Pages

Friday, 17 October 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Re:[e_karangwa] umubare w'abatutsi mu Rwanda.

 

Mureke  kutubeshya ko Kagame na FPR batanga imyanya, amafaranga, akazi , business, za credits, n'ibindi batazi uwo babihaye ! Ingero zirahari. Niba se ashobora kutibeshya k'uwo yahaye ibyo byose, yananirwa n'iki kumenya umubare w'abo yabihaye. None se programmes zose zagenewe abatutsi gusa y compris za FARG dore hashize imyaka 20 ni ukuvuga ko zikorwa buhumyi. Mureke izo theories zanyu.

----- Forwarded Message -----
From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 17 October 2014, 12:50
Subject: Re: *DHR* Re:[e_karangwa] umubare w'abatutsi mu Rwanda.

 
ibi byose muribeshya. Nymara iyo ubutegetsi bushaka gutanga services ntabwo bwibeshya ku muhutu n'umututsi. Ndetse n'umunyarwanda ubwe ntabwo yibeshya. Ngaho mukomere.


From: "rppimvura rppimvura@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 17 October 2014, 11:27
Subject: Re: *DHR* Re:[e_karangwa] umubare w'abatutsi mu Rwanda.

 
Banyarubuga mwese. Nacyera byari bigoranye. Impamvu hara abatutsi benshi bari bafite indangamuntu cg indondora koko ya abahutu kandi ataribo. Impamvu nuko bashakishaga imibereho nakazi. Ubo ugiye mwibarura ryamako wasanga abatutsi aribo benshi. Impamvu nuko abahutu bari murwanda benshi bakwiyita abatutsi kugirango babone protection. Ibyo rero nibintu bigoye kubantu bavuga ururimi rumwe kandi bafite culture ihuye. Ahubwo yenda ibyashoboka nihagati ya Abakiga n'abanyarwanda.  Impamvu nuko Abakiga bavuga urukiga cy (ikinyarwanda cyigikiga)kandi imico yabo yaba itandukanye niya abandi abanyarwanda batuye muri regions zindi z'urwanda (ex.kubyina) Ikindi nuko bafite igice baturukamo murwanda. Mbese ibice babarizwarimo.  Ikibazo iyo uvuze abahutu cg abatutsi  nukuvuga abanyarwanda bose rusange uretse Abakiga. Iyo uvuze  Nguga uba uvuze ahabutu nabatutsi bose rusange. Icyimenyi menyi usubiye inyuma ugasuzuma zira nzira karengane 730  za Abanyenduga zishwe nareta ya Habyarimana usanga birabishimangira ino analysis. Ntaho bivugwa ko  muri 73 ko leta ya Habyarimana yishe ababutu ahubwo bivugwa ko Habyarimana yatsembye abanyenduga. Ikindi ubajije umurage umuhutu numutisi aho batuye murwanda yakubwira uko batuye hose murwanda. Ariko abajije imuturagye abantu bakomoka Byumba cg  Ruhengeri yakubwira ko Arabakiga. Biragoye rero gutecyeteza mubyamoko murwanda cyane kubyerecyeye umubare wabatusi nababahutu. munsi mwiza. Ms Ngamije.


Sent from Samsung Mobile



-------- Original message --------
From: "tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: 17/10/2014 10:39 (GMT+00:00)
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Subject: Re: *DHR* Re:[e_karangwa] umubare w'abatutsi mu Rwanda.


 


Dear all,

Kumenya umubare w'abatutsi cyangwa abahutu mu Rwanda, ubu ntibigishoboka kubera impamvu nyinshi zirimo izo Ngabo yakomojeho.

Hari  indi mpamvu y'ingenzi nongeraho, iyo nta yindi ni urujya n'uruza mu baturage bo mu karere (Afrique de l'Est na RD CONGO) kuva muri 1994 kugeza nonone muri 2014 no kugeza ejo  n'ejo bundi hazaza.

Kuva juin 1994, abaganda, abatanzaniya, abazayirwa (cyane cyane abanyamurenge), abarundi, binjiye mu Rwanda kugeza na nubu bakinjira, ntibabarika kandi hafi bose ubu bahawe ubunyarwanda kandi nta nubwo bagumana ubuganda, ubuzayirwa, ubutanzaniya, uburundi bwabo.

Ku rundi ruhande, abanyarwanda basohoka mu Rwanda bagana ibi bihugu nabo ni benshi kandi abenshi muri bo nabo bahita bibera abagande, abazayirwa, abatanzaniya, abarundi...

Muri make, akarere kabaye urujya n'uruza kuburyo, mu myaka nka 30 iri imbere, gushaka kumenya ubwoko (etnies) bw'abanyarwanda, bizaba ari ikintu kiri ridicule.


Urugero twashingiraho ry'ukuntu abanyamahanga uRwanda rumaze guha ubwenegihu ari benshi, ni urw'abakinyi b'umupira; mu kwezi gushize byaragaragaye ko hafi 50% ari abanyamahanga bahawe ubunyarwanda, twese tuzi uherutse gutuma uRwanda rusezererwa mu marushanwa maze akaba imbarutso yatumye uRwanda rusuzuma abandi bakinyi bose bahawe ubunyarwanda....



De : "e_karangw@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Jeudi 16 octobre 2014 22h33
Objet : Re: *DHR* Re:[e_karangwa] umubare w'abatutsi mu Rwanda.

 
Zac,
Je pensais que vous me demandiez le nombre des Hutus et des Tutsis en 2014. Je vous disais qu'à défaut de  recensement  portant sur ces categories  on n'a pas ces chiffres mais qu'on peut avoir une estimation. On peut estimer le nombre de tutsis en se basant sur le nombre de ceux qui ont survécu en1994 et ceux qui sont rentrés de l'exil (les estimations du gouvernement existent même si le terme Tutsi n'est pas utilisé). Vous pouvez projeter ce nombre à 2014 en tenant compte du taux de croissance general de la polulation.). Le nombre de Hutus serait déduit à partir de la population total et la population Tutsi estimée.
 
Si vous me demandiez quelle était la population des Tutsis en 1991, Je considère que la méthodologie de Verpooten qui base le nombre de Tutsis non pas sur le recensement de 1991 mais sur les données administratives rapportées par les autorités locales est très credible. Ces autorités administratives n'avaient aucune raison de sous-estimer ou surestimer  le nombre des Tutsis lors de ces rapports. Pour la prefecture de Gikongoro que le chercheur a analysé,  le recensement de 1991 établissait le nombre des Tutsis à 12.5%, alors que ces rapports administratifs évaluaient ce chiffre à 17.5%.   Le politologue Jean Paul Kimonyo a constaté le meme phénomène dans les communes de kibuye qu'il a étudiées.
EK






__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Thursday, 16 October 2014

[RwandaLibre] ▶ Rwanda: The Untold Story, Peter Erlinder talks to Black Agenda Radio about the BBC doc by Ann Garrison

 

▶ Rwanda: The Untold Story, Peter Erlinder talks to Black Agenda Radio about the BBC doc by Ann Garrison

https://m.soundcloud.com/ann-garrison/rwanda-the-untold-story-peter-erlinder-talks-to-black-agenda-radio-about-the-bbc-doc

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry’umuturage wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!


Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa ry'umuturage wakubiswe n'inzego z'ibanze na polisi kugeza apfuye!

UKWAKIRA 16, 2014  
Kigali, kuwa 16 Ukwakira 2014
Mu Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n'Umuyobozi w'Akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza.  Ikibabaje mu rupfu rw'uyu muturage ni uko abamukubise bari bahagarikiwe n'umupolisi mukuru witwa Gatambiraukuriye polisi mu Mirenge  ya Matimba na Kagitumba!
Abaturage batumenyesheje ko uyu mugabo yakubitanywe  n'umugore we witwa Uwamahoro wari unatwite akaba yarakubiswe imigeri n'umuyobozi w'Akagali ubwo yabazaga icyo umugabo we arimo kuzira kandi ibyo bamubaza yari yaberetse mu nzu ye hose ntihagire ibyo babonamo. Uyu mugore nawe ngo kubera uyi migeri yakubiswe mu nda kandi yaratwite yatangiye kuva cyane aza kujyanwa n'abaturanyi ku kigo nderabuzima cya  Kagitumba nacyo kimwohereza mu bitaro bya Nyagatare aho yavuyemo kuwa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2014. Uyu mubyeyi yararusimbutse ariko ahinduwe umupfakazi dore ko kubera ukuntu yari arembye cyane ntiyanabashije gushyingura umugabo we!
Intandaro y'iri hohoterwa isa n'ishingiye ku ivanguramoko nk'uko abaturage bahaturiye babyemeza ariko uwishwe we yatewe iwe hitwajwe isakwa aho Umuyobozi w'Akagali yamushinjaga ko afite inzoga ya waragi mu nzu ariko bakaba ntayo bigeze babona, dore ko mbere yo kumukubita kugeza apfuye babanje no gusaka inzu ye yose ariko ntibagira icyo babona. Nyuma yo kubura ibi bashinjaga uyu nyakwigendera, uyu muyobozi w'Akagali yahamagaye polisi ngo ize imufashe gukubita uyu muryango ngo uvuge aho kanyanga (warage) bakekwaga ho yagiye kandi ategeka ko nibatayerekana bakubitwa kugeza bapfuye!
Polisi ihageze koko yasubukuye inkoni uyu muryango wari wabanje gukubitwa na Gitifu maze nyir'urugo akomeza guhakana avuga ko arengana ko ibyo ashinjwa ntabyo afite, maze polisi  ihitamo kujya kumukubitira kuri station ya polisi ya Matimba, kandi koko ijoro ryose baramukubise nawe akomeza guhakana kugeza  ashizemo umwuka! Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014 polisi yazanye umurambo w'uyu mugabo iwe ngo ashyingurwe maze abaturage bavuza akaruru babaza ukuntu uyu mugabo yakubitwa kugeza apfuye kandi ngo yari inyangamugayo! Abaturage kubera uburakari ngo batangiye guterara hejuru cyane, maze polisi yari izanye uyu murambo ikorwa n'ikimwaro iwusubizayo kubera ko abaturage bari bamaze kuvuga ko polisi ari yo igomba kuwuhamba kuko ariyo yishe uwo muntu kandi imurenganya!
Nyuma y'iki gikorwa ngo muri uyu Mudugudu bwakeye buri rugo rwagoswe n'abapolisi maze bambika amapingu buri mugabo wo muri ako gace, ababashije gucika barahunga, abafashwe babapakira imodoka bajya kubafunga, banabategeka ko bagomba kujya bavuga ko uyu muntu yishwe no kunywa waragi nyinshi, banihanyiza umuntu wese uri bwongere kubangamira igikorwa cyo gushyingura uyu muntu ko nawe ari buhure n'akaga atigeze abona,  bityo umurambo w'uyu muturage uba urashyinguwe ku ngufu! Muri ayo mabwiriza ariko ngo hari umuturage w'umucikacumu watinyutse kubaza abo bapolisi ukuntu bashobora kwica umuturage w'inyangamugayo mu Mudugudu azira gukekwa ho icyaha kandi nta gihanga (ikimenyetso ) berekana? Uyu muturage ngo yahise yukwa inabi cyane n'Umuyobozi w'Akagali amubwira ngo "mujya guhunga mu w'i 1959 uribuka icyabajyanye?" Uyu muturage ngo yahise aruca ararumira maze n'abandi baturage bari bagifite amakare yo kubaza impamvu y'urupfu rw'uyu muturage ngo baba bumvise ko ikibazo atari kanyanga cyangwa warage yashakwaga ko ahubwo urupfu rw'uyu muntu rushobora kuba rushingiye ku zindi mpamvu!
Dushingiye kuri iriya mvugo y'iriya ngirwamuyobozi w'Akagali biragaragara ko uyu muturage yaba yarahohotewe kariya kageni hashingiwe cyane kw'ivanguramoko kuko nta kuntu wahuza impamvu urupfu rw'iriyanzirakarengane n'ibyo mu w'i 1959. Ibi bisobanuye ko umuturage utuye muri kariya Karere utarahunze mu w'i 1959 kumwica ari nta kibazo gihari!
Ikindi kibabaje ni uko uyu muturage akimara kwicwa bamwe mu baturage bari bagiye bagaragaza kutishimira ubu bugizi bwa nabi batawe muri yombi nabo barahondagurwa cyane ndetse ngo bahatirwa  ko bagomba gufungurwa ari uko bemeye ko nibasohoka baragenda bemeza ko uwo muturage yishwe n'inzoga. Cyokora abo baturage ngo banze ibyo babwirwaga ku buryo n'ubu bagifunze! Abo twabashije kumenya bagifunze ni abitwa: Furaha DaniMurasandonyiSekabanza, na Nshimiye.
Nyuma y'uru rupfu rw'agashinyaguro abaturiye aka Karere basa n'abakutse umutima. Ubwoba ni bwose ku buryo ndetse bamwe bahise bahungira mu gihugu cy'Ubugande gihana imbibi n'Akarere ka Nyagatare. Abahasigaye nabo ngo bihanangirijwe ko ntawe ugomba kuvuga iby'urwo rupfu!
Uyu mugabo wishwe asize umugore n'abana babiri! Akarere ka Nyagatare gakunze kuvugwa mo ivanguramoko n'ivanguraturere bikomeye ndetse ugasanga n'inzego z'ubuyobozi zaho zisa n'izibishyigikiye! Igitangaje ni uko nta muntu n'umwe wigeze afatwa ngo akurikiranwe kuri uru rupfu rw'uyu muturage, bigasobanura ko n'inzego zindi zaba zititaye ku rugomo rwakorewe uyu muryango!
Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanyije n'umuryango w'uyu muturage wambuwe ubuzima n'abakagombye kumurengera kandi rihangayikishijwe n'urupfu rw'uyu muturage, cyane cyane ko bigaragara ko mu kumwica bisa n'ibyashingiye kw'ivanguramoko! Turasaba ko ibi bikorwa bya kinyamanswa byahagarara kandi aka Karere ka Nyagatare n'abayozi bako bikabazwa n'amategeko iby'urupfu rw'uyu muturage wishwe urw'agashinyaguro!
Turasaba kandi ko bariya bantu bafunzwe hagamijwe kubahatira kwemeza ibinyoma ku rupfu rw'uriya muturage bahita barekurwa nta yandi mananiza. Ntitubona inyungu abayobozi bahagarariye Leta nzima bafite mu kwigisha abaturage bayo kubeshya hagamijwe kwambura abantu ubuzima nta nkomyi!
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi-Perezida wa Mbere
Commminique.vp1

[RwandaLibre] Re: *DHR* Gusenya MDR: Gasana Anastase ni we FPR yakoresheje

 

Bwana Innocent Twagiramungu,
1.Reba ukuntu ikibazo cyawe kiri tendencieux. Urambaza ibyo warangije kwemeza. Uremeza ngo nahawe mission yo gusenya MDR ushingiye kuki? Wari uhari mpabwa iyo mission? Nayihawe nande?Hehe? Ryari? Ibimenyetso ubifitiye ni ibihe uretse kubeshya abasomyi no kumparabika.
2. Najyaga gusenya nte ishyaka mbereye umwe mu ba strategistes ku buryo abarwanashyaka baryo bantoreye kuba perezida wa Komisiyo y'ivugururwa ry'iryo shyaka kubera ko bumvaga ko iryo vugururwa ari ngombwa.
3. Muri Congres ya MDR  yabereye i Kibungo mu 1999 ni bwo mw'izina ry'abari bagize komisiyo y'ivugururwa bose natanze rapport y'iyo Komisiyo, irahari iranditse. Minisitiri w'Intebe w'icyo gihe Rwigema P. Celestin afatanije na SAFARI uriya uvuga banze rapport y'ivugururwa bashyigikira le statuquo, ko ibintu biguma uko byari biri.
4. Mu 2001 navuye mu Rwanda njya kuba ambassadeur muri ONU i New York(2001 na 2002); sinigeze nsubira mu Rwanda kandi sinongeye kuba involved(implique) mu bintu bya MDR statuquo. Byasigayemo Ministre Kabanda na Depute Safari n'abandi bose bari batoreye iyo statuquo i Kibungo. Taliki ya 17/1/2003 nasezeye muri leta ya FPR nyirega ivangurabwoko rikabije. Inteko ishinga amategeko n'inama y'abaminisitiri bya leta ya FPR byakuyeho(bannissement) ishyaka MDR mu kwezi kwa gatanu 2003. Nari maze imyaka 3 ntaba mu Rwanda, nta activites nkora z'ishyaka MDR , maze n'amezi hafi atanu ndi impunzi muri Amerika. Urumva ko bakoze bannissement ya MDR mu rwego rwo gutegura amatora ya Kagame afifitse yo mu 2003 kandi ayo matora nta ruhare nagize haba mw'itegurwa ryayo haba no muri deroulement yayo kuko kuva 17/1/2003 nari impunzi. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-10-16 2:44 GMT-04:00 Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Bwana Gasana Anastase,

Wagira icyo utubwira kuri mission wahawe na FPR wowe na Safari Stanley na Twagirumukiza Emmanuel yo gusenya ishyaka MDR mbere y'amatora ya 2003 kandi mukayirangiza neza?

Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU


Le 15 oct. 2014 à 18:47, Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 

Cyprien Munyensanga, Zac Biampa, Yozefu Manyurane, Shimamungu, Nsenga;
1. Cyprien ati: "kuri wowe umuntu uvuka mu Rukiga n'undi uvuka mu Nduga nta kindi kintu bashobora gupfa muri politiki uretse uturere bavukamo?" Umenya utarakurikiye neza cyangwa utarasomye neza ibyo nandika. Navuze ko abantu bapfa politiki n'ubutegetsi budasangiye cyangwa se bamwe bashaka kubwiharira bonyine noneho bakitwaza uturere n'amoko  akaba ari byo batwikiriza amakimbirane yabo kandi mu kuri icyo bapfa ari ubutegetsi. Ni n'imwe mu mpamvu twashyizeho ishyaka ABASANGIZI kugirango babusangire nyine bamwe bareke buri gihe kwica abandi.
2. Ibyo uvuga bya Akishuli na Bamara basezeye ku bushake bwabo mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI,  ko bose basezeye banditse akaba nta mpamvu batanze wowe uzibabonera uhereye kuki? Ko baharii ari abagabo bazi kwivugira no kwiyandikira, wababajije rwose ko bahibereye aho kubahimbira ibyo batagutumye!
Cyokora biragaragarira umusomyi wese ko icyo ugamije ari ugukurura amatiku hagati yanjye nabo kandi ntayari ahasanzwe kuko jye nabo ntitwigeze duterena amagambo mu binyamakuru no mu maradio nkuko byagiye biba mu yandi mashyaka nka FDU na CPC.
Ikindi mu nyandiko yawe tu vas totalement en contradiction avec toi-meme. Nkuko nawe ubyivugira ko "abantu badapfa uturere bavukamo gusa" bashobora gupfa n'ibindi, ni uk'uko abantu badapfa amoko bavukamo Hutu/Tutsi gusa, ko bashobora no kugira ibindi bapfa bidafite aho bihuriye n'ubwoko bwa buri wese.
3. Ibyo uzana bya Minisitiri Kabanda wo ku Kibuye na Minani w'i Gitarama nanone urivuguruza. Ni wowe ubwawe wiyandikiye ko abantu badapfa uturere bakomokamo gusa. Jye nabyanditse na mbere hose ko bapfa politiki n'ubutegetsi noneho uturere n'amoko bikaba urwitwazo. Natwe rero: Gasana, Safari, Twagirumukiza n'abandi ku ruhande rumwe, Kabanda na Minani n'abandi ku rundi ruhande twashoboraga kutagira ibyo twumvikanaho muri ideologie cyangwa vision politique y'ishyaka ryacu twari turimo rya MDR nubwo twese dukomoka muri Nguga Elargi(ngali) kandi ni uburenganzira bwacu twese kuko twari muri contexte y'amashyaka menshi na demokarasi, ntitwari muri UNANIMISME. Ibyo rero muri twese ntawabihora undi.
4. Ibindi uvuga uhakana realite yabayeho kandi n'ubu ikiriho ya Kiga/Nduga, uhakana ko General Major Byiringiro na Dr. Murayi kuruhande rumwe na Twagiramungu ku rundi atari Kiga/Nduga bapfuye cyangwa hagati ya Groupe Bukeye kuruhande rumwe na Nkiko Ndahayo Musangamfura ku rundi ruhande atari Kiga/Nduga kandi abantu bose ariko babibona, ni ukwibera muri state of denial wowe na Zac, na Shimamungu, na Yozefu na Nsenga ubundi muri iyo politique de l'autriche yanyu mugashaka bouc emissaire ngo ni Gasana ni Rutayisire bazana kuri izi mbuga ibibazo by'amoko n'uturere kandi mwebwe na General Kabarebe mwari mwaramaze kubirenga nkuko mwese mubyandika /mubivuga kimwe. Ese mwabirenze tuba hehe ra!?
5. Ibya Cyprien Munyensanga byo kuntega iminsi nkuko abyanditse ngo "haramutse hanabonetse agahenge, nkubwiye ko ibyo wakoreye cyangwa wakoze muri M.D.R, haba mbere ya jenoside cyangwa se nyuma yaho, hari abantu benshi bari bakomeye kuri iryo shyaka utapfa kuva mu nzara! Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warahuhutse cyera!!!", n'ubundi ibi ni byo muhoramo bya character assassination mu nyandiko zanyu nk'izi kuri uru rubuga kandi ntacyo zantwaye; mwarabigerageje na n'ubu muracyabigeregeza ari ko byarabananiye. Ibyo uvuga bya physical assassination muteganya mukazanyica haramutse habonetse agahenge nkuko ubyanditse, nabyo ntimuzabishobora. "Ntawe umenya umunsi" umugani w'umunyarwanda; kandi ngo "Urucira muka so ejo rukagutwara nyoko". Imana yonyine ni yo imenya umunsi wa buri wese kandi ngo " Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu". (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-10-14 21:07 GMT-04:00 Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>:
Anastase Gasana,

Rwose uri akamaramaza!!!

Hanyuma se kuri wowe, umuntu uvuka mu "rukiga" n'undi uvuka mu "nduga", nta kindi kintu bashobora gupfa muri politiki uretse uturere bavukamo?!?

Uti irondakarere n'irondakoko?!?

Ese ko watangiranye P.R.M/M.R.P-Abasangizi (tutibagiwe n'umutwe w'ingabo zayo "Urukatsa") hamwe n'abagabo Akishuli Abdallah na Bamara Prosper, ko mutaranye kabiri, mwaba mwarapfuye ko ari abatutsi wowe ukaba umuhutu?!? 

Ese uwagaragaje "extremisme" muri mwese ninde?!? Ndabibaza kuko njye bariya bagabo uko nabumvise - n'ibyo mbona bandika ku mbuga zitandukanye - nta buhezanguni nabakekera, byakubitira kuko mbona nawe warigize umudeli ngo w' "umuhutu modéré" ngashoberwa!!! 

Kuko ari uguhitamo intagondwa, nta kabuza yaba wowe na za nyandiko zawe z'amafuti ngo "les derniers rois moches" bigeze kukubazaho nyuma y'intambara, ntugire n'ubutwari bwo guhagarara kubyo wiyandikiye, ahubwo ukamwaragurika uvuga ngo ni juste un exercice de style académique, ugerageza kwipima na Del Perugia!!!

Njye ariko uko nabibonye, ni uko bari bagabo basanze baribeshye ku muntu, uwo bibwiraga ko ari umuntu muzima bagasanga ahubwo ari "umunyepolitiki wasuruye", bagahitamo kwikuriramo akabo karenge atarabatobera nabo!!!

Ese igihe wowe Gasana Anastase, Safari Stanley, Twagirumukiza Emmanuel n'amashumi yanyu muteza akaduruvayo mw'ishyaka M.D.R nyuma y'intambara, muhanganye nabarwanaga bagerageza kurisigasira barimo Ministre Kabanda Célestin wo ku Kibuye n'umugabo Minani Faustin w'i Gitarama; mwapfaga Kiga/Nduga, mwapfaga iki koko?!? Uwavuga se ko ari izo nda zabarenze no kubona ibyo mujya guhonga abagore b'abandi mwabaga mwarinjiye, yaba abeshye?!

Hanyuma se igiye wowe Gasana Anastase, Mbonimpa J.M.V na Rucogoza Faustin; igihe "mwakabaga" imyanya y'abaminisitiri yagenewe ishyaka M.D.R muri 1993 contre l'avis de l'écrasante majorité du comité directeur, du bureau politique et du congrès du parti, abakiga bari bande, abanyenduga bakaba bande muri iryo hangana ryanyu?!

Murayi se iyo atumvikanye na Twagiramungu, uhita ubibonamo Kiga/Nduga kuki?! 
Igihe se Twagiramungu yananiranywaga na Ndahayo muri F.R.D cyangwa se vuba aha, ubwo Habyarimana Emmanuel yangaga kwisunga Twagiramungu muri C.P.C byo wabisomyemo iyihe Kiga/Nduga?!

Tugiye muri F.D.U se ho, Bukeye na Mwiseneza vs. Nkiko na Musangamfura, uwo munzani wawe w'abarusha abandi "ubunyenduga" wegamira ku ruhe ruhande?! Ku mpamvu se ki?! 

Maze rero Gasana, uzashake indi mitwe urisha kuko iyi yo irashaje!!! Ikibigutera nta kindi, ni ubuhemu no gusisibiranya byakuranze kuva cyera muri politiki, none aho ukangukiye ejobundi nyuma y'imyaka myinshi uri muri "léthargie" muri Amerika, ugashaka gukora "come back" Kagame akagutera ishoti, ni bwo wihaye kujya muri iyi "populisme" ya Kiga/Nduga, ngo urebe uko wasinziriza abo wahemukiye aho waciye hose bongere bakubonemo umuntu!!!

Mbere watangiye wikoma, "Interahamwe, Impuzamugambi n'Abapawa"; ubu ariko "Abapawa" bo mbona "warabadohoreye" mu rwego rwo guhuma amaso, maze ugaseruka uhanganye n' "amagufa" ya M.R.N.D na ya C.D.R kakahava!!! Ariko ye!!!

Nakubwira ariko ko ubu Abanyarwanda bakangutse! Nubwo twagiye tugira amateka mabi, yagiye aduteranya, ariko biragaragara ko abantu benshi basigaye bazi gutoranya "icyatsi n'ururo"!!!

Gasana rero nkubwize ukuri, haramutse hanabonetse agahenge, nkubwiye ko ibyo wakoreye cyangwa wakoze muri M.D.R, haba mbere ya jenoside cyangwa se nyuma yaho, hari abantu benshi bari bakomeye kuri iryo shyaka utapfa kuva mu nzara! Umukiga wa mbere yajya kukugeraho warahuhutse cyera!!!

Komeza rero umwarire mukwita abantu ngo ni ba « extremistes » (ararararara, umugani wa Rukoma!!!) Nyamara wowe iyo bakuvuze uko uri uhita ubyita "name calling", "bullying", "muzzling", n'ibindi!!!

P.S: Uwashyize Gasana Anastase kuri ruriya rutonde rw'aba "opposants", niba atari ukujijisha ni ukwibeshya, kuko haba mu mvugo no mu ngiro, uri "pata na rugi" hamwe na Paul Kagame na F.P.R ye!

C. M.




Le Mardi 14 octobre 2014 14h38, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
F. Nsabimana na Yozefu Manyurane,
1. Abantu bitwa ba Gasana ni benshi nkuko Nsabimana abivuga ariko akiyibagiza nkana ko Gasana wandika kuri izi forum ari umwe ari we jye. Ntawundi nzi duhuje iryo zina iyo ahaba mba narabaye uwambere kubibona mbere yawe!
2. Yezufu ati:'Uranyihakire mwimanyi". Nanditse hano ko data atahatswe, qu'il s'est rebelle a sa facon contre ubuhake mu Rwanda ko rero najye ntahatswe, ko ntazahakwa k'uwo ari we wese, kandi ko ntawe nkeneye guhaka!
3. Yozefu na none ngo: "Iyo ndirimbo y'ibya Kiga/Nduga ni wowe na bagenzi bawe muyihoza mu kanwa nk'aho mubabajwe n'uko abantu babirenze rwose". Kagire inkuru! Mwabirenze ryari ndi he ko ntabimenye!? Nawe ndabona uri propagandiste(umukada) wa FPR nka General Kabarebe atangiza "ndi umuyarwnda" ye na shebuja Kagame avuga ngo "ibya Hutu/Tutsi abantu barabirenze" bwacya umunyakuri Pasteur Rutayisire Antoine(w'umututsi) akamunyomoza avuga ko mu rusengero abereye umuyobozi hari ubukwe bujya bupfa ku munota wa nyuma kubera gusa ko hamenyekanye ko ngo umukobwa ari umuhutukazi cyangwa ari umuhutsikazi.
Ese ko uhunga gusobanura icyo abo muri CPC General Major Byiringiro na Twagiramungu bapfuye! Si Kiga/Nduga! Ese ko uhunga kuvuga icyo abo muri FDU Bukeye na Nkiko na Musangamfura bapfuye! Si Kiga/Nduga! Jye na bagenzi banjye uvuga duhuriyehe nabyo? Ntaho. Buri musomyi wese wakurikiye ibitekerezo dutanga kuri izi mbuga azi ko ari ntaho duhuriye no gucikagurika mw'ibice Kiga/Nduga kwa ziriya mpuzamashyaka zombi ari zo FDU na CPC. 9Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-10-14 5:03 GMT-04:00 Yozefu Manyurane yozefumanyurane@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Mr Anastase GASANA,

1. Apparemment, vous êtes immensément fier de voir figurer votre nom sur le fameux "URUTONDE RW'ABAZA KU ISONGA MU GUSEBYA U RWANDA RWABONKEJE". Autrement dit, "heureux êtes-vous d'être persécuté par le FPR..." qui vous identifierait désormais comme une menace potentielle. Voilà donc votre CV démesurément enrichi ; vous voila même présidentiable comme vous figurez parmi les dignes opposants qui empêchez Kagome de dormir ! 
Uranyihakire mwimanyi !!!

2. En réalité, vous devriez vigoureusement démentir IGIHE et dire à ces petites gens qu'aimer notre cher Rwanda ne signifie pas lécher les bottes au tyran Kagame. Ainsi, au lieu de remonter les bretelles à ces vrai-faux journalistes, vous brandissez leurs propos comme une vérité d'évangile. On pourrait en rire si ce n'est hyper déplorable pour quelqu'un qui prétend penser l'après-Kagame.

3. Sur la réponse outrancière que vous avez servie à Mr Faustin NSABIMANA, je constate avec regret que vous persévérez dans le divisionnisme qui ne sert que les intérêts de la dictature en place à Kigali. Iyo ndilimbo y'ibya Kiga-Nduga ni wowe na bagenzi bawe muyihoza mu kanwa nk'aho mubabajwe n'uko abantu babirenze rwose. Ese mwarekeye aho byibura abo duhetse ntibazagwe mu mateshwa yoreste u Rwanda. Voulez-vous vraiment léguer à nos/vos enfants nos erreurs et notre impuissance ? Je ne nie pas que des maladresses, des choix déplacés et discours anachroniques existent encore ce qui, d'ailleurs, est à mettre sur le compte de l'amateurisme politique de certains de nos  "opposants". Mais vraiment, ARRETEZ de chaquefois nous tirer vers le bas en montant les uns contre les autres au lieu de rassembler l'inyabutatu nyarwanda contre le seul et unique adversaire à savoir l'association des malfaiteurs qu'est le FPR en place à Kigali.

Yozefu


Le Mardi 14 octobre 2014 8h18, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
F. Nsabimana,
Wandikiye abasomyi hano usubira mu byo Twagiramungu Innocent yavuze ngo hari abagenzwa no gusinziriza opposition ngo "Yatanze ingero ku birirwa bandika (Gasana) kuri Internet amagambo agamije guteranya Kiga na Nduga kugira ngo amashyaka cyangwa amashyirahamwe ahuriwemo n'ibice byombi asenyuke".
1. Ari wowe ari Twagiramungu mwembi muri muri babandi bibera muri state of denial/guhakana ibiriho n'ibyabayeho no kubeshyana . Iyo kiga/Nduga muvuga yigeze kwiyunga ryari nari hehe none akaba ari jye uje kuyiteranya! Jye na bagenzi banjye twashinze ishyaka rua opposition PRM/MRP-ABASANGIZI taliki ya 10/03/2013. Niba opposition yarananiwe kwishyira hamwe kuko ndimwo ko iriho kuva 1994, mu myaka icyenda yose mbere ya 2013 yakoze iki cyo kwishyira hamwe kw'abakiga n'abanyanduga. Ntacyo. Nyuma ya 2013 se bwo wahamya ko ari jye wagiye muri CPC kubwira General Major Byiringiro na Twagiramungu ngo bashwane? Ni jye wagiye muri FDU kubwira Bukeye ngo ashwane na Nkiko na Musengamfura? Ahubwo wowe na Twagiramungu Innocent ni mwe muragngaza abaturage mubabeshya ku mikorere y'amashyaka n'ibibazo by'irondakarere n'irondakoko biyuzuyemo mwe mukabihishira, muri uko kubihishira mugashaka bouc emissaire mubigerekaho.Nyamara "Urwishe ya nka ruracyayirimo" nkuko abasomyi babyanditse kenshi hano kuri izi mbuga.
2. Mwe kuruhande rwanyu les extremistes hutu ex-MRND/CDR muvuga/mwandika ko ngo ari Gasana uca amashyaka ya opposition mw'ibice asobanurira abantu ikibazo Kiga/NDuga ngo abitumwe na Kagame na FPR ye, iyo FPR nayo ikandika ishyira uwo Gasana kuri liste y'abaza kw'isonga mu kuyirwanya. Ibi ntibidutangaza ariko kuko burya ba etremistes bose ni bamwe baba abahutu bo muri exMRDN/CDR baba n'abatutsi bo muri FPR. IYO UTARI UMWE MURI BO BOSE BARAKWIBASIRA NKUKU MUNYIBASIYE MWESE:
Urutonde rw'abaza ku isonga mu gusebya u Rwanda rwabonkeje

Yanditswe kuya
 8-10-2014 - Saa 14:37' na Manzi Oremus
·          
·         IKINYAMAKURU IGIHE.COM
·          


Mu gihe hirya no hino ku Isi usanga abenegihugu baterwa ishema no kurengera isura y'ibihugu byabo n'uko byagaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, hari bamwe mu Banyarwanda bihaye icyerekezo cyo guhindanya isura y'urwababyaye, ibi babigize imbehe ya mpemuke ndamuke.
Gushakisha iyi mbehe no gushyira mu bikorwa urwango bafitiye u Rwanda ni bimwe mu bituma babaho barangwa n' ibinyoma, no kwita ibibi ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Bamwe muri bo bavuga ko bahunze u Rwanda, bavuga ko bahunze politiki mbi mu Rwanda nyamara ahubwo ikomeje gushimwa n'amahanga akora n'ingendo-shuri aza kuyigiraho.
Ku bavuga ko ari abere, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abayobozi mu Ntara y'Amajyaruguru n'abavuga rikijyana mu minsi yashize yavuze ko abavuga ko bahunze u Rwanda bakomeje no kuruvuga nabi bagiye bakora ibyaha bitandukanye.
Abajije abari muri icyo kiganiro uwo bakeka ko yagiye nta kibi akoze, ngo ababwire icyo yakoze, habuze n'umwe wavuga izina rimwe muri bo ngo ahabwe ibisobanuro.
Bamwe mu bari ku isonga mu gusiga icyaha isura y'u Rwanda…
Kayumba Nyamwasa
Uyu yahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda aza no kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde. Yahungiye muri Afurika y'Epfo muri Gashyantare 2010. Aregwa na Leta y'u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, birimo iterwa rya gerenade zishe abantu zigakomeretsa abatari bacye.
Urwango yagaragaje ko afitiye u Rwanda arushyirira mu bikorwa mu mutwe wa RNC (Rwanda National Congress) abereye umuyobozi, uyu mutwe ukekwaho kugira uruhare mu bitero by'iterabwoba byagabwe mu Rwanda mu myaka yashize, ahaterwaga ibisasu bya gerenade twavuzeho haruguru.
Aho aba muri Afurika y'Epfo, Kayumba abwira amahanga ko mu Rwanda nta cyagezwego, ko iterambere n'ibindi u Rwanda ruvuga ko byagezweho ari ibinyoma, nyamara aya mahanga ntasiba gusura u Rwanda aho yibonera ibihabanye n'ibivugwa n'abatarukunda.
Dr Theogene Rudasingwa
Yahoze ari Umuyobozi w'ibiro by' Umukuru w' Igihugu mu myaka 2000-20004, yigeze no kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari naho atuye ubu, nawe ni umwe mu bayobozi ba RNC.
Rudasingwa yirukanwe mu biro by'Umukuru w'Igihugu nyuma y'aho we na mukuru we wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, Gerald Gahima, uwahoze ari maneko mukuru Patrick Karegeya ndetse n'uwahoze ayoboye ingabo Kayumba Nyamwasa, mu myaka yashize batangiye kwigumura, aho byaje kurangizwa n'ishingwa ry'ishyaka ritavuga rumwe na Leta bise RNC.
Kimwe n'abandi bavuzweho haruguru, uyu avugwaho kuba ibyo yakoze bifatwa nk'umwijuto kuko iterambere yagezeho, ni ukuvuga amashuri (afite impamyabumenyi y'ikirenga) ndetse no kuzamurwa mu ntera mu gisirikare, yabihawe n'uwo yigumuyeho, akaba anagenda amusebya imihanda yose.
Faustin Twagiramungu
Yabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, yahunze mu 1995. Mu magambo ye avuga ko u Rwanda nta na kimwe rwigeze rugeraho, ndetse yanavuze ko ishyaka rye RDI Rwanda rwiza yashinze ryifatanyije n'umutwe wa FDRL ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakazatera u Rwanda.
Twagiramungu akunze kumvikana avuga ko azataha ku neza n'inabi byaba na ngombwa agafata intwaro.
Mu minsi yashize, ubwo igitutu cyo gusaba FDLR gushyira intwaro hasi bagataha ku neza cyiyongeraga, Twagiramungu wakunze kwitwa Rukokoma yabasabye kudahirahira bubahiriza ibyo basabwa, abizeza ko nibiba ngombwa ko baraswaho, nawe azapfana nabo.
Padiri Tomasi Nahimana
Uyu wihayimana waje kurambirwa iyi mirimo yahamagariwe agahitamo kwambara umwenda wa politiki niwe washinze ikinyamakuru gisebya u Rwanda n'ibyo rwagezeho cyitwa "Le Prophete". Iki kinyamakuru cyabaye umuyoboro wo kwereka amahanga isura mbi, ari naho abatemera ubuyobozi buriho mu Rwanda bacishamo inyandiko zabo.
Uyu mupadiri kuri ubu atuye mu Bufaransa.
Padiri Nahimana yaje gushinga ishyaka yise Ishema, ndetse aza gutangaza ko yiteguye kuzaza guhangana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ataha.
Dr Paulin Murayi
Dr Murayi ni umwe mu bayobozi ba RNC, ishyaka rikomeje kunenga ibyo u Rwanda rwagezeho, akaba atuye mu Bubiligi aho yahungiyeyo uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By'umwihariko Dr Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien, umuherwe uhigwa bukware n'amahanga kubera uruhare rukomeye yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Murayi yavuzweho gukora ingendo muri Afurika y'Epfo, aho agirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.
Dr Gasana Anastase
Uyu yigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Minisitiri w' Ububanyi n' Amahanga mu Rwanda, ubu ni umuyobozi w'umutwe yise PRM Abasangizi.
Kubera ibikorwa akomeje kwishoramo byo kunenga ibyagezweho no gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu, umuryango we uherutse kuvuga ko witandukanyije nawe kubera ibyaha bitandukanye birimo guhishira abakoze jenoside mu Rwanda nk'uko akunze kubigarukaho ko ashyigikiye FDLR.
Gasana yakunze kuvugwa ko yifashishije bimwe mu bitangazamakuru mu gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma arimo amacakubiri.
Gasana bivugwa ko yabaye umukozi wo mu rwego rwo hejuru mu bunyamabanga bukuru bwa MRND, yari ashinzwe ubushakashatsi (affaires scientifiques) ari naho yavanye umuco wo kwanga abo badahuje ibitekerezo.
Zimwe mu ngero zitangwa n'uko tariki ya 19 Ukwakira 1990, nyuma y'ibyumweru 2 gusa ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, yahaye ikiganiro Radio Rwanda mu rurimi rw'Igifaransa atangaza amagambo n'ibitekerezo byashimangiraga politiki y'urwango, ivangura, amacakubiri, ibintu byagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, rwerekeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Icyo gihe yavuze ko Inkotanyi ari abanzi b'u Rwanda, ko nta burenganzira bw'impunzi ku gihugu cy'u Rwanda, ko u Rwanda cyari igihugu cya rubanda nyamwinshi, agamije guheza abavukarwanda barwirukanwemo.
Mu izina ry'uyu muryango, Mukasonga Solange mushiki we (uyobora Akarere ka Nyarugenge) yasabye imbabazi ku makosa yakozwe na Gasana Anastase ndetse anatangariza ku mugaragaro Perezida wa Repubulika ko umuryango we witandukanyije na Dr Gasana Anastase.
Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina, yabaye umukozi muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, aho avuga ko yagize uruhare mu kurokora abatutsi bari bayihungiyemo, ibintu bitari ukuri byashimangiwe muri filimi yiswe "Hotel Rwanda".
Mu muhango wo kwibuka, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines, wabaye mu mwaka wa 2013, Minisitiri Mitali Protais wayoboraga Minisiteri ya siporo n'umuco yagaye iyi myitwarire.
"(Rusesabagina) ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y'inda nk'ay'ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko ntacyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filime yari agamije inyungu za politiki".
Abdallah Akishuli
Uyu ni umwe mu bashinze ishyaka FPP Urukatsa, ari mu bavuga ko bagamije guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, ibintu yahamije mu nyandiko yasohoye yirirwa acisha kuri interineti.
N'ubwo Akishuli nawe agamije kurwanya ubuyobozi buriho, bizwi ko atumvikana na Gasana Anastase bahuje umugambi.
Nkerinka Eustache
Bivugwa ko yahoze ari maneko wa Perezida Habyarimana Juvenal. Muri iyi minsi byakunze kuvugwa ko anekera Kabuga Felicien n' umukwe we Dr Murayi Paulin.
Nkerinka Eustache na Serge Ndayizeye
Serge Ndayizeye
Ni Umuyobozi wa Radio Itahuka ikorera hanze y'u Rwanda kuri interineti ikunze gucishwaho amakuru avuga nabi u Rwanda, ikaba n'urubuga rwiyemeje kuba umuyoboro w'ibihuha ku bibera mu Rwanda.
Mutabazi Etienne
Umuyobozi wungirije w' ishyaka RNC, ni umwe mu bakunze gutegura imyigaragambyo igamije gutesha agaciro ibyiza byagezweho mu Rwanda.
Ben Rutabana
Uyu mugabo wahoze mu ngabo za RDF, nyuma akaza kuba umuhanzi, mu minsi ishize yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe umuco n' uburezi muri RNC.
Uretse uru rutonde, hari n'abandi benshi usanga banduza isura y'iki gihugu cyavuye kure, babicishije mu bakomoka mu bindi bihugu, bakitabaza ibihugu bisanzwe bidakunda u Rwanda.
Abagambanira igihugu kandi bakorana n'imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda irimo FDLR n'iyindi.
Hari abanyuzwe na byinshi u Rwanda rwagezeho
Hari abayobozi batandukanye barimo aba banki y'Isi ikunze guha inkunga u Rwanda bavuga ko rukoresha neza amafaranga ruhabwa kandi mu bikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere, kimwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (BAD) nayo ivuga ko inguzanyo n'inkunga iha u Rwanda bikoreshwa neza.
Abayobozi btandukanye baba ab'ibihugu n'imiryango itandukanye barata uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside barimo Ban Ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni n'abandi.
Abasebya u Rwanda bikoza ubusa…
Gusebya u Rwanda bikorwa n'ababa bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga ariko amahanga usanga adahwema gukorana narwo. Bamwe mu bakunze kugera mu Rwanda bavuga ko abarusebya nta cyo bazageraho ko ahubwo n'Abanyarwanda badakwiye kubaha agaciro.
Urugero rwa hafi ni Pasiteri Rick Warren uzwi cyane mu kugira inama abakuru b'ibihugu no gutanga inyigisho ziganisha ku cyiza; uyu muyobozi w'itorero rya Saddleback ryo muri Amerika yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibirego biregwa Leta yabo, kuko bigizwe n'ishyari gusa.
Aya magambo yayavuze mu ntangiriro za Kanama 2014 ari mu Rwanda, aho yatanze inama avuga ko niba umuntu agiye kuba umuyobozi, agomba no kwitegura kuvugwa.
Rick Warren yagize ati "Abanenga Leta y'u Rwanda ku byo ikora, usanga biterwa n'ishyari kubera iterambere riharangwa, gusa icyo musabwa ni uko mutatakaza umwanya kuri abo bantu, kuko Imana yonyine niyo izaca urubanza, abantu sibo bagomba guca urubanza."
"U Rwanda uko ruzakomeza gutera imbere, ni nako abanzi bari hanze yarwo bazakomeza kurugirira ishyari, gusa mumenye ko ntacyo bizabatwara ahubwo mukomeze mubime amaso."
Rick Warren ukunze kugaruka ku izina u Rwanda mu mvugo ye, agaragariza iki gihugu icyizere kidasanzwe, dore ko yemera ko amateka u Rwanda rwanyuzemo, aruhindura igihugu kidasanzwe, kugeza aho yemeza ko amakimbirane ari hagati y'ibihugu bya Isiraheri na Palestine ashobora gukemuka mu kanya nk' ako guhumbya, ibi bihugu bibaye bifatiye amasomo ku Rwanda, igihugu cyabashije kunga Abanyarwanda bose, nyuma y'imyaka 20 gusa habaye ubwicanyi bw'indengakamere butazibagirana mu mateka.
Perezida Kagame yibukije ko abasebya u Rwanda nta mwanya bagifite
Mu mvugo isanzwe, Perezida Kagame akunze kuvuga ko abavuga ko bahunze u Rwanda bagenda barusebya hirya no hino biratana icyo u Rwanda rwabagize bari cyo uyu munsi.
Ngo aho niho bahera babona imbaraga zo kurugambanira, nk' aho bagafatanyije n'abafite umutima mwiza wo kurushakira ibyiza.
Mu ntangiriro za 2014, mu ruzinduko rw'akazi Perezida Kagame yagiriye mu Bubiligi ubwo yitabiriye inama ya kane ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'ibihugu bya Afurika, yashimiye Abanyarwanda bumva aho igihugu kigeze, yibutsa ko abagisebya nta mwanya bagifite.
 

2014-10-13 13:29 GMT-04:00 'F. Nsabimana' nsabifaustin@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Netters,

Hashize hafi icyumweru menye ko padiri Ubald Rugirangoga azaza muri Canada akaba azasomera misa i Montréal na Ottawa muri province ya Québec no mu mugi wa Waterloo ho muri Ontario.
Abatumiye uwo mupadiri banemeza ko akora ibitangaza byo gukiza abantu indwara zitandukanye.

Nyuma naje kubona inyandiko z'abantu batatu zivuga ko uriya mupadiri yaba agenzwa na tubiri! Bati Ubald Rugirangoga azaba aje gukora ibwirizabutumwa n'ivanjili bya Kagame na FPR ye!
Maze kumva ikiganiro Me Innocent Twagiramungu yatanze ejobundi ku Ijwi rya rubanda, aho muri make agira ati hari intumwa za FPR zigamije gusinziriza impunzi na opposition mu rusange, nakubiseho agatima, nti none wabona padiri uriya, yaba koko ari m'ubutumwa bw'Intore ...?

Mbararikiye kumva icyo kiganiro cya Me Twagiramungu aho yerekana ko FPR itigeze ihwema kurwana intambara yatangije muri 1990 maze ikaba ikora ibishoboka byose kugira ngo ice intege cg isinzirize opposition. Yatanze ingero ku birirwa bandika (Gasana) kuri Internet amagambo agamije guteranya Kiga na Nduga kugira ngo amashyaka cyangwa amashyirahamwe ahuriwemo n'ibice byombi asenyuke.
Ahandi ati mwibuke igihe V. Kajeguhakwa cyangwa G. Ntashamaje bavugaga ko bashaka gufatanya n'impunzi z'abahutu gushinga umutwe w'ingabo zo gutsintsura Kagame n'ingoma ye. Ati barangije akazi kabo ko gucengera impunzi na opposition bisubirira i Kigali!

Ngarutse rero ku bya padiri Ubald, nageze aho njya kuri Internet kureba ibyaba bimuvugwaho.
Nataruye ibintu bibiri:

Icyambere ni uko koko Ubald Rugirangoga ashigikiye ya politiki ya "Ndi umunyarwanda" igamije gupyinagaza abahutu (humiliation). Kuri site Web ye  hari aho agira ati :
 
"The feast of reconciliation is a healing for the society in general. It is not only for the victim and the offender to be healed but, also for all people from Hutu ethnicity. All killings during the genocide were done in the name of Hutu ethnicity; Therefore, even those good Christian Hutus who did not kill, have lived maimed by the name "Hutu" because of those who killed their brothers and sisters in faith".
(...)
During the ceremony when the pastor prays for the perpetrators of the genocide, the victim lays his hands on the killer of his relatives and deeply prays for him.  The entire congregation lays the hands as well on the killers and prays for them.
Unknown
At this time the congregation becomes healed as well and the perpetrator of genocide is reintegrated into the church and recognized once more in his Christian community. This is an exciting event. The ceremony ends with a peace hug between the perpetrator of genocide and the victim."

Mushobora kwisomera byose aha http://frubald.com ejo hatazagira uvuga ko nabyanditse uko bitari.

Icyakabiri ni uko padiri Ubald Rugirangoga avugwaho kuba yaba yarakoze ubwicanyi. Ngo yaba yarishe Yohani Sindayiheba muri 1995 amuryoza ko ngo ari we wishe nyina.
Ibyo bivugwa na padiri Thomas Nahimana wakoranye na Ubald Rugirangoga igihe kirekire.
Inkuru irambuye murayisanga kuri site:
http://greatlakesdemocracy.blogspot.ca/search/label/Ubald%20Rugirangoga

Padiri Nahimana ati:
 "Tumaze kwitegereza iyo mikorere ye twasanze Padiri Ubald ari umunyakinyoma, umugizi wa nabi ukwiye kwirindwa. Muri iyi nyandiko, nzinduwe no kugaragaza ukuntu uyu mugabo ari umupadiri wo kwitonderwa (dangereux), ukwiye gufatwa uko ari, ntihagire uzongera kumwibeshyaho."

Nshyira iyi message kuri fora z'abanyarwanda, ntabwo ngamije kugira uwo mbuza gusenga; nanjye ndasenga n'ubwo ntabarizwa mu barokore! Ahubwo ni ukugira ngo tumenye ko hari uwaza yambaye urw'intama kandi ari bihehe, birashoboka.
Umuntu ntiyabura no kwibaza impamvu uwo mupadiri ngo utunze imodoka ebyeri, akagira n'amafaranga atari make, aba atari akwiye kwibanda ku barwayi n'abakene iryaguye baba mu Rwanda mbere yo kuza ino mu bakire.

FN
 








__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.