Pages

Saturday, 20 April 2013

Rwanda: Dufite ubumwe nta kintu na kimwe kiri kuri iyi si tutagiraho uruhare

Tariki ya 6 Ugushyingo, 2011, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi Mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, yandikiye Perezida Kagame ibarwa amusaba kumurenganura.

Mu gusoza ibarwa ye, Mme Ingabire yagize ati:

"Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w'igihugu cyacu, igihe namaze mu mahanga nitegereje isi n'Abanyarwanda. 
Nabonye dufite byinshi cyane twageraho dufatanirije hamwe mu miryango ya politiki inyuranye duturukamo. 


Friday, 19 April 2013

Perezida Kagame mu bikorwa by’ubujura bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry’Uburayi


Perezida Kagame mu bikorwa by'ubujura bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry'Uburayi kugirango azabone akayabo ka miliyoni magana ane z'amadolari yo gushora mu bucuruzi bwe bwite

Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukora ubu bujura ndengakamere, aho hafi 60% z'ayo mafaranga yatse, azayashora mu bucuruzi bwe bwite.
Itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko Leta ya perezida Kagame irimo gusaba amadeni ku isoko ry'ibihugu by'i Burayi, ivuga ko izakoresha mu bikorwa by'iterambere, ikaba yaramaze kugwatiriza igihugu kugirango ibone akayabo kagera kuri miliyoni magana ane z'amadolari.
Igitangaje muri ibi byose nuko byagaragaye ko umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukora ubu bujura ndengakamere, aho hafi 60% z'ayo mafaranga yatse, azayashora mu bucuruzi bwe bwite.
Muri ubu bujura Kagame avuga ko muri izi miliyoni zose yatse, magana abiri z'amadorari muri zo azazikoresha mu bikorwa byo kwishyura amadeni yagiye yaka yo kubaka inyubako ye bwite, Convention Center, ibarizwa ku Kacyiru hafi ya banki ya gisirikare, CSS, ayandi ngo akaba azayashora mu bikorwa by'igenamigambi ry'iterambere rya Rwanda Air, iyo Rwanda Air ikaba na yo ibarizwa mu masosiyete ye bwite agize Crystal Ventures. Andi mafaranga agera kuri miliyoni ijana na mirongo itanu z'amadolari azava kuri iyi nguzanyo, akaba azakoreshwa mu bikorwa byo kurangiza inyubako ya perezida Kagame yavuzwe hejuru, ari yo Convention Centre.
Ibi bikaba bivuze ko miliyoni mirongo itanu zonyine ari zo zizashorwa mu gikorwa gifitiye igihugu akamaro, aho ziteganyijwe kubakwamo urugomero rw'amashanyarazi.
Nubwo perezida Kagame yari asanzwe avugwa mu bikorwa by'ubujura butandukanye, ubwo noneho arimo gukora ubu bwo kugwatiriza igihugu kugirango abone akayabo katabarika ko gushora mu bucuruzi bwe bwite, ni bwa bundi bwitwa ubw'isiha rusahuzi. Mirongo itandatu ku ijana y'aka kayabo kose, kazakoreshwa ku mushinga w'iyo nyubako ya Convention Centre, ibi bikaba na none mu gihe ako kayabo kazishyurwa sosiyete ya Perezida Kagame, ari yo Crystal Ventures, dore ko ari yo muterankunga w'iyubaka w'iyo nyubako ya Convention Center, bivuze ko Perezida Kagame asahura umutungo w'igihugu awukura mu isanduka ya Leta ukajya mu mifuka ye bwite.
Uyu muvuduko w'ubujura bukomeje gukorwa na perezida Kagame, nkaho afite uwo asiganwa na we, uteye inkeke, dore ko abanyarwanda twavuganye bafite impungenge zifite ishingiro zuko perezida Kagame asigaje kugwatiriza igihugu cyose, mu gihe kizaza abanyarwanda n'abuzukuru babo bakaba ari bo bagomba kuzaruha bishyura ako kayabo kose k'amadeni perezida Kagame azaba yarasahuye, mu gihe abana be bazaba bigaramiye, binywera za champagne, ari na ko basimburanwa mu mabanki bajya kubikuza ayo ise azaba yarasahuye rubanda.
Gasasira, Sweden.

Thursday, 18 April 2013

Rwanda: Abunganira Madame Ingabire Umuhoza mu rubanza batangiye gusobanura impamvu nyamukuru zatumye uwo bunganira atarabonye ubutabera mu Rukiko rukuru.

Kigali kuwa 18 Mata 2013
 
Abunganira Ingabire Victoire babwiye Urukiko rw'Ikirenga ko  ukubogama gukabije k'Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba uwo bunganira atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko.

Kuri uyu munsi wa gatatu hakomeje urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi , Mme Ingabire Victoire aho yahawe ijambo ngo akomeze atange impamvu z'ubujurire bwe mbere yuko abamwunganira nabo bahabwa ijambo.  Ingabire akaba yagarutse ku cyaha gishya cyo gupfobya Genocide yahamijwe n'Urukiko Rukuru, aho yagaye umucamanza akavuga ko yamuhamije icyi cyaha agendeye ku marangamutima aho uyu mucamanza yifashishije ibimenyetso Ingabire yari yashyikirije urukiko kuri za raporo zitandukanye zirimo n'iza Loni zisobanura ibibyanye na Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by'intambara ndetse n'ibyaha byibasiye inyokomuntu maze umucamanza akemeza ko Ingabire avugisha raporo ibyo zitavuze. Aha niho Ingabire yabwiye urukiko ko kuba umucamanza yemera gusa Genocide yakorewe abatutsi ntiyemere ko habayeho n'ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n'ibyaha by'intambara nkuko binemezwa n'amategeko yashyizeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ibi ni amarangamutima yuyu mucamanza, kandi kuba umucamanza yahana umuntu akurikije amarangamutima byaba bibabaje.

Ingabire yanavuze ko usibye nuru rukiko rwa Arusha hari n'izindi raporo zagiye zigaruka kubyaha by'intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu . Mu gukomeza kwerekana ingingo zirengagijwe mu Rukiko Rukuru,  Ingabire yabwiye umucamanza ko mu kumuhamya ibyaha hirengagijwe ingingo ya 17 y'Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi. Ingabire akaba atumva ukuntu yahanirwa ibyaha byakozwe n'abandi nkuko urukiko rushaka kumugerekaho ibyaba byarakozwe n'abarwanyi ba FDLR ndetse n'abagiye boherereza amafaranga bamwe muri aba barwanyi maze urukiko rugashaka kubibaza Ingabire kandi nta nahamwe rwerekana izina rye mu mpapuro z'iyoherezanya ryayo mafaranga. Ingabire kandi yanagarutse no mu kwivuguruza k'umucamanza, aho hamwe usanga yemeza ko nta mugambi numwe ugaragarira mu bimenyetso Ingabire yaba yarigeze agira wo kuvanaho Leta usibye uwo kunyura mu matora ariko uwo mucamanza agahindukira agahamya Ingabire icyaha cy'ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho ! Ingabire akaba yashoje asaba Urukiko rw'Ikirenga kumurenganura.

Nyuma yibi bisobanuro ahagana mu ma saa sita n'igice z'amanywa, Urukiko rw'Ikirenga rwahaye ijambo umunyamategeko Me.Gatera GASHABANA wunganira Madame Ingabire Victoire. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko uwo yunganira atigeze ahabwa ubutabera butabogamye . Aha uyu munyamategeko yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko igihe cy'urubanza mu Rukiko Rukuru mu mizi ihame ryo gufatwa nk'umwere kugeza umuntu akatiwe ritubahirijwe kuko uwo yunganira haba ubushinjacyaha haba n'umucamanza bamufataga nk'umunyabyaha kugeza nubwo umucamanza yifataga nk'umushinjacyaha kugeza ubwo uwo yunganira yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza tariki ya 16 Mata 2012 kubera kubona ko nta butabera uru rukiko rwari kumuha. Me. Gatera yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza mu Rukiko Rukuru kwanatumaga abunganira Ingabire bibasirwa n'abashinzwe umutekano kugeza ubwo bakorerwaga isakwa ridasanzwe bonyine nyamara ubushinjacyaha bwo ntiburikorweho nyamara amategeko agenga umwuga abagenera uburenganzira bumwe burimo ndetse n'ubudahangarwa bagomba guhabwa iyo bari mu murimo wabo.

Me.Gatera Gashabana yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko mu gihe cy'urubanza mu Rukiko Rukuru barugejejeho inzitizi zirimo ukudasubira inyuma kw'itegeko mpanabyaha, ndetse n'inzitizi z'ubushobozi bw'Urukiko Rukuru mu kuburanisha bimwe mu byaha uwo yunganira yaregwaga, ariko urukiko ntirugire icyo rubivugaho ahubwo icyemezo kuri izo nzitizi kigatangirwa ahandi hatari mu rubanza aho umuvugizi w'inkiko z'uRwanda ariwe watangazaga ibigomba gukurikizwa abinyujije mu itangazamakuru kandi koko bagaruka mu rubanza ibyatangajwe akaba aribyo bikurikizwa. Kuri Me. Gatera iki akaba ari ikimenyetso cy'ukutigenga k'umucamanza. Me Gatera Gashabana akaba yanavuze ko uku kubogama k'umucamanza kwageze naho yiha uburenganzira bwo kubatuka no kubakangisha ko  umurimo wabo w'ubwunganizi ashobora kuwuhagarika burundu.

  Uyu munyategeko kandi yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza kwatumye n'umutangabuhamya wuwo yunganira yarahutajwe urukiko rukaruca rukarumira, ibi bikaba byarahutaje ihame ryo kureshya kw'ababuranyi imbere y'umucamanza ari nabyo ntandaro simusiga yo kuba uwo yunganira yarageze naho ahamywa n'Urukiko Rukuru ibyaha ubushinjacyaha butigeze buregera nyuma yaho Urukiko Rukuru rubuze ikimenyetso na kimwe rwaheraho ruhamya Mme Ingabire ibyaha 6 ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko maze ahubwo agahamywa ibindi byaha bibiri icyo gupfobya genoside n'icy'ubugambanyi kandi ibi byaha nta na hamwe byigeze biregerwa nta n'aho uwo yunganira yigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha. Kuri Me. Gatera ubu bubasha umucamanza yihaye bwo gutanga inyito y'ibyaha bukaba butarubahirije ibitegenywa n'amategeko .

Nkuko bisanzwe iburanisha rikaba ryahagaritswe saa saba maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki ya 22 Mata 2013 Me. Gatera Gashabana akazakomeza asobanura impamvu z'ubujurire kuwo yunganira.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

--
DON'T GIVE UP, HE WILL NEVER JAIL A WHOLE NATION" (Mrs. Victoire Ingabire, Kigali Maximum Prison, 5 November 2010)

 

UBUKUNGU BW’U RWANDA : IMIBARE ITAGIZE AHO IHURIYE N’UKURI!

UBUKUNGU BW'U RWANDA : IMIBARE ITAGIZE AHO IHURIYE N'UKURI!

RadioItahuka

RadioItahuka


UBUKUNGU NDESTE N'IMIBEREHO Y'ABATURAGE MU RWANDA

RadioItahuka

RadioItahuka

Abamotsi ba Perezida Kagame bakomeje gutera ubwoba abayoboke bakuru ba FPR, babumvisha ko hagomba kuvugururwa Itegeko Nshinga kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuziraherezo


Abamotsi ba Perezida Kagame bakomeje gutera ubwoba abayoboke bakuru ba FPR, babumvisha ko hagomba kuvugururwa Itegeko Nshinga kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuziraherezo

Gen James Kabarebe niwe uyoboye agatsiko k'abamotsi gashinzwe guhatira abanyamuryango ba FPR kwemerera umunyagitugu Kagame akazategeka ubuziraherezo.
Itohoza rimaze iminsi rikorwa n'Umuvugizi ryerekana ko Perezida Kagame akomeje gukoresha agatsiko k'abamotsi be, kagizwe na Gen James Kaberebe, Col Dr Emmanuel Ndahiro, Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, Brig Gen Jack Nziza, na Major Patrick Karuretwa, aba bamotsi be bakaba ari bo bagenda bahamagaza abanyamuryango b'imena ba FPR, babaha amabwiriza yuko bagomba kumvisha abandi bayoboke ba FPR ko hagomba guhindurwa Itegeko Nshinga, rizemerera perezida Kagame kuzongera kuziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu kugeza ubuziraherezo.
Abo bayoboke b'imena ba FPR iyo bahamagajwe n'aka gatsiko kagizwe n'abamotsi ba Kagame, kabahatira kumva ko icyemezo cyamaze gufatwa, ko Itegeko Nshinga rigomba kuzongera kuvugururwa, rigaha amahirwe umunyagitugu Kagame yo kuguma ku ntebe y'ubuperezida kugeza ubuziraherezo. Ubundi, nkuko abanyarwanda bari baritoreye Itegeko Nshinga, ryavugaga ko uwo ari we wese uziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu azajya awumaraho igihe cy'imyaka irindwi, akongera kwiyamamariza uwo mwanya inshuro imwe gusa. Ni ukuvuga ko byari biteganijwe ko umukuru w'igihugu atagomba kurenza manda ebyiri, zingana n'imyaka cumi n'ine (14) ari ku butegetsi.
Kubera ko perezida Kagame yamaze gufata icyemezo ko adateze kuzava ku butegetsi, ni na yo mpamvu yagiye akoresha inzego ze z'umutekano zagize ubwicanyi umwuga, kujya zigenda zimenesha cyangwa zica buri munyarwanda ushobora kuzabangamira icyo gikorwa cye cyo kugundira ubutegetsi, ari na yo mpamvu yaba abanyapolitiki bagerageje kunenga igitugu cye, cyangwa abanyamakuru, abo atarashe mu kanwa cyangwa ngo abakegete amajosi, yabameneshereje mu mahanga, aho na none akomeje kubahigira kugirango abicire rimwe na rizima mu bihugu bamuhungiyemo.
Kuba na none perezida Kagame yarashyizeho aka gatsiko k'abamotsi be yakunze gukoresha mu bikorwa byo gusenya abanyapolitiki bandi bakunze kugaragaza ko bafite ibitekerezo bitandukanye n'ibya perezida Kagame, dore ko uwo yanze uwo ari we wese yihutira kumwica, bamwe mu bagize ako gatsiko bakaba bazwiho ubwicanyi ndengakamere, bisobanura ko buri munyamuryango w'imena wa FPR iyo ahamagajwe n'aka gatsiko, agomba kwihutira kujya kumva ibyo kamusabye, bijyanye no gushyigikira Kagame uko yimakaza igitugu cye, dore ko nta n'uwatinya gutekereza ukubiri na we ngo azarare ari muzima; ari na yo mpamvu yashinze iki gikorwa cyagakozwe n'abanyapolitiki, akagishinga abasirikare, bisobanuye ko nta munyapolitiki n'umwe wakwibeshya ngo yo kutumvira inama y'aba bamotsi ba Kagame cyangwa ngo avuguruze ibyo abo basirikare ba Kagame baba bamugiriyemo inama, dore ko uwatinyuka kubikora yakwisanga muri ya magereza ya za maneko za Kagame zikunze kubagiramo abanyarwanda batandukanye, izi gereza zikaba ziri ahitwa i Kami cyangwa mu yandi marimbi ye yakunze gushimutiramo no guhambamo abanyarwanda batandukanye bagiye bagaragaza ko batishimiye ubutegetsi bwe.
Muri abo umuntu akaba yavuga nka Col Cyiza, Depite Hitimana, Asiel Kabera, Major Ruzindana, Col Ndugutei Stephen, yicishije uburozi, abutewe mu rushinge na Gen Rutatina, na we wakoreraga ku mabwiriza ya Perezida Kagame, Ndugutei akaba yaraje kugwa mu bitaro byo muri Afurika y'epfo, yishwe n'urwo rushinge rw'ingusho, Col Ngoga Martin, wapfuye amarabira na we agaburiwe uburozi mu kirahuri cy'inzoga, ibi bikozwe na Brig Dan Gapfizi, na we wari warahawe amabwiriza na Gen James Kabarebe, dore ko yari yirirwanye na Col Martin Ngoga, acunga neza ko igikorwa cyo kumwivugana kigenda neza. Uyu Col Ngoga na we akaba yarishwe ku mabwiriza ya Kagame kubera ko atamwibonagamo; ngo yamubonagamo umuntu wa perezida Museveni, dore ko bari baranabanye igihe kinini; Perezida Kagame akaba yarumvaga izo ari impamvu zihagije zo kwica Col Ngoga wari waritangiye igihugu cye kurusha na perezida Kagame ubwe wirirwaga yigaramiye ku Mulindi wa Byumba nk'umwami, agaragiwe n'abakobwa beza, cyangwa muri Uganda kwa Gen Kaleh Kayihura, aho yabaga yiryamiye n'umugore we Nyiramongi Jeannette hamwe na Col Wilson Rutayisire, yiciye kuri Goma, amuziza ko yari yanenze igikorwa cy'imirwano icyo gihe yabaye hagati y'ingabo z'u Rwanda (RDF) n'iza Uganda (UPDF), igikorwa cyahitanye inzirakarengane nyinshi z'abasirikare ba Uganda.
Abanyapolitiki batandukanye twagiye tuvugana, bakaba babarizwa mu ishyaka rya FPR, badutangarije ko ntawaba azineza mubare wahitanywe na Perezida Kagame abaziza gusako bagerageja kunenga ibitagenda neza mu gihugu, mu bihe bitandukanye narangiza nawe ngo yishore atinyuke kunenga Igitugu cya Kagame kandi azineza ko bihanishwa urufu cyangwa gufunga amaherezo muri za gereza za Kagame .
Aba banyapolitiki badutangarije ko muri bagenzi babo abatarishwe cyangwa ngo bashimutwe, bagiye baburirwa irengero. Abandi nka ba Perezida Pasteur Bizimungu cyangwa Charles Ntakirutinka, aho bari bafungiwe bagiye bagaraguzwa agati n'umunyagitugu Kagame, aho bafunguriwe na bwo ababuza amahirwe yo gusohoka mu gihugu kugirango bajye kwivuriza mu mahanga ubumuga bagiye baterwa n'uburyo bari bafunzwemo bwa kinyamaswa.
Gasasira, Sweden.

Impunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda ziratabaza


Impunzi z'abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda ziratabaza

Ambasaderi Richard Kabonero arahumuriza impuzi z'abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare ko zitazacyurwa ku ngufu
Hashize iminsi Umuvugizi uvuganye n'impunzi z'abanyarwanda ziba mu nkambi yitwa Kabazana i Nyakivare muri Uganda. Zirarira ayo kwarika kubera ubwoba bwinshi zatewe n'ukuntu bwakeye zikabona amwe mu mazina yazo amanitse ku biro by'aho zituye, urwo rutonde rukaba rwari rukubiyemo amazina y'impunzi zigomba gucyurwa ku ngufu ku buryo bwa vuba.
Mu kiganiro twagiranye n'izo mpunzi, zadutangarije ko kuba barashyize amazina yazo ku rutonde rw'abagomba gucyurwa ku ngufu, zatunguwe n'icyo gikorwa. Zakomeje zitubwira ko ubundi amasezerano yasinywe hagati ya UNHCR na Leta y'u Rwanda, ari yo "cessation clause" mu magambo y'icyongereza, asobanura neza ko impunzi bazaheraho bacyura ari izahunze kuva muri 1959 kugera muri 1998, ko ariko atari ko byagenze kuko abashinzwe izo mpunzi babaruraga abagomba gutaha bose, dore ko banashyize ku rutonde impunzi zahunze nyuma yo kuva muri 1999, 2000, 2001, kugeza mu mwaka wa 2011, aho umuryango umwe wahunze muri 2011 na wo washyizwe ku rutonde rw'abagombaga gucyurwa ku ngufu.
Ikindi nuko izo mpunzi za Nyakivare zatakambiraga abategetsi ba Uganda kugirango batazicyura ku ngufu, dore ko itariki ntarengwa y'iziri ku rutonde rw'abagomba kuzacyurwa ku ngufu ari ku wa 30/06/2013, ibi bikaba bibaye mu gihe amasezerano hagati ya UNHCR hamwe na Leta y'u Rwanda avuga ko nubwo zigomba gutaha, bizaba ku bushake bwazo, zidashyizweho agahato.
Imiryango y'impunzi z'abanyarwanda ziri muri iyo nkambi ya Nyakivare ishobora gucyurwa ku ngufu ikaba igera ku 4009 birenga, dore ko uyu mubare udakubiyemo abana n'abagore. Tubajije impamvu aba bose badashaka gutaha mu gihugu cyabo, bagiye batwereka impanvu zitandukanye zirimo akarengane bagiye bakorerwa, akarengane karimo imikorere mibi ya za Gacaca hamwe n'izindi mpamvu zitadukanye zirimo imikorere idahwitse y'ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame n'agatsiko ke bafatanyije kuyobora u Rwanda.
Nyuma y'ibi byose twavuganye na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kugirango na we agire icyo adutangariza ku bivugwa n'izo mpunzi zituye mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda, ko zigiye gucyurwa ku ngufu, ku kagambane ka Leta ya Kagame, bitarenze ku wa 30/06/2013. Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Hon Richard Kabonero, yabidusobanuriye muri aya magambo : "Leta ya Uganda ntishobora gukora ayo makosa yo gucyura impunzi ku ngufu, cyane cyane ko yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga agenga impunzi; nkuko kandi «cessation clause» ibivuga, yemerera impunzi zidashaka gutaha ku bushake kwaka ubuhungiro mu gihugu zahungiyemo, bityo na Uganda ikaba yiteguye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano yasinyiwe i Geneve akuraho ubuhunzi kuri bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahunze kuva muri 1959 kugera muri 1998, ariko na none akaba aha uburenganzira abashaka kuguma mu gihugu bahungiyemo kuhaguma, ariko bakurikije ibisabwa byose, nkuko byagiye bivugwa muri ayo masezerano, aho bashobora kwaka ubwenegihugu mu bihugu bahungiyemo".
Tumubajije ku bijyanye nuko inyigo yo gucyura impunzi zo mu nkambi ya Nyakivare itizwe neza, cyane cyane iyo muri zone yitwa Kabazana, dore ko inyinshi muri izo mpunzi zivuga ko bwagiye gucya zikibona ku rutonde ko zigomba gutaha kandi zitabishaka, izindi zikaba zitari mu cyiciro kivugwa mu masezerano ya «cessation clause», ukurikije imyaka ayo masezerano yagiye abisobanuramo, Hon Richard Kabonero yadusubije ko iby'inyigo z'urwo rutonde rukubiyemo amazina y'abagomba gutaha batabishaka cyangwa abataragombaga kujya kuri urwo rutonde, atari azi ko ari uko byagenze bityo akaba yaragombaga kubaza abashinzwe impunzi muri Uganda kugirango babimusobanurire neza, ariko tukaba twarinze dusohora iyi nkuru tutarashobora kongera kuvugana na we kugirango aduhe ibisobanuro birambuye ku bijanye nicyo kibazo .
Gasasira, Sweden.

Rwanda: Ingabire Victoire arasaba urukiko rw’ikirenga kumurenganura kuko ibyaha yari yararezwe n’ubushinjacyaha yabigizweho umwere ahubwo akaba yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha

Kigali kuwa 17 Mata 2013.

Ingabire Victoire arasaba urukiko rw'ikirenga kumurenganura kuko ibyaha yari yararezwe n'ubushinjacyaha yabigizweho umwere ahubwo akaba yaratunguwe n'uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n'ubushinjacyaha.  


Uyu munsi mu ma saa mbiri n'igice Urukiko rw'Ikirenga rwumvise impamvu z'ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe na leta ya Kigali kubera impamvu za politiki.

Mme Ingabire Victoire yibukije urukiko rw'ikirenga ibyaha yari yarezwe n'ubushinjacyaha mu rukiko rukuru aribyo: Ingengabitekerezo ya Genocide ; Ubufatanyacyaha mu bikorwa by'iterabwoba ; icyaha cy'amacakubiri ; icyaha cyo kwamamazankana ibihuha; icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo n'icyaha cy'ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ingingo z'imena z'Itegekonshinga. Mme Victoire Ingabire yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko yatunguwe no kubona urukiko rukuru rwaramuhanaguyeho ibyaha rwari rwararegewe n'ubushinjacyaha ahubwo rukamuhamya ibyaha bibiri aribyo : Icyaha cy'ubugambanyi n'icyaha cyo gupfobya genocide kandi ubushinjacyaha butarigeze buregera ibi byaha, ndetse no mu mabazwa yaba ayo mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atarigeze abazwa kuri ibi byaha.
 
Madamu Victoire kandi yakomeje abwira inteko y'abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga ko ubujurire bwe bushingiye ku ngingo eshatu arizo umuntu yakwita ibibazo by'ibanze :

1 . Kuri iyi ngingo ya mbere Mme Victoire Ingabire yavuzemo ibijyanye n'amasezerano hagati ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo na Leta y'uRwanda akubiye mu itangazo ryo kuwa 9 Ugushyingo 2007 kandi umuhuza muri aya masezerano akaba yari umuryango w'abibumbye. Aya masezerano akaba yaravugaga ko abarwanyi ba FDLR bazatahuka batazakurikiranwa ku byaha bakoreye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo keretse abasanzwe bashakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda cyangwa urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw'Arusha ku byaha bya genocide, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ingabire yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko ubushinjacyaha bwirengagije aya masezerano nkana bugamije gusa kugira  aba bagabo baregwanahamwe nawe ibikoresho byo kumuhimbira ibyaha atigeze akora maze n'Urukiko Rukuru narwo rukaba rwarafunze amaso ntirwaha agaciro aya masezerano, ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye mu butabera ndetse no kugarura amahoro mu karere. 

2 . Muri iyi ngingo Ingabire  yabwiye abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga ko mu Rukiko Rukuru habaye ikibazo gikomeye cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n'urukiko rwo mu Buhorandi kitabanje gusabirwa kurangizwa mu Rwanda. Aha Ingabire akaba yabwiye urukiko ko mu nyandiko yirangizarubanza abacamanza basobanuye mu buryo butaribwo ingingo ya 91 y'itegeko n° 51/2008 ryo kuya 9/9/2008 . Iri tegeko rikaba ryaravugaga ko Urukiko Rukuru ruburanisha ibirego bisaba kurangirira mu Rwanda imanza cyangwa ibyemezo byafashwe n'inkiko zo mu mahanga.

3 .Ingabire kandi yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko urukiko rukuru rutubahirije icyemezo cy'Urukiko rwa Rotterdam  mu nyandiko rwari rwoherereje ubutabera bwo mu Rwanda aho rwari rwategetse ko ibimenyetso rwari rwise A, D na E bwohereje bigahabwa ubushinjacyaha byagombaga gukoreshwa ku cyaha kimwe gusa cy'ubufatanyacyaha mu bikorwa by'iterabwoba cyane cyane ibi bimenyetso bigakoreshwa mu cyaha cyo guha umutwe w'iterabwoba amafaranga, ariko aya masezerano nayo yarahutajwe maze ibi bimenyetso bikoreshwa ku cyaha gishya kishwe icy'ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ingingo z'imena z'Itegekonshinga hakoreshejwe iterabwoba n'intambara. Ingabire akaba yasabye abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga kwemeza ko ibi bimenyetso byakoreshejwe mu buryo butari bwo, maze bugatesha agaciro ibyemezo byafashwe hagendewe kuri ibi bimenyetso.
Ku bijyanye n'icyaha cyo gupfobya genocide Ingabire yasobanuriye Urukiko rw'Ikirenga ko ubushinjacyaha bwari bwaregeye Urukiko Rukuru icyaha cy'ingengabitekerezo ya genocide , mu gihe cy'iburana ariko Ingabire n'abamwunganira bakaba bareretse urukiko ibijyanye n'ubudasubirinyuma bw'itegeko kuko icyaha cy'ingabitekerezo ya genocide giteganywa n'itegeko n°18/2008 mu gihe ibimenyetso by'ubushinjacyaha byari ibya mbere yuko itegeko ritangira gukoreshwa. Ibi nibyo byatumye ubushinjacyaha  busaba urukiko ko icyaha cy'ingengabitekerezo cyahindurwamo icyaha cyo gupfobya genocide ariko yaba ubushinjacyaha yaba n'Urukiko Rukuru birengagije ibiteganywa n'itegeko n°13/2003 ryo kuwa 17/05/2004 rya 'code de procédure pénale' mu ngingo yaryo ya 2, 5, 38 na 64 aho basobanura uburyo uregwa amenyeshwa icyo aregwa n'uburyo bikorwamo. Bikaba rero bitangaje kubona urukiko rwahamya icyaha umuntu cyo gupfobya genocide rugendeye ku kirego rutaregewe ndetse n'uregwa atarigeze abazwa kuri icyo cyaha haba mu bushinjacyaha haba no mu bugenzacyaha.
 
Ku bijyanye n'ingingo zimwe z'itegeko rihana ingendabitekerezo ya genocide ndetse no gupfobya genocide zinyuranya n'itegekonshinga  cyane cyane mu kudasobanuka no gutera urujijo, Ingabire yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko nubwo  rwemeje ko nta nenge iri muri iri tegeko, ko ikimushishikaje ari ukurangiza ibisabwa , ko nyuma yo kuva mu Rukiko rw'Ikirenga iki kibazo cyizashyikirizwa Urukiko rw'Afurika rw'Uburenganzira bwa muntu.
 
 
Mu zindi nenge Ingabire yasabye ko Urukiko rw'Ikirenga rwazasuzuma ni ibimyenyetso by'ubushinjacyaha birimo ukwivuguruza gukomeye haba mubyo ubushunjacyaha bwavugiye mu rukiko rukuru haba no mubyo abareganwa nawe bagiye batangaza haba mu ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha haba n'imbere y'urukiko kuburyo iryo vuguruzanya mu bimenyetso rihagije kuba Urukiko rw'Ikirenga rwabigendereho rukamuhanuguraho biriya byaha bibiri yahamijwe mu buryo butubahirije amategeko.
 
Urubanza rukaba ruzakomeza ku munsi wejo abunganira Ingabire nabo basobanurira Urukiko impamvu z'ubujurire n'inenge zirengagijwe n'Urukiko Rukuru mu mikirize y'urubanza.
 
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.