OPOZISIYO IRASABWA KUBWIRA LETA ZUNZE UBUMWE Z' AMERIKA KO
"MU RWANDA HAGIYE KUBA INDI JENOSIDE"!
Col. Muhizi ku karubanda https://www.youtube.com/watch?v=izBgV4bBJ7M, ati "ni ibintu twabayemo kuva 94-96 ko umuturage wese wagerageje kwiyikorereza umuntu wese ngo ngwino nguhishe ndi Nyogosenge, ndi Sowanyu… byarangiraga ari uko bajyanye!"… Muhizi arangiza disikuru ye amena ibanga rikomeye rya Paul Kagame n'abasoda be avuga, ko uburyo bafatamo "umwanzi" nta bundi ari ugukubura!
GUKUBURA!
Turasesengura mu magambo ahinnye ubu butumwa bwa Col. Muhozi bukubiye mu ijambo "gukubura" we n'agatsiko abarizwamo ka Paul Kagame bagomba kuzabazwa byanze bikunze, bitinde bitebuke; (I) hanyuma dusabe opozisiyo n'imiryango irengera ikiremwa muntu kumenyesha amahanga, cyane cyane USA, ko Paul Kagame n'ingabo ze bagiye/biteguye gukora indi Jenoside mu Rwanda (II), BAKUBURA.
I. COL. MUHOZI AREMEZA KO AHO INGABO ZA PAUL KAGAME ZIRWANIRA HOSE ZIHAKORA IBIKORWA BYA JENOSIDE (= ACTES DE GÉNOCIDE): ZIRAKUBÛRA!
https://www.youtube.com/watch?v=Zw5XiYumjW4
1. Ubuhamya bwa Col. Muhizi ni ingirakamaro cyane.
"Uyo ugeze i Kigali usa nk'aho ugeze i Mogadishiyo, muri Somaliya"
Ni ingirakamaro kuko "gukubura" ari ugukora jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu n'ibyaha by'intambara. Gukubura ni uguhanaguraho. Ni ukwica « umwanzi » yabari ari urikurwana cyangwa utarikurwana nta rubanza, ni uguhanagura abafitanye isano na we bose n'inzirakarengane zose ziri/zituye aharikubera imirwano!
Ikibabaje cyane ni uko ibyo Col Muhizi atangira ubuhamya ari ukuri kw'amateka y' Isi n'ukw' Abanyarwanda: nkuko ubushakashashatsi, anketi zakozwe n'ubutabera mpuzamahanga ndetse n'ubuhamya bwatanzwe n'ababigizemo uruhari babyemeza, … ingabo za Paul Kagame aho zakoreye imirwano hose guhera 1990-1997 zarahanaguye. Mu Mutara nta muhutu ikiharangwa naho abarokotse za Ruhengeri na Gisenyi barikuburirwa: nihagira agakoma hazakuburwa! Raporo Mapingi ni amateka atazibagirana ibihe bidashira!
Nkuko umurundi kazi aherutse kubimbwira, "iyo ugeze i Kigali usa naho ugeze i Mogadishiyo: nta muntu mugufi n'ufite izuru ribwataraye ukiharangwa. Barakubuye! Mu Rwanda rwa Paul Kagame, agaciro k'ingagi karuta kure agaciro k'umuhutu.
Aha, ndasaba opozosiyo n'imiryango irengera ikiremwamuntu kongera ubu buhamya, bumaze gutangwa na Col. Muhizi, ku bundi busanzwe buzwi; bugashyikirizwa Loni n'ibihugu by'ibihangange bitegeka isi. Igihe kiri hafi cyane kugira ngo bugire akamaro.
1. Ubuhamya bwa Col. Muhizi ni ikimenyetso simusiga cy'ibigigiye kongera kuba ku Banyarwanda.
Paul Kagame, ati "u Rwanda nzarusiga uko narusanze".
Abahanuzi, bati "intambara izakuraho mwene Rutagambwa, Rwabujindiri rurya ntiruhage, izihitana abantu batagira ingano". Uretse ikigoryi … nta muntu ufite mu mutwe hazima utabona ko ibyahishuwe bigiye kuba ku Banyarwanda. Ibyahishuwe ni ibihe? Byarahishuwe ko mu gihe cy'akaga kataraboneka ku Isi, uzaba ari mu Rwanda atazaba akirusohotsemo: "uzaba yarokotse azajya arenga imisozi ibiri nta muntu n'umwe abonye".
"Birabe ibyuya rero ntibibe amaraso"! Kuko Ubuganda, Uburundi, Kongo na Tanzaniya birigufunga imipaka! Col. Muhizi na we, ati twogeje imbunda… twiteguye guhanagura. Naho Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ziti "nta bundi buryo Abanyarwanda bafite bwo guhindura ubutegetsi bw'igihugu cyabo uretse intambara". Ubu intambara irongeye irabaye, nta kabuza kandi ni ngombwa.
"The most significant human rights issues included: arbitrary killings and politically motivated disappearances by security forces; torture and other cruel, inhuman, or degrading treatment or punishment by security forces; harsh and life threatening prison and detention center conditions; arbitrary arrest; security forces' disregard for the rule of law; prolonged pretrial detention; infringement on citizens' privacy rights and on freedoms of speech, assembly, and association; restrictions on and harassment of media and some local and international nongovernmental organizations (NGOs); restrictions on freedom to participate in the political process and the ability to change government through free and fair elections; harassment, arrest, and abuse of political opponents, human rights advocates, and individuals perceived to pose a threat to government control of social order; trafficking in persons; and restrictions on labor rights"
https://www.state.gov/documents/organization/277279.pdf
Uretse ibitangazwa na Col Muhozi ko u Rwanda ruri hafi guterwa cyangwa ruri guterwa, nanjye Samuel Lyarahoze mfite amakuru ateye ubwoba ko abana bavukiye mu mashyamba ya Kongo biyemeje gutaha iwabo, ku neza cyangwa ku nabi. RNC na yo, iti "ni ngombwa kubwira Paul Kagame ururimi yumva".
Umunyamakuru Mulindahabi avuga mu nteruro imwe gusa ibigiye kuba ku Rwanda agira, ati "Intambara irongeye irarose? Ese ni yo nzira isigaye? Izindi ntizigishobotse? ..."
Ndamusubiza, nti ntayindi nzira isigaye keretse gusa Amerika nibyitambikamo kuko akababaro k'Abanyarwanda karenze urugero. Ibaze nawe ku muryango wa Rwigara!!!?
2. ABASENGA NIMUSENGE, ABATABAZA NIMUTABAZE… JENOSIDE YA GATATU
Y'ABANYARWANDA IRONGEYE IRABAYE!
Mu "gusetsa abahetsi..." Col. Muhizi asubira mu magagambo ya MRND/CDR, ati "abashaka gutera u Rwanda nibamanike amaboko batahe…" tubakanire urubakwiye kuko nta bundi buryo bafite …! Iki gisubizo gashoza ntambara cya Muhizi umuntu yacyoroshya agira, ati hari uburyo bumwe gusa busigaye: ni ukwibutsa Leta Zunze z'Amerika icyo Itegeko nshinga ryayo rivuga ku bijyanye na Jenoside ya III igiye kubaho mu Rwanda, naho ubundi intambara izabyara iyo Jenoside, byanze bikunze, igiye kuba.
Icyo bamwe mu Banyarwanda batazi ni uko abayobozi b'Amerika bategetswe kubuza ko habaho jenoside no gutabara abari kuyikorerwa!
Ndabisubiramo: abayobozi b'Amerika bategetswe n'Itegeko nshinga rigenga igihu cyabo kubuza (=prévenir) ko ahantu runaka habaho jenoside igihe cyose babimenyeshejwe hakiri kare, bagahabwa ibimenyetso simusiga. Bategetswe kandi gutabara abarikuyikorerwa.
Duhereye ku makosa cyangwa ubushake byakozwe na Leta ya Bill Clinton rero, tugasakuza tukazukura, byatuma Leta ya Trump itabara ritararenga. "Urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa"!
Britain ignored genocide threat in Rwanda
| | Britain ignored genocide threat in Rwanda Documents declassified 20 years on show the UK and US were warned of a 'new bloodbath' | | |
Si ngombwa kwibitsa opozisiyo rero ko iriya raporo ku burenganzira bwa muntu ya USA, amadisikuru yo kwiyemerera ibyaha ya Paul Kagame n'agatsiko ke, intambara igiye kubaho vuba mu Rwanda n'uburyo Paul Kagame n'agatsiko ke biteguye guhanagura igice cy'Abarwanda ari bimwe mu bimenyetso simusiga bya jenoside ya III igiye kuba, nihatagira igikorwa mu maguru mashya.
Ngo "biza tubireba…"
TWANZURE
Niba intambara igiye gutangira koko cyangwa yaratangiye ni ngombwa ko abagize opozisiyo bareka guteta, nka Kayumba Nyamwasa ugihishira umwanzi we..., hagati y'urupfu n'ubuzima . "Intambara, oya mama!"
Abagize opozisiyo bose bagomba kumenye ko icyatumye "les FAR" bafitirwa ambarigo y'imbunda n'amasasu, byatumye FPR ifata ubutegetsi mu mezi atatu gusa, ari uko FPR yariyarahabitse bihagije Leta ya Habyarimana gukandamiza no gukorera ubwoko b'Abatutsi ibyaha byibasira inyoko muntu birimo na jenoside guhera tariki ya 01/10/1990. Ni ngombwa rero ko abashaka guhirika Paul Kagame n'agatsiko bamurega batitangiye itama.
Ibi bishaka kuvuga ko ari ingirakamaro cyane guhera kuri disikuru ya Col. Muhizi, amadisikuru ya shebuja... tukarega Leta ya Paul Kagame ko yarangije gutegura Jenoside yabatavuga rumwe na yo babarizwa cyane cyane mu bwoko bw'Abahutu.
Ngo "abwirwa benshi akumvwa na bene yo" gusa, kandi ngo "umwana w'imfubyi (umucikacu nyawe) yumvira mu rusaku".
Wowe ubyumva gute? Komenteri yawe irakenewe.
Samuel Lyarahoze, 09-07-2018