Pages

Monday, 21 January 2013

Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/01/21/ku-bw%E2%80%99amaco-y%E2%80%99inda-abase-ba-kagame-bamuhanuriye-ko-ngo-nta-ntambara-izaba-mu-rwanda/

Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda

bishop-charles-rw.jpgMu muco nyarwanda wo hambere, umuse yari umukuru w'umuryango. Umuse yabaga akomoka kandi mu muryango utandukanye n'uwo yabaga abereye mukuru akaba yari ashinzwe kumara imanza muri uwo muryango. Kumara imanza bikaba byari bivuze kuyobora imihango yose ya Kinyarwanda yabaga ijyanye cyane cyane no kubandwa no guterekera.

Impamvu rero iyi nkuru yacu twayigereranyije n'iy'abo base ni uko muri iyi minsi leta ya Kagame iri mu bibazo by'inzitane hari bamwe mu bitwa abanyamadini bamenyereye gucinya inkoro kwa Kagame bamuhanurira ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda ndetse hari n'abadatinya kumubwira ko azategeka u Rwanda ubuziraherezo banamubwira ko ngo ari intumwa y'Imana mu Rwanda.

Aba ariko babikorera gusa kuba ari abafana cyangwa se kuba bashaka gucinya inkoro ngo barebe ko amadini yabo yarebwa neza bityo bakabona uko bakomeza kwigarurira abayoboke ari nako babacuza utwabo bababeshya ko ari Imana yabatumye naho ubundi ntawe uyobewe ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda ndetse n'abanyekongo kugeza n'aya magingo akibukora.

Nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda tumaze iminsi 120 dusenga. Aya ni amagambo ya Bishop Charles Rwandamura Umuyobozi w'itorero UCC mu Rwanda (United Christian Church) bisobanura Ubumwe bw'Amatorero ya Gikristu, aho ku Cyumweru taliki 13 Mutarama 2013 mu muhango wo gusoza amasengesho y'iminsi 120 muri gahunda bise Humura Rwanda yatangaje  ko ngo nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda igihe Abanyarwanda bafata umwanya bagasengera igihugu.

Bishop Rwandamura ngo basengeye no ku mipaka y'u Rwanda bayisukaho amavuta ngo banavuza ihembe

bishop-rwandamura.jpg

Muri iyo minsi kandi ngo basengeye u Rwanda n'imipaka yarwo, ndetse ngo banageze kuri buri mupaka bawusukaho amavuta ari na ko ngo bavuzaga ihembe. Ibi byatumye twibaza impamvu z'uyu muhango maze tugerageza kureba mu mateka y'abanyarwanda bo hambere aho bakoraga imihango yo kubandwa no guterekera maze umuse akaba ariwe wagombaga kuyobora iyo mihango. Ni nacyo gituma ibi Bishop Rwandamura avuga ko bakoze bijya gusa n'ibyakorwaga kera kuko no muri iyo mihango yaba amavuta yaba n'ihembe byose byarakoraga kandi iyo abantu babaga bamaze kubandwa (kuko byari umuhango wemewe kandi wubahwaga mu banyarwanda) bavuzaga ihembe.

Bishop Rwandamura ngo ashingiye ku masengesho bakoze, ngo nta ntambara ishobora kugera mu Rwanda kuko ngo barusengeye bihagije. Umuntu akaba yakwibaza niba Imana yarabwiye Rwandamura ko iyo ntambara idashoboka koko kuko si ubwa mbere abanyarwanda basenga basaba ko intambara zitabageraho ariko zikanga zikaba. Muribuka ko mu myaka ya za 1990 na nyuma y'aho abanyarwanda bateraniraga kenshi mu nsengero basaba ko Imana yahagarika intambara. Mbese icyo gihe amasengesho rwandamura asenga ntiyabagaho?

Nk'uko Bishop Rwandamura abivuga ngo ayo masengesho yashyizweho n'ihuriro ry'amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda mu rwego rwo gusabira igihugu bitewe n'ibihuha by'intambara ngo byari bitewe n'intambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi w'Amatorero ya Gikirisito yigenga muri Afurika Nyamurangwa Fred akaba yaravuze ko ngo abayobozi b'amatorero na bo bafite inshingano zo gufasha inzego za Leta kuzana umutekano mu gihugu aho yagize ati "Abakirisito bakwiye gushishikarizwa gukunda igihugu, kugisabira no kucyitangira."

Ibi aba banyamadini batangaza bashobora kuba babiterwa n'uko hamaze iminsi havugwa agahenge nta mirwano ivugwa mu burasirazuba bwa Kongo ariko nk'uko twakomeje kubibabwira ni iherezo ry'umutwe wa M23 ndetse bikaba n'intangiriro y'irangira ry'ingoma ya Kagame kuko byanze bikunze iyi ntambara igomba kurangira ari uko Kagame avuye ku butegetsi. Niba Bishop Rwandamura Imana yaramubwiye ko Kagame atazava ku butegetsi kandi bifatiye kuri M23 azatubwire aho ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo guhiga umutwe wa M23 zagiye anatubwire niba iyo gahunda itakibaye kuko ni nayo izatuma ibintu bihindura isura mu Rwanda. Ntabwo turwanya ko Imana ishobora byose ko yabihindura ukundi ariko icyatumye Kagame ashora intambara muri Kongo kiracyahari kandi ni nacyo kizatuma atakaza ubutegetsi.

Bishop Rwandamura afite inshingano zo gusubira mu masengesho akabaza Imana niba hari ukundi bizagenda ngo Kagame aveho cyangwa niba atazavaho nk'uko byasaga n'ibiteganijwe mbere y'uko atangiza iriya ntambara ndetse akanatubwira niba abari bafite imigambi yo kumuvana ku butegetsi Imana yarabahinduye ubu bakaba bararetse iyo migambi. Azanatubwire icyo amagambo y'amaganya Kagame amazemo iminsi asobanuye aho avuga ko aho kwicwa no kubemera (abazungu) azicwa no kutabemera kandi ko aniteguye kuzasubira mu ndaki. Mbese iyo ndaki azayijyamo imbere mu gihugu cyangwa ni hanze yacyo kugirango twumve ko nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda?

Ibi byose ugereranije n'uko Bishop Rwandamura yatangaje ko igihugu bagisengeye bakamena amavuta ndetse ngo bakanavuza ihembe ngo bikaba ari byo Bishop ashingiraho atangaza ko nta ntambara izaba mu Rwanda nibyo byatumye iyi nkuru tuyiha umutwe ugira uti: Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda.

Idini rya UCC rikaba ryarageze mu Rwanda mu mwaka wa 2000 riturutse mu gihugu cy'Ubugande rikaba ryaratangiranye abayoboke 44 aho ngo ryari rifite intego yo guhuza abanyarwanda baciwemo ibice by'amoko muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwanditsi

Sunday, 20 January 2013

Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire

1) Victoire Ingabire, Victoire Intwari

http://nonstandards.e2bm.com/tantevicky/jah/IngabireKuGisozi.mp3

2) Victoire, Intsinzi Ihoza Amarira y'Abanyarwanda Bose, Ingabire y'Imana

http://nonstandards.e2bm.com/tantevicky/jah/V2010Song.mp3

Nyuma y’uko twanditse inkuru ku itahuka ry’uwitwa Eugene Ndahayo abantu bavuze byinshi ndetse bamwe baranatwandikira


Nyuma y'uko twanditse inkuru ku itahuka ry'uwitwa Eugene Ndahayo abantu bavuze byinshi ndetse bamwe baranatwandikira

rwanda-in-liberation-process.gif

Nyuma yo kubagezaho inkuru ijyanye n'itahuka rya Ndahayo Eugene, abantu  baratwandikiye badusaba ko ubutumwa bwabo twabushyira ahagaragara ariko amazina yabo ntituyatangaze kuko bari mu Rwanda batinya kugirirwa nabi n'ubutegetsi. Niba nawe wifuza kugira icyo uvuga ku nyandiko zacu andika igitekerezo cyawe munsi ya buri nkuru tubagezaho cyangwa utwandikire kuri rwandaliberation@gmail.comcyangwa kuri facebook kurihttp://www.facebook.com/pages/Rwandans-Mobilisation-for-Liberation/373159352727659

Ubutumwa umukunzi wacu yatwandikiye buragira buti:

Abatavuga rumwe na leta ya Kagame muri iki gihe bashobora guhura n'ibibazo bikomeye bibaturutseho nibatitonda.

N'ubwo muri iki gihe havugwa ihungabana rikomeye ry'ubutegetsi bwa Kagame kugeza aho na we ubwo abona ko ubutegetsi bwe bushobora guhura n'ibibazo bitoroshye muri uyu mwaka wa 2013 kandi ugasanga ibyo bibazo byaratewe n'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bahagurukiye kumurwanya bashyizeho umwete, abatavuga rumwe na we badashishoje nabo bashobora guhura n'ibibazo bikomeye ndetse bishobora no gutuma Kagame yisubiza imbaraga yari afite mbere akabarandurana n'imizi ku buryo kongera kubyutsa ibikorwa byo kumurwanya byazasaba imbaraga zidasanzwe ndetse n'abari baratangije ibyo bikorwa batakibibarizwamo.

Impamvu yo kubandikira muri aya magambo ni uko hari ibimenyetso bimwe byatangiye kugaragara ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali bashobora ubwabo gukora ibikorwa bibasenya ku buryo byatuma gukuraho ubutegetsi bwa Kagame baba batakibishoboye. Ibi bimenyetso kandi na Kagame ubwe ashobora kuba yaramaze kubibona ku buryo yatangiye gukoresha propaganda mu baturage agamije kubumvisha ko itegeko nshinga ryahinduka akongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017. Niba amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame adahinduye uburyo bw'imyumvire n'imikorere, gukuraho ubutegetsi bwa Kagame nabiharire abavuka ubu kuko bo nibakomeza inzira bakoreramo ubu ndabarahiye baraba barota.

Ibibazo bishobora gutuma aya mashyaka adakuraho ubutegetsi bwa Kagame kandi birabonwa ubu n'abanyarwanda batari bake ndavuga abo turi kumwe mu gihugu. Kubera ko nanjye kimwe n'abandi banyarwanda batabarika nshishikajwe n'uko ubu butegetsi bwavaho, izo mpamvu sinshaka kuzivuga kuko nzi neza ko byaha icyuho leta ya Kagame ikaba yahita izifatiraho igasenya ayo mashyaka burundu ndetse ikanayarandurana n'imizi. Gusa abayobozi b'amashyaka agaragaza ko yokeje igitutu Kagame (FDU, RNC, PS na PDP niba hari ayo nibagiwe avugwa hano mu Rwanda ambabarire) nibajye hamwe cyangwa uko babigenza nibo babizi ariko bazahure amashyaka yabo kuko bigaragara ko nibakomeza kugenda intatane bazaba nka bwa bushwiriri. Bambabarire simbatuka ahubwo ni inama n'igitekerezo nabagezagaho.

Ikindi ni uko hano mu Rwanda abanyarwanda tuzi ukuri kw'ibibaho n'ubwo twicecekera. Guceceka ntibivuga ko tudakurikira ahubwo ni ubwoba mwese muzi ko aribwo bwokamye abanyarwanda twese kandi ntawabiturenganyiriza keretse utazi ubugome bw'ingoma ya Kagame. Ndi umwe mu bakunze gusoma amakuru ku mbuga zitandukanye za internet aho nakomeje kujya mbona ko hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuba bajya muri opposition bagamije gusa kumenyekana cyangwa gushaka indonke ndetse no gushaka ubutegetsi nyamara binagaragara ko nta n'icyo bamariye abaturarwanda bicwa n'ubutegetsi bubi bwa Kagame.

Amakuru yanyuze kuri uru rubuga avuga ibyerekeranye n'itahuka ry'uwitwa Ndahayo Eugène narayasomye nakurikirana ibyo benshi bayavuzeho. Ikigaragara muri ibyo ni uko abantu benshi batazi iyo bava n'iyo bajya kuko icyo dukeneye hano i Rwanda ni uko Kagame na FPR bava ku butegetsi tugahumeka. Gusa intambwe yari imaze guterwa abanyarwanda turayishima n'ubwo dukeneye ko ibintu byakwihuta. Ariko niba bikomeje uko bimeze n'ubundi turacyakomeza kwipfira ntawe uzadutabara tubona vuba aha. Abanyarwanda benshi nkanjye bifuza ko Kagame yavaho tugahumeka dushima ibikorwa bya Boniface na bagenzi be bari hano mu Rwanda ku buryo ubarwanya tutatinya kuvuga ko yaguzwe na FPR nk'abandi bose yaguze. Twemera kandi uburyo twumva ko FDU na RNC bakorana mu gushaka uko bahirika ubutegetsi bw'igitugu cy'abicanyi ariko mu ikurikirana twasesenguye dusanga hari ibitagenda neza kandi ibyo Kagame na we ubanza yaba yarabiteye imboni ku buryo nimutitonda arabasenya asigare yidegembya nk'aho mutigeze mubaho.

Ngiyo inama yanjye n'abandi bagenzi banjye dushyigikiye ibikorwa byanyu kandi nimuhindura imikorere muzabona ababafasha benshi ariko nimubyima amatwi nta kundi tuzahora ku ngoyi idashira ya Kagame na FPR.

Ubu butumwa mwe abandika kuri Rwanda in Liberation Process mumbabarire mubungereze ku basomyi banyu kuko ibitekerezo bibukubiyemo mbisangiye n'abandi banyarwanda batari bake.

Mugire amahoro.

Iyi nkuru yakiriwe kandi ishyizwe ku rubuga
Rwanda in Liberation Process na
Ubwanditsi


Saturday, 19 January 2013

Rwanda in Liberation Process



eugene.jpg

Amakuru avugwa mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame ni uko ngo umwe mu bahoze ari umuyobozi w'ishyaka rya FDU-Inkingi rikibarizwa ku mugabane w'Uburayi ngo yaba agiye gutahukwa i Kigali aho bivugwa ko ngo yaba yariyunze ku butegetsi bwa FPR akaba ndetse ngo ashobora kuzaba atashye kubufasha muri ibi bihe bikomeye burimwo akabufasha gusenya iryo shyaka ridacana uwaka na FPR. Uwo akaba ngo ari uwitwa Eugene Ndahayo wari wungirije Victoire Ingabire igihe yari ataratahuka mu Rwanda akaba nyuma yarashyizwe muri gereza kuko ngo FPR yatinyaga ko yayinyaga ubutgetsi akoresheje abaturage.

Amakuru aravuga ko uwo Ndahayo ngo yaba yarumvikanye na nyakwigendera Inyumba Aloysia aho ngo yaba yaramuhaye akayabo k'amafaranga bakumvikana kuzamufasha gusenya ishyaka yahozemo kandi koko ngo hari ibimenyetso byerekana ko ngo yatangiye uwo mugambi aho ngo yigeze gutangaza ko ishyaka arishubije i Burayi ndetse ngo akanaba yarihaye umwanya wa perezida w'inzibacyuho muri iryo shyaka. Uwo mwanya ngo ukaba ari nawo yitegura gutahukana ukazamufasha kwirenza abitwa ba Boniface dukunze kumva kenshi ku maradiyo bavuga iby'akarengane k'abarwanashyaka babo n'ak'abanyarwanda muri rusange. Uyu ndahayo rero ngo agiye gutahuka kubirangiza byose kandi ngo azataha avuga ko agiye guhangana na FPR nk'uko Frank Habineza wa Green Party na we ngo yabigenje mu rwego rwo kujjijisha.

Andi makuru nanone aravuga ko ngo umubyeyi wa Ndahayo aherutse kwitaba Imana ahahoze ari Gitarama imihango yo kumushyingura ngo ikaba yarayobowe na Bernard Makuza wahoze ari minisitiri w'intebe ubu akaba ari umusenateri. Ngo hari kandi na Wilson Gumisiriza umusirikari uzwi cyane mu mfu z'abanyarwanda batagira ingano muri 1994 hakavugwa cyane abihaye Imana b'i Kabgayi biciwe i Gakurazo mu kwezi wa 6 1994 igihe FPR yari imaze gufata agace bari barimo.

Aya makuru y'itahuka rya Ndahayo niba ariyo abahanganye na Kagame muratange ku mazi kuko ibyonnyi byaba byiteguye kubononera kandi byagaragaraga ko mufite intambwe nziza n'ubwo nta byera ngo de ariko ibyo mwagezeho abanyarwanda benshi barabishima.

Tuzakomeza tubikurikirane ariko nimubona bibaye muzamenye ko twababuriye kandi ntimuzatume ba rutemayeze babangiriza ibyo mwavunikiye kubera inda  za bamwe zasumbye indagu kandi mumenye ko iyo mikino bayimenyereye kuko bayivukiyemo bakaba bayisaziyemo.

Ubwanditsi

Thursday, 17 January 2013

Inuma news: amakuru anyuranye k'urwanda


17 January 2013 00:22 NewsLetter


InumaNews.com

The truth of what happened and is happening in Rwanda


---

---

Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n'abasirikari none yaburiwe irengero.

Thursday, 17 January 2013 00:12

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, akagali ka Higiro, umudugudu w' Uruvugizo haravugwa inkuru y'ishimutwa ry'umusore w'imyaka 27 witwa Kabirikagwe Jean Paul bakunda kwita Rukara, washimuswe n'abasirikari bakorera muri uwo murenge bafite inkambi mu ishyamba rya paruwasi ya Higiro. Icyi gikorwa ngo kikaba cyarabaye tariki ya 4 Mutarama 2013. Uyu musore ngo wari waragiye gupagasa i Burundingo yahamagawe kuri telefone n'inkeragutabara ikorera ku murenge wa Nyanza yitwa Munyaneza imubwira ko hari amahugurwa abateganyirijwe yo kujya mu butumwa bw'amahoro iDarfurmaze ngo iyo nkeragutabara imusaba guhita aza ngo adacikanwa n'ayo mahirwe. Uwo musore akihagera ngo yahise afatwa n'abasirikari baramuboha baramutwara kuva icyo gihe umuryango we ukaba utaramuca iryera.

Uyu musore yari yarasezerewe mu ngabo nyuma yo gutahuka ku bushake avuye mu gihugu cya Congo, akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ashubijwe mu buzima busanzwe. Uyu musore w' imfubyi ariko akaba yarerwaga kuva mu bwana n'umukecuru witwa Niyizurugero Florida ubu ngo yasiragiye ahantu hose harimo n'aho kuri iyo nkambi ya gisirikari yamufatiye umwana ariko ngo akabwirwa ko umwana we yoherejwe ibukuru, maze ngo bamutegeka kugira ibanga iby'iryo zimira ry'uwo mwana we.

Iki kibazo cyo guhiga no gushimuta abasore kikaba giteye inkeke mu bice bitandukanye by'igihugu aho bamwe batamenya icyo bazira, hari ababwirwa ko bazira kuba bari mu mashyaka atavugarumwe na FPR nk'uko uwitwa Théophile Ntirutwa utuye mu karare ka Gasabo,umurenge wa Remera akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo I, nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi kugeza n'ubwo yafungiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe azira ngo kuba umuyoboke w'ishyaka FDU-Inkingi agasabwa kurivamo ariko akabyanga ubu yameneshejwe iwe n'abasirikari banategeka ubuyobozi bw'umudugudu kutazongera kumwemerera gutura muri uwo mudugudu. Hari n'abandi ngobarigufatwa babwirwa ko bakekwa kubabarigushaka kujya muri FDRL ariko ikibabaje kirimo ni uko badafatwa mu buryo bwemewe n'amategeko ngo niba hari nicyo bakurikiranweho bakibazwe mu buryo bwubahirije amategeko.


Leta y'Urwanda irategurarira abaturage bo mu majyaruguru n'iburengerazuba bw'urwanda umutekano muke ushobora kuvuka muri izo ntara

Wednesday, 16 January 2013 23:58

Kagame Imbere  y'abaturage b'akarere ka Nyamasheke mu ntara y'Uburengerazuba taliki 16 Mutarama 2013

Nyamasheke-Perezida Kagame akomeje uruzunduko rw'akazi agirira mu karere ka Nyamasheke,nyuma yo kumva ijambo yagejeje ku bari aho yibanze cyane cyane ku kibazo cy'umutekano kandi leta idahwema kuvuga ko mu Rwanda umutekano ari wose! Ibi biragaragaza ko hari ikintu leta izi idashaka gushyira ahagaragara,nta kuntu umutekano waba wagarutse hejuru kuri liste y'ibintu bihangayikishije leta niba ntacyo yikanga.Umutekano rero wananiye leta sinzi uko abaturage bazawurinda keretse niba ari nka bimwe uwahoze ari ministre w'intebe Jean Kambanda yabwiye abaturage ko bajya mu mirima bagahinga babona inyenzi bakarasa nyuma bagakomeza akazi kabo.Ese Kagame yaba ategurira abaturage bo muri ako karere intambara ijobora kuhaturuka ka tubitege iminsi.Perezida kagame kandi yabwiye abo baturage ko nta majyambere aba mu bitutsi ko ibitutsi ari igihombo! Mwese muzi ibitutsi bihora bimuva mu kanwa ukibaza uti se Perezida Kagame koko aba agirango abantu nta bwenge bagira?

Taliki 16 Mutarama 2010 taliki 16 Mutarama 2013, imyaka itatu irashize intambara yo kurwanya igitugu cya FPR mu mahoro itangijwe ku mugaragaro

Wednesday, 16 January 2013 21:24

Nk'uko bigaragara mu mutwe w'iyi nyandiko ni ku italiki 16 Mutarama 2010 Madame Victoire Ingabire Umuhoza asesekaye i Kigali aho yatangije urugamba rw'amahoro rwo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR ubu uru rugamba rukaba rusa n'urugana ku iherezo ryarwo aho ubu leta yahawe akato n'isi yose ikaba isigaranye gusa ubucuti n'izindi leta zisanzwe zizwi cyane mu gutegekesha igitugu ndetse ubu Kagame akaba ashyirwa ku rutonde rwa gatanu mu bategetsi bo ku isi bategekesha igitugu. Ibi bikaba bifite ingaruka zikomeye zizatuma ubu butegetsi bwihuta kuvaho kuko n'ingamba zose zafashwe kugirango abaturage bahumeke biruhutse ibibi byose bakorewe kandi bagikorerwa n'ubwo butegetsi.

ESE ABARENGANYA ABANDI HARI UBWO NABO BIBUKA KO BIGEZE KURENGANYWA ?

Wednesday, 16 January 2013 20:27

 

Mu minsi ish

Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n’abasirikari none yaburiwe irengero. | FDU Rwanda


Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n'abasirikari none yaburiwe irengero.

Kigali, kuwa 16 Mutarama 2013

 

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, akagali ka Higiro, umudugudu w' Uruvugizo haravugwa inkuru y'ishimutwa ry'umusore w'imyaka 27 witwa Kabirikagwe Jean Paul bakunda kwita Rukara, washimuswe n'abasirikari bakorera muri uwo murenge bafite inkambi mu ishyamba rya paruwasi ya Higiro. Icyi gikorwa ngo kikaba cyarabaye tariki ya 4 Mutarama 2013. Uyu musore ngo wari waragiye gupagasa i Burundingo yahamagawe kuri telefone n'inkeragutabara ikorera ku murenge wa Nyanza yitwa Munyaneza imubwira ko hari amahugurwa abateganyirijwe yo kujya mu butumwa bw'amahoro iDarfurmaze ngo iyo nkeragutabara imusaba guhita aza ngo adacikanwa n'ayo mahirwe. Uwo musore akihagera ngo yahise afatwa n'abasirikari baramuboha baramutwara kuva icyo gihe umuryango we ukaba utaramuca iryera.

Uyu musore yari yarasezerewe mu ngabo nyuma yo gutahuka ku bushake avuye mu gihugu cya Congo, akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ashubijwe mu buzima busanzwe. Uyu musore w' imfubyi ariko akaba yarerwaga kuva mu bwana n'umukecuru witwa Niyizurugero Florida ubu ngo yasiragiye ahantu hose harimo n'aho kuri iyo nkambi ya gisirikari yamufatiye umwana ariko ngo akabwirwa ko umwana we yoherejwe ibukuru, maze ngo bamutegeka kugira ibanga iby'iryo zimira ry'uwo mwana we.

Iki kibazo cyo guhiga no gushimuta abasore kikaba giteye inkeke mu bice bitandukanye by'igihugu aho bamwe batamenya icyo bazira, hari ababwirwa ko bazira kuba bari mu mashyaka atavugarumwe na FPR nk'uko uwitwa Théophile Ntirutwa utuye mu karare ka Gasabo,umurenge wa Remera akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo I, nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi kugeza n'ubwo yafungiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe azira ngo kuba umuyoboke w'ishyaka FDU-Inkingi agasabwa kurivamo ariko akabyanga ubu yameneshejwe iwe n'abasirikari banategeka ubuyobozi bw'umudugudu kutazongera kumwemerera gutura muri uwo mudugudu. Hari n'abandi ngobarigufatwa babwirwa ko bakekwa kubabarigushaka kujya muri FDRL ariko ikibabaje kirimo ni uko badafatwa mu buryo bwemewe n'amategeko ngo niba hari nicyo bakurikiranweho bakibazwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rigaya bikomeye imyitwarire nk'iyi igayitse ikunze kuranga inzego z'umutekano, aho zifata abantu mu buryo butubahirije amategeko kugeza n'ubwo zitoteza abanyarwanda bazira uburenganzira bemererwa n'Itegeko-Nshinga ryo kuba bahitamo ku bushake ishyaka rya polikiti bayoboka.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasaba Leta ya FPR guhagarika ibi bikorwa byo gushimuta abaturage maze ukekwaho icyaha runaka akakibazwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya ntawe uhutajwe.

 

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

 

Rwanda: Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakorera mu bihugu bigera kuri 5 kubera ikorosi rikomeye amaze kugeramo rya diplomasi

http://www.umuvugizi.com/?p=7440

Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakorera mu bihugu bigera kuri 5 kubera ikorosi rikomeye amaze kugeramo rya diplomasi

Umunyagitugu Kagame akomeje kubyina muzunga kubera ikurosi rikomeye agezemo rya politiki
Mu rwego rwo gukora uko ashoboye kugira ngo agume kubutegetsi arinako ayoboresha igitugu abaturage be, perezida Kagame yahamaje ba maneko babarizwaga mu bihugu bigera kuri bitanu aribyo Leta Zunze Ubumwe z' Amerika , Ubuhinde , Kenya , Canada hamwe na Geneve.
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame hamwe no muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yemeza ko perezida Kagame yahamagaje aba ba maneko bakoreraga muri ibyo bihugu kubera kunanirwa kwica no guhashya abatavuga rumwe na we, inzego za Kagame zikaba zibarega kujenjeka mu kazi kabo gasanzwe ka buri Munsi.
Bamwe muri abo ba maneko bakoreraga muri ibyo bihugu twavuze haruguru bagomba kuryozwa umwete mucye hamwe no kudashobora gukorera Leta ngome ya perezida Kagame nkuko bikwiriye doreko babarega ibirego birimo no kunanirwa kwigarurira cyangwa kwirenza abatavuga rumwe na Perezida Kagame bakomeje kwiyongera uko bucyeye muri ibyo bihugu babarizwagamo.
Umuvugizi ukaba unafite amakuru ahamya ko umujyanama wa mbere muri ambasade y'Ubusuwisi (Suisse) yikuye ku mirimo itanga n'imfunguzo z'ibiro kugeza ubu tukaba tutaramenya igihugu yahungiyemo.
Kuva ku itariki ya 10/01/2013, Kayitare nibwo yatanze ifunguzo z'ibiro arinabwo yaje kuburirwa irengero doreko yaba umuryango we cyangwa abakozi bakoranaga batazi aho yaba aherereye , uretse ko ashobora kuba akihishe kubera impamvu z'umutekano we .
Kugeza ubu tukaba  turamenya impamvu nyirizina zatumye Kayitare ahamagazwa kitaraganya i Kigali ataranarangiza ubutumwa bwe bw'akazi bishobora no kuba nyirabayazana mu uguhunga kwe ariko nkuko amakuru dukura ahantu hizewe hafi n'abakozi ba ambasade abihamya ,  yemezako kw'itariki ya 14/01/2013 , ambasade y'urwanda mu bu Suwisi yandikiye Kayitare urwandiko umuvugizi washoboye kubonera copie rwemeza ko Kayitare atakiri umukozi wa ambasade y'urwanda mu bu Suwisi.
Kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza impanvu umunyagitugu Kagame yitwara gutyo mu gihe ageze mu ikurosi rya diplomasi ryatewe n'uruhare afite mu ntambara irimo kubera muri Kongo yitwikirije umutwe wa M23 ukomeje kwisasira imbaga z'inzir karengane z'a banyekongo igamije gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Perezida Kagame akaba yarakunze kwamamara muri ibyo bikorwa bye by'ubwicanyi akoresheje ba maneko ba za ambasade aho bagiye bahiga abatavuga rumwe nawe babarizwa muri Suwede , Ubwongereza ,Leta Zunze z'Amerika hamwe no mubindi bihugu by'Afurika ariko iyo migambi ye y'ubwicanyi  ikaba yarakunze kumupfubana.
Muri ibyo bikorwa bye by'ubwicanyi byamuranze mu minsi ishize, n'uburyo yashatse kwisasira uwahoze ari Umugaba mukuru w'ingabo ze Gen Kayumba Nyamwasa , akaba atanateze kwibagirana mu mateka y'urwanda kubera ubugome yicishije uwahoze ari umunyamabanga wungirije w'ishyaka rishinzwe Ibidukikije na Demokrasi André Kagwa Rwisereka hamwe n'umwanditsi w'ungirije w'ikinyamakuru Umuvugizi Rugambage Jean Leonard wishwe n'abasirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame kimwe n'abandi benshi nabo yagiye yica muri ubu buryo .  
Gasasira, Sweden 
Byashyizweho na editor on Jan 17 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.