Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Monday, 27 May 2013
Inkingi y'amahoro, tariki ya 27 Gicurasi 2013: Ubukungu bw'u Rwanda bugeze aharindimuka; inzara iranuma!
Inkingi y'amahoro, tariki ya 27 Gicurasi 2013: Ubukungu bw'u Rwanda bugeze aharindimuka; inzara iranuma!
Gisenyi: abaganga barahakana ko umuntu yabyaye igisimba
umuseke.com
"Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Dr Kanyankore William yabwiye Umuseke.rw ko ibi bintu ko uriya mugore yabyaye igisimba bidashoboka ndetse akagira impamvu atanga;
Avuga ko bitumvikana impamvu uyu mugore ataje kubyarira kwa muganga mu gihe yari yarasuzumwe, n'uko yabyaye ngo ntibisobanutse.
Ati " witegereje neza, ubona ko kiriya kintu bavuga ko yabyaye ari ikiramvu cy'ihene (chèvre premature en formation). Cyari gifite umunuko utari uwo mu nda y'umuntu mu gihe bakizanaga kwa muganga n'uyu mugore.
Nka muganga ntabwo nemera ko umuntu yabyara ihene kuko bidashoboka `scientifically and genetically' niyo yaba yasambanye n'ihene ntabwo yasama ngo abyare."
Uyu muganga avuga ko Police nayo yatangiye iperereza ngo harebwe impamvu uyu mugore yaba (kuri we) yarabyaye umwana akamuhisha ndetse n'aho yaba ari.
Dr Kanyankore ati " Twifuje ko Police ibikoraho iperereza kuko byateje urujijo mu bantu ndetse bamwe baba baragize ubwoba, ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko biriya bintu bidashoboka namba, twe nk'abaganga ntitubyemera.
Dr Kanyankore avuga ko bizeye ko Police izashyira ahagaragara ibirambuye ku iperereza ryabo kuri uyu mugore uvuga ko yabyaye igisimba. Ariko bo nk'abaganga ngo ntibibaho."
http://www.umuseke.rw/police-ikurikiranye-umugore-uvuga-ko-yabyaye-igisimba/
Saturday, 25 May 2013
Re: Re : Re : Ubutegetsi bw'agatsiko k'Abatutsi n'Abahutu de service!Re: *DHR* Rwanda: ba ministre sKarugarama na Musoni basimbuwe
From: rugura <rugura@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 25 May 2013, 15:37
Subject: Re : Re : Ubutegetsi bw'agatsiko k'Abatutsi n'Abahutu de service!Re: *DHR* Rwanda: ba ministre sKarugarama na Musoni basimbuwe
Aliko ngo uburyo bw'umugabo bugirwa amafuti n'abo batabusangiye, twabikosora gute? cyangwa ndivanga?
Iyi nteruro wayisomye?
Ntaho nigeze ndirimba ko ndi Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi kuko nanga umuntu wese ubyitwaza!...kuki se ubo urwanya ugomba no kugaragaza ubwoko bwabo?
Ubwose waba utaniye he n'abagira bati: les génocidaires hutu bakungamo ngo tous les hutus ne sont pas génocidaires, abandi nabo bati Les tueurs tutsi...et tous les tutsi ne sont pas tueurs.
Aliko se Niyibi, utaranzwe n'akoko nkanjye, ntihaba hali ikibuze mu bikuranga irondakoko ryanjye ryuliliye ho?
Usohotse uko ali ntabigayirwa,urakoze kumbwira uko ndi ugaye!
Ruguramananiza n'amatiku (kubo asesereza )
--- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Michel Niyibizi <niyimike@...> a écrit :
>
> Ntabwo ndangwa n'irondakoko nkawe, Kagame n'abambari be bakomokanye i Bugande! Ntabwo ndrwanira ubwoko nk'inkotanyi zaje ziririmba Abatutsi, nyamara zikaba ziri mu babatsembye kugeza nanubu aho imfumbyi, ibimuga n'abandi barokotse babizeye none bakaba amaso yaraheze mu kirere! Ntaho nigeze ndirimba ko ndi Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi kuko nanga umuntu wese ubyitwaza! Igihug ni icy'imbaga y'inyabutatu; nidusangire ibyiza byacyo, naho abiyitirira ko Urwanda rwatangiye ari uko bafashe ubutegetsi bo ntituzumvikana; nzakomeza kwamagana amabi bakora!
>
>
> ________________________________
> De : rugura <rugura@...>
> À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> Envoyé le : Samedi 25 mai 2013 14h24
> Objet : Re : Ubutegetsi bw'agatsiko k'Abatutsi n'Abahutu de service!Re: *DHR* Rwanda: ba ministre sKarugarama na Musoni basimbuwe
>
>
>
>
> Niyibizi (kuki itabikwingorera?)
>
> Umugabo Ndenga yakerewe igitaramo hamwe n'abandi, aje bati bite ko wadutabye mu nama? ati nagiye mu mugi, aho mpagaritse imodoka abapolisi baramfata ngo mpagaze nabi, umwe mu basangiragitaramo aramureba ati: n'ubu baje bagufata kuko ugihagaze nabi! (yali muremure amaguru agakomana mu mavi).
>
> Hali abitaga ubuhutu service (et l'agronome Mortehan n'a pas facilité l'émancipation, les chantres de la négritude ne se sont pas attardés au vicissitudes qui l'entourait (n'ub hali abagikora comme des "nègres", nkubaza uko wamamaje "Kagame a sacrifié les tutsi" nagirango we kuvangira J.M.Ndagijimana (son livre ne se lit pas facilement (je ne l'ai pas encore lu), abandega gukomatanya mborohere mvuge ko nawe ugihagaze nabi, ko ututindaguliye abahutu de service, wowe se ou en es tu? uli mu bahereza abanyekongo amase? cyangwa se en bons combattants n'iyo "service" barayikwimye, bati ibere umuherekeza abateramase.
>
> Hanyuma ngo Michel Rwagasana n'iki kimugira intwali? Gitera kitaterwaga ubugabo n'inzoga, Rukeba rwakebye imishandiko ya Mortehan se bo bali abahutu de service, ba Gapyisi na Sendashonga bibukwa mu matamatama, bazize se leur refus de service cyangwa leur droiture.
>
> Bahutu mubukomeyeho, Kagame vous a tendu une perche, mwiba nka ba ba rappeurs biyita "niga" bakenyerera munsi y'ikibuno.
>
> ABANZE SERVICE MULI YA LETA Y'AGATEGANYO YA KANYARWANDA SE BO UBASHYIRA HE? L'émancipation est mal partie comme dirait l'autre agronome (l'afrique des plantes? l'afrique des peuples? l'afrique politique?).
>
> Nkubwije ukuli iyi mvugo yirekere ba bazungu bakunda abahutu bakabagira nka ya matungo yabo, si wowe cyangwa ubuhutu bwawe nikomye, nikomye ko ntaho nahera ngusanga mu r'uru rugamba rwawe (kimwe n'urwa Rwaka (un hutu hors service?) utwibira amabanga yo mu mwiherero wa Kagame n'ibyegera bye).
> Nyamara urwo rugamba rwawe ntirusa n'urwa Rutinwa, aliko uburyo uruteruliramo nabwo ntibusa n'ubwa ba M.K.G,M.L.K. cyangwa N.R.M. (muli bo nta wiyambaje amagi cyangwa amase).
>
> Aliko ngo uburyo bw'umugabo bugirwa amafuti n'abo batabusangiye, twabikosora gute? cyangwa ndivanga?
>
> Rugura
>
> --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Michel Niyibizi <niyimike@> a écrit :
> >
> > Ubutegetsi bwo mu Rwanda bukomeje kuguma mu maboko y'agatsiko k'Abatutsi, cyane abavuye muri Uganda; niko byagenze mu ngirwavugururwa rya Guvernoma ryabaye i Kigali!
> > Naho Abahutu de service bo bakomeje kubika umutwe, baba ba ndiyo Bwana. Aha umuntu yakwibutsa bamwe muri abo Bahutu:
> > 1. Ingirwa Minisitiri w'Intebe Habumuremyi
> > 2. Uwitwa Perezida wa Sena Ntawukuriryayo Jean Damascène
> > 3. Uwiyita Général Major Rwarakabije wica urubozo Abahutu bafunze
> > 4. Uwishinzwe TIG nibagiwe izina rye; yicishije abanyururu benshi b'Abahutu akazi k'uburetwa
> > 5. Intore Rucagu Boniface ushinzwe koza mu mitwe y'abana b'Abanyarwanda biganjemo Abahutu
> > 6. Uwiyita Minisitiri wo gucyura Impunzi n'Ibiza Madamu Mukantabana
> > 7. Abiyita ko ari ba Ambasaderi nka Gérard wo muri Sénégal, Augustin Habimana wo mu Burundi, Joseph Utumabahutu wo muri Nigeriya, Rugira Amandin wo muri Congo Kinshasa.
> >
> > Aha umuntu yakongeraho n'abaruswe n'inda nini yabo nka Rwigema Pierre Célestin, Idi Amin Ndagijimana Emmanuel, Général Gatsinzi, Gasana Anastase, Général Ngendahimana, ...
> >
> >
> > ________________________________
> > De : agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@>
> > À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > Envoyé le : Vendredi 24 mai 2013 22h45
> > Objet : *DHR* Rwanda: ba ministre sKarugarama na Musoni basimbuwe
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> > Rene Anthere Rwanyange - igihe.com, taliki ya 24 Gicurasi 2013
> >
> > http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/amaraso-mashya-muri-guverinoma
> >
> > Nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma yongeramo amaraso mashya. Karugarama Tharcisse wari Minisitiri w'Ubutabera yasimbuwe na Busingye Johnson na ho Musoni Protais wari Minisitiri uashinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri asimbuwe na Madamu Stella Ford Mugabo.
> >
> > Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe rigaragaza ko izindi mpinduka zabaye muri guverinoma ari uko umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'intebe, Barikana Eugene yasimbuwe na Ambasaderi Kimonyo James na ho uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Kamanzi James asimburwa na Rwakunda Christian.
> >
>
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
Umunyamabanga mukuru wa Loni arasaba Perezida Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23 amazi atararenga inkombe!
Umunyamabanga mukuru wa Loni arasaba Perezida Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23 amazi atararenga inkombe!
Friday, 24 May 2013
Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw’iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire
Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw'iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire .
Kigali kuwa 24 Gicurasi 2013
Ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2013 hakomeje urubanza rw'umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire, maze umutangabuhamya AA arangiza gusubiza ibibazo byabajijwe n'ubushinjacyaha. Nyuma yogusubiza ibyo bibazo,urukiko rwumvise undi mugabo witwa Angelus Rwamamara nawe wahamagajwe n'urukiko kugirango agire ibyo asobanura ku byamuvuzweho n'umutangabuhamwa AA. Mu buhamya bw'uyu mutangabuhamya, yari yasobanuriye urukiko ko uyu mugabo Angelus ukorera urwego rw'iperereza rwa gisirikare rwa leta Kigali ko ariwe wahamagaye kuri telefone akavugana n'abantu bari i Kigali ari nabo bahaye akazi PPU-Doyen,ariwe Uwumuremyi Vital bakamushinga gahunda yo guhimbira ibyaha bishinja Madamu Ingabire Victoire ko akorana na FDLR maze bamara kunononsora uyu mugambi mubisha uyu Vital Uwumuremyi agahabwa agashimwe ka sheki y'ibihumbi magana atatu by'amanyarwanda(300 000frw).
Uwo musirikari wa DMI ,yahakanye ko akorera DMI ndetse ko atanayizi,yavuze ko akorera mu gisirikare gikorera ku butaka, ariko asabwe gutanga ikarika y'akazi arayibura yerekana ikarita yivurizaho. Gusa uyu mutangabuhamya mu bisubizo yagiye aha urukiko ndeste n'abandi bamubazaga mu rubanza yagiye ahuza imvugo na bimwe mubyo umutangabuhamya AA yari yavuze,ndeste anemeza ko amuzi ariko yagerageje guhakana ko ibyo bikorwa byo guha Vital misiyo yo kuzashinja Ingabire Victoire atabizi.
Mu rukiko kandi haje kuvugwa indi baruwa yashyikirijwe ubushinjacyaha y'umugabo washakanye n'umutangabuhamya AA, muri iyi baruwa uyu mugabo avugamo ko yiteguye kugaragaza uburyo umugore we yashutswe n'uruhande rwunganira Ingabire.
Umutangabuhamya AA,akimara gusoma iyo nyandiko y'umugabo we kuko yahawe ababuranyi bose yahise abwira urukiko ko uyu mugabo ntacyo yakagombye kubwira urukiko kuko ibyabaye byose byabaye adahari afunze.
Urubanza rwarangiye umutangabuhamya AA asaba ko yasubira iwe mu rugo akajya kureba abana yasize anabwira urukiko ko atizeye umutekano we kuva umugabo we ari kwandika ibintu bimusenya.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza taliki ya 3 niya 4 Kamena 2013,humvwa uwo mugabo Kayiranga Gerubard,wari mu rukiko none yigamba ku bari bicaranye nawe asa nuwiteguye guhutaza umufasha we kubera ubuhamya yahaye urukiko aho yanavugaga ko we gereza atayitinya ko azayisubiramo ni biba ngombwa.
Tuboneyeho kubamenyesha ko ,umunyamabanga mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Dominique Shyirambere bahamagajwe n'Urukiko Rukuru rwa Kigali kuburana ubujurire kw'ifungwa ry'agatenganyo taliki ya 27 Gicurasi 2013. Ibi bibaye nyuma yuko uru rukiko rwirengagije ubujurire bwabo ku ifungwa ry'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 ku cyemezo cyo kuwa 10 Mata 2013. Iyo minsi 30 yo gufungwa nayo yararangiye ubushinjacyaha ntibwasaba ko yongerwa cyagwa ngo barekurwe, ubu bakaba bafunze mu buryo butemewe n'amategeko. Iri fungwa rinyuraje n'amategeko niko rijyana no guhohotera izi mfungwa kugeza nubwo zitemeregwa uburenganzira butandukanye bwemererwa abandi bafungwa kugeza naho bafungirwa muri za kasho,bagakubitwa ndetse bakimwa n'uburenganzira ku buzima. Iri hohoterwa rirerekanwa no kuba uyu Sibomana Sylvain ubu yarajyanwe gufungirwa muri gereza ya Muhanga mu buryo budasobanutse nyamara urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwarategetse ko afungirwa muri Gereza ya Remera. Ibi bikaba binerekana ibyo duhora tuvuga ko inzego z'ubutabera mu Rwanda zitigenga kuburyo n'ibyemezo by'abacamanza bidahabwa agaciro bigahindurwa n'izindi nzego uko zishakiye.
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba rikomeje ko umutangabuhamya AA yarindirwa umutekano ku buryo bwihariye cyane cyane uyu mutangabuhamya nawe ubwe yavuze ko afite ikibazo gikomeye ku mpungenge z'umutekano we, izi mpungenge kandi zikaba zinashingiye ko bigaragara ko umugabo we atishimiye uburyo yatangaje ukuri kw'ibyabaye kuburyo nabyo bishobora kumugiraho ingaruka zo kuba yanahohoterwa nuwo bashakanye.
Twagirimana Boniface
Visi Perezida w'agateganyo
FDU-Inkingi
Isomo twakura mu myigaragambyo ya Londres
Iyo myigaragambyo yabaye test. Ubutaha ishobora kuzarushaho. Police ya UK n'ahandi mu Burayi na Amerika ntabwo izihanganira gukomeza gutagaguza amafaranga iriha abapolice bo kurinda Kagame no gusuperviza iyo myigaragambyo. Kagame azabaze
amafarnga Police UK yatakaje uwo munsi nibwo azabyumva.
Pression igomba gukomeza. UK byaragagaye ko ari indi ri ya RNC. Kagame ntabwo azakomeza kuhaza nka mbere asa nkujya gusura akarere ku Rwanda bakamwakiza amashyi n'impundu.
Igitekerezo mfite:
Pression igomba gukomeza tudategereje ko Kagame yaza mu mahanga aje kubeshya.
Amashyaka ya Opposition yagombye gushyira hamwe, bagakora ka brochure kagaragaza ubutegtsi bubi n'ubwicanyi bwa Kagame. Buri muntu kaba afite nka kopi 500 zihoraho. Izo brochures bakaziduha tukazikizakwiza mu bantu no mu miryango y'aho dutuye. Izo brochures tukazitanga muri za bus, mu mazu, muri train , mu masoko, n'ahandi henshi.
Kubera ko nta ntwaro dufite, uburyo bwose busigaye butari intwaro zimena amaraso ni ukubukoresha.
Kagame ashyiramo imbaraga nyinshi zirangwa no gukoresha amafaranga. Twe ntayo dufite. Uburyo nkubwo budahenze nibwo tugomba gukoresha. Internet igomba kunganirizwa n'iyo gahunda maze kuvuga haruguru.
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2024
(329)
-
▼
November
(32)
- [Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Re: Watch "Paul Kagame & Yoweri Mus...
- [Rwanda Forum] Watch "Paul Kagame & Yoweri Museven...
- [Rwanda Forum] Genocide mu Rwanda yarateguye cyang...
- Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yak...
- [Rwanda Forum] Re: URGENT SCANDAL ENTRE LE PREMIER...
- [Rwanda Forum] Financement des crimes de guerre, c...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Ikibazo cya Kagame na Victoire Inga...
- [Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifa...
- [Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Uba...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Kagame muri Unity Club ati Ingabire...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Re: Re : Umu Triple i (Intore-Inyen...
- [Rwanda Forum] Federal Appeals Court Allows Most L...
- [Rwanda Forum] Trump Picks RFK Jr. as Secretary of...
- [Rwanda Forum] Qu’est-ce que l’élection de Donald ...
- [Rwanda Forum] Trump just started a war against th...
- [Rwanda Forum] NGO ITORWA RYA TRUMP RIVUGA ITSINDW...
- [Rwanda Forum] Voici pourquoi la diplomatie du Gou...
- [Rwanda Forum] Fw: 08/11/2024: 30 ans du TPIR- ? a...
- [Rwanda Forum] ITORWA RYA PRESIDA TRUMP WARI WANZW...
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par...
- [Rwanda Forum] Kabarebe yaba Ategurwa Gusimbura Ka...
- [Rwanda Forum] Rwanda's Strained Relations with Ne...
- Re: [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eug...
- [Rwanda Forum] Abatutsi barirata, ni aho genocide ...
- [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eugène ...
- [Rwanda Forum] Comment Tshisekedi a été reçu au so...
- [Rwanda Forum] Kamala Harris and the revolt agains...
-
▼
November
(32)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|