Envoyé : lundi 27 août 2018 11:58
À : Democracy_human_rights; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Christophe Tuvugishukuri; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Kanyamibwa Pilote; Faustin Twagiramungu; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; RNC Itahuka; Ijwi Ryarubanda; Jambo Asbl; Rutihunzatheo; Ngombwa; Joseph Sebarenzi; Kota Venant; Zac Biampa; Nkiko. Nsengimana; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Mbonigaba Ismaïl; UDAHEMUKA Eric; Jmarie Micombero; Bona Sin; SHEMA; Chantal Karara; Veronika Kirimumpuzu; Skweli; Tatien2miheto; Rwagasana Gerard; Perpétue Muramutse; Gasana31; Intabaza Info; Innocent Twagiramungu; Serge (radio Itahuka) Ndayisaba; Hakiza Canada
Objet : Paul Kagame Ageze Aho Gusaba Imbabazi Petero Nkurunziza!
Paul Kagame Ageze Aho
Gusaba Imbabazi Petero Nkurunziza!
Burya koko ngo "uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe": Ibaze nawe Paul Kagame apfukamye imbere ya Nkurunziza amusaba imbabazi. 'Iminsi ni imitindi' koko: Ubanza ya 'rwose ndaribwaribwa' ye itangiye kuvamo 'rwose mbabarira ndimo ndinyarira' kubera ubwoba.
Gusa igitangaje/igishekeje ni uko ari ukuri kwambaye ubusa. Si igiparu, Paul Kagame ari gusaba imbabazi Petero Nkurunziza. Umunyamakuru wa Televisio Rwanda, kuri iyi tariki ya 24/08/2018, abisobanura neza, ati 'U Rwanda n'U Burundi mu biganiro by'ibanga'. Arongeraho, ati 'u Rwanda rumaze kohereza intumwa inshuro ebyiri mu Burundi' gupfukamira Nkurunziza.
Ndavuga gufukama kuko 'ubabaye ni we ubanda urugi'. Iyo Kagame aba atarigupfukama, aba nibura yarohereje rimwe intumwa ze mu Burundi, ubukurikiye ho na Nkurunziza akohereza ize mu Rwanda. Si ko bimeze rero. Peter yiyicariye iwe nk'umwami, naho Kagame akamusanga iwe mu Burundi, gupfukama!
Iyumvire ikiganiro cyanyuze kuri televisio y' u Rwanda "uklika" kuli linki iri aha hakurikira, U Rwanda n'U Burundi mu biganiro by'ibanga maze wisekere!
Burya nta kintu gitere isoni, gitera isoni nko 'gusaba uwo wimye'! Ariko rero njye Kagame ndamwumva: nyuma yo kunanirwa kwica Museveni, Kabila akangira Katumbi kujya mu matora, ... na Rusebagina akamugabaho ibitero, ntakundi yarikubigenza. Agomba gupfukama agasaba imbabazi.
Ariko ibibazo ni ibi:
-
Mbese Nkurunziza aramuha imbabazi koko?
-
Intore za Kagame zirikumva Intore izirushya intambwe irigupfukamira Nkurunziza zimerewe zite?
Ni ukubitega amaso kuko ngo "muri politiki byose birashoka".
Samuel Lyarahoze 27/08/2018
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |