Nk'uko bimaze kuba akamenyero umukuru w'u Rwanda Bwana Paul Kagame uko agiye hanze y'u Rwanda cyane cyane mu bihugu by'i Bulayi n' Amerika akoresha umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ndetse n'abandi baba bamuherekeje, mu gikorwa bise "RWANDA DAY"Kuri uyu wagatandatu taliki ya 28 Nzeli 2013, uwo muhango wabereye mu mujyi wa TORONTO muli CANADA.Ni muli urwo rwego rero amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda akorera hanze y'u Rwanda aliyo : Amahoro na RNC, afatanyije n'izindi Sociétés Civile nyarwanda alizo RIFDP (Réseau International des femmes pour la Démocratie et la Paix) na CRC (Congrès Rwandais du Canada)Tutibagiwe abanyeCongo, abarundi , abatanzaniya hamwe na bamwe mu banyeCanada kavukire bakoresheje umuhango wo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.Icyo gikorwa cyo kumwamagana cyamaze amasaha asaga 12 yose, cyaranzwe n'imvururu nyinshi cyane kuburo budasanzwe .Aliko rero nyuma y'uko Perezida Paul Kagame ahohotewe i OXFORD mu bwogereza ubwo yaterwaga amagi n'amase; abashinzwe gutegura uyu muhango wa RWANDA DAY nabo bali bafashe izindi ngamba zikaze cyane, ku buryo kugeza mw'ijoro ryo kuwa gatanu no mubitabiliye RWANDA DAY batali bazi aho izabera.Ubundi kuli gahunda RWANDA DAY yagombaga kubera muli Hotel SHERATON mu mujyi rwa gati wa TORONTO ; aliko bitewe n'ibikorwa by'abateguye iyi myigaragambyo, ubwo bandikiraga ubuyobozi bwa Hotel SHERATON inyandiko ndende isobanura ibikorwa bibi bya Perezida w'u Rwanda, muli iyo nyandiko ndende kandi babwiraga ubuyobozzi bwa hotel ko nibaramuka baretse icyo gikorwa cya RWANDA DAY kikahabera ko ibintu bizadogera ngo bitewe n'imyigaragambyo izahabera. Aha twabibutsako mugihe iyi hotel yabonaga izi nyandiko ali nako abantu benshi batandukanye batelefonaga ubuyobozi bwa Hotel nabo bagenda babasaba ko batagomba kwemera ko RWANDA DAY ibera aho .Niko byagenze rero koko ubuyobozi bwa Hotel Sheraton bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano bwali bwagiranye na Leta y'u Rwanda.Nyuma y'aho rero abashinzwe gutegura RWANDA DAY bakomeje gushakisha ahandi bakorera RWANDA DAY , aliko bitewe n'uko abateguye iyi myigaragambyo nabo bali bazengurutse amahoteli yose yo mu mujyi nka Westin Harbour Castle Hotel , Four seasons Hotel, Grand Hotel na WHR-Worl Hockey Centeragenda babagezaho inyandiko zitandukanye zisobanura ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo ngo bikorwa na leta y'u Rwanda; byatumye koko igikorwa cya RWANDA DAY kitabera mu mujyi wa TORONTO kuko aho bajyaga hose babateraga utwatsi.Iyi ikaba aliyo mpamvu igikorwa cya RWANDA DAY cyaje kubera hanze y'umujyi wa TORONTO.Nyuma y'uko Paul Kagame ahotewe kuli Université ya OXFORD mu Bwongereza mu gihe bamuteraga amagi n'amase, hiyongereyeho na none no kuba amahoteli yose yo mu mujyi wa TORONTO afite ibyumba biberamo amanama yangaga ko bahakorera icyo gikorwa cya RWANDA DAY , leta y'u Rwanda nayo yali yakoze uko ishoboye kuburyo ahandi baje kubona hitaruye umujyi wa TORONTO bahagize ibanga ku buryo n'abagombaga kwitabira uwo muhango batali bahazi, ahubwo bakodesheje amaBus yo kuhabatwara.Aliko bitewe n'uko abali bateguye iyi myigaragambyo nk'uko babidusobanuliye umwe muli bo Bwana Gasana Gallican (Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "AMAHORO") ngo bakoranaga n'inzego z'iperereza za Canada zikaba alizo zabagezagaho uko ibikorwa byo gushakisha aho RWANDA DAY ibera.Kugeza saa tatu za mu gitondo, abigaragambyaga bali bataramenya aho RWANDA DAY ibera aliko bazindukiye kuli Hotel Sheraton kuko Perezida Paul Kagame ngo aliho yali yaraye, bakomeza kwigaragabya nyuma inzego z'iperereza z'umujyi wa TORONTO zahamagaye Bwana Gasana Gallican zimurangira aho icyo gikorwa kili bubere.Niko byagenze koko igokorwa cya RWANDA DAY cyabereye ahantu wavuga ko hadasobanutse munzu ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'abahinzi n'aborozi izwi kw'izina rya FLEA MARKET.Abigarambyaga batangira kuza urusorongo batangira kwigaragambya aliko bahanganye n'abashyigikiye perezida Kagame, kuburyo bamwe bali hakurya y'umuhanda n'abandi hakuno baterana amagambo.Abigaragambyaga balimo abacongomani bitwa aba "Combattants" bigabanyijemo amatsinda atandukanyu kugirango Perezida Kagame atinjira yidegembya. Bigeze saa kumi nibwo amamodoka yatangiye kwinjira hanyuma abigaragambya bakajya bahagalika buli modoka ngo barebe ko Kagame alimo, nyuma haje kuza imodoka y'i Jeep ifite amadilishya yijimye bagira ngo ni Kagame uje iyo modoka bayitera amagi ndetse bayimena n'ikirahuri.Mu gihe bali bahugiye muli iyo rwaserera nibwo perezida Kagame yaje kunyura mu karyango k'inyuma gato cyane.Ubwo abigaragambyaga babaye nk'abarumwe n'inzuki ubwo haje agaco k'abanyeCanada bambaye ubusa kwifatanya n'abigaragambya. Abo bazungu bali biyanditseho ku mibili yabo ndetse no ku mabere bati" Twamaganye Perezida Kagame ngo bitewe n'uko ateza umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigali halimo no gufata abagore ku ngufu.Umuhango wa cya RWANDA DAY uhumuje abashinzwe umutekano bagerageje gukingira Perezida Kagame umutekano aliko bitewe n'uburakari bwinshi bali bafite abigaragambyaga, imodoka perezida Paul Kagame yalimo bongeye kuyitera amabuye ndetse nayo ikirahuri cyegereye Kagame kiramenaka.Nyuma y'uyu muhango wo kwigaragambya ku murongo wa telefoni twavuganye n'umwe mu banyarwanda bakoresheje iyi myigaragambyo, Bwana Gasana Gallican atubwira ko kuli bo ali intsinzi ikomeye cyane, ati: Kubona dushobora kumvisha abanyecanada bose ububi bwa Kagame kugezaho bamwima amahoteli yifuzaga ngo kandi afite amafaranga menshi twe ntayo tugira, ngo iyi ni intsinzi ikomeye cyane, kandi ngo no kuba abanyarwanda bo mu moko yose barahuje icyo gikorwa ndetse no kumvisha abanyekongo ko umwanzi wabo atali umunyarwanda bitewe ngo n'ibikorwa bibi Perezida Paul Kagame akorera abanyekongo; ni intsizi idasanzwe ikwiye kwishimirwa no gukomeza gushyigikirwa na buli wese ukunda amahoro.Ikondera Infos Canada.__,_._,___
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Monday, 30 September 2013
PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA
Fw: *DHR* Témoignage KAGIRANEZA Deus sur les crimes du FPR ( texte en kinya, français et anglais)
From: Democracy&Human Rights <itwagira@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 30 September 2013, 17:39
Subject: *DHR* Témoignage KAGIRANEZA Deus sur les crimes du FPR ( texte en kinya, français et anglais)
TUKIRI MW'ISHYAMBA Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi, mu Rwanda no muri Zaïre bishwemo benshi bazira gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane cyane mu bavaga mu Rwanda. Abana bamwe bazize ko bari barize kuko bamwe mu bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje nyuma bashoboraga kuzategeka igisirikare. Abakekwaga baratoranywaga bakinjizwa muri DMI, noneho bagahatwa ibibazo ku butasi cyangwa ubuhutu babaga bashinjwa. Icyemezo cyamaraga gufatwa, bakicishwa agafuni kubera kwanga urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane byari ugukorera mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero ryabo.
1. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major w' Ingabo )
2. RWAHAMA Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko rwa gisirikare )
3. NZIZA Jack (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ategeka DMI )
4. MUNYUZA Dani (ubu ni Major )
5. NZABAMWITA Joseph (ubu ni Major akaba umwe mu bayobozi ba Auditorat militaire ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko )
6. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza rya Gendarmerie mu minsi ishize )
9 ,Résidence Renaissance N°10/Adm-J/12/ 07
7760 CELLES
DOSSIER n° 105/02
NOTICES 52.99.381/02
Rue du Commerce 78-80
1040 BRUXELLES
TEL 02-233 51 11
Fax 02 230 10 67
Monsieur le Ministre, je ne viens pas vous demander d'initier la procédure d'un quelconque jugement interlocutoire car en vertu de la séparation des pouvoirs, la Constitution vous l'interdit, mais au moins que le cahier des charges du pouvoir Executif vous permette d'user de vos prérogatives de Ministre de la justice pour savoir si la justice est équitable dans notre Belgique et surtout bannir les pratiques du « laisser-faire politique » qui entraine des retombées de dimensions planétaires non facilement maîtrisables.
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 17h55
Objet : RE: *DHR* Lt., Député&Préfet KAGIRANEZA Deus: UBUHAMYA ku bwicanyi bwa FPR mui ishyamba na nyuma yo gufata igihugu
Ese ubu buhamya Kagiraneza yabutanze ryari? Umwaka, ukwezi, itariki. Sent from Yahoo! Mail for iPad |
UBUHAMYA bw'Afande Lieutenant akaba na Préfet, Député FPR KAGIRANEZA Deus ku bwicanyi bwa FPR bakiri mu ishyamba n'aho bafatiye iguhugu cy'u Rwanda "Nitwa Kagiraneza Deus. Ninjiye mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI mu gihe cy'intambara ya 1990. Nashinzwe cyane cyane imilimo yo kuneka muri DMI (Directorate of Miltary Intelligence), nyuma nza kuba Perefe w'agateganyo wa Ruhengeri, bukeye mba Depi...te uhagarariye FPR hanyuma nsubira mu milimo ya gisirikare. Ubu nkaba ndi impunzi mu Bubiligi. Mu milimo nagiye nkora nabonye byinshi, cyane cyane ubwicanyi bwakorwaga na DMI kuva tukili mw'ishyamba na nyuma y'aho dufatiye Leta. TUKIRI MW'ISHYAMBA Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi, mu Rwanda no muri Zaïre bishwemo benshi bazira gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane cyane mu bavaga mu Rwanda. Abana bamwe bazize ko bari barize kuko bamwe mu bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje nyuma bashoboraga kuzategeka igisirikare. Abakekwaga baratoranywaga bakinjizwa muri DMI, noneho bagahatwa ibibazo ku butasi cyangwa ubuhutu babaga bashinjwa. Icyemezo cyamaraga gufatwa, bakicishwa agafuni kubera kwanga urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane byari ugukorera mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero ryabo. Abayoboraga DMI muri icyo gihe ni aba: 1. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major w' Ingabo ) ; 2. RWAHAMA Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko rwa gisirikare ) ; 3. NZIZA Jack (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ategeka DMI ) ; 4. MUNYUZA Dani (ubu ni Major ) ; 5. NZABAMWITA Joseph (ubu ni Major akaba umwe mu bayobozi ba Auditorat militaire ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko ) ; 6. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza rya Gendarmerie mu minsi ishize ) ; Aba bose ni abanyarwanda baturutse muri Uganda dore ko ari bo batoni bakaba ari bo bayobora igisirikare kuva mw'ishyamba kugeza ubu. Abana b'abatutsi twiciraga muri Training Wing i Gishuro muri Byumba bazabazwe Major Dani Munyuza na Lt.Col.Jackson Rwahama. Ibyo kandi ntibyakorerwaga muri DMI honyine kuko no muri za Unités, abana baturukaga mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ababaga barize (babitaga "intellectuals" mu buryo bwo kubannyega ) batotezwaga ndetse haboneka urwitwazo bakicwa. Byageze aho abana baturukaga i Burundi batoroka basubira iwabo ari benshi cyane. Ababyeyi babo bagombye kohereza intumwa ku rugamba kubaza niba ibyo babaga babwiwe n'abo bana byari ukuri. Icyo gihe, Kagame yarabahumurije bya nyirarureshwa ariko nta muyobozi w'ingabo n'umwe wigeze ahanirwa ibyo bikorwa. TUMAZE GUFATA LETA Twahawe inshingano zo kwikiza abantu bose bakekwagaho kutavuga rumwe na FPR duhereye ku bahutu. Ibyo byarabaye mu Ruhengeri aho nategekaga nka Perefe kandi no mu zindi préfectures ni ko byagendaga mur'icyo gihe kuko ahenshi hategekwaga n'abasirikare. Byaragaragaye i Gitarama aho Perefe Major SEWANYANA yajugunyaga imirambo y'abahutu mu byobo byari i Kabgayi. Byaragaragaye kandi i Butare aho Perefe Major ZIGIRA yicishije abahutu i Save no ku Kabutare. Ibi byose twabikoranaga n'abayobozi b'Ingabo. Col. IBINGIRA azabazwe abo yagiye yica inzira yose aho ingabo yayoboraga zanyuze kuva Kibungo, Bugesera, Butare na Gikongoro. Azabazwe kandi iby'amahano yabereye i Kibeho mu nkambi z'impunzi. Vuba aha muri 1999, abasirikare b'abatutsi b'abanyiginya bageze kuri 70 biciwe i Nasho muri Kibungo. Abo bazabazwe Col. BAGABO (ikimuga cy'imbago cyari Chef d'état-major adjoint wa Gendarmerie mu minsi ishize ubu kikaba kiyobora Urukiko rukuru rwa gisirikare ) na Major ZIGIRA John utegeka Military Police. NDASABA IMBABAZI Kubera ayo mahano yose yakozwe kandi amwe muri yo nkaba narayagizemo uruhare mbitegetswe n'abari bankuriye, nafashe icyemezo cyo guhunga buriya butegetsi bubi bw'i Kigali nkaba nsabye imbabazi ku byo nakoze kandi niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ndamutse mbisabwe. Nifatanije n'Abanyarwanda bose bafite umutima ukunda igihugu biyemeje guhirika ingoma y'amaraso ya Général Major KAGAME Paul. KAGIRANEZA Deus Belgique" UT UNUM SINT Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights " BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE. COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!! Let's rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA |
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2024
(329)
-
▼
November
(32)
- [Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Re: Watch "Paul Kagame & Yoweri Mus...
- [Rwanda Forum] Watch "Paul Kagame & Yoweri Museven...
- [Rwanda Forum] Genocide mu Rwanda yarateguye cyang...
- Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yak...
- [Rwanda Forum] Re: URGENT SCANDAL ENTRE LE PREMIER...
- [Rwanda Forum] Financement des crimes de guerre, c...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Ikibazo cya Kagame na Victoire Inga...
- [Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifa...
- [Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Uba...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Kagame muri Unity Club ati Ingabire...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Re: Re : Umu Triple i (Intore-Inyen...
- [Rwanda Forum] Federal Appeals Court Allows Most L...
- [Rwanda Forum] Trump Picks RFK Jr. as Secretary of...
- [Rwanda Forum] Qu’est-ce que l’élection de Donald ...
- [Rwanda Forum] Trump just started a war against th...
- [Rwanda Forum] NGO ITORWA RYA TRUMP RIVUGA ITSINDW...
- [Rwanda Forum] Voici pourquoi la diplomatie du Gou...
- [Rwanda Forum] Fw: 08/11/2024: 30 ans du TPIR- ? a...
- [Rwanda Forum] ITORWA RYA PRESIDA TRUMP WARI WANZW...
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par...
- [Rwanda Forum] Kabarebe yaba Ategurwa Gusimbura Ka...
- [Rwanda Forum] Rwanda's Strained Relations with Ne...
- Re: [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eug...
- [Rwanda Forum] Abatutsi barirata, ni aho genocide ...
- [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eugène ...
- [Rwanda Forum] Comment Tshisekedi a été reçu au so...
- [Rwanda Forum] Kamala Harris and the revolt agains...
-
▼
November
(32)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|