To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Wed, 10 Dec 2014 13:34:36 +0100
Subject: Re: [amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?
Site: http://www.editions-sources-du-nil.fr/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.com
Shema,Ibyo uvuga nibyo ariko nkuko tubizi umuntu ukoresha igifaransa mu Rwanda ntibishoboka kugira ngo abone inguzanyo kugira ngo atangire umushinga. Twese dufite ibitekerezo ariko akenshi ikibura ni capaital. Nkuko wabivuze, hagize umunyarwanda washyira service ya traduction na interpretariat muri Nairobi ndetse no mu Rwanda, yabona akazi kubera ko u Rwanda ruvuga ko rushaka kuba conferences hub kandi no muri Kenya hakaba hari za organisations nyinshi internationales zishobora gukenera iyo service. Iyo service yagiraikicaro mu Rwanda maze ikagira n'ibro hirya no hino muri Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi, Congo, RDC n'ahandi.Umuntu uvuga igifaransa rero ntabwo yabona inguzanyo mu Rwanda. Companies zose zikorera mu Rwanda zifite amazina y'icyongereza kandi zikora mu cyongereza gusa. Ni ukuvuga ko abazishinze ari abatutsi bavuye mu Bugande bo bafite uburyo bwo kubona inguzanyo. N'izindi societs na services mu Rwanda zakoreshaga igifaransa zagombye guhindura zagakorera mu cyongereza kugira zishobore kubona aba clients kandi zemerwe na Leta.
From: "SHEMA shimamungu@gmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: amakurunamateka@yahoogroups.com
Sent: Wednesday, 10 December 2014, 11:18
Subject: Re: [amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?
Ikibazo ni kimwe: abanyarwanda batekereza ko Leta ariyo igomba kubaha akazi, n'ubwo byahindutse gato muri iki gihe. Ntibagomba gutegereza ko muri ibyo bihugu bya East Africa bagomba kubaha akazi ahubwo bagombye kwishakira imirimo, bagashinga nka za Academies zigisha igifaransa gusa muri ibyo bihugu (bakurikije amategeko yaho), maze bakareba ko abo banyatanzaniya n'abanyakenya batabayoboka. Njye ndakeka batagombye kwitotomba ngo abo muri East Africa babatwara akazi, ahubwo bagombye kubyungukira mo nabo bakajya muri ibyo bihugu. Ka Rwanda ni gatoya cyane, abaturage bagomba kwambuka bakajya kwishakira imirimo ahandi.Eugène Shimamungu
Site: http://www.editions-sources-du-nil.fr/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.com2014-12-10 12:04 GMT+01:00 Tim Mugane timmugane@yahoo.com [amakurunamateka] <amakurunamateka@yahoogroups.com>:Shema,Ibyo uvuga ndabyumva ariko Tanzania na Kenya ndahazi kandi narahabaye. Ni ubwo igifaransa cyakwitwa ko ari urulimi rwa kabiri, ibyo ni mu mpapuro gusa kuko kitanigishwa no mumashuri. Ni ukuvuga ko abakize ni abize mu Buransa cyangwa bakize muri za facultes zigisha indimi.Kenya na Tanzania hari ubushomeri bwinshi ku buryo nabarangije universites ntakazi babona. Niyo mpamvu bajay agushaka akazi mu Rwanda.Si mbona rero ko umunyarwanda yashobora kubona akazi muri ibyo bihugu ni ubwo kaba ari ako kwigisha igifaransa kuko abo kugisha bahari , dore ko kitigishwa no mu mashuri menshi.Icyo u Rwanda rwakozemo amakosa ni ukwihutira kuyoboka za gahunda zose za East Africa Community itabanje kureba inyungu zarwo zirimo no kutareka imirimo mike iri mu Rwanda ngo isaranganwe na East Africa Community yose. Kuba abanyarwanda ari abashomeri kubera akazi kabo gatwarwa n'abavuye muri East Africa yose ( Uganda na Kenya), Kagame we ntacyo bimubwiye kuko ikimushishikaje no ukwihutisha kurandura igifaransa mu Rwanda hakoreshejwe gutanga imilimo ihabawa abavuga icyongereza.
From: "SHEMA shimamungu@gmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: amakurunamateka@yahoogroups.com
Sent: Tuesday, 9 December 2014, 22:25
Subject: Re: [amakurunamateka] Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?
Uriho uravuga utazi uko bimeze muri East Africa. Icyongereza n'igiswayire nicyo bakoresha cyane, ariko muri Tanzania na Kenya cyane cyane, igifaransa ni ururimi rwa kabiri nyuma y'icyongereza mu ndimi z'amahanga. Ndibaza impamvu abanyakenya, abagande, n'abatanzaniya baza kwigisha icyongereza n'igiswayire, abanyarwanda ntibashobore kujya muri ibyo bihugu kwigisha mo igifaransa!Eugène Shimamungu
Site: http://www.editions-sources-du-nil.fr/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.com2014-12-09 23:04 GMT+01:00 sam4des@yahoo.com [amakurunamateka] <amakurunamateka@yahoogroups.com>:Urukiko ruzakemura ikirego cya Green Party rute ku byerekeye gukoresha igifaransa mu Rwanda?Umwanzuro w'urukiko uzaba ko kubera guhuza ( integration) ibihugu bya East Africa, ni ngombwa ko igifaransa kivaho mu Rwanda. Cyakora iyo ariyo ibaye impamvu urukiko rwaba rwibeshye ko ibikorwa bya integration ntibigomba kubangamira ubusugire bw'itegeko-nshinga.Ibi bizongera ku byo abanyarwanda binubira ko akazi kataboneka kandi n'akabonetse mu Rwanda kagafatwa n'abanyamahanga. Abo binuba ubutegetsi bwa Kagame bwababwiye ko kubera politike ya East Africa yo guteza imbere urujya n'uruza rw'abantu muri East Africa, ubushomeri mu Rwanda ntacyo butwaye, ko akazi gashobora gufatwa n'ubonetse wese muri East Africa.Njye ngasanga ko icyo gisobanura kidahwitse kubera ko umuntu yireba ku giti cye kandi ntawe ukorera undi akazi ngo bagabane umushahara. Umunyamahanga akorera amafaranga akayohereza iwabo, ntawe munyarwanda ayasangira nawe kuko nta bavandimwe aba afite mu Rwanda. Nyamara umunyarwanda we ufite akazi ashobora gusangira umushahara we wosee n'abantu benshi b'abavandimwe n'inshuti. Bityo bikaba bituma ubukene bugabanuka.U Rwanda rero kubera inyungu z'igihugu rwagombaga kuba ruretse iyo politike mu gihe rwari rwinjiye vuba muri East Africa. Ibi nibyo David Cameron wa UK nawe yinubira avuga ko abanyamahanga bo muri Union Europeenne batwara akazi abenegihugu bashobora gukora, bityo akaba yifuza ko UK yava muri Union Europeenne. Ibi byangombye kubera isomo u Rwanda.Kubera ko Kagame ubuzima bw'abenegihugu ntacyo bumubwiye, ahubwo arahamagara abanyamahanga ngo nibaze gushaka akazi mu Rwanda nkaho kabuze abagakora. Guha akazi abagande, abanya Kenya bo bamaze imyaka myinshi muri East Africa Community, bava mu bihugu bifite ubushobozi kurusha u Rwanda ni ukutareba kure, no kwirengagiza abanyarwanda baguhaye amajwi ngo uyobore igihugu. Ahubwo binabaye ngombwa u Rwanda rwava muri East African Community mu gihe ishobora kubangamira interets z'abanyarwanda mu kazi. Cyakora singombwa kuyivamo yose ahubwo ingingo zimwe na zimwe zibangamiye imibereho n'ubukungu bw'u Rwanda , u Rwanda rwaba ruzikuyeho. Ese Kagame yashobora guha abanyarwanda ijambo nibura bakamubwira ingingo na progarmmes za East Africa Community zibabangamiye? Ashwi da !
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (7) |
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------