse mu gihugu ngakora politiki igaragaza ibitagenda neza mu miyoborere ya FPR, nafashwe nk'umwanzi w'igihugu, hakorwa ubukangurambaga bwo kunyangisha abenegihugu. Bikorwa hakoreshejwe ibinyamakuru, cyangwa bikagaragara mu mbwirwa ruhame za bamwe mu bayobozi.
Nahuye n'ibibazo byinshi, ndetse biza guhuhukira aho n'abo mu muryango wanjye ndetse n'abafatanyabikorwa banjye ba
hafi munyangire na muhatigicumuro byabagezeho, bashinjwa
ibinyoma, bajyanwa mu nkiko, ndetse bamwe barafungwa.
Igitumye niyemeza kuvuga ibi uyu munsi, ni kubw'abo bose ; abo mu muryango wanjye, abafatanyabikorwa banjye, inshuti zanjye ndetse n'urubyiruko ari ururi mu Rwanda n'ururi mu mahanga, biyumvise mu magambo n'ibitekerezo byanjye, abantu bose bahuye n'akarengane bakabura ubavugira cyangwa bakibagirana. Biri kugenda birushaho kuba bibi kuko ubu biri gukoreshwa urubyiruko. Bikantera impungenge kuko ibihe nkibyo byabayeho mu gihe cyashize kandi byatanze umusaruro mubi. Ibi birushaho kunshengura umutima, kuko binyibutsa y'amagambo ya Yezu Kristu ubwo yavugaga ati « ntimutinye uwica umubiri, ahubwo mutinye uwica ubugingo ». Turimo turatakaza ubunyarwanda.
Ubunyarwanda bwifitemo indanga gaciro shingiro z'ubunyangamugayo, ubunyakuri no guharanira icyubahiro cy'umuryango. Ni muri urwo rwego iyo bavuga umwana batavuga izina, ahubwo bavuga umuhungu cyangwa umukobwa wa kanaka. Icyubahiro cy'umuntu ntabwo gituruka ku bwoba atera abantu, ahubwo gituruka ku 
myitwarire ye izira amakemwa. Ubunyarwanda buha agaciro gakomeye icyubahiro cy'abategarugori, bafatwa nka ba "mutima w'ur ugo". Gutoza abato indanga gaciro z'ubunyarwanda ni inshingano y'abakuru, niyo mpamvu kera abakuru bubahwaga cyane n'abo bakuriye. Kuba muri aka karengane nkomeje kugirirwa harimo abato n'abakuru bazi neza ukuri, ndetse n'abantu bari mu buyobozi, mbibonamo ikimenyetso cyo kwangirika k'ubunyarwanda n'indangagaciro z'umuryango nyarwanda. Ntabwo mpangayitswe cyane n'akarengane kanjye bwite, ariko mbabazwa cyane n'uwo muco wacu uri kuducika.
Nzi ko abamparabika bazi neza ko ari ibinyoma, kandi simbategerejeho kuvuguruza ibyo bavuga. Ibi bisobanuro bigenewe abanyarwanda benshi bafite inyota y'ukuri no kugarura indangagaciro z'ubunyarwanda.
Amateka yanjye bwite
Hari ikindi gihe nabashije gusobanura ubugome n'akarengane kababaje kiba siye ababyeyi banjye. Biswe aba "génocidaires", bivugwa ko aribo naba nkomoraho ingengabitekerezo ya jenoside nitiriwe ko nonse mu mashereka. Mama aregwa ibinyoma ko yishe umubyeyi mu kigo nderabuzima cya Butamwa aho yakoraga. Reka mbahe ukuri : Data, Gakumba Pascal, yatawe muri yombi mu 1982, amara imyaka 4 muri gereza, ashinjwa kuba icyitso mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, witwaga umwanzi ukomeye wa FPR. Mu bashyirwaga mu majwi harimo Coloneli Kanyarengwe Alexis, waje kwinjira muri FPR aba perezida wayo kuva 1990 kugeza 1994.
Mu 1990, igihe FPR yateraga u Rwanda, Papa yarafashwe arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR. Nyuma gato FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, data yagizwe umuyobozi wa 
komini ya Kibilira. Icyo gihe abamushyizeho bashimye ubunyangamugayo bwe ndetse no kurwanya akarengane. Musaza wanjye yishwe n'Interahamwe mu 1994 bamwita umututsi. Ku rundi ruhande, mama wacu n'umwana w'uruhinja, umugabo we, ababyeyi be n'abavandimwe be bose, bishwe n'abasirikare ba FPR mu 1996. Interahamwe na FPR bose baranyiciye, none ndashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu 1996, nyuma y'imyaka hafi ibiri nk'umuyobozi wa komine ya Kibilira, Papa yarafashwe arafungwa, hasigaye iminsi 3 gusa ngo arahire nk'umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko. Yarekuwe nyuma y'imyaka 4 (2000) nta cyaha arezwe. Raporo yashyizweho umukono n'umushinjacyaha wa Leta yemeje ko ifatwa rye rifitanye isano no kuba yaratoranyijwe nk'umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko. Umuntu umwe cyangwa benshi batifuzaga ko aba umudepite, bamugeretseho ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Abaturage, barimo abarokotse jenoside, batanze ubuhamya bumushinjura. Ibi byerekana ko ibyo bageretse kuri Papa ari ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa n'abagamije guhindanya isura yanjye, ntaho bihuriye n'ukuri k'umuntu bitirira ingengabitekerezo ya jenoside.
Ku bijyanye n'ibirego barega mama wanjye, Dusabe Thérèse, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko nta muntu wiciwe ku kigo nderabuzima cya Butamwa muri icyo gihe. Ntabwo nshobora kubitangaho ibisobanuro birambuye kuko urubanza rugikomeza. Mu magambo make, ababyeyi banjye ntibigeze bagira ingengabitekerezo ya jenoside nkuko abanenga bashaka kubyemeza

Mu buzima bwa politiki
Abamparabika bashaka kwemeza abantu bose ko ndi umwe mubashinze umutwe « bitirira iterabwoba » witwa RDR, washinzwe mu 1995 muri Repubulika iharanira demokarasi ya 
Kongo, icyo gihe yitwaga Zaïre. Babeshya nkana kuko bazi neza ko nageze mubu Holandi muri Werurwe 1994 aho nakomereje amashuri yanjye. Ariko rero habayeho imiryango ibiri ifite iryo zina rimwe: RDR (Rassemblement pour le retour des réfugiés et de la démocratie au Rwanda) Ihuriro riharanira itahuka ry'impunzi na Demokarasi mu Rwanda ryashinzwe mu 1995, rishingirwa mu nkambi y'impunzi ya Mugunga ihagarika ibikorwa byayo mu 1997 nyuma y'isenywa ry'inkambi z'impunzi na RDR (Rassemblement républicain pour la démocratie au Rwanda) Ihuriro riharanira Repubulika na Demokarasi mu rwanda ryashinzwe mu 1998.
Ihuriro riharanira itahuka ry'impunzi na Demokarasi mu Rwanda, ntari nanabereye umuyoboke, yari igizwe n'abantu bishyize hamwe ngo bakangurire amahanga kurengera impunzi zabaga cyane cyane muri Zaire, Tanzaniya n'u Burundi. Ryakoraga ubuvugizi bugamije itahuka ry'impunzi mu Rwanda riteguwe mu ituze n'ubumuntu. Ryayoborwaga na François Nzabahimana, akungirizwa na Aloys Ngendahimana, umunyamabanga mukuru akaba Innocent Butare. Ubuyobozi bwabarizwaga i Nairobie muri Kenya, muri Zaïre na Tanzaniya.
Icyemezo cyo gushinga ishyaka rya politiki ryiswe RDR (Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda - Ihuriro riharanira Repubulika na Demokarasi mu Rwanda) cyafatiwe muri kongere yabereye i Paris mu 1998. Charles Ndereyehe yagizwe umuyobozi, yungirizwa na Claver Kanyarushoki. Ikigaragara ni uko benshi mu bayoboke b'ishyaka rya politiki rishya ryashinzwe bari impunzi z'u Rwanda, bamwe muri bo bakaba bari mu bayoboye irya mbere ryaharaniraga kurenganura no gutahuka kw'impunzi. Ubuyobozi bw'iryo shyaka rishya bwabarizwaga mu Burayi.
Muri Nzeri 1998, RDR yagiranye ubufatanye n'undi mutwe wa politiki, FRD (les Forces de Résistance pour la Démocratie), yari iyobowe na Faustin Twagiramungu, bikora Ihuriro ry'abaharanira Demukarasi mu Rwanda mu gifaransa UFDR (Union des Forces Démocratiques Rwandaises). Iyo 
miryango yombi yateguye gahunda rusange ya politiki. Faustin Twagiramungu yabaye perezida, Charles Ndereyehe aba visi-perezida. FRD yari yashinzwe na benshi mu bahunze mu mwaka wa 1995, ni ukuvuga abantu bagize uruhare muri guverinoma ya FPR ariko bikaba ngombwa ko berekeza iy'ubuhungiro kuko banze gukomeza gushyigikira umurongo wayo wa politiki.
Naje gutorerwa kubaumuyobozi wa RDR( R a s s e m b l e m e n t Républicain pour la Démocratie auRwanda )  muri kongere y'iryo shyaka yabereye i Bonn muri Kanama 2000,yanemeje kandi umurongo wa politiki mushya w'uyu mutwe wa politiki. Ni ngombwa kumenya imyanzuro ibiriy'ingenzi yafatiwe muri iyi kongere:
(1) yashimangiye ko yamaganye itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994;
(2) yemeje ko inzira zo kugera k'ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare zitemewe.
Uyu mwanzuro wa kabiri waciyemo iryo shyaka ibice, abahisemo inzira ya gisirikare bavuye mu ishyaka bifatanya n'abandi bashinga FDLR muri Nzeri 2000. Ni uko uwahoze ahagarariye RDR mu Budage, Ignace Murwanashyaka, yabaye perezida waryo. Ni ibinyoma rero biteye isoni kungaragaza nk'ukorana na FDRL cyangwa nk'umuntu utemera jenoside yakorewe abatutsi.
Mu mwaka wa 2006, RDR (Ihuriro riharanira repubulika na demokarasi mu Rwanda) yihuje na Force de Résistance pour la Démocratie (FRD), Ihuriro Riharanira Demokarasi mu Rwanda (ADR-Isangano) ndetse n'abanyapolitiki bigenga,
bashinga FDU-Inkingi (Forces Démocratiques Unifiées). Icyari kigamijwe kwari uguhuza amashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi atitwara gisirikare akorera hanze y'u Rwanda.
Mu mwaka wa 2008, FDU-Inkingi yafashe icyemezo cyo kwitabira amatora y'umukuru w'u Rwanda yari ateganijwe muri Kanama 2010. Ni yo mpamvu nagarutse mu Rwanda muri Mutarama 2010. Bashyize inzitizi zose zishoboka mu nzira yanjye, ngo ntabasha kwandikisha ishyaka.
Narafashwe, ndafungwa, nza no gukatirwa igifungo cy'imyaka 15 ndegwa gupfobya jenoside, kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi n'ubugambanyi.
Umwanzuro warwo wo ku italiki ya 24 Ugushyingo 2017, Urukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu n'abaturage ruherereye Arusha, rwemeje ko narenganijwe, ko uburenganzira bwanjye butubahirijwe, rusaba leta y'u Rwanda
kumpa indishyi ariko Guverinoma y'u Rwanda yirengagije iki cyemezo cy'urukiko.
Nashimishijwe no kubona ko muri Mata 2020, guverinoma ya Amerika niy'Ubwongereza zagaragaje impungenge nk'izo zahinduwe ibirego binshinja, cyane cyane nko kutubaha, kudaha a gaciro n'uburenganzira bwo kwibuka abahohotewe ; ibyo byose bikagaragaza ishusho ituzuye y'igice cyijimye cy'amateka y'u Rwanda.
Nyuma y'imyaka umunani namaze muri gereza ndengana, narekuwe ku ya 14 Nzeri 2018 n'imbabazi za perezida, icyo cyemezo kikaba gifite ibyo kintegeka birimo no kuba ntemerewe gusohoka mu gihugu no kwitaba ibiro by'ubushinjacyaha rimwe mu kwezi. Nashimiye Perezida kubw'izo mbabazi.
Biragaragara ko uko kumparabika nta kuri kurimo, kandi ko binashyira ubuzima bwanjye mu kaga. Biratangaje kubona abo bantu n'itangazamakuru badakurukiranwa kubera gukingirwa ikibaba no kuba bakorana bya hafi n'ubutegetsi. Barenga ku mategeko ahanira gusebanya, kubiba urwango no guhamagarira kwica, byose ntibabihanirwe kubera ko uwo bibasiye atavuga rumwe n'ubutegetsi kandi ibyo akora ari uburenganzira n'ubwisanzure yemererwa n'itegeko-nshinga n'andi mategeko igihugu kigenderaho.
Kuva mu Gushyingo 2019, nasezeye muriFDU-Inkingi,
nshinga ishyaka r ya politiki rishya DALFAUMURINZI.
Kugenda kwanjye ntaho bihuriye n'ibivugwa ko FDU ari umutwe w'iterabwoba. Ni icyemezo natekerejeho bihagije bitewe ahanini no kuba ifungurwa ryanjye ry'agateganyo ritanyemerera gusohoka mu gihugu, bikaba bigoye cyane kuyoborera ishyaka kuri 
interineti cyangwa kuri telefoni kuko benshi mubayoboke ndetse n'abo dufatanyije kuriyobora bari mu mahanga.
Ndasaba nkomeje abanyarwanda n'abakunzi b'u Rwanda bose bafite ubushake, guharanira kwamagana umuco w'urugomo n'ubugizi bwa nabi, bwaba ubw'amagambo nubw'umubiri... Ibyo ntacyo byungura abanyarwanda. Kongera kubaka umuco nyarwanda ushingiye ku ndangagaciro zamye ziranga umuryango nyarwanda niryo shingiro ry'igihugu gishinze imizi mu ruhando rw'amahanga.
Nta muntu numwe mfitiye inzika, nta n'umujinya, ahubwo numva mfitiye impuhwe abansebya kandi mpangayikishijwe n'ejo hazaza h'igihugu cyanjye niba ibintu bikomeje kumera gutya.
Kigali, kuwa 08 Kamena 2020
Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi w'ishyaka DALFA-Umurinzi


Naomie Mkkni | Facebook

https://www.facebook..com/naomie.mkkni/posts/2606603429598789?from_close_friend=1



__._,_.___

Envoyé par : Roza Maziyateke <biyogori2014@yahoo.fr>


__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.