Uwungirije umuyobozi wa Polisi Dan Munyuza arikumwe na Komiseri wa Polisi Gasana Rurayi Mugiga wakubiswe na Kagame hambere
Umukuru wa Polisi Y'urwanda Commissioner Emmanuel Gasana alias Rurayi Mugiga, yakubiswe izakabwana ubwo yahamagarwaga na Perezida wa ripabulika Paul Kagame mu minsi ishije.
Nkuko Umunyamakuru w'inyenyerinews yabitohoje ngo Rurayi yakubiswe azira kwikwizaho imitungo, Rurayi ngo nyuma yaho abereye umukuru wa Polisi ngo yatanze za tenda zose kubantu bamuhaga ruswa, nkuko bitangazwa inkuru yageze ku mukuru w'igihugu atumiza Rurayi aramukubita bibi cyane. Komiseri Gasana Rurayi ngo yakubiswe imigeri munda ndetse bamubwira kwicara hasi Perezida Kagame akomeza kumukubita inshyi mu misaya.
Ubwo yahamagarwaga na Perezida Kagame Gasana Rurayi yari asanzwe agomba kwerekeza mu gihugu cya Nigeria, aho yari yaratumwe na nyirubwite ariko kandi inkuru yaruswa ikaba yarageze kuri Perezida Kagame Gasana Rurayi atarahaguruka.
Icyo gihugu cya Nigeriya ngo u Rwanda rusigaye rukoresha mu gutumiza imbunda nyuma yuko ibihugu byinshi byo mu karere bikomanyirijwe kugura imbunda ndetse nu Rwanda rurimo, Perezida Kagame amaze kumenya ko Gasana yabaye umujura ukunda ruswa yahise amwambura umurimo wokuja kugura imbunda, ahubwo abishinga Col Dan Munyuza akaba yarahise amwohereza m'gihugu cya Nigeria, aho amaze iminsi akorana n'ingabo za Nigeria gutumiza imbunda mu bihugu nka Russia, Turkiya arinaho General Ceaser Kayizari amaze igihe agura izindi mbunda zitungukira muri Nigeria. Kubera ikomanyirizwa ryokugura intwaro riri mu karere, izo mbunda zitungukira mu gihugu cya Nigeriya maze zikabona kwerekeza iyo mu rwagasabo aho zikoreshwa kumena amaraso ya bana ba banyarwanda.
Bimwe mu bimodoka by'intambara Kagame yaguze Turkey bikiri muri Nigeriya
Izo mbunda Kagame akomeje kugura zikomeje gutera urujijo, ese Perezida Kagame aritegura kurwana nande? Nubwo bwose Col Dan Munyuza we akomeje kuryoherwa n'udufaranga twa misiyo, umuyobozi we Gasana Rurayi asigaye arira ayo kwarika kuko konte ze zose zahise zifungwa na Perezida Kagame umushinja kurya ruswa. Twaganiriye numwe ukomoka mu muryango wa Gasana Rurayi atubwira ko ikibazo aho gikomoka ari kuri Col Dan Munyuza ugenda aregana kandi abeshyera bagenzi be kugirango abone twa Misiyo.
Col Dan Munyuza ngo agomba kugura zimwe murizi missile byanze bikunze, ngo ntazatahe atazizanye.
Mbere yuko Col Dan Munyuza ahabwa akazi ko kungiriza Komiseri Gasana Rurayi, yabaga iwe murugo yinywera inzoga buri munsi aho umugorewe yirirwaga arira amubaza uko ejo bazabaho. Nyuma yahoo aherewe akazi ko kungiriza Gasana nibwo yagaruye ubuyanja.
Umwe mubo twavuganye ukorana na Col Dan Munyuza we yatwemeje ko Dan Munyuza ariwe ubungubu ufite ubuyobzi bwose bwa Polisi ndetse ko ntabuyobozi Gasana Rurayi agifite, ahubwo polisi yose iyobowe na Col Dan Munyuza.
Ati Col Dan Munyuza afite commissions kandi Afande aramwemera (afande bivuga Perezida Kagame). Ngibyo ibyo kwa kwa Afandi nigatebe gatoki, uyu munsi ni kanaka ejo ni runaka.