Pages

Wednesday, 5 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ku rurimi rwacu nkunda cyane: I KinyaRwanda - Par – Louise UWACU-, Leta igiye kukugandagura wa mugani w’abaturanyi bacu

 


----- Forwarded Message -----
From: "Maître TWAGIRAMUNGU Innocent Innocent_twagiramungu@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: - A <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; - RWANDA-L <rwanda-l@yahoogroups.com>; - ASVP <asvp02@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 5 November 2014, 10:39
Subject: *DHR* Ku rurimi rwacu nkunda cyane: I KinyaRwanda - Par – Louise UWACU-, Leta igiye kukugandagura wa mugani w'abaturanyi bacu

 
Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda. – Louise UWACUPosted on November 4, 2014, by admin
Louise Uwacu
Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda.
 
Ikinteye kukwandikira: Ndagirango ngusabe imbabazi ku mugaragaro, hakiri kare, imbere y abantu bose rwose wowe rurimi rwanjye, ndagusaba imbabazi ko nakwibagiwe, nakwirengagije kenshi, none dore nubu nkwibutse ari uko "leta" ivuze ko igiye kukugandagura wa mugani w'abaturanyi bacu.
 
KinyaRwanda, mbabarira rwose.
 
Mbabarira wowe KinyaRwanda, wowe rurimi rwacu, ururimi rw'iwabo w'Imana, iwacu, I Rwanda, ndabigusabye mbabarira. Mbabarira kandi sinjye gusa ubabarira, ubabarire n'abandi bana bawe benshi. Twatewe no kwiyanga, twatewe no kuryana, twatewe no kwicana. Twarakwibagiwe, dusigaye twibuka amateka y'imyaka mike cyane tumaze muri ayo mahano gusa. Nuko tukihutira kwiga igifaransa, twiga icyongereza, twiga indage, I nerlandais n izindi nyinshi…
Aho hose aho turi kwiga indimi zaho, byaratugoye, byaratugoye pe. Aliko ni ha handi twarazize ye. Mpaka no mu kiratini bamwe twagezeyo. Mbega, ibintu ni "Veni, Vidi, Vici" kw'isi hose, abavuga I KinyaRwanda turiyo, kandi turiho.
 
KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko: nta gihugu na kimwe mubyo twagezemo, kigeze gihindura ururimi rwabo ngo aha ha ha turumenye rutworoheye. Nta gihugu na kimwe mubyo turimo, kigeze cyongera I KinyaRwanda muri "official languages" zabo. Ngo aha ha ha abanyaRwanda tubashe gukora neza iwabo. Nta gihugu na kimwe kigeze gihindura imico yaho ngo kugirango twe abashya tumererwe neza iwabo.
 
Muri make, I Rwanda, uko mpumva ni nkaho ari twe gusa tuzi kudohora. Nitwe gusa tuzi kudohora cyane muri uko kwanga guca abanyamahanga amataxes iwacu ngo kugirango babone bakunde baze gukorera "business" I Rwanda. Nitwe tuzi kudohora muri uko kubaha za visa zizenguruka "East Africa" yose, nubwo bo batwima visa zijya gusura iwabo. Nuko kandi ni natwe tuzi guhindukira tukagenzura abenegihugu bacu mu bikorwa byabo byose, bo bakakwa amakoro ku mishahara yabo, baba abakene baba abakire, bose barishyura, bose bubaka icyo gihugu n banyamahanga babamo batunze batunganiwe, batanasabwa kuvuga I KinyaRwanda neza kandi byitwa ko batuye I Rwanda.
 
None kandi na none, ngo KinyaRwanda, ngo ni wowe wuzuyemo amakosa. Ngo ni wowe ugomba guhinduka! Koko? Ngo oya rwose KinyaRwanda ngo ni wowe wananiranye. Ngo dore hashize igihe abaswa, abashya, n'abatagukunda, barakwiga, bakakwiga, bakakwiga ye! Aliko rwose KinyaRwanda ngo ukomeje kubananira! Ngo ukomeje kubihisha, aliko rwose KinyaRwanda wabaye ute? Wagiye ureka kwiraza inyanza koko? Wagiye ureka aya mahamba, nkubu urabona ubwira nde? Waretse kuvuga ubusa ngo ntago uzi aho ugiye hano hirya harya? Waretse koko kuzana amacakubiri y'ubusa ngo bamwe baragana mu majaruguru abandi berekeje mu magepfo harya? Nkaho wibagiwe ko byose tubikesha inshinga n'uburenganzira bwa buri wese bwo KUJYA aho ashaka yahavuga atahavuga.
 
Niko KinyaRwanda wowe bite rwose? Kuki ukomeye cyane basi?
 
Harya ngo nuko uri ururimi rw'abasekuruza n'abakurambere b'ibihangange kw'isi no mw'ijuru? Ngo nuko uri mu ndimi zo mu biyaga bigari cyangwa bigali? Iwabo w'abantu, ba bandi bamanutse bakagera ku Nyanja zose bagakwira isi yose. Ba bandi bubatse ibyo bita "civilization" mu cyongereza. Muri cya gihugu bita "Egypte" mu gifaransa? Ngo nuko harya uri I KinyaRwanda, uririmi rufitanye isano n'urwabategetse iyo yose, abavugaga ko Imana yabo nkuru ari "AMEN-RA" iyo ikaba ari wowe Mana yacu, natwe twita "IMANA YERA" mu KinyaRwanda!
 
Niko KinyaRwanda we, kuki koko wihishemo ubwenge n'ubushobozi bimenywa na bake cyane? Ngo nuko harya uba ushaka kumvwa n'abumvisha umutima nama gusa? He? Uvuze ngwiki? Ngo nuko uba ushaka ko umenywa n'abagukunda koko? Niko KinyaRwanda we… ngo kuki koko urimo ubwenge burenze uko usomwa, birenze n' icyandikwa cyawe koko?
 
KinyaRwanda rwose genda, nitwe twahumye, nitwe twatakaye, nitwe twagutaye, naho ubundi wowe wari amabuye. Ibaze nawe ururimi rwatewe na bose. Ngabo abadage, ababiligi, abafaransa, abongereza, abanyamerika, abarabu, abashinwa n'abandi baturanyi… Abo bose dore nta numwe utaragusanze I Rwanda. Kandi rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ndakwizeye, nta numwe utazahagusiga. Uretse n'abashya, natwe AbanyaRwanda, twaragusanze, kandi tuzagusiga ugihagaze wemye.
 
Komera KinyaRwanda, rurimi rwanjye nkunda cyane. Umenye ko nubwo "leta" igezweho, yayoba muri byinshi bigeze no gushyiraho itegeko ryo kwandika I KinyaRwanda cy'uburimi. I KinyaRwanda "for dummies" itanabisabiye uruhushya mu basanzwe bandika ibitabo for dummies! Ndabizi neza ko wowe KinyaRwanda rurimi rwacu, AbanyaRwanda twese tuvuga, ururimi rw'igihugu kiriho kuri iyi si kimaze imyaka igihumbi n igihumbagaza. Twabayeho na Yezu uwo atarabaho, bataramuhimba. Icyo gihe cyose wowe KinyaRwanda wariho.
 
Nuko rero KinyaRwanda uzakomeza ubeho. Uzabaho kuko urusha ubushobozi, ubuhanga, n'ubushishozi abo bashaka kukuvangavangira ubusa.
Akaba ariyo mpamvu njyewe mbaye nkwisabiye imbabazi. KinyaRwanda rwose mbabarira. Kuko "déjà" nkuko ubizi njyewe nari nsanzwe narafashe gahunda yo kutakwibagirwa, gahunda yo kukwigisha abato, gahunda yo kugukunda no kugusakaza kw'isi.
 
Aho naba ndi hose, niyo banseka ngo ndi muri Canada, ngo ni kuki nkomeza kuvuga I KinyaRwanda? Njyewe rwose ntacyo bimbwiye, kuko KinyaRwanda ubu nsigaye nkuzi ho gato, kandi nsigaye nkwikundira. Niyemeje ko nzakomeza kukugeza kuri Radio, kuri Televiziyo, no mu nyandiko, aho ndi nawe urahari ye. Emera twibere pata na rugi nta kundi. Ndagirango rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ube ubizi ko mu bafite gahunda zo ku gutera no ku kwica ntarimo.
 
Mu bafite gahunda zo guhindura igifefeko "langue publique" ntago ndimo. Aliko kandi mbonereho n'umwanya wo gushimira abo bose, ko bakunyibukije. Banyibukije ko ugeze habi. Mpaka nubonetse wese ngo arashaka kukumenya. Mu mwaka umwe cyangwa ibiri, itatu, ngo arashaka kuba akuzi neza, n'abakuvukiyemo tutarakumenya! Hanyuma kandi ngo byamunanira kukwandika uko abyumva, ngo leta igahindura amategeko yuko wandikwa! Oya rwose KinyaRwanda ugeze habi. Warasuzuguwe bihagije. Nitureba nabi uzakomeza uvogerwe uharabikwe gusa gusa.
 
None rero KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko njyewe niyemeje ko nzaguha icyubahiro cyawe cyose. "Leta" yabyemera itabyemera, njye nzibuka umurage wadusigiye wo kuvuga RUMWE arirwo bita I KinyaRwanda. Umurage w'urwo Rwanda narwo rumwe, aliko kandi rugenda rwanda ubudashira ahashoboka hose. Umurage wawe wo kwemera Imana IMWE. Iyo Mana yacu, Rurema ya byose, hose na bose. Iyo Mana mu KinyaRwanda batubwira ko yirirwa ahandi igataha iwacu. KinyaRwanda koko nkubwo ntagukunze nakunda iki?
 
KinyaRwanda, rurimi rwacu nkunda, mbaye ngushimiye ko uzangirira impuhwe. Igihe cyose nzandika nabi I KinyaRwanda, bitewe n'impamvu nyine namaze kuvuga kandi nanasabiye imbabazi. Aliko kandi mbaye nanagusezeranije ko … "Plus Jamais"… "Never Again"… ariyo abahanga bise KIRAZIRA mu KinyaRwanda.
Kirazira kwica I KinyaRwanda. Kirazira kwibagirwa I KinyaRwanda. Kirazira gusuzugura I KinyaRwanda. Sinzigera nemera ko ibibi bikubaho. Kuva nkiriho rwose ndakumenyesha ko ndi mu bazakubeshaho, bakubaha, bakwibuka, baguhesha ishema n'icyubahiro ukwiye mu buzima bw'abakuvuga n'abazashaka kukuvuga uyu munsi n'ibihe byose bizaza. Uzarama. Uzavugwa. Uzakundwa uko uri KinyaRwanda dore rwose ni wowe Kuli bavuze guca mu ziko ntigushye.
KinyaRwanda ni wowe rurimi rwananiye abaswa n'abanebwe. Ni wowe wagombye kuba indangamuntu y'ubunyaRwanda. Ureke indangamuntu z'impapuro zaremewe guhindura abantu inka. KinyaRwanda rwose dore ni wowe gahuzamiryango nyawe w'abanyaRwanda twese aho turi hose. Ni wowe tuvuga iyo tuvuga RUMWE.
 
KinyaRwanda, uwakumenya mu migani, uwakumenya mu bitekerezo, mu bisigo, mu buhanzi bwinshi butatse AbanyaRwanda mu KinyaRwanda. Uwakumenyera aho niwe wagukunda koko. Niwe wakubera impfura, izi kukuvuga no mu guceceka. Niwe waba udakeneye gukangisha za "diploma" z'ahandi. Kuko niwe waba uzi ubwenge bundi butananditse mu bitabo, aliko bwuzuye mu KinyaRwanda.
KinyaRwanda nkuko ubuzi, kukuvuga siko kukurangiza. Reka mbe ndekeye aha. Ndangize nanasaba imbabazi za nyuma zuko dore nkubu nibwo ngitangira kukwandika no kukwandikira, aliko reba ukuntu narondogoye! Mbabarira n'ibi rwose. Ni aho ubutaha. Ubwo hagati aho ntegereje ibaruwa nawe uzanyandikira, unsubiza, umbwira ko wambabariye kuri ibyo byose navuze, no ku bindi byinshi ntaravuga. Nizere ko rwose twiyunze burundu. Ube ubizi ko wansubiza utansubiza, ndagukunda. Kandi ndabyumva ko buriya nyine undusha kuba "busy" hein! Ndabyumva rwose ko nawe ufite abagukunda benshi, ngo tugera kuri miliyoni na miliyoni z'abakunzi b'I KinyaRwanda. Buriya rero nabo baba bakwandikiye hein? Ndafushye ho gato!
 
Aliko nkuko abaturanyi bavuga "nta wasi tu"! Icya ngombwa nuko twese tugukunda. Icya ngombwa nuko umenya ko turi kumwe nawe, rurimi rwacu nkunda KinyaRwanda, uko bazakugaragura kwose, turi kumwe. Uko wavugwa kwose, turi kumwe. Uko wakwandikwa kwose, turi kumwe ye. Ni aha vuba cyane… Duhorane Imana.
 
Umukunzi w'ururimi rwacu,Louise Uwacu
Louise UWACU.
Uwacu Media

Written by admin

We are bringing Rwandans together from different beliefs and backgrounds, from all across the world, to build a better Rwanda and to build a party that reflect our values and dreams. We cannot do this without the incredible support and energy of our Members right across the world and in rwanda. We greatly appreciate your support and interest in getting involved.
 
 
 
image
 
 
 
 
 
Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda. - Louis...
Ikinteye kukwandikira: Ndagirango ngusabe imbabazi ku mugaragaro, hakiri kare, imbere y abantu bose rwose wowe rurimi rwanjye, ndagusaba imbabazi ko nakwib...
Aperçu par Yahoo
 
 
 
Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels United Lawyers-B.U.L.
Cabinet d'Avocats
Boulevard Paepsem, 11B/1
1070 Bruxelles
 
 
Tél. mobile: 0032-495 48 29 21
Tél. fixe: 0032-2-502.10.55
Fax: 0032-2- 215.59.46
 

Envoyé par : =?utf-8?B?TWHDrnRyZSBUV0FHSVJBTVVOR1UgSW5ub2NlbnQ=?= <innocent_twagiramungu@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Tuesday, 4 November 2014

[RwandaLibre] Sida: Deux cas de guérison par intégration du virus neutralisé dans l'ADN

 

Sida: Deux cas de guérison par intégration du virus neutralisé dans l'ADN

VIRUS - L'homme serait capable de guérir du VIH en l'intégrant à ses propres gènes...

«Guérir du Sida» était jusque-là une expression inappropriée. Elle pourrait ne plus l'être avec la découverte d'une équipe de chercheurs français. La guérison spontanée apparente de deux hommes infectés par le virus du sida (VIH), dont l'un depuis 30 ans, serait due à l'intégration de ce rétrovirus dégradé et neutralisé dans leur ADN, selon leurs travaux, publiés mardi. Ces deux patients se présentent comme ayant eu une infection par le VIH sans jamais avoir été malades et n'ont jamais eu de virus détectable dans le sang, notent les auteurs dont les résultats sont détaillés dans le journal spécialisé Clinical Microbiology and Infection. Aucun des deux n'a été traité.

«Cette observation représente une piste pour la guérison», indique Didier Raoult, professeur à la faculté de médecine de Marseille, spécialiste des microbes de la Fondation Méditerranée Infection de Marseille, coauteur avec l'équipe du Pr Yves Lévy à Créteil (Inserm), en France. L'analyse a permis de reconstituer le virus retrouvé dans le génome de ces patients. Les chercheurs ont ainsi pu montrer qu'il était inactivé par un système d'interruptions de l'information délivrée par les gènes du virus. Ce système, dit de «codon-stop», marque la fin de la traduction d'un gène en protéine. Le virus est ainsi devenu incapable de se multiplier mais reste présent à l'intérieur de l'ADN des patients.

L'exemple des koalas

Ces interruptions seraient dues à une enzyme connue, l'Apobec, qui fait partie de l'arsenal des humains pour lutter contre le virus, mais qui est habituellement inactivée par une protéine du virus (la protéine «vif»). Ce travail ouvre des perspectives de guérison par l'utilisation ou la stimulation de cette enzyme, et de détection, chez les patients nouvellement infectés, de ceux ayant une chance de guérir spontanément, selon (...) Lire la suite sur 20minutes.fr
https://fr.news.yahoo.com/sida-deux-cas-gu%C3%A9rison-int%C3%A9gration-virus-neutralis%C3%A9-ladn-093058802.html

Sida: Deux cas de guérison par intégration du virus neutralisé dans l'ADN


__._,_.___

Posted by: sam4des@yahoo.com
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Monday, 3 November 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

----- Forwarded Message -----
From: "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 3 November 2014, 22:07
Subject: Re: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 
Nongere mbaze,
Ariya mabwiriza mashya ntiya ari uburyo buziguye bwo kwemeza "Ndi umunyarwanda" bakura ijambo "tutsi" mururimi rw'ikinyarwanda? Ngo "ts" ikurikirwa na "i" igomba kuba "si" -tutsi igahinduka "tusi" nko muli R.D.Congo, icyari igihugu cy'aba"tutsi" kikaba kitegura guhinduka empire y'aba "tusi"! Mbivuze kubera ko akamo karimo gaterwa n'abanyeCongo kemeza ko igihugu cyabo cyagotewe imbere kugera iKinshasa n'abatutsi b'iRwanda.
Allez au site Maranatha y recevoir la Bénédiction Complète des Cœurs Unisde la Très Sainte Trinité en Union avec le Cœur Immaculé de Marie !
Ndi Semahoro
www.byilin-hope.blogspot.com


On Sunday, November 2, 2014 10:34 AM, "Theodore Mpatswenumugabo tmpatswe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Sema Kweli,
 Wanyitiranyije n'undi Theodore  usinya Mpere. Sinziranye na we aliko nabonye ibyo yanditse ibyinshi bifite ireme, cyane cyane haliya muhuriza mwibutsa ko urulimi ali trait d'union ya twese idashobora kubona ikindi kiyisimbura. Sindi umuhanga mu by'indimi, aliko nanjye ndabona ziliya ntiti zarihuse.
Baduha amategeko mashya bagira, ngirango bakwiye kwibuka ko ataribo bikorera. Wawundi ati si ukwikiligita ugaseka, warangiza ukivuga.
Bakwiye kwibuka ko badakwiye guhindura imyandikire y'urulimi ku buryo abantu benshi bagomba gusubira mw'ishuli. Byaba bibabaje kubona abantu benshi batakaye ndetse bakavuma izo ntiti.
Ndibuka hambere abahanga bacu barashakaga guhindura inyandiko zimwe na zimwe bashyiraho inyuguti nshya ziboneka mu zindi ndimi nk'igisipanyoro cyangwa muli phonétique. Icyo gihe ngo bamwe bashakaga gukulikira ibyo uwitwa Coupez yashakaga. Inama twabagiliye ni uko bimwe byahera hagati y'abahanga n'intiti, aliko twe rubanda rwa giseseka bakatubabalira ntibaduhindure " illéttrés" cyangwa "analphabètes" kandi bamwe balikokoye kugirango bamenye gusoma no kwandika. Twanabibukije ko bagomba gutekereza ko nibongeramo inyuguti zidasanzwe muli alphabet latin, bizaba ngombwa ko igihugu gihindura imashini zo kwandika zose, tutibagiwe n'ibitabo.
Tuberetse icyo gihombo ku gihugu bumvise inama twabagiriye. Ndakeka ibyo bili mu byatumye amabwiliza ya Mineduc adahutaza ibyali bisanzweho. 
Inama nagira ziliya ntiti rero ni ukubabablira abantu ntibahindagure cyane imyandikire rusange y'urulimi. Inyandiko zabo hagati yabo nababwira iki!
Urakoze!
 Theo.

De : "skweli@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Dimanche 2 novembre 2014 15h21
Objet : RE: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014





Théodore Mpatskwenumugabo ,

Urangirije kuri suggestion Nari nanditse, ku ntiti ziri mu Rwanda no muri Diaspora. Au delà des clivages politiques. Kuko urulimi ariyo trait d union ya twese.

Ese Wabonye posting nanditse mvuga ngo Min Habineza joseph atumize  " États Généraux de la Langue Kinyarwanda "?
Na navuze ibya Budget na Faisabilité. 

Sema Kweli 






__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana (Lu pour vous)

 


From: "christian bikino binokwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: Re: *DHR* Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana (Lu pour vous)

 
Bwana Sankuru Maurice,

Iyi nkuru y'iyicwa rya Bayingana na Bunyenyezi, ni wowe wayibwiwe cg ni undi muntu wayiguhaye ngo uyitangaze?
Nayisomye nitonze, nsanga ibyinshi ari ukuli ntashobora guhakana , kuko ntabihagazeho, ko ntari ndi aho byabereye.
Ariko aho ugera ukavuga ukuntu Maj Bayingana na Bunyenyezi baje kwicwa, nka condition sine qua none yategetswe na Kagame kugira ngo abone gufata ubuyobozi bw'ingabo za RPF, abisaba Museveni, kuko atibonaga neza kuri ubwo buyobozi bw'Ingabo, igihe abo ba Majors bombi bakiriho, simbyemeranya nawe na busa.

Impamvu:

Nemera ko Kagame ari uwa mbere ku isi wishe abantu benshi bakomeye, imbaga z'abaturage b'inzirakarengane batagira kibara
Nemeranya nawe ko Kagame ari umunyabwoba burenze, ko yikanga za balinga, akanga ko abantu bajijutse bamujya iruhande, kuko atinya ko bamukorera coup d' état, bityo, akimiriza imbere abantu b'injiji cyane, batareba kure, batunzwe no guhakirizwa nka Ibingira, Nziza na Kabarebe n'izindi nkomamashi.

Ariko ku mpamvu wavuze ku rupfu rwa  ba Major Bayingana na Bunyenyezi, simbyemeranya nawe na busa.
Nanjye nabaye Uganda igihe kirekir nkiri muto, nabaye mu karere ka Jinja, mba Murogo, mba Kampala, n'ahandi ntarondoye, kuburyo abo bantu bose warondoye nari mbazi isura  nka Byaruhanga, Dodo, Karegeya, Kaka, Kayumba, ByagatondaJohn Galonda,Kayitare, Bayingana, Bunyenyezi, Nirigira n'abandi benshi ntarondoye.
Abenshi nari mbazi mu mayira, abandi mbabona banwa za Kwete, abandi tugahurira ku ncuti zitandukanye.

Iyo rero uvuga ngo Major Bunyenyezi na Bayingana bishwe na Museveni, abisabwe na Kagame kugira ngo abone uko ategeka, ndumva bitumvikana cyane.

Uti kuki?

Njye n'amaso yanjye niboneye imirambo yaba bagabo babili: Major Bayingana na Bunyenyezi, naho baguye ndahazi, ni i Lyabega, munsi gato yaho Katiusha Major Nirigira yarashishaga ku itariki ya 23/10/1990 mu rukerera.
Uyu Major Nirigira we yafashwe mpiri, azanwa i Kigali hamwe n'imbunga yarashishaga yitwa Katiusha, ubusanzwe bita LRM( Lance roquette multiple).
Bityo, nkaba mpamya ko baguye mu mirwano yabahuje n'inzirabwoba ku itariki navuze haruguru, bakaba barapfuye mu rukerera, hafi saa kumi n'imwe, ndetse Bunynyezi we yavuyemo umwuka i saa kumi nimwe n'iminota 18, hamwe na ba escort be babili, abandi bayabangiye ingata.
.
Kuri iyo taliki, haguye ingabo za RPF zitabarika, mu gitero cyari kiyobowe na Col BEM Nsabimana Déo(yungirijwe na Col Ndengeyinka), bifashishije imitwe itandukanye yari ihari muri iryo joro, ariyo: Aba paracomando bayobowe na Major CGSC Aloys, umutwe wa Escadron de recconnaissance ruyobowe na Capt w'Icyangugu ntavuze izina, hamwe n'undi mutwe wa unité ya CI BUgesera yari iyobowe n'umugabo uba i Bxl ntavuze izina rye, ku mpamvu z'umutekano we, kubera ubugizi bwa nabi bwa Kagame, nzi ko yamwirenza akoresheje uburyo bwose bushoboka.

Nabonye uvuga izina rya Col Ndengeyinka, igihe yiteruraga yanga gutegekwa n'abana batize harimo Kabarebe(igihe imirwano yaberaga muri Congo).
Aha nagira ngo nkubwire ko uyu Col Bem Ndengeyinka nawe atanyomoza ibyo mvuga, kuko yari S3 (chargé des opérations wa Castar), kandi nawe nubwo atigereye neza aho i Lyabega ngo yirebere iyo mirambo muri icyo gitondo(kuko we yari ku gasozi gateganye na Murama, inyuma gato, aho za Bus zari ziparitse), ndahamya ko rapport yahise imugeraho imubwira abasilikali ba RPF baguye muri iyo mirwano.

Nyuma yaho mu gicamunsi, izo unités zajye kunganirwa n'undi mutwe wari uturutse i Byumba kwa Major Ngira, uyobowe na Major Mugaragu, asigara arinze Lyabega, igihe abandi basilikali bakoze ibyo bita "manoeuvre de poursuite" bakurikirana ibitero bikaze byajye kugabwa na FPR aho i Lyabega ngo byigarurire ako gacye( carrefour stratégique), yarimo umuhanda ujya Gabiro, n'undi ujya Nyagatare, yose iturutse Kagitumba.
Nkaba mpamya ko iyicwa rya Maj Mugaragu wiciwe muri Congo na Kagame, byatewe n'umujinya-muranduzi Kagame yagize kubera abasilikali be benshi baguye Lyabega, ndetse abandi basilikali bayoboye ibyo bitero i Lyabega, Kagame yatanze amafaranga menshi ngo bafungirwe Arusha, kugira ngo yihimure, kuko yatinyaga ko bazamukora mu nkokora kubera ko yatinyaga ubuhanga bwabo, bityo yemeza amahanga ko bakoze itsembatsemba, kandi ari ukubabeshyera, abandi ahora abahiga umunsi n'ijoro yikanga balinga, ariko nzi ko atazababona, kuko bamurusha "tactique na stratégies".
Nkaba mpamya neza ko na Maj Nubaha wari S4 icyo gihe muri Secteur Ngarama, wajye kwicwa amarabira i Bruxelles, nawe yazize ibyo yari azi byose, kuko we yasomaga ibyo bita "strep" zose zoherezwaga muri Etat-major, ziturutse ku rugamba, dore ko centre de transmission( CTR) yabaga aho muri Celog Inyagatare kwa Major Nubaha.

Uzasome neza icyirwa ry'urubanza rwa Arusha"Militaire I et II), nibwo uzasobanukirwa neza n'impamvu abo bagabo bazira akarengane.
Ibyerekeye izindi nkuru wavuze, sinazijyaho impaka, kuko ntari mpari ngo mbihamye cg s ngo  mbihakane.
Nkuko urupfu rwa Rwigema ntagira icyo nduvugaho, uretse ko nemera ko Rwigema yari umuntu w'ukuli, wifuza ko abanyarwanda babana mu mahoro, akarwanya ihonyorwa iryaliryo ryose, akanga ko abana b'urwanda bakongera kuba impunzi kundi.

Nkuko Habyarimana yazize ko yanze gutanga inzira ngo abanyamerika n'incuti zabo bajye gusarura aho batahinze muri Congo.
Nkuko Gén Maj Nsabimana yaguye mu ndege atari ateganijwe kuyijyamo, bakabimuhatira huti-huti, kugira ngo nibamara kuyirasa, habure inararibonye mu mirwano nkawe(homme d'expérience extrême et un grand stratège), bityo ba Mpatsibihugu bashuka Habyarimana ngo namusigai Kigali aramuhilika.
Byose birazwi, nuwendeye nyina i kuzimu yaramenyekanye, kandi njye Castar ajya gufata i Ndege, twarivuganiye, anazi neza ko iribuze kuraswa, kandi yanabibwiye Habyarimana, nkuko yari yabimubwiye taliki 4/4/1994 igihe Habyarimana yajyaga i Bagdolite.
Nkuko bahatiriye abategetsi bakuru b'urwanda nka Ministre w'Ingabo kuba atari i Kigali igihe cyiraswa y'indege, ndetse n'ushinzwe Iperereza mu Gisilikali nawe bamwohereje muri mission ya nyirarureshwa, ngo habe inzubacyuho mu ngabo.

Nkuko babwiye Museveni gutinda kwitabira inama ya Dar-es-salaam kugira ngo irangire ikererewe, ngo babone uko bahanura indege ya Habyarimana ari n'ijoro.
Nkuko Habyarimana yatse icumbi muri Tanzaniya, abihatiriwe na Gén Major Nsabimana (we wari uzi imipango yihanurwa ry'indege: réf Tg d'Etat-major du 2/04/1990 envoyé par une unité qui était sur terrain, qui l' avait capté sur TRC 372)bakarimwima, kuko bari ku isiri n'abanyamerika na Uganda/fpr.

Nb: Ubwo umbwiye neza uwakubwiye iyo nkuru, nibwo twajya impaka-kuli, zitari iza ngo turwane, nanjye nkaguha ibindi bimenyetso bijyanye n'amafoto yiyo mirambo.
Uzibwira ko ukuli kutazwi, ko ibimenyetso byasibanganye, ko intwali zizibagirana, aribeshya cyane.
Ntabapfira gushyira, byose tuzabishyira ahagaragara igihe nikigera, bibitswe ahantu hizewe ndakurahiye.
Na nyina wundi abyara agahungu di!

Mbaye ngushimiye

Bugarama City, défenseur de tous les opprimés.


Le Lundi 3 novembre 2014 17h49, "Shankuru Maurice m_shankuru3000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
 
Ngirango benshi bibaza byinshi ku rupfu rw'aba bagabo mvuze haruguru, ariko ndabona iki aricyo gihe kugirango mare amatsiko afitwe n'abenshi kurupfu rw'aba bantu , maze n'impaka cyangwa kubeshya bishire.
 
Aya makuru ngiye gutanga, afite gihamya 100% kuko nayahawe n'umuntu wizewe mu mwaka wa 1996, nyuma aza kwitaba Imana. Kuba yaramaze gutabaruka, ndabona nta kibazo byatera ntangaje ibyo yambwiye kuko iyo aba akiriho bari guhita bamumenya byihuse, maze nanjye bikambyarira ibyago.
 
Uyu mwofisiye wari ukomeye cyane mu ntambara yo kubohoza igihugu by RPA, nagize amahirwe yo kumenyana nawe tuba n'inshuti igihe yari afungiye muri Camp Kigali azira icyo ntashatse gutangaza nonaha. Yantumaga kumunekera ko Sam Kaka icyo gihe wari chef d'Etat Major , ko yaba ari kuri office cg yaba yasohotse kugirango ashobore kwidagadura kuko urwego yabarizwagamo nta wundi wari kumubuza gusohoka .Afunguwe twabaye inshuti cyane byiyongeraho ko twasanze na mukuru wanjye(kwa data wacu), yarabaye igihe kini muri unit ye(yarazwi cyane kuko yarwanishaga imbunda ya kibariga).
Muri 1989, ngo Kaguta yakoze inama na ba officers 6,(Gen Rwigema, ba majoro (Kagame Paul, Chris Bunyenyezi, Peter Bayingana, Adam Waswa na  Captain Twahirwa Ludoviko Dodo(ntiyarakomeye  ariko yatumiwe kuko ariwe washushanyaga intambara),  kugirango bige kuri gahunda yo gutera. Usibye Fred, abandi bose bashyigikiye icyemezo cy'intambara yihuse bagafata u Rwanda mugihe gito cyane batitaye ibyo yahitana cyangwa ngo yangize. Fred we, yashakaga ko batangiza intambara mu rwego rwo kotsa igitutu Habyarimana akinjira mu mishyikirano, bityo ikibazo kikarangira hadapfuye abantu benshi.
Kubera icyubahiro Museveni yari afitiye Rwigema, yanze kugaragaza ko icyemezo cye atacyishimiye ariko ku mutima ngo umujinya waramusyaga kuba Rwigema yaba ashaka kumvikana na Habyarimana, bikaba byari gutuma kwinjira Congo bitagishobotse, ndetse n'igitekerezo cya Empire Hima Tutsi kikaba kirangiye. Ku rundi ruhande, Rwigema nawe ntiyishimiye igitekerezo cya Museveni na bagenzi be, yahise afata icyemezo cyo kwihutira gutera kuko yabonaga natinda bizatera impaka nyinshi  bigatuma n'umugambi wo gutera usubikwa.
Ngo akimara gutera 01/10/1990, Museveni yararakaye cyane ahita apanga kumuhitana.
 
Icyo gikorwa kigayitse yagishinze Twahirwa Dodo wari kapiteni icyo gihe ariko ategemewe Major. Yamuhaye mission yo kurasa Rwigema, nuko undi nawe ntiyazuyaza . Yamurashe igihe yaciye mu rihumye abarinzi ba Afande, abeshya ko amushyiriye plan y'intamabara yari yamutumye. Mbibutse ko Col Twahirwa Dodo ariwe uzwiho cyane ubuhanga bwo gushushanya intambara akaba arinayo mpamvu yica agakiza. Yamurashe na pistolet silencieux ahita agenda Uganda. Ngo jenerali Salim Saleh(murumuna wa Museveni)  akimara kumva iby'urupfu rwa Rwigema yarababaye aranarakara cyane ashaka kumenya uwabikoze ngo nawe abiryozwe. Icyo gihe urugamba rwari umuriro , ingabo za Habyarimana zivuza ubuhuha , inzuki nazo zimereye nabi inkotanyi ngo ku buryo abasirikare benshi bishwe n'inzuki  muri Parike y'Akagera, ku buryo byaviriyemo na Kapiteni Bitamazire gukubitirwa ahareba inzega  akarohama mu Kagera hamwe n'abasirikare bacye yari asigaranye bagerageza kwambuka Tanzania kuko umurirow'inzirabwoba hamwe n'inzuki byari bibamereye nabi.
 
Museveni yashatse uwayobora urugamba bimubera ikibazo. Ba Majoro Bayingana na Bunyenyezi, ntiyabizeraga cyane kubera amashuri yabo ndetse no kuba bakiri bato. Lt col Adam Waswa nawe ngo ntiyamwizeraga kuko igisekuruza cye kitagaragazaga ko ari umunyarwanda wuzuye bikaba byamuviramo ikibazo cy'uko amahanga yabivumbura maze akamurega gutera u Rwanda ko atari Abanyarwanda bateye. Choice ya nyuma yabaye Kagame, kuko yari amuziho ubugome,  kuba akarishye, ariko nanone amugiraho ikibazo kuba adakunzwe n'abasirikare bari bakuru nka Bunyenyezi, Peter Bayingana, Sam Byaruhanga na Kayitare Vedaste.
Ngo Kagame yangiye Museveni aratsemba kuko yumvaga ko kuba Rwigema yishwe nawe batamurebera izuba (cyane ko atari azi uwamwishe kandi atajya imbizi na ba kamandazi basigaye).
Museveni akomeje kumuhata anamwinginga, Kagame yashyizeho conditions zuzuye ubuswa, ubugome no guhubuka, ategeka ko babanza bakigizayo Bunyenyezi na Bayingana(aba bari aba majoro bakiri abana bize, kandi binshuti cyane ntunsige). Uko nabibwiwe, ngo Museveni ntabwo yari kwemera kubica kandi nanone kubagarura Uganda ntibari kubyemera kuko bitewe n'uburyo intambara yari yari yarateguwe na USA  ibafashije (kugirango ibone inzira ijya Zaire, Habyarimana yari yarabangiye ko atakwemera utera son grand Frère Mobutu amunyuzeho), aba basore b'ingimbi ntibari kumwemerera rwose.
Mu mataliki ya 08 hejuru, Jenerali Salim Saleh yatse uruhushya Museveni rwo kujya Imbarara gukurikirana uwishe mushuti we babanye Mozambike, Tanzania na Uganda, nuko Museveni agira ubwoba kuko byanze bikunze iperereza ryari guhita rigaragaza Dodo kuko niwe wabonanye na Afande bwa nyuma kandi kuva ubwo yahise atoroka bituma n'abandi basirikare bakomeye baryumaho kubera ko byahise bigaragara ko kibamba Museveni ariwe uri inyuma y'urupfu rwa Fred(bigaragazwa n'uko Dodo ntacyo yamukozeho kandi aruruca abana ko ariwe wishe Rwigema).
Igitutu cya Salim Saleh cyo kujya gushakisha umwicanyi, igitutu cya conditions za Major Kagame , byatumye Museveni yigira inama yo komeka icyaha kuri Bunyenyezi na Bayingana. Kugirango Salim Saleh abe acururutse, Kagame nawe aze ayobore urugamba nta kibazo, Museveni nawe icyaha cyo kwica Rwigema abe ahishe ibimenyetso. Museveni aba afashe icyemezo cyo kubica, aba azimanganyije ibimenyetso atyo.
Ubundi Kagame na Rwigema ngo bari inshuti magara, ku buryo Kagame nawe atishimiye iyicwa rya Rwigema. Ariko ngo Museveni yaramwigishije amwemeza ko Rwigema yagombaga kwicwa, amubwiza ukuri kose kugirango Kagame nawe yiyumvemo ikizere ndetse na Gen Salim Saleh ategekwa kumuterera isaluti, hanyuma amwereka nawe (Kagame) inyungu azabigiriramo. Nuko nyirinda nini(Kagame) nawe aba yibagiwe ibyubushuti abirutisha irari ry'ibintu, atangira gufasha Museveni gusibanganya ibimenyetso byose.
Atangira kwica uwariwe wese wabaye hafi ya Rwigema nabo barinshuti. Nguko uko yishe Kayitare(wari Chief escort ya Rwigema) amuroze. Yica Kapiteni Sam Byaruhanga akoresheje Kapiteni Mustafa. Mustafa yarashe Byaruhanga izuba riva kandi we ntiyakwicwa, Kagame akomeza amufunze bya nyirarureshwa ariko kubera gutinya abandi basirikare bakuru ko babibona nabi aramutse amushubije mu mirimo cg akamufungura , byaviriyemo Kapiteni Mustafa(wari umurwanyi ukomeye cyane) gukomeza gufungwa kugeza intambara irangiye asubizwa mu buzima busanzwe, aho yakomeje gukorera  muri Gare ya Kayonza ari umuyobozi nk'uko Dodo nawe ari muri Atraco. Mbibutse ko Kapiteni Mustafa na Captain Sam Byaruhanga bari abayobozi bakuru cyane kuri ba Kabarebe (sous lieutenant), Jack nziza (sergent).  None ibaze kuba aba batoto umwe ari General full undi akaba nimero 2 kuri Perezida (muri gahunda yo kwica). Uku kuba toto cyane nibyo byaviriyemo Jenerali James Kazini(umugande) kwicwa na Kagame.
Byatangiye ubwo muntambara ya Congo , ingabo za Uganda n'iz'u Rwanda zafashe agace gakungahaye cyane ku mabuye y'agaciro. Ubwo Kagame bimwe bye yashatse ko iryo buye nta na rimwe ryamucika aba ahaye mission abagabo 2 yizeraga cyane aribo Jenerali  wa brigade James Kabarebe( uyu yavuye kuri sous lieutenant asimbukira kuri Kapiteni, Lt col, Col mugihe kitarenze imyaka 2, biviramo Col ex Far Ndengeyinka Balthazar kwivumbura mugihe bari muri Kivu ya ruguru, aho yavugaga ko ari agasuzuguro kumuha umwana w'umukapiteni yayoboraga ngo hanyuma abe ariwe umuyobora), na Jenerali Majoro Kayumba Nyamwasa (we amapeti yarayakoreye kuko nubundi mwishyamba yari yubashywe). Yohereje aba bombi kugirango hatagira numwe ukoresha ububasha afite maze abashe kunyereza n'akabuye na kamwe. Ibyo byatumye James Kabarebe mu rwego rwo kwikundisha no gushaka kuzamurwa mu ntera, guhita ahimbira Nyamwasa ko yanyereje amabuye menshi cyane(kimwe muntandaro zo gushwana na Kagame kuko  icyo gihe Kabarebe yahise amusimbura ku mwanya wa Etat Major). 
Aho bifitaniye isano n'urupfu rwa Gen Kazini, ni uko icyo gihe ariwe wayoboraga ingabo za Uganda  aho kwisibaniro, nuko abwira izi ntumwa za kagame ko zitamutegekana aho ngo kuko ari abana kuriwe. Icyo gihe yise Kabarebe ko ari serija atumva uburyo yaba ari Jenerali, yita na Kayumba Liyetona. Kandi koko yarafite ukuri kuko ni abana kuriwe. Icyo gihe rwarambikanye ba Kayumba babasha kunesha ingabo za James Kazini banica Abagande benshi bituma Kazini arakara cyane abwira Museveni ko niba atihimuye kuri Kagame, Kazini ava mu gisirikare. Kubera gahunda ya Museveni na Kagame bafitanye kuva yatangira kuyobora APR muri 1990 nkuko nabivuze haruguru, Museveni yemeye kubura Gen James Kazini (wari umugaba w'ingabo ze) nk'uko yemeye kubura Gen Rwigema.
Kagame uzwiho gufuha, umujinya n'umushiha yahise yiyemeza kwihimura kuri James Kazini( wabwiye Kabarebe ko usibye nawe, na Sebuja(Kagame) ntaho bahuriye mu gisirikare ko amurenze. Byaje kurangira Kagame akoresheje abahungu be i Kampala  bakuriwe na Lt col Burabyo batsinda James  Kazini iwe, nk'uko bimenyerewe batangaza ko ari indaya yamuhitanye mbese nk'uko babitangaje kuri Col Karegeya.  Tubibutse ko Jenerali Kazini akimara kuva mu gisirikare yahise aba umukire cyane kubera amafaranga yakuye muri Zahabu na diyama muri Congo. Akaba yarasaturaga imirambo y'abasirikare baguye kurugamba  akabapakiramo amabuye y'agaciro. Kugirango bidatera ikibazo mubasirikare ba Uganda igihe Kazini yaba avuye mungabo, Museveni yamuhimbiye icyaha cy'uko yahimbaga umubare w'abasirikare batabaho maze akabarira imishahara.
Ndangize mbabwirako  icyemezo cyo gutera Tanzania cyamaze gufatwa. Indake(imyobo) myinshi yamaze gucukurwa(n'abamabuso) mubice by'Akagera, intwaro nyinshi zirimo na za mota(mortier)bamaze kuzijenga. Hasigaye ihurizo rimwe gusa kandi rikomereye Kagame. Iryo nta rindi ni imiterere  ya Tanzania kuko iteye ku buryo bw'umurambararo kandi twe tumenyereye kurwanira mu misozi. Ahenshi muri Congo harambaraye, twapfushije abasirikare batabarika kuko hari igihe Angola na Zimbambwe batwiciye abasirikare barenze ibihumbi 3500 mugihe gito cyane biviramo Majoro Butera guhahamuka !!
Utuntu n'undi, udukoryo n'udushya :
- U Rwanda nicyo gihugu cya 1 ku isi cyabashije kubamo Jenoside ebyiri zikurikiranye mumoko atandukanye kandi mugihe gito gikurikiranye.
- Jenerali Paul Kagame, niwe mu Jenerali wa 1 ku isi wabashije kwica ba Chef d'Etat Major barenze umwe(Gen Nsabimana Deogratias, Gen James Kazini, guhusha Gen Kayumba Nyamwasa
- Perezida Paul Kagame, niwe muperezida mu mateka y'isi wabashije kwica Abaperezida benshi bashoboka. Perezida Melchior Ndadaye, Habyarimana Juvenal,  Cyprien Ntaryamira, na Laurent Desire Kabila.
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyagize chef d'Etat Major mu bihugu bishyamiranye: Jenerali James Kabarebe muri Congo no mu Rwanda
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite umusirikare wabashije gukorera amahugurwa mu bihugu bizirana cyane . Major Gen Kagame Paul muri Cuba na USA.
- U Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite abasirikare bari mu rwego rwa Jenerali batigeze barekura isasu mu cyemba bica umwanzi bahanganye ku rugamba. Major Gen Kagame Paul, Major Gen Jack Nziza na Major Gen Kazura Jean Bosco
- U  Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite umubare w'abasirikare benshi bo murwego senior officers batize na gato. Bakuriwe na Lt Jenerali Fred Ibingira (rimwe yigeze aturahirira ko azapfira Kagame uko byagenda kose kuko nta wundi wamugira Jenerali atarize. *agashya *, ubundi arikwiga kwandika inyuguti ya i, ati kariya karongo kazamuye nakafahamu, alakini kale kajinga kajuu(akadomo) !*agakoryo*.
Ngayo nguko
 



Envoyé par : christian bikino <binokwe@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.