Pages

Wednesday, 2 October 2013

Fw: *DHR* Mu gihugu cy'u Rwanda umuyaga ugiye guhuha



----- Forwarded Message -----
From: Mathias <bumeti@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 2 October 2013, 10:04
Subject: *DHR* Mu gihugu cy'u Rwanda umuyaga ugiye guhuha

 
Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 22/09/2013.  



Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati;

Yezu : uraho mwana wanjye ukomeje kwihwanganira imibabaro yose uhura nayo.

Byishimo: Uraho papa.

Yezu : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye.

Yezu : Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze ,wihangane kandi uvuge ibyo nkutumye byose ntacyo wibagiwe kandi ntacyo wongeyeho, kuko ijambo ryanjye rifasha benshi.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abarihano mu gihugu nabari hanze,uti nimugire amahoro, ni mugire amahoro, ni mugire amahoro,. Ndiyiziye, ndiyiziye , ndiyiziye , nje ndi umwami w'isi n'ijuru; nje guhana no guhemba.

Bana banjye nababwiye kera njye n'umubyeyi wanjye ariko mwanze kumva menya mwarariye intumva, iyo mbabwiye ngo nimucishe bugufi mwe muvuga ko mbabwiye ngo nimukomereze aho, none uyu munsi ndiyiziye, ndiyiziye, ubanza ubu butumwa ari ubwa mbere na nyuma.

Uru Rwanda naruvugiyemo byinshi, naravuze n'umubyeyi wanjye aravuga none kababayeho. Muravuga ngo mufite amahoro , ntayo, nongere mbisubiremo nje kwishungurira inyanga mugayo uwakoze neza ahebwe, uwakoze nabi ahanywe.

Aka gahugu nkicayemo njye n'umubyeyi wanjye tuje ku kisukurira,abari hirya no hino bose ngiye kubabumbira hamwe,mwesengiye kubashyira mu gikumba kimwe, nongere mbibasubiriremo bana banjye mugiye guhura n'umunyafu ukomeye, kandi nta jambo navuze ritagomba gusohora, byose bigomba kuzuzwa nkuko twabibabwiye.

Nkuko nabibabwiye, aka gahugu nicayemo njye n'umubyeyi wanjye, kagiye kuba akarorero k'amahanga. Umunyarwanda azifuza kurahura umuliro awuvane muri kirometero enye, ahubwo ntizikiri enye gusa zirarenze,Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe.mwanze kunyumva none igihe kirageze mugiye kumvishwa n'akabando.

Mwabwiwe imyuzure hirya no hino, mubwirwa imiyaga hirya no hino, inkangu,ibyo byose mwarabibonye, nibindi byose mwabwiwe bigiye kuzura, bigiye kubasohoreraho, uyu murwa mutuye ugiye kuba isibaniro mubimenye kuko nababwiye kenshi. Mbisubiyemo ndiyiziye, nje guhana no guhemba.

Mwana wanjye nawe ubivuge ntacyo wibagiye kuko ndi kumwe nawe, ureke kugira ubwoba,dore ko kenshi mbona urimo gutinya kuvuga,ngo natakwica ongera umbwirire abana banjye bose uti uwanze kumva ntiyanze no kubona urugogwe rurabagwiriye rugiye kubagwa hejuru, imvura nyinshi y'amahindu igiye kubanyagira kandi sibwo bwa mbere nabibabwira murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Murimo muranga mugatoteza abana banjye,benshi bari kuborera munzu zimbohe,abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga mwe bayobozi bakuru, ibi nkomeje kubabwira, byinshi mugiye kubiryozwa, mukomeje kurya abo muyobora mugira ngo simbibona, murarundarund byinshi si ibyanyu n'abandi nari babifite kandi nabo bari abana banjye.

Mwana wanjye ongera ubabwirire uti; impande z'igihugu zose igihugu kiragoswe, ubu shitani yacyinjiyemo ubu iri gukorera ku mugaragaro. Niba mutabizi rero mubimenye ko no hagati mu gihugu umuyaga ugiye guhuha, mwisobanurire uwo muyaga mvuze uwo ari we.

Uyu munsi simbabwira byinshi kuko ibyinshi murabizi narabibabwiye nabasubiriragamo uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke, mwana wanjye bansezerereho, uti mbifurije kuzashyikirana nanjye mubihe bishya, mu Rwanda rushya , nagabiwe n'umwami wanyu I Nyanza, kandi abankomeyeho n'umubyeyi wanjye abo nzabarinda. Bana banjye mu nkunda njye n'umubyeyi wanjye nimunkomereho nanjye mbakomeyeho,uyu munsi mbahaye umugisha ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
__._,_.___

Tuesday, 1 October 2013

Rwanda’s Kagame Sees Influence in the DRC Take a Hit

Rwanda's Kagame Sees Influence in the DRC Take a Hit

When the M23, a Rwanda-backed militia, launched a rebellion last year in eastern Democratic Republic of Congo (DRC), few could have guessed the fallout it would cause in Kigali.
For years, credible reports had documented a host of Rwanda-sponsored abuses in the region, from civilian massacres to the plundering of minerals. Yet Rwanda's Western backers, wary of undermining a countryconsidered a major development success, generally looked the other way.
But when a series of U.N. Group of Experts reports found evidence of systematic Rwandan support for the rebels, including the provision of weapons and troops, and direct Rwandan command over rebel operations, international condemnation was swift. Several Western donors cut or suspended aid, which makes up approximately 40 percent of Rwanda's budget. The about-face was shocking for President Paul Kagame, who has long deflected criticism of an unsavory human rights record by citing his engineering of Rwanda's dramatic rebirth from genocide.
Though livid, Kagame got the message, reducing—if not entirely eliminating—support to the rebels, and watching his aid money gradually return. Yet the episode continues to have critical implications. With donors looking closely over his shoulder, his rebel ally weakened and a new robust U.N. intervention force arriving in eastern DRC, Kagame's ability to influence events in the region has taken a major hit.
From Kigali's perspective, this is worrying for several reasons. Since Kagame's Rwandan Patriotic Front (RPF) seized power following the 1994 genocide, it has viewed the neighboring Congolese provinces of North and South Kivu as part of a critical security buffer, where a strong projection of power, either by direct military engagement or by proxy, would help keep its enemies on foreign soil and the Rwandan homeland safe.
In the second half of the 1990s, Rwanda twice launched wars in the DRC in an effort to neutralize the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR), an armed group founded by perpetrators of the Rwandan genocide, and shift the balance of power in Kinshasa to Kigali's liking. When the DRC's new leaders proved less malleable than expected, Rwanda turned to ethnic Tutsi proxies—first Laurent Nkunda's National Congress for the Defense of the People (CNDP) and later its M23 offshoot—which created enough instability in the Kivus to prevent the consolidation of an already weak Congolese state.
This enabled Rwanda to maintain its security buffer and facilitated the continued flow of minerals to Kigali's political, military and economic elites, shoring up budgets and fostering intraparty loyalty. It all came at a terrible cost to civilians in the region, which is now 17 years into a seemingly unending humanitarian crisis. For Rwanda, however, a strong foothold in eastern DRC remained at the crux of national security policy.
But now that foothold is uncertain. In addition to demands from donors, Kigali is confronted with new African boots on its doorstep—part of the U.N.'s "intervention brigade" designed to shore up the long-struggling $1.4 billion-a-year MONUSCO peacekeeping mission. Approved by U.N. Resolution 2098 in March, the new force consists of 3,069 South African, Tanzanian and Malawian troops and is tasked with conducting "targeted offensive operations" against the M23 and dozens of other rebel outfits—the most explicitly offensive mandate in U.N. peacekeeping history.
In its first months of deployment, the brigade has already battled the M23 with its infantry, artillery and air force, forcing a rebel retreat at the end of August and at least a temporary cease-fire. By December, the U.N. expects surveillance drones to aid the effort. This boost in U.N. firepower, combined with searing internal divisions among the rebels and little chance of a boost in support from Rwanda, suggests the M23 is likely to further weaken.
For now, these shifting security dynamics do not pose a major threat to Rwanda, whose main enemy in eastern DRC, the FDLR, is thought to be relatively weak and incapable of orchestrating a major offensive. Still, although Rwanda—currently a member of the U.N. Security Council—voted in favor Resolution 2098, it remains uneasy with the U.N.'s strengthened presence. This sentiment is magnified by the involvement in the intervention brigade of South Africa and Tanzania, which both maintain links to a pair of high-profile Rwandan dissident exiles, former Army Chief Kayumba Nyamwasa and Head of External Security Patrick Karegeya. Although the South Africa-based duo lacks the means to launch a rebellion, Kigali remains wary of their influence among critical members of the diaspora as well as would-be mutineers from within the Rwandan army. According to journalist and commentator Charles Onyango-Obbo, some within Rwanda also fear that Pretoria, which has growing energy and mining interests in the DRC, may have larger "designs against the Kagame government."
Despite Rwanda's weakened regional position, the RPF's grip on power at home remains tight. As expected, the ruling party and a host of smaller allies dominated mid-September elections for the lower house of parliament—a poll conducted, like the last presidential election, with critical opposition figures sidelined.
Still, events in the DRC have caused some unease inside Rwanda. During the M23 offensive in August, a series of artillery shells landed across the Rwandan border, killing a woman and her baby in a market. Kigali blamed the mortars on the Congolese army. The U.N., however, reported that many came from M23 positions—perhaps as part of an effort to drag Rwanda openly into the conflict.
Although Rwanda responded by mobilizing troops to the border, an outright Rwandan invasion is unlikely, given watchful Western donors, the beefed-up U.N. presence and strong diplomatic engagement by several African regional bodies. So is a wider regional war, similar to that which occurred from 1998 to 2002 and split much of east and southern Africa between allies and enemies of Kinshasa.
Nonetheless, further provocation of Kigali by an increasingly desperate M23 remains possible, Kris Berwouts, an independent analyst on Central Africa, told World Politics Review. This would be a critical test for a Rwanda unaccustomed to its current position of weakness. Should Kagame overplay his hand, he could risk derailing his grand development project.
Author: Jon Rosen is a freelance journalist and independent consultant focusing on East Africa and Africa's Great Lakes region.


BANYARWANDA MWIHANGANE KANDI MWISUGANE: TUZATSINDA!


BANYARWANDA MWIHANGANE KANDI MWISUGANE: TUZATSINDA!

Nkuko bimaze kuba akamenyero, abanyarwanda bifatanije nabanyekongo, abarundi, abanyafurika, abanyacanada nabandi benshi kuvugiriza Kagame induru, bamagana ubwicanyi bukorwa nawe nagatsiko ategeka. Toronto ije ikurikira London aho Kagame yatewe amagi n'amase.

Kagame yaje Toronto kandi avuyeyo imbokoboko. Nta mutegetsi wa Canada bahuye, nyamara Perezida wa Tanzania, Bwana Kikwete, yakiriwe nicyubahiro gikwiriye umukuru w'igihugu. Kagame we yatubereye urukozasoni kuko aho kwakirwa mu cyubahiro, yakirwana induru. Toronto ntako Kagame n'intore ze batakoze bihisha, bomongana bashaka aho bahungira induru. Yewe, iminsi yira ari myinshi! Muribuka ukuntu Kagame n'Intore ze bazaga bidegembya, abanyarwanda bakajya kwihisha, none nibo bihisha bakubitwa imijugujugu!!

Hano New York, Kagame yibasiwe namahanga ( harimo na USA ) yongera kumwihanangiriza ngo navane abo yita ingabo ze muri Congo. Uretse abanyecongo, abapfa buri munsi nabana b'urwanda, abenshi muri bo abatutsi ( bo mu Rwanda na Congo), ahora abeshya ngo aharanira inyungu zabo)

Mwakwibaza muti Kagame agenzwa niki kandi ko azi ibiba bimutegereje?

Icya mbere: uretse ubugizi bwa nabi ahoramo iyari mu gihugu, mubyukuri nta kazi kandi abafite. Iyari mu Rwanda arara ijoro ategura kandi akora amarorerwa mu Rwanda no mu karere. Ubundi y'irirwa y'iryamiye. Ubwo aba aje hanze guta akuka, guhunga imizimu yabo yishe.

Icya kabiri: we n'umugore baba baje gusura abana babo, barerwa na ambasaderi i New York, Eugene Gasana, wagororewe ubuministiri (inyongera) kubera akazi akora ko kunezeza Kagame na madamu we ( abashakira ibinezeza amaso n'umubiri).

Icya gatatu: Indege akoresha yita ize, yaguze akoresheje umutungo wabanyarwanda, azikodesha leta. Uruzinduko nkuru rushobora gutwara hafi million imwe yamadolari agomba kuva mwisanduka ya leta akajya mu mufuka we.

Icya kane: abaje kujijisha abanyarwanda, kubashinyagulira no kubishongoraho mubyo yise Rwanda Day. Muribuka London avuga ngo abamuteye amagi iyaba bayaryaga kuko abona ari abashonji? Erega Kagame wahoze uri umushonji. Ababukuvanyemo bakagutereka kuri iyo ngoma wegamyeho ihirima, nibo wahemukiye. Icyakora nubwo ufite ubutunzi wasahuye, ufite ubushonji k'umutima. Ntacyaguhaza kuko ufite ubutindi bukabije.

Icya gatanu: ubundi hari igihe akunze kugenda gufata za mpamyabushobozi ( degree) abavukanye imbuto nkawe babona bataruhiye. Zimufasha gushakisha uko yaziba icyuho kinini mu buzima bwe.

Icya gatandatu: hambere yakundaga kuza kubeshya amahanga, none abakuru bayo bamugendera kure nk'umunyabibembe.

None se Kagame n'agatsiko ke babaye abande? Abanyarwanda turamwamagana. Abaturanyi baramuvuma. Abanyafurika bati hoshi. Abanyamahanga barijujuta bati rekeraho gutera akaduruvayo mu baturanyi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi: mwitaze Kagame nagatsiko ke, ibyaha byabo bizababarweho bonyine.

Mwarakoze rero bavandimwe b'Ihuriro, Amahoro, FDU-inkingi, PS-Imberakuri,namwe mushyigikiye FDLR, muharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda. Mwarakoze banyarwanda mwese induru mwavugirije Kagame nagatsiko ke, Mwarakoze banyecongo. Mwarakoze barundi. Mwarakoze abanyacanada. 

Ubufatanye bwacu twese, ducisha mu kuri, nibwo buzatuma dutsinda vuba,

Abo mu Rwanda no hanze yarwo mwese mutegereje impinduramatwara, mwihangane kandi mwisugane. 

Ni muze mu nkuge, Kagame na gatsiko bazarohame bonyine.

Dusangiye amateka mabi n'ameza. 

Twe duhanze amaso imbere, twatangiye kubaka ibyiza bifitiye akamaro abanyarwanda nabaturanyi bacu bose, ntavangura.

Tuzatsinda! 

Theogene Rudasingwa 

( UWABA UZI IGIFARANSA, IRINGARA, N'IGISWAHILI YANKORERA TRANSLATION)

Congo seizes 375 kilos of coltan being smuggled to Rwanda

375 kilos of coltan seized  before  reaching the hands of  Mrs Jeannette Kagame ( the wife of President  Kagame) who is involved in clandestine smuggling of minerals from RD Congo to Rwanda


Congo seizes 375 kilos of coltan being smuggled to Rwanda

Customs officers in the eastern Democratic Republic of Congo have seized 375 kilograms of coltan, a precious mineral used in electronics, en route to Rwanda, an official in Kinshasa said on Saturday.

The seizure was made Thursday at the "Great Barrier" border crossing, said the minister of mines in North Kivu province, Jean Ruyange.

Officers stopped a jeep headed towards Gisenyi, across the border in Rwanda, because their suspicions were raised on seeing that the tires were depressed even though no cargo was visible.

The following day "they noticed unusual work around the chassis, removed a metal plate and found a quantity of coltan, around 375 kilos (825 pounds)," Ruyange added.

The metallic ore is used in electronic devices such as mobile phones and laptops.

Ruyange said the driver was taken away for questioning and an investigation was under way to determine the origin of the ore and whether other shipments have already crossed the border.

In November 2011, Rwanda returned to the DR Congo more than 80 tonnes of cassiterite, coltan and wolframite that had been smuggled out of North Kivu.



Fw: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA


Urakoze Felix kubera iyo contribution yawe ifite ireme.

Abatutsi biciwe abavandimwe babo kubera Kagame tugomba kwifatanya n'abo titanjenjeka.  Natwe abahutu twariciwe nuko ntaho dufite tubivugira. Birumvikana ko abatutsi bose batabonye ku byo Kagame  agenera agatsiko ke. Ariko ni bake batangiye kugaragaza akababaro kabo.

Abatutsi benshi baravuga bati ibibi birarutanwa nubwo Kagame ariwe watumye abacu bashira, ibyo byari byose  abatutsi turi ku butegetsi. Mbese ubwicanyi bwibasiye abatutsi bisa nkaho bwabaye ingurane yo kugera ku butegetsi.  Kagame rero niyo mpamvu adatinya  gukora politike ya apartheid kuko  abatutsi benshi  bazayishyigikira.  Kubera ko ntafite n'ubushobozi bwo kwica inkoko, njye nkumva rero nta ngurane ibaho ku buzima bw'umuntu.

Ikimbabaza ariko nuko izo nama mu mahanga zirimo  Kagame akoresha zizaducamo gucamo uduke abanyarwanda ku buryo washobora kugenda muri bus cyangwa train mu mahanga   ukikanga umunyarwanda kandi nawe uriwe. Bityo bikongera cya kibazo cy'amoko gihoraho. Ni ibyo ntinya, naho ubundi umutegetsi wese iyo akoresheje inama bose baraza , abatamushyigikiye n'abamushyigikiye, arabamwifuriza nabi n'abamwifuriza neza. Iyo ufite umwanya wa Leta ukora uko ushoboye ngo uwugumeho. Iyo ufite avantages yaguhaye, ukora uko ushoboye ngo uzigumane.  Muri abo bose bajya mu nama abayatumije mu mahanaga siko bose bamushyigikiye.


----- Forwarded Message -----
From: felix habimana <felixhabimana@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; rwanda-l rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 18:59
Subject: Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Samuel,
Ndumva mu mizi ibyo uvuga ndetse nanavuga ko ari ipfundo rikomeye kugirango impinduka (izabaho nta kabuza) izarambe.

Ni byo koko iyo urebye imyanya yose ikomeye mu butegetsi, mu bukungu, mu busugire n'umutekano w'igihugu ifitwe n'abantu bava mu bwoko bumwe bw'abatutsi. ari ko nanone iyo usesenguye abo batutsi abo ari bo usanga nabo ari abantu bava hamwe ndetse bafitanye amasano hagati y'abo. Ndetse hari uwababoneye izina abita agatsiko.

Gusa, umuntu agomba kwirinda kugwa mu mutego wa Kagame ushaka gushyira abantu mu gatebo kamwe.

Politiki ye n'ugufata bunyago (en otage) uwitwa umututsi wese kugirango yumve ko agomba kumujya inyuma. Kandi hagati aho agakora ibishoboka byose kugirango umuhutu yange umututsi. (Clivage ethnique)

Ingero ni nyinshi uhereye kubyabaye muri 1990, 1994 ukazamura. Kugeraho aho avuga ngo u Rwanda rwari rwarapfuye bivuze ko abarwishe ari abahutu, abazuwe ari abatutsi.

Urwo rwangano hagati y'abahutu n'abatutsi agenda abiba anakongeza rumeze nk'urukuta yubaka imbere ye kugirango abantu batabona ububi bwe n'ubunyamaswa bwe.

Buriya ikintu kimushimisha n'uko abantu abamurwanya bavuga bati "turwanya ubutegetsi bw'abatutsi" aho kuba "ubutegetsi bwa Kagame n'agatsiko ke"

Hagira nk'umututsi washaka kumuhunga bakamwuvisha ko nta yandi mahitamo afite uretse kumuguma inyuma.

Niyo mpamvu ubona yibasiye ikintu icyo ari cyose cyahuza abamurwanya b'abahutu n'abatutsi. Kuko biba bibangamiye ya mibare ye. 


No ku bahutu tugomba gufungura amaso, abari iunyuma tukareka kubashakira excuse ngo bafite icyo baharanira cyangwa se barigura. Nkaba bajya muri Rwanda Day nabo baba bagiye kuramya. Kuko ntabwo waba uba mu gihugu kirimo uburenganzira ngo ujye ahantu bagutware "buhumyi" bakwambutre téléphone yawe, atari uko nawe uba ubibona.

Tureke kuvuga ko ba Habumuremyi, Rucagu, ba Bosenibamwe, Bamporiki, Bazivamo, Rwarakabije, Nduhungirehe... bigura. kuko ejo ibintu bihindutse bakiri mu micezo y'intozo, bagaruka n'akarimi gasize umunyu bavuga bati murabizi ko natwe ntaho twari turi.

Rubanda nyamwinshi mu mibare y'abaturage ntivuga byanze bikunze Rubanda nyamwinshi mu mitekerereze ya Politiki.

Revolusiyo ya 1959, abahutu benshi bayibonyemo kandi bafite ukuri. Si bo gusa hari n'abatutsi bayibonyemo. 

Nyamara uko imyaka yagiye ihita iyo Rubanda nyamwinshi yagiye igabanuka mu kwibona mu buyobozi bwariho yishyiriyeho butahwemaga kuvuga bushyize imbere inyungu zayo. Umuntu yakwibaza icyabiteye.

Nta butegetsi buhirima ngo pii.  Uwari wese witandukanyije n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR agomba guharwa amahirwe ya 2. Uwakoze ibyaha ari mbere cyangwa muri ubu butegetsi nawe agahabwa uburenganzira bwo kwisobanura mu buryo butabogamye. Ibyaha byamuhama akagororwa mu buryo bwa kimuntu.

Ubundi abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka mu matora nta mbunda ibari hejuru.

Utsinze amatora akayobora igihugu adahutaje cyangwa se atishongoye kuwatsinzwe cyanga badahuje ibitekerezo

Utsinzwe amatora akemera ibiyavuyemo kandi agahabwa uburyo bwo gukomeza guharanira ibitekerezo bye mu bwubahane.

Niko mbona ibintu ariko nshobora kuba nibeshya cyangwa ndi mu ndoto.

Umugoroba mwiza.

Félix


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 1 octobre 2013 18h33
Objet : Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Felix

Diaspora yagombye kuba   abanyarwanda bose. Ntabwo tuzi niba Kagame iyo avuga Diaspora impunzi zirimo dore ko we yumva ko ntazikibaho.
 
Kugeza ubu Diaspora ya Kagame ni abatutsi kandi arabakoresha ku mpamvu za politike. Impunzi ntizirimo. Abo batutsi nibo aba yasuye.Urundi rugero ni uko Kagame iyo avuga rwandophones muri Congo ntabwo aba avuga abahutu nabo bahaba. M23 ndumva itarwanira abahutu.
 
Abo bahutu bajya muri Rwanda day kandi bari muri FPR nimbarwa ugereranije n'abatutsi.   Ni byo koko hari n'abatutsi bake. Wenda abo bari mri RNC cyangwa se hari ibyo babuze batabonye ku ngoma ya Kagame.
 
Twe dukorera Rubanda nyamwinshi. Abo mbarwa barwanira inda zabo  gusa cyangwa batajya muri Rwanda day kandi ari abatutsi ntabwo tubabara.Umuhutu ujya muri Rwanda Day ndumva aba afite icyo aharanira. Ntabwo ajyayo kureba  Kagame ko ari mwiza cyangwa se kumva ko avuga neza. Ibi twabiganiriyeho mu minsi ishije ku buryo burambuye.
 


From: felix habimana <felixhabimana@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 17:04
Subject: Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Koko ni byiza ko buri wese amenya ijambo yakoresheje icyo rivuga.

Kagame akoresha inama zo guhura n'abatutsi : Si byo. Nk'uko atari byo ko diaspora Rwanda  =  tutsi.

Kagame akoresha inama zo guza abayoboke ba FPR : Aha nibyo

Abatutsi bose ntibari muri FPR, ntibajya muri Rwanda Day. Ndetse iriya irangiye yarwanyijwe ku bufatanye bw'abanyarwanda b'abahutu n'abatusi ba muri Canada.

Ntitukakye twibagirwa ko muri FPR cg za Rwanda Day hajyamo abahutu kandi baba bafite ubukana n'ishyaka kurusha bamwe mu batutsi baba basangiye urugendo.

Félix


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 22h31
Objet : Re: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 
Ikondera, 

Urandika uti:

"Umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze".  

Nkuko tumaze iminsi tubyandika kuri uru rubuga, Kagame akoresha inama zo guhura n'abatutsi gusa cyangwe se abayoboke ba FPR. Si  abanyarwanda bose. Iyo umuntu akora politike agomba no kujya amenya neza buri ijambo yakoresheje icyo rivuga.



From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Cc: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 30 September 2013, 20:58
Subject: *DHR* PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA

 

Nk'uko bimaze kuba akamenyero umukuru w'u Rwanda Bwana Paul Kagame uko agiye hanze y'u Rwanda cyane cyane mu bihugu by'i Bulayi n' Amerika akoresha umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ndetse n'abandi baba bamuherekeje, mu gikorwa bise "RWANDA DAY"
 
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 28 Nzeli 2013, uwo muhango wabereye mu mujyi wa TORONTO muli CANADA
 
Ni muli urwo rwego rero amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda akorera hanze y'u Rwanda aliyo : Amahoro na RNC, afatanyije n'izindi Sociétés Civile nyarwanda  alizo RIFDP (Réseau International des femmes pour la Démocratie et la Paix) na CRC (Congrès Rwandais du Canada)
Tutibagiwe abanyeCongo, abarundi , abatanzaniya hamwe na bamwe mu banyeCanada kavukire bakoresheje umuhango wo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Icyo gikorwa cyo kumwamagana cyamaze amasaha asaga 12 yose, cyaranzwe n'imvururu nyinshi cyane kuburo budasanzwe .
Aliko rero nyuma y'uko Perezida Paul Kagame ahohotewe i OXFORD mu bwogereza ubwo yaterwaga amagi n'amase; abashinzwe gutegura uyu muhango wa RWANDA DAY nabo bali bafashe izindi ngamba zikaze cyane, ku buryo kugeza mw'ijoro ryo kuwa gatanu no mubitabiliye RWANDA DAY batali bazi aho izabera. 
Ubundi kuli gahunda RWANDA DAY yagombaga kubera muli Hotel SHERATON mu mujyi rwa gati wa TORONTO ; aliko bitewe n'ibikorwa by'abateguye iyi myigaragambyo, ubwo bandikiraga ubuyobozi bwa Hotel SHERATON inyandiko ndende isobanura ibikorwa bibi bya Perezida w'u Rwanda, muli iyo nyandiko ndende kandi babwiraga ubuyobozzi bwa hotel ko nibaramuka baretse icyo gikorwa cya RWANDA DAY kikahabera ko ibintu bizadogera ngo bitewe n'imyigaragambyo izahabera. Aha twabibutsako mugihe iyi hotel yabonaga izi nyandiko ali nako abantu benshi batandukanye batelefonaga ubuyobozi bwa Hotel nabo bagenda babasaba ko batagomba kwemera ko RWANDA DAY  ibera aho .
 
Niko byagenze rero  koko ubuyobozi bwa Hotel Sheraton bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano  bwali bwagiranye na Leta y'u Rwanda.
Nyuma y'aho rero abashinzwe gutegura RWANDA DAY  bakomeje gushakisha ahandi bakorera RWANDA DAY ,  aliko bitewe n'uko abateguye iyi myigaragambyo nabo bali bazengurutse amahoteli yose yo mu mujyi nka Westin Harbour Castle Hotel , Four seasons Hotel, Grand Hotel na WHR-Worl Hockey Center
 agenda babagezaho inyandiko zitandukanye zisobanura ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo ngo bikorwa na leta y'u Rwanda; byatumye koko igikorwa cya RWANDA DAY  kitabera mu mujyi wa TORONTO kuko aho bajyaga hose babateraga utwatsi.
Iyi ikaba aliyo mpamvu igikorwa cya RWANDA DAY   cyaje kubera hanze y'umujyi wa TORONTO.
Nyuma y'uko Paul Kagame ahotewe kuli Université ya OXFORD mu Bwongereza mu gihe bamuteraga amagi n'amase, hiyongereyeho na none no kuba amahoteli yose yo mu mujyi wa TORONTO afite ibyumba biberamo amanama yangaga ko bahakorera icyo gikorwa cya RWANDA DAY ,  leta y'u Rwanda nayo yali yakoze uko ishoboye kuburyo ahandi baje kubona hitaruye umujyi wa TORONTO bahagize ibanga ku buryo n'abagombaga kwitabira uwo muhango batali bahazi, ahubwo bakodesheje amaBus yo kuhabatwara.
Aliko bitewe n'uko abali bateguye iyi myigaragambyo nk'uko babidusobanuliye umwe muli bo Bwana Gasana Gallican (Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "AMAHORO") ngo bakoranaga n'inzego z'iperereza za Canada zikaba alizo zabagezagaho uko ibikorwa          byo gushakisha aho RWANDA DAY ibera.
Kugeza saa tatu za mu gitondo, abigaragambyaga bali bataramenya aho RWANDA DAY  ibera aliko bazindukiye kuli Hotel Sheraton kuko Perezida Paul Kagame ngo aliho yali yaraye, bakomeza kwigaragabya nyuma inzego z'iperereza z'umujyi wa TORONTO zahamagaye Bwana Gasana  Gallican zimurangira aho icyo gikorwa kili bubere.
Niko byagenze koko igokorwa cya RWANDA DAY  cyabereye ahantu wavuga ko hadasobanutse munzu ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'abahinzi n'aborozi izwi kw'izina rya FREE MARKET.
Abigarambyaga batangira kuza urusorongo batangira kwigaragambya aliko bahanganye n'abashyigikiye perezida Kagame, kuburyo bamwe bali hakurya y'umuhanda n'abandi hakuno baterana amagambo.
Abigaragambyaga balimo abacongomani bitwa aba "Combattants" bigabanyijemo amatsinda atandukanyu kugirango Perezida Kagame atinjira yidegembya.  Bigeze saa kumi nibwo amamodoka yatangiye kwinjira hanyuma abigaragambya bakajya bahagalika buli modoka ngo barebe ko Kagame alimo, nyuma haje kuza imodoka y'i Jeep ifite amadilishya yijimye bagira ngo ni Kagame uje iyo modoka bayitera amagi ndetse bayimena n'ikirahuri.
Mu gihe bali bahugiye muli iyo rwaserera nibwo perezida Kagame yaje kunyura mu karyango k'inyuma gato cyane.
  
Ubwo abigaragambyaga babaye nk'abarumwe n'inzuki ubwo haje agaco k'abanyeCanada bambaye ubusa kwifatanya n'abigaragambya. Abo bazungu bali biyanditseho ku mibili yabo ndetse no ku mabere bati" Twamaganye Perezida Kagame ngo bitewe n'uko ateza umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigali halimo no gufata abagore ku ngufu.
Umuhango wa cya RWANDA DAY  uhumuje abashinzwe umutekano bagerageje gukingira Perezida Kagame umutekano aliko bitewe n'uburakari bwinshi bali bafite abigaragambyaga, imodoka perezida Paul Kagame yalimo bongeye kuyitera amabuye ndetse nayo ikirahuri cyegereye Kagame kiramenaka.
Nyuma y'uyu muhango wo kwigaragambya ku murongo wa telefoni twavuganye n'umwe mu banyarwanda bakoresheje iyi myigaragambyo, Bwana Gasana Gallican atubwira ko kuli bo ali intsinzi ikomeye cyane, ati: Kubona dushobora kumvisha abanyecanada bose ububi bwa Kagame kugezaho bamwima amahoteli yifuzaga ngo kandi afite amafaranga menshi twe ntayo tugira, ngo iyi ni intsinzi ikomeye cyane, kandi ngo no kuba abanyarwanda bo mu moko yose barahuje icyo gikorwa ndetse no kumvisha abanyekongo ko umwanzi wabo atali umunyarwanda bitewe ngo n'ibikorwa bibi Perezida Paul Kagame akorera abanyekongo; ni intsizi idasanzwe ikwiye kwishimirwa no gukomeza gushyigikirwa na buli wese ukunda amahoro.
Ikondera Infos Canada.








__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


Congo seizes 375 kilos of coltan being smuggled to Rwanda

375 kilos of coltan seized  before  reaching the hands of  Mrs Jeannette Kagame ( the wife of President  Kagame) who is involved in clandestine smuggling of minerals from RD Congo to Rwanda


Congo seizes 375 kilos of coltan being smuggled to Rwanda

Customs officers in the eastern Democratic Republic of Congo have seized 375 kilograms of coltan, a precious mineral used in electronics, en route to Rwanda, an official in Kinshasa said on Saturday.

The seizure was made Thursday at the "Great Barrier" border crossing, said the minister of mines in North Kivu province, Jean Ruyange.

Officers stopped a jeep headed towards Gisenyi, across the border in Rwanda, because their suspicions were raised on seeing that the tires were depressed even though no cargo was visible.

The following day "they noticed unusual work around the chassis, removed a metal plate and found a quantity of coltan, around 375 kilos (825 pounds)," Ruyange added.

The metallic ore is used in electronic devices such as mobile phones and laptops.

Ruyange said the driver was taken away for questioning and an investigation was under way to determine the origin of the ore and whether other shipments have already crossed the border.

In November 2011, Rwanda returned to the DR Congo more than 80 tonnes of cassiterite, coltan and wolframite that had been smuggled out of North Kivu.




Re: *DHR* TORONTO: KAGAME DAY YAHINDUTSEMO KAGAME DEUIL [4 pièces jointes]




From: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
To: Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com>
Sent: Tuesday, 1 October 2013, 17:12
Subject: *DHR* TORONTO: KAGAME DAY YAHINDUTSEMO KAGAME DEUIL [4 pièces jointes]

 
[Pièces jointes envoyées par Jean Bosco Sibomana incluses ci-dessous]
Mardi 1 octobre 2013
http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2013/10/kagame-o.jpg
Umunyarwanda wigize umunyabwenge uhanitse witwa Egide Karuranga kandi akaba ahagarariye Igice cya Diaspora Nyarwanda cyegamye neza neza kuri FPR yari ahekuye u Rwanda.
 
Uwo mugabo Karuranga ngo ni umuhanga da mu byerekeranye n'ubucuruzi mpuzamahanga no gushora imari muri Afurika. Yagize atya rero yigarurira Ambassade y'u Rwanda yayoborwaga na wa Mudamu uzwiho cyane kuba ikirumirahabiri ariwe Eda Mukabagwiza. Égide na Eda rero baricaye bigana ukuntu (ubundi byitwa guteka umutwe) bagobotora Perezida Kagame mu kibazo cya M23 bayobya uburari. Iyo couple idasanzwe yasanze byaba byiza gutumira muri Kanada Icyamamare Pawulo Kagame ngo maze bereke amahanga ko u Rwanda ari Igihugu cya mbere mu Afurika mu gushoramo imari ko ibyo barurega byose ari ukubera ishyari barufitiye.
 
Umushinga umaze gusesengurwa neza muri FPR, wahawe umugisha ndetse Guverinoma itegekwa kuwushyira bidatinze mu bikorwa. Ikibazo cya mbere nticyatinze kuvuka ari cyo kumenya utumira, ese ni Ambassade cyangwa ni Diaspora-FPR yihaye gusumba inzego za Leta? Kuri iyo ngingo  Égide na Edda bahise babishwaniramo ku buryo byagiye n'ahagaraga mu binyamakuru. Ababizi neza kandi babihagazeho batangaza ukuntu izo ntore za FPR zahiswemo zanatukanye kuri Skype bigatinda.
 
Mu by'ukuri Egide na Eda bapfuye iki? Keretse umuntu uzi gusesengura kandi wemera ko abanyarwanda turi ba nkunzuwimye ni we wakumva neza inyungu bwite zari inyuma y'itumira rya Perezida Kagame mu cyabanje kwitwa "Ottawa - Rwanda Week», byabapfana (dore ko batava kw'izima) bakabihinduraho "Toronto - Rwanda Day".
 
Reka tubanzirize kuri Eda, mu kinyabupfura. Kuva yagera muri Kanada, uwo Mudamu ntiyigeze akorera Guverinoma y'u Rwanda koko ngo onoze umubano wa Kanada n'u Rwanda. Ahubwo yitayeho gukorera cyane FPR mu gukora akazi rwihishwa ko gushaka ngo "abahutu bazima". Urebye nta rugo yasize ajya kureshya abo bahutu bita ko ari bazima da! Cyakora ntiyabishoboye kuko byabaye ngombwa ko Kigali imwongereraho abafasha barimo abaminisitire, abasenateri, abadepite, abakozi b'inzego zinyuranye za Leta ariko ni hahandi biba ibyubusa abahutu bazima (kuko ari bazima nyine) baranangira. Nta kundi byari kugenda, kuko Madamu Eda igihe cye cyo gutaha cyari cyaranarenze yagombaga gushaka impamba ya politiki  ituma i Kigali batazamugira ikigarasha. Yaranayibonye dore ko ubu agaramye rwose mu Nteko (maze bazongera bavuge... ngo uhakana ubugore....). Aho rero Eda Mukakagame yaragitsinze pe, ntawabishidikanya, kandi si n'ubwambere iyo byakomeye ararekura sana.
 
http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/09/13343620474-1-dr_karuranga-150x150.jpgTugaruke k'Umutekamutwe Egide (ku ifoto) ufite amaso aturumbutse aruta aya Kagame iyo arebera muri za ndorerwamo ze zitera ubwoba uruhinja rwa Janet rukareka ibere. Umva ko iperereza ryo mu Rwanda rikora da! Aho rizi Egide Karuranga uwo ari we ? Byonyine iyo baza kuba barabwiye Perezida w'u Rwanda uwo Karuranga ari we no kumuramutsa ntiyari kubikora. Noneho dore inshuro ebyiri zose Kagame yicaranye n'ibandi kabuhariwe atabizi ngo ni uko ari bwa bwoko!
 
Nyamara kuva Egide yahunga u Rwanda dore ko imyaka icumi irenga, nti yigeze ajya ku rusura. Ubu se noneho niho arwibutse koko, ko we data afite na pasiporo! Aha hari impamvu zumvikana. Mister Egide yakoze amanyanga menshi cyane mu Rwanda harimo kwambura amasosiyeti ya Leta, ay'abihayimana n'abantu ku giti cyabo (harimo imfumbyi za Jenoside ndetse n'abasirikare bakomeye). Kudasubira mu Rwanda si ikindi ni ugutinya ko mubo yambuye havamo abamuha amabere ya Nyina. Nguko rero uko yize umutwe wo gushaka ibaba yihishamo maze ngo abone uko azasubira mu Rwanda gusura ibikingi bye. Nguko kwitanga byimazeyo maze sugukurura inda imbere ya Perezida Kagame, i Toronto, si ugushimagiza ngo ibyiza Kagame yagejeje ku Rwanda naho ubwo, abanyarwanda bamuzi, iryo kinamico ryabasekeje hafi imbavu gukenyuka.
 
kame n'ibuyeMuti noneho Egide yari ahekuye u Rwanda ate? Mwese mwiboneye urubuye bateye imodoko ya Nyakubahwa aho i Toronto. Yeweweeee..., amahirwe ya Nyagasani ni uko Umubyeyi wacu atarayirimo? Ubwo ruriya rubuye koko iyo rumugwa ku mutwe nti wari kujanjangurika? Egide ko Kanada yari yamweruriye ko kubera ibibazo biri mu bihugu byo mu karere k'Ibiyaga bigari ko byaba byiza ko Nyakubahwa ataza rwose muri Kanada, aho yaba yarabigejeje ku babishinzwe? Tureke no kuvuga ko imitwe yo kubonera Perezida Kagame visa yo kwinjira Toronto ari igitego, kuki abateguye ikinamico rya Rwanda day birengagije ko Guverinoma ya Kanada ubwayo yarahiye ko itazigera itumira Kagame ku mugaragaro kubera ubwicanyi yaba yarakoze aregwa hirya no hino? Izo mpamvu zose ni izerekana kwa gushyira imbere inyungu bwite n'ibyubahiro birenze urugero bakiyibagiza inyungu z'u Rwanda n'Abanyarwanda.
 
Iyo Perezida Kagame aza gukomerekera muri Kanada nta kabuza hari kuba imirwano Toronto hagati y'intagondwa z'Abatutsi n'iz'Abahutu ndetse n'abanyekongo bahohoterwa muri Kivu. Ukuntu ibintu byari bimeze n'imyiteguro yari yakozwe ku mpande zose, iryo sibaniro ryari gukongeza  u Rwanda maze uwitwa umuhutu wese akahasiga agatwe dore ko intagondwa za FPR ari cyo zifuza. Ariko se nanone Perezida Kagame agira koko abajyanama bazima cyangwa ni nka babandi bamenyereye gukoresha Abaperezida amakosa byakomera bakikuriramo akabo karenge?  Muzarebe amafaranga agendera muri ziriya ngendo za Kagame. Muzitegereze neza abambari bagenda mbere gutegura izo ngendo. Iteka ni bamwe kandi bafata akayabo, abana babo bariga bakarihirwa na Leta, abagore cyangwa abagabo bafite indi mwanya muri Leta, reka reka… Rwanda Inc. irarika koko!
 
Hari abavuga ngo Rwanda day ni Umunsi w'Umurengwe. Nanjye rwose niko mbibona. Wowe uzi neza ko u Rwanda ruri mu ntambara, bivugwa kandi byerekanwa kuri za Televiziyo ku isi hose, watumiza inama mpuzamahanga ubwira abanyemari ngo nibaze gushora imari yabo mu Rwanda?  Niba atari ubucucu, ni ukwirara. N'izo nama si ngombwa rwose kuko umenyemari yibonera ubwe aho yashora imari ye akunguka bitamuvunnye. Cyakora biranazwi kandi birumvikana ko igihugu kitarimo amahoro n'umutekano bigoye cyane kugishishikariza abanyemari. Kagame day ya Toronto rero kwari uguta igihe, reka amahanga nayo yisekere ukuntu abanyafurika twitesha agaciro. Aha Guverinoma y'u Rwanda yari ikwiriye kwibaza. Ese ikorera abanyarwanda yitwa ko ihagarariye cyangwa ikorera Ishyaka-gatsiko FPR ryayishyizeho? Dufate urugero rwose rwerekana ko ubu u Rwanda ruri mu mazi abira kandi ko abanyarwanda batabwizwa ukuri, dore ko FPR idufata bamwe nk'injiji abandi nk'inyamanswa  birumvikana ukuyemo inyambo!
 
http://www.jeuneafrique.com/photos/092011/030092011110902000000mushikiwabo.jpgTanzaniya yamenyesheje Abategetsi b'u Rwanda ko nibongera kuyishotora n'agasuzuguro kenshi, nkuko Minisitiri Ludovika Mushikiwabo akunze kubikorana ubushizi bw'isoni, izafunga umupaka. Ngaho namwe mumbwire, ingabo se z'u Rwanda zizahita zitera ko mbona amakosa yose ya politiki akozwe ari zo biyambaza mu mafuti? Ariko nazo zaragwowe! Gufunga rero umupaka byonyine icyumweru kimwe, ubuzima i Kigali bwahita buhagarara, ibiciro bikazamuka maze ubuzima bukarushaho guhenda, impungenge n'ubwoba bigashoka Abanyarwanda.
 
Lisansi na peteroli byanyura he se, ibiribwa biva hanze nk'umunyu, isukari, umuceri, amavuta, .... n'ibikoresho nk'iby'ubwubatsi bibeshejeho abanyakigali byanyura he se? Ese ya miti ikenerwa mu gutunganya amazi anyobwa yo yanyura he? Hari uwavuga ati mu Bugande. Yego koko, nayo ni inzira ariko ntihahagije kugaburira Abanyarwanda. Mbega twabigerenya nk'umuntu warusanzwe ahumeka neza nyuma bakamukata igihaha kimwe. Ubwo kandi ni urugero rumwe gusa ntanze rwerekana ukuntu abanyapolitiki bashobora guta Abanyarwanda mu rwobo bamwe bitwaza ibibazo by'umutekano. Nta mutekano uruta kubaha, kumvikana no kugirana ubucuti buhamye n'umuturanyi. Ubwo kandi nshubirijemo Perezida Kagame mugira n'inama, dore ko njye ntacyo mucaho, kwibuka aya magambo ya Nyakubahwa Perezida Habyarimana, wagize ati: "UHITAMO INSHUTI NTUHITAMO UMUTURANYI".
 
Guverinoma ifitanye kontaro n'Abanyarwanda, ibyo bikaba byanditse mu Itegeko-Nshinga. FPR yazambije Abanyarwanda, yo koko ifitanye ayahe masezero n'Abanyarwanda? Nta yo nta n'ayo Abanyarwanda bashaka. Ko se FPR iri mu mashyaka ya politiki akize ku Isi, Leta y'u Rwanda ishobora guhemba abakozi bayo itabonye imfashanyo ivuye mu mahanga? Mirongo ine kw'ijana by'ingengo y'imari mu Rwanda si imfashanyo? Ese ko u Rwanda tuzi ko ari urwa Kanyarwanda, FPR yo iba iya nde ? Naba na bwa bwato bwa Muvoma (MRND) twari tuzi ko ari ubwa Leta, FPR koko iba iya nde? Ni ikibazo abanyarwanda bagomba kumenya mbere yo kugumya kuyijya inyuma bayikomera mu mashyi nka Rucagu batazi aho FPR ikura imari, batazi kandi  ntibamenye n'aho ishora iyo mari. Kuva FPR itarasobanura neza aho yakuye ubukire, igomba guhabwa akato, andi mashyaka ya politiki ntabuze kandi siyo kamara.
 
UBUTEGETSI NI UBW'ABATURAGE, BUTANGWA N'ABATURAGE KANDI ABATURAGE NIBO BABUKURAHO IYO BWIGIZE KAGARARA.
 
Baturarwanda rero, ishyaka nka FPR ribitwaza ngo mufite agaciro na ho ari ukugira ngo ryikorere mafiya muri Kongo, ribabateranya n'abavandimwe banyu bo muri Repubulika ya Tanzaniya, mugomba kurisezerera.
 
"BYE BYE" KAGAME MURI KANADA
HASIGAYE UBU "BYE BYE" FPR MURI KANADA.

  Umunyarwanda w'umusomyi wa veritasinfo uba i Toronto
http://www.veritasinfo.fr/article-toronto-kagame-day-yahindutsemo-kagame-deuil-120349646.html
__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de Jean Bosco Sibomana
4 sur 4 photo(s)

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.