From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 9 August 2014, 22:54
Subject: Fw: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Icyongereza cyahatiwe abanyarwanda kugira ngo Kagame akore ibyo batumva kandi banasoma. Icyongereza cyahatiwe abanyarwanda kugira ngo relations hagati y'u Rwanda na France ziveho , kandi n'abanyarwanda bibagirwe ubutegetsi bwariho mbere ya Kagame. Icyongereza cyahatiwe abanyarwanda kugira Kagame yerekane ko aribwo u Rwanda rugitangira, kandi ko nta bibazo bihari nk'uko abazungu bamwe aha ruswa babivuga bamubeshya. Ibibazo ntaho byagiye. Ibyo bibazo kubivuga ku bundi buryo mu mu cyongereza ntibisobanura ko byavuyeho mu Rwanda. Anayse ubutegetsi bwkoze ngo ni ukonegera amahugura ni ubuswa. Kwigisha umuntu isomo adashaka se urumva yarifata gute ? Ni uguta inyuma ya Huye !----- Forwarded Message -----
From: "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 9 August 2014, 21:50
Subject: Re: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Umva ko muzazana Democratie mu Rwanda!Ubu se icyongereza cyabaye langue nationale kugahato, cyangwa cyatowe n'abanyagihugu badashaka no kugikoresha?None se baliya 90% batacyumva, sibo batorera abanyagihugu batazi gusoma?Kuki se Twagiramungu yabonye amajwi 3%, kandi avuga indimi zose, akarushwa arenga 90% n'uvuga ibyo batumva?Mbere yo kwirukankira amatora yo muli 2017, abanyapolitiki bakabanje gukorwa audit general y'imiterere ya systeme FPR bakagorora imimerere y'ibyagoramye, bakumvikana uko byagombye kuba no kubahirizwa. Kuba 90% bo munzego z'ibanze batazi icyongereza kandi arirwo rurimi ubutegetsi bukoresha, n'ukuvuga ko abana bose bize muli iliya systeme bazahezwa mumicungire y'igihugu kugeza imyaka yokubigarura muburyo irangiye!Ndi SemahoroOn Friday, August 8, 2014 12:56 PM, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Ndumva amahugurwa atariwo muti. None guhugura umuntu mu rulimi atazavuga , atazabona aho aruvugira n'uwo aruvugana nawe, bimaze iki?Ariko ko ubukolonize bwanze butugumye mu maraso. Birazwi ko ntabwo ibihugu bitera imbere kubea kuvuga indimi z'amahanga. Bitera imbere kubera ressources bifite. Ubushinwa na Japan se bikiye bikize kubera indimi z'amahanga. Ibuka ko na Kenya, tanzania na Ugadna byakolonijwe na UK bakaba bakoresha icyongereza kuva independence bayibona, iyo uvuye muri capitale , usanga icyongereza ntaho kivugwa. None u Rwanda ngo rugiye guukoresha amahugurwa ngo rusumbe ibyo bihugu kuvuga icyongereza ! Mbeg gupfusha amafaranga ubusa. Ahubwo na 90% abo bitilira ko bavuga icyongereza ni benshi cyane kuko ibyo mu Rwanda byose bitangazwa mu mibare itubutse !
From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:43
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Hanyuma se igisubizo ni ugushaka uburyo bwose icyongereza cyakoreshwa kugira ngo kitibagirana. Niba abantu batagikoresha kandi bakumvikana n'akazi kagakorwa neza , abatarugae bagahabwa amabwiriza mu rulimi bumva, bakoresheje ikinyarwanda, ikibazo kirihe ?. Ahubwo ubutegetsi bwagombye kubishima bukanabishigikira. Uko kwinuba ko icyongereza kidakoreshwa ni ukugira ibitekerezo bicuramye. Umuturage uvura abantu ku mudugudu akeneye icyongereza ate. Umupolisi akenye icyongereza ate? Umucuruzi ucuruzi amaska akeneye icyongereza ate, umutegetsi uhorana n'abaturage akeneye icyongereza ate ?
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:21
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Muhizi Elisée – umuseke.rw
Mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri, iri kubera mu karere ka Muhanga, yahuje abakozi bashinzwe abakozi mu turere 30 tugize igihugu n' ibigo bya Leta, Karenzi Felly Nkusi, impuguke ishinzwe Imiyoborere Kigo cy'Igihugu gishinzwe kongerera bushobozi abakozi "National Capacity Building Secretariat (NCBS)" yatangaje ko 90% by'abakozi mu nzego z'ibanze badakoresha Icyongereza.Iyi nama igamije kurebera hamwe impamvu nyamukuru ituma abakozi bo mu nzego z'ibanze badakoresha neza ururimi rw'icyongereza, mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n'inzitizi bahura nazo kugira ngo babashe kuruvuga no kurwigisha n'abandi bakozi ku rwego rw'utugari batari basobanukirwa uru rurimi birambuye.Karenzi yagize ati "Iki kibazo cyo kudakoresha Icyongereza gihuriweho n'abakozi bo mu turere twose tw'igihugu ari yo mpamvu twifuza ko muri uyu mwaka amahugurwa kuri uru rurimi aba menshi bityo abakozi mu nzego z'ibanze batazi Icyongereza bakimenye, bagikoreshe kandi bacyigishe n'abandi batakizi.''Majyambere Samuel, Umukozi mu Karere ka Kamonyi ushinzwe abakozi, asanga impamvu ituma abakozi mu nzego z'ibanze cyane cyane ku rwego rw'Uturere, Imirenge n'Utugari biterwa n'uko bahura n'abaturage badakoresha Icyongereza inshuro nyinshi, ibi ngo bigatuma n'abazi Icyongereza kubera kutagikoresha bagaheraho bacyibagirwa…
Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Envoyé par : byilin@yahoo.com
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (3) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------