Dore njye ibibazo mfite ku byerekeye uburyo Kagame yinubira iyo baruwa:
1. Ubwo Kagama atarasoma iyo baruwa, yagombye kubanza kuyibona, kugira ngo amenye neza niba ibyanditswe mu binayamuru ari byo koko.
2. Kagame yavuze ko yayibonye mu binyamakuru gusa. Nyamara ibyo binayamakuru niwe ubitegeka. None se ibinyamakuru byayikuye he ? Ese ibinyamakuru bibona inyandiko bamwandikiye mbere yuko we azibona ?
3. Kagame ntayobewe ko inyandiko nka ziriya zandikwa n'abakozi bo muri Prezidensi, cyangwa se Ambassade y'u Rwanda i Kigali , Cyangwa se Ministere y'Ububanyi n'Amahanga maze bakazishyikira Francois Hollande we agasinya kuko aba yizeye abo abakozi bazi ibibazo byo muri buri gihugu kumurusha. Kandi na Kagame nawe ni uko abigenza.
4. Kagame rero yagombye kuba yaganiriye na Ambassadeur w'u Bufaransa mu Rwanda kuri iyo baruwa mbere yo gutangaza ibirimo mu gihe ataranayisoma.
5. Muri rusange iyo ibaruwa yose yari imeze neza (99%) ishima Kagame, ku bindi bitashimishije Kagame , Kagame yagombye kuba yafashe igihe, akihangana ( patience), bazahurura akabimubwira cyangwa se akamusobanurira uko ibibazo biteye. Iyo umuntu akwibeshaho, uragerageze ku musobanurira utabanje guhamagaza bose. Ikindi abatagetsi nubwo baba batumvikana bakunze guhura nubwo twe tutabimenya. Bahura kubera interets z'ibihugu bahagarariye. Ikindi kandi Kagame ashobora no guhamagara Francois Hollande akamusobanurira ko yibeshye amubwira ukuri uko guteye cyangwa se akabinyuza kuri Ambassade. Ibyo dukora si ko bose bagomba kubishima cyangwa se ngo babyumve uko tubyumva.
6. Niba kandi koko hari ibitarashimishije Kagame, iyo baruwa ntiyagombye kuba yaratangajwe mbere yuko Kagae ayisoma.
7. Kagame aratubeshya rero iyo avuga ko atarayibona. Biriya akora ni ugufata abanyarwanda n'abandi bose nk'ibicucu. Kagame arabeshya nk'abana. Ibaruwa yarayibonye, aha copie ibinyamakuru kandi ababwira ko babitangaza.
8. Kwinuba gusa kandi ubinyujije mu nzira zitari zo bigaragaza ko ibyo bwakuvuzeho ari byo koko cyane cyane mu gihe nta bisobanuro watanze ku byo bakuvuzeho.Abaturage si bo yarakwiye gutura ibibazo bye bihoraho hagati ye n'Ubufaransa kuko ntabwo bashobora kumufasha kubikemura.
9. Kagame yongeye kwerekana ubuswa bwe muri diplamatie nkuko nawe ahora abyivugira.
Source: Igihe.com
Perezida Kagame yanenze bikomeye ibaruwa yandikiwe na Perezida Hollande
Yanditswe kuya 5-07-2015 saa 09:31' na Philbert Girinema
Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye ubutumwa buri mu ibaruwa Perezida w'u Bufaransa Francois Hollande yamwandikiye yifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w'Ubwigenge u Rwanda rwabonye kuwa 1 Nyakanga 1962.
Mu ijambo Umukuru w'Igihugu yavugiye mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, kuwa 4 Nyakanga 2015, mu kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo Kwibohora, yagarutse kuri iyo baruwa.
Iyi baruwa yanditswe na Perezida Hollande, Perezida Kagame yavuze ko ataranayibona nubwo ariwe igenewe, ariko ko ibirimo yabisomye mu binyamakuru, kandi ko nanayibona azayisubiza.
Avuga ku butumwa yayibonyemo, yanenze ko isoza imwibutsa kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Perezida Kagame akibaza uko mugenzi we w'u Bufaransa yamwibutsa inshingano nk'iyo nk'aho we ( Perezida Kagame) atabizi.
Asobanura uko yasubiza iyo baruwa ya Hollande, Perezida Kagame, yagize ati "Uko nayisubiza kwa mbere, mu magambo make namubwira ngo ubundi se, ubundi byagenda gute? Ariko icya kabiri nasubiza ni ukuvuga ngo ariko se ari ubwo bwigenge, ari uko kwibohora, ababikoze nibo batazi icyo bagomba kubikoresha? Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiriye gukorera abaturage b'u Rwanda nk'Umuyobozi wabo bijyanye no kwibohora?
Perezida Kagame yahaye ubutumwa ibihugu byiha gutanga amabwiriza
Umukuru w'Igihugu yavuze ko impamvu ibihugu by'amahanga usanga kenshi byibutsa icyo abo mu bindi bihugu nk'u Rwanda bagomba gukora, ari uko abatanze ubwigenge babutanze mu magambo gusa.
Yagize ati "Impamvu ni uko uwaguhaye ubwigenge yabutanze mu magambo aguha igice ikindi aragisigarana. Ibyo kwibohora, abantu bibohoraga iki ko twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi turwana n'abo bashyigikiye abayoboraga u Rwanda nabi, abicaga Abanyarwanda."
Yakomeje avuga ko umuntu umubwira ngo yibuke amajyambere n'uburenganzira bw'Abanyarwanda ariwe wabibabuzaga.
Yagize ati "[…] Niwe wari ushyigikiye abahekuye u Rwanda, bamwe n'ubu bakibashyigikiye. N'ubu abakoze Jenoside hano mu Rwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n'abari babashyigikiye na mbere hose."
Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko Abanyarwanda ubwabo bazi icyo bashaka, kandi ko bagomba kugiharanira.
Yagize ati"Ntabwo dukeneye uturandata, ntabwo dukeneye utumurikira ngo atwereke inzira tunyuramo yo kwiha agaciro. Turayizi, tuzayishakira ."
Kuva u Rwanda rwabohorwa muri Nyakanga 1994 rukuwe mu maboko ya Leta y'Abatabazi, iyi ndetse n'iyari yayibanjirije zikaba zari zishyigikiwe mu buryo bweruye na Leta y'u Bufaransa, Leta y'Ubumwe yagiranye n'iki gihugu imibanire yakunze kurangwa n'umwuka mubi, kugera n'aho ibihugu byombi byacanye umubano ushingiye kuri za ambasade muri za 2006, uyu uza gusubukurwa ku ngoma ya Nicolas Sarkozy wanasuye u Rwanda.
Ubusanzwe Perezida Francois Hollande ntiyari yarigeze agira icyo avuga cyeruye ku Rwanda, hari n'abamushinje guceceka bikabije ntagire ikintu na kimwe avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibaruwa Hollande yandikiye Perezida Kagame uburyo yakiriwemo biragaragaza ko inzira ikiri ndende ngo leta z' ibihugu byombi zibashe kugirana umubano mwiza.
Kwibohora kwa mbere ni ukwibohora agasuzuguro - Perezida Kagame
Perezida Kagame asanga kwibohora nyako ari ukwibohora agasuzuguro, kandi ko ari ugutinyuka guhanganira ukuri, anibutsa abanyarwanda nta muntu n'umwe ushobora kubakunda kurusha uko bikunda.
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2015, Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye, ari na bwo yibukije ko kwibohora nyako ari ukwanga agasuzuguro.
Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yavugaga ku butumwa bw'umwe mu bategetsi bo mu bihugu by'u Burayi, yohereje nk'ubwo kwifatanya n'u Rwanda mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora, ariko agira aho yibutsa guha agaciro uburenganzira bwa muntu
cyakora Perezida Kagame asanga uwo mutegetsi w'Iburayi atari we ukwiye kumubwiriza ibyo mu gihe asanga ari umwe mu bagize uruhare mu kukambura abanyarwanda, kuko yakomeje gushyigikira abahekuye u Rwanda.
Ati "...Ariko impamvu irahari wenda uwaguhaye ubwigenge akaguha igice ikindi akagisigarana...ibyo kwibohora twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi turwana n'abashyigikiye abayoboraga u Rwanda bica abanyarwanda."
Yakomeje agira ati "N'ubu abishe Abanyarwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n'abari babashyigikiye na mbere hose, ubwigenge no kwibohora dushaka ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo kwibohora ni ibyacu, ni uburenenazira, nta muntu ushobora kudukunda kurusha uko twikunda."
"Abarwanye bagakomereka, bagakiza ubwicanyi barangiza bakaba ari bo bibutsa ngo kubahiriza ibiremwa by'umuntu; ni bo baremye ibyo biremwa se, na bo ni ibiremwa nkanjye…ntawaremye undi, icyo twakora ni ukubahana, guhana agaciro, ni ugufatanya."
Ati "Aho kugirango dufatanye turwanye iterabwoba wowe uraza kunshyiraho iterabwoba, twese turi ibiremwa….Kwibohora ni ukwanga iterabwoba,ntabwo wanzanaho iterabwoba kuko ndaryanga...ndabyanga."
Perezida Kagame avuga ibyo, yasubizaga ibaruwa (avuga ko itaranamugeraho n'ubwo ari we yandikiwe nk'uko ibitangazamakuru bibivuga), aho Perezida w'u Bufaransa François Hollande yamwandikiye ashima uruhare rw'u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Muri ubwo butumwa hari aho Perezida François Hollande yagize ati "Twizeye ko u Rwanda ruzakomeza guterambere ariko runubaha uburenganzira bw'ibanze bwa muntu."
Mu muhango wo kwizihiza imyaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye, Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Gicumbi uburyo bacumbikiye abasirikari ba RPF Inkotanyi benshi bakanabizira, avuga ko kuba uyu munsi wizihirijwe muri ako gace ka Gishambashayo, bifite agaciro n'amateka yabyo kuko abaturage babarinze, bakabagaburira ndetse babafasha urugamba, bityo ngo umunsi wahizihirijwe mu buryo bwo kubitura n'ubwo uko babibuka kose bidahagije ugereranyije n'ukuntu bitanze.
Perezida Kagame yavuze ko kwibohora atari iby'umuntu umwe ndetse n'inyungu zo kwibohora zikwiye kugera kuri buri wese.