Mu kiganiro n'abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Cheikh Mussa Fazil Harerimana asobanura itegeko rihana ibyaha by'iterabwoba ryo mu 2008, yavuze ko gufatanya na 'Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR) n'indi mitwe yose y'iterabwoba bifatwa nko gushyigikira iterabwoba.
Itegeko no 45-2008 ryashyizweho kuwa 09 Nzeli, 2008 rikaba risobanura neza umuntu ufite ibikorwa bifitanye isano n'iterabwoba uwo ariwe nk'uko Ministre yateruye abivuga.
Ikiganiro kibanze cyane kuri FDLR n'abantu baba bashaka kuyishyigikira, haba kuyishakira abayijyamo, kuyamamaza cyangwa kuyishakira amafaranga mu bantu.
Minisitiri akaba avuga ko uyu mutwe (wanashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba) ugizwe cyangwa uyobowe n'agatiko k'abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati "FDLR igizwe n'abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, basize bahekuye igihugu. Abo ni abaterabwoba, ni agatsiko k'iterabwoba, ababafasha na bo bafatwa kimwe."
Minisitiri yagize ati "FDLR ni agatsiko k'iterabwoba, kukita ishyaka uba ushyigikiye iterabwoba.".
Ibi bije nyuma y'aho ubuyobozi b'umutwe wa politiki PS-Imberakuri, igice cya Bernard Ntaganda ubu ufunze, kitaremerwa nk'ishyaka ryemewe mu Rwanda ndetse na Faustin Twagiramungu n'ishyaka rye 'Rwandan Dream Intiative (RDI)' batangaje ko bifatanyije na FDLR.
Gusa Minisitiri w'Umutekano yahakaniye abanyamakuru ko iyi nama itaje nyuma y'ibyavuzwe, ko ahubwo ari inshingano za Leta kuburira abaturage bashobora kugwa mu mutego wo gushyigikira iterabwoba batabizi kandi itegeko ryabibahanira.
Yagize ati "Ntabwo mvuga bariya (batangaje kwifatanya na FDLR) ariko ibyo mvuga birasa n'ibyo bavuga. Sindi umugenzacyaha ariko Polisi isanze hari isano iri hagati y'ibyo bavuga n'ibyo itegeko rigenderaho rihana iterabwoba, igomba gukurikirana ikareba."
Ku bujyanye n'indi mitwe yatangaje ko irwanya Leta y'u Rwanda nka 'Rwanda National Congress (RNC)', Minisitiri Fazil yavuze ko RNC atayizi nk'ishyaka, ko ari abantu bahurira mu kabari cyangwa ahandi hantu, barangiza bakavuga ko bafite ishyaka ryitwa gutyo.
Yagize ati "Mu ingirwashyaka RNC na ho harimo abantu bagize uruhare mu iterabwoba, ari uriya Kayumba, Karegeya na bo bagizemo uruhare. Ibimenyetso birahari hari n'abafashwe bemera ko bateye gerenade."
http://www.umuseke.rw/kwifatanya-na-fdlr-mu-buryo-bwose-bifatwa-nko-gushyigikira-iterabwoba-minisitiri-fasil/