Turikiya se yafasha u Rwanda gute muri politike ko itari muri Union Europeenne, ntibe muri Conseil de Securite nk'umunyamuryango uhoraho, idafasha Union Africaine, EAC n'indi miryango mpuzamahanga. Ibyerekeye securite, aho kugura intwaro si ho habuze iyoufite amafranga kuko iyo ugiye kugura intwaro ureba izihendutse kandi zifite ubushobozi. Ntabwo nzi rero niba Turikiya izaha u Rwanda intwererano y'intwaro u Rwanda nta faranga rutanze. Ese Kagame azashaka intwaro hose mu bihugu byose ageze he ?: UK, USA, Turikiya, Israel, South Africa, China, etc. ? Ayo mafaranga yo kugura intwaro mu bihugu byose azava he ?On Friday, 3 June 2016, 11:01, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:
Kagame ntaho adashakisha. Turukiya ntacyo bafite kuko nabo barahunga ubukene. Udufaranga twose basaruye aho bari hose batwohereza iwabo kuko baba bahasize imiryango n'abavandimwe bakennye.Muribuka ko Kagame yatagaguje umutungo w'igihugu ariha amasociete y'amahanga ngo amufashe gushaka peteroli mu Rwanda.We yari azi ko azayivumbura kuko ubutegetsi yasimbuye bwari bwarananiwe kuyigeraho.None yakuyeyo amaso. Peteroli yarabuze.On Thursday, 2 June 2016, 13:44, "kota venant kotakori@hotmail.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:
Reba kure Nganzo we, wireba ibyo gukama uroha mu nda gusa, reba n'iby'umutekano, iby'inkunga n'ubufatanye muli politiki na gisilikari.Ntiwabonye ko na EU itinya Turkiya, nubwo ishaka kuyitobera iyihomaho jenosayidi y'abArmenia?
De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : jeudi 2 juin 2016 11:23
À : haguruka@yahoogroups.com
Objet : [haguruka.com] Ese umubano w'u Rwanda na Turikiya umaze iminsi uvugwa uzageza he Abanyarwanda ?Ese umubano w'u Rwanda na Turikiya umaze iminsi uvugwa uzageza he Abanyarwanda ?Ni byiza ko u Rwanda rwakomeza kwagura amarembo ariko twagombye no kwibaza inyungu bifitiye u Rwanda.Umubano w'u Rwanda na Turkiya ukomeje gutakwa n'U Rwanda ushobora gutuma Abanya Turkiya batangira uturimo tworohereje tw'ubucuruzi mu Rwanda ariko nta kintu kigaragara u Rwanda ruzakura kuri Turikiya ari mu Bucuruzi ndetse no gufasha u Rwanda mu iterambere. Turkiya ntabwo ari igihugu kiri mu bihugu bifasha ibihugu bikenye.Iyo umunya Turkiya atangiye umurimo w'ubucuruzi aho aba ntabwo aha akazi umuturage w'igihugu uwo mu nya Turikiya akoreramo kuko abanya Turikiya nabo bagashaka. Iyo milimo kandi iba ari nto cyane nko gufungura restaurant, kogosha, kugurisha ibiryo, gutwara taxi, cyangwa se gucunga ka boutique, bityo ugasanga nk'imisoro yaturukaho kuri iyo mirimo ari ntayo cyangwa se ari mike cyane.Aba Turkiya baba mu bindi bihugu by'Uburayi usanga nabo bitwa impunzi cyangwa abimukira, bashaka akazi, imibereho no gufashwa. Ni nayo mpamvu Umuryango w'Uburayi udashaka kubemerera visa ihoraho kuko babonye iyo visa abenshi bakwimukira mu bihugu bikize cyane cyane Ubufaransa, Ubudage n'Ubwongereza. Ndetse ahubwo ikibazo cya Turikiya cy'uko abaturage baho bashobora kuzimukira mu Bwongereza ari benshi igihe Turikiya yemerewe kuba umuryango w'Umuryango w'ibihugu by'i Burayi kiri mu mpaka zerekeye amatora azaba mu minsi iri imbere mu Bwongereza azemeza cyangwa ntiyemeze ko UK yaguma muri uwo muryango. Abashaka ko UK yaba mu muryango w'uburayi baravuga bati UK niva muri uwo muryango, izashobora gukumira abo banya Turikiya.Aba nya Turikiya ubwabo nashoboye kuvugana nabo barivugira ko bajya kuba mu bindi bihugu byo mu Burayi kubera guhunga ubukene. Ariko njye ndabona atari uko u Rwanda rubibona kuko rufite amizero menshi rutegereje kuri Turikiya. Ibi byose bituma umuntu yakwibaza ikintu kigaragara umubano w'u Rwanda na Turkiya wamarira umunyarwanda.
Posted by: benoit karekezi <innotechrw@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (6) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------