Pages

Monday, 28 July 2014

Théobald Rwaka yirukanwe kumwanya wa Vice-Président na Porte-Parole wa CNR-Intwari [1 pièce jointe]

Begin forwarded message:

From: "noelnda@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: July 28, 2014 at 10:38:03 EDT
To: <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Théobald Rwaka yirukanwe kumwanya wa Vice-Président na Porte-Parole wa CNR-Intwari [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
[Pièces jointes envoyées par noelnda@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] incluses ci-dessous]


Inama idasanzwe yateranye tariki ya 26.07.2014 yafashe icyemezo cyo kwirukana BwandaThéobald Rwaka ku myanya y'ubuyobozi bwa CNR-Intwari. Kuva kuri iyo tariki yahagaritswe kuba Vice-Président na Porte-Parole mu'ishyaka rya CNR-Intwari kubera impamvu zivugwa muri tangazo ryometse. 

__._,_.___

Pièce(s) jointe(s) de noelnda@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] | Consulter les pièces jointes en ligne.\

1 sur 1 fichier(s)


Envoyé par : noelnda@yahoo.fr
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA

.

__,_._,___

FW: [RwandaLibre] Re: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Nuko ngo shitani ijyana Yezu ku musozi muremuremure maze imwereka iminara y'ubwami bw'isi. Iramubwira iti " Pfukama unsenge ndaguha ibi byose!"
Yezu arayireba,  araseka avuga ati "Hoshi, igirayo Shitani. Hasengwa Immana Data wenyine. Kandi ntugashake gushuka Immana yawe. "  
 
None se halya iyi minara itaniye he niyo Habyarimana yali yarubatse,  niyo Ghadafi yali yarubatse i Tripoli, niyo Abasiliya bali barubatse Aleppo, niyo Abagazaruwi bali barubatse muli band de Gaza? Ubu se hafi ya yose ntiyasutswe hasi bidatwaye n'imyaka itanu? 
 
Kigali ishoboye yarata ubusabane n'ubwunvikane hagati y'abanyarwanda, ikarata ko yabonye umuvuno utuma abanyamahanga batazongera gushaka guhindura Urwanda umuyonga, naho ibyo aya mazu byo ntagitangaza, ntaho bitaniye n'ibyo shitani yabeshyeshyaga Yezu!  

Ubwunvikane, politiki nziza kandi idasenya inahohotera abantu bibonetse i Rwanda, abanyarwanda bifatiye ubundi bwenegihugu bakagira icyizere cyo kuza kubaka kw'ivuko ntibabanyanganye nk'ibyo kwa Ayabatwa cyangwa se kwa Kabuga, aliya magorofa aboneka ubu yahita ahubwo yikuba inshuro ijana mu mwaka umwe!   




To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Sun, 27 Jul 2014 21:38:53 +0100
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Ese kuririmba ngo Kigali ni nziza, naho UN  yo ikavuga ko u Rwanda rukenye ,  ko abanyarwas inzara yabamaze, ko u Rwanda  rubarirwa mu bihugu bya  bikennye cyane ku isi, ibyo bimaze iki ?


From: "e_karangw@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 27 July 2014, 20:20
Subject: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Kigali nziza na Kigali yindi !!

Hashize 1 week inkuru yanditswe na  CHIEF EDITOR  amafotoInkuru nyamukuruUbukungu , ibitekerezo 15
 

Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera 'inyuma'. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali idasa n'iyo wabonye.
Usanga bavuga ngo ni ibisanzwe no mu yindi mijyi bibayo.
Ngo ni ibisanzwe no mu yindi mijyi bibayo. Nibyo abanyarwanda bakwiye?
Ni ibisanzwe ku mijyi myinshi muri Africa ko habaho ibice bituwe mu kajagari, bibamo umwanda ukabije, bicururizwamo ibiyobyabwenge, bibamo indaya n'utubari tubi cyane byinshi, utwana twinshi ku mihanda, insoresore zirakaye zuzuye amarangi ku mubiri n'ibindi bidaha isura nziza umujyi.
Gusa mu mpinduramatwara u Rwanda rurimo ibi ntibikwiye kandi ntibikwiye kwitwa ibisanzwe nk'uko ahandi mu karere no muri Africa byifashe.
I Kigali hari uduce twinshi tumaze kuba icyitegererezo mu myubakire igezweho ndetse n'impinduka ikomeye ku mujyi mwiza, hari ariko utundi duce winjiramo ukagirango ntabwo ari i Kigali, abahatuye ariko usanga bavuga ko ahubwo aribo banyakigali.
Imiturire iteye ubwoba, umwanda ukabije, ubwiherero buteye inkeke n'ibindi bibi bitari ibyo abanyarwanda bakwiye nk'uko abayobozi bakunda kubivuga.
"Ibibi sibyo abanyarwanda bakwiye, bakwiye ibyiza", aya ni amagambo akunda kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, ariko iyo bigeze mu bayobozi bo mu nzego zo hasi ye, usanga bo basubiza bati "Biriya ni ibisanzwe n'ahandi mu bindi bihugu birahari, ariko turi gukora ibishoboka ngo bimere neza, ingamba zarafashwe". Nuko imyaka ikicuma ahitwa 'mu kajagari' hakitwa gutyo, ahitwa 'Ndjamena' hakitwa 'Ndjamena' bityo bityo…
Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali Liliane Uwanziga Mupende yabwiye Umuseke ko ikibazo cy'imiturire idahwitse ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwaguhagurukiye gusa atari ikintu cyo gukemura ako kanya kuko ngo guha isura nshya umujyi bizakorwa mu byiciro bizajya bifatwa muri buri myaka itanu.
Hashingiwe ku gishushanyo mbonera, ku ikubitro ibice byo mu mujyi rwa gati aho bakunze kwita muri " Quartier Commercial" na " Quartier Matheus" no mu bice biri kugenda byubakwamo amazu agiye umujyo umwe.
Mu bice bituwemo kandi by'akajagari, Uwanziga Mupende avuga ko n'ubwo hari hasanzwe hariho gahunda yo gukangurira abafite inyubako bigaragara ko zishaje kuzivugurura ariko hazanashyirwaho uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange mu gihe ikiciro cyaho kizaba kigezweho.
Asobanura uburyo iri vugururwa rizakorwa yagize ati " mu bice bisanzwe bituwemo nk'i Nyamirambo, mu gihe ikiciro cyaho kizagerwaho nabwo hazashyirwaho igishushanyo mbonera cy'inyubako zihakenewe ariko zidatandukanye cyane n'izari zihasanzwe kugira ngo umwimerere w'aka gace ugume ari wa wundi ndetse n'ibisanzwe bihakorerwa ntibihinduke".
Gusa ngo hazashyirwaho korohereza abaturage mu myubakire nk'uko yakomeje abitangaza agira ati " turi kugenda twiga uburyo buboneye buzakoreshwa, ku buryo abaturage bazaba badafite ubushobozi buhagije bazajya bashyirwa mu matsinda bakubakira hamwe kugira ngo n'uwari ufite ubuso buto bitewe n'ibyo atunze  abonereho".
Ngo hari kwigwa kandi uko ahantu runaka hakenewe kubakwa hazajya hahabwa umushoramari akubaka inyubako zisabwa ku buryo yaba ari iy'amagorofa maze umuturage agahabwa aho kuba ariko hangana n'ubuso yari asanganywe nta mafaranga atanze.
Ku bijyanye n'isuku nke igaragara muri za quartier zimwe na zimwe, Uwanziga Liliane Mupende yavuze ko hasanzwe hariho itsinda rigenzura ibijyanye n'isuku mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali icyo gukora ari ukubasaba kwikubita agashyi bagakorana n'inzego z'ibanze mu kubungabunga isuku muri Kigali hose.
Nubwo impinduka z'umujyi wa Kigali zisa n'izireba abayobozi, abaturage nabo hari ibyo baba bakwiye kwikorera, cyane cyane isuku aho batuye no muri quartier babamo kugira ngo umujyi wa Kigali use neza inyuma (ahaboneka) ndetse n'imbere (hirya muri za quartier).
Abaturage nidukore ibyo dukwiye gukora ibyo abayobozi bagomba gukora tuzajya tubibababaza… Impinduka ngo ni mu mutwe.
Imiturire myiza, ikwiye kandi igezweho iri kugenda igaragara i Kigali
Imiturire myiza, ikwiye kandi igezweho iri kugenda igaragara i Kigali
Ama'quartier' mashya yubatse neza ari kuzamuka i Kigali
Ama'quartier' mashya yubatse neza ari kuzamuka i Kigali
Inyubako nshya z'imiturire y'icyerekezo cy'umujyi
Inyubako nshya z'imiturire y'icyerekezo cy'umujyi
Aha naho ni i Kigali, imiturire myiza n'imiturire mibi ntibiri kwivangura kandi ni ahantu hari kubakwa bushya
Aha naho ni i Kigali, imiturire myiza n'imiturire mibi ntibiri kwivangura kandi ni ahantu hari kubakwa bushya
Ku mihanda ihuza uduce dutandukanye harasa neza nubwo bigaragara ko inzu zihari zishaje
Ku mihanda ihuza uduce dutandukanye harasa neza nubwo bigaragara ko inzu zihari zishaje
Gusa hari ikizere cy'impunduka kuko hari kubakwa inzu nk'izi buhoro buhoro ziri kuzisimbura
Gusa hari ikizere cy'impunduka kuko hari kubakwa inzu nk'izi buhoro buhoro ziri kuzisimbura
Aha ku muhanda ureba imiturire ihari ikakuyobera
Aha ku muhanda ureba imiturire ihari ikakuyobera
Ni i Kigali naho
Ni i Kigali naho
Kigali iteye amabengeza, atari ukubera amazu meza maremare cyane ahubwo kubera isuku itaba ahandi henshi
Kigali iteye amabengeza, atari ukubera amazu meza maremare cyane ahubwo kubera isuku itaba ahandi henshi
Hari kuzamuka amazu mashya   azakomeza guhindura isura y'umujyi
Hari kuzamuka amazu mashya azakomeza guhindura isura y'umujyi
i Kigali ariko inzu ziracyeye buri wese aracyeye kandi arasobanutse tutitaye ku ho ari buze gutaha
i Kigali ariko inzu ziracyeye buri wese aracyeye kandi arasobanutse tutitaye ku ho ari buze gutaha
Inyubako ndende zitanga ikizere cy'isura nshya y'umujyi mu gihe kizaza
Inyubako ndende zitanga ikizere cy'isura nshya y'umujyi mu gihe kizaza
Imiturire igezweho kandi myiza mu bindi bice by'umujyi
Imiturire igezweho kandi myiza mu bindi bice by'umujyi
Ku muryango gusa ushobora kwibaza ko ari ku rugo rw'Umwami atari kwa rubanda rusanzwe.
Ku muryango gusa ushobora kwibaza ko ari ku rugo rw'Umwami atari kwa rubanda rusanzwe.
Ariko se hirya muri Quartier?
Ariko se hirya muri Quartier?
Ubwiherero nk'ubu buteye inkeke kandi bwerekana ikibazo cy'imiturire muri za quartier
Ubwiherero nk'ubu buteye inkeke kandi bwerekana ikibazo cy'imiturire muri za quartier
Ukumva ngo ibiza byashenye amazu
Ukumva ngo ibiza byashenye amazu
Abatuye aha usanga aribo bitwa abanyakigali, ariko si aha bakwiye, si aha abanyarwanda bakwiye kuba
Abatuye aha usanga aribo bitwa abanyakigali, ariko si aha bakwiye, si aha abanyarwanda bakwiye kuba
Aha ni Kabeza koko?
Aha ni Kabeza koko?
Imyanda bigaragara ko isaziye ku muhanda
Imyanda bigaragara ko isaziye ku muhanda
i Nyamirambo iwabo w'abanyamujyi imiturire yaho ahenshi ni akajagari nubwo gasize irangi
i Nyamirambo iwabo w'abanyamujyi imiturire yaho ahenshi ni akajagari nubwo gasize irangi
Gusa hafi aho ukahasanga utujagari tw'amazu n'utuyira tubamo abantu benshi cyane
Gusa hafi aho ukahasanga utujagari tw'amazu n'utuyira tubamo abantu benshi cyane
Aha ushobora kwibaza ko ari muri Atelier ariko ni aho abantu batuye. Imyumvire!
Aha ushobora kwibaza ko ari muri Atelier ariko ni aho abantu batuye. Imyumvire!
Hakuno imiturire   ntisobanutse
Hakuno imiturire ntisobanutse
Hakurya hari imiturire igezweho kandi ikwiye
Hakurya hari imiturire igezweho kandi ikwiye
Ubuyobozi bw'Umujyi buvuga ko hazagenda hubakwa amazu manini ashobora guturamo abantu benshi icya rimwe
Ubuyobozi bw'Umujyi buvuga ko hazagenda hubakwa amazu manini ashobora guturamo abantu benshi icya rimwe
Umujyi ukeneye imiturire igezweho kandi ikwiye nk'iyi
Umujyi ukeneye imiturire igezweho kandi ikwiye nk'iyi
Gusa ntishobowe na benshi batuye gutya mu tujagari, bategereje igikorwa n'ubwo nabo hari iby'ibanze basabwa kwikorera nk'isuku
Gusa ntishobowe na benshi batuye gutya mu tujagari bategereje izo mpinduka ko zibagerahon'ubwo nabo hari iby'ibanze basabwa kwikorera nk'isuku

Photos/M NIYONKURU/UMUSEKE
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW 



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Yahoo Groups
Instantly Explore All Attachments Within Each Group Conversation
You can now explore files, preview and download photos directly within each conversation.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Interpeler Monsieur Twagiramungu Faustin.

 



----- Forwarded Message -----
From: "Seif Omar dufitemungu_s@rocketmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 28 July 2014, 11:57
Subject: *DHR* Interpeler Monsieur Twagiramungu Faustin.

 
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
 
Amahoro!
 
Ntibyumvikana !
Ntibyumvukana ko: abiyitiliraga gukora politiki igihe igihugu cyacu cyari mu kaga, batinyutse gufata ibyemezo byatumye abantu bicwe urubuzo kuva 1994 na magingo ayo, bagikeneye ko twabatega yombi ngo bongere batwibe umugono bafate ibindi byemezo mu izina ryacu.  Rubanda mushishwa nabi! Ntibyumvikana: ko umunyepolitiki utarigeze yemera ko amakosa yose yakozwe, na we yayagize mo uruhare, yahabwa amashyi nta n'ijambo ahawe! Azakosara ate amakosa ye ayabundikiye ? Kugeraka amakosa yose ku badahari, turabirambiwe. Twemere ibyo twakoze niba tuvuga ko ari twe ubwacu bwite twakoze amateke yacu.  
 
Ntibyumvikana.
Ntibyumvikana, Banyarwandakazi, Banyarwanda, ko  Bwana Twagiramungu Faustin wayoboraga icyo we na bagenzi be bitaga les « Forces démocratiques pour le changement », bafashe ibyemezo mu ishyirwaho lya guverinema yayobowe na Dr Nsengiyaremye Dismas, bagafata icyemezo cyo kwambura Umukuru w'Igihugu urwego rw'iperereza mu gihe cy'intambara nk'umugaba mukuru w'ingabo no mu gihe yagombaga gufata ibyemezo bidasanzwe bireba igihugu cyose. Babikora nkana hagamijwe gusa kuzamwicisha. Bamwambura ibiro by'iperereza mu gihe igihugu cyari kigeze ahaga. Babikora nkana bagamije kumubuza gusesa umutwe w'Interahamwe kandi bagamije ko n'uwo mutwe uhinduka indili y'Inkotanyi zigambiliye gusenya politiki yari imaze imyaka 18 y'ubumwe n'amahoro, byabujije abantu kwicana intambara ingitangira ku wa 01 ukwakira 1990.
 
Ntibyumvikana ko: uwo  «les Forces démocratiques pour le changement » zashinze ibiro by'iperereza ryo mu gihugu, Bwana Iyamuremye Augustin, yakoreye imilimo ye muri Fpr, ayiha raporo zose z'akazi kandi abamushyizeho babibona, barabyemera, barabyemeza. Kuva 1992 kugera none aha, Augustin Iyamurenye akorera Fpr. Ntawe umuvuga, nta n'uwigeze amushyira mu majwi. Nyamara abamushyizeho ntibashobora no kutwemerera ko bakoze ikosa rya politiki bafata icyemezo cyigayitse cyamushyizeho. Iyi migilire ni yo yatumye ibyemezo byose byarebaga u Rwanda bifatirwa kure ya Présidence ya Repubulika. Cyane cyane muri Ambassade ya Usa, i Kigali no muri Minuar. Buri wese muri twe azilikane ko igihe cyose ibyemezo bitureba bifatwa n'abandi, tuba tutagifite uburenganzira bw'ibanze bwo kwishyira ukizana no kwitekerereza. Tuba duhinduwe ingaruzwamuheto !
 
Ntibyumvikana ukuntu Bwana Twagiramungu Faustin yasitaye kuri Jean-Pierre Turatsinze Abubakar maze mu ukubwirana « mpore » bombi bikisanga mu biro bya Roméo Dallaire !  Mbibutse ko uyu Turatsinze Jean-Pierre yari mwene Ugirashebusha wari utuye mu Bilyogo, yakomokaga i Shyorongi. Ugirashebuja kandi akaba yari mwenenyinawabo wa Rwubusisi muzasa wa Kanjogera, umwegakazi wabyaranye na musaza we umwega Kabare : umwana wabo wiswe Musinga, w'umwega. Ni yo mpamvu bavuga ko ubwami bw'abanyiginya bwagarukiye kuri Rutalindwa. Ntibyumvikana ukuntu Faustin Twagiramungu yahuye ubwa mbere na Turatsinze Abubakar Jean-Pierre, akamujyanira Roméo Dallaire nta banga, nta na « mot de passe » ibahuje ! Nyamara ibyo uyu Roméo Dallaire yakoze byose muri Minuar byari kuri gahunda yateguwe, yanditswe ku urupapuro guhera ku ifatwa ry'ibikoresho bya gisilikali bya Far kugera ubwo Ababiligi bo muri Minuar bahambiye utwangushye, binyuze ku iyicwa rya babwana Gatabazi Félicien na Bucyana Martin, iyicwa lya Ingabire Alphonse alias Katumba wari peresida w'Impuzamugambi (hakenewe ko intambara ihinduka iya amoko n'iyo uturere), ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana ari hamwe n'umugaba w'Igabo Général Déo Nsabimana, iyicwa lya Madame Uwilingiyimana Agatha n'iyicwa ry'abantu benshi kugira ngo Fpr ibagire ikiraro ifate ubutegetsi. Muri aba bose nta n'umwe wazize impanuka cyangwa urw'ikirago ! En attentat politique, il n'y a jamais de coïncidence.
 
Ntibyumvikana na gato ko : uyu Bwana Twagiramungu Faustin utarigeze asubiza amaso inyuma ngo yumve ko kuva Fpr yafashe «ubutegetsi n'igihugu ku uruhembe ry'umuheto », kubuyigobotora mu ntoke hasabwa ubushake, imbaraga n'imikorere itandukonye cyane n'ibyo, Faustin Twagiramungu ubwe bwite, ashyira mu bikorwa. Hejuru y'imyaka 70, iyo mikorere ye ntiyahinduka uko bwije uko bucyeye. Gushyira mu gaciro umuntu abitozwa akiri muto byongeye kandi bishoboka gusa iyo afashe akanya ko kugenzura ibyo yakoze neza, ibyo yakoze nabi ; agakora gahunda nshya, amatwara mashya n'igenzura lishya.
 
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
 
Umutaliani Carlo Maria Cipolla, amaze kwitegereza ibikorwa by'abantu no kubisesengura, yasanze abantu barimo amatsinda ane. Twese twese mu byo dukora byose tuba tugamije inyungu. Hari abantu bitanga n'ubushake mu byo bashaka kugeraho, nyamara igihe cyo gusarura cyagera, bo bagafata ubusa abandi bakabyungukira mo. Aba CIPOLLA yabise «des crétins ». Hakaba abakora ibyo bungukiramo n'abandi bose babari iruhande bakunguka. Inyungu z'umwe zigatuma abandi magana iruhende rwe banguka. Aba yabise « des gens intelligents ». Ubwa gatatu yagize ati, hari abasuma n'abajura yabise « les bandits ». Hari « des bandits intelligents » ; aba bazahombya abo bibye nibura ibingana n'ibyo binjije mu mifuka yabo. Aba ubwabo ntacyo batwaye. Ils ne font que déplacer la richesse ! Hari kandi « des bandits stupides », aba bahombya byinshi abo bibye mu mufuka wa bo bakinjizamo bicye cyane. Hari kandi n'abarozi b'ibisebe, babereyeho kwangiza. « Les stupides », bahombya abandi kandi ntacyo ubwabo baribwunguke. Ako gatabo ka Carlo Maria Cipolla kitwa : « Les lois fondamentales de la stupidité humaines ».
 
Abanyepolitiki bacu tubashyira mu lihe tsinda ? Twese se twishyira mu lihe ?
 
Nk'umuntu narimfite barumuna banjye bane muri Far, amaraso yabo akameneka baharanira uburenganzira bwacu ngo tutaba ingaruzwamuheto aliko kubera abanyepolitiki bavugaga ko « les Forces armées rwandaises ntacyo bafite barwanira » bakabagambanira ;
Mu izina lyabo, mu izina ly'ababyeyi n'inshuti na bo bamennye amaraso yabo baharanira inzira igana demokarasi ;
Mu izina ly'abandi bose babuze ababo baguye ku urugamba ngo isafali ya demokarasi yari itangijwe idasibangana ;
Mu izina ly'abishwe n'agatsiko kaabagize ikiraro ngo gafate ubutegetsi, kihimure, kagarure ya ngoma na ya ngoyi ;
Mu izina ly'ababuze ababo hirya no hino n'abaguye mu magereza mu Rwanda ;
Mu izina ly'adafite uko bigira hirya no hino n'abafungiye mu magereza mu Rwanda;
Mu izina ly'abanyarwanda bahugujwe ukuri kwabo, mu izina kandi ly'abandi bose batekereza aliko bagatinya kubwiza ukuri Bwana Twagiramungu Faustin  no mu izina lyanjye bwite:
 
Nasabaga uyu Bwana Twagiramungu Faustin kumva no kwiyumvisha ihame lya mbere lya politiki ko : Mu politiki iyo ufashe ibyemezo abantu bagapfa, wivanaho. Areke kunsubiza ngo « Naramaze ! » Areke kandi kumva ko abasazi n'inkundarubyino bamuha amashyi uko bamubonye bidatandukanye na gato no kwicalira umutogoto w'inkono. Abababajwe no kuvutswa hato na hato ibyu duharanira turamusaba gusaza neza atanduranije. Tuzabimwubahira, tureke kugayana!
 
 
Mwese mwese murire amahoro.
 
Seif-Omar DUFITEMUNGU.
 
 
 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Instantly Preview Links Before your Click in Groups
Links in Group messages now display a preview image and snippet from the web page

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Fw: *DHR* Kigali : abategereje Gare mu mugi rwagati bakureyo amaso



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 28 July 2014, 9:20
Subject: *DHR* Kigali : abategereje Gare mu mugi rwagati bakureyo amaso

 
 
 
 
Safi Emmanuel – Izuba rirashe
 
Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) yakuriye inzira ku murima abari bategereje gare rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzahabwanimana Alex yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka iyo gare kandi ko bidatangaje kuko ngo no mu yindi mijyi ntaho ushobora gusanga gare mu mujyi rwagati.

Dr Nzahabwanimana yabwiye Izuba Rirashe ko aho abaturage batekerezaga ko hazubakwa gare, haruguru y'ahazwi nko kuri 'Statistique', ahubwo hazubakwa parikingi y'imodoka z'abantu ku giti cyabo bazaba baje mu Mujyi.

Muri iyo parikingi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange nazo zizajya ziza ziparikemo ariko by'agahe kadashobora kurenza iminota itanu, abagenzi bavemo abandi bajyemo, ubundi zongere zigende.

Hashize imyaka isaga ibiri  gare yahoze ahazwi nko kwa Rubangura ifunzwe; icyo gihe ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kubakwa indi gare mu gihe kitarenze amezi atatu.

Kuba nta gare ihari bitwaye iki?

Ndushabandi Adolphe, umwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kuba nta gare ihari bibangamira abagenzi, cyane cyane abava mu nkegero, kuko batagira aho bategera ugasanga abenshi bahisemo gutega za moto bikabahenda.   

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzabahimana Alex, yavuze ko  nta gahunda yo gushyira Gare mu mujyi wa Kigali, hateganyijwe Gare imwe nini ku nkegero z'umujyi n'ahandi hahagarikwa imodoka, abashaka gutembera mu mujyi bagakoresha uburyo busanzwe.

Dr Nzabahimana akomeza atangaza ko ba Nyir'imodoka bagomba kugira aho zihagarara, zigasohokamo zigiye mu kazi, hateganyijwe uburyo imodoka zitwara abagenzi zakwiyongera kandi n'imikorere ikarushwaho kunozwa.

Ati: hashyizweho politiki yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, ku buryo nta modoka zemererwa guhagarara umwanya, kuko  zikuramo abantu abandi bajyamo, ku buryo ntaho zigomba guhagarara imino igera kuri itanu.


Hatari Sekoko, ushizwe ibikorwa byo kubaka Gare avuga ko Gare izubakwa izaba ari aho imodoka zihagarara zikuramo abagezi zigahita zigenda, izizajya zihatinda zikaba ari izabantu kugiti cyabo bazaba baje mu mujyi kuburyo bazajya bazihasinga bagaruka bakishyura parikingi.
 
 
_

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.