Leta y'u Rwanda igiye kubaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) niba umuntu rwahamije ibyaha afite uburenganzira bwo kujya kuri televiziyo agahakana Jenoside.
Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe kuri Leta yiyise iy'Abatabazi yakoreye Abatutsi Jenoside, yagaragaye kuri televiziyo yo mu Bwongereza yitwa ITV, ahakana ibyo yahamijwe.
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside agafungwa, ajya mu itangazamakuru akavuga ko ari umwere.
Hari muri 1998 ubwo Jean Kambanda yahamywaga ibyaha 6 byose bya Jenoside yari akurikiranyweho. Yoherejwe muri Gereza ya Koulikoro muri Mali ngo afungirweyo burundu.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, yagaragaye kuri ITV, televiziyo y'ubucuruzi. Kuri Minisitiri Bussingye, nta kabuza hari umuntu wishyuye umwanya Kambanda yahawe kuri televiziyo.
"Isi yose izi ko Kambanda yahamijwe ibyaha bya Jenoside nk'umuntu wayigizemo uruhare rukomeye, biteye agahinda kubona ahabwa umwanya wo kwigira umwere kuri televiziyo." Uku ni ko Minisitiri Bussingye avuga.
Jean Kambanda yakatiwe gufungwa burundu n'urukiko mpuzamahanga rwashyizweho n'umuryango w'Abibumbye ngo ruce imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutsindwa mu nzego zose kugeza no mu rwego rw'ubujurire.
Impuguke mu mategeko mpuzamahanga Me Nkongoli Laurent, asobanura ko urubanza ruciwe ku rwego rwa nyuma ku buryo rutajuririrwa, ruba rubaye itegeko.
"Kubaza uwahamijwe icyaha n'urwego rwa nyuma rushoboka, ukamubaza ku cyaha yahamijwe, si ugusuzugura icyemezo cyafashwe gusa, ni no gusuzugura icyaha yahamijwe," nk'uko Me Nkongoli akomeza abisobanura.
Me Nkongoli usanzwe ari n'umwe mu bagize Komisiyo y'Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu mu Rwanda, avuga ko guha umwanya mu itangazamakuru umuntu wahamijwe icyaha byemewe gusa iyo hari icyo ari kujuririra, kandi na byo bigakorwa n'umwunganira mu mategeko.
Nkongoli avuga ko ufite ikibazo atari Jean Kambanda, ahubwo ko ikibazo gifitwe n'abamuhaye uruvugiro agahakana ibyaha yagize amahirwe yo kwisobanuraho kugeza mu bujurire.
Johnston Bussingye, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, ashimangira ko u Rwanda rugiye gukurikirana rukamenya impamvu Kambanda yahawe umwanya mu itangazamakuru "kuko atari ubwa mbere bikozwe."
Avuga ko ibyo Kambanda yakoze muri Jenoside ntawe utabizi, birimo uburyo ngo yafashe imbunda mu baturage akayizamura mu kirere, abasaba kuyitinyuka mu kwica Abatutsi.
ITV ivuga ko ikiganiro yahaye Kambanda ari cyo cya mbere yari agiranye n'itangazamakuru kuva yakatirwa gufungwa, ariko mu mwaka wa 2004 uyu mugabo yumvikanye kuri BBC Gahuzamiryango.
Me Nkongoli avuga ko u Bwongereza bukwiye kumenya ko Kambanda yahamijwe ibyaha n'urukiko rwashyizweho n'Akanama gashinzwe umutekano k'Umuryango w'Abibumbye kandi u Bwongereza bukaba ari Umunyamuryango uhoraho w'ako kanama.
Hagati aho Umuyobozi wa IBUKA ibumbatiye amashyirahamwe y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko atatangajwe no kuba Kambanda yarahawe umwanya mu itangazamakuru.
Dr Dusingizemungu avuga ko byakozwe mu mugambi usanzweho wo gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi iteshwe agaciro ku buryo nta muntu uzongera kuyemera.
"Ibi biri mu murongo umwe na ya filime mbarankuru ya BBC [Rwanda's Untold Story] n'itabwa muri yombi rya Gen Karenzi mu Bwongereza. Si ibintu bitandukanye, ni ibintu biri kumwe kandi ni ibintu dusobanukiwe, ariko uko babigenza kose ntibazigera banesha ukuri." Uku ni uko Dr Dusingizemungu Jean Pierre abyumva.
Dusingizemungu asaba Abanyarwanda gukomeza gushira amanga mu kwamagana ibyo bikorwa, bagendeye ku kuri bazi kw'ibyabaye Rwanda mu myaka 21 ishize.
Yagarutse ku mikorere ya ICTR, avuga ko itakoze mu nyungu z'abarokotse Jenoside nk'uko yari ibyitezweho. Avuga ko hari abayobozi benshi uru rukiko rwagize abere kandi ngo hari ibimenyetso bigaragara bibashinja.
Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda mu 1995 ruzasoza imirimo yarwo mu mpera z'uyu mwaka. U Rwanda rwagiye rusaba ko abo ruhamije ibyaha bazanwa gufungirwa mu Rwanda, ariko ubusabe bwarwo ntibuhabwe agaciro, bakajyanwa muri Mali no muri Benin.
Mu bihe byashize hari amakuru yagiye aboneka avuga ko bamwe muri abo bagiye gufungirwa muri Mali, bakora ibikorwa by'ubucuruzi hanze ya gereza.