Ministre Habineza Joe, mu nkuru ya – umuseke.rw
Intiti zo mu Nnteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco zagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ku bijyanye n'amabwiriza mashya no 001/2014 ya Minisitiri avuga ku mpinduka z'imyandikire y'Ikinyarwanda, yasinywe tariki ya 8 Ukwakira 2014, agasohoka mu Igazeti ya Leta no 41 yo ku wa 13 Ukwakira 2014.
Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza byateje impaka ndende hagati y'abavuga Ikinyarwanda ubwo yasohokaga ndetse izo mpaka zongeye kugaragara hagati y'Intiti z'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco n'abanyamakuru 50 bari batumiwe ndetse n'abaturage baje mu kiganiro n'abanyamakuru bababajwe n'impinduka zakozwe.
Niyomugabo Cyprien, Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yavuze ko akazi kakozwe kari mu nshingano zabo nk'uko urwego rwabo rubisabwa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003.
Yavuze ko akazi kakozwe kari ako guhuza imvugo n'inyandiko, kugira ngo ururimi runonosorwe rube mbonera.
Yamaze umwanya asobanura zimwe mu mpinduka zakozwe zijyanye n'imyandikire mishya y'Ikinyarwanda cyane ku ngingo ya 12 ivuga iti "Imyandikire y‟ibihekane "(n)jy" na "(n)cy", bikurikiwe n‟inyajwi "i" cyangwa "e". Ibihekane "(n)jy" na "(n)cy" byandikwa gusa imbere y‟inyajwi "a", "o" na "u". Imbere y‟inyajwi "i" cyangwa "e" handikwa "(n)gi", "(n)ge", "(n)ki", "(n)ke".
Niyomugabo yavuze ko aya mabwiriza yizweho n'inzobere mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse ngo buri Munyarwanda wese yahawe amahirwe yo kugira icyo ayavugaho mu gihe cy'imyaka itatu ishize hakorwa ubushakashatsi bwayabanjirije.
Yavuze ko ururimi rukura, abantu bagakomeza kuruganiraho ati "Ni amahame yatangajwe nubwo twese tutayavugaho rumwe, ururimi ni ko rumera abantu bagakomeza bakaruganiraho. N'ubu birakomeje kugira ngo abantu ibyo bavuga bibe aribyo bandika, kandi twatanze imyaka ibiri y'inzibacyuho kugira ngo ibyakosowe byubahirizwe."
Yangoyeho ko imyandikire yari isanzwe yakozwe n'abazungu, ahereye ku yo mu mwaka wa 1928 yakozwe na Musenyeri Leon Classe, akaza kuyivugurura mu mwaka wa 1939 no mu myaka ya 1960, ariko ngo iy'ubu yakozwe n'Abanyarwanda, icyo kikaba ari ikintu cyo kwishimira.
Yagize ati "Imyandikire igomba kujyana na politiki yo kwihesha agaciro no kwigira igihugu kirimo."
Muri rusange mu mivugire nta cyahindutse, urugero: Ikibo bizajya bisomwa nk'aho ari igihekane 'Cy' ndetse no kuvuga ngo Amagepfo, "g" izasomwamo "jy". Yavuze ko impaka zavutse bari baziteze ngo kuko impinduka zijyana no gutsimbarara kandi bigakorwa n'abantu bakuru ndetse n'intiti.
Ibyahinduwe mu myandikire y'Ikinyarwanda bingana na 16%, hakaba hasobanuwe ko impamvu nyamukuru y'impinduka harimo amateka y'u Rwanda no kuba ururimi rukennye. Ikindi ngo hagendewe ku korohereza abaturage basanzwe ngo kuko amategeko yagiye ashyirwaho n'intiti, ndetse ngo hagendewe no ku guhagarika akajagari ko kwandika inyuguti mu gihe cyo gutangara, ibyiswe "Kuzigama amagambo", hazajya handikwa inyuguti eshatu gusa.
Urugero: Ahaaa!
Abanyamakuru, na bo bagaragaje ko batishimiye impinduka zakozwe cyangwa bakaba batazumva ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko impinduka zabaye atarizo Ikinyarwanda cyari gikeneye, bifuje ko hatekerezwa amagambo y'Inyarwanda ajyanye n'ikoranabuhanga.
Ntwali John Williams umwe mu banyamakuru, yabajije ibisobanuro ku kuba amabwiriza yarashyizweho kugira ngo yorohereze bamwe mu bantu batavukiye mu Rwanda, ubu banga kwiga Ikinyarwanda cyari gisanzwe cyandikwa, kuba bitaranyujijwe muri Minisiteri y'Uburezi ndetse no kuba Kabgayi idahinduka kuva kera.
Abanyamakuru banabajije niba haratekerejwe ku ngaruka zijyanye n'amafaranga impinduka zizagira nko kuba ibitabo ibitabo byose bizahinduka, ndetse hari n'abasabye ko amabwiriza yaba ay'abanyabwenge gusa, hagakomezwa Ikinyarwanda cyari gisanzwe.
Mbaraga Robert, umunyamakuru yagaragaje uburyo ijambo 'intsinzi' rikomoka ku nshinga 'gutsinda' ariko mu myandikire mishya hazandikwa 'insinzi', akavuga ko gutakaza 't', byaba ari ikosa rikomeye ndetse yavuze ko mu mahame agenga amategeko, iyo ikosa ribaye rusange, ngo ni ryo rihinduka itegeko akaba yabazaga niba hatagumaho Ikinyarwanda kizwi na benshi.
Gusa byari bigoye kumenya ko abanyamakuru n'Inteko y'Ururimi n'Umuco bari mu kiganiro n'abanyamakuru kuko byaje guhinduka nk'impaka umwe ashaka kumvisha undi ukuri. Inteko y'Ururimi n'Umuco na yo ikavuga ko ibyo abanyamakuru bavuga ari ibitekerezo yari ikeneye kandi amabwiriza yarasohotse mu Igazeti ya Leta.
Minisitiri wa Siporo n'Umuco Joseph Habineza, na we wari mu kiganiro yavuze ko yishimiye ibitekerezo abantu bagaragaje ku mabwiriza mashya, gusa yavuze ko ngo habaye gukabya, ariko agaragaza ko bibaye ngombwa ibyanenzwe byahinduka.
Yagize ati "Nkurikije uko abantu bahagurutse bakanenga, birerekana ko ibyo bamwe bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda ari ukwibeshya. Mbona twashyiraho ahantu ibintu byaganirirwa, ururimi ni urw'Abanyarwanda, nibo ntiti, mubibahe babakosore nimusanga ataribyo mubirekere uko byari bimeze."
Yongeyeho ati "Nta nka twaciye amabare, usinya ni we usinyura nibiba ngombwa ibirimo hano bizasinyurwa."
Impuguke Tom Ndahiro na we washenguwe n'impinduka zakozwe, akaba yari yaje nk'umuturage mu kiganiro n'abanyamakuru, ntatinya kuvuga ko impinduka zishe Ikinyarwanda, yasabye ko ibyasohowe mu Igazeti ya Leta byaba biretse kwitwa itegeko ahubwo bikitwa imbanziriza mushinga y'amabwiriza.
Tom Ndahiro yagiranye ikiganiro cyihariye na Umuseke ku buryo yakiriye impinduka ndetse n'iburyo yakiriye ibisubizo byatanzwe n'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco.
Yagize ati "Ikinyarwanda impamvu tugikeneye nk'uko cyavugwaga, nibura cyatwerekanaga abo turibo, kugikosora bisa n'aho dushaka kuvuga indimi z'ahandi kandi sibyo. Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo 'speciphicite'."
Undi wari witabiriye ikiganiro nk'umuturage usanze, akavuga ko yababajwe no kwica Ikinyarwanda nkana, yatangarije Umuseke ko Abanyarwanda bimwe umwanya wo kugira icyo bavuga ku mpinduka zikwiye kubaho mu Kinyarwanda ngo kuko basabwaga kwandikira Perezida ngo babone kugira icyo bavuga.
Kayitaba Etienne yagize ati " Impinduka sinazishimiye. Tugomba kumenya icyo byari bigamije, umwana yigishwa kuvuga mbere nyuma akigishwa kwandika. Turavuga ngo imibonana mpuzabitsina, nyuma bakavuga ngo gukora imibonano mpuzabitsina, umuntu ahinduka igitsina ate, icyo si igitutsi'. Iyo bashaka kutujijisha, baratangira ngo bandika gutya, tumenya twandika iki tutazi kuvuga ? Baratujijisha ngo turangarire inyandiko tutazi inkomoko, ubwo se twaba twarize iki tutazi gusesengura. Turashaka ko umwana w'Umunyarwanda amenya gusesengura, tukareka kuvuga amagambo apfuye nitumara kuyamenya nibwo tuzamenya no kuyandika."
Umunyamakuru Mbaraga Robert akaba n'umunyamategeko, yabwiye Umuseke ko akazi ka kozwe n'Inteko nyarwanda y'Umuco n'Ururimi gakomeye ariko ngo ntiyanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe.
Yagize ati "Ibibazo nabajije nta na kimwe cyasubijwe, bavuze ko impinduka zikorwa ku rurimi ari nyamuco, na nyamuryango, nabajije nti 'ese iyo abantu bahagurutse bakavuga ko impinduka batazemera hakorwa iki?', ntibansubije. Mu mategeko bavuga ko ikosa rusange rihinduka itegeko, bivuze ko niba ibyariho ari amakosa y'igihe kirekire akorwa na benshi, byakabaye itegeko."
Biragoye kumenya umwanzuro uzafatwa nyuma y'ibitekerezo byagaragajwe na besnhi mu Banyarwanda bavuga ko imyandikire mishya ikocamye ndetse ikaba isubiza inyuma Ikinyarwanda.
Ikindi gisa n'ikigoye cyane ni ukumenya uburyo, iyi myandikire izacengezwa mu baturage n'umurongo nyamukuru ariwo tangazamakuru, mu gihe n'abanyamakuru batavuga rumwe n'Inteko nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ku bijyanye n'imyandikire mishya y'Ikinyarwanda.