Pages

Thursday, 17 January 2013

Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n’ingendo z’abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n'ingendo z'abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

kagame.jpg
Byatangiye ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga Mary Baine abwira abo muri diaspora kugenda basobanurira amahanga ko nta ntambara iri mu Rwanda, hakurikiraho Mayor wa Karongi Kayumba Bernard ati nta mucengezi wa FDLR uri ku butaka bw'u Rwnda, hakurikiraho Governor w'intara y'AmajyaruguruBosenibamwe Aimé ngo aba FDLR si abasirikari ahubwo ni abajura none hatayeho perezida Kagame i Nyamasheke na Rusizi ngo abari hanze bashaka gukinisha guhungabanya umutekano w'u Rwanda ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi.
Ubu bwoba bwa leta ya Kagame bumaze iminsi buvugisha amangambure abategetsi banyuranye barimo na Kagame ubwe aho amaze iminsi atangaza amagambo y'intambara igihe cyose aba afashe ijambo. N'ubwo abo bategetsi twavuze haruguru bakomeje kubeshya abaturage, biragaragara ko mu Rwanda hanuka intambara kuko nta kuntu abategetsi babeshya abaturage ko umutekano ari wose ngo bahindukire bababwire amagambo nk'ariya yo kubahamagarira kwirinda ibikorwa by'umwanzi kandi ku rundi ruhande babeshya ko nta mwanzi uri ku butaka bw'u Rwanda.
Ikindi kiranga ubwoba bwa leta ya Kagame ni ukuntu muri iyi minsi ubushimusi bw'urubyiruko bumaze kuba umuco. Byatangiye abasore bashimutwa bakajyanwa mu mutwe wa M23 none aho uwo mutwe umaze gutakariza intege barashimutwa bashinjwa kuba ngo bakorana n'umwanzi. Uwo mwanzi leta ya Kagame ivuga ngo akaba ari FDLR. Impamvu ariko leta ikomeje gushyira mu majwi FDLR kandi minisitiri w'ingabo General James Kabarebe yaratangaje ko FDLR n'iyo yaza mu Rwanda yose uko ingana ngo idashobora kumara n'isaha ku butaka bw'u Rwanda bagihumeka. Ikindi ni uko Governor Bosenibamwe yatangaje ko atari abasirikari ahubwo ngo ari abajura ukibaza impamvu leta ya Kagame ikomeje kuvugishwa n'abantu nk'abo isuzugura bene ako kageni bakaba barabaye impamvu y'ishimutwa ry'urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Kuba haratangiye abategetsi bo mu nzego zo hasi bakoresha abaturage amanama mu ntara y'Uburengerazuba none Kagame akaba ubwe ahisemo kwigirayo kwihanangiriza abo avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ni ikimenyetso cy'uko ibintu bishobora kuba bimeze nabi kandi ntitwahwemye kubabwira uburyo iyi ntara ikomeje kuvugisha abategetsi ku byerekeranye n'umutekano. Kuba inyeshyamba za M23 zitagishoboye kubera Kagame ikiraro ni ibintu bimuhangayikishije cyane kandi birazwi ko ari nako byagombaga kugenda kuko twabibabwiye kuva na kera na kare ko intambara Kagame yagombaga gushoza mu burasirazuba bwa Kongo igomba kuzarangirira mu Rwanda ivanyeho ubutegetsi bwa Kagame. Ubu M23 yaratorongeye aho bivugwa ko uwari umuvugizi w'igisirikari cya M23 Col. Vianney Kazarama ubu ngo yashwanye na Makenga akaba ngo yaba yarahungiye muri Sudani y'Amajyepfo naho Baudouin Ngaruye uherutse guhabwa igarade rya General bikozwe na General Bosco Ntaganda ubu ngo byatumye ashwana na General Makenga. Ikindi nanone ni uko umuyobozi wa M23 mu bya politiki Jean Marie Runiga na we ubu ngo yabuze aho ahera abivamo kuko ngo atacyemerwa n'abo bakorana ngo akaba asigaye asaba bagenzi be ngo bamufashishe amasengesho abone uko ava muri uwo mutwe.
Ibi kandi biravugwa mu gihe havugwa amacakubiri ashingiye ku moko muri M23 aho bivugwa ko Makenga uturuka mu muryango w'abitwa Bana Jomba yaba ashyamiranye na Baudouin Ngaruye uturuka mu muryango w'Abagogwe bitwa abimukira. Aya macakubiri kandi aje asanga ibibazo Kagame afitanye n'abasirikari be bakuru bamubujije gushora intambara muri Kongo kuko ngo babonaga ko batazayitsinda akanga none ibintu bikaba bisa n'ibyatangiye kumukomerana. Nta kuntu rero abantu bitwa ko ngo barwanira abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda baba bananiwe kumvikana ngo babeshye ko barwanira inyungu z'abaturage ahubwo ikigaragara ni uko buri wese arwanira inyungu ze ku giti cye.
Mu gihe twabagezagaho amakuru y'intambara yashowe mu burasirazuba bwa Kongo na Kagame mu izina ry'inyeshyamba za M23 twababwiye uburyo iyo ntambara izananira abayishoje ndetse na'abayiregwamo kuba bari ku isonga ryo gufasha M23 aribo Kabarebe na Kayonga bakaba bari bahakaniye Kagame kudatangiza iriya ntambara ariko akabotsa igitutu bakabyemera ariko bazi neza ko batazayitsinda. Ibyo twababwiraga icyo gihe turacyabihagazeho kugeza n'iyi saha kandi turakomeza kuvuga ko iriya ntambara igomba kurangirana n'ubutegetsi bwa Kagame kandi biranazwi ko Kagame yahawe gasopo adashobora gukomeza gutera inkunga inyeshyamba za M23.
Ubu rero ibimenyetso by'ibyo twababwiye byatangiye kugaragara: M23 yatsinzwe urugamba, Kagame arimo kwiruka mu baturage abamenyesha ko intambara igiye kuba mu Rwanda ndetse aherutse kubabwira ku mugaragaro ko yiteguye gusubira mu ndaki. Ibi ni ubwoba yifitiye kuko azi neza ko ibihe bye biri hafi gusohora akava ku butegetsi none arabeshya abaturage ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi nyamara azi neza ko nta mbaraga agifite ameze nka Kadafi wiyitaga Umujayidine ngo wavuye ku mariba no mu ihema. Mu minsi mike Kagame araba ahamagarira intore kwica abo azaba yita imbeba ubu yita abanzi b'igihugu nyamara iherezo namwe muraryiyumvira.
Ngibyo iby'irangira ry'inyeshyamba za M23 n'iry'ubutegetsi bwa Kagame ubu buri ku muteremuko bukaba bugiye kwiroha mu manga. Twagiye tubibabwira abazi ubwenge muve mu nzira butabahitana kuko nta gisigaye uretse kwiyahura kuwo busanze mu nzira wese.
Tuzakomeza kubagezaho iby'iri rangira ry'ubutegetsi bwa Kagame ariko kuba mubona ko M23 yarangije urugendo mumenye ko hasigaye Kagame na FPR ubundi abanyarwanda bagahumeka ituze n'amahoro nk'uko twakomeje kubibabwira kuva mu ntangiriro.
Ubwanditsi

Rwanda: INGOMA YA KAGAME NA FPR-Inkotanyi KU NKOMBE Z’INYANJA Y’AMAZI ABIRA

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

INGOMA YA KAGAME NA FPR-Inkotanyi KU NKOMBE Z'INYANJA Y'AMAZI ABIRA Par Sanga Clair

Mercredi, 16 Janvier 2013 16:59 - Mis à jour Mercredi, 16 Janvier 2013 17:20
rwanda2.pngKuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi iyobowe na Paul Kagame mu mwaka w'1994, abanyarwanda benshi n'amahanga, buri wese ku mpamvu ze, ntibahwemye kuyivuga ibigwi ndetse bamwe bakanayitaka ubwiza n'ubutwari itigeze igira, bitewe gusa nuko benshi bibazaga ko FPR ali nk'ishyaka rivuye mu ijuru ritagira inenge ko n'ingabo zayo z'Inkotanyi zidashobora guhangarwa no gutsindwa bibaho. Ibi byose rero bifite uko byaje n'icyabiteye alibwo buriganya n'ubugome bwo ku rwego rwo hejuru FPR na Kagame babashije kwiyambaza maze bagacurika isi yose n'abanyarwanda ubwabo, baba abahutu cyangwa se abatutsi.
Dore akaga katumye akaga katumye FPR ifatwa nk'umukiza n'umukunzi w'igihugu, kandi yarabaye gica kurenza ingoma zose zayibanjirije.
KU BANYARWANDA
ABATUTSI
Duhereye ku batutsi bari bamaze imyaka irenga mirongo itatu mu buryamirwe bukabije mu gihugu imbere, abandi barahejejwe ishyanga mu buhunzi, twavuga ko akababaro no kwifuza ko ingoma y'abahutu yavaho byabahumye amaso ntibatekereza guharanira impinduka nyayo yateza igihugu imbere hatarebwe amoko, ahubwo bagenda buhumyi inyuma ya Kagame nta n'ubajije icyerecyezo n'iherezo ry'inzira, gusa habaho kwizera ko Kagame na FPR ye bazabavaniraho ingoma y'igitugu y'abahutu, bakibeshya ko kuvaho kwayo bihagije kugira ngo bagire amahoro. Nta n'uwatekerezaga kubaza Kagame ngo ese iyi ngoma ya MRNAD nimara guhirima hazakurikiraho iki? Nyamara Kagame we ntiyahwemye kubereka imigambi ye mibisha atoteza akanivugana umubare utari muke w'aba-francophones kuva akili mu ishyamba. Aho Kigali ifatiwe, abatutsi babonye ishyano batari biteguye, kuko FPR yabahitanyemo benshi ibita ko nabo babaye abahutu ngo kuko batari barahunze. Ikanabishongoraho ngo abatutsi bo mu Rwanda bateze amajosi! Abavuye hanze babivugaga kubera kubeshywa na FPR ngira ngo ubu bamaze gusobanukirwa isomo kuko Kagame asogota bose nta n'umwe ukopfoye, kandi abenshi bakarugumamo. Aho abatututsi bamariye kumenya ububi bwa FPR rero, aho guhita bahaguruka ngo bayirwanye ahubwo bacitsemo ibice bishingiye ku bumara FPR na Kagame babateyemo.
Bamwe bati nanga abahutu kubi, iki ni ikigoryi cyacu reka dupfe kwicwa na Kagame ntacyo aho gutiza abahutu umurindi. Abandi bati turahangayitse kurenza ku bwa Kinani, aliko Inkotanyi zirakaze nta wazigerereza ngo azirwanye. Abandi Kagame abumvisha ko abatutsi b'abagome ari abacikacumu ba jenoside, ko uzi ubwenge yabagendera kure, ko ngo barutwa n'abahutu. Jye ubwanjye nigeze kwiyumvira umubyeyi umwe wo muli FPR, wabyaye akonsa ndetse nubahaga, aganira avuga ngo « Uwafata abahutu bose, akongeraho n'abatutsi babaga mu Rwanda (abacikacumu) bose agashyiraho imbagara agatwika, nibwo twakwibera mu gihugu cyacu tunezerewe !! ».
Hari mu kwezi kwa Kanama 1995, ku italiki ya 23 hariya muli Kigali. Abahutu nabo Kagame akabumvisha ko umwanzi wabo ali wawundi, ali umututsi wo mu Rwanda, ko uwavuye hanze ntacyo bapfa, maze ab'abaswa bakabyemera bikaba bimuhesheje agahenge ko gukomeza kubakandamiza nta nabo bamukomera amashyi. Ku rundi ruhande rero, abatutsi b'abacikacumu FPR iyobowe na Kagame irabanza ibumvisha ko barokotse kubera yo, ko amahanga yabatereranye kandi abahutu bose ari abagome babatemaguye, ko iyo FPR n'ingabo zayo batahaba nta kaba kararokotse, ko alibo babyeyi kandi Kagame abakunda cyane! Abanyarwanda ngo « Bwenge naguhenze »! Maze si ukubazengereza akora iyo bwabaga. Ni uko kubera gutinya ko inshuti yabo mu rukundo rwa bihehe FPR ya Kagame yabita abahutu, bamwe muli bo bashakisha ubutoni ku mwami w'ishyamba Kagame aliko babikorana ubujiji bwinshi cyane, batangira kwiva inyuma no kwerekana ko bo batabaye abahutu berekana ko banga umuhutu wese aho ava akagera, bakabeshyera umuhutu wese yaba muto cyangwa se mukuru ko bamubonye yica kandi ko ali interahamwe ruharwa. Ntibakamenye ko iyo aliyo Turufu Kagame yifuzaga (ko ali nawo mutego yashakaga ko bagwamo kimwe na ba bahutu twavuze) kugira ngo akomeze abaryanishe n'abahutu muli rusange bityo akomeze yitegekere hatagize uwibuka kumurwanya!
Ubundi muli bwa buhendabana n'uburiganya, Ikigega cy'abacitse ku icumu Kagame aba agihinduye icy'abatutsi gusa kugira ngo ababeshye ko abitayeho, arangije abigizayo bose bakanura amaso, maze umwana w'umwega Kagame arakimiragura karahava maze agisiga cyera, agakopfoye ngo karabaza akagaterera iwa kajwiga. Kubera urwo rwikekwe rero buri mututsi wese yashatse kurwana no kwikiriza amagara yerekana ko we ashyigikiye Kagame na FPR, ngo hato adakanga rutenderi bakamwita ko n'ubundi abatutsi bo mu rwanda babaye abahutu n'ibisambo, maze muri uko kwigura si ukugambana no guhemuka biva inyuma.
Umututsi wavuye hanze ushatse kwamagana ayo mahano rero nawe Kagame ntiyamwibagiwe kuko yamuvumburiye undi mutwe (ngo zigira amayeri menshi) wo kumuziba akanwa. Kagame na FPR bati twamenye ko no mu bahunze cyera burya halimwo n'abahutu, uwavuza bakamuvugiriza induru bati ubwo nawe uri umwe muli bo ubaye nka benewanyu bakoze jenoside ikibazo cyawe ni ukukiga neza (kukiga neza bivuze kwiyambaza akamaro k'ifuni mu ishyamba no gukemura ikibazo cy'ubwinshi bw'abanyarwanda binyuze buhotozi). Erega akaga kabaho ubwo umuntu wahunze muli 1959 cyangwa muli 1973 akarugarukamo nyuma ya 1994 akaba agizwe interahamwe! Hari uwigeze kuvuga ngo mu Rwanda rwa Kagame akabi gasekwa nk'akeza! Maze umuntu nk'uwo w'intwari abamuzi bakamuhunga, bityo igice cy'abatutsi Kagame aba aragicecekesheje muli rusange, no kumurwanya biba inzozi mu zindi.
ABAHUTU
Abahutu rero bo FPR ya Kagame yabigirijeho nkana. Icya mbere yeretse amahanga ko abahutu bamaze abantu, ko bishe abatutsi kandi koko ali nabyo, aliko ntiyashimangira ko atari bose ngo abigaragaze cyane ku buryo bimenywa na buli wese haba hanze y'igihugu cyangwa se imbere mu gihugu, maze ategereza kubanza kumara imbaga y'abahutu batagira ingano kugira ngo atangire agaragaze ko bose batishe, nabwo mu buryo bwo kubareshya ngo badasakuza. Maze muli ubwo burangare bwa bose na nyuma yo kwereka isi ko yahagaritse jenoside ko FPR nta bwicanyi bwayiturukaho, maze si ukwirara mu bahutu irarimbagura karahava. Uko amahanga ahugiye mu gucira abahutu ho iteka no kwemeza inyito ikwiye ubwicanyi bwakorewe abatutsi, niko Kagame n'ingabo ze bunyuguza ikitwa umuhutu cyose mu nzira yabo no mu gihugu hose aho bamaraga gufata na nyuma yo gufata igihugu.
Nguko uko abahutu b'inzirakarengane bo mu cyahoze ari Byumba, bashiriye ku icumu, nako bashiriye ku gafuni, ab'i Kibungo, Bugesera, Butare na Gikongoro, mu majyaruguru Ruhengeri na Gisenyi, Kigali y'umujyi na Kigali ngari, n'ahandi. Kigali imaze gufatwa n'u Rwanda rwose rumaze kuba urw'Inkotanyi, FPR yikanga abacengezi maze yahuka mu bahutu ba Gisenyi na Ruhengeri irarimbagura, urokotse akaza ayikomera amashyi cyane agira ati n'ubundi Kagame ni umubyeyi, kugira ngo arore ko yaramuka! Ubu se twirirwe tuvuga n'abahutu batikiriye i Kibeho mu cyo abanyarwanda baje guhimba akazina ka « Operation-Ibingira.com »? Hari utayizi se? Ubundi umuhutu mwiza kuli FPR ahinduka wawundi wiyemeza gukoma yombi no kuvuga ko nta bahutu bapfuye mu gihugu, ndetse Kagame akamugororera umwanya mwiza mu butegetsi bwe, imodoka y'igiciro yiyongeraho indi nkayo buri myaka ine, n'ibindi.
Arongera abateranya n'abatutsi bo mu rwanda ababwira ko alibo banzi babo babazira, ko w enta n'icyo bapfa kandi amaze kubarimagura! Kagame yatinyaga ko umunsi bazamuye ijwi batabaza bakanagaragaza ukuri ndetse n'abatutsi muri rusange bakungamo bakakagaragaza ubugome bwe, icyo gihe kazaba kabaye adashobora kuzabirokoka. Ni uko yereka abo bahutu ko batagomba gutega ugutwi uwaza ababwira wese ko ingoma ya Kagame ari mbi, ko uwo aba ashaka kubayobya no kubakururira kurimbuka. Ikindi FPR yakoze ni ugushyiraho ingando zo gukuriramo umutima abantu no kubahanagura mu bwonko. Ubwo umuhutu ushaka guhakwa akerekana ko we nta kibazo ko na benewabo atari inkotanyi zabishe kandi ko ntaho ahuriye n'abanze gutahuka ngo babyinire Kagame na FPR. Ubwo abahutu muri rusange nabo Kagame aba arabacecekesheje da!
Ubundi akwiza iterabwoba mu gihugu karahava, buri muntu mu kwigura atangira kwamamaza ko igihugu kiyobowe neza, ubivuguruje yifuza kugaragaza ukuri akameneka umutwe. Ibi Kagame yabigezeho cyane cyane afunga umunwa w'abanyamakuru akoresheje ubuhotozi n'ubutabera yagize ingaruzwamuheto buca imanza bugendeye ku mabwiriza aturutse i Bukuru. Kagame yanarwanyije ubwiyunge nyakuri hagati y'abahutu n'abatutsi bo mu rwanda, kudatinya ko umunsi basobanukiwe bakishyira hamwe bakamubaza ibibi yabakoreye atazabakira, bazazana ingufu zizamuhirika byanze bikunze. Nawe abarusha ubwenge igihe kirekire akomeza kubateranya mu buriganya bwinshi butoroshye kuvumbura. Gusa uyu mutwe utangiye kumupfubana kuko abahutu n'abatutsi benshi cyane bamaze kuwuvumbura.
KU BANYAMAHANGA
Abanyamahanga bo FPR yabanje kubereka ko jenoside yabaye barebera maze ikaza kuyihagarikira yo n'ingabo zayo z'inkotanyi, naho ntibakamenye ko Kagame aliwe nyirabayazana! Ni akumiro! Ubwo ibihugu by'ibihangange ku isi bitangira kwishinja maze ibyaha bya FPR biracecekwa bigirwa ibanga rikomeye. Kagame yongeraho agahimbazamusyi ko kubashimira kutamushinja abereka ko anabafatiye runini mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro ya Congo (RDC). Ni uko agatera Congo, abazungu bagacukura mu mutuzo ali nako banyuza umuhigo mu Rwanda, Kagame nawe akiyibira ku ruhande rwe akanica imbaga y'inzirakarengane z'abanyekongo n'abanyarwanda ntacyo yikanga. Nguko uko amahanga yose yaje kwamamaza ko FPR ari iya mbere mu byiza, akanirengagiza ubugome bukabije n'ingoyi y'igitugu kivanze n'iterabwoba FPR itegekesha abanyarwanda.
Muli aka kanya rero, nyuma yo gukora icyo nakwita exploration chirurgicale y'uko ibintu byifashe cyane cyane ku byerekeye uburiganya n'umutwe FPR-Inkotanyi yakomeje gukoresha no gutekera abanyarwanda kugirango ikomeze kwizimba ku butegetsi no kugirira nabi abahutu n'abatutsi n'abatwa, ndetse ikagerekaho no kwitwara nk'agatsiko k'amabandi adafite uburere ntagira n'ikinyabupfura mu mvugo kubera ubwirasi n'ubwiyemezi bukabije, reka twigarukire ku ngingo nyamukuru ali nayo igize umutwe w'iyi nyandiko, aho nemeza ko ingoma ya Kagame na FPR igeze aharindimuka ku nkombe z'inyanja y'amazi abira kandi inzira isubira inyuma ikaba ifunze na burundu, igisigaye ari ukwirunduriramwo cyangwa se kurundurirwamwo n'imbaraga ziturutse mu kababaro n'agahinda kenshi cyane kamaze gushengura imitima y'abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n'abatwa, kubera ingoyi n'ubugomebayoboreshwa na leta y'igitugu.
Ndabisubiramo rero neza ko inzira isubira inyuma kuli FPR na Kagame ifunze kuko umutwe FPR yatetse muli iyi myaka yose ishize warangije gupfuba, abahutu n'abatutsi bakaba barawuvumbuye ari benshi cyane. Dore umutwe wo kubateranya no kubabuza kwegerana ubuziraherezo Kagame yakomeje kubatekera barangije kuwurabukwa, kandi barangije kuva hasi no guhagurukira hamwe ngo bamwereke uko intama zambarwa. Dore ingoma ya Kagame na FPR yakomeje gukangisha abatutsi n'abahutu ko akazavuga izakamena kubera ko aliyo ifite ingabo yonyine. Yakomeje kwitwaza ibyabaye mu mateka ya vuba maze yandagaza FDLR iyomekaho jenoside no kwitwa ingabo z'abajenosideri, birayihira ubwo birafata kuli benshi maze isura mbi FDLR irayambikwa ku buryo ihinduka igicibwa, ni uko ku rundi ruhande FPR ikomeza gukoresha umutwe n'amayeri y'uburiganya tumaze kugaragaza maze ibasha gucecekesha abanyarwanda bose ku gahato. Ibi byose ibikora ibereka ko ntaopposition ishobora kuyivuga kuko ingabo zayo z'inkotanyi zikaze cyane kandi amashyaka ayirwanya yose akaba ari amagambo gusa atagira ingufu zifatika, ko uwakwitera hejuru yapfa nta nkurikizi, kabona n'iyo yaba afite ukuri kungana iki ashakira n'abanyarwanda icyiza.
Koko kandi yarabateranyije bose, amashyaka nayo agacikamo ibice uko bwije uko bucyeye abayagize bakitandukanya n'abandi nta cyerekezo gihamye, abahutu bagashyikirana bigoye cyane n'abatutsi cyangwa se ntibanashyikirane rwose, maze Kagame aho yibereye agakomeza kwicinya icyara ko ali abahutu ali n'abatutsi bose yabarindagije. Hanyuma hagira abahutu bashyigikira FDLR ngo barebe ko yahangara FPR ku ruhembe rw'umuheto, abo nabo Kagame akabakomatanyiriza hamwe na FDLR akabita abajenosideri, maze intero ikikirizwa n'amahanga akamufasha kubarwanya. Abatutsi nabo kugeza ubu usanga nta uratinyuka kuba yahaguruka ngo afate intwaro arwanye Inkotanyi, kuko kubera bwa buriganya na ya Turufu ya Kagame, abahutu bashobora kumubonamo umwanzi kandi nawe akagwa mu mutego akabirinda ababonamo abanzi, bityo inkozi z'ibibi Kagame na FPR bakahungukira, bagakomeza kurya bemye banishongora kuli rubanda rwishwe n'inzara, n'agahiri n'agahinda.
Igishimishije muli ibi byose ni uko Ibuye Ryagaragaye riba ritakishe isuka. Ubu iturufu ya Kagame na FPR yaravumbuwe, ubu abatutsi n'abahutu twarangije kumuvumbura wese, ububi bwe tubuzi bwose, none dushyize hamwe turi benshi nubwo hari abatarakanguka FPR ikiboheye mu buriganya bwayo bwarenze igihe. Ubu umubare w'abamaze kwiyemeza gutera intambwe ikomeye mu kwegerana n'ababo badahuje ubwoko umaze kuba munini cyane ku buryo Kagame na FPR batari bubirokoke.
Ubu igihe cyageze ngo abarwanya ubutegetsi bwa FPR bo mu moko yose y'abanyarwanda batangire baganire kandi bagire ibyo bemeranyaho n'ibyo bahurizaho mu rwego rwo kuvanaho burundu iterabwoba rya FPR-Inkotanyi. Ndetse byamaze kugaragarira buri wese ko aho ibintu bigeze FPR yasuzuguye bikabije abatavuga rumwe nayo kandi yavuniye ibiti mu matwi ku buryo yumva ntawe ishaka kuganira nawe kuko ikangisha ingufu za gisilikari. Ku buryo igisigaye kugira ngo habeho guhesha agaciro no gushyigikira abaharanira impinduka mu Rwanda, ali ukwereka FPR-Inkotanyi ko na Nyina w'undi abyara umuhungu.
Igikenewe uyu munsi, kugirango abanyarwanda basubizwe icyubahiro bambuwe ku bw'ingoyi ya FPR-Inkotanyi, ni Ugufata Umuheto no Kwambarira Urugamba, maze abahungu n'abakobwa b'abatutsi, abahutu n'abatwa bose hamwe bagatabara, ababyeyi bagafata iry'iburyo. Iyi niyo nzira igiye gutuma abasore n'inkumi b'abanyarwanda bava mu moko yose bazimya burundu amarere n'agasuzuguro bya FPR-Inkotanyi.
Hanyuma FPR-Inkotanyi nimara kwigizwayo, amashyaka yose hamwe n'abanyapolitiki muli rusange bicare batuje, bigire hamwe kandi bagene uburyo burambye u Rwanda rugomba kuyoborwamo, cyane cyane hirindwa ko Igisilikari cy'Igihugu cyakongera kwivanga mu mirimo itakireba cyangwa se gukorera inyungu z'ishyaka rimwe gusa, iz'agatsiko runaka cyangwa se iz'umuntu umwe ku giti cye. Ibyo ntibigasubire mu Rwanda rw'abanyarwanda. Mwa bahutu mwe, mwa batutsi mwe, mwa batwa mwe, nimucyo Dukomere ku Muheto maze mwirebere ko AKabuze kataboneka mu Kanya nk'Ako Guhumbya.
Nshoje iyi nyandiko ndirira abanyarwanda b'amoko yose bahitanywe n'amahano menshi yagwiririye igihugu cyacu, aya vuba akaba ari ubwicanyi bwo ku ngoma ya MRND n'iya FPR-Inkotanyi yayisumbije ubunyamaswa ikaba imaze guhitana imbaga itabarika y'abanyarwanda n'abanyamahanga; nshoje kandi nihanganisha abari mu munyururu bose bazira guharanira inyungu z'abanyarwanda bose n'iz'igihugu cyose, ndetse n'abaheze mu buhunzi kubera ingoyi y'ubugome, iy'inda nini n'iy'ubwicanyi FPR-Inkotanyi ikomeje kunigisha abanyarwanda; nshoje nanone nshishikariza kudacika intege uwo ariwe wese waba ari gukora icyo ashoboye cyose, cyaba kigaragara cyangwa se kitagaragara, ngo ashyigikire icyatuma akaga u Rwanda n'abanyarwanda bagotewemo karangira byihuse.
Murakoze tuli kumwe.
Ubahoza ku mutima kandi wiyemeje kurwana urugamba rwo GUHUZIMITIMA.
Clair Sanga / sangaclair@yahoo.com /
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

Wednesday, 16 January 2013

Rwanda: Nadine Gakarama arasubiza ikinyamakuru Igihe.com

 

Ikinyamakuru Igihe.com cy'agatsiko ka Perezida Kagame cyandaritse umwari, Nadine Gakarama kubera inyungu za Politiki yu Rwanda

 
Nkuko bisanzwe mumikorere y'agatsiko ka FPR inkotanyi mu gusenya ingo zabamwe mubo yikeka ko batavuga rumwe nayo ibinyujuje mubo bashakanye cyangwa bamwe mu miryango yabo.  iyo Abicanyi ba Kagame  bananiwe kwivugana  uwo bashaka  batangira gushaka ubucuti kubamukomokaho ubundi babasha kumusenyera  bakamusiga  yangara ubwo abicanyi bakicinya icyara  bati twamushoboye. Mubo basenyeye  bakoresheje ababakomokaho ntiwababara nguzabarangize
NADINE
Captain Tega Frank aza mubambere, ntabwo ariwe gusa kandi twabonye nibyabaye kuri Maj Ntashamaje kuko bamucyuye umugore we ariwe ubibafashijemo. Nimuri urwo rwego rero Maneko za Leta ya Kigali zafashe icyemezo cyo kwangiza amazina yabamwe mu Bayobozi n'Abayoboke ba(RNC) ihuriro nyarwanda, batanze inkuru y'ibihuha  kurubuga  le prophete noneho basanze bidahagije banabinyuza  mu kinyamakuru Igihe.com  gikorera kumurongo wa internet mu Rwanda ariko kandi kikaba arikinyamakuru cyatangijwe na Gen Jack Nziza umwicanyi mukuru ufatanije na Perezida Kagame. inkuru yuzuye ibinyoma yatangajwe ko umukobwa utuye mu Bubiligi witwa Nadine Gakarama ngo yaba atwite inda ya Major Micombero. Twaganiriye na Nadine Gakaramba kuri Telefoneye igendanwa atubwirako ari ibihuha ntaho ahuriye na Micomero,ubwo yahise  atwoherereza inyandiko ikurikira.
Uburenganzira bwo kwamagana inyandiko insebya
Namaganye k'umugaragaro inyandiko insebya yasohotse mu kinyamakuru igihe.com yo kuwa 10/01/2013 ivuga ko Bwana Micombero Jean Marie yaba yaraciye inyuma uwo bashakanye akansanga.
Iyi nyandiko iransebya kuko nta kuri na gato kuyikubiyemo. Bwana Micombero Jean Marie nta bucuti bwihariye dufitanye kuko namumenye muri RNC kandi icyo duhuriraho ni ibirebana na RNC gusa kimwe n'abandi bayoboke bose. Ni umuyobozi nubaha nawe akanyubaha nk'uko yubaha abandi bayoboke ba RNC.Micombero ni umugabo wubatse Kandi wiyubaha akaba anakorana neza nabo ayobora.
Iyi nyandiko isebanya ibangamiye ku buryo bukabije uburenganzira bwanjye kandi bikaba binateye isoni kubona iki kinyamakuru kiyisohora cyitaragize ubutwari bwo kumbaza icyo nyivugaho ; bityo nkaba mbifata nka propaganda zigamije inyungu zitubaha uburenganzira bwa muntu ariko by'umwihariko bw'umwari n'umutegarugori.
Mboneyeho kwiyama nkananitandukanya n'inyandiko zasohotse mu bihe bishize kuri commentaires z'urubuga « le prophete » nazo zinsebya. Izi zose zirasenyera umugozi umwe : propaganda za Politiki.
Nkeka ko itangazamakuru mu bihe tugezemo ryakabaye risohora inkuru zikoreweubushakashatsi zigamije kubaka abanyarwanda aho kubayobya no kubasebya hihishwe inyuma y'inyungu za politiki cyangwa izindi zinyuranye zitubahitse.
Birabaje ko nasabye uhagarariye ikinyamakuru igihe.com, bwana Karirima Aimable,  gusohora iyi nyandiko akabyanga kimwe n'uwa le prophete. Nkaba mboneyeho gushimira iki kinyamakuru cyemeye kuyisohora.
Bikorewe iBuruseli, tariki ya 12/01/2013
Nadine GAKARAMA

Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23


Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 14/01/2013 . 
Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 13

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende yavuze ko kuba abatavuga rumwe na Leta bakomeje gushaka kujya mu biganiro bibahuje n'Umutwe wa M23 birimo kubera i Kampala muri Uganda bishobora gutuma ikibazo kirushaho kuremera.

Minisitiri Lambert Mende avuga ko bari i Kampala  mu biganiro  n'Ishyirahamwe ry'abicanyi ryiyise M23 bityo ngo nta mpamvu y'uko hari abandi bakifuje kujya muri ibyo biganiro. Photo: Radio Okapi

Minisitiri Lambert Mende avuga ko bari i Kampala mu biganiro n'Ishyirahamwe ry'abicanyi ryiyise M23 bityo ngo nta mpamvu y'uko hari abandi bakifuje kujya muri ibyo biganiro. Photo: Radio Okapi

Ibi Lambert Mende Omalanga yabivuze nyuma y'aho bamwe mu ntumwa za rubanda batavuga rumwe n'ubutegetsi burangajwe imbere na Joseph Kabila bazamuye ijwi hejuru bavuga ko nabo bashaka kwinjira mu biganiro birimo guhuza Leta na M23.

Kubwe, Minisitiri Lambert Mende asanga ibyo bavuga bihabanye cyane n'ibyo barimo kuganira n'umutwe wa M23, ndetse ngo ibyo basaba ntibikwiye kwemerwa na gato, byongeye ngo bishobora kuzambya ibiganiro Leta ya Kinshasa irimo kugirana n'uyu mutwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ashimangira ko abatavuga rumwe na Leta badakwiye kwitiranya ibyasabwe na M23 ngo bumve ko bakwiye guhita bahaguruka bagasaba kujya mu biganiro; avuga ko bakwiye gukurikiza gahunda y'ibiganiro yashyizwe na Leta aho gushaka kwirukira mu biganiro Leta irimo kugirana n'umutwe wa M23 muri Uganda.

Mu ijambo rigaragaza uburakari bwinshi Minisitiri Lambert yavuze, yagize ati "Aho turi i Kampala turi mu biganiro biduhuje n'ishyirahamwe ry'abicanyi ryiyise M23. Ku rundi ruhande Perezida wa Repubulika yashyizeho gahunda y'ibiganiro mu rwego rwo kugarura ubumwe n'ubwiyunge mu gihugu; aba rero basaba kujya mu biganiro turimo na M23 barashaka gusubiza ibintu irudubi, nta nubwo rwose tubyemera."

Lambert Mende akomeza agira ati "Ibiganiro byatekerejwe na Perezida wa Repubulika bireba gusa abantu batijanditse mu bikorwa by'ubwicanyi baharanira ubumwe bw'abanyagihugu."

Lambert Mbende yikomeye abadepite batavuga rumwe na Leta bashaka kujya mu biganiro i Kampala mu gihe kuwa 12 Mutarama uyu mwaka, abo badepite bari basabye ko nabo binjira mu biganiro birimo kubera i Kampala muri Uganda.

Icyo gihe Perezida w'Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw'Abakongomani n'abo bishyize hamwe mu kutavuga rumwe na Leta Jean Lucien Busa, yasabye ko ibiganiro birimo kubera i Kampala byakagurwa bikarenga ibyo M23 irimo gusaba birebana n'amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009.

INKINDI Sangwa

UMUSEKE.COM

Facebook Twitter Email 


Tuesday, 15 January 2013

Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asigaye ahanurira abamuteze amatwi ibigiye kubaho: noneho ngo aho kwicwa no kwemera abatanga imfashanyo ngo azicwa no kutabemera

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asigaye ahanurira abamuteze amatwi ibigiye kubaho: noneho ngo aho kwicwa no kwemera abatanga imfashanyo ngo azicwa no kutabemera

kagame-in-national-breakfast-prayers.jpgKuba abantu benshi bakomeje kuvuga ko leta y'u Rwanda ari leta y'abidishyi bifite imvano kuko nyuma yo kubabwira ko niba babona adakwiye kubayobora bamusaba akavaho; ko azasubira mu ndaki kandi ko umwaka wa 2013 abasezeranyije ko bazahura n'ibibazo bikomeye ariko muri ibyo byose bakamuha amashyi y'urufaya.
Ibi rero bituma abantu bakomeza kwibaza leta iriho aho ishingiye uretse gukoma amashyi kugeza n'aho nyirayo avuga ibibazo bizamubaho bakamuha amashyi nk'uko bamuhaye amashyi y'urufaya igihe yabahanuriraga ko azahitamo gupfa aho kwemera abamutegeka aho yagize ati: Ndababwira nti ni byo noneho ndabyumvise, najyaga mbyumva simbyemere kuko sinumvaga aho bishingiye, ndababwira nti rero, na bya bindi bavugaga, "what to live for and what to die for". Ndababwira nti aho kwicwa no kukwemera nzicwa no kutakwemera (aha niho bamuhaye amashyi menshi cyane).After all, harimo gupfa nabi mu kubemera, kurusha mu kutabemera, ababemeye bose ngo babakurikire babakurikire nk'imana, urwo bapfuye murarubona.
 Biragaragara ko Kagame yahanuraga ibizamubaho nk'uko yahanuye iby'indaki n'ibindi amaze iminsi avuga mu maganya atari make, nyamara igitangaje ni ukuntu bamukomera amashyi nk'aho baba bashimishijwe n'ibyo ababwiye. Uumuntu wenda yapfa kugenekereza akavuga ko baba bamushimira ko ahangana kugeza n'aho atangaza ko yasubira mu ndaki. Ariko ikibabaje muri ibyo ni uburyo umuntu akubwira ibintu nk'ibyo by'akababaro ukamuha amashyi aho kumufata mu mugongo. Ni nk'aho umuntu yakubwira ko yapfushije umuntu wari umubereye intwari ukamuha amashyi kandi akwereka ko ababaye. Ntabwo wakomera mu mashyi umuntu ngo ni uko apfushije intwari. N'ubwo wenda ibi by'ubutwari bisobanuye ikindi, ariko ni uburyo twashakaga guhuza amashyi Kagame ahabwa n'abidishyi be n'ibihe ubutegetsi bwe bugezemo ngo dusobanure icyo bishatse kuvuga.
Nibyo koko nk'uko Kagame yarangije ijambo rye, kubabwira ntibimunanira ahubwo ikimunanira ni ukubahindura ngo bamufashe kurwana urugamba rutoroshye arimo arwana muri iki gihe ahubwo bahitamo kumukomera amashyi gusa. Umuntu umwe abantu bose bemeza ko yamufashije kurwana urwo rugamba ni minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo ari na we wakomeje kwiruka hirya no hino asobanura ikinyoma cya leta ya Kagame ku byerekeye Kongo ariko na we byageze aho biramunanira (kuko nyine yakoze ari umwe abandi bakaba inkomamashyi) kugeza ubwo noneho ubu Kagame asigaye avugana amaganya nk'ariya bakamuha amashyi kuko nta kindi bashoboye kumufasha kandi na we ubanza yarananiwe kubahindura nk'uko yabyivugiye.
Muri rusange tutagiye gusesengura ijambo ku rindi mu byavuzwe na Kagame taliki 13 Mutarama 2013 mu masengesho yo gusabira igihugu, biragaragara ko abo yabwiraga ari abidishyi koko kuko nta n'ukuntu byakumvikana ko we ubwe yanemeza ko urugamba baruhariye abantu bacye (we na Mushikiwabo nk'uko twabivuze) kandi kuvuga ko ikibazo niba abayobozi batacyumvise ko ngo bazagira ibibazo nyine. Ndetse kuba abasaba kwanga kunyurwa n'ubusa kugirango ngo badahinduka ubusa byo ni urundi rwego kuko yakagombye kuba abibona neza ko banyurwa n'ubusa kugeza n'aho bamukomera amashyi ababwiye ko azajya mu ndaki cyangwa ababwiye ko bazahura n'ibibazo bikomeye.
Kagame na we yamaze kubona ko abo bafatanyije usibye kuba abidishyi nta kindi bazamumarira ariko nanone kuko azi neza ko ariwe nyirabayaza apfa kwihangana akababwira uretse ko n'amagambo asa n'ayashize ivuga dore ko guhagarika imfashanyo birimo gukurura ibibazo byinshi mu baturage aho ubu hatangwa amabwiriza ko uzajya agura ubutaka cyangwa ikibanza uwo ariwe wese ngo agomba kujya yishyura muri leta 30% by'ayo yakiguze. Ibi bikaba ari ugushakisha no gukama izo utaragiye. Iki kibazo nacyo tuzakigarukaho ku buryo burambuye mu nkuru tuzabagezaho mu minsi iri imbere.
Nkunda L.
Kigali City

Monday, 14 January 2013

Noneho Kagame ati umuzigo w’abanyarwanda uzahora wikorewe n’abandi kugeza ryari? Ubundi ati sibomana. Ibi biragaragaza imvugo y’umuntu wihebye kuko guhagarika imfashanyo akensi bijyana n’ibindi bikomeye kubirusha


Noneho Kagame ati umuzigo w'abanyarwanda uzahora wikorewe n'abandi kugeza ryari? Ubundi ati sibomana. Ibi biragaragaza imvugo y'umuntu wihebye kuko guhagarika imfashanyo akensi bijyana n'ibindi bikomeye kubirusha

paul-kagame.jpgNk'uko byumvikaniye mu muhango ngarukamwaka wo gusengera u Rwanda n'abanyarwanda, perezida Kagame yafashe ijambo avuga ibintu byinshi birimo n'ibyo yibukije n'ubundi ngo yigeze kuvuga haba mu mahuriro nk'iri ry'amasengesho cg se ahandi.
Mbibagejejeho nk'uko yabyivugiye, aho yikije nahubahirije, amagambo amwe ntumvise neza nayihoreye cyane cyane ay'icyongeleza, uretse ko muri rusange uyu munsi perezida yavuze mu kinyarwanda, icyongeleza cyabaye gike.

N'uko rero perezida ati:
« Muribuka umunsi umwe hano, nigeze kubabwira ikindi kintu « sibomana » murakibuka? Ndashaka kugisubiramo mu bundi buryo, kuko nkunda guhura n'igituma nabisubiramo. Aliko kubisubiramo si ukubivuga gusa, ni ukugira ngo murusheho kubyumva, n'ibikorwa birusheho gushingira kuri iyo mpamvu umuntu yabivuga atyo. Ndahera ku rugero abantu bareba iby'umwaka ushize. Nashimye ko profesa yongeye akabisubiramo.
Abo dukorana tubana, ukuntu bagabanyije cg bavuze ngo bahagaritse inkunga bateraga u Rwanda, ku ruhande rumwe bifite ingaruka umuntu yanavuga ko bibabaje kuko icyo utihamagariye kandi utagishakaga iyo kikubayeho utakwishima.
Ejobundi nari mu Kenya, dusohotse mu nama umunyamakuru anshyira mikro imbere ati uravuga iki ko abongeleza bahagaritse imfashanyo ? Nari ntarabimenya, ndamubwira nti. Arambaza ati ibyo mu karere ? Nti genda wegere chairman M7 dore ng'uriye umubaze.
Ati imfashanyo ? nti bayihagaritse kuko ari iyabo. Urashaka ko nkubwira se? Ko nishimye?
Reka ngaruke ku cyo nashakaga kuvuga, ku rundi ruhande, ni bibi aliko byihishemo ibyiza (amashyi) byishishemo ibyiza kuko biradufasha bamwe muri twe, gukanguka, tukamenya isi tubamo n'ubwo tuyirengagiza kandi tuyibwirwa buri munsi. Ni ukwitetesha, umuntu akvuga iki bakamuha, ndetse abandi bagahora bakwikorereye umuzigo.
Abanyarwanda nka citizens b'iki gihugu, umuzigo w'igihugu cyacu uzahora wikorewe n'abandi kugeza ryari ? Iyo babahaye na bo bagira ibyo batwara, ntibabaha ngo banabatware ibyo ibyo babaha gusa, babatwara n'agaciro kanyu mugasigara muri ubusa, ugasigara uri ikintu kimeze nk'iki box kirimo ubusa. Icyo kintu cy'agaciro, rero, icyo byari bivuze ni iki ?
Ni ukuvuga ngo iyo ya mfashanyo ibuze, you should doubling your efforts. Ni byo Nyerere yigeze kuvuga kera, twebwe Abanyafrika, bavuga abandi bayobozi b'ibitangaza, ariko we ntavugwa kandi yari umugabo kweli. Aravuga ati twebwe abanyafrika, ibihe turimo, aho abandi bagenda buhoro kuko bafite ibyo bagezeho, twe abanyafrika tugomba kwiruka. Natwe ni uko, ubwo bahagaritse imfashanyo, tugomba kwiruka, ku muvuduko wo hejuru, ukubye inshuro eshatu enye, bya bindi by'ubusa byabuze byahagaze.
Keretse rero, na bo niba turi abantu bihebye, igihe ntawatugobotse ngo agire icyo atumarira, tukaba twiteguye ngo reka twipfire, ukicara mu nguni, ugategereza igihe uri burabire. Abo bantu sinabumva.
Twaba turi banyarwanda ki ? Bantu ki bagwa ku nzira bagategereza uza kubakuraho? twaba turi bantu ki ? ni ukuvuga rero, ko hari ibintu 2 by'ingenzi nshaka kuvuga, ibyo tugomba kwanga, tukabyita kirazira, mw'izina ryacu nk'abanyarwanda, nk'abanyafrika, tukabyanga tuti ibi ntibyatubaho. Niho Singapour yahereye, yanze gupfa ngo abantu bagwe ku muhanda.
Niho bihera, za principes zose zo batubwira nta n'imwe ishobora gukora idahereye ku bantu bavuga ngo turabyanze, ibisigaye ni ibikorwa, kuvuga gusa ngo urabyanze ntibihagije. Abanyafrika natwe turimo, ngo abantu badusuzuguye, ngo yantutse, ngo yavuze ko tumeze dutya, aliko the best response is to prouve ko udasuzuguritse (amashyi), ntabwo narakazwa n'uko bavuze ngo meze ntya. Abri corrupts, prouve that you are not. In fact, ugaragare k'ukwita ko ufite icyo cyaha, umugaragarire ko utagifite. Aho ibintu bipfira, ngo batuvuze, ngo bavuze our sovereignty, niba ari uko umeze, bareke kukuvuga?
Uko tubana, nta gihugu kibaho cyonyine, n'aba banyamerika bakenera abandi, ni bo bakomeye kw'isi aliko bakenera abandi. Ntabwo nk'abanyarwanda n'abanyafrika ntitukarakazwe n'uko batuvuga. Niba bakuvuga ibitari byo urakazwa n'iki ? n'uvuga ko ndi umukene, kandi umufuka wanjye wuzuye amafaranga, nzaba ndakazwa n'iki ? ushobora no kurakara ugakoresha imali yawe nab ngo werekane ko udakennye.
Icyo navugaga rero cya « sibomana », hari abantu babiri bo mu bihugu byo hanze bikize, tuganira ibintu byinshi, ndababaza nti icyo mudushakaho ni iki? Niba ari amafaranga yanyu mwaracukumbuye, mwarabikurikiranye musanga ari byo, nta n'ahandi mufite urugero nk'u Rwanda, icyo mushaka ni iki?
Mujya kutubaza Kongo, kandi namwe muhora muyisahura, ibyo muvuga tutakoze muri Kongo kuki mutabikora, muradushakaho iki?
Mbagira mu mateka ya Kongo ayo nzi, mbereka uko ikibazo cyatangiye, nkababaza aho babona u Rwanda.
Nti mwashyizeho Monusco mwishyurira miliyari n'igice z'ama US buri mwaka, imaze kuba imyaka cumi n'ingahe?
Muri bantu ki kwanza, umuntu atanga amafaranga nta kintu kivamo? If you care them, what is the results. Did you succed? Did you failed?
Abanyekongo kunanirwa kubaka igihugu cy'u Rwanda na mwe ubwanyu kunanirwa kubafasha. Nti nimumbwire aho bihuriye no guhana abaturage b'u Rwanda? Kuki atari jye mubaza, kandi mwarangiza mukiyerekana nk'abantu bakunda abandi. Basa n'abavuga bati u Rwanda ruri aho rwigize igitangaza, ubwo nkibivuga ntyo, barambwira ngo erega, ubwo nasobanuyeee, ngo erega ibyo uvuga ni byo turabyumva. Ngo aliko, ngo erega abanyarwanda, ni nko kuvuga ngo erega ntimwumva, turababwira ntimwumva. Tubabwira ko mumera nk'uko tubashaka ntimwumva. Baratinyuka barabimbwira, nko kuvuga ngo muri ba banyafrika umuntu avuga mugasubiza (amashyi).
Ibyo najyaga mbyumva kera, ngo ibyo twazize mu gihe cy'ubukoloni, ngo abanyarwanda bagira agasuzuguro, ngo uravuga bagasubiza ngo kuki? Ngo umuntu araza akavuga na mwe mukavuga. Biva kuri kongo, bigera ko umuntuuavuga mugasubiza. Ahan.
Ndababwira nti ni byo noneho ndabyumvise, najyaga mbyumva simbyemere kuko sinumvaga aho bishingiye, ndababwira nti rero, na bya bindi bavugaga, "what to live for and what do die for". Ndababwira nti aho kwicwa no kukwemera nzicwa no kutakwemera (amashi menshi). After all, harimo gupfa nabi mu kubemera, kurusha mu kutabemera, ababemeye bose ngo babakurikire babakurikire nk'imana, urwo bapfuye murarubona.
Ndababwira nti reka noneho mbabwize ukuri murusheho kumererwa nabi. Ndababwira nti wowe madamu, muri bande, mu buhugu bwanyu uretse ko ubuhugu bwanyu mwabwubatse. Muzi imibu? Hari igihe irya abantu ukabona yuzuye amaraso, mwaraje mwiba Afrika, none.
Nti aliko mwebwe muba mana yihe? Ko uri umuntu nkanjye, mwebwe muza kubwira abantu, kumbwira ngo nkuyoboke, jyewe nzi imana gusa (amashyi menshi). Abandi bose, aba tubana hano kw'isi, east, west… I know my God (mashyi na halleluya). So nobody we can have a conversation, argue, have a debate… do anything, we can even fight, but you cannot dictate what is good for me, you cannot dictate to my people.
Iyo abantu bitwa ko baduha imfashanyo bagaraguza Afrika agati, kandi ugasanga ugasanga abayobozi bita abandi bayobozi ba papa. Papa ?. Hen, hee, ba papaaaa, nimudutabare. Ubwo kandi baratabaza abo ba papa babo kuza kubakiza abantu babo bagombye kuba bategeka. Just think about it. Think about the meaning about it. Ugasanga anyone batugiyemo, ukabona abantu bataye umutwe barazengerezwa, bakabigisha kwangana, bakakwigisha no kwiyanga. Ukitesha agaciro, ukibona ko ntacyo ushoboye, ukabona ko uwo ari we uzakubeshaho, bakakwigisha kwanga abayobozi bawe.
Mwagiye muhindukira mukababaza muti uri uwa he? Iwanyu bigenda bite? Ngo mu Rwanda nta freedom. Baba bakwemereye kutayigira, iyo uhagaze hejuru y'umunyarwanda umubuza gukora icyo ashaka. Ntibafite freedom kubera ko ari uko bababwira. Uri nde uhitiramo umunyarwanda uko akwiye kuba? Iwanyu uguhitiramo ni nde?
Isomo navanyemo, niba hari abatarajyaga babyemera nkanjye, hanze haba, abantu bakora batyo, ubu rwose noneho, wahura n'ikintu kabiri gatatu utabyemera ntube ufite ikibazo? Ubu tuzi ikibazo duhanganye nacyo. Iyo uzi ikibazo kirakemuka.
N'uyu munsi, kuba tutabona imfashanyo, we still much better… rwose, niba bibaye bityo uko twamera, kuraruta uko tutigeze tubaho mu buzima bw'u Rwanda.
Rero, ibi ndabivugira ntya, ndabisubiramo, kugira ngo iyi national prayer breakfast, ikwiriye kumvikana, kandi bihera mu bayobozi, ubwabo batumvise iki kibazo, u Rwanda ruzaba rufite ibibazo nyine, abayobozi, ni ngombwa kugira ngo abe ari bo biheraho. Ni bo ba mbere.
Rero rwose, bagenzi banjye, muzange kunyurwa n'ubusa (amashyi), unyurwa n'ubusa, aba ubusa, ahinduka ubusa, iyo wemeye kunyurwa n'ubusa, buriya rwose kaba kabaye. Wemera kunyurwa n'ubusa ukaba ubusa.
Bityo rero, iwacu hano, Singapo aho yavuye n'aho yagiye ntabwo ari ukurota, natwe twava aho turi, byose ni abantu, hari ya disiplini, muri sosayati ni ngombwa, niyo ituma abantu bakorana, bakora ibishoboka byose bakagera ku cyo bifuza; kandi kugira icyo uberaho, igihe cyawe kigashira ukagenda, ni ko abantu babaho?
Rero, ntimuzemere ko hari abantu bababera imana, nta bantu b'imana ku bandi, ntibibaho, kirazira. Abantu barabana, barahahirana, baruzuzanya, aliko bya bindi bavuze, ni bya sacrifice, ntibibe amagambo gusa, tubishyire mu bikorwa, buri muntu ku rwego rwe, agatanga ibyo ashoboye mu kuzuza inshingano ye, dufite n'ukuntu twakuzuzanya. Muri bwa butungane bw'ibintu.
Ndabashimiye cyane, nimuntumira iteka nishimiye kuza (amashyi), kuza kubana na mwe, kandi ubundi muranantumira mu nshingano zanjye, ntabwo nabinyura iruhande, nzajya mbikoresha nk'amahirwe, kubabwira ntibyananira, aliko nananirwa no kubahindura.
Murakoze cyane rero!"
Iyi nkuru ni iya Agnès Murebwayire
Ikuwe ku rubuga Democracy Humana Rights
Ishyizwe kuri RLP n'Ubwanditsi

Rwanda: Imiryango y’abihayimana irasaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’ubucamanza Mpuzamahanga gufatanya mu guta muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na bagenzibe kubera uburyo bishe urw’a gashyinyaguro Abihayimana


Imiryango y'abihayimana irasaba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hamwe n'ubucamanza Mpuzamahanga  gufatanya mu guta muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na bagenzibe kubera uburyo bishe  urw'a gashyinyaguro Abihayimana mu Rwanda. 

Imiryango y'abihaye Imana irasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zita muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana agashyikirizwa Ubutabera.
Nkukwo bamwe mubagize imiryango y'abihayimana bishwe urwagashinyaguro n'ingabo zahoze ari iza APR bicirwa ahantu hatari n'imirwano babigejeje k'Umuvugizi.com  barasaba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zifatanyije n'Ubutabera Mpuzamahanga gufata vuba na bwangu umwicanyi ruharwa ariwe Gen Innocent Kabandana urwanda rwohereje muri Amerika kugira ngo ahagarire igisirikare cyarwo nka Military attaché  mu gihe afite amaraso ku biganza kubera uruhare yagize mu kwica abihayimana kimwe na bagenzibe  bari bashinzwe kuyobora ingabo muri kariya karere ka  Kabgayi jenocide y'abatutsi ikirangira muri 1994. 
Izo ngabo zahoze ari iza APR zamfashe akarere ka Kabgayi ku itariki ya 2 z'ukwa Gatandatu 1994 zihasanga abasenyeri bagera kuri batatu harimo uwa Kabgayi , Byumba na Kigali hamwe n'abihayimana kimwe n'abaturage bari bashoboye kurokokana ariko ikibabaje n'uko abo basirikare ba RDF bigize abamarayika bikimura abo basenyeri mu birindiro byabo bakabaganisha mu ruhango bavugako ariho bagiye kubarindira umutekano ariko siko byaje kugenda dore ko iminsi mike nyuma yaho nanone baje kubimurira i Gakurazo ku mabwiriza ya Lt Gen Fred Ibingira hamwe Gen Major Paul Kagame wari icyo gihe Umugaba Mukuru w'Ingabo w'Ikirenga arinabwo baje kubica urwagashinyaguro. 
Mu gihe bicaga abo bihayimana , Lt Gen Ibingira Fred yaje guhamagara Perezida Kagame icyo gihe wari Umugaba Mukuru w'Ingabo w'Ikirenga amubwirako harimo n'umwana , perezida Kagame igitangaje nukwo yagaragaje ubutindi bukabije ubwo yabwiraga Gen Ibingira ko bica buri muntu wari muri icyo cyumba cy'inama aho biciye abo basenyeri .
Ubwo bwicanyi ndegakamere bukaba bwarashyizwe mubikorwa na Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na Brig Gen Wilson Gumisiriza bamaze gukora icyo gikorwa bagahamagara abaturage bari biganjemo abakristu babo basenyeri babashinyagurira uburyo bishe abasenyeri babo . 
Nubwo Ubucamanza bwa gisirikare cya RDF bwaje gukora ikinamico ngo buracira imanza abakoze ubwo bwicanyi ariko mu byukuri byari ukwikiza Ubutabera Mpuzamahanga "Pre emptying International Jurisdiction"dore ko urubanza rutari mu mucyo kandi nabayobozi ba gisirikare bapanze bakanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi na Brig Gen Innocent Kabandana abarimo ntibigeze bashyikirizwa urukiko icyo gihe  kugira ngo basubize impamvu bicishije ubugome ndegakamere abihayimana basanze i Kabgayi mu gihe bari banashoboye kurokoka interahamwe ariko abo basirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi ntibagira isoni zo kwica izo  nzirakarengane z'abihayimana . 
Nkuko amahanga arangajwe imbere n'ibihugu by'Uburayi hamwe na Leta Zunze Ubumwe z' Amerika yafashe iyambere gufata no kubaranisha abakoze jenoside y'abatutsi muri 1994, ninako agomba guha akato abasirikare ba RDF bazwiho kugira amaraso mu biganza nka Brig Gen Innocent Kabanda bityo bakanafatwa vuba na bwangu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera mpuzamahanga kubera  ubwicanyi ndegakamere bagiye bakorera abasiviri doreko abanyamategeko bavuga mu magambo y'icyongereza ko "Justice delayed is Justice denied".
 
Gasasira, Sweden
Byashyizweho na editor on Jan 13 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.