Pages

Wednesday, 1 July 2015

FW: Re : Re: [amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?

 

Psychologue Geraldine Dominique Burdy, komera. 
Uwakurashisha uwawe, umugani wa Rwanyonga abwira Rwabugiri, kuko akoresheje uwe utawuva? 
Uti "  Ubwabyo kuba mutinya kuza mu Rwanda ni uko muzi ibyo mwahakoze"
Huuu! None ko KK nawe yahakanye ko adashaka kujya gusobanura no kubera umwere muli Espagne, buliya yihamije ko yakoreye ibya-mfura-mbi abaespanyoli bali mu Rwanda rero! 
Niba se ukuli ali uko, turashira abantu mu mihanda ngo bamagane abanyaburayi, tukanatanga imisanzu dushaka iki? 
 
Nyabuna tujye twilinda imitekerereze nk'iya ya mbwa ya "Pavlov", yunvaga urusaku ikagira ngo ibilyo biraje, naho byahe birakajya.



To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Sun, 28 Jun 2015 15:27:50 +0100
Subject: Re : Re: [amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?

 
Ubwabyo kuba mutinya kuza mu Rwanda ni uko muzi ibyo mwahakoze. Mwivuga amangambure murwana n'umutima. Imana muyemerere Ibayobore naho ubundi muri muri gahunda ya sekini rwose. Mwaretse abanyarwanda bakagira amahoro koko. Ubu rero twe twimitse ubumwe ntacyo mwadushoboza keretse abo muri kumwe hanzebishinja ibyo bakoze.



From: Samuel Desire sam4des@yahoo.com [amakurunamateka] <amakurunamateka@yahoogroups.com>;
To: amakurunamateka@yahoogroups.com <amakurunamateka@yahoogroups.com>; urwanda_rwacu@yahoogroups com <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; F. <fondationbanyarwanda@yahoogroups.com>;
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?
Sent: Sat, Jun 27, 2015 3:43:43 PM

 

Emmanuel,

Njye ntabwo njya nita ku wohereje information kuri za groupes kuko akenshi tuba twazikopoye ahandi. Wabonye nawe ko ibitekerezo bwite aribyo bike.


From: "Emmanuel Gasinzigwa egasinzigwa@yahoo.fr [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "urwanda_rwacu@yahoogroups com" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; F. <fondationbanyarwanda@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 27 June 2015, 14:20
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?

 
Alfred Nganzo = Samuel Desire?


From:"Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
Date:Sat, Jun 27, 2015 at 8:45 AM
Subject:[amakurunamateka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?

 


Ariko se ubundi umugenocidaire yakora ikora iki kirwanya Kagame?
 
Nta  buhungiro afite, aba mu bukene, nta passport afite yaba ariyo mu Rwanda cyangwa iy'igihugu abamo, ntabwo ashobora gutembera cyangwa ngo yitabire Rwanda day, nta kazi afite, ntabwo ashobora kujya mu  Rwanda ngo atare amakuru ku bibazo by'u Rwanda, aho ari arihishe. Maze Kagame na  Mushikiwabo bagasakuza bati abagenocidaires nimubakurikirane baradutera ibibazo, barasebya u Rwanda.
 
Cyakora nabonye abatutsi bo aho baba mu mahanga baboneka buri gihe cyose. Inama zose za  Kagame barazitabira, n'ubwo bahamagrwa hasigaye amasaha abiri gusa, wagira ngo ntacyo bakora nyamara bafite ibyangombwa byose aho baba hose. Ngo n'ejo bundi baje ari benshi gushyikira Karegeya mu rukiko, ariko aha ntiwamenya neza  uwaje gushyigikira, utaje gushyigikira  n'uwaje gusa kwibonera ubuhamya ko Karake yafashwe.




On Saturday, 27 June 2015, 12:37, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:


 
Ni iyihe nama nagira u Rwanda cyane cyane Kagame na Mushikiwabo ?
 
Duhereye ku kibazo cya Karake  wafatiwe i Londres, Kagame na Mushikiwabo bakomeje gushyira imbere abagenocidaires. Igihe kirageze ko batandukanya abagenocidaires n'abarwanya ubutegetsi bwa Kagame baba hanze kandi no mu mbre mu gihugu. Kuvanga ibyo bibazo byombi ntabwo bihwitse.
 
Gukomeza kubeshya abanyarwanda n'amahanga ko ikibazo cya Kararake  n'ibindi bibazo bikomeye u Rwanda rufite biterwa n'abagenocidaires badakurikirnwa  n'ibihugu batuyemo ni ukwibeshya.  Opposition nyarwanda irwanya ubutegesi bw'u Rwanda irahari kandi irazazwi, kuyirengagiza ukageraka ibibazo byose u Rwanda rufite ku bagenocidaires na FDLR ni ukubeshya abanyarwanda n'amahanga.
 
Ikindi  kandi iyo mikorere ya Kagame na Mushikiwabo ituma hiyongera inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi baba hanze. Abahutu babona ko bakomeje guhigwa n'abatutsi bityo ubusabane buke n'inzangano bikiyongera. Kagame yagombye kumenya  ko akomeje gahunda yo kongera inzangano n'amacakubiri hagati y'amoko akaba ari nabyo byatumye haba ubwicanyi mu Rwanda. Natandukanye abanyapolitike n'abo yita ko ari abicanyi. 
 
Kagame usanga yarahisemo gushyira imbere abagenocidaires kubera ubwoba afitiye  opposition imurwanya kandi ashaka kwereka  abanyarwanda n'amahanga ko ntawe urwanya ubutegetsi bwe.  Gukomeza guhiga abanyarwanda baba hanze, ubambura ubwenegihugu bavukanye, ubabuza imibereho,  ubabuza akazi, gukora business, siwo muti w 'ibibazo by'u Rwanda. Kuba umunyarwanda , kuba wiga, kuba ukora business, cyangwa se ufite akazi hanze sibyo bigukuraho ibyaha wakoze.
Kutagira ubwenegihugu  bw'aho uba cyangwa se ubw'u Rwanda rwakubyaye, gukena , kubura akazi kubera ko uri kw'iliste y'ab'ibicanyi ya Kagame sibyo bigukuraho icyaha cyangwa ngo bibe uburyo bwo kuguhana.
 
Kagame yahotoye Karegeya aramwica. Bizageraho abo bashyigikiye Kagame cyane cyane abajya hanze guhiga abanyarwanda  n'abo bahotorwa muri ubwo buryo. Ntabwo abanyarwanda baba hanze bazakomeza kwihanganira ko bahigwa, bakabuzwa imibereho kandi bakicwa na Kagame.
 
Ikibazo cya Karake  kiragaraza ko dutegereje ibindi bibazo bikomeye u Rwanda ruzahangana nabyo Kagame niyiyongeza indi manda ya gatatutu. Ibyo bibazo bizaturuka mu bihugu bisanzwe  bibana kandi bitera inkunga u Rwanda. Abo Kagame ashyira kuri za websites ngo n'inshuti z'u Rwanda bazabura. 

Mbese ifungwa rya Karake mu Bwongereza umuntu yabyita ko ari intangiriro y'ibibazo byinshi bizaza mu myaka iri imbere.
 
 






__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (10)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka.com] Ubulyalya, amayere!

 

Bwana Jozefu Ngarambe, nibyo rwose, RNC irakora byinshi kandi bifite akamaro muli iyi myaka tuyoborwa n'ikinyoma gikorera ku ka rubanda. Irakabyara, yerekana amahasa abera i Rwanda n'ubuliganya buhanitse. 
Naho se abanyaruhengeri bagira bate, ko batera bakanikiliza imbyino za Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeli-Ngunda? Ibyo babonye, ibyo babona byarabononnye, ndetse umengo bizaba burundu! Ntibazongera ahali kuvuga kwa kuli twali tubaziho, batewe ubwoba burenze basa nababaye ibishushungwe. 
N'ibyo mwunva aho n'abafite abishwe babujijwe kwirabulira no kwerera bahindukira bakanyanganya ngo ababiciye bavannywe ku ngoma ntibabyemera ahubwo baziyahura, nkaho Habyarimana we yagiye babyemeye!
Icyokora sibo basa, n'imilyango nk'iya ba Jenerali Kayumba Nyamwasa, ba bwana Seth Sendashonga, Assinapol Rwigara, Felicien Gatabazi, etc. ubu yavuye muli wa muteto wa mbere ya 1994, yunva akarengane n'ibinyoma byasutswe/bisukwa ku banyarwanda, umenya itakongera gukina nka mbere! 
Duseke
Habayeho umusanzu w'ingabo FAR zarwanaga na RPF muli za 1990-1993, bihindurwa icyaha cy'itsembabwoko ku bahutu kandi n'abatutsi barawutanze,  RPF imaze gutsinda. Ubu habaye/haba imisanzu yo kwuzuza bugdet nyuma ya za M23, iyo kuliha bail ya Afandi Karake, etc.,  byo bakatubwira ko ali sawa! 
Ahubwo yewe bwana Ngarambe na bagenzi banyu nimushishikare maze mwohereze imali mu baturage ba za Huye n'andi ma distriki, maze tugire ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kigega gifasha intwali KK guhangana na baliya bajaji, aliko "n'abayobozi bifatiraho" umugani wa bya bibondo.
Kandi duhatane rwose, biliya bisambo by'abanyeshuli bo muli UR byishora mu buraya tubihane, Singapour yacu tuzayigereho, ntizabe icyuka nka ya mahoro n'ubumwe byo kwa Habyarimana twalilimbye mu Rwanda hose nuko bikarangilira muli jenosayidi!
 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Abashyikiye Kagame tugomba gusobanurira indi sura y'u Rwanda

 

Ibihangange by'isi birenze 25 byitabiliye Urwanda (26 000 km, 10 millions de rwandais) ngo biruhindure, bifatanyije na Loni, ibihugu, n'amabanki y'isi, tutibagiwe n'amaboko y'abanyaranda. 
Aba bose se bananiwe gukusanya nka 10 milliards y'amadolari mili iyi myaka 20 guhera 1995 ngo Rwanda ihite iba middle class, aho buli munyarwanda agira 
(10 000 000 000/10 000 000= ) 1000 US dollars?
Yewe, bulya koko umenya Singapour yarashobokaga, nuko halimo ubujura ahali! 





To: amakurunamateka@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 28 Jun 2015 20:30:25 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Abashyikiye Kagame tugomba gusobanurira indi sura y'u Rwanda

 


Abashyikiye Kagame tugomba gusobanurira indi sura y'u Rwanda
Bagomba gusobanurirwa indi sura y'u Rwanda itandukanye niyo Kagame ababwira

Zimwe mu nshuti z'Imena z'u Rwanda
Yanditswe kuya 2-06-2015 saa 08:37' na Philbert Girinema
     


U Rwanda rukunda kuganwa cyane n'abanyamahanga, yaba abarusura cyangwa abagenzwa n'ibindi bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Imiterere y'u Rwanda, imiyoborere, iterambere na Raporo zigaragaza intambwe yarwo ni bimwe mu bikurura benshi. Ni igihugu cyiza mu myanya ya mbere mu korohereza abashoramari, mu guha abari n'abategarugori ijambo, mu kwihutisha ikoranabuhanga n'ibindi.
Ikindi kandi mu myaka makumyabiri n'umwe ishize ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside, rwateye intambwe nini igarara mu iterambere bituma rufatwa nk'icyitekererezo n'urugero kuri bamwe.
Abantu batandukanye baza mu Rwanda bikarangira bahakoreye ibikorwa bitandukanye, ari nabyo biherwaho bafatwa cyangwa bitwa inshuti z'u Rwanda.
Ahanini kugira ngo hagire umunyamahanga witwa Inshuti y'u Rwanda, biterwa n'ibikorwa binyuranye aba agaragaza bigamije iterambere ry'igihugu, uko agaragaza u Rwanda mu mahanga n'ibindi.
Abantu bakomeye barimo Bill Clinton, Tony Blair, Natalie Portman, Howard Buffett n'abandi bagiye bafite ibintu bahuriraho n' u Rwanda nubwo baturuka mu byiciro bitandukanye hirya no hino ku isi, yaba ibya Politiki, sinema, n'ibindi.
Bose banyuzwe n'u Rwanda, kugeza ubwo bafatwa nk'inshuti z'igihugu. Muri iyi nkuru, twagerageje kubakusanyiriza bamwe mu bantu bafatwa nk'inshuti z'imena z'u Rwanda bitewe n'ibikorwa bagaragaje cyangwa n'uko bagiye barufata, baruvuganira iyo mu mahanga kugeza ubu.
Zimwe mu nshuti z'Imena z'u Rwanda
Tony Blair
Yahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, akaba kandi akunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye bishyigikira u Rwanda.
Ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu mwaka wa 2013, mu kiganiro na BBC, Blair yamaganye ibyavugwaga ko u Rwanda rwateraga inkunga umutwe wa M23 wabarizwaga mu mashyamba ya Congo.
Icyo gihe yavuze ko yishimira imirimo imaze gukorwa mu gihugu na Perezida Kagame agira ati "Icyo abantu badashobora kwirengagiza, ni ukuntu Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda benshi mu bukene, kugeza ubu u Rwanda rufite ubutunzi bukomeye ndetse n'inzego za Leta zirakomeye, bityo azi icyo gukora."
Tony Blair, ayobora Ikigo Giteza Imbere Imiyoborere muri Afurika (AGI). Iki kigo cyakoreye no mu Rwanda guhera mu 2008 aho gitanga ubufasha ku nzego za Leta harimo iz'ubuyobozi bukuru bw'ibihugu (Presidence) na za Minisiteri.
Tony Blair
Bill Clinton
Yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye bya Jenoside. Yemeye ko ubwo yari ku butegetsi atigeze agira uruhare mu guhosha ubwicanyi ndengakamere bwaberaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Yagize ati "Abantu nka njye bari biyicariye mu biro byabo uko iminsi isimburana, ntibumvise neza ikigero n'inkubiri by'ubugome butavugwa bwabatabitse mu nyenga."
Ibi yabitangaje ubwo yageraga i Kigali mu mwaka wa 1998.
Yatangaje kandi ko yasezeranyije Perezida Kagame ko kuva yava ku mwanya w'umukuru w'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, azafasha u Rwanda kunga ubumwe no gutera indi ntambwe mu iterambere.
Yashinze umuryango witwa 'Clinton Foundation', wateye inkunga ikomeye u Rwanda kugira ngo hubakwe ibitaro bivura kanseri bya Butaro.
Bill Clinton ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2006
Howard G. Buffet
Ni umuhungu w'umuherwe Warren Buffett, wahoze ari umuyobozi wa Coca-Cola, uruganda rukorera mu bihugu birenga 80 ku isi.
Yagaragaye yamagana ibikorwa byo guhagarikira u Rwanda inkunga.
Aherutse kwemera kuzaha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda miliyoni 514 z'amadolari kugira ngo uru rwego rw'ubukungu rutere imbere.
Howard G. Buffet
Ben Affleck
Ni umukinnyi Mpuzamahanga ukomeye muri Sinema, akaba kandi aherutse kwegukana igihembo Oscar cya filimi nziza, kuri filimi yitwa 'Argo'.
Ni umugabo wagaragaje ko aba hafi y'u Rwanda. Yakoranye na Inyumba Aloisia wari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango
Ubwo Inyumba yitabaga Imana, Affleck, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kumubura.
Abinyujije mu muryango yashinze mu mwaka wa 2010 witwa Eastern Congo Initiative, Ben Affleck yakoranye na Inyumba afasha imfubyi ndetse n'abana n'abagore bafashwe ku ngufu mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagaragaye kandi mu bikorwa bitandukanye byo gufata abanyarwanda mu mugongo, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ben Affleck
Robert De Niro
Robert De Niro ni umuyobozi akaba n'umukinnyi w'amafilimi w'umunyamerika. Mu mwaka wa 2012, yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye.
Gusa umugore we, Grace Hightower yashyize ahagaragara ubushuti bukomeye n'umubano bafitiye u Rwanda mu gitabo yise 'The Women of Rwanda' agitura Madamu Jeannette Kagame.
Ntabwo urukundo bafitiye u Rwanda rwarangiriye aho, kuko Grace yatangije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igikorwa yise 'Coffees of Rwanda' giteza imbere ikawa y'u Rwanda.
De Niro yatangije kandi iserukiramuco rya sinema yise 'Tribeca Film Festival' ryashyize imbere u Rwanda mu mwaka wa 2007, mu gikorwa cyari cyiswe 'Three Voices : a Focus on Rwanda', icyo gihe Perezida Paul Kagame yari umushyitsi w'icyubahiro.
Robert De Niro
Barbara P. Bush
Ni umukobwa wa G. W Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Yashinze umuryango witwa 'Global Health Corps' mu mwaka wa 2008 ukorera mu bihugu bitandatu aribyo USA, Burundi, Malawi, Zambia Uganda n'u Rwanda.
Ufite intego yo gutegura abayobozi b'ejo hazaza mu rwego rw'ubuzima aho ubahuriza mu ihuriro ryemera ko ubuzima ari uburenganzira bwa buri wese.
Barbara P. Bush
Paul Farmer
Paul Farmer ni Umunyamerika akaba n'umwe mu bashinzwe Umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima), ukorana na Minisiteri y'Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu mwaka wa 2006.
Usibye kuba Parterners In Health ikorana n'u Rwanda mu mishanga itandukanye y'ubuzima, Farmer ni umwe mu bagize uruhare mu gutangiza ibitaro bivura kanseri bya Butaro.
Paul Farmer
Bill Gates
Ni umuherwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba n'umwe mu bakize cyane ku isi. We n'umugore we, bashinze umuryango bise 'Bill&Melinda Gates Foundation' utanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima.
Bill & Melinda Gates Foundation ifasha Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Bill Gates
Robert "Bobby" Sager
Ni umunyamerika w'umugiraneza unakora umwuga wo gufotora. Yashinze umuryango ufasha yise 'Sager Family Roadshow'.
Mu Rwanda, binyuze mu muryango yashinze, Bobby Sager yashinze Ikigo cy'imari iciriritse 'Sager Ganza Microfinance Rwanda'.
Robert Bobby Sager ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2010
Solange Knowles
Ni umuririmbyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba kandi ari murumuna w'icyamamare muri muzika Beyonce Knowles, umugore wa Jay-Z.
Ubwo yari mu rugendo mu Rwanda, mu ntangiro za 2012, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yerekana ibihe byiza yagiriye mu Rwanda.
Ubutumwa bwe bwari buherekeje ayo mafoto, bwerekanaga urukundo n'ubushuti afitiye u Rwanda aho yagaragaje ko igice cy'umutima we yagisize mu gihugu cy'imisozi igihumbi, anagaragaza ko uko byagenda kose azagaruka mu Rwanda.
Solange Knowles
Natalie Portman
Ni umukinnyi wa Sinema ufite inkomoka muri Israel no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Mu mwaka wa 2007, yitabiriye umuhango wo Kwita Izina, yita imwe muri zo 'Gukina'.
Umwaka wakurikiyeho, Nathalie Portman yagarutse mu Rwanda mu gikorwa cyo gushinga ikigo cyita ku mpubyi za Jenoside, atangaza ko ari inshingano za buri wese kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka abahitanwe na yo.
Natalie Portman (wambaye umupira w'ubururu) ari muri pariki y'ibirunga
Rick Warren
Dr Rick Warren ni Umuvugabutumwa n' Umuyobozi w'Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika watangiye kuza mu Rwanda no kuba inshuti y'u Rwanda guhera mu mwaka wa 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Warren akunze kurata ibyiza by'u Rwanda akurikije ibyo rwagezeho nyuma y'imyaka 21 ruvuye muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Pasiteri Warren wageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo. Yemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk'u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma yo gupfusha abaturage barenga miliyoni abandi barakwiriye imishwaro hirya no hino, kandi bigakorwa amahanga arebera, dore ko nta ruhare na rumwe yabigizemo (amahanga) uretse gukomeza kurebera u Rwanda mu ndorerwamo y'amateka mabi rwanyuzemo.
Rick Warren
Ramsey Noah
Umukinnyi w'icyamamare muri sinema Ramsey Tokunbo Nouah ukomoka muri Nigeria, yatangiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina.
Muri 2014, yatangije umushinga wo gukinira filimi mu Rwanda yise 'Brewed of a Rwandan Pot' izagaragaramo bimwe mu bikorwa by'iterambere mu Rwanda.
Mu Kwakira 2014, yaje mu Rwanda aha amahugurwa abakore sinema mu gihe cy'icyumweru.
Ramsey Noah
Dale Dawson
Mu mwaka wa 2007 yashinze Bridge 2 Rwanda, ikigo gitanga amahirwe ku banyeshuri b'abanyarwanda, kibafasha kubona uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga.
Dale Dawson
Joe Ritchie
Ni umwe mu bayobozi ba Komite ngishwanama y'umukuru w'igihugu, akaba yarayoboye RDB mu mwaka wa 2007 kugera 2009. Nubwo afite ubwenegihugu bw'u Rwanda, akomoka muri Leta ya Chicago imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yagize uruhare rukomeye mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.
Joe Ritchie
Ni umwe mu bashinze ikigo cy'ishoramari cyitwa 'Fox River Financial Resources'.
Jessie Jackson
Rev. Jesse Jackson, umugabo w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba atarahwemye kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere.
Mu mwaka wa 2011, yitabiriye igikorwa gihuza abanyarwanda kizwi nka 'Rwanda Day' i Boston muri Amerika.
Jessie Jackson
Michael Ansari
Ni umucuruzi ukomeye, umugiraneza ndetse n'inshuti y'u Rwanda. Afasha imiryango itandukanye yo mu Rwanda irimo Imbuto Foundation mu bikorwa by'iterambere by'umwihariko ayakira inkunga y'imishinga imwe n'imwe.
Michael Ansari yereka abashyitsi Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo gukusanya inkunga yari igenewe Imbuto Foundation
Mu bandi bahindutse inshuti z'u Rwanda harimo Rob Glaser washinze ikompanyi y'ikoranabuhanga yitwa "Real Networks" akaba atera inkunga Umuryango utegamiye kuri Leta 'Project Access' ugamije kurwanya SIDA mu Rwanda. Harimo kandi Josh Ruxin washinze Project Access mu mwaka wa 2002, Jim Sinegal washinze Costco, Eric Schmidt umuyobozi muri Google, Dan Cooper umwe mu bashinze ikigo cy'ishoramari Fox River Financial Resources n'abandi.
Ubwo Glaser yari mu Rwanda mu mwaka wa 2004, yagize ati " Uramutse ugize u Rwanda ni ahantu heza, ntabwo waba ukemuye ibibazo byose by'isi, ariko waba werekanye ko ibibazo bishobora gukemurwa."
Urutonde rw'inshuti z'u Rwanda ni rurerure, ariko hari n'abandi bakoze akazi gakomeye mu iterambere ry'u Rwanda barimo nka Anne Heyman washinze ikigo cyitwa 'Agahozo Shaloom' akaba aherutse gutabaruka.
Mu nkuru yanditswe mu kinyamakuru Fortune muri Mata 2007, ifite umutwe ugira uti "Why CEOs love Rwanda" (Tugenekereje mu Kinyarwanda: Impamvu abayobozi b'ibigo bakunda u Rwanda) igaragaza abayobozi b'ibigo bikomeye bakunda u Rwanda barimo Jim Donald wa Starbucks, Eric Schmidt wa Google, n'abandi.
Abo bayobozi bose bagaragaje ko bakuruwe mu Rwanda na Perezida Paul Kagame kubera uburyo yahinduye igihugu n'intego ze zo kukigeza ku rundi rwego rushimishije.
Amafoto: Internet
@PGirinema
girinema@igihe.com
Source:



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

FW: [amakurunamateka.com] Fw: *DHR* Re:Kuki FPR yanga kwizihiza italiki y'umunsi igihugu iyobora cyaboneyeho ubwigenge?

 

RPF hali ibibi byinshi tuyagiliza halimo no kuba yaratangije intambara yatumye abanyarwanda bamarana, hakabaho ndetse n'amanyanganya yo guhisha uruhare rwayo rubi irufureba mu nsinzi yiyo ntambara yateje, yihara guhagalika jenosayidi, kandi atalibyo. Le combat a simplement cesse faute de combattants.
 
Aliko rwose ibyo gupfobya umunsi mukuru w'ubwigenge 1er juillet 1962 bizabazwe 100% abahutu bo ku ya Habyarimana.
Rwose Sire Kagame ntaho ahuliye nabyo, mujye muruca mudafifitse nka bamwe baba bakulikiye indonke.
 
Nkuko Dr A. Gasana abivuga, iyi taliki ya 1er juillet izahoraho kuko Urwanda nk'igihugu alibwo rwahawe uburenganzira bwo kuzamura ibindera lyarwo mu ruhando rw'amahanga, rukemerwa nk'igihugu cyigenga muli Loni. Ntawuzabihindura, naho Rwanda yasenwa ikegekwa ku kindi gihugu cyangwa se ikaligita nka bya birwa bita "Atlantide", bazavuga muli History ko yali yabonye ubwigenge le 1er juillet 1962. 
 
Naho ingoma zitameshe zigenda ziyitoba, zibeshya abaturage zibashora mu bibi binyuranye kugeza naho zibasaba kwikoreza abazungu kandi alibo babarwanyeho kuva ku bwami kugeza magingo aya, zizahoraho zisimburana igihe abanyarwanda bazaba bakili injiji cyangwa se bakoreshwa n'ubwoba, bakemera ibyo-ntazi byose. 
Uliya munyarwanda wavannywe mu buretwa/ubukoroni, agahabwa amajyambere no kwishyira-ukizana hagati ya 1962-1990, agafashwa mu mirwano hagati ya 1990-1994, akubakirwa utujyi nka Kigali, agakizwa abamurwanya/agakingirwa ikibaba, anahabwa n'ibindi byose (imfashanyo, ndetse n'ubuhunzi) nyuma ya 1994 yakwemeye ate ubu kujya mu mihanda gutuka abo bazungu, bamubwira gusinyira gusubizaho ibimeze nk'ibya MRND avuma akemera? Uyu se wamuzanira ikiza uteze iki, ko ahubwo ashobora no kugikoresha akugilira nabi, hali ababimutegetse? Ahubwo wanashobora no kuhava umurenganya umwita "escroc", kandi ali uko yabuze amajyo! 
  




To: amakurunamateka@yahoogroups.com; amakurunamateka@yahoogroups.com; psj_survivors@yahoo.com; zac.biampa@yahoo.fr; gasana31@gmail.com; rwandalibre@yahoogroups.com; musajados@yahoo.fr; nigena.claude@yahoo.fr; niyimike@yahoo.fr; itwagira@yahoo.fr
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Wed, 1 Jul 2015 13:10:58 +0100
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Fw: *DHR* Re:Kuki FPR yanga kwizihiza italiki y'umunsi igihugu iyobora cyaboneyeho ubwigenge?

 
Il voulait rappeler qu'il existe et qu'il a un balinga de parti dont la seule preuve d'existence est de sortir un communique (souvent bidob) tous les six mois...

Sent from Yahoo Mail on Android


From:"Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
Date:Wed, Jul 1, 2015 at 5:50 AM
Subject:[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* Re:Kuki FPR yanga kwizihiza italiki y'umunsi igihugu iyobora cyaboneyeho ubwigenge?

 



On Wednesday, 1 July 2015, 7:40, "andre goupil agoupil2003@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Bwana Gasana
 
"titre" y'inyandiko yawe iraca igikuba kandi nibaza ko wabikoze ubishaka! Niba ingoma ya Habyarimana yarapfobeje ubwigenge n'iya kagame ikabikora, kuki utabashyize bombi muri "titre"? Nyamara(ku bwanjye) ipfobya rya Habyarimana riruta kure cyane irya Kagame! Uyu wa nyuma ashobora guhengekereza akisobanura(nubwo nawe ntabyemera) ariko Habyara we aramutse azutse nta mpamvu nimwe yatanga yumvikana! Nushaka ko tubijya imuzi uzambwire!



Le Mardi 30 juin 2015 15h56, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
KUKI U RWANDA RWA FPR INKOYANYI ARI CYO GIHUGU CYONYINE KW'ISI KITIZIHIZA ITALIKI Y' ISABUKURU Y'UBWIGENGE BWACYO?
 
                Mu bihugu biri kw'isi uko ari 198 bigize Umuryango w'Abibumbye(ONU/UN), u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine kitizihiza italiki cyaboneyeho ubwigenge bwacyo (01/07/1962). Cyonyine kuko n'u Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe bo bizihiza iriya taliki ya 01 Nyakanga.
Ku italiki ya 01/07/2015, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n'itatu rwigenga bityo Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba  ryifuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y'umunsi mukuru w'ubwigenge bw'igihugu cyabo.
Mu gihe u Rwanda rwagomaba kwizihizaga imyaka 50 rwari rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ubu mu Rwanda ryanze kwizihiza uwo munsi mukuru, rinashimangira rwose ko ritawemera. Abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi barimo na Perezida Kagame ubwe, bavuze ko batemera italiki ya 01/07/1962 y'ubwigenge bw'u Rwanda kuko bwatanzwe badahari barirukanywe mu gihugu kubera imyivumbagatanyo y'abahutu yo muri 1959 yakuyeho ingoma ya Cyami ntutsi-nyiginya. Bo rero bahisemo kwizihiza isabukuru yo kw'italiki ya 04/07, umunsi  FPR-Inkotanyi yigaruriyeho umugi wa Kigali umurwa mukuru w'u Rwanda, nyuma y'intambara y'amasasu yari imaze hafi imyaka ine.
Ntabwo ari abatutsi bo muri FPR Inkotanyi bonyine banze kwizihiza italiki ya 01/07 y'ubwigenge bw'u Rwanda.  N'abahutu b'ingoma ya MRND,  kuva bafata ubutegetsi ku ngufu z'imbunda taliki ya 5/7/1973, banze kwizihiza italiki y'ubwigenge ya 01/07 bahitamo kwizihiza italiki ya 5/07 y'umunsi bagiriyeho ku butegetsi bakoresheje ingufu z'imbunda(Coup d'Etat militaire).
Ibi byose iyo ubiteranirije hamwe kandi ukaba umunyakuri nkuko ari n'imwe mahame y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, usanga abanyarwanda mu bibazo byabo by'inzitane bya politiki, batavuga rumwe habe na gato kw'isabukuru y'ubwigenge bw' u Rwanda iba taliki ya 01/07 ya buri mwaka.
AMAHEREZO AZABA AYAHE?
Abanyarwanda baribaza bati: ese aho kwizihiza italiki igihugu cyaboneyeho ubwigenge ko tubona buri wese azana iye taliki akaba ari nayo yizihiza, undi nawe akazana iye taliki akaba ariyo yizihiza, amaherezo azaba ayahe? Igihu cy'u Rwanda muri ibyo byose kiri hehe?
Ntabwo tugomba kwitiranya igihugu cyacu cy'u Rwanda  na regimes(ingoma) zabayeho uko zagiye zisimburana kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu ari zo ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri na Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi  iriho muri iki gihe.Ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya yavuyeho kw'italiki ya 28/1/1961, Repubulika mputu ya mbere yavuyeho ku wa 05/07/1973, Repubulika mputu ya kabiri yavuyeho ku ya 04/07/1994, Repubulika ntutsi ya mbere nayo iri mu nzira zo kuvaho ariko nkuko byagendekeye n'izindi ngoma zose, igihugu cy'u Rwanda cyo kizasigara hamwe n'italiki y'ubwigenge bwacyo yabaye ku wa 01/07/1962.
UMWANZURO WACU
Igikomeye twe twumva ni uguha agaciro umunsi w' ubwigenge bw'igihugu cyacu cy'u Rwanda. Niba abategetsi ba Repubulika ya mbere barabuharaniye, nyuma bwamara kuboneka aho gukosora amakosa y'ubutegetsi bwa Cyami-ntutsi nyiginya  bwari bushingiye ku karengane, igitugu, n'ivangurabwoko,  ahubwo bagatwarwa n'ubwihimure nabo bagakora amakosa asa n'ay'abo basimbuye ku butegetsi, ibyo ntaho bihuriye n'agaciro abanyarwanda bagomba guha umunsi igihugu cyabo cyabonyeho ubwigenge. Ubwigenge bw'igihugu bivuga guhabwa kwiyobora nk'abanyarwanda. Niba abayoboye u Rwanda kuva rukimara kubona ubwigenge batararuyoboye  mu nyungu z'abanyarwnda bose ntawigijweyo, ibyo ntibigabanya na gato agaciro k'isabukuru y'ubwigenge. Niba abanyarwnda barahawe ubwigenge bwo kwiyobora nyuma  ntibiyobore uko bikwiye cyangwa se bakiyobora nabi nkuko bimeze n'ubungubu,  ibyo ntibikuraho agaciro k'umunsi babonyeho ubwigenge. Bityo rero ikintu cyo kwibagiza no kudaha agaciro nyako italiki ya 01/07 u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, ni ikintu kibi cyane cyo kwamaganwa n'abanyarwanda bose, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, baba Abakiga baba n'Abanyanduga, baba Abega baba n'Abanyiginya .
Nta rwitwazo habe na rumwe rukwiye gutuma umunsi mukuru w'ubwigenge bw'u Rwanda bwabonetse taliki ya 01/07/1962 utizihizwa buri mwaka.
Twongeye kwifuriza  abanyarwanda mwese umunsi mukuru mwiza w'ubwigenge bw'igihugu cyacu.
Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya  30/06/2015;
Dr. GASANA Anastase, Perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
MUKESHIMANA Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki;
BATUNGWANAYO Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by'ishyaka.
Icyitonderwa: Niba ushaka kutwandikira utugira inama cyangwa se ugira icyo utubaza, twandikire kuri email yacu abasangizi@gmail.com  cyangwa se uduhamagare kuri telefoni +919-818-6405
 
 



Envoyé par : andre goupil <agoupil2003@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.