Bwana Serge n'abandi banyarubuga,
Iyo hakorwa evaluation y'ibyo "un projet" yagezeho, hali ibintu bibili bigombwa gushingirwaho:
a. Ba nyili iyo projet bose (partenaires)
b. Icyo buli "partenaire" yali ayitezeho (objectif individuel du projet).
Murebe rero iliya TPIR.
Aba partenaire ni bande? Ni:
1. UN;
2. Ibihugu byatanzemo amafranga kubere amategeko ya UN ;
3. Ibihugu byatanzemo amafranga kubera amategeko ya UN n'uruhare bagize mu bya Rwanda;
4. Leta ya RPF;
5. Abanyarwanda batsinzwe intambara;
6. Abacikacumu Tusi;
7. Leta ya Tanzaniya;
8. Abakozi ba TPIR.
Buli wese yali ateze iki kuli TPIR? Ese yarakibonye?
1. UN yashakaga ko inkiko zigaragaza ibyabaye, amakosa, no kugarulira icyizere cyayo isi, wenda n'abanyarwanda. Igaca iteka lya genocide.
Yabigezeho imanza zarabaye uko Conseil de securite yabyifuzaga, ifunga abacriminels. Abanyarwanda bifuzaga kuyikoresha nk'ikigo cyabo, kandi atali iyabo, nibo birwa balira?
2. Ibihugu byatanze amafranga kubera UN byashakaga urukiko rukora, rukerekana ibintu binyuranye.
TPIR yarabikoze none irangije neza.
3. Ibihugu byatanze amafranga bifite n'izindi nyungu bigamije.
TPIR yarabikoze, yerekanye ibyabaye (muli za decison zayo no mw'ibogama), yoza ibyo bihugu kuko yerekanye uruhare rwabyo mu kinyabupfura muli decisions dosees, aliko ni decisions judiciaires ntawuzazikuraho.
4. Leta ya RPF yashakaga ko inkotanyi zikingirwa ikibaba ntizibarweho icyaha ahubwo kikegekwa gusa kubo zatsinze.
TPIR yarabiyikoreye, ntawe mu Nkotanyi yaciliye urubanza ubwo zabaye abere. Hanyuma icira imanza abo zatsinze, benshi ibahamya ibyaha. Ibyo kubogama ntacyo bivuze.
5. Abatsinzwe intambara bashakaga ko ukuli kwagaragara. Aliko projet ntabwo yali iyabo, ntacyo bashyizemo.
Babonye ibogama, bamenya nuko RPF n'amahanga byabatobeye kandi bigikingiwe ikibaba. Bamenye kandi icyo abali babayoboye bafungiwe, babona n'ikintu bakwiyambaza bikiza abagome bashaka kubalira ubusa bitwaje genocide.
6. Abacikacumu-Tutsi bo bishakiraga ibintu.
Abatanze ubuhamya baronse honoraires nziza. Uwo batagezeho ngo abutange ntacyo yarubonyeho.
7. Tanzaniya yo yashakaga ko abatanzaniya bayiboneramwo akazi, igateza imbere n'igihuhu (Arusha, Dar-es-slaam).
Yarabibonye.
8. Abakozi ba TPIR bashakaga imishahara myiza, ibateza imbere, bakanayiboneramo experiences n'ubumenyi mu mategeko no kumenyekana ku isi.
Bahembwe neza. Banagize experiences y'ukuntu imanza internationaux zikorwa hakulikijwe polotiki igamijwe. Bakuye Arusha ubudahangarwa (expert de proces de genocide) kuko UN aliyo ibyemeza. Amazina yabo yagiye muli palmares y'abacamanza b'indashyikirwa kw'isi, n'en deplaise a bwana Bayingana.
Abanyarwanda rero mushatse twakwicecekera kuko iliya projet TPIR twayibonyemo ibingana nibyo usabiliza aho babaze ahabwa.
Banyarubuga, dore na twa comments umuntu yakora ku bimwe mwavuze kugera ku munuta wa 2:30:00
II. Ntawagaragara muli cellule, Gacaca yashoboraga kwibagirwa, cyane cyane yarakoze ikibi. Kandi mwibuke ko abishwe b'abahutu cyangwa se inkotanyi zishe batagombaga kuvugwa muli Gacaca.
III. Abihisha ntimukabagaye! None se baseruka bikamara iki, ko nta rukiko rwabarenganura ahubwo hakaba hali abateguye amacumu yo kubabyoroga gusa?
IV. Jenocide yagizwe ya mbuto bakoreshaga kera ngo bihalire ubwami, yafurebwe mu munara cyangwa se isanduku ikikijwe n'ibisima byose bishoboka (revisionism, negationism, genocide ideology, crime of minimisation) bihonya uvuze ukuli batayishakaho. Nta wa kwirahulira ku nda rero aseruka ngo aje kuvuga ukuli yabonye, ntaho yanyura. Ni kuyisenga uko abayilisha bashaka ntakundi, ntiwakumira abantu kuvuga ngo uhindukire ubabaze icyo batekereza. "Untold story" se iyo itaba iy'igihangange BBC cya elder brother, ikaba iy'umunyarwanda usanzwe, baba bataramutwaye adakoze ibirenge hasi?
V. Nti tuzi niba amategeko ya LONI atabuza ko imhunzi igabulira zafata imbunda zigatera igihugu cyazo kubera igihe kinini zimaze mu buhunzi cyangwa se niba igihugu gishobora kuroha amasasu ku mhunzi mu nkambi ngo kirakeka ko zagitera. Ibi byombi byakozwe n'inkotanyi zili i Nakivale, zigeze n'Ikigali zitera imhunzi muli Congo. Nyamara n'Ubufaransa (mere des droits de l'home) bushaka kwaka ubwenegihugu umufaransa ufashe imbunda akayikoresha abutera!
Inama yaruta izindi: Ese banyarwanda, mwaretse tukigana Abasuwisi mu byo kumanaginga (to manage) ubu bunyagwa bw'ubutegetsi, tukareka kwaya duhindura za lois fondementales ngo abafite ubwo butegetsi babusazireho.