Kuri uyu wa kabili taliki ya 24 gashyantare 2015 nibwo umunyamerika Russ Feingold wari uhagarariye igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika yavuze ijambo ryo gusezera ku mugaragaro ku mwanya yari yarahawe ni icyo gihugu mu karere k'ibiyaga bigari. Ni ubwo Russ Feingold ahuje imyumvira na Paul Kagame 100% mu gikorwa cyo kurimbura impunzi z'abahutu ziri muri Congo, ntabwo byamubujije kunenga amajyambere Paul Kagame ahora arata !
Mu ijambo rye ryanyuma Russ Feingold yavuze, yatangaje ko mu gihe yagirwaga intumwa idasanzwe y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari yari afite ku isonga inshingano yo kurandura burundu umutwe wa M23 no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo harimo n'umutwe urwanya leta y'u Rwanda wa FDLR. Senateri Feingold yagize ati :
«N'ubwo umutwe wa M23 watsinzwe burundu, inzira iracyari ndende kugira ngo amahoro agaruke muburasirazuba bwa Congo, gutsindwa kwa M23 ntacyo byahinduye ku mavu n'amavuko y'imvururu n'urugomo bimaze imyaka irenga 10 mu karere, gusa rero ibiro byanjye n'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika byarushijeho kumvikanisha ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo ; tukaba dusaba amahanga mukugishakira umuti, amahanga akaba agomba kwita ku kibazo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 15 uyogoza uburasirazuba bwa Congo n'igihugu cy'u Rwanda. Guhera mu ntangiriro z'umwaka w'2014 kurwanya FDLR byari mu ntego zanjye kandi byagiye bitanga umusaruro. FDLR yacitse intege kuburyo bugaragara kandi n'abarwanyi bayo baragabanutse cyane ».
Russ Feingold ariko yasanze Congo idashobora kurangiza ikibazo cya FDLR yonyine ko ahubwo igomba gufatanya n'ibihugu by'akarere. Iyi mvugo ya Feingold ikaba ishobora gutera ibibazo leta ya Kigali kuko ibihugu by'akarere bishaka ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemuka binyuze mu biganiro na leta ya Paul Kagame kandi we akaba yarafunze umutwe kuko adashaka ibyo biganiro.
Mu ijambo rye kandi Russ Feingold akaba yaribanze ku ngingo yerekeranye n'amatora n'uburenganzira bwo gukora politiki mu mudendezo no mu bwisanzure, yibukije ko mu myaka 3 iri imbere ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Congo Brazza bizagira amatora y'umukuru w'igihugu ; amahanga akaba ateze amaso abakuru b'ibyo bihugu kuko bazaba barangije manda zabo ; Russ Feingold yavuze ko guhindura itegeko-nshinga kugira ngo abayobozi b'ibihugu bakomeze kuguma kubutegetsi binyuranye n'amahame ya demokarasi ; kuri iyo ngingo Russ Feingold yakanze ahababaza kuri Paul Kagame watangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo yigundirize kubutegetsi !
Kubyerekeranye n'igihugu cy'u Burundi, Russ Feingold yavuze ko ni ubwo hari byinshi byiza perezida Pierre Nkurunziza yagejeje kugihugu cye, uwo murage uzaba impfabusa niba azaba ashatse kongera kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu k'uyu mwaka. Russ Feingold yagize ati :
«Nk'igihugu cy'inshuti kandi kibanye neza n'u Burundi, leta zunze ubumwe z'Amerika zirimo zisaba igihugu cy'u Burundi gukora amatora yubahirije amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono Arusha, kuko ayo masezerano yemeza ko nta mukuru w'igihugu ugomba kwiyamamariza manda zirenze ebyiri; tubona ko kubahiriza amasezerano y'Arusha harimo no kubahiriza manda umukuru w'igihugu atagomba kurenza bikenewe cyane kugira ngo umutekano ukomeje kugenda uhungabana muri iki gihe cyegereje amatora ube mwiza, ntabwo ari byiza gukomeza gukururana mu mategeko kuri iyo ngingo ; perezida Nkurunziza yateye intambwe zigaragara mu gihe cy'imyaka 10 amaze kubutegetsi, amateka ye akazajya yibutsa ibikorwa yagezeho ariko narenga kumasezerano y'Arusha akongera kwiyamamaza ibikorwa yakoze byose bizaba bibaye impfabusa».
Avuga ku gihugu cy'u Rwanda Russ Feingold yavuze ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu majyambere ariko ashimangira ko ibintu byarushaho kuba byiza iryo terambere rijyanye no kugira uburenganzira bwo gukora politiki mu bwisanzure, Russ Feingold yagize ati :
«Tubabajwe cyane n'uburyo uburenganzira bwo gukora politike mu Rwanda bukomeje kurushaho kugabanuka, ndetse n'ubwicanyi bunyuranyije n'amategeko bumaze igihe bukorwa, u Rwanda rufite inkuru nziza y'uburyo rwashoboye gutera imbere rwikura mu bibazo by'ingutu rwahuye nabyo, ariko iyo nkuru nziza ishobora guta agaciro igihe hatabayeho guteza imbere ubwisanzure bwo gukora politiki ntawe uhejwe, guteza imbere demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri wese».
Russ Feingold yahawe umwanya wo kuba intumwa idasanzwe y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka w'2013, senateri Russ Feingold akaba mbere yo guhabwa uwo mwanya yarabaga mu kanama gashinzwe Afurika muri sena y'igihugu cy'Amerika. Kugeza ubu icyo gihugu kikaba kitaragena indi ntumwa izasimbura Russ Feingold ku mwanya yari afite wo kuba intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari.
Dukurikije ijambo rya Russ Feingold ryo gusezera ku mwanya yari ariho mu karere k'ibiyaga bigari, biragaragaza ko asigiye uzamusimbura raporo isobanutse y'aho yari agejeje ubutumwa bwe, ikibazo kirimo gikomeye akaba ari ukubahiriza demokarasi mu karere k'ibiyaga bigari, perezida Nkurunziza akaba atangiye kugaragaza ibimenyetso by'uko adashobora gukomeza gushaka ibyo kwiyamamaza kuko amakuru ava mu gihugu cy'u Burundi avuga ko Nkurunziza ashaka ko Yeremiya Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wakwiyamamaza naho Joseph Kabila wa Congo akaba yaravuze ko ataziyamamaza ! Mu Rwanda niho hasigaye ikibazo, kuko muri iyi minsiFPR yatangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame asimbuke ikiraro cy'itegeko nshinga bityo akaba perezida ubuziraherezo ! Ese leta ya Paul Kagame iziyemeza gusuzugura Amerika maze itere kabi? Ni ukubitega amaso!
Inkuru ya VOA