TALIKI YA 15/12/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W'U RWANDA YARI MUNTU KI?
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y'u Rwanda iriho kuva taliki ya 28/1/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w'u Rwanda rwigenga.
Umuhuzabikorwa(Coordinateur) w'ishyaka RNC,Dr. Theogene Rudasingwa, mu nyandiko ye yise "Abahutu muhumuke! Kagame n'agatsiko ke bagiye kubamara" akayitangaza taliki ya 06/11/2013, yabajije ikibazo gifite ishingiro agira ati: "Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo yaba ari nkande?". Ubwo buri wese yakomerezaho ati : ari hehe? Abahutu bazongera gukura Kayibanda wabo hehe? Ko Kayibanda yarangije urwe akura abahutu ku ngoyi ya Cyami, iya gihake n'iya gikoloni, ba Kayibanda bandi bari he ngo bakure u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni, umunigo n'akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi. Ko Kagame na FPR ye barimo bakora jenoside y'abahutu bucece igamije "kubamara" nk'uko Dr. Rudasingwa abivuga, nk'uko n'umushakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 (Second Genocide in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is the UN turning away?), ba Kayibanda bandi barihe ngo bahagarike iriya jenoside hutu irimo ikorwa mu Rwanda aho imirambo y'abishwe ijugunywa mu migezi nko mu Kagera no mu biyaga nka Rweru no mu byobo rusange nk'igiherutse kuvumburwa n'abanyururu bugufi ya gereza ya Kigali (1930).
Twibutse ko mu 1957, nyuma y'imyaka icyenda l'ONU isabye Umwami w'u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayavuniramo ibiti, Gerigori Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama,Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n'ikandamizwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo "Note sur l'aspect social du probleme racial indigene au Rwanda", bayishyikiriza Umwami w'u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w'u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu nko kwiga amashuli makuru na kaminuza, no kubona akazi muri Leta aho kugirango byiharirwe n'abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw'abatutsi gusa.
Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12 bakuru b'Umwami Rudahigwa bashubije Gerigori Kayibanda na bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy'igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Kayibanda na bagenzi be babonye ko ari uko bimeze, bahise bashingira kuri raporo y'umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) yo muri 1948 yari yarasanze mu Rwanda hari ubucakara(slavery) ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu igasaba ko buvaho ikavuga ko hakenewe "emancipation hutu, nuko batangiza ishyaka rya politiki bise Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu (PARMEHUTU). Icyo gihe, abatutsi bo ntibari bakeneye emancipation kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nkuko abahutu bari bameze.
Kuva Kagame na FPR ye bafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Dr. Rudasingwa abivuga mu nyandiko ye yo ku ya 06/11/2013 kandi aravuga ukuri, abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu basubiye ku kabo ka mbere ya 1959 kuko bari "mu nzira igana ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri"(dixit Theogene Rudasingwa). Ubu iyo usomye iriya nyandiko ya Gerigori Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24/03/1957 bavuga akababaro n'akarengane k'abahutu, usanga ibikubiye muri iyo nyandiko yiswe Manifeste des Babutu bisa n'ibyo amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye avuga, yandika muri iki gihe. Ni ukuvuga ko twasubiye inyuma ho imyaka 57 yose kuva igihe Kayibanda na bagenzi be bandikaga iriya Manifesto.
Kagame na FPR ye iyo babonye revendications zacu twese amashyaka atavuga rumwe na bo, bitwara kimwe na ba bagaragu 12 b'I Bwami kwa Rudahigwa bandikiye Kayibanda na bagenzi be taliki ya 15/5/1958 babasubiza ko ntacyo bafite gusangira nabo, ko abasangira ibyiza by'igihugu ari abafite icyo bapfana, ko bo icyo bapfana nabo ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Ubu niko bimeze mu Rwanda rwa Kagame na FPR Inkotanyi, ubuhake n'ubucakara ku bahutu bwaragarutse buhinduye isura/bufite indi sura, ariko burahari buraganje.Uzamuye agatoki avuga ububi bwabwo, leta ya Kagame na FPR ikamwicisha agafuni kamena umutwe, umunigo ukebura ijosi n'akandoyi kamena agatuza.
Abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu ko bashubijwe mu bucakara, ubuja n'ubuhake, Kayibanda wundi wo kubabohora azava he? Kugirango uwo Kayibanda cyangwa abo ba Kayibanda bazaboneke, birashaka ko abantu bamenya uwo Kayibanda uwo yari we:
1) Gerigori Kayibanda yarangwaga n'amatwara yo koroherana no kumvikana n'abandi. Ni gutyo ishyaka rye PARMEHUTU n'andi mashyaka ari yo UNAR, RADER na APROMA bakoreye inama hamwe yo gukiza igihugu ku mataliki ya23 na 24/03/1960 bashyiraho Inteko Idasanzwe y'igihugu (Conseil Special) irimo abatutsi n'abahutu, basaba Umwami Kigeli V ibintu birindwi bizwi mu mateka y'u Rwanda birimo gushyiraho goverinoma bose bahuriyemo arabyanga. Gerigori Kayibanda yari yemeye kumubera Minisitiri w'Intebe.
2) Umwami Kigeli V amaze kuva mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatandatu 1960 akamara amezi 6 atagarutse mu gihugu, ni Gerigori Kayibanda wagiye kureba Resident Special w'u Rwanda Colonel Logiest aramubwira ati mu gihe tukiri mu by'amatora y'abashingamategeko, igihugu nticyakomeza kuba aho nta Mukuru w'Igihugu gifite. Nuko atanga izina rya Dominiko Mbonyumutwa, asaba gukoresha inama taliki ya 28/01/1961 y'abayobozi bo mu makomini yose yo mu Rwanda bari bamaze gutorwa kugirango batore Umukuru w'Igihugu w'agateganyo mu gihe hategurwa italiki y'ubwigenge bw'u Rwanda, umunsi u Rwanda ruzaboneraho Umukuru w'Igihugu wa burundu w'igihugu kigenga, wagombaga gutorwa n'abashingamategeko batowe n'abaturage mu gihugu hose.
3) Gerigori Kayibanda yari umuntu utwara ibyo akora byose k'umurongo ugororotse, ikintu ku kindi, kandi ntarebe inyungu ze bwite ahubwo akareba inyungu rusange z'igihugu cyose. Ntiyagiye kureba Resident Special ngo atange izina rye kuba Umukuru w'Igihugu w'agateganyo wo gusimbura Kigeli V kugeza ku munsi w'ubwigenge aba Perezida wa Repubulika. Yashoboraga kubigenza atyo ari ko siko yabigenje. Yatanze izina ry'undi muntu ngo abe perezida wa repubulika w'agatenganyo ari we Dominiko Mbonyumutwa nk'uko twabivuze haruguru.
4)Leta iyobowe na perezida Gerigori Kayibanda ni yo leta yonyine muzabayeho mu Rwanda kugeza ubu yaranzwe no gucunga neza umutungo w'igihugu. Nta kunyereza umutungo w'igihugu byigeze bibaho mu gihe cya leta ya Kayibanda kubera urugero rwiza yatangaga mu gucunga neza ibya rubanda. Ntiyigeze akoresha amafaranga ya leta mu bimwerekeye ubwe bwite nko kuba yategeka Minisiteri y'Imirimo ya leta (Travaux Publics) gukurura amashanyarazi ikayakura i Gitarana cyangwa I Kabgayi ikayajyana iwe i Kavumu, n'ibindi nk'ibyo abandi bagiye bakora, na n'ubu bagikora, we atakoze.
5) Leta ya Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo mu bwihisho iyikoreramo. Muri leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa minisiteri runaka, wabaga uri minisitiri w'iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo. Ntiyashyiragaho Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri wo kukubuza uburyo nk'uko byabayeho mu zindi leta mu Rwanda kugeza n'ubu bikiriho. Kayibanda ategeka u Rwanda, nta bantu bagize gouvernement informel/underground system babagaho nk'uko babayeho mu zindi leta zakurikiyeho kugeza kw'iriho ubu ya Perezida Kagame na FPR ye.
6)Perezida Gerigori Kayibanda ntabwo yatsimbararaga ku byubahiro. Niyo kandi ibyo byubahiro byabagaho, we yabisangiraga n'abandi bategetsi b'igihugu. Ntiyashaka ko aba ari we biharirwa wenyine. Urugero nko kugendera mu modoka ya leta ishinzeho ibendera ry'igihugu byari bigenewe Kayibanda perezida wa Repubulika (imodoka ifite icyapa cya leta 001), Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko (imodoka ifite icyapa cya leta 002), Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga (imodoka ifite icyapa cya leta 003), n'abaminisitiri bose. Nyuma ye kugeza ubu, ibyo byubahiro byihariwe na perezida wa Repubulika gusa.
7)Leta ya perezida Gerigori Kayibanda ni yo leta yitaye ku nyungu n'imibereho y'abaturage muri rusange kurusha leta zose zabayeho mu Rwanda. Kubera ko yabanaga n'abaturage, yitegereje ubukene barimo n'ukuntu agafaranga babonye bajya kukikenuza bagura ikintu iki n'iki abahinde bakabaha ibyo baguze ariko bituzuye babibira mu minzani n'ibindi bipimo kuko babaga batazi kubisoma, Kayibanda yegereye Abasuwisi maze bashyiraho TRAFIPRO hose mu Rwanda kugirango ishyireho ibiciro biri byo n'iminzani n'ibipimo bikora neza kugirango abaturage babashe kwambara imyenda bave mu bucocero, babashe kugura umunyu n'amavuta yo guteka (ubuto cyangwa amamesa), babashe kugura isukari, amasabune yo gukaraba no kumesa, amabati yo gusakaza amazu yabo, ibikoresho bya plasitiki byo gukoresha mu rugo nk'ibikombe, amasahani, indobo, amajerikani, peteroli yo gucana mu gatadowa n'ijoro, n'ibindi byose TRAFIPRO yacuruza byahinduye ubuzima bw'abaturage bose mu Rwanda baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa.
8)Perezida Kayibanda yaranzwe no kurebera u Rwanda rwose no kwirinda guca igihugu mw'ibice bishingiye ku turere. Ni uko mu 1968 Kapiteni Muramutsa Yowakimu wakomokaga ku Gisenyi na Komiseri mukuru wa polisi y'u Rwanda icyo gihe witwaga Burasanzwe nawe wo ku Gisenyi bakoze coup d'Etat ikabapfubana bagacirwa urwo gupfa Kayibanda akabababarira bagahabwa gufungwa burundu hanyuma kw'isabukuru y'imyaka cumi ya Repubulika akabaha imbabazi(grace presidentielle) bagasubira mu ngo zabo. Ntabwo yashakaga kwica abantu. We bamwishe nabi ari ko we ntawe yari yishe, emwe nta n'uwo yari yarafunze amurenganya ngo amuheze muri gereza. Abaturage bo mu karere k'imisozi miremire kitwa u Rukiga bamwitaga Sebwigenge, ntacyo yigeze abahemukiraho.
9)Perezida Gerigori Kayibanda yari umuntu warangwaga no kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ntabwo yagenderaga mu bikabyo no gukanga abantu. Ni we Mukuru w'igihugu w'u Rwanda wenyine kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu utarigeze agira ingabo zo kumurinda ku giti ke. Kubwa Perezida Kayibanda nta garde royale ou presidentielle yigeze ibaho, nta escort, nta musilikare wagendaga mu modoka ya Kayibanda, nta modoka z'abasilikari zamugendaga imbere n'inyuma. Yari umuperezida wiyoroshya cyane utagendera mu bikabyo no muri "mwambonye ko nkomeye ndi igihangange". Oya. Uburinzi bwe bwari abaturage yibaniraga nabo bamukundaga. Azahora yibukwa nka Sebwigenge nk'uko abo baturage bamwitaga, nk'uwahanze Repubulika (le pere de la Republique Rwandaise). Mu banyarwanda bazahora bibuka Perezida Kayibanda wazanye Repubulika mu Rwanda harimo n'Umwami Kigeli V ukiriho na n'ubu abikesha Perezida Kayibanda kuko iyo adakuraho ubwami ngo abusimbuze Repubulika, ubu Umwami Kigeli V aba yarapfuye kera cyane yishwe n'abiru ngo atavaho amera uruvi habe na rumwe ku mutwe akiri Umwami ataratanga ingoma.
10)Perezida Gerigori Kayibanda yari Sebwigenge koko bitari mu magambo gusa no mu mazina. Yari umuntu wari ukomeye ku bwigenge bw'u Rwanda nk'igihugu kigenga nyine. Byaravuzwe ko abanyamerika bamusabye ngo abahe ubutaka mu Bugesera bahashyire ikigo cyabo cya gisilikare (base militaire/military base) nawe bamuhe ingurane yo kumushyirira makadamu mu mihanda yose minini yo mu Rwanda. Perezida Kayibanda ngo yarabangiye ababwira ngo "tuzakomeza turye uwo mukungugu w'iwacu ariko twigenge".
Ibi byose tuvuze kuri perezida Kayibanda n'ibindi byinshi tudafite umwanya wo kurondora hano, ni byo bituma Kagame na Museveni bamutinya bagahora bamwikanga kandi atakiriho. Reka bamutinye kandi ni mu gihe yari umugabo ufite ijabo, ijambo n'ijwi ritinyitse. Disikuru ze yazivugaga mu kinyarwanda, mu gifaransa, mu kidage no mu giswayile bitewe n'abo abwira abo ari bo.
Kubera igihagararo muri politiki nyarwanda gitinyitse cya Nyakwigendera Perezida Kayibanda, Perezida Kagame ashaka kumugabaho ibitero no kumukerensa muri ka gasuzuguro ke asanganywe ariko akamutinya n'ubwo atakiriho. Noneho akajya gusaba mucuti we Perezida Museveni wa Uganda kugirango abe ari we uza mu Rwanda kugaba ibitero kuri Perezida Kayibanda no kumukerensa nk'uko aherutse kumuvuga nabi mw'ijambo yavugiye i Kigali kuri Stade Amahoro taliki ya 07/04/2014. Dutumye Perezida Kagame kutubwirira Perezida Museveni wa Uganda ko atagomba kwivanga mu bibazo by'u Rwanda n'abanyarwanda no gukerensa umuperezida w'u Rwanda uwo ari we wese mu madisikuru ye aza kuvugira hariya iKigali.
Perezida Museveni wa Uganda biragaragara ko abogamye, tumusabye rero kutivanga mu bibazo byacu abanyarwanda. Perezida w'u Rwanda Paul Kagame niba hari icyo anenga uwigeze kuba Umukuru w'Igihugu ari we Perezida Gerigori Kayibanda, natinyuke akivuge ubwe aho guca ku ruhande ajya gutuma Museveni ngo aze kumuvugira mu Rwanda ibyo we adashaka cyangwa se adatinyuka kuvuga.
Perezida Gerigori Kayibanda yabayeho buri gihe azirikana abaturage yitangiye ubuzima bwe bwose. Ibyo yabigaragaje kugeza ku munota wa nyuma w'ubuzima bwe igihe yasabaga ko ku mva ye hazandikwa devise ye, ikivugo cye mu kilatini no mu Kinyarwanda ngo " Libertatem filiorum Dei"/ "Tubohore abana b' Imana". Ng'uwo umurage w'umugabo waranzwe no kureba kure aho atubwira twese ati la lutte continue/lutta continua. Ibi byo kubohora abana b'u RwandaPerezida Kayibanda yasize avuze hashize imyaka 38(15/12/1976), bikaba byanditse ku mva ye, ni byo twese turimo turwana nabyo ubu mu mashyaka atavuga rumwe na Kagame na FPR ye. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI, riri muri Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, ingabo zitari iz'ishyaka runaka, akarere runaka cyangwa ubwoko runaka, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni, umunigo n'akandoyi ka Kagame na FPR - Inkotanyi.
Haragahora hibukwa Perezida Gerigori Kayibanda wazanye Repubulika idahinyuka mu Rwanda na n'ubu FPR Inkotanyi zikaba zarananiwe kuyikuraho kandi byari mu byo zari zigamije.
Bikorewe iSavannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 08/12/2014
Dr. Gasana Anastase, Perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushizwe ihuzabikorwa by'ishyaka.