Abayobozi bashya ba Kaminuza y'u Rwanda batangajwe
Hashize 24 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 15/10/2013 . Yashyizwe ku rubuga na CHIEF EDITOR · Ibitekerezo 70Itangazo ryavuye mu biro bya Ministre w'Intebe kuri uyu wa 15 Ukwakira rivuga ko Perezida Paul Kagame yashyizeho ubuyobozi bwa Kaminuza imwe y'igihugu ihuriwemo n'amashuri makuru atandatu ari ahantu hatandukanye mu gihugu.
Iri tangazo rikaba kandi rigaragaza n'abayobozi b'ayo mashami (Colleges).
Umuyobozi mukuru wa Kaminu y'u Rwanda (University of Rwanda) yagizwe Dr. Mike O' Neal, wabaye umuyobozi wa Oklahoma Christian University yo muri Amerika mu gihe cy'imyaka 10 (2002-2012).
O'Neal n'ubusanzwe yavukiye muri Leta ya Oklahoma imwe muri leta zigize Amerika.
Uyu mugabo kuva mu 1976 kugeza mu 2002 yari muri Kaminuza ya Pepperdine y'i Malibu muri Leta ya California. Aho mu 1991 yari umuyobozi wayo wungirije. Yaminuje mu bijyanye na 'accounting and business' akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga 'doctorat' mu mategeko.
Uyu mugabo akaba yari umuyobozi w'inama nkuru y'urwego rw'abajyanama b'ibitaro byitwa Mercy Hospital. Afite impano kandi zo kwigisha Bibiliya, kuririmba, kubwiriza yakoraga mu itorero rya Malibu Church of Christ.
Abayobozi bemejwe muri iri tangazo ni aba;
Mu buyobozi bukuru :
Umuyobozi mukuru (Chancellor) : Dr Mike O' Neal
Umuyobozi mukuru wungirije (Vice Chancellor) : Emeritus Prof. James McWha
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi : Prof. Nelson Ijumba
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n'Ubutegetsi : Mr. Prudence Rubingisa
Mu buyobozi bw'amashami y'iyi Kaminuza :
1. Ishuri rikuru ry'ubucuruzi n'ubukungu : Dr. Papias Musafiri
2. Ishuri rikuru ry'uburezi : Prof. George Njoroge
3. Ishuri rikuru ry'ubuhinzi, ubumenyi bw'inyamaswa n'ubuvuzi bw'amatungo : Dr. Leatitia Nyinawamwiza
4. Ishuri rikuru ry'ubuvuzi n'ubuzima : Dr. Phillip Cotton
5. Ishuri rikuru ry'indimi, ubuhanzi n'ubumenyamuntu : Mrs Usta Kayitesi
6. Ishuri rikuru ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga : Dr. Maasseh Mbonye
Inama y'ubutegetsi :
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi : Prof Paul Dvenport
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi wungirije : Dr. Diane Karusisi
Abanyamuryango :
Prof. Clet Niyikiza, Prof Geoffrey Rugege, Sir. David King, Dr. Ignace Gatare, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Mrs. Christine Uwimana, Dr. john Nkurikiye, Mr. Hannington Namara, Mrs. Deidra Shears
UMUSEKE.RW