Dore bimwe mu byo Kagame avuga ku nyandiko zasohowe n'Ubufaransa.
"Umukuru w'igihugu yatangaje ko izi nyandiko zishobora kuba zinarimo ubusa ari impapuro nsa. Ati "Tuzemera ukuri kuri muri izi nyandiko batanze nyuma yo kugenzura ko batazijagajaze."
Uru rubyiruko na rwo ntirufitiye icyizere izi nyandiko, bikagaragazwa n'uko Benjamin Abtan wari uruyoboye yatangarije KTPress ko kuvuga ko u Bufaransa bwemeye gutanga izi nyandiko bitabemeza ko ukuri kugiye kujya ahabona." Source: Igihe.com
Igisubizo kuri iki kibazo Kagame afite ni uko nta buryo afite bwo kumenya no kugenzura niba izo inyandiko zuzuye,arizo kandi batazijagajaze. None se inyandiko zuzuye zisa gute, arashaka ko haba harimo iki. Nyamara bamusabye ko yandikira Uburansa ibibazo afite kandi arabyemera ariko yanga kubikora ashaka gusuzugura Ministre w'Ububanyi n'amahanga wabimusabye. Aha nibwo yari abonye akanya ko kuvuga icyo yumva izo nyandiko zakwerekana. Hari igihe umuntu agomba kwemera limites z'ubushobozi bwe. Uburyo n'imiterere y'inyndiko zasohowe Kagame ntacyo yabikoraho. Byaba byiza ko Kagame bamuha imfunguzo z'ibiro byose byo mu Bufaransa maze akaba ariwe wihitiramo inyandiko akeneye.
------------------------------------------
Source:
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame afitiye amakenga inyandiko zigaragaza amabanga ya politiki y'u Bufaransa mu Rwanda, akavuga ko ukuri kuzirimo kuzemerwa zamaze gusuzumwa ko atari impimbano cyangwa ngo zibe zarajonjowe.
Leta y'u Bufaransa yemeye gutanga amadosiye yari ibitse arebana n'ibyaberaga mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995, bikabazafasha mu kumenya ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezidansi y'u Bufaransa yamaze kwemera kurekura amwe mu makuru yari yarimanye ashyinguye mu bubiko bw'inyandiko zireba u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995.
Inyandiko ikubiyemo icyemezo cyo gushyira ahagaragara amabanga akubiye mu madosiye y'u Bufaransa mu Rwanda kuva ny 1990 kugeza mu 1995, yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wa Leta Jean-Pierre Jouyet kuwa 7 Mata 2015.
Leta y'u Rwanda n'imiryango iyishamikiyeho byagaragaje ko ukuri kw'aya madosiye kugikemangwa.
Kimwe mu bigenderwaho ni uburyo ibirimo byakomeje kugirwa ibanga kugeza ku myaka myaka 21, abandi bakavuga ko hashobora kuba hari bimwe mu byakwerekana isura mbi y'u Bufaransa byakurwamo, ntibwemere kubiha u Rwanda ngo ukuri ku isura mbi yabwo yakunze kuvugwa ibonerwe gihamya ndakuka.
Perezida Kagame ntazishira amakenga
Yakira urubyiruko rw'Abanyaburayi rwiyemeje kurwanya ivangura (EGAM: European Grassroots Antiracist Movement), Umukuru w'igihugu yatangaje ko izi nyandiko zishobora kuba zinarimo ubusa ari impapuro nsa.
Ati "Tuzemera ukuri kuri muri izi nyandiko batanze nyuma yo kugenzura ko batazijagajaze."
Uru rubyiruko na rwo ntirufitiye icyizere izi nyandiko, bikagaragazwa n'uko Benjamin Abtan wari uruyoboye yatangarije KTPress ko kuvuga ko u Bufaransa bwemeye gutanga izi nyandiko bitabemeza ko ukuri kugiye kujya ahabona.
Ibi yabitangaje nyuma y'umunsi umwe atangije icyumweru cy'icyunamo aho yagarutse ku ruhare rw'amahanga mu gucengeza ingengabitekerezo y'urwango mu muryango nyarwanda wari ubanye neza, bahagera mu gihe cy'ubukoloni bakawuhindanya, bakagira uruhare mu nyigisho zagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bagakomeza gushyigikira abayigizemo ruhare, aho Perezida Kagame yavuze ko "babera FDLR n'abakoze jenoside, ababyeyi bo muri Batisimu".
U Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu niyo cyaba igihangange gute gifite imbaraga zo guhindura ibimenyetso ku bijyanye na Jenoside kuko ukuri guhari kandi kwamenyekanye.
Ibyatangajwe na Alain Juppé byatuma n'undi wese akemanga ayo madosiye azashyirwa ahagaragara
Mu kiganiro Alain Juppé, wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995, yagiranye n'abanyamakuru tarikli ya 10 Mata 2015 yavuze ko izi nyandiko zizagaragaza ko u Bufaransa butagize uruhare muri Jenoside.
Yagize ati "Nishimiye ishyirwa ahagaraga ry'ayo mabanga. Narabivuze kenshi ko igitekerezo cy'uko u Bufaransa bwijanditse, bwateguye cyangwa bwagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside, cyari igihimbano gishingiye ku mateka."
Amadosiye agiye gushyirwa ahagaragara arimo ay'urwego rw'u Bufaransa rushinzwe iperereza rya gisirikare, ay'urushinzwe umutekano wo hanze, aya Perezidansi (Élysée), ay'urwego rwari rushinzwe ubutwererane bwa Kigali-Paris, harimo ayo mu gihe cyo kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 15 Mata, hakabamo amadosiye ya Minisiteri y'ubutwererane n'ububanyi n'amahanga, ndetse n'ay'iperereza ku iraswa ry'indege ya Perezida Habyarimana.
U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Mata 2014 ni bwo byari hatangajwe ko Leta y'u Bufaransa igiye gushyira ahagaragara dosiye zose zirebana na politike icyo gihugu cyakoreye mu Rwanda kuva mu mwaka 1991 kugera mu 1994, nyuma y'igihe kinini amabanga Abafaransa bari bafitanye n'ubutegetsi bwa Habyarimana ahishwe.
deus@igihe.com