Pages

Friday, 1 August 2014

UKO ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI RIBONA UMUNSI W’UMUGANURA MU RWANDA UBA TALIKI YA 01/08/BURI MWAKA.

UKO ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI RIBONA UMUNSI W’UMUGANURA MU RWANDA UBA TALIKI YA 01/08/BURI MWAKA.
Nk’uko tubisanga mu mateka ya kera yaranze u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye usumba iyindi yose, ukaba wari uriho mu bihe by’abami b’abahutu bategekaga impugu zinyuranye mu Rwanda ariko hose ukawuhasanga. Wizihizwaga guhera i Bwami ukagenda ukagera muri rubanda rwa giseseka.
Haba mu bihe by’abami b’abahutu babanje haba no mubihe by’abami b’abatutsi bakurikiyeho, umunsi mukuru w’Umuganura wategurirwaga i Bwami, imihango y’ingenzi igakorwa n’Umwami, hanyuma ikagera ku zindi nzego n’imiryango by’umwihariko. Uyu wari umwanya ukomeye wo gushimira Imana, bakayitura umusaruro wa mbere wa buri mwaka, kuko kuva na kera Abanyarwanda bemeraga ko Imana ariyo itanga uburumbuke bw’ubutaka n’umusaruro w’imyaka. Abana bubatse nabo baboneragaho kuganuza ababyeyi ku byo bejeje, bityo bikubaka imiryango.
Umuganura wari umuhango ukomeye, ukaba wari ufite indangagaciro ziwuhatse zifite icyo zigisha abanyarwanda mu mibereho no mu mibanire yabo, muri zo hakabamo nko gutoza Rubanda umuco wo gushimira Imana, gukunda umurimo, kwishimira umusaruro wabonetse, gusabana no gusangira hagati y’abavandimwe.
Kuva mu mwaka 1925 kugera mu mwaka wa 1980, umunsi w’umuganura waraciwe mu Rwanda, uhagarikwa n’abakoloni bashakaga kurwanya ibyarangaga ukwemera Imana kwari gusanzwe kuranga abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Umuganura wongeye guhabwa agaciro mu Rwanda, ubwo itariki ya 01/08 yemejwe nk’Umunsi Mukuru wo kwizihiza Umuganura mu Rwanda hose. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uwo munsi ukaba wizihizwa mu buryo bw’ibirori bisanzwe, bitandukanye n’ibya kera, ukaba warongereweho n’irindi  zina  rwo kitwa umunsi mukuru w’umuco nyarwanda.
Tariki ya 01/08/2014, abanyarwanda twese turizihiza umunsi mukuru w’umuganura, umunsi abanyarwanda twese twagakwiye kuba dushima Imana kandi twishimira ibyagezweho bivuye mu maboko ya bene kanyarwanda, ibi bigakorwa hagamijwe gukomera k’ubumwe, ubuvandimwe n’urukundo mu miryango no ku banyarwanda muri rusange.
Uyu munsi w’Umuganura ubaye mu gihe ubukungu bw’Igihugu cyose buri mu mabako ya Perezida Kagame Paul no muri sosiyeti Crystal Ventures Ltd ihuje amasosiyeti y’ubucuruzi ya FPR – Inkotanyi, ubu FPR ikaba igabira uwo ishaka ikanyaga uwo ishaka. Umutungo w’Igihugu wagakwiye kuba ukoreshwa kugira ngo imibereho myiza ya rubanda igerweho, uribwa kandi ugasahurwa n’udutsiko tw’abantu ba FPR Inkotanyi.
Mu mutungo w’Igihugu wibwe cyangwa watanzwe mu buriganya bwa kijura harimo ibibanza, amasambu, ibishanga, amazu ya leta, ibigo bya leta binyuranye, inganda nka CIMERWA, inganda z’icyayi, imigabane ya Leta yari mu bigo by’ubucuruzi  nka Banki y’ubucuruzi “BCR”, Banki ya Kigali “BK”, BRALIRWA, Banki y’Abaturage, n’indi mitungo y’igihugu.  Byagaragaye ko ubuyobozi bw’ishyaka FPR – INKOTANYI riri ku butegetsi bwihaye kandi bugurisha iriya mitungo yose hagamijwe gusahura umutungo w’Igihugu no gukenesha abaturage aribo rubanda rwa giseseka. Nguko uko mujya mwumva cyangwa se musoma mu binyamakuru mpuzamahanga ko FPR ari ryo shyaka rya mbere rikize kw’isi kuko rifite miliyali zirenga mirongo ine z’amadolari y’amanyamerika, rikaba rikize kuruta leta y’u Rwanda riyobora kuko risahura igihugu n’abenegihugu bacyo kuva mu 1994 kugeza ubu. Nguko uko mujya mwumva uko perezida Kagame yaguze indege ebyiri zo mu bwoko bwa bombardier zikorerwa muri Canada zihenda cyane zigura imwe miliyoni mirongo itandatu z’amadolari y’amanyamerika. Nguko uko arara mu mahoteli ahenze cyane i New York ku madolari ibihumbi makumyabiri ijoro rimwe mu gihe abana b’u Rwanda bananiwe kwiga bakageza aho biyahura kubera kubura amafaranga yo kubatunga n’ayo gutanga mw’ishuri(bourses d’etudes).
Umuntu iyo yitegereje ukuntu abategetsi ba leta ya FPR babaho mu bintu bihenze nka kuriya,  aribaza ati ubukungu bw’u Rwanda buhagaze bute? Banki Nkuru y’igihugu (BNR) mu ijwi rya Guverineri wayo yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe neza mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2013, aho ubukungu muri rusange bwiyongereyeho 5.9%, ndetse n’ifaranga rikaba rihagaze neza, ariko yajya kurangiza akavuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari, ibi bikaba bigaragaza ukwivuguruza gukabije.
Mu byukuri kuva FPR – Inkotanyi yafata ubutegetsi mu 1994, idolari rimwe (USD 1 = RWF 140.70) ryavuye ku mafaranga y’u Rwanda RWF 140.70 ubu rikaba riri hejuru ya RWF 688.02, ni ukuvuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryagize impinduka ku kigereranyo cya 488.99%, ibi bikagaragaza ko mu  by’ukuri leta ya FPR – Inkotanyi nta politiki yigeze igira yo gucunga ifaranga ry’igihugu. Ingaruka zabyo ni izamuka ry’ibiciro ku masoko bitewe n’uko ifaranga ryataye agaciro, ababihomberamo akaba ari abaturage kuko badafite icyo bakuraho amafaranga kandi ubushobozi bwabo bwo guhaha ( pouvoir d’achat) akaba ari buke, abakorera umushahara nabo bakabigwamo kuko imishahara itiyongera.  
Na none raporo za Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda zigaragaza ko isesengura ry’imiterere y’ubukene mu mwaka w’i 2000 byari 60.29% cy'abaturage bari munsi y'umurongo w'ubukene, ubu bakaba bageze kuri 44.9% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene. Aha wakwibaza niba koko izi raporo zikubiyemo ukuri ugereranyije n’imibereho mibi cyane abaturage babayeho muri iki gihe ariko si igitangaza kuri FPR – Inkotanyi kuko politiki yo gutekinika yahawe intebe mu Rwanda.
Umunsi mukuru w’Umuganura uje mu gihe abaturage babona ko abitwa abayobozi babo bagakwiye kuba bashyiraho politiki y’ubuhinzi by’umwihariko n’iy’ubukungu muri rusange zihamye, aribo babicishije inzara kubera ko bashyiraho politiki na gahunda zigamije gupyinagaza rubanda zikazamura bamwe bari ku ibere rya FPR – Inkotanyi. Birababaje cyane kandi biteye agahinda kubona aho abayoborwa babona ko ababayobora aribo babateje inzara, babarandurira imyaka, babatemera intoki, babategeka guhinga ibitera mu masambu yabo, babasenyera amazu n’ibindi bibi byinshi bigamije kubatindahaza.
Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi ryifatanyije n’abanyarwanda bose mu kababaro n’agahinda  k’imiyoborere  mibi, akarengane, ubwicanyi, ubusahuzi, ubuhunzi n’inzara bakomeje guterwa na Perezida Kagame Paul, FPR – Inkotanyi hamwe n’abandi bambari babo bafatanyije kuyobora Igihugu.
Mu mahame remezo y’ishyaka PRM/MRP - Abasangizi ku rupapuro rwa 13 na 14 Iterambere rirambye ni imwe mu ntego twiyemeje.Twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi nyayo itari kw’izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza no kwikorera utwabo ntawe uje kubarambuza igitugu n’urugomo ibyo baruhiye, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.
Aha ikindi twemera by’umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w’igihugu wa mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu, ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n’abantu kuko baba bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta gaciro ibyo bintu  byagira.
Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n’indwara cyangwa yishwe n’agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro w’Interahamwe, aba ari icyuho n’igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi amajyambere y’igihugu ari igiteranyo rusange cy’ibikorwa byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize hamwe. Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya.
Kugirango iguhugu cyacu kigire uburumbuke bwatuma abantu bahinga bakeza bagasarura bakaganura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga hari byinshi bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ibi bikurikira:
1) Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y’icyaro kuko ariho abanyarwanda benshi baba, no gukora ku buryo amajyambere y’icyaro ashingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi aba inkingi y’ubukungu bw’igihugu (pro-growth area);
2) Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo bw’urugomo na leta ya FPR Inkotanyi;
3) Gutega amatwi abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry’ibikorwa bya leta yabo aho kubatwara buhumyi no kubategekesha igitugu, iterabwoba n’inkoni nk’uko leta ya FPR ibigenza ibahatira guhinga ibitera mu masambu yabo kandi bo ubwabo aribo bazi ibihera n’ibitahera none iyo politiki mbi ikaba yarateye inzara mu gihugu;
4) Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro arambye kugirango bagire ihumure n’ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no kwiteganyiriza ejo hazaza, kubaha agaciro n’amahirwe angana muri byose nk’abana b’igihugu, no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku buzima bwabo, ku masambu yabo, n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze.
5) Gushyiraho isaranganywa ry’imishinga ya leta mu turere rikozwe mu mucyo kandi hakurikijwe ibikenewe muri buri karere.
Ibi ni byo bizatuma abanyarwanda bahinga bakeza, bagasarura, bakaganura.
Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 01/08/2014;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)

Niba mushaka kutwandikira ngo muduhe inama, mutwungure ibitekerezo cyangwa se mugire icyo mutubaza, email yacu ni :abasangizi@gmail.com

Fw: *DHR* Gutaha n’imbunda ni uko batubuzaga gutaha, bo (FDLR) ntitubabuza



----- Forwarded Message -----
From: "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Sent: Friday, 1 August 2014, 20:32
Subject: Re: *DHR* Gutaha n'imbunda ni uko batubuzaga gutaha, bo (FDLR) ntitubabuza

 
BANYARUBUGA,
1.Rutaremara ngo arasaba impunzi zose gutaha abanyapolitiki bazirimo bakajya gukorera politiki mu Rwanda! None se ko bibujijwe mu Rwanda kunenga FPR na perezida wayo Kagame, wakora ute politiki ubujijwe kunenga ubutegetsi buriho no kububaza ibyo bukora mw'izina ryawe nk'umwenegihugu ngo ubukorere petition nibiba na ngombwa ukore n'imyigaragambyo yo kugaragaza ibibi ubona leta iriho igukorera hamwe n'abandi benegihgu.Depute Florence ubu wabaye impunzi yazize iki! si uko yanenze itukana rya Kagame atuka abanyapolitiki bari mu buhungiro ngo ni imbwa, umwanda, isazi azicisha inyundo n'ibindi bitutsi. Senateri Panelope yazize iki! si uko yavuze ko we atabona impamvu leta y'u Rwanda itagirana imishyikirano na FDLR nk'uko perezida wa TZ yari yabitanzeho igitekerezo. Abanyamakuru Mukakibi na Agnes Nkusi bazize iki! si uko banditse inyandiko inenga leta ya FPR na perezida wayo Kagame. Dr. Niyitegeka Theoneste ari he! ntaborera muri gereza kuva 2003 azira ko yashatse kwiyamariza kuba perezida w'u Rwanda!
2.Aravuga ngo urugamba rw'imbunda ntirugikenewe kuko buri wese ashobora gutaha mu gihugu cye!  Gutaha ugasanga akarengane, akandoyi n'agafuni bya FPR aribyo bigutegereje. Cyangwa se guhotorwa nkuko bahotoye Col Karegeya, cyagwa se guhabwa uburozi buzwi abanyarwanda bahaye izina "utuzi twa Dan Munyuza". Ni ibi Rutaremar aduhamagarira!
3.Ngo batera mu 1990 byari ukugirango bakureho ubutegetsi bw'igitugu, babohore igihugu... Ko FPR n'abayobozi bayo barimo Rutaremara baboshye igihugu kurusha uko cyari kiboshye mbere ya 1994. Ko leta y'igitugu ya Habyarimana yasimbuwe n'indi leta y'igitugu ya Kagame na FPR itegekesha u Rwanda iterabwoba, urugomo, akarengane, kunyereza abantu no kubica. Aragirango rero abantu batahe bajye kuba victimes ya disparitions forcees suivies de mise a mort!
4. Rutaremara nawe arivugira ubwe ati:" Ariko gutaha na none usangayo leta y'igitugu na byo ni ikibazo".  Precisement Mr. Rutaremara. Ngicyo ikibazo dufite twe abari mu buhungiro twaba abahutu twaba n'abatutsi. Ngiyo impamvu nyamukuru ituma tudataha. Na perezida Kagame yarabyivugiye ubwe ko uzaza akiha kunenga leta ye, FPR ye,  nawe ubwe "atazamenya ikimukubise". None Rutaremara arabenshya abantu ngo niba banafite ibitekerezo bitandukanye n'ibya FPR yabo bazaze bakore politiki mu gihugu babigeze ku banyarwanda habe ihiganwa imbere yabo batorere ishyaka bashaka; kandi azi neza ko ibyo avuga ari ikinyoma cyo kubeshya abanyarwanda n' amahanga. Icyo azakibeshye abahinde umugani w'abanyarwnda!
(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-01 10:56 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



Jean Pierre Mazimpaka - Igihe

Umunyapolitiki Tito Rutaremara wari mu bari barangaje imbere abandi banyapolitiki ba FPR Inkotanyi mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu, hagati mu gihe rwabaga ndetse na nyuma yarwo yasabye abarwanyi b' umutwe wa FDLR n'abanyapolitiki barwanya Leta y'u Rwanda babaho buhunzi hanze y'igihugu gutaha mu rwababyaye.

Avuga ko niba hari abafite ibitekerezo bitandukanye n'ibya FPR Inkotanyi kandi bakaba bashaka gukomeza ibikorwa bya Politiki, bakwiriye kuza kubikorera mu gihugu.

Tito Rutaremara avuga ko impamvu yatumye ingabo za RPA Inkotanyi zikoresha imbunda mu rugamba rwo kubohora igihugu ari uko babuzwaga gutaha. Ngo ubu urugamba rw'imbunda ntirukenewe kuko buri wese ushaka gutaha mu gihugu cye abyemerewe.

Ibi ni bimwe mu byo Tito Rutaremara yatangaje mu kiganiro kirambuye na Jean Pierre Mazimpaka, Umunyamakuru wa IGIHE, aho asobanura byinshi kuri politiki yo kubohora igihugu ndetse n'ubuzima bw'ubuhunzi babayemo mbere yo kubohora igihugu.

IGIHE : Mu myaka 20 ishize wari umwe mu banyapolitiki bari bayoboye politiki ya FPR Inkotanyi, igitekerezo cyo gutangira uru rugamba cyaje gite ? Mwumvaga mwifuza kugera kuki ?

Tito : Urugamba rwo kwibohora nyine, burya ni igitekerezo gitangira kare, iyo ureba ufite akarengane, ukabona abandi, buhoro buhoro ugenda usanga abandi uti ariko mwaretse tukajya hamwe dushake uko abantu bakwibohora. Kwibohora rero ntabwo byari uko twari duturutse hanze, kuko kuba impunzi byonyine si byo byatumye abantu bafata imbunda, kuko ushobora kuba impunzi wataha, igitugu cyagumaho ukongera ugahunga. Byari ukugira ngo dukureho leta y'igitugu, tubohore Abanyarwanda, ari abari hanze batahe, abari imbere babohoke hanyuma twubake u Rwanda. Nicyo cyari igitekerezo cyacu.

IGIHE : Hari ubuzima mwari mubayemo bw'ubuhunzi, ntibyoroshye kumva uko mwari mubayeho…

Tito : Ubuhunzi, urumva guhunga, guhera muri za mirongo itandatu (1960) turi impunzi, bwa mbere twagiye nta n'ikintu dufite, icyo gihe nta n'ikintu imiryango mpuzamahanga yaduhaga, ubu basigaye batanga amahema. Twe twafataga utwatsi tukiyubakira, batugeza ahantu bakatugaburira amezi atatu, urumva mu mezi atatu ntabwo wabaga ubonye ibyo uhinga ngo bibe byeze. Tugatangira guhaha mu baturage kugeza igihe abantu baboneye ibyabo, ariko igihe cyararenze nko mu mwaka umwe, ibiri. Aho niho twatangiraga kumva turi abantu nk'abandi ariko nabwo ntabwo twari abantu nk'abandi kuko nta burenganzira twari dufite bwaho kandi twese twari abakene.

IGIHE : Ni iki cyari ikibazo nyamukuru cyabakomangaga ku mutima, cyatumye mwumva mudashobora kuguma muri ubwo buhungiro ?

Tito : Icya mbere ni ukubura igihugu cyawe. Kutagira igihugu cyawe ni ikintu gikomeye, washaka kujyayo bakanga, ni ikintu kinini. Guhora uri hamwe mu kindi gihugu kandi ufite uburenganzira bwo kujya iwawe ariko ntubyemererwe ni ikibazo kinini. Ariko rero gutaha na none usangayo leta y'igitugu na byo ni ikibazo. Ibyiza byari ukuvuga ngo reka dutangire, duhamagare n'abandi bose, n'iyo leta y'igitugu tuyikureho kuko ari yo yateraga ubuhunzi, n'abantu mu Rwanda bari bahari bababaye, abari barakuwe mu rwabo, hari abatutsi batigaga batashoboraga kugira icyo babona, hari Abanyanduga bahangayitse, yewe hari n'abaturage benshi batari bishimiye. N'ibyo bike byari bihari byari byihariwe n'agatsiko gato kandi kadafite n'igitekerezo cyo kugirango gakorere igihugu gitere imbere banagire na byinshi babone ibyo baha abandi. Urumva rero iyo Leta yagombaga kuvaho, ni cyo cyari igitekerezo cyacu.

IGIHE : Hanze y'u Rwanda hari umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukunda kuvuga ko ushaka gutaha, ndetse rimwe na rimwe ukumva ngo bashaka kuzataha ku ruhembe rw'umuheto. Hari kandi abanyapolitiki bari hanze y'Igihugu, bavuga ko batemera politiki ya Leta y'u Rwanda. Kandi abenshi muri bo, yewe hafi ya bose ni impunzi. Aba mwababwira iki ?

Tito : Twebwe turababwira ngo ni batahe, twe igihe twari hanze bari baratubujije gutaha, bo nibaze batahe bakorere igihugu cyabo nta we ubabuza. Ubona ko abarenga miliyoni 3 bamaze gutaha, abasirikare barenga ibihumbi mirongo itanu baratashye bamwe basubiye no mu ngabo. Ushatse arataha ni yo mpamvu aba Minisitiri bajya ahantu hose babashishikariza gutaha. Nibatahe, niba hari ibitekerezo bafite bindi baze batangire amapariti (amashyaka) batange ibitekerezo byabo bakore, niba bumva tudafite ibitekerezo bimwe ! Bakorere igihugu cyabo. Gusa ni uko bavuga ngo barashaka gutaha, twe gutaha n'imbunda ni uko batubuzaga gutaha. Twe ntitubabuza nibaze, kandi turabemerera ngo baze batangire amapariti yabo batange ibitekerezo, bapiganwe nk'uko abandi bapiganwa. Ubwo se ikindi wabakorera ni iki ?

IGIHE : Ubundi mu gitekerezo cyanyu harimo ko mushobora kubohora igihugu hakoreshejwe imbunda ? Cyangwa mwumvaga hari ubundi buryo bwagakoreshejwe ?

Tito : Burya ukwanga atireka arakubwira ngo ngwino murwane ! Nk'uko twabikoraga turi hanze, n'abari imbere bakigaragambya, twashoboraga kuyikuraho bitabaye bityo. Ariko rero igitugu imbere cyarushije amaboko abari imbere, kirusha abigaragambyaga amaboko, biba ngombwa ko dukoresha imbunda. Ariko ntugire ngo kurwana byari bishimishije, kuko byatumye dupfusha abantu benshi, n'abantu bararushye, kurwana imyaka itanu yose ukagenda ubura abo mwatangiranye bose bagwa ku rugamba ntabwo ari ikintu cyiza cyane.

IGIHE : Mu mpera z'ukwezi kwa 12 mu 1993 nibwo abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi baje I Kigali n'ingabo zigera kuri 600. Ese nta mpungenge mwari mufite ko mushobora kwivuganwa na ya Leta y'igitugu mwarwanyaga ?

Tito : Urumva n'ahandi twari ku rugamba twararwanaga, na hano rwari urundi rugamba, muri abo banyapolitiki ni nanjye wari waje. Twagombaga kuza tukinjira muri Guverinoma abantu bari bahuriyemo, tukinjira no mu nteko, ariko tuje uko kwezi kwa mbere Habyarimana arabyanga noneho dutangira kugenda tugabanya abantu basubira inyuma, kugeza n'igihe twasigaye turi babiri mu gihe cya Jenoside, kugeza n'ubwo nahasigaye ndi njyenyine mu banyapolitiki abandi bose baragiye gushaka indi mirimo bakora ku rugamba.

IGIHE : Urugamba rwo kwibohora mwararutsinze ubu hashize imyaka 20. Ni iki mwishimira mu bimaze kugerwaho ?

Tito : Icya mbere twigijeyo ubutegetsi bw'igitugu, icya kabiri duhagarika Jenoside, icya gatatu duha igihugu umutekano, icya kane twubaka ibintu byose byari byasenywe ikindi noneho dutangira kubaka ubukungu bw'igihugu, dutangira kubaka imibereho myiza y'Igihugu, twegereza abaturage ubutegetsi mu turere n'ahandi, mbese ibintu biragenda bijya ku murongo, ni nayo mpamvu ubona ubukungu bugenda bwiyongera si natwe tubivuga gusa n'abandi bo hanze babibona bagenda babivuga.



_

[RwandaLibre] RWANDA/GÉNOCIDE - GÉNOCIDE : 30 000 CONDAMNÉS AUX TRAVAUX D'INTÉRÊT GÉNÉRAL ONT DISPARU DANS LA NATURE

 

http://www.hirondellenews.com/fr/tpirrwanda/172-politiquesociete/34766-300714-rwandagenocide-genocide--30-000-condamnes-aux-travaux-dinteret-general-ont-disparu-dans-la-nature
 

30.07.14 - RWANDA/GÉNOCIDE - GÉNOCIDE : 30 000 CONDAMNÉS AUX TRAVAUX D'INTÉRÊT GÉNÉRAL ONT DISPARU DANS LA NATURE

  • Imprimer
  • E-mail
Kigali, 30 juillet 2014 (FH)-  Environ 30.000 Rwandais condamnés à des Travaux d'intérêt général (TIG) pour leur rôle dans le génocide des Tutsis de 1994 ont disparu dans la nature, déplorent les autorités pénitentiaires rwandaises.
Le TIG ont été introduits dans la loi rwandaise comme peine alternative à l'emprisonnement pour certaines catégories d'auteurs du génocide passés aux aveux. L'un des objectifs était de décongestionner les prisons rwandaises.
Au moment de leur clôture en juin 2012, les juridictions semi - traditionnelles gacacas (prononcer gatchatcha) qui avaient été chargées de juger la plupart des auteurs présumés du génocide, venaient de condamner 84.896 aux TIG, selon les chiffres officiels.
Selon un rapport du Service correctionnel du Rwanda, sur ces 84.896 condamnés au TIG, seulement 53.366 se sont présentés dans les camps où ils devaient effectuer cette peine alternative. Le service indique ne pas avoir de nouvelles des autres.
« Cela nous préoccupe au plus haut point », a confié à l'Agence Hirondelle le directeur du Service correctionnel Paul Rwarakabije.
« C'est très inquiétant pour les rescapés», a renchéri Naphtal  Ahishakiye, secrétaire général d'Ibuka, la principale organisation de survivants du génocide.
Selon le même rapport, sur ces 53.366 qui se sont présentés pour les TIG, 46.270 ont déjà terminé leur peine, 1996 se sont évadés en cours d'exécution des peines tandis que 340 sont  décédés de mort naturelle.
Dans les TIG, les condamnés construisent des écoles publiques, des maisons pour les veilles personnes ou les orphelins, tracent des routes ou construisent des ponts,etc.
SRE/ER

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
New Feature! Add Polls to Conversations
You can now include a poll directly within your message. Members can view, vote and add poll options either via email or on the group. Try it today!

Did You Know?
Learn more about how to search within your groups.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* La florissante industrie du "porno" au Rwanda…!!!

 

Ariko  jya umenya ko n'ibi Kagame nabyo abyita iterambere kandi arabishyigikiye. Byose ni ugukopera amahanga. Hakiyongeraho za Miss Rwanda n'ibindi bitwara akayabo k'amafaranga badafite uburyo bayagaruza. Jya wumva ikinamico zivugirwa kuri Radio mu Rwanda . Usanga ari saletés  mu mvugo ziyigigize. Aban rwose ntibagombye kubyumva. Nkuko hari za films abana babuzwa kureba, hari n'imvugo abana bagomba kubuzwa kumva.
 

----- Forwarded Message -----
From: "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: demo human <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 1 August 2014, 2:04
Subject: *DHR* La florissante industrie du "porno" au Rwanda…!!!

 
Une autre facette du "progrès" version F.P.R (ou symptôme de la misère du peuple!) :


Envoyé par : Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Did You Know?
Learn all about Conversations within groups

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

 

Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Did You Know?
Learn all about Conversations within groups

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, consid�rer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pi�ces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Thursday, 31 July 2014

Fw: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari



----- Forwarded Message -----
From: "Hakizimana Bonaventure hakizimanabonaventure@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 31 July 2014, 11:41
Subject: Re: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

 
Kubera iki abantu bakunda gushigikirana mu amafuti, wowe Munyensanga hari ahantu wumva ko SG w'ishyaka yirukana President w'ishyaka? muri ibihe byashize twabonye communiques nyinshi za CNR Intwari, ariko niba Président abeshyuje ko CNR-Intwari itinjiye muri CPC, byumvikana bite ko umuyobozi wa CPC akomeza kwandikirana na VP kandi Président ahari? ko utibaza ahubwo se muri ayo matangazo ya Rwaka na Hakizimana, inama z'ishyaka ryabo ryateranye ryemeza iyo demande yo kwinjira muri CPC? Ngewe ntabyo nabonye mu amatangazo yabo, ubifite wabinsunikira kugira ngo ntavaho nibeshya. None  ibyo nabyo warabishigikiye cg ntabyo wabonye. Amafuti aho yaturuka hose akwiye kwamaganwa, kuko nkahariya ugira uti" Naho ubundi igitugu, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko byo birigaragaza muri ziriya nyandiko-mpimbano Emmanuel Habyarimana yasohoye amaze gusezererwa, ngo z'inama "fictif" ya bureau politique ya C.N.R-Intwari!"
Mubyo wanditse, niba Hakizimana Emmanuel adatuye muri wowe, uwasoma ariya matangazo yose, arabona neza ko inyandiko mpimbano, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko aribyo byaranze imikorere ya Rwaka na Hakizimana Emmanuel, iyi myumvire yawe, niba nta kintu uhishe inyuma ntabwo ishobora gufasha aba bantu kwiyunga. None se ko mbonye communique ya bureau politique yateranye ejo, yerekana ubushake buke bwa Hakizimana Emmnanuel muri ziriya messages, niba ushira mu agaciro uramuburanira ute? Numva abantu bashira mu agaciro bakwiye gukoma urusyo, ariko bakagira courage yo gukoma n'ingasire.
Nabonye wikomye Gasana Anastase, ariko ahubwo nabonye yakoze analyse nyayo, ibi rero nabyo nukuba wa wundi werekwa, aho kureba aho batunze agatoki, akareba ugatunzi uwo ariwe, iyi ngeso nayo yari ikwiye gucika mu abanyarwanda, kuko nicyerekana ko dukora ibibi nkana.
Gira amahoro,
Bonaventure


Le Jeudi 31 juillet 2014 3h29, "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Bwana Semahoro,

Wikwirirwa uvunika!!!

Ibi Anastase Gasana arimo ngo arashyigikira Emmanuel Habyarimana wabigereranya na "solidarité entre Frères Dalton"!

Sinzi niba ubazi, ariko "les Frères Dalton" ni abantu b'aba mu bitabo by'amashusho (bandes-dessinées) by'umukoboyi bita Lucky Luke: ce sont de vrais imbéciles, unis dans la défense des causes les plus idiotes qui soient!!!

Naho ubundi igitugu, kwishyira hejuru no kutubahiriza amategeko byo birigaragaza muri ziriya nyandiko-mpimbano Emmanuel Habyarimana yasohoye amaze gusezererwa, ngo z'inama "fictif" ya bureau politique ya C.N.R-Intwari!

Cyakora ni byiza ko Umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka atatinze kumunyomoza, adutangariza ko ziriya nyandiko uwahoze ari umuyobozi wa C.N.R-Intwari ariho asohora ari "nuls et de nul effet"!!!

C. M.



Le Mercredi 30 juillet 2014 20h39, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Gasana urimo uracurika ibintu nkana, ushaka kujugunya inkoni ikubise mukeba ariko utabanje gutohoza neza ngo umenye icyo yazize.
Ntabwo ntekerezako gen. Emmanuel Habyarimana azira ko yanze kwinjiza CNR Intwari muli CPC [gusa]. Ahubwo afite imikorere idahuye n'amahame ya kidemocratie ishyaka rivuga ko rigenderaho. 
Nkibona liriya tangazo ry'inama ngo y'iBruxelles rihagarika vice-president akaba na porte-parole w'ishyaka, kubwiganze bw'amajwi 5/8, nukuvuga moitie +1 voix, nasanze abafashe icyo cyemezo batararebye kure, kuko iyo bareba kure bari kubona ko ingaruka yicyo cyemezo yali ugucamo ibice ishyaka ryabo.
Muli CNR Intwari, Emmanuel Habyarimana na Theobald Gakwaya Rwaka bombi ni ba fondateurs b'ishyaka, kandi inteko yashyizeho umwe ninayo yashyizeho undi. Igikuraho umwe ninacyo cyonyine gishobora gukuraho undi. Ntabwo moitie +1 voix munama ya bureau politique bishobora gukuraho cyangwa guhagarika president/vice-president munama idasanzwe, itabifitiye mandat legal.
Ikigaragara kandi giteye inkeke n'uko iyo nama extraordinaire yabereye iBruxelles yari yahamagajwe kugirango igire icyayo icyemezo cyari cyarafashwe na president Emmanuel Habyarimana cyo gufuta vice-president et porte-parole du parti maze ikanagaba umwanya wa porte-parole kandi ataribo bari barawuhaye vice-president. Dr. Gasana rero, ibi byose byuzuyemo dictature y'uwo wita president fondateur.
Niba ibyo iyi nyandiko ya Secretaire General Emmanuel Hakizimana ivuga aribyo, urasanga nabwabwiganze bw'amajwi 5/8 bivugwa, bihishe ko iliya nama yateraniye iBruxelles atali legale, kuko itari igizwe nibura n'umubare uhagije byashoboraga gutuma inama iterana legalement, kandi ikabasha kwiga ibibazo by'ishyaka biremereye nkabiya. Nyamara Emmanuel Habyarimana muvuga ko areba kure, yabategetse kwemeza amakosa yali yakoze yirukana son vice-president batabifitiye ububasha.
Kubera iyimpamvu rero, ndabona amakosa yakozwe agikomeza, ariko nyirabayazana atari ukwinjira cyangwa kutinjira CNR Intwari muli CPC. Abashaka kwunga baliya ba politiciens [cyangwa kubatanya] be gukanda ahabyimbye gusa, imvune ishobora kuba yaraturutse dans les os ou dans les nerfs
Mbibutse: Pour qu'un un chef militaire puisse etre civilise  pour mieux repondre aux attentes des civils, il faut d'abord militariser tous ces derniers pour qu'ils s'acceptent de temps en temps les ordres anti-democratiques du premier qui ne peut jamais changer de nature. 
Ndi Semahoro  


On Wednesday, July 30, 2014 3:47 PM, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 





“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.