Pages

Wednesday, 17 June 2015

[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* Ubu noneho intambara y’amasasu irashoboka kandi Kagame ntashobora kuyitsinda. Thomas Nahimana

 




RWANDA :Ubu noneho intambara y'amasasu irashoboka kandi Kagame ntashobora kuyitsinda ! Pas iri Thomas Nahimana 



Parution: 2015-06-17 19:58:54
Par:Padiri Thomas Nahimana. 


Nyuma y'umwiherero(cyangwa kongere!)  wabereye  mu  Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo , mu mujyi wa Kigali , ku mataliki ya 13 na 14 Kamena 2015 ukaba warahuje  Perezida Paul Kagame na ba bantu  600 bafite inshingano yo kumufasha kuyobora Ishyaka rya FPR-Inkotanyi no  gukwirakwiza iterabwoba mu giturage ,   ibyahwihwiswaga bibaye impamo.
Ubu noneho ibintu bitangiye kujya ahagaragara, impamvu y'intambara y'amasasu (causa belli) irabonetse mu Rwanda. Byumvikane neza ko atari ABATARIPFANA bateganya gushoza iyo ntambara isesa amaraso : ntayo dushyigikiye, ntayo dushaka , nta n'iyo dukeneye. Gusa iyo intambara ije igira uko irwanwa, ikagira abiyemeza kuyirwana ariko n'abo igwirira si bake!
Ibyo ngiye gutangaza  aha simbivuga nk'uwishimiye ibyago by'umuryango we, ndabivuga nk'UMUHANUZI urira igihugu cye abona neza ko cyatangiye gushorwa mu nzira yo kurimbuka!
 
I. Iyo intambara  zijya gutera haboneka abantu bigira ba "KAMARA"!
 
Ngo akamasa kazaca inka kazivukamo !Amateka y'isi atwereka ko iyo mu gihugu runaka hadutse umuntu cyangwa Agatsiko k'abantu bumva :
(1)  Ko ari bo bonyine ba "KAMARA",
(2)  Ko aribo bonyine bazi uko igihugu kiyoborwa,
(3)  Ko aribo bavukiye gutegeka abandi benegihugu bakaba baravukiye kubabera abagaragu
(4)  Ko ibyiza by'igihugu byose ari akarima kabo bonyine
(5)  Ko bavuye ku butegetsi igihugu kitakongera kubaho…..
 
intambara karundura iba igiye gutera ! Impamvu ya bene iyo ntambara ihora ari imwe rukumbi : ntihabura bamwe mu benegihugu banga guhindurwa INKOMAMASHYI n'ABAGERERWA kandi  biyumva nk'abagabo n'abagore biyubashye, bityo bagafata icyemezo kidakuka cyo kurwana ku ishema ryabo, aho gupfa nk'imbwa z'imirizo bagahitamo gupfana intwaro mu ntoki barengera uburenganzira bwabo !
Intambara zo guharanira ubwigenge (guerres de libération armée)  zagiye zitangira ari uko bamwe muri ba Kavukire  biyemeje kwanga Umukoloni wigize Kamara bagahitamo kurwanira ubwigenge bw'ibihugu byabo.
Intambara z'Abarevolisiyoneri (Guerres révolutionnaires) nazo ni uko zitangira, iyo habonetse abaturage banga guhindurwa Inkomamashyi n'Agatsiko k'abenegihugu  kigize kamara kagashaka kwambura abandi  benegihugu uburenganzira bwabo no kubahindura abacakara .
 
II. Byagenze bite mu  Rwanda ?
 
1.Kugeza mu myaka y'1959, hariho ingoma ya cyami na gihake yumvaga yaragenewe kuzagenga u Rwanda ubuziraherezo. Iyo ngoma yari ishingiye ku muntu, inzu, n'ubwoko bumwe.  Umwami wenyine niwe wafatwaga nk'isooko y'ubutegetsi (Au Souverain, la souveraineté).  Umwami n'abiru be biyumvaga nk'aho aribo bonyine batunze ibanga ry'uko igihugu kiyoborwa . Umwami yumvaga ari we Nyirigihugu wenyine  abandi benegihugu bose bakaba ABAGERERWA be. Abantu n'ibintu byose byo mu gihugu byabarwaga nk'umutungo bwite w'Umwami. Yaragabaga, akanyaga. Yicaga uwo ashatse agakiza uwo yishakiye. Yumvaga kandi ko Imana iri ku ruhande rwe bityo ingoma ye ikaba idateze kugira iherezo.
Iyo myumvire iteye ityo yateye abami 3 ba  nyuma b'u Rwanda ikintu gisa n'ubuhumyi buhambaye  bityo ibanga rikomeye rirabihisha, batungurwa no kumenya ko "ibihe bihora bisimburana iteka", batahura impitagihe ko"BIHIBINDI" na we ari umwana w'umunyarwanda! Kubera gukikizwa n'abagereerwa mu mwanya w'abajyanama b'abataripfana , Umwami wa nyuma w'u Rwanda yagiye gukanguka asangayarumiye ku ruhu nka cya kirondwe kandi inka yarariwe kera !
 
Mu myaka ya 55, abasore (Nouvelle Génération) bari barasogongeye kuri "Filozofiya" ikabafasha kwicengezamo icyo Uburenganzira bwa muntu bivuga ikabongerera gushishoza no kumenya bwangu aho Umuyaga w'impindukaThe wind of change) werekezaga, bafashe icyemezo cyo "gusheta"amagara yabo, bahagurutsa RUBANDA RUGUFI. Iyo rubanda rugufi ni  yayindi  i Bwami babaraga nk'umukumbi w'Abagaragu n'Abaja batagize ikindi bishoboreye uretse guhakirizwa , nyamara bagiye kurengera uburenganzira bwabo bahagurukana n'iyonka. Nibwo batangaje ko "Karinga n'izayo zose iciwe i Rwanda",   baca iteka ko kuva taliki ya 28 Mutarama 1961 kugeza n'uyu munsi  u "Rwanda rubaye Repubulika",  ko " Ubutegetsi bwose bukomoka kuri rubanda, kandi nko nta muntu ku giti cye cyangwa agatsiko k'abantu gashobora kwiha no kwikubira ubwo butegetsi " ! ( Reba ingingo ya 2 y'Itegekonshinga ryo mu 2003)
Ng'uko uko Ingoma ya Cyami na Gihake yagiye nka nyomberi, mu kanya nk'ako guhumbya ijisho kandi yari imaze imyaka isaga magana ane yariyise Kamara, Repubulika irashingwa kandi irafata, Demokarasi iravuka n'ubwo yari igikeneye kurerwa neza kugira ngo ishinge imizi !
Reka twature tubivuge uko biri : Repubulika na Demokarasi twabigabiwe na PARMEHUTU !
Muri icyo gihe habayeho ibitambo bya Revolisiyo. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, habaho abagizwe imfubyi n'abapfakazi, habaho ibimuga n'impunzi. Ibyo byose ntibyari bikwiye, iyo igihugu kigira abategetsi bashisoza izo ngaruka mbi zose zashoboraga kuburizwamo.  Impinduka zikabaho ariko zikabaho mu mahoro, zikagirira abenegihugu bose akamaro. Habuze ubushishozi, nuko baKAMARA bibwiraga ko u Rwanda rutabaho batarutegeka bonyine bararubisa ariko rukomeza kubaho.
 
2. Kugeza mu myaka y'1990,  byaje kugaragara ko Demokarasi ya PARMEHUTU  yananiwe kwihandura rya "hwa" ryo gushaka gushingira " rubanda itanga ubutegetsi" ku muntu, ku karere n'ubwoko !
 
Ngo kubera iyo mpamvu bamwe mu bana b'u Rwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi b'impunzi  bumvaga batagishoboye kwihanganira guheezwa no kugirwa Abagereerwa n'Inkomamashyi (les citoyens de seconde zone") beguye imbunda maze taliki ya 1/10/1990 baturuka Uganda"barasa igihumeka cyose" kugeza bafashe ubutegetsi bwose mu 1994, ndetse barambuka bakomereza muri Zayire !  Ibitambo byatanzwe ku mpande zombi bibarirwa muri za miliyoni z'abahasize ubuzima, z'impfubyi n'abapfakazi; n'ibihumbi amagana by'inkomere , imfungwa n'impunzi.
Iyo inzira y'amahoro n'ibiganiro iza guhabwa agaciro, u Rwanda ntiruba rwarahindutse umuyonga nk'uko twabyiboneye n'amaso yacu, kugeza na n'ubu imitima y'Abanyarwanda benshi ikaba icyituriye mu gahinda, umujinya n'ubwoba bidashira . Habuze ubushake n'ubushishozi ,ba KAMARAbararikoze.
 
3.  None dore na   " DEMOKARASI y'INKOTANYI" yibarutse "ikiburaburyo" gisa na  " REPUBULIKA YA CYAMI NA GIHAKE" !
 
Guhera muri Nyakanga 1994, rubanda yakomeje gutegerezanya ukwizera kwinshi Demokarasi isesuye twari twarasezeranyijwe na FPR-Inkotanyi , ya  demokarasi yagombye ikiguzi cy'amaraso y'abana b'u Rwanda batagira umubare ! None dore  italiki irageze , nyuma y'imyaka 21, Demokarasi y'INKOTANYI ntibaye baringa gusa , ahubwo yibarutse ikiburaburyo ( un monstre) cyenda gusa na  "REPUBULIKA YA CYAMI na GIHAKE"!
Kubera ko FPR-Inkotanyi yafashe icyemezo ko ingingo y'101 y'Itegekonshinga ry'u Rwanda ryatowe mu 2003 igiye guhindurwa ngo kugira ngo Paul Kagame agume ku butegetsi"kuko ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda, akaba yaravukiye gutegeka naho abandi benegihugu bakagomba kumubera Abagereerwa  ubuziraherezo…."amagambo ashize ivuga.
Birumvikana ko Kagame agonze rwa rutare abamubanjirije baciriyeho amazuru : kwitiranya inyota ye bwite y'ubutegetsi n'ubushake bw'abenegihugu bose; kwitiranya nkana "rubanda itanga ubutegetsi"n'ubwoko cyangwa akarere bavukamo. Kagame we noneho yongeyeho n'agashya yihariye ko kwitiranya "rubanda itanga ubutegetsi" n'Agatsikok'Abiru badashoboye bagizwe ahaniniIBIGABO BY'IBINYABWOBA" byitungiwe n'umwuga wo kuba INKOMAMASHYI. Harya ngo byashoboye gusinyisha ku ngufuabaturage basanga miliyoni ebyiri ? Nzaba mbarirwa ! Abo nyine mwasinyishije ku ngufu nibo bagiye kubibaryoza, nimutegereze gato .
Uko byamera kose biragaragarira buri wose ko icyaha gikomeye ari cya Paul Kagame ufashe icyemezo cyo gusubiza u Rwanda inyuma ho imyaka 53, akaba nibura atanashoboye kwiyita Umwami w'u Rwanda nk'abasekuruza be ngo bigire izina, ngo rubanda imenye uko itambira ingoma nshya ya Kagame wa mbere, ngo abahakwa bamenye uko bahakwa n'uko bazagabirwa…!
Turasanga iyi ngirwa DEMOKARASI y'INKOTANYI, iyi "demokarasi y'ibiseke by'ibipapuro bisinyishijwe rubanda ku ngufu"…., iyi yo nta kindi gitumye yaduka uretse gukungurira u Rwanda!  Turashishoza tukabona ko iyi "Demokarasi ya Kagame yo kubeshya amahanga"  igiye guteza indi ntambara ikarishye mu bana b'u Rwanda kuko tuzi neza ko umubare munini cyane ari uw'abenegihugu batemera kongera kugirwa Inkomamashyi n'Abagererwa indi myaka 400, bakaba nabo biteguye gusheta ubuzima bwabo barengera ubusugire bwa Repubulika, kandi nyine umubare wabo ukaba utambutse kure uw'abiyemeje kwitanga mu 1959, mu 1973, n'1990 ! Niba ubushishozi bwongeye kubura, ingingo y'101 igahindurwa, KAMARA arongeye araridukwegeye, nka ka Kamasa kazaca inka kazivukamo !
 
UMWANZURO
 
Guhindura ingingo y'101 y'itegekonshinga kugira ngo umuntu umwe witwa Paul Kagame akomeze abe Perezida w'u Rwanda mu nyungu ze bwite, ngo kuko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda, ni cyo cyemezo kibi kurusha ibindi FPR igiye gufata!  Koko rero guhindura ingingo y'101 ni impamvu ihagije igiye guteza intambara  y'amasasu(causa belli) mu gihugu cyacu  . Paul Kagame n'umuryango we n'Ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi bazirengere ingaruka zose zizakomoka  ku byemezo byabo byuzuye ubwikunde n'ubugwari bishobora gukururira igihugu cyacu mu ngorane zikomeye.
Gusa n'ubwo iki  kibazo cya"REPUBULIKA YA CYAMI NA GIHAKE" kivutse  kandi kikaba ari ingorabahizi ,  haracyariABATARIPFANA bacyizeye ko ibintu bitaradogera burundu, tukaba dusangaINZIRA y'AMAHORO igishobora gutanga ibisubizo bikwiye. Ariko kugira ngo u Rwanda rwirinde intambara yegereje hagomba gufatwa nibura ibyemezo by'ubwoko bune bikurikira
(1) Paul Kagame nazibukire gahunda yo guhindura ingingo y'101 no kwitangaho umukandinda mu matora yo mu 2017 kandi Itegekonshinga yishyiriyeho umukono ribimubuza
(2) Paul Kagame nafungure urubuga rwa politiki, imfungwa za politiki zose zirekurwe kandi zisubirane uburenganzira bwazo
(3)  Nihakurweho amananiza yose n'uburiganya bwabuza amatora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017 gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
(4) Paul Kagame nahamagare amashyaka yose ya Opozisiyo n'amashyirahamwe ya Societe Civile hakorwe ibiganiro ku mpinduka nziza igihugu cyacu gikenye.
(5) Paul Kagame nazibukire umuco mubi wo kurema no gushyigikira imitwe y'abicanyi igamije guhungabanya umutekano w'ibihugu duturanye cyane cyane UBURUNDI na Kongo.
 
Niba ibi byemezo bidafashwe mu maguru mashya , Abanyarwanda bakunda amahoro nibitegure bwangu kugira uruhare muri Revolisiyo ya karundura ariko itagamije gusesa amaraso y'abenegihugu. Koko rero Revolisiyo niyo nzira yonyine dusigaranye ishobora guhagarika umugambi mubisha w'Agatsiko gashaka guha ireme icyifuzo cy'abakeneye gushoza intambara y'amasasu .
Twamaganye twivuye inyuma ihindurwa ry'ingingo y'101 hagamijwe kwimika"Repubulika ya Cyami na gihake"iharanira inyungu za Paul Kagame n'ABIRU be bonyine bonyine.
Nta KAMARA ubaho kuri iyi si…..Kagame si KAMARA …..U Rwanda rwabayeho ataravuka, azapfa arusige.
Banyarwandakazi, Banyarwanda  nimukanguke, mushishoze maze mutabare igihugu cyanyu !
 
Imana ikomeze irengere u Rwanda n'Abanyarwanda, idutize imbaraga zo kwirinda umwiryane n'intambara zisesa amaraso.
 
Padiri Thomas Nahimana,
Ishema ry'U Rwanda.
Email: nahimanathom@gmail.com
Tel :0033652110445

http://ishemaparty.mobi/news.php?id=274#.VYHRYBCvTqD
Envoyé depuis mon appareil Samsung

Envoyé par : itwagira71 <itwagira71@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

DE NOUVELLES OFFRES D'EMPLOI DISPONIBLES

DE NOUVELLES OFFRES D'EMPLOI DISPONIBLES

Link to EMPLOI ONG

( OFFRES D’EMPLOIS ) Humanitarian Response Manager, Strategic Response & Global Emergency

Posted: 17 Jun 2015 10:22 AM PDT

DEPARTMENT SUMMARY: Mercy Corps works in some of the most demanding and difficult countries and regions of the world. Our field leaders face significant challenges to implement effective, innovative...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Responsable administratif(ve) et financier(ère)

Posted: 17 Jun 2015 10:17 AM PDT

Le responsable Administratif et financier produira et supervisera les états financiers de l'association. Veillera à la fiabilité des données recueillies, il participera au développement des outils...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Logisticien – Acheteur/ CDD – Contrat à Durée Déterminée Paris (75019)

Posted: 17 Jun 2015 09:59 AM PDT

CONTEXTE Créée en 2007, Bibliothèques Sans Frontières (BSF) est aujourd'hui l'une des principales ONG de développement culturel et social par le livre dans le monde francophone. Présente dans plus de...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Consultant Tchad

Posted: 17 Jun 2015 09:58 AM PDT

APPEL À CANDIDATURE: EVALUATION FINAL DE PROJET OBJET: Intersos cherche un consultant pour la réalisation d'une évaluation externe de ses activités d'appui à la durabilité des retours à l'est du...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) SIEGE-Un/e Référent/e Santé

Posted: 17 Jun 2015 09:56 AM PDT

Première Urgence – Aide Médicale Internationale (PU-AMI) est une Organisation Non Gouvernementale de solidarité internationale, à but non lucratif, apolitique et laïque. L'ensemble de ses personnels...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Deputy Country Director

Posted: 17 Jun 2015 09:54 AM PDT

ACTED is a French humanitarian NGO, founded in 1993, which supports vulnerable populations, affected by humanitarian crises worldwide. ACTED provides continued support to vulnerable communities by...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Administrateur Bangui / Vakaga – RCA

Posted: 17 Jun 2015 09:44 AM PDT

Pays : RCA – poste basé à Bangui. Durée : contrat de 6 mois, renouvelable en fonction des financements. Prise de poste : juillet 2015. Conditions : contrat salarié, salaire mensuel brut de 1 550 € à...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) A Project Implementation Coordinator in Lebanon

Posted: 17 Jun 2015 09:43 AM PDT

Première Urgence – Aide Médicale Internationale (PU-AMI) is a non-governmental, non-profit, non-political and non-religious international aid organisation. Our teams are committed to supporting...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) WASH Programme Support Officer – Uganda

Posted: 17 Jun 2015 09:42 AM PDT

Contract Grade: Volunteer Contract Length: 1 year Date Needed By: 1st August 2015 New Post or Replacement: New Accompanied / Unaccompanied: Unaccompanied Exact Job Location: Pader, Northern Uganda...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

( OFFRES D’EMPLOIS ) Chargé/e de mission plaidoyer RSEE

Posted: 17 Jun 2015 09:42 AM PDT

Depuis 50 ans, le CCFD-Terre Solidaire soutient chaque année plus de 460 projets d'associations partenaires au Sud, sur quatre continents, au sein de relations pérennes. Soutenir des actions locales...

ceci est un extrait, Cliquez sur le titre en bleu pour lire l'intégralité de l'offre ou visitez organismes.org pour voir toutes les offres d'emplois

[amakurunamateka.com] Gutigihe.com : Baracya ata igihe bandikira Francois Hollande,

 

Gutigihe.com :  Baracya ata igihe bandikira Francois Hollande:
 
Bati turashaka ko  inyandiko zose zireba intembara mu Rwanda muzishyira ahagaragara. Ibyo Francois Hollande yarabikoze.  Kagame ati ubwo barazijagajaze, bakuramo iz'ingenzi. Aha Kagame twamubwiye ko ata igihe kuko atazi izarizo kugira ngo amenye izakuwemo mu gihe  kandi atazibabikishije.
 
Abandi nabo bati tuzabyemera tubibonye, kandi nt'ihagire n'inyandiko baduhisha. Nyamara bibagirwa ko koko inyandiko zose zo ku ntambara ya 1990-1994 n'imyiteguro yayo n'uruhare Kagame yagize mu bwicanyi no muri iyo myiteguro ya genocide, ibyo byose batabitangaza mu gihe Kagame agitegeka.  Abo bose kandi  bibagirwa ko ibyo Abafaransa bakoze na UN muri icyo  gihe nabyo bitatangazwa kubera amategego agenga UN cyane cyane ko n'Ubufaransa bushinja UN ko butitaye ku kibazo cy'u Rwanda muri icyo gihe, bigatuma u Bufaransa busa nkaho bakoze bonyine.
 
Biragaragara ko iyo uri umubeshyi uwo ubeshyera akakwihorera, akirinda gutera amagambo nawe, ni wowe ugira ibibazo, ntusinzira. Niyo mpamvu inyandiko nk'izi zavuzwe hasi aha zihoraho ariko ntizigire icyo zigeraho. Ni ugutigihe.com
 
--------------------------------------------------------
Source: ( igihe.com)
 
Perezida w'u Bufaransa yandikiwe ibaruwa imushinja guceceka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango igizwe n'abarwanya ivangura ku Isi hamwe n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yandikiye Perezida w'u Bufaransa,François Hollande, ivuga ko igihugu cye gikomeje guhisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuryango w' Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG nk'umwe mu basinye kuri iyi baruwa uvuga ko bifuza ko u Bufaransa bwerura ku ruhare bwabwo muri Jenoside n'ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Uyobora AERG, Jean De Dieu Milindi, yabwiye IGIHE ati"Ibaruwa ni nyinshi twanditse, ariko igikenewe ni ugushyira ahagaragara ukuri ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside. Icyo twasabye Perezida ni uko nubwo bahakana uruhare bwarwo muri Jenoside, hari abayobozi b'Abafaransa n'abasirikare bagize urwo ruhare, dusaba ko bakurikiranwa."
Iyi baruwa yo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2015, ishinja u Bufaransa gufata mu buryo butandukanye Jenoside zabaye, kimwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ivuga ko kuwa 27Mutarama ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abayahudi, Perezida Hollande yageze ku rwibutso rwa Jenoside y'Abayahudi no ku nkambi ya Auschwitz biciwemo
Ubwo hibukwaga kandi Jenoside y'Abanyarumeniya kuwa 24 Mata, nabwo ngo yari mu mihango yo kwibuka yabereye Erevan, ariko ngo urugendo mu mihango yo Kwibuka i Kigali rwakuweho nyuma yo guceceka gukomeye ku bayobozi b' u Bufaransa, umwaka ushize.
Iyi miryango kandi ishinja Perezida Francois Hollande kudakomeza inzira y' ukuri abamubanjirije bari baratangiye guharura , cyane ko ngo nka Nicolas Sarkozy yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzura umubano w' u Bufaransa n' u Rwanda.
Abafaransa bagaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida Francois Mitterand wari Perezida mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwagize uruhare muri Jenoside nubwo iyi politiki ngo itigeze iganirizwa Abafaransa.
Muri iyi baruwa bavuga kuri abo bayobozi bagira bati "Bamwe muri abo bagize uruhare muri iyo Politiki y'ibanga, baracyagira uruhare mu buzima bwa Politiki kandi baracyari no mu nzego zacu. Iyi Politiki, itarigeze na rimwe iganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa imbere y'Abafaransa, yatanze ubufasha bwa politiki, dipolomasi n' igisirikare, mbere na nyuma ya Jenoside, ku buyobozi bw' abahezanguni 'Hutu Power', kandi leta y'u Bufaransa yari izi neza ko ifite ibitekerezo by'ivangura na Jenoside."
Iyi miryango kandi ishinja u Bufaransa kwimakaza umuco wo kudahana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri iki gihugu, ikanavuga ko nyuma y'imyaka 21 abarokotse Jenoside bagitegereje ukuri.
Bakomeza bagira bati "Bwana Perezida, ku bwabo no ku bw' u Bufaransa n' Abafaransa, mugomba guhagarika kwicecekera,mu gatangaza mweruye, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abasinye kuri iyi nyandiko barimo Umuryango urwanya ivangura i Burayi, EGAM, Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w' ububanyi n' amahanga w' u Bufaransa, imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, AERG na GAERG, Sonia Roland ,Umunyarwanda wabaye Nyampinga w' u Bufaransa, abanyamakuru, abanditsi n'abandi batandukanye.
 
 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka.com] Fw: Ikinyoma n'ubusambo bibe koko politiki ya Rwanda burundu pee?

 

Kagame ati nakoze neza, nazamuye igihugu, nasanze kitabaho, nakoresheje amafaranga yanjye ngiteza imbere, nta wundi ushoboye, ntegereje kandi FDLR, mvuye ku butegetsi nta wundi wayirwanya, mwese murankunda kandi muri mwe nta wundi ushoboye nkanjye, niyo mpamvu ngomba gukomeza gutegeka.

Nyamara uwiyimeza ko yakoze neza , yagize icyo ageraho kigaragara, ni nawe ufata iya mbere ati reka nduhuke maze abandi bakomereze aho nari ngeze. 

----- Forwarded Message -----
From: Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>
T
Subject: RE: Ikinyoma n'ubusambo bibe koko politiki ya Rwanda burundu pee?

N-kubahwa Kota

M'ukwiyumvira kwa ngye simbona ili jambo rya pKP ikyo urigaya. Nkanifuza kandi kungurana ibitekyerezo by'isesengura ry'ikyibazo nyakyibazo, ryerekana igisubizo.

Ingingo ni 2:

1- Kagame agira ati: igituma abandi bagundira ni kyo kyizatuma ndekura. Yongeraho ati nimungumishaho muzarwibareho!
Aha aho yaba yarabeshye ni he ?
Bukya limwe, bamwe bati dore ibisabo badepite nimucunde. Abandi bati hoshi genda semuhanuka ! Entre pKP n'aba bateranye umugongo, ubeshya ni nde ? Aba bombi barabeshya. Bamwe ngo bazi kumenya umuyobozi mwiza, byahe birakagya iyo Fpr yatwikyiye imirambo y'abana b'u Rwanda. Abandi ngo barashaka guhinduranya abicara munsi y'inkota. Gusobanura imbata y'ibigomaba guhinduka no gukora ingamba zabyo, babirahira aho twinikaga imyumbati ! Ni nde lero ubeshyeka ? Twe tubatega amatwi.

2- Ikyibazo nyamukuru ni ikyihe ? Ni ingutu, kyiraremereye, aliko si i kivu. Gifite amahwa n'amashami menshi, aliko umuzi ni umwe.
- Umwijima ku mahano ya 94, ndetse n'andi yose yayabanjirije.
- Ikyinyoma k'uruhare rwa pKP na Fpr muli aliya mahano
- Umusaraba wikorewe n'inzirakarengane, n'akarengane kibasiye abatararutashye. Ese ko mbona bigya gusa na bimwe byo ku giihe ky'abanyoro, amaherezo azaba ayahe?
- Ubwoba bwo kuryozwa ubwicanyi butabasha kwibagirana
- Ubusambo bw'imitungo n'umutego w'izungura rizungurutana hejuru y'ubwicanyi. Uwishwe kyangwa ahunze bakamucuza utwe. Nawe akazagaruka gucuza abandi.
- (etc. )

Umuti lero tuwishakyemo. Vuba na vuba nta kwitega iminsi kyangwa kuyitega abandi.
Uwo muti ni umuravumba w'Inteko nkuru itavogerwa itavugirwamo, inteko y'ukuli n'ubwiyungye. Iyo nteko ikazasiza umusingi w'igihugu nyagihugu, u Rwanda rukava mu gihuru rugataha i buntu.

Ushaka gukomeza ikyi kyiganiro, gana Vepelex kuli youtube. Buli kyumweru isesengura rizamura intera.




Mugire Imhagalikye n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

 
Francois M. (1-819-461-0353)
-----------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.





From: kotakori@hotmail.com
To: ikazeiwacu1@gmail.com; udaheric@gmail.com; tuzatsindaa@gmail.com; beho@yahoo.fr; 
Date: Wed, 17 Jun 2015 16:42:50 +0200

Aliko Paul Kagame bulya azi bwa "ubwenge" bw'abanyarwanda Prof P. Rijntjens yatubwiye pee. Umugani wa bya bibondo, umenya aliwe Immana iha ibyo ashyikiliza Urwanda, nawe agomba gufataho! Ati :
"Ibyo munsaba ntabwo nzapfa kubibaha gusa, ...hali namwe ibyo mbasaba. Ibyo mushaka guhindura mu mategeko nshinga nanjye nzashyiraho conditions, ..amananiza. Ntabwo mbikeneye cyane... Mushaka umuntu mugumishaho mukamujugunyira ibintu mwarangiza mwe mukigira mu bindi. Ni munyunvisha neza ko hali ibintu mu gihugu cyacu mushaka ko bikemuka... Ntimwibwire ngo hali ibitanzwe, ni kubitekerezaho... Ndavuga kubindeba,..aliko buli wese kandi nawe afite uburenganziira bwo kuvuga ati mhisemo iki...Twuzuza inshingano dufite dute cyangwa ni gushakisha abo tugerekaho .. tuzagezaho twunvikane ikigomba gukorwa icyo alicyo?..kigilira neza iguhugu .. Kuki tutaba mu abambere, nitwe twaba twibuze gusa...
Aradusaba ya "Tuzaguherekeza Habyarimana…"!
Uretse ko ngo Sire atamenya ibyo abakada ba RPF ye bakorera abaturage babahatira gusinyira ibyo badashaka, kandi iyo nkuru yarabaye kimomo hose; akavuga ko niba biliho ali ikibazo aliko ntagitangire igisubizo!  
 
Ngaho rero abanyarwanda-ngaruzwamuheto-we ni basinyire ko ibizagenda nabi cyangwa se ntibishoboke (kandi birahali byinshi) kuli iyi ngoma bashaka kubaka, igira Urwanda indundu ya Kagame,  bazabibazwa bo n'abana babo! Yemwe niyo yazaroha Urwanda, ntabwo ali Sire Kagame bizabazwa, n'abo avuga ko babimuhambiliraho bazabibazwa. 
Bizaba ubwo nkuko intambara yazanywe muli octobre 1990, ikabyara amahasa yagilijwe abo yazanweho, abayizanye bigaramiye ahubwo barahindutse abacunguzi batsinze iyo ntambara bikanahagalika d'office amabi yajyanaga nayo: aliko ubu muli politiki bikaba byaliswe ko "bahagalitse jenosayidi", ibibi bakoze mu ntambara na nyuma yayo bikaba byarahanaguwe mu bufindo!
Ngibyo ibigaragaza ko tuli icyimanye " Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeli-Ngunda".
Akabazo kuli Radio-itahuka: Kuki ali iyi foto yo kuRusumo rwa Nkondo ya Cyeru-Butaro mu Ruhengeri mwaherekeje iyi link?  Mwibagiwe no gushyiraho amataliki yafatiweho ngo dutandukanye bitatugoye amajyambere n'iterambere.
 
Naho imihanda yashyizwemo kabulimbo n'ingoma ya MRND ni: 
1.Kigali-Ruhengeri-Gisenyi. Ruhengeri-Cyanika;
2.Kigali-Butare-cyangugu. Butare-Akanyaru;
3.Kigali-Kayonga-Rusumo. Kayonza-Kagitumba;
4.Kigali-Gatuna; 
5.Gitarama-Mukamira (igice cya  Kabaya-Ngororero yasize itararangiza kugisigisha).
 
Ngayo nguko, abashaka kugereranya amajyambere n'iterambere ni bahere aha, kubitagira amarangamutima nka bimwe by'ubuhamya bwo muli za Gacaca cyangwa se by'uko bose bihagije mu biliwa, nta nzara ikirangwa i Rwanda!


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.