Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Saturday, 20 April 2013
Rwanda: Dufite ubumwe nta kintu na kimwe kiri kuri iyi si tutagiraho uruhare
Friday, 19 April 2013
Perezida Kagame mu bikorwa by’ubujura bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry’Uburayi
Perezida Kagame mu bikorwa by'ubujura bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry'Uburayi kugirango azabone akayabo ka miliyoni magana ane z'amadolari yo gushora mu bucuruzi bwe bwite
Thursday, 18 April 2013
Rwanda: Abunganira Madame Ingabire Umuhoza mu rubanza batangiye gusobanura impamvu nyamukuru zatumye uwo bunganira atarabonye ubutabera mu Rukiko rukuru.
Kigali kuwa 18 Mata 2013Abunganira Ingabire Victoire babwiye Urukiko rw'Ikirenga ko ukubogama gukabije k'Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba uwo bunganira atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko.Kuri uyu munsi wa gatatu hakomeje urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi , Mme Ingabire Victoire aho yahawe ijambo ngo akomeze atange impamvu z'ubujurire bwe mbere yuko abamwunganira nabo bahabwa ijambo. Ingabire akaba yagarutse ku cyaha gishya cyo gupfobya Genocide yahamijwe n'Urukiko Rukuru, aho yagaye umucamanza akavuga ko yamuhamije icyi cyaha agendeye ku marangamutima aho uyu mucamanza yifashishije ibimenyetso Ingabire yari yashyikirije urukiko kuri za raporo zitandukanye zirimo n'iza Loni zisobanura ibibyanye na Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by'intambara ndetse n'ibyaha byibasiye inyokomuntu maze umucamanza akemeza ko Ingabire avugisha raporo ibyo zitavuze. Aha niho Ingabire yabwiye urukiko ko kuba umucamanza yemera gusa Genocide yakorewe abatutsi ntiyemere ko habayeho n'ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n'ibyaha by'intambara nkuko binemezwa n'amategeko yashyizeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ibi ni amarangamutima yuyu mucamanza, kandi kuba umucamanza yahana umuntu akurikije amarangamutima byaba bibabaje.Ingabire yanavuze ko usibye nuru rukiko rwa Arusha hari n'izindi raporo zagiye zigaruka kubyaha by'intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu . Mu gukomeza kwerekana ingingo zirengagijwe mu Rukiko Rukuru, Ingabire yabwiye umucamanza ko mu kumuhamya ibyaha hirengagijwe ingingo ya 17 y'Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi. Ingabire akaba atumva ukuntu yahanirwa ibyaha byakozwe n'abandi nkuko urukiko rushaka kumugerekaho ibyaba byarakozwe n'abarwanyi ba FDLR ndetse n'abagiye boherereza amafaranga bamwe muri aba barwanyi maze urukiko rugashaka kubibaza Ingabire kandi nta nahamwe rwerekana izina rye mu mpapuro z'iyoherezanya ryayo mafaranga. Ingabire kandi yanagarutse no mu kwivuguruza k'umucamanza, aho hamwe usanga yemeza ko nta mugambi numwe ugaragarira mu bimenyetso Ingabire yaba yarigeze agira wo kuvanaho Leta usibye uwo kunyura mu matora ariko uwo mucamanza agahindukira agahamya Ingabire icyaha cy'ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho ! Ingabire akaba yashoje asaba Urukiko rw'Ikirenga kumurenganura.Nyuma yibi bisobanuro ahagana mu ma saa sita n'igice z'amanywa, Urukiko rw'Ikirenga rwahaye ijambo umunyamategeko Me.Gatera GASHABANA wunganira Madame Ingabire Victoire. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko uwo yunganira atigeze ahabwa ubutabera butabogamye . Aha uyu munyamategeko yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko igihe cy'urubanza mu Rukiko Rukuru mu mizi ihame ryo gufatwa nk'umwere kugeza umuntu akatiwe ritubahirijwe kuko uwo yunganira haba ubushinjacyaha haba n'umucamanza bamufataga nk'umunyabyaha kugeza nubwo umucamanza yifataga nk'umushinjacyaha kugeza ubwo uwo yunganira yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza tariki ya 16 Mata 2012 kubera kubona ko nta butabera uru rukiko rwari kumuha. Me. Gatera yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza mu Rukiko Rukuru kwanatumaga abunganira Ingabire bibasirwa n'abashinzwe umutekano kugeza ubwo bakorerwaga isakwa ridasanzwe bonyine nyamara ubushinjacyaha bwo ntiburikorweho nyamara amategeko agenga umwuga abagenera uburenganzira bumwe burimo ndetse n'ubudahangarwa bagomba guhabwa iyo bari mu murimo wabo.Me.Gatera Gashabana yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko mu gihe cy'urubanza mu Rukiko Rukuru barugejejeho inzitizi zirimo ukudasubira inyuma kw'itegeko mpanabyaha, ndetse n'inzitizi z'ubushobozi bw'Urukiko Rukuru mu kuburanisha bimwe mu byaha uwo yunganira yaregwaga, ariko urukiko ntirugire icyo rubivugaho ahubwo icyemezo kuri izo nzitizi kigatangirwa ahandi hatari mu rubanza aho umuvugizi w'inkiko z'uRwanda ariwe watangazaga ibigomba gukurikizwa abinyujije mu itangazamakuru kandi koko bagaruka mu rubanza ibyatangajwe akaba aribyo bikurikizwa. Kuri Me. Gatera iki akaba ari ikimenyetso cy'ukutigenga k'umucamanza. Me Gatera Gashabana akaba yanavuze ko uku kubogama k'umucamanza kwageze naho yiha uburenganzira bwo kubatuka no kubakangisha ko umurimo wabo w'ubwunganizi ashobora kuwuhagarika burundu.Uyu munyategeko kandi yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza kwatumye n'umutangabuhamya wuwo yunganira yarahutajwe urukiko rukaruca rukarumira, ibi bikaba byarahutaje ihame ryo kureshya kw'ababuranyi imbere y'umucamanza ari nabyo ntandaro simusiga yo kuba uwo yunganira yarageze naho ahamywa n'Urukiko Rukuru ibyaha ubushinjacyaha butigeze buregera nyuma yaho Urukiko Rukuru rubuze ikimenyetso na kimwe rwaheraho ruhamya Mme Ingabire ibyaha 6 ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko maze ahubwo agahamywa ibindi byaha bibiri icyo gupfobya genoside n'icy'ubugambanyi kandi ibi byaha nta na hamwe byigeze biregerwa nta n'aho uwo yunganira yigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha. Kuri Me. Gatera ubu bubasha umucamanza yihaye bwo gutanga inyito y'ibyaha bukaba butarubahirije ibitegenywa n'amategeko .Nkuko bisanzwe iburanisha rikaba ryahagaritswe saa saba maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki ya 22 Mata 2013 Me. Gatera Gashabana akazakomeza asobanura impamvu z'ubujurire kuwo yunganira.FDU-InkingiBoniface TwagirimanaUmuyobozi wungirije w'agateganyo.
--
DON'T GIVE UP, HE WILL NEVER JAIL A WHOLE NATION" (Mrs. Victoire Ingabire, Kigali Maximum Prison, 5 November 2010)
UBUKUNGU BW’U RWANDA : IMIBARE ITAGIZE AHO IHURIYE N’UKURI!
UBUKUNGU BW'U RWANDA : IMIBARE ITAGIZE AHO IHURIYE N'UKURI!
RadioItahuka
UBUKUNGU NDESTE N'IMIBEREHO Y'ABATURAGE MU RWANDA
RadioItahuka
Abamotsi ba Perezida Kagame bakomeje gutera ubwoba abayoboke bakuru ba FPR, babumvisha ko hagomba kuvugururwa Itegeko Nshinga kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuziraherezo
Abamotsi ba Perezida Kagame bakomeje gutera ubwoba abayoboke bakuru ba FPR, babumvisha ko hagomba kuvugururwa Itegeko Nshinga kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuziraherezo
Impunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda ziratabaza
Impunzi z'abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda ziratabaza
Rwanda: Ingabire Victoire arasaba urukiko rw’ikirenga kumurenganura kuko ibyaha yari yararezwe n’ubushinjacyaha yabigizweho umwere ahubwo akaba yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2024
(332)
-
▼
November
(35)
- [Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Na...
- [Rwanda Forum] Police Discover Skull Inside Nairob...
- [Rwanda Forum] A Kaaga kagwiriye u Rwanda!
- [Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Re: Watch "Paul Kagame & Yoweri Mus...
- [Rwanda Forum] Watch "Paul Kagame & Yoweri Museven...
- [Rwanda Forum] Genocide mu Rwanda yarateguye cyang...
- Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yak...
- [Rwanda Forum] Re: URGENT SCANDAL ENTRE LE PREMIER...
- [Rwanda Forum] Financement des crimes de guerre, c...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Ikibazo cya Kagame na Victoire Inga...
- [Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifa...
- [Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Uba...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Kagame muri Unity Club ati Ingabire...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Re: Re : Umu Triple i (Intore-Inyen...
- [Rwanda Forum] Federal Appeals Court Allows Most L...
- [Rwanda Forum] Trump Picks RFK Jr. as Secretary of...
- [Rwanda Forum] Qu’est-ce que l’élection de Donald ...
- [Rwanda Forum] Trump just started a war against th...
- [Rwanda Forum] NGO ITORWA RYA TRUMP RIVUGA ITSINDW...
- [Rwanda Forum] Voici pourquoi la diplomatie du Gou...
- [Rwanda Forum] Fw: 08/11/2024: 30 ans du TPIR- ? a...
- [Rwanda Forum] ITORWA RYA PRESIDA TRUMP WARI WANZW...
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par...
- [Rwanda Forum] Kabarebe yaba Ategurwa Gusimbura Ka...
- [Rwanda Forum] Rwanda's Strained Relations with Ne...
- Re: [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eug...
- [Rwanda Forum] Abatutsi barirata, ni aho genocide ...
- [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eugène ...
- [Rwanda Forum] Comment Tshisekedi a été reçu au so...
- [Rwanda Forum] Kamala Harris and the revolt agains...
-
▼
November
(35)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|