Le Lundi 2 mars 2015 16h59, Pacifique KABALISA <pacikab@yahoo.fr> a écrit :
« Amaribori y'urwango ni urumeza »
Ku cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2015 nyuma ya saa sita, Abanyarwanda bagera kuri 200, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi, bitabiriye igitambo cya misa cyo gusabira nyakwigendera RWIGARA Assinapol, witabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, aguye i Kigali.Mu nyigisho ze, Padiri Bugingo wari uyoboye iki gitambo, yibanze cyane ku rukundo ruhebuje Imana ikunda abantu bose. Asaba abari bateraniye aho kugira urwo urukundo rukunda bose, bakirinda urwango. Yavuze ko RWIGARA yarangwaga n'urwo rukundo kandi agahorana inseko (le sourire).Padiri yibukije umugani nyakwigendera Rwigara yigeze gucira abanyeshuri mu mwaka w'1987. Icyo gihe ngo yaje kuramutsa Padiri mu iseminari ku Nyundo, amusangana n'abanyeshuri barimo kuganira ku rukundo. Padiri ashaka gusubika ibyo yari arimo, undi ati « oya, ahubwo nyemerera nanjye ntege amatwi». Padiri aremera ; nuko ngo mu gusoza Rwigara, asaba abo banyeshuri kwirinda urwango kuko nta cyiza rugira, ati « amaribori y'urwango ni urumeza ».Padiri yasabye abaje gusabira nyakwigendera Rwigara, kugera ikirenge mu cye kandi bakirinda kumukurikiza amarira, ahubwo bagakomeza kumutaramira mu rukundo kandi bafite inseko kuko aribyo byamuranze mu buzima bwe ku isi. Misa ihumuje, Padiri yahise ataha kuko yari afite izindi nshingano zihutirwa.« Rwigara Assinapol yarishwe, yicwa na Perezida Pawulo Kagame amuziza imitungo ye… », Jason Muhayimana.Nyuma ya misa, umuryango wa Rwigara Assinapol utuye mu Bubiligi, wakiriye abawutabaye, bakomeza kuganira ku buzima bwa nyakwigendera no ku rupfu rwe. Mu ijambo rye, Muhayimana Jason, yavuze ko muramu we atazize impanuka nk'uko byanditswe mu binyamakuru byo mu Rwanda. Ati « Rwigara Assinapol yarishwe, yicwa na Perezida Pawulo Kagame, amuziza imitungo ye kandi n'uyu munsi mwakumva yivuganye umugore we n'abana kuko akomeje kubatoteza». Yibukije mu magambo make ubuzima bwa Rwigara, avuga ko yakundaga cyane gucuruza kandi ko usibye kuba muramu we, yari inshuti ye ikomeye. Yashoje ijambo rye asaba abari aho kumufasha kuririmba bishimye indirimbo y'Imana ivuga ngo Yobu ntiyaretse Imana ye : http://www.byumvuhore.com/yobuHakurikiyeho ijambo rya Ben Rutabana, wasobanuye mu magambo arambuye uko iyicwa rya muramu we ryakozwe : uburyo nyakwigendera yari amaze iminsi atotezwa kubera imitungo ye na Rushema na Mugisha (abakozi ba DMI), uko yahamagawe kuri telefoni, uko yaguye mu gico akicwa ariko ntahwane, uko abishi be bakoze ikinamico ry'impanuka ariko bakarikora nabi igikamyo kikagonga uruhande rw'imodoka Rwigara atari yicayeho, uko muryango wamenyeshejwe ko Rwigara akoze impanuka ugahita uhurura na « ambulence privée » ngo bamwihutane kwa muganga, uko abapolisi bawangiye kwegera aho nyakwigendera yari ari, uko umwana we yasibanye akabasha gukora kuri se akumva agihumeka ariko abapolisi bakamubambira bakamusubiza inyuma, uko aba bapolisi bahise batwikira nyakwigendera ataranogoka bakamushyira mu modoka yabo bakamujyana atarahwera, uko bamuteraguye ibyuma ku gikanu byamwishe,….Rutabana yavuze ko kuva mu bwana bwe, yakundaga cyane Rwigara ngo kuko kuri we, yamurutiraga abantu bose, ngo « c'était son idole ». Ngo afite imyaka umunani cg icyenda gusa, nibwo yamuhimbiye indirimbo amugaragariza urukundo yari amufitiye. Ngo yumvaga nta wundi muntu wamugiraho ijambo uretse we. Yagarutse cyane ku rukundo rutavangura Rwigara yakundaga abantu bose hamwe n'igihugu cye, ku kuntu yafashaga abantu bose atavanguye, ukuntu yitangiye bikomeye urugamba rwa FPR-Inkotanyi. Ati « iriya ntebe Perezida Kagame yicayeho, Rwigara yagize uruhare rukomeye mu gutuma ayigeraho ».Mu gusoza, Rutabana yavuze ko u Rwanda rukeneye Abanyarwanda bahagarara mu cyuho, bakabuza Perezida Kagame gukomeza kwica inzirakarengane, agamije kurema ubwami bwe butarangwamo umuntu wese utavuga rumwe nawe. Aha yibukije uburyo Perezida Kagame yagiye yivugana mu bihe bitandukanye abantu bose batumva ibintu kimwe, ahareye ku basirikare bakuru bagenzi be no kubasivili bakoranye. Yavuze ko byinshi yabyanditse mu gitabo cye.Rutabana kandi yacurangiye abari aho, abaririmbira indirimbo nyinshi zirimo izo benshi bakunda nka « Mana y'i Rwanda wagiye he ? » n' « Imbaraga z'urukundo ».Yashoje avuga ati « n'iyo uyu mutwe wanjye ejo bawutema, uzatembagara usabira u Rwanda n'abarutuye, urukundo n'amahoro ».Bamwe mu bari aho nabo batanze ubuhamya, bagaruka ku rukundo rutavangura Rwigara yagiraga, ku neza yabagiriye no kurupfu rwe. Icyagaragariye buri wese muri uyu muhango, ni uko Rwigara yari umuntu mwiza, wafashije abantu bose atitaye ku ivangura iryo ariryo ryose, wari ufite urukundo ruzira umupaka. Ibi kandi byaragaragaye mu gitambo cyo kumasabira : Abatutsi n'Abahutu baturutse imihanda yose : muri Belgique, France, Hollande, Suisse, Norvège, Grande Bretagne, Allemagne n'ahandi.Bavandimwe duhuriye kuri Ibuka-l,Nifuje kubagezaho mu magambo arambuye uko umunsi wo gusabira nyakwigendera RWIGARA Assinapol wagenze kuko numva nabyo ari uburyo bwiza bwo kumwibuka no gufata mu mugongo umuryango we. Hari abo tubana kuri Ibuka-l, twahahuriye. Nibabishaka baranyuzuza.Gusa icyo nifuza cyane, ni ugusaba buri wese gutekereza by'umwihariko ku cyakorwa kugira ngo ubwicanyi nk'ubu bwakorewe Rwigara n'abandi bamubanjirije bucike burundu mu Rwanda. Abishi ba bamwe, ntibakwiye kuba intwari z'abandi. Umwicanyi ntagira ubwoko. Rushema na Mugisha bavugwa mu iyicwa rya nyakwigendera Rwigara ni abakozi ba Nziza.Uyu nawe ni umukozi wa Perezida Kagame. Aba bose bamaze kwivugana no kumenesha Abanyarwanda batabarika barimo n'abacitse ku icumu. Nyamara ugira utya, ukabona Jack Nziza agaragiwe n'abayobozi ba Ibuka n'abasore n'inkumi ba GAERG, ngo bagiye kwibuka imiryango yazimye iyo za Busogo, ngo bagiye gusura abapfakazi b'i Nyamasheke n'ahandi. Nitwange kugaragirwa n'abicanyi, ejo tutazitwa abafatanyabikorwa babo. Nimureke dufatanye kugira uruhare mu guca ubwicanyi mu Rwanda kuko turi abahamya b'uko ingoma z'amaraso zihirima. Buri wese nashyireho ake.Mbatuye iki gitekerezo cya "Colibri"Un jourdit une vieille légende amérindienne,il y eut un immense incendie de forêtTous les animaux, terrifiés,atterrés,observaient impuissants le désastreSeul le petit colibri s'activait,allant chercher quelques gouttes d'eau avec son becpour les jeter sur le feuAprès un moment,le toucan,agacé par cette agitation dérisoire, lui dit :«Colibri ! N'es-tu pas fou ?Crois-tu que c'est avec ces gouttes d'eauque tu vas éteindre le feu !»Et le colibri lui répondit :«Non, mais je fais ma part»Imana ibarinde kandi ikomeze cyane Umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.Pacifique Kabalisa
Posted by: JNepo <jnmani03@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------