Pages

Tuesday, 13 May 2014

[RwandaLibre] Correc°:Re: NTUGAHATIRE UMUHUTU KWEMERA AHUBWO JYA USHYIRA AHO AKWIBA : UBUNDI BUJURA BWABAYE MUMYIGARAMBYORe: GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA,MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR

 

IBARUWA KURI MINANI JMV NA BAGENZI BE BIYEMEYE KWIBUKIRA HAMWE:
 
 
 
NTUGAHATIRE UMUHUTU KWEMERA AHUBWO JYA USHYIRA AHO AKWIBA

Bwana Minani JMV, 
Warabibonye ko itangazo rya mbere ritari ririmo genocide hutu ariko Nahimana Thomas ntabwo yaritangaje ku kinyamakuru cye leprophete. Irya nyuma (ririmo genocide hutu atashakaga) yararitangaje kuko yari amaze gusohoza igikorwa cyo kwiba. Bigitangira,  igihe yangaga gutangaza itangazo ry'amashyaka atanu ritarimo na genocide hutu, hariya nahise mbona ko atazanywe no gufatanya ahubwo azanywe no kwiba projet ariko akagira ikibazo ko atabikora ndimo kuko atantsimbura cyangwa ngo andushe ubwenge.
Mu itangazo rya kabiri ryari rigenewe abanyamakuru (akaba ari naryo mwatangaje) warabibonye ko amaze gukorwaho pression, itangazo twari twemereje hamwe nawe  (rikirimo genocide yakorewe abahutu n'iyakorewe abatutsi) yongeye agusubira inyuma abisabwe maze agakuramo ibintu byose bivuga genocide hutu mu itangazo ryari rigenewe abanyamakuru. Uribuka kandi ko yari amaze iminsi atangarije kuri radio ijwi rya rubanda ko yemera genocide hutu.  Ibyo bimaze kuba avanyemo genocide hutu muziko nababwiye ko atari byiza ndetse ntabugabo bwanyu kuko gutora ikintu warangiza ugasubira inyuma (kubera lobby) ugasubira mu itora wakoze bimeze nk'abadepite batora itegeko noneho nyuma bagasubira inyuma mu kimoteri bagatoragura ibyo batoreyeho bakabigarura kumeza. Ibyo rero si umuco undanga. Ninayo mpamvu igikorwa nteguranye n'abantu usanga bibafasha kuko baba bari kumwe n'umuntu udahindagurika mumagambo kandi ushyira imbere ukuri. Uzabaze abo mumyigaragambyo twayiteguranye  i Bruxelles, benshi bashimye iyo mico yanjye cyane cyane ko ntanga ibitekerezo ariko nkanemera kumvikana kugirango bitabyara kubangamira igikorwa. Ngiyo rero demokarasi indi mumaraso kandi izafasha igihugu kubantu bafite ubushake bwo kubaka igihugu kizima kitarangwa n'imico yo kwiba, kurenganya n'ibindi.

Reka dukomeze, uribuka ko abatumye Nahimana Thomas  bamaze kubona ko ibyo gukuramo ijambo genocide hutu biri bubagore, wowe wahise uzanamo genocide hutu itaremezwa na l'ONU. Aho wabivanye urahazi kuko atariyo proposition wari ufite ukurikije n'ibyo watoye mbere hamwe n'ibyo wari umaze iminsi utangaza.
Kubera ko jye nsanzwe nzi imikorere y'abahutu bashaka kwiba, nahise niheza iminsi ibiri ariko nsiga mbabwiye ko twahurira munama yo kumvikana uko bikwiye kugenda kugirango igikorwa gikomeze. Kubera iki nabikoze gutyo, n'uko nibutse théorie nagiye nkoresha kenshi y'uko umuhutu iyo ushaka ko ashyira mubikorwa icyo umusaba, wirinda kumuhata ahubwo ukoresha uko ushoboye kugirango akwibe cya kindi wari bumuhatire. Umututsi nawe mfite théorie nabonye igenda neza. Si kuvuga ko batandukanye kuko bose ni abanyarwanda ariko Kubera ijanisha ry'ubuhezanguni n'ibindi biba muri bamwe bituma hari imyitwarire badahuza.  Aha ndagirango nkwibutse ko jye njya kuza muri politiki no kwita kuri iyi cause nabanje kwiga imiterere y'abanyarwanda bakora politiki. Ninaho natangiye mvuga nouvelle generation mutaraza kuko naje gusanga abanyapolitiki ba mbere batandukanye nanjye. Mwe ariko ntimutandukanye nabo ahubwo murabarusha gukora nabi kuburyo mugiye mubuyobozi mugiteye gutyo igihugu cyasubira inyuma ho imyaka itari munsi ya 50.

Théorie yanjye rero yagaragaje ko ishingiye kukuri. Imbeba yahise igwa mukamashu ngo jwiiiiiiiiiiiiii, maze Nahimana aba yirukankanye projet ya genocide hutu ayikorera n'itangazo akuramo Rutayisire Boniface wari umubangamiye maze ahita abitangaza kukinyamakuru cye leprophète. Ubwo nanjye nahise nkora iki? Nahise nandika amateka ko Nahimana Thomas akoresheje ubujura yiba cause ya genocide hutu yo kwibuka abavictimes bose kandi arijye nari narayibapropoje ndetse akaba arijye nari nafashe initiative ko twahura.
Kuba Nahimana Thomas yaribye projet politique byo nibyo. Kuba azahorana icyo kintu kumutima ko yibye muri politique kugeza ashaje byo nibyo, ndetse niba ari umupadiri koko wuzuye ubifite no kumutima  azagezaho inkomanga kumutima zimusaba kunsaba imbabazi niyibuka ibyo yari yaranyijeje. Kuba abantu bo mu ishyaka rye ishema Party bazajya bafata umukuru wabo nk'umuntu wibye umushinga nabyo nibyo bazabihorana igihe ishyaka ryabo rizaba rikiriho kandi bizabaremerera cyane mubihe bimwe.  
Nawe ubwawe uzahorana icyo gisebe kumutima ko nawe wibye cause kuburyo nuzaba muzima uzansaba imbabazi nawe.  
Nk'uko nabibabwiye rero ko uzabangamira igikorwa twari dufatanije bizamugiraho ingaruka zikomeye mubuzima bwe urabona ko byabaye ukuri kuko iyo ni inkovu Nahimana Thomas azahorana kandi inkovu izahora mu ishyaka rye kuburyo ari investissement politique mbi akoze nka leader. Ndetse ni inkovu izahora mubamukoresha bose kuko baguye mugatebo nifuzaga. Hariya cause yageze ni intambwe ikomeye kuko Nahimana Thomas yavuye kuntambwe atemeraga genocide hutu hanyuma agera aho ayita genocide hutu irindiriye kwemezwa na l'ONU.
Ndetse iyo ntambwe iri no munkovu ye kuburyo niyo yasubira inyuma we n'ishyaka rye bazajya babanza kwibaza kabiri. Kuba ishyaka rye aribwo rigishingwa ndetse ryajya kwinjira mukibuga cya politiki ya opposition nyarwanda rikabanza kwitera igisebe cyo kwiba cause politiki ni ikintu gikomeye kandi kiremereye mu ishyaka rye. Urabizi ko ahakize igisebe mukinyarwanda hitwa inkovu.

Hariya rero jye nka gestionnaire wa cause nahatsinze igitego cy'amateka nk'uko nsanzwe mbitsinda kandi théorie yanjye nabwo yarongeye itanga umusaruro.
Hariya rero urabona ko anahinduye na gahunda y'ishyaka rye mubundi buryo atazi kuko avuga ko azajya kwiyamamazanya na FPR mu Rwanda. Aziyamamazanya n'abo arega genocide hutu se? Azabana mugihugu n'ingabo arega gukora genocide hutu se ? Azabana n'abatutsi arega gukora genocide hutu se ? Wenda arizera guhindura amagambo ariko ntibizakunda kuko ririya tangazo icyo rivuga cyirumvikana kandi ni amateka yiyanditse. Abamukoresha nabo abataye mugatebo. Abo muri FPR nabo bizeraga kumukoresha nabo abataye mugatebo. Ishema Party ribaye nk'ishyaka rya Mushayidi igihe yari amaze gukatirwa kuko nibwo umwe mubakuru baryo Pacifique Kabalisa yabonye ntakindi akiramuye aratangira arega FPR gukora genocide hutu.

Hariya kuba ntarakomezanyije namwe ni munyungu no mumahirwe ya cause kuko iyo nza muri groupe yanyu  isubira inyuma kuri cause ya genocide hutu nari bube nkosheje nka gestionaire wa cause. Njye ndi mubemeza ko genocide yabaye ntabwo dukeneye ONU kuyemeza ahubwo dusaba ONU kudufasha guhana abayikoze. Twe ntiturindiriye kubyemezwa n'amahanga ahubwo genocide ni ukuri kwemewe kudashikanywaho. Twe ntituri mubanyabwoba batinya kwemeza ko genocide hutu yabaye. Mwe rero mwafashe iriya position bigaragara ko mutareba kure.
Ariko nanone ntibyari bunkundire gukorana namwe kuko n'ubu ndacyafite ubwoba bwanyu. Igihe muhindura amagambo twaramaze gutora texte igomba gusohoka muziko nababwiye ko munteye ubwoba kuburyo bukomeye cyaneee ndetse nahise mbabwira ko muri dangereux ku Rwanda n'abanyarwanda. Jyewe umuntu uhindura amagambo mubona nk'umwanzi wiyanga kugiti cye akanga n'igihugu n'abanyarwanda kuko biratinda bikamugaruka ndetse ninabyo byashenye u Rwanda. Nkawe ubwawe uzarebe inshuro umaze guhindagura amagambo muminsi mike umaze muri opposition politique nyarwanda. Urumva ari ubutwari ?
Nahimana Thomas we ntawarubara. Akishuri we uziko namubwiye ko icyanteye ubwoba kuri we ari umuntu uhinduka yarangiza akarasa kubo bari kumwe n'icyo bari bafatanije nkaba naratewe ubwoba n'ubusirikare bwe buramutse bubayeho.
Jye rero nk'uko wabibonye, gestion ya cause nyikora kuriya nitwara kigabo simpindure amagambo kandi ngashyira imbere inyungu rusange zo kureba kure kandi nkashyira imbere kuganira no kumvikana n'ubwo atariyo nzira mwahisemo, niyo mpamvu ubona cause y'abavictime bose yagiye irenga ingorane zose yahuye nazo mumateka. Uzabaze no mubo twateguranye imyigarambyo ya le 02/04/2014, twagiye tujya impaka cyane nkabamurikira ariko nabona bigiye gukomera nkacisha make nkumvikana nabo kugeza ubwo genocide hutu yanditswe muri memorandum kandi hari amashyaka menshi muntangiro atarashakaga kubikozwa. Ngiyo rero intambara y'amahoro na demokarasi nkora kandi cause nshyize imbere igatera imbere buri gihe itagoramishijwe cyangwa ngo idindizwe.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 13/05/2014/
RUTAYISIRE Boniface
President w'ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese
Tel (32) 488250305
 ----------------------------------------------------------------------------
 
<jeanmarie.minani@gmail.com> a écrit:
 
"Kumwiba projet bivuga iki? bivuga se kuzura abacu?" 


"Ntitwamubujije kwibuka mu buryo bwe nabikore". 

Minani
 
 
---------------------------------------------------------------------
 
On Monday, May 12, 2014 10:14 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
Iyi photo mubona hasi abantu byabaje hirya no hino bacishije kuri leprophete uyu munsi berekana ko Nahimana Thomas yazanye iki gitambaro mumyigaragambyo akiba umugono andi mashyaka, ibyo nabyo byanteje ikibazo nk'umuntu nari muri comité de coordination itegura imyigarambyo.  Igihe twari mukwinegura turi mugusuzuma uko igikorwa cyagenze, buri wese mumashyaka cumi n'atanu yavuze ko ibi bintu ari ububandi bukomeye Nahimana Thomas yakoze kuko yaje akiyitirira imyigarambyo y'abanyarwanda bose agakora campagne imureba kugiti cye. Njye nashatse kumuvugira nta muzi ariko abandi bari bandiye bavuga bati buriya ni ubusambo muri politiki ndetse n'ubusuma. Uyu munsi rero nanjye  mpise mpura nabyo kumanywa y'ihangu.  Nimwirebere iyo foto yateye ikibazo ndetse birakaza amashyaka yose arenga cumi n'andi twari twafatanije igikorwa. 

---------------------------------------------------







RUTAYISIRE Boniface BONIFACE ndamushyigikiye mu kurwanya ibisamb  dit:
Izi nyenzi butwi bwana Rutayisire atwibukije nimuzicungishe ijisho mumenye aho zirirwa, aho zirara ndetse munakurikiranire hafi imigambi mibisha yazo yose kugira ngo igihe nikigera tuzazikubite inkoni nk'izakabwana cg tuzazikubite inkoni nk'izimbwa yiganye inka kunnya mukwarire.... Ikintu kigaragara nuko aya mabandi Boniface ashyize kukarubanda amaze igihe yivuguta ngo muri politiki, ariko umuntu agategereza ibikorwa byayo byubaka agaheba? ibi bisambo umuntu arazibwira ati nimufatanye n'abandi kubohoza igihugu, bigahitamo gucabiranya/kwiraza inyanza ku bwende bivuga ngo byo zirashaka kwigira mumatora yo muri 2016! Ngo birishakira revolution y'ikaramu(bishatse kuvuga ko bashaka ko kagame abahamagara akabaha ibiryo nabo bagakira bwake), Ngo aho gutabara igihugu ibi bisambo bitatu, byo birishakira ko Kagame alias Pilato azihamagara akabyihera imyanya muri DMI nka Evode Uwizeyimana bikajya gukomeza kugarika ingogo bimena amaraso nk'ibiyavoma. Kandi mwibuke ko ibi bisambo uko ari bitatu, kongeraho Gasana, Gen Habyarimana na Twagiramungu alias Rukokoma byose hamwe bisanze bikorera ingoma mpotozi yabyo ariyo FPR kuva kera. Ibi bisambo ukuyemo Rukokoma ibisigaye byose byararahijwe mumuryango wa shitani witwa FPR. Ntibibarangaze rero abakora ni mukore ariko nyine mwirinde akarimi gatyaye kandi gasongoye k'ibi bisahiranda byatanzwe imbere n'inda. Mwibuke wamugani uvuga ko iyo ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka..



On Monday, May 12, 2014 7:59 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
 

 
Ntabwo ikibazo ari aho kiri ahubwo uzabaze ababizi bazakubwira ko buri gihe FPR n'amacuti yayo babayeho barwanya iriya cause ahubwo bakagira ingorane ko iri muntoki za Rutayisire Boniface udahindagurika. Bamwe mubanyapolitiki birabananira kuyivuga cyangwa kuyihagararaho abandi barakoreshwa kugirango ibagere muntoki nibarangiza bahindure indimi iyo cause bayikubite hasi. Ikindi kandi wibica iruhande, ibyo ba Nahimana  bakoze si politiki ni ubujura. Ntawundi wari warigeze akora gutyo.
 
---------------------------------
<jkazamarande@...>
Rutayisire we, ntabwo ari agahato bahinduza abantu, ahubwo, ni URUKUNDO rubareshya bakaza. Niba gukorana n'abandi byarakunaniye, uzisuzume urebe. Inyandiko zawe nyinshi uba urimo utuka abandi banyapolitiki batumva ibintu kimwe nawe cg banze gukorana nawe. Wumva IMPAMVU ari iyihe? 
----------------------------------
 
From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
To: "RwandaLibre@yahoogroups.com" <RwandaLibre@yahoogroups.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; UMUSOTO <umusoto@yahoogroups.com>; UMUSOTO <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; "amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com" <amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com>; "amakuruyurwanda@gmail.com" <amakuruyurwanda@gmail.com>; Akagera Akagera <akagera@yahoogroups.com>; f <ibukabose@yahoogroupes.fr>; f <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; RWANDA-ALL <rwanda-all@yahoogroups.com> 
Cc: f <banyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "burundinet@yahoogroups.com" <burundinet@yahoogroups.com>; journa <therwandan@ymail.com>; journa <lepropheteu@yahoo.com>; GREAT-LAKES <great-lakes@yahoogroups.com>; AFRICAFORUM <africaforum@yahoogroupes.fr> 
Sent: Monday, May 12, 2014 7:41 PM
Subject: GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA,MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR

Ndagushimiye Nyakubahwa GASANA  Anastase
urakoze kuri iyi reaction.
Birababaje rwose kuba muri opposition dutangiye kugira abantu bateye kuriya bakora kuriya.  Abashyira mugaciro tubihagurukire iriya ntambara nayo tuzayitsinda ntakabuza. Nkurikije uko nabonye bariya bantu, ibi byavuzwe byose bizagenda byigaragaza kurushaho kuko mpamya ko nabariya bantu ubwabo batazashobokana.
TUBEHO TWESE 
-------------------------------
 
 From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2014-05-12 13:14 GMT-04:00
Subject: Re: *DHR* Re: GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com, Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>, rwandalibre@yahoogroups.comrwanda-l@yahoogroups.com


Kayitani,
Ninde se waba yarakubwiye wowe ko demokarasi bivuga ubusuma no kwiba iminshinga ya politiki y'abandi bantu ukayigira iyawe kandi uzi neza ko atari iyawe! Biri ni malhonnetete intellectuelle nkaba ntumva impamvu wabishyigikira muri politiki nyarwanda. Ni umuco mubi! Niba batarabashije kumvikana uko ari batanu, ibyo bibaho rwose haba mu bintu by'ubuzima busanzwe haba no muri politiki. Ariko noneho kubera ko projet initial yari iya TUBEHO TWESE  n'ishyaka Banyarwanda biyoborwa na Rutayisire akaba ari we wayitumiyemo bariya bandi, mu gihe bo batabashije kumvikana nawe bagomba kubivamo bakabiharira nyirabyo a l'origine aho gukora bujura bigarururira igikorwa cya politiki bo ubwabo batitekerereje.Ni igitekerezo bafatiye mu nzira bakigejejweho na perezida wa TUBEHO TWESE Rutayisire. Mu gihe badashoboye gukomezanya nacyo bagomba kukivamo bakakirekera uwagitekereje mbere akanakibagezaho. Ndumva muri politiki nyarwanda twese abanyarwanda dufite inshingano zo kubakamo imico myiza yo kubahana no kwirinda ibintu bya malhonetete intellectuelle nka biriya kuko ababa babikoze baba bacungira ku muco wo kudahana(impunite) wabaye karande mu Rwanda no kumuco w'ubushimusi nawo wabaye karande mu Rwanda bagendeye ku mugani nyarwanda uvuga ngo: "Umugabo ni urya utwe akarya n'utw'abandi". Kurya utw'abandi bavunikiye aho kugirango turibwe na bene two se, ni bwo bugabo ahubwo ko ari ububwa! Ahandi mu mico yabo batoza umuntu wese kuva akiri umwana ko atagomba gufata cyangwa kwiha ikintu icyo ari cyo cyose kitari icyawe; niyo waba wibwira ko nta nyiracyo gifite, ntugomba kukihereza kuko uzi ko atari icyawe! Kutamagana abakora biriya rero ni uguhemukira abanyarwanda n'igihugu kuko kubashyigikira bituma bibwira ko ibyo bakoze by'ubusuma muri politiki ari ibintu byiza kandi ahubwo ari ibintu bibi cyane bafite no kuzakora baramutse bageze ku butegetsi muri icyo gihugu.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-05-12 12:31 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr[Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 

Ha ha! Kayitatane nawe uri umuti w'amenyo!

From: "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com>
To: "RwandaLibre@yahoogroups.com" <RwandaLibre@yahoogroups.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; UMUSOTO <umusoto@yahoogroups.com>; UMUSOTO <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; "amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com" <amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com>; "amakuruyurwanda@gmail.com" <amakuruyurwanda@gmail.com>; Akagera Akagera <akagera@yahoogroups.com>; f <ibukabose@yahoogroupes.fr>; f <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; RWANDA-ALL <rwanda-all@yahoogroups.com> 
Cc: f <banyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "burundinet@yahoogroups.com" <burundinet@yahoogroups.com>; journa <therwandan@ymail.com>; journa <lepropheteu@yahoo.com>; GREAT-LAKES <great-lakes@yahoogroups.com>; AFRICAFORUM <africaforum@yahoogroupes.fr> 
Sent: Monday, May 12, 2014 7:21 PM
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* QUEL GENRE DE l'EGLISE CATHOLIQUE POUR LE RWANDA ? DHR* GENERATION

 

Niko se Agnes we ko wahagurukanye n'inyenzi nkuru Kayitani yo muri 60 mutewe ubwoba n'iki? 
Urimo uravuga ngo Kiriziya nta responsabilité ifite kandi kandi iyo groupe yibye umushinga bavuze ko misa izabera muri kiriziya isanzwe iberamo ibonekerwa rya Valentine ? Kuba iyo misa izasomwa n'umupadiri wundi urumva nta responsabilité Kiriziya Gatorika ifitemo? 
Nyamara ibi mubona gutya bishobora kuba ari crise izamara imyaka myinshi kandi kiriziya ntacyo izabyungukiramo. Kiriziya nticyeneye kwakira ibintu birimo ubujura bugaragara. Soma texte ya Tuvugishukuri niwe wenda kwerekeza mumurongo wo kumva ikibazo. 
Nk'uko bisanzwe inyenzi kayitani itabyihakana kuba yaje gushyigikira groupe yibye ntabwo ari ubuntu.
TUBEHO TWESE   
 
 
<Democracy_Human_Rights@...>
Ubundi se ko yashwanye n'abanyapolitiki bagenzi be, kiliziya gatolika ije gukoramo iki ko atari yo yabatumye?

From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
To: "RwandaLibre@yahoogroups.com" <RwandaLibre@yahoogroups.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; UMUSOTO <umusoto@yahoogroups.com>; UMUSOTO <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; "amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com" <amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com>; "amakuruyurwanda@gmail.com" <amakuruyurwanda@gmail.com>; Akagera Akagera <akagera@yahoogroups.com>; f <ibukabose@yahoogroupes.fr>; f <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; RWANDA-ALL <rwanda-all@yahoogroups.com> 
Cc: f <banyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "burundinet@yahoogroups.com" <burundinet@yahoogroups.com>; journa <therwandan@ymail.com>; journa <lepropheteu@yahoo.com>; GREAT-LAKES <great-lakes@yahoogroups.com>; AFRICAFORUM <africaforum@yahoogroupes.fr> 
Sent: Monday, May 12, 2014 7:08 PM
Subject: Re: *DHR* GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR

Bwana Nizeyimana Christophe alias Tuvugishukuri,
 
Iyi ushaka kumvamo ikibazo ni ukuri ariko ntabwo ari Rutayisire Boniface washatse kubishyira hanze ahubwo ni iyo groupe yabitangaje kuri le Prophète.
 
^^^^^^^^^^^^^^
 
<psj_survivors@...>
Mwiliwe,

Ndabona mulimo mucyocyorana aliko njye nabonyemo ibintu bitatu:
  1. Gusohoka mu gikorwa initié par Rutayisire no kugira projet ya Rutayisire
  2. Guhakana ko habayeho genocide yakorewe abahutu
  3. Icyaha cya rutayisire we akaba ali uko yabishyize kuli Murandasi bitali ngomwa.
Ntabwo ndi juji aliko ndagira ngo ntange umuganda wanjye. Mumbwire niba ali byo nkomeze cyangwa ubyumva ukundi ambwire.

JC, Tuvugishukuri 


From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
To: "RwandaLibre@yahoogroups.com" <RwandaLibre@yahoogroups.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; UMUSOTO <umusoto@yahoogroups.com>; UMUSOTO <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; "amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com" <amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com>; "amakuruyurwanda@gmail.com" <amakuruyurwanda@gmail.com>; Akagera Akagera <akagera@yahoogroups.com>; f <ibukabose@yahoogroupes.fr>; f <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; RWANDA-ALL <rwanda-all@yahoogroups.com> 
Cc: f <banyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "burundinet@yahoogroups.com" <burundinet@yahoogroups.com>; journa <therwandan@ymail.com>; journa <lepropheteu@yahoo.com>; GREAT-LAKES <great-lakes@yahoogroups.com>; AFRICAFORUM <africaforum@yahoogroupes.fr> 
Sent: Monday, May 12, 2014 3:02 PM
Subject: QUEL GENRE DE l'EGLISE CATHOLIQUE POUR LE RWANDA ? KIYE ABAJURA??DHR* GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR


Ariko burya ibibera muri Kiliziya Gaturika y'u Rwanda ntabwo ari ibintu bipfa kuba gusa ahubwo bifite inkomoko kandi iyo nkomoko izaguma isenye u Rwanda n'Afrika. 
Nk'ubu buri munyarwanda n'utuye isi arabona ko Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda basagariwe bibwa icyunamo bari bamaze umwaka wose bategura kubera ubugiraneza bwabo bari biyemeje kugisangira n'andi mashyaka. 
Amashyaka arangajwe imbere n'umupadiri Nahimana Thomas araje yibye igikorwa kumugaragaro nta rusoni, noneho aho kugirango abantu babamagane ubwo bujura ahubwo hari abashaka kubashyigikira muri ubwo bujura bukoreshejwe igitugu no kwishongora. 

Ubwo Kiriliza Gatorika Nyarwanda igizwe  n'abapadiri b'abajura ndetse ikagirwa n'abalayiki babajura bashyigikira abo bapadiri murumva ari Kiliziya nyabaki? Kiliziya yose ibura abashyira mugaciro bashobora gukurikiza ijambo ry'imana bakarenganura uwarenganye? Ubu se hari ikosa barega Rutayisire Boniface rigafata? Kubera ari ubwa mbere bari bagiye gutegura icyunamo, bari bubone bibananiye noneho bakigendera bagasiba ben'igikorwa amahoro. 
Ubwose niba abapadiri n'abarayiki bateye gutyo bose, bakaba badaterwa isoni no guhohoter abanyarwanda bashoboye kwirwanaho bakumvikanisha cause yabo, Ubwo ni gute Kiliziya zabura gukoreshwa zicirwamo abantu ndetse byarangiza zikanakoreshwa mugushyigikira FPR yica abandi bantu? 
Buri mukirisitu yibaze abaze n'abapadiri n'abasenyeri ndetse abaze na Kiliziya i Roma niba iyo ariyo kiliziya ikwiriye?  Ubwo murumva ibiba muri Kiliziya bidafite inkomoko zumvikana? 

Aho kugirango Kiliziya ijye itwoherereza amabandi muri politiki bajye bigumanira dukomeze dupfe urwo twagapfuye, n'ubundi abapadiri nta politiki yari yabahira mukuyikora mu Rwanda. Niba byanze, nibajye baha abantu babo imyitwarire ikwiye ndetse bakurikirane n'aho babohereje. 
Abanyarwanda twarababaye ntidukeneye abaza kudusonga bitwaje ubupadiri. 
TUBEHO TWESE 



----------------------------------------------------

On Monday, May 12, 2014 2:18 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
 
Nzabagerageza, 
Biriya wari wavuze mbere wabivuze kubera ucometse ukaba wari wumvise uko ba shobuja bavuga bazakoresha Nahimana Thomas akabizambya. 
Ndetse uribuka na Biamp nawe ucometse we yareruye mumico ye asanganywe ahita abwira Rutayisire Boniface ngo azahirima ubwo afatanije na bariya bantu. 
Nzabagerageza rero mujye mwubaha. Ari umuntu wahamagawe muri projet yarangiza akayiba kuko adashoboye gukora iye ari n'usanganywe projet ye wemeye kuyisangira n'abandi umugabo ni nde? 
Ikibazo ahantu kiri n'uko abantu mukoreshwa mwese, usanga mukoreshwa na système idashoboye kwihangira ibyayo. FPR ibereye kwiba projets z'abandi kuburyo nabemeye kuba mukibaba cyayo ibakoresha mukwiba gusa. 
Buriya iyo Nahimana aba ashoboye aba yarateguye icyunamo cye ariko nyiyibe projet y'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese bari bamutumiyemo. 
Na buriya iyo aba umuntu niba ugira isoni ntiyatinyuka gukora icyunamo kuri projet yibwe. Ubwo se koko bariya bantu bazaba bibuka cyangwa bazaba bakora umunsi mukuru w'ubujura? 
Ubwo se mubashyigikira murumva mukwiriye kwitwa abantu kubintu byibwe kumugaragaro? 
TUBEHO TWESE


-------------------------------------------------

Le Lundi 12 mai 2014 13h24, "Pierre Nzabagerageza pierrenzabagerageza@yahoo.com [rwanda-l]" <rwanda-l@yahoogroups.com> a écrit :

Boniface, please take your medications!  

----------------------------------------------------------


On Monday, May 12, 2014 2:04 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
 

Siborurema, 
Mubihe tugezemo, uko ibintu ubibona ubivuga uko biri.  Bariya bantu iyo bataba bafite imico ya kibandi bari buvuge bati ntitugishoboye gukora icyunamo hamwe kubera impamvu zabo bwite noneho bagasohoka mugikorwa nari nashatse ko twafatanya. Murabizi ko Tubeho Twese kwibuka ari igikorwa cyayo ikora buri mwaka. Kuba twari twashatse ko tugifatanya noneho abantu bakaza bagashaka uburyo bakiba ni umuco mubi udakwiriye kuranga abanyapolitiki. Iyo baba ni abantu bazima bari butegure ibyabo aho kwiba kumugaragaro ukoresheje agasuzuguro. 
Kuzana amananiza mugikorwa kubushake noneho ugafata na gahunda yo kukiba ukakiharira ugakuramo uwakibagejejeho ni umuco wa kibandi ushobora gushyirwa imbere n'abantu batiyubaha. 
Umenyeko igihugu cyashenywe n'imiterere n'imikorere idahwitse muri politiki.
Nawe nujya kwifatanya nabo uzamenye ko ugiye gushyigikira amabandi nawe ubwo uzaba uri ibandi. 
Ahubwo Padiri nimumugire inama dore gukora politiki kw'abapadiri ntikwigeze kubahira muri opposition nyarwanda, nibayiharire abalayiki kuko biriya birasebya kiriziya gaturika.  Turifuza kumenya niba Kiliziya gaturika y'i Roma ishyigikiye buriya bubandi muri politiki ?   Kuba uri umupadiri ugakora kibandi uba uhemukira kiriziya. 
Nahimana azakurikize urugero rwa Murengerantwari Théophile  kuko we  yabaye imfura asezera muri politiki igihe byari bimaze kugaragara ko yahisemo nabi umurongo wa politiki.   Nahimana rero uza akiba kumugaragaro ntasoni ni agahomamunwa.
Hagize ushyigikira iyi mikorere yaba bantu cyangwa akajya mubintu byabo yaba ari nkabo ndetse amateka yazatinda akamubwirira hamwe nabo ko bose bibeshye. 
TUBEHO TWESE
------------------------------------------------------

2014-05-12 13:27 GMT+02:00 Jean Baptiste SIBORUREMA dsibojeba@yahoo.com[Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Rutayisire,
 
 
Bene nk'ibi bintu ushyize kuli murandasi ubona ko byo byubaka.
Kwita abantu amabandi si byiza kandi kwivanamo nk'inopfu ntibyakagombye kuza aha.
Njye mbona ko nawe uhubuka cyane kandi wiyemera bikabije.
Izo ngeso rero nazo ntabwo zigirira Abanyarwanda ndetse na opposition akamaro.
Ni mukosore uburyo bwo gutumanaho. Abanyapolitiki bagombye kugira ubundi buryo bwo gutumanaho, maze nk'ibi bigasohoka  ari uko abantu bananiranye, n'inararibonye za bunga zimaze kwemeza ko zananiwe.
 
Sans rancune,
 
 ------------------------------------------------------------------------------

 
On Monday, May 12, 2014 1:13 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr[Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
 

GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR
INDI GENERATION Y'AMABANDI  AKORESHWA NA FPR ARAVUTSE . NTAKABUZA IYI GENERATION IZASENYA IGIHUGU IRABONETSE
 
Nk'uko mubibona mu itangazo riri hasi ryatambukijwe mukinyamakuru lepropehete, projet nari nashyikirije amashyaka yiyitaga nouvelle generation ngo bibukane na Tubeho Twese n'ishyaka Banyarwanda, abo abiyitaga nouvelle generation,  babisabwe na FPR n'amacuti yayo  bahisemo kwiba umushinga wacu wo kwibuka. Uwo ariwe wese amenye ko guhera kuri iyi tariki, Ishyaka Banyarwanda rifata Padiri Nahimana, Minani JMV, Akishuri Abdallah nk'amabandi muri politiki kandi buri wese akoreshe uko ashoboye abahungire kure kuko ayo mabandi akoreshwa na FPR, ndetse biragaragara ko aba bantu baramutse bagiye kubutegetsi basenya igihugu kurusha n'abagishenye mbere.  Buri wese amenye ko abo bantu  ari ababeshyi bagira indimi nyinshi kandi bahora bahindagura amagambo ndetse bakagira n'imico ya kibandi ariko bimwe  bya kibandi kuko ntibatinya guterura n'ibyo batavunikiye batazi n'iyo byavuye n'uburyo byavunanye kugirango bigerweho.
Kubijyanye n'uko ibintu byagenze kugirango bibe bigeze aha, ndamenyesha abantu bose ari jye nafashe initiative yo gukora contact kuri Nahimana Thomas, Minani JMV na Bonaventure Nyirigira (Perezida w'Ishyaka MRP) i Bruxelles nyuma y'imyigaragambyo twari twateguye tariki ya 02/4/2014 irangiye.
Bose uko ari bane baranyemereye, duhana gahunda yo gukorana inama nka nouvelle generation ku munsi ukurikiyeho. Nabyitaga Nouvelle generation kuko Munyeshya Ildephonse yari yahamagaye kumugaragaro ko nouvelle generation yafata iya mbere. Mukumusubiza muri discours yanjye nahise mubwira ko nouvelle generation duhari kandi twafashe iyambere.  Ninayo mpamvu negereye abo bayobozi b'amashyaka ngo mbatumire munama iduhuza.  Kubucyeye twarahuye dusanga ari byiza gufatanya ndetse mbagezaho gahunda y'uko twahera kugufatanya umunsi w' icyunamo dusanzwe dutegura buri mwaka. Muri iyo nama Bonaventure Uwanyirigira ntiyabonetse.
Imirimo yarakomeje hagati y'amashyaka atatu ariyo ishyaka Banyarwanda, Ishema Party, n'Isangano ARDC Abenegihugu. Nagizwe coordinateur w'igikorwa. Mu ntangiro twahise duhura n'ikibazo cy'uko Nahimana Thomas yashwanye na Minani JMV amurega ibikorwa bya kibandi byo kumwitirira ko yasinye itangazo ryashyigikiraga abafaransa kandi Nahimana Thomas  we muri position yo kubagaye no kubarega.
Nahimana Thomas  yatangaje ko iby'umunsi wo kwibuka abivuyemo kuko atashobora kubifatanya na Minani JMV.  Nk'umuntu ukunda kunga abantu rero nagerageje kubahuza ndabunga bemera gukomezanya igikorwa nanjye.  Muminsi yakurikiye twa twabishishikarije andi mashyaka byitabirwa n'Ak'ishuri (urukatsa) na Ntaganzwa Jean Damascène (UDFR) na PDR ya Rusesabagina ariko PDR nyuma y'iminsi yatangaje ko idashaka kugumamo.  UDFR nayo yabanje guhura n'ikibazo cy'uko Perezida Hitimana Boniface yari yanze kwemeza ko ashyigikiye uwo mushinga kandi akagaragaza kuburyo bwanditse ko yemeye ko Ntaganzwa amuhagarariye.  Nkanjye rero nka coordinateur w'umushinga kandi ufite experience mukwirinda ko uyu murongo wagoramishwa cyangwa ugasenywa na FPR, nakomeje kumusobanurira ko ari ngombwa arabyemera arabikora yohereza inyandiko yemeza ko ahagarariwe na Ntaganzwa Jean Damascène.
Umushinga umaze gufata ireme ry'amashyaka atanu twasohoye itangazo kumugaragaro  rimenyesha igikorwa ndetse ritumira abantu bose le 17/05/2014.
Twarakomeje dukora amanama ndetse dutegura irindi tangazo rigenewe abanyamakuru. Itangazo twaritinzeho cyane kuburyo amashyaka yose uko ari atanu yagize icyo ahinduramo cyangwa yongeramo. Uwanyuma wagize icyo yongeramo ni Nahimana Thomas wandishikijemo ingingo azavugaho muri conférence. Iryo tangazo ryari ryumvikanyweho n'amashyaka yose uko ari atanu, muntangiro zaryo ryari ririmo ko hazibukwa abazize genocide hutu n'abazize genocide tutsi. Ndetse na Nahimana Thomas mbere yo kwandikishamo ingingo ye babanje kurimusomera munama arabyemera. Nta n'ingorane yari ihari kuko muri iyo minsi  Nahimana Thomas yari amaze iminsi atangarije kuri radio ijwi rya rubanda ko yemera genocide hutu abisubiramo inshuro zirenze ebyiri.
 
 Igitangaje ariko, nyuma y'uko amashyaka yose yemeje iryo tangazo ndetse amashyaka yose n'iryacu ririmo  aryita ko ari version ya nyuma, kumunsi ukurikiye Nahimana Thomas yaradutunguye cyane kuko yashushe n'uwahawe amabwiriza ko itangazo agomba gukora ibishoboka genocide hutu ikavamo. Ubwo yahise atangaza ko azongera akarikosora ngo kuko we atashyiramo ibyo adashobora gusobanura imbere ya l'ONU. No mukurikosora yaratinze cyane nk'umuntu wari urindiriye gukosora ari uko abonye texte y'abamutegeka kurikosora. Kumunota wa nyuma yazanye texte yavanyemo ibya genocide hutu. ubwo twese twaguye mukantu. Njye nk'umukuru w'ishyaka Banyarwanda nahise nsobanura ko  iyo mikorere yo kugira indimi nyinshi mu kanwa ya Nahimana Thomas atari myiza kuko yari aherutse kubivugira kuri radio ijwi rya rubanda ko yemera genocide hutu. Kongeraho kandi kwisuzugura ko atari umunyapolitiki wahagarara imbere ya l'ONU ngo asobanura ukuri kubibazo by'abanyarwanda nambwiye ko twe atariyo ngorane dufite kuko twe iyo ONU tumaze igihe tuyibwira kandi yatugaragarije ko igenda yumva.
Minani JMV n'Akishuri na Ntaganzwa bari mumashyaka yari yamaze gutora itangazo harimo genocide hutu na tutsi nabo bahise bandura indimi basubira kubyo batoye kuburyo nabo byabaye nk'abahawe amabwiriza.
Njye nk'umukuru w'Ishyaka Banyarwanda nahise mbabwira ko bigayitse ndetse biteye ubwoba kubona abiyita abanyapolitiki batora ikintu ndetse  bakakita ko kidasubirwaho noneho umwe muribo yagirango ingorane zo guhabwa  amabwiriza na ba shebuja bose bagahindura indimi bakaba bashya wanabareba aho wababonye ukabayoberwa. Njye nk'umukuru w'ishyaka Banyarwanda nahise mbona ko nibeshye mugufatanya nabo  kuko bigaragara ko iriya groupe atari nouvelle generation ahubwo ari abantu bato mumyaka ariko bakaba ari  babi kurusha izindi generations zose kuko bo noneho baje bitwaye nk'amabandi mashya FPR yohereje muri opposition nyarwanda ngo ayisenye.  
Aho bigaragararira ko badukanye n'imico ya kibandi kandi bakaba ari gatumwa,  n'uko nagerageje no kubwira Minani JMV  (kuko yagombaga kuvuga kubya genocide hutu nawe), naramubwiye nti nk'abantu bazavuga kuri sujet imwe ndumva utagombye gushyigikira biriya bintu bisubiza inyuma ingingo ya genocide hutu aho igereye. Ndetse nanamubwiye ko bibaje nk'umuntu niyegereje ngo anyunganire  kuvuga ibya genocide hutu. Maze kumubwira gutyo yahise ambwira ko atanzi kuri iyo ngingo nyivuga. Murumva rero umuntu ukora gutya ko atazigera aba umunyapolitiki w'ukuri. Muribukako akiza namwakiriye nk'abandi bose ndetse dusanyana itangazo yemera genocide hutu. Muminsi yakurikiye Minani yahinduye imvugo ngo we ntiyemera genocide hutu abikoraho na texte ndende ashimangira ko imbere mugihugu nta genocide hutu yahabaye. Mubihe byakurikiye maze gukora itangazo rimugaya kumugaragaro yarahinduye imvugo arangarukira noneho aza yabyise super genocide. Yarongeye aranambwira ngo arangarukiye ngo kuko umuryango winjiriyemo muri opposition byanze bikunze niwo ugarukamo. Icyo gihe yatangiye kuvuga ibya genocide hutu ndetse nshyiraho na video ya koreye mu Buhollandi aho yasabaga abantu kuvuga genocide hutu cyane. Amaze kwadukana ibya super genocide, abanyarwanda  bamubwiye ko yibeshye kuko genocide idakeneye irindi jambo riyongerwaho. Muri iyi minsi rero twarimo dutegurana icyunamo, nari namuhitiyemo ko yakwita cyane kuri genocide hutu yabereye muri Congo noneho tukuzuzanya. Igitangaje ariko n'uko yahise abizanamo umuco wa kibandi avuga ko n'iyo ngingo ya genocide ari umwihariko we ko njye atanzi mvuga kuri icyo kintu, twabigiyeho impaka mubwira adakora nk'umuntu wize université kuko iyo umuntu agiye kwandika igitabo ahera kubyo abandi banditse ntabasuzugure ahubwo akongeraho agashya azanye nk'uko Gasana Anastase yabigenje ashaka kuvuga kuri iyo ngingo.  Icyagaragaye n'uko Minani yihambira ku bya genocide hutu kuko nta yindi projet politique afite noneho ariko inyumaye hakaba hari abagamije kumukoresha ngo adurumbanye iyo sujet ye kugira icyo imarira abanyarwanda n'isi kuko birega FPR. Ubwo dutangaje ibi ntari bubure ikindi cyerekezo afata.
Mu gusoza kuri iki kibazo, kubera ko Ishyaka Banyarwanda rikunda ibiganiro kandi nkaba nkunda ibiganiro kugiti cyanjye ndetse nkanubaha demokarasi  kandi nkaba nari coordinateur, nahise nsaba ayo mashyaka yose uko ari ane ko twakomeza kuganira ndetse byaba ngombwa tugahindura umunsi niba tubona iminsi idahagije. Ngirango abo twateguranye imyigaragambyo ya le 02/4/2014 barabizi ko nganira ngatanga n'ibitekerezo ariko nkanacisha make kugirango numvikane n'abandi iyo ubona impaka zishobora kuba ndende. Bose barabizi ko nagiye nzamura ikibazo cya genocide hutu ariko impaka tukazoroshya kurinda tugeza imyigaragambyo iba ndetse ibya genocide hutu  twabishyize no muri rapport.  Nabo nari muri comité de coordination yateguye iyo myigarambyo ya le 02/04/2014 ndetse twari twahuriye hamwe turenga amashyaka cumi n'atanu n'amashyirahamwe yandi. Ibibaye kuri iyi tariki rero biragagaraza ko ari abantu baje bafite gahunda ihishe.
Igihe nari maze gusaba tuganira kugikorwa kungorane twatewe na Nahimana Thomas, igitangaje n'uko tutaraganira no kubya Nahimana, abakurikiranaga ibintu rwihishwa babonye noneho badashobora gukuramo genocide hutu noneho batuma  Minani JMV aza nk'umuntu ubona byacitse noneho  azana  texte yari irimo  noneho genocide yakorewe abahutu irindiriye kwemezwa na l'ONU. Icyo kintu yakizanye ariko ari nawe wari umaze iminsi akirwanya no muri vidéo yo mu Buhorallandi mwabyibonera. Iyo mvugo kandi  murabizi ko ikoreshwa n'abatutsi n'abahutu  n'abazungu bacometse muri système ya FPR bakayikoresha bagamije kubuza ko abanyarwanda bose bavuga genocide hutu bayemeza bikaba byagira ingaruka kuri FPR na système yayo.  Buri wese arumva rero akaga nahuye nako ko guhura n'abantu bakoreshwa kuri ubu  buryo bagahindagura amagambo buri kanya batitaye kubyo batangaje mubihe bishize.  
Maze kubibona gutyo nahise mbasaba ko byose twabiganira tugafata umwanzuro unogeye bose nk'uko byashobotse dutegura imyigaragambyo ya le 02/4/2014. Uko gusaba kubiganiraho ariko ntawigeze asubiza, ndetse narongeye ndabisabya mbyanditse inshuro zirenze imwe. Aho gusubiza cyangwa kujya mubiganiro, abanyarwanda barabona ko bariya bantu  bahisemo kwiba igikorwa cyo kwibuka bakakiyitirira uko ari bane.  Ndibutsa ko ikibazo atari uko ishyaka Banyarwanda ryatewe ikibazo na genocide hutu kuko no mu itangazo ryasohotse mbere genocide hutu  itarimo. ikibazo cyabayeho ahubwo ni generation y'amabandi yoherejwe na FPR muri opposition kugirango ayidurumbanye ayibuze gutera imbere ibyo kandi bakabigeraho babanje gusenya cause y'ibanze ya opposition nyarwanda yose.   
Buri munyarwanda n'utuye isi wese amenye ko uyu mushinga w'abavictimes bose  ari umushinga natanzeho ubuzima bwanjye n'ubuto bwanjye ngamije gufasha abanyarwanda bose n'isi yose kugirango imenye ukuri nyakuri kubyabaye byose mu Rwanda,  kandi ukuri kwaramenyekanye ndetse noneho n'intwari ntizitinya  kuzira uko kuri. 
 
UBUTUMWA KUBAYOBOKE N'ABAKUNZI B'AMASHYAKA  (Isangano, Ishema Party, Urukatsa na Udfr) : Niba mwe bayoboke b'ayo mashyaka n'abandi banyarwanda  mushyigikiye ubwo bubandi bwankorewe jye  n'ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese, namwe ubwo muri amabandi nta n'icyo muzamarira igihugu. Njye mvuga ijambo nzasubiramo na nyuma y'imyaka mirongo.  Uwumva ashyigikiye politiki y'ubujura bw'abantu bazanwa muri opposition bagamije gutera gatarina ngo bibe kandi basenye opposition azabyibarweho kuko buryo ikibi kigaruka nyiracyo byanze bikunze.  Iminsi y'igisambo ni 40. Uyu muribye kuko mushyigikiwe kandi mukoreshwa na FPR n'amacuti yayo ariko  mubikoreye abanyarwanda n'isi kandi mwibuke abanyarwanda n'abatuye isi  bafite amaso yo kurora no gufata ibyemezo. 
Nsabye buri munyarwanda n'utuye isi wese wanga akarengane guhaguruka akarwanya iyi groupe y'amabandi yadutse muri opposition nyarwanda. Ndasaba kandi abashyira mugaciro kwitandukanya nayo mabandi kuko burya ntihazagire ukubeshya ko politiki y'ikinyoma ububandi n'amanyanga bishobora kukubohoza. Iyo ushyize imbere politiki y'ikinyoma, ububandi, amanyanga no gukoreshwa bigeza aho bikikubita hasi bigashwanyuka byanze bikunze. 
Abumva bashyigikiye imico ya kijura y'abantu baza bagahunga ibiganiro bagakoresha n'imico ya kijura bakiyitirira projet y'abandi ubwo muzitabire iyo ngirwa cyunamo.
NB: Nihaba habaye impaka ndi bubagezeho ubutumwa bwanditse twagiye twohererezanya kugirango buri wese yibonere ko aba bantu atari abanyapolitiki ahubwo ari amabandi yadutse muri opposition agamije gukoreshwa, kudurumbanya opposition no kwiba. Uzibeshya mubuzima bwe azakorana n'aba bantu agirango ni abantu nk'abandi. Abo bantu ahubwo ntibazongere kwiyita nouvelle generation ngo mubemerere kuko nta kibaranga na kimwe cya nouvelle generation, nibabivuga muzababwire ko basebye nouvelle generation. Ndasaba ababa bariho ba nouvelle generation b'ukuri ko bashinga amashyaka cyangwa bakajya muyasanzweho noneho bakaza tugafatanya kubaka igihugu. Buri munyarwanda n'utuye isi amenyeko mubibazo opposition isanganywe hiyongereyemo n'icyo guhangana na groupe y'amabandi yoherejwe na FPR na système yayo kugirango ayizambye.  
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 12/05/2014.
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association TUBEHO TWESE
Tel : (32) 488250305

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe! Abahanuye indege ya Perezida Habyarimana barazwi baraho i Kigali!

 

Ayiiiiii! 
Mama se kuki bwana senateri Bizimana yibutse gukuna bigeze igihe cy'irongorwa? Yarakerewe pe! 
Uruzi iyo aba yaraserutse akagana TPIR igihe uru rukiko rwashakishaga mu bulyo bwose uko rwagira coloneli Bagosora mastermind of genocide! 
None se ko byagenze uko byagenze, coloneli Bagosora ntirubimuhekeshe, aragira ngo bigende bite? Aratubwira se twe abalira abacu bishwe ngo tubikoreho iki! Dusige kiliyo se maze tujye kurasana na Bagosora aho yibereye? 
 
Bwana seneta Bizimana niba yunva yarega abavuze amagambo adasobanutse, ntiyibagirwe ko halimo na HE wagize ati "twali mu ntambara, nanjye iyo antanga aba yaranyishe", akongera ati "I don't care".
 Ngahi niba ali umugabo nagane inkiko wenda iliya "noeud gordien" (ipfundo) yo kutagaragaza abishe Habyarimana yayipfundura, nuko nyili-jenosayidi akamenyekana.
Nashishoze aliko kuko ashobora kwirahulira kunda, ashaka ubutoni burenze aka ya mbebe yakulikiye akalyoshye mu nsi y'urusyo ikahava inda yabaye urubati! 

Ubundi ubu buhamya bwa seneta nta comment bwali bukeneye, nuko ukili ku butegetsi ahabwa imhundu z'ibyo asohoye byose!   


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 12 May 2014 06:21:42 -0500
Subject: [fondationbanyarwanda] Ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe! Abahanuye indege ya Perezida Habyarimana barazwi baraho i Kigali!

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Rwanda: Umwe mu miturirwa ya KIST yaba igiye guhirimana miliyari 300 z’Amafaranga

 


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.