Mme Agnès,
Urandika uti:" Kagame atanga urugero ati hari abantu bajya bifuza kumbona ngo bampe ubutuma Imana yanyoherereje, nkumva atari byo.Ndababwira nti niba koko muvugana n' Imana, ubutaha muzayibwire ko nshaka" direct online", ko nshaka kwivuganira nayo."
Uyu Muperezida w'Urwanda wihaye ubutegetsi, abinyujije ku Mandwa Kagoro na Rutindangezi, yifashishije imyuka ya Sekibi, akabuhabwa hejuru y'amaraso y'abana b'Imana, akabisasira ntawe asize inyuma(haba umugabo, umugore, umukecuru, umusaza, uwihaye Imana, abana, abaSenyeri, abafurere, ababikira) na n'ubu akibikora ku mabwiriza yasezeranye na Rutindangezi, nayo imwemerera gutunga imituli n'amadege n'amafaranga atabarika, kubera ibyo bitambo by'amaraso ashyushye yemereye Altemis na Rutindangezi,
Yarangiza ngo nawe ni uw'Imana, igihe ajya mu itorero Gushimira Imana, akivuga ibigwi by'abo yishe, maze imyuka mibi ikamukomera amashyi, akibagirwa ko itegeko ry' Imana rivuga ngo:" Ntuzicye, Kandi uraze wubaha Imana yawe kandi uyikunde, unakunde mugenzi wawe kurushya uko wikunda.
Yiyibagije ibyiza Patric Karegeya na Nyamwasa bamugiriye, inyiturano iba kubaforomoza n'urusasu izuba riva, ngo ejo batazamuvamo bakavuga akari imurore.
None ngo yifuza kuvugana n'Imana "direct on line"?
Imana ifite uburyo bwayo ikoramo, bunyuranye nubwo twe abantu tubona, kandi ntiyifuza kuvugana n'abivuga ko batunze ibya mirenge, ahubwo abakene
Muri Bibiliya haranditse ngo:" Hahirwa abakene ku mutima, kuko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru"
Imana ihitamo abiyoroheje, abacishije make, ikabatuma ngo bagende babwire abigize intumva, intakoreka, igambiriye ko bahinduka.
Icyo nemeranya na Kagame ni kimwe: Kuba avuga ko nawe ari umwana w' Imana ni ubwo ari umunyabyaha(ambabalire, nta burenganzira mfite bwo kumucira urubanza), ariko ngo ibisobetse ku isi, no mu ijuru bizaba bisobetse.
Impinja n' abasenyeli yivuganye, Roho zabo ziratakamba ubutitsa, ngo Imana Rurema izirenganure, bitavuze ko zifuza kwihorera.
Bibiliya ikongera ikatubwira ngo:" Intungane bwira icumuye kalindwi, kandi n'ukubitwa urushyi ku musaya wawew'ibumoso, uzemere utege n'undi musay w'iburyo, nawo bawukubiteho, ariko ntukihorere".
Kagame rero niba ari uw'Imana, akaba yarashizweho nayo, sinumva ukuntu yajya ku ka rubanda akihandagaza, igihe yari yasuye akarere ka Nyabihu, ngo:" Mu minsi iri imbere, bene wanyu turaza tubarasa izuba riva"
Mbere yaho gato, yari yivugiye ko we ari i Camion, abandi bakaba ibikeri, kandi ko azabanyura hejuru, abandi abita amabyi"ibigarashya bicitse"
Ako gasuzuguro gakabije ka Kagame, ubwirasi, ukwishyira hejuru, ukwikuza, ukutubaha Ibiremwa by'IMANA, yarangiza ngo ni Uw'Imana.
Umwana w' Imana yaremye mu ishushi ryayo, bishatse kuvuga ko agomba gukora neza nkuko Yezu(Umwana w'Imana yabyigishije intumwa ze).
Kuba asuzugura abo bamutumaho, ni uburenganzira bwe, ariko amenye ko Imana ikora uko twe abantu tudakora, kandi ntiyifuza kwigaragaza ivugana n'abantu bikuza, bishyira hejuru, kimwe n'abandi batifuza kwihana, kwicuza, ahubwo bagambiriye kumena igihe cyose amaraso y'abana b'Imana.
Uzabwire Kagame niba muvugana, asome Zaburi37, guhera kuri verset ya 7, ahanditse ngo:"Reste en silence devant le Seigneur, attends-le avec patience. Ne t'irrite pas si certains réussissent et si d' autres intriguent.Renonce à la colère, laisse tomber ta fureur.Ne t'irrite pas, cela ne produirait que du mal, car ceux qui font le mal seront éliminés, mais ceux qui comptent sur le Seigneur, ceux-là posséderont le pays.D'ici peu, le méchant aura disparu, tu auras beau chercher, tu n'en trouveras plus trace, Mais les humbles posséderont le Pays, jouiront d'un large dédommagement. Le méchant intrigue contre le fidèle, il lui montre des dents menaçantes, mais le Seigneur se met à rire de lui, car il voit venir le jour de la revanche.
Le méchant tirent l' épée, ils tendent leur arc pour abattre le pauvre et le malheureux pour tuer ceux qui suivent le droit chemin, mais leur propre épée leur percera le cœur et leur arc se cassera."
Kagame rero namenye ko Imana idakeneye kwifotoza hamwe nawe, nkuko yifotozanya na Warren, Tony Blair na Kaguta Musevenina Obiang Nguema wa Guinée équatorial wamaze abenegihugu nkawe, Compaoré wakoze ibyo mwese muzi n'abandi ntarondoye.
Niba Imana imutumaho abaciriritse, aze yumva ko ishaka kumukura murwobo yisutsemo rwa sekibi Rutindangezi na Altemis wamuhaye amagorofa, amwuzuzaho ama diamant yavuye mu maraso y'abana ba Sierra Léone, abicishije ku mulimbyi nawe azi yo muri Nigeria, inshuti ya Tailor, nyuma yuko amwemereye gutanga ibitambo by'abana b'Urwanda kuri uwo Mme Altemis ngo amukize, amuhe ibyiza by'isi biyoyoka nk' umukungugu.
Azemere afate igitabo cy'Umubwiriza, afate n'ibura iminota 20 gusa asome, azakuramo isomo rikomeye, rizatuma aha abana b'Imana amahoro.
Nyuma yaho , azahinduka, asabe Imbabazi, kandi azazihabwa, nubwo yakoze byinshi bibi, ariko Imana ni Inyampuhwe, izamubabalira, nta bitambo by'amaraso imusabye.
Icyo imushakaho ni ukwicishya bugufi, kumva abaremerewe n' ibibazo, abarushye, abarengana, bose akabatabara, aho kubarasa izuba riva.
Niyemera agasenga mu dini ry' intumwa twese tuzi, akemera kwitandukanya na Rutindangezi, Kagoro, Altemis na Lucifero,akilinda gutoteza idini ry'Imana ariyo Kiliziya(Umubili n'inkingi bya Yezu Kristu) azababalirwa, kandi Urwanda narwo ruzamubabalira.
Azilinde kwigereranya n' Imana, kuko icyubahiro cyayo kidahungabanwa, kandi nta wundi bagisangiye, kuko ari Imana ya Isaac, ya Yakobo, ya ABRAHAMU , n'abasekuruza bacu bose.
Niyemera ko abanyarwanda batazongera kumupfukamira nk'upfukamira Imana, akisubiza mu cyiciro akwiye, ariko akubaha Imana, azaba akiranutse.
Bitabaye ibyo, ararye ari menge, kandi azitabaza n'intare ngo zimurye, ariko nazo zizamubwira ngo nta gihe zifite, kuko nazo zizaba zimuhunga.
Kagame yari yagiriwe amahirwe yo kubona abantu atumwaho, ngo nibura yihane, bitabaye ibyo, ibizakurikira si ibyanjye, azabage yifashye.
Sinarangiza ntamwibukije kuzajya gusoma igisubizo Imana-nzima yahaye umuhanuzi bita" Habacuc"? Azafate Bibiliya yera agisome yitonze, wenda yazakuramo isomo ryukuli.
Quand aux peuples partis en guerre contre les enfants de Dieu, son Eglise(Ingoro y'Imana), voici quels maux le Seigneur leur fera subir:" Leur chair se décomposera alors qu'ils seront encore vivants, leurs yeux pourriront dans leurs orbites de même que leur langue dans leur bouche.Ils se retourneront les uns contre les autres et chacun attaquera son voisin (voir Zacharie 14;12-13)
Ngaho abategeka nibategeke simbujije, njye ndasabira Roho zose z'abana b'urwanda bazize akarengane nkuko Kizito yabililimbye, kuko urupfu ni nk'urundi, kandi abana b'Imana bose ni bamwe imbere yayo.
Je termine en l' invitant à lire dans la Bible:" Eccésiastes 6-7:10-12 et 1;23.
Bugarama City, défenseur de tous les opprimés, et disciple fidèle du Très Haut.
Sans rancune.
Le Dimanche 27 juillet 2014 13h14, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
Mme Agnes
Urakoze kutuvumbya kuri ikganiro cy'uburere n'umuco cyatanzwe na Pawulo Kagame.Ariko kubyerekeye kwakira ubutumwa buturuka ku bahanuzi b'imana ngo arifuza ko Imana yamushyira on direct line aho kumutumaho. Yaba se yiteguye kwitaba Imana koko? Aho ntiya ba nka ka gakecuru ngo kifuje gukbitwa n'inkuba maza kabona umurabyo uhise kati Uramenye uramenye wa nkuba we ntumpitane dore ko ibyubu bitagikinishwa.
Rwaka
On Sunday, July 27, 2014 2:05 AM, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Mwaramutse yemwe,
Nagira ngo ndangire abatarabikora, kumva amagambo meza yubaka perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye Itorero ry'uyu mwaka. Yararyitondeye araritegura.
Muri make ibyo perezida Kagame yabwiye uru Rwanda rw'ejo ni ukuri gusa gusa, utagira uburere, utita ku muco w'iwabo, icyo "wakora cyose, urahomba"!
Nyuma y'iri jambo abanyeshuli bahawe umwanya w'ibitekerezo n'ibibazo.
Hari uwabajije perezida aho akura imbaraga zo guteza u Rwanda imbere, perezida na we amusubiza amuha urugero rw'amawe mu magambo yababwiye, rw'uburyo abantu bafatanya kubaka igisenge cy'inzu bakayisakara, yongeraho ko gushaka kujyana u Rwanda imbere abiterwa n'uko nta majyambere ahari.
Undi yamubajije uko bigenda ngo itegekonshinga rihinduke, bityo ngo nibarangiza amashuli perezida azabe akiyobora bamufashe.
Uyu perezida yamushubije ko uko itegekonshinga rijyaho ari nako rihinduka, kandi ko hari n'ibihugu bitarigira. Asoza amubwir ako atirirwa atinda ku gihe itegekonshinga rizahindurirwa kandi ko yibwire ko n'ikibazo cye atari cyo cyari kigamije.
Ngabe wiga muri Amerika yabajije perezida icyo yumva ateze ku rubyiruko. Perezida amusubiza mw'ijambo yababwiye, ati mukiga, mugahaha, mukabizana mu gihugu mugafatanya n'abandi kucyubaka.
Undi nawe ati twatojwe kuba twafatanya n'ingabo z'u Rwanda kubungabunga umutekano, hanyuma abaza niba byashoboka ko babigisha andi masomo ya gisilikare kugira ngo bashobore guhora bari "tayari".
Perezida yamushubije ko ikibazo cye cyoroshye rwose kandi gishimishije, yongeraho ko abayobora ingabo bashobora kubigisha ibyo uwo musore asabye, ndetse ko bishoboka ko bakwinjira mu ngaho aho kuzibamo bushyitsi.
Ishimwe Iréné wiga mu Bufaransa yabajije igikurikizwa ngo bahindure gouvernement, n'impamvu habaho ihindurwa ry'abayobozi bava muri ministeri bajya mu zindi.
Perezida ati "aho uba mu Bufaransa haba gouvernement"? Warabibajije? Yongera ko igihindura za gouvernements zo mu Bufaransa cyenda gusa n'igihindura za gouvernements z'ahandi. Asoza amusaba kuzabaza uko mu Bufaransa bigenda akazagaruka bakabivugana. Aliko mbere yo gusubiza ikibazo cyakurikiyeho (cyabajijwe mu cyongeleza), perezida agarutse ku buryo gouvernement zivaho, abwira uwabibajije ko asanga yahereye ikibazo hagati, kuko ngo atabajije uko za gouvernement zijyaho.
Umukobwa wiga ubuganga muri Amerika yifuje ko itorero ryabera no mu mahanga, atanga urugero ko ngo ryijya riba mu Bubiligi.
Perezida yamushubije ko hakwiye kubanza kwibazwa niba abanyarwanda bari muri Amerika biteguye (organized). Niba nabyumvise neza, perezida yakomoje ku byo umwe mu ntore yavuze ko ngo babigisha n'imbunda, aboneraho yibaza niba muri Amerika babemerera gukoresha imbunda (abivuga aseka). Ati aliko niba ari ukubahuriza hamwe bakabaha ibiganiro, ibyo byo byashoboka.
Umusore wiga muri Maroc atanze igitekerezo kivuga ko intore zita ku byagezweho mu gihugu zikanarinda, nyuma atanga icyifuzo cy'uko abashaka kuba abasilikare bakiri mu mashuli babona uruhusa rwo kwinjiramo bakarangirizamo amashuli yabo, kugira ngo imyaka ntarengwa yo kuba umusilikare itazababangamira.
Igisubizo cyabaye ko no ku yindi myaka hari uburyo bushoboka ko umuntu yinjira mu gisilikare bitewe n'inyungu ziva ku byo yize bamubonamo. Yasobanuye n'iby'amasomo ya ba cadets, hanyuma asaba umuyobozi w'ingabo (Nyamvumba) kugira icyo yongeraho, uyu nawe avuga ko ibisobanuro HE yatanze byuzuye, aliko ko aza kuganira n'uwabajije icyo kibazo. Perezida asoza abwira uwo musore ko nibatamufata mu ngabo z'igihugu we azamujyana mu biro bye! (amashyi)
Fidela Ngabonziza wiga international criminal muri Kenya, we ngo nta kibazo afite kuko abatoza babahaye bashubije ibibazo byose, aliko ngo yashakaga gushimira, kandi ko nyuma y'urugamba rw'amasasu, hasigaye urw'amajyambere kandi "tubemerere kandi twiyemeje gufatikanya namwe" guteza igihugu cyacu imbere.
Ishimwe Léandre wiga mu Bushinwa we yasabye Rwandaday, perezida Kagame ayimwemerera muri aya magambo "one day,yes, one day we shall have it, no problem"
Ndungutse yabajije itandukaniro ry'idini n'indangagaciro z'ubunyarwanda (habuze gato akavuga ubunyangarwanda) ngo kuko no mu madini/insengero naho habamo itorero.
Perezida yagerageje kugisubiza avuga ko ubundi bagombye kuba barabibasobanuriye amatorero atangira. Ngo itorero ni ugushyira abanyarwanda hamwe, ni uburere, kurinda umutekano w'abantu n'iigihugu, amahugurwa, kugira inshingano zisobanutse, kandi ko itorero ry'igihugu rihuza abantu bo ma madini yose.
Hanyuma perezida asubiza ijambo uwabajije ikibazo ngo amubwire niba bumvikanye, uyu na we ati nifuzaga kumenya icyo uvuga ku bahanuzi b'amadini.
Perezida (aseka) ati ibyo guhanura byo, ibyo nakubwira ko ntabizi, izo ni pawazi zirenze konstitushoni, ibyo birandenze sinabona uko mbisobanura… Uko ni ukwemera kundi kutari mu murongo wanjye. Ibijyanye n'ukwemera, n'imana n'ubuhanuzi, ibyo ni ibindi bindenze, twe tujya mw'itorero rya politiki mu gihugu, guhuza abantu, ibyo baba bemera byose.
Atanga urugero ati hari abantu bajyaga bashaka kumbona ngo bampe ubutumwa imana yanyoherereje, nkumva atari byo. Ndababwira nti niba koko muvugana n'imana, ubutaha muzayimbwirire ko nshaka direct line, ko nshaka kwivuganira nayo. Kuko ntiyampa inshingano hanyuma ngo ye kumvugisha.Ubu ngira ngo ndi aha nyobora abantu b'imana nk'uko nanjye ndi uwayo.
Ntibyashoboka, ni naho namenyeye ko ari ikinyoma.
Umva perezida Kagame mu bice bibiri by'ijambo yabwiye urubyiruko, n'ibibazo, ibitekerezo n'ibizubizo, nk'uko byumvikaniye mu muhango wo gusoza Itorero ryabereye I Gabiro taliki ya 13 kugeza ku ya 25 Nyakanga 2014